Blog

  • Ni gute umuntu abonera amahoro mu gakiza k’Imana #rwanda #RwOT

    Mu bihe byo kwigunga, hahandi biba bigoye gusabana na buri wese, mu gihe imikorere iba itameze neza birashoboka ko umuntu atabona amahoro. Nyamara Bibiliya itubwira ko hari amahoro twateguriwe azarinda imitima yacu n’intekerezo zacu muri Kristo Yesu. Ese ni gute dushobora kubona ayo mahoro?

    Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti ' Mwishime' Ineza yanyu imenywe n’abantu bose , Umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye mu byingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya , azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Abafiripi 4:4-7

    Nezerwa

    Hari ubwo umutnu agira ibibazo n’imihangayiko bikamutera umubabaro n’agahinda ko mu mutima, agatakaza ibyiringiro. Birahoboka ko uyu munsi waba uri mu mwanya w’uwo muntu, ariko burya nubwo ushobora kuba ubabaye wari ukwiye kugira ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, kubera ko Imana igufiteho umugambi mwiza. Hari imirimo itangaje Imana yagukoreye mu bihe byashize, (urabyibuka?) nk’uko wabonye ukuboko kw’Imana kirya gihe ninako izakwiyereka muri izo ntambara urimo kunyuramo.

    Ntabwo ukwiye kwirengagiza ko ugoswe n’abatangabuhamya benshi bavuga imirimo n’ibitangaza Imana yabakoreye. Rero wari ukwiye kunezezwa n’ibyo bikagutera ibyiringiro ko Imana izakurengera. Hari ibyiza Imana yaremye bigukikije, kandi muri ibyo nta nakimwe kibayeho atariyo ikibeshejeho, ukwiye kumenya ko uruta cyane ibindi biremwa, ko Nyagasani Imana yawe igukunda kandi ikwitayeho amanywa n’ijoro.

    Horana umunezero wo mu mutima ushimishwe n’ibyo Imana yaremesheje imbaraga n’ubwenge bitarondoreka. Ibyo biragusubizamo imbaraga n’ibyiringiro, bikuzanira amahoro ava ku Mwami Yesu.

    Senga

    Mbese muri mwe hariho ubabaye ? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana Yakobo 5: 13

    Nubwo mu bihe by’umubabaro biba bigoye gusenga nta n’amagambo umuntu aba afite yo kuvugamo, kwegera Imana ukayiganyira ni ngombwa. Iyo umuntu amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe atangira kugenda yakira Imigisha yo mu gakiza k’Imana yewe hari n’ ubwo ashobora guhita abona byinshi atari yakabonye ubwo yari atarakizwa. Nyuma ariko uko iminsi igenda itambuka hari ubwo ashobora guhura n’intambara n’ibigeragezo ibintu bigahinduka.

    Ashobora guhura n’ibibazo by’ibihombo mu bucuruzi bwe, ibibazo mu rushako , ibibazo mu itorero n’ahandi. Ibi rero bikamura umunezero n’ ibyishimo uwo muntu yari asanganywe bikaba byamutera gutakaza ibyiringiro.

    Umuti w’ibyo byose rero umuntu aba akeneye gusenga no kwishingikirizaku Mana cyane kubera ko yiteguye kumva amarira n’agahinda by’uwo muntu. Zaburi 6: 9-10 havuga ngo ' Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi, kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye. Uwiteka yumvise Kwinginga kwanjye. Uwiteka azemera gusenga kwanjye'

    Shimira Imana

    Nubwo mu buryo bufatika( Physical) ntacyo waba wabonye gishya, ukwiye kumenya ko ibyo Imana igukorera mu rwihisho bitabarika ndetse birenze n’ubwenge bwa muntu ku bisobanukirwa. Ntabwo gushimira Imana bizanwa n’ibintu bifatika gusa tuba twaronse mu buzima bwacu, ahubwo dukwiye gusobanukirwa ko hari imigisha itagaragara Imana ihora itugenera buri munsi kandi mu buryo tutazi.

    Nta kintu gihesha amahoro nko guhora ushimira Imana buri munsi, gerageza ujye ukora urutonde rwa buri munsi wandikeho amashimwe ushima Imana kubyo igukorera buri munsi. Biroroshye hera ku magara mazima ufite none, uzirikane ko hari abashizemo umwuka , ha agaciro ko kuba uri muzima utarwaye iryo in ishimwe rikomeye. Ushimire Nyagasani Imana kubwo agakiza yakugabiye ku buntu akaguha Yesu. Muby’ukuri nubwo ubuzima bw’iyi minsi bugaragara nk’aho butoroshye dukwiye guhora dushimira Imana.

    Umuntu wese akishimira urwego agezemo ndetse akananyurwa n’ibyo afite, ngo 'inyuma y’umuntu hari undi’ hari umuntu udafite amahirwe yo kuba aho wowe uri. Iyo rero duhoranye uyu mutima uhora ushimira Kristo, tubasha no kubona amahoro avuye ku Mana.

    Uru ni urugero rwiza rwo gusenga isengesho rigufi rishimira Imana:

    'Mwami Yesu urakoze ko wanshunguye ukampa agakiza kubw’ubuntu. Urakoze Yesu ko uhora umbabarira gukiranirwa kwanjye . Mana urakoze ko umpa ibyiringiro mu gihe nabuze kwizera. Urakoze gushimangira kwizera kwanjye mu gihe nuzuwemo n’ubwoba. Urakoze kumfasha kumenya intego yanjye no mu bubabare bwanjye, Amena

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umuntu-abonera-amahoro-mu-gakiza-k-Imana.html

  • Ba bagabo bafite uburwayi bw’amayobera bageze i Kigali, ibyo bakorewe byabarenze – VIDEO #rwanda #RwOT

    Munyentwari Eugene niwe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we Karekezi Bernard. Bombi ntabwo babashije kubona ubuvuzi kandi byabateye ubukene bukabije kuko n’imyuga bize ntawayibahera akazi kuko aho batuye usanga babanena bakanabitaza cyane.

    Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose

    Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk’ubwa mukuru we

    N’ubwo Eugene yakuze azi ko atazabona umufasha, yaje kumenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n’amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

    Kuwa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y’urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y’amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby’ubuzima bwe n’urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y’ikiniga ku batashye ubu bukwe.

    Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

    Ubu Eugene afite umugore umukunda, gusobanura urwo amukunda biramurenga akarira

    Nyuma y’uko abantu batandukanye bakozwe ku mutima n’ubuzima aba bantu babayemo, abatari bacye bakomeje gushaka ko hashyirwaho umuyoboro wakusanyirizwamo inkunga yo kubafasha mu by’ibanze, hanyuma hagakomeza n’ubuvugizi ngo bazabone ubufasha mu by’ubuvuzi.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho urubuga rwa Whatsapp rwagiyemo buri wese ushaka kugira icyo afasha uko cyaba kingana kose, kugirango n’uburyo iyo nkunga izakusanywa bube buri mu mucyo usesuye kuri buri wese kuzageza ishyikirijwe abayigenewe. Mu bitekerezo bahuje ari nako bakusanya amafaranga, icyambere cyakozwe ni ukuzana Eugene na Bernard i Kigali aho bakiriwe n’umuryango wemeye kubitaho mu gihe bategereje kwivuza hanyuma bakazasubira i Kirehe aho Eugene we azajya kwitegura umuhango wo gusezerana mu rusengero n’umugore we Claudine.

    Bakigera i Kigali, bishimiye cyane uko bakiriwe ndetse n’uburyo abantu batandukanye biyemeje kubaba hafi mu burwayi n’ubuzima bubi babayemo. Bashimiye buri wese witanze banamusabira umugisha ku bw’ineza n’urukundo yatumye bongera kugira icyizere cy’ubuzima.

    REBA VIDEO IBYISHIMO BAGARAGAJE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ba-bagabo-bafite-uburwayi-bw-amayobera-bageze-i-Kigali-ibyo-bakorewe-byabarenze-VIDEO

  • Ndacyafite inyota yo kongera kugaruka neza- Sekamana Maxime #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati usatira izamu muri Rayon Sports, Sekamana Maxime, avuga ko afite intego yo gukora cyane ku buryo mu mwaka w'imikino wa 2020/21 azaba ari ku rwego rwiza.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/ndacyafite-inyota-yo-kongera-kugaruka-neza-sekamana-maxime

  • RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano #rwanda #RwOT

    RNC ikomeje gushinga imizi Uganda aho ubu iganje cyane mu migambi yayo mibisha ku Rwanda ikaba inakomeje kwangisha Abanyarwanda bahatuye ubutegetsi bw'u Rwanda. Ingirwashyaka rikaba n'umutwe w'iterabwoba RNC rya Kayumba Nyamwasa riravugwaho gushinga ikigo kigisha amatwara yawo Bugolobi muri Mpanga ya Kampala ku muhanda wa 21, ikigo kigisha ingengabitekerezo ya RNC kikaba cyarashinzwe mu nyungu z'urubyiruko rw'iyi ngirwashyaka.
    Ubu ni uburyo bushya buri gukorwa na RNC nyuma yo kunanirwa gushinga ibirindiro mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo.
    Ikigaragara ni uko icyo kigo kitazarama kuko ibigo by'imyitozo byashinzwe na RNC muri iyi misozi miremire ya Minembwe nabyo byacanyweho umuriro na FARDC, byashenywe n'ingufu zikomeye abahonotse bakagerageza guhungira muri Uganda bikanga ahubwo bagatabwa muri yombi n'ingabo za Congo bagasubizwa mu Rwanda.
    Iki kigo cya RNC kikaba kirinzwe bikomeye n'abakorera urwego rw'ubutasi bwa gisirikare (CMI) bambaye gipolisi ariko nk'uko bisanzwe bakaba batega bivamo kuko bavomera mu rutete

    Biravugwa ko icyiciro cya 12 kimaze gusoza amasomo, kuri ubu hari kwigishwa icyiciro cya 13, aho abigamo bagenda bavanwa mu nkambi z'impunzi no mu bice batuyemo. Abanyarwanda n'Abagande bafite inkomoko mu Rwanda nka Hoima, Mubende, Kiboga, Kakumiro, Nakivale n'ahandi akaba aribo bakunda gushishikarizwa kwitabira ayo mahugurwa.

    Usibye ingengabitekerezo yigishirizwa muri iki kigo, ngo hongewemo n'amasomo yo gusesengura, imbaraga, intege nke, amahirwe ndetse n'imbogamizi zihari hataramenyekana impamvu ; Gusa uko biri kose iyagukanze ntijya iba inturo ibyo bakora byose babikorana icyoba kuko babonye ibyabaye kuri benewabo muri Kongo.

    The post RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rnc-ikomeje-gushinga-imizi-i-bugande-aho-ubu-ivugwaho-gushinga-ikigo-kigisha-abacengezamatwara-bayo-ingengabitekerezo-no-guhungabanya-umutekano/

  • Hashyizweho uburyo bwo kwigisha amategeko y’umuhanda ku buntu kandi mu gihe gito #rwanda #RwOT

    Uburyo aya masomo atangwamo hifashishwa ibiganiro by’amajwi bishyirwa kuri uru rubuga rwa 'MURANDASI TV’.

    Amasomo atangirwa kuri uru rubuga ni asanzwe yigishwa mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda by’umwihariko ku bantu baba bashaka gukora ibizamini bya Provisoire.

    Mwarimu Iraguha Clement utanga aya masomo yabwiye UKWEZI ko afite intego yo kwegereza abanyarwanda aya masomo cyane ko yari asanzwe afite ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

    Yagize ati 'Nari nsanzwe nkora akazi ko kwigisha abantu amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyabiziga, urumva rero nashatse gukora ikintu cyafasha abanyarwanda gukomeza kubona aya masomo kandi ni ibintu bizakomeza no mu gihe amashuri azaba yaratangiye.'

    Kanda hano ubone andi masomo yagiye atangwa kuri MURANDASI TV

    Iraguha avuga ko amasomo azajya atangirwa kuri uru rubuga azajya yibanda ku matageko y’umuhanda ariko hakazamo n’utuntu n’utundi aho abakurikira uru rubuga bazajya bamenyeshwa ibintu bitandukanye.

    Yakomeje agira ati 'Nk’urugero, umuntu ashobora kuba akunda gutwara imodoka atazi amateka y’imodoka, uwayivumvuye cyangwa se akaba abona hari imodoka zizwi nka 'Automatic cyangwa Manuel ariko atazi aho zitandukaniye. Ibyo byose tuzajya tubibagezaho.'

    Abategura kandi bakanatanga aya masomo bavuga ko kugira ngo umuntu ayakurikire bisaba kwiyandikisha kuri uru rubuga [Subscribe] ku rubuga rwa 'MURANDASI TV’ ari narwo runyuzwaho aya masomo umunsi ku munsi.

    Kanda hano utangire amasomo y’amategeko y’umuhanda

    Menya itandukaniro ry’imodoka za Automatic na Manuel

    Kanda hano ubone andi masomo yagiye atangwa kuri MURANDASI TV

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hashyizweho-uburyo-bwo-kwigisha-amategeko-y-umuhanda-ku-buntu-kandi-mu-gihe-gito

  • Ubuhamya:Nyuma y’agahinda gakabije,Samai yaboneye umunezero muri Yesu #rwanda #RwOT

    Samai n’umugabo we bagize umugisha wo kubyara abahungu batatu n’abakobwa babiri. Abakobwa babo barashatse kandi bagira ingo zimeze neza, mubyukuri Samai yari mu buzima bwiza kuko ibyo yakeneraga byose yabibonaga, ariko igihe cyaje kugera abahungu be n’umugabo we barapfa maze afatwa n’agahinda gakabije, ariko nyuma yahuye na Yesu amuha amahoro atarondoreka.

    Umugoroba umwe, umuryango wakiriye amakuru ateye ubwoba avuga ko umuhungu mukuru wa Samai yakoze impanuka ahita apfa. Iki gihombo cyasize umubabaro mwinshi mu muryango.

    Nyuma y’imyaka mike, amakimbirane yariyongereye mu muryango mugihe umuntu yaroze ibiryo by’umuhungu wa kabiri wa Samai, ahita apfa. Icyo gihe umuryango wongeye gutungurwa n’umuborogo ukomeye. Imibereho yabo ntiyaboroheye kuko na mbere bari bakiri mu gahinda k’umuhungu wabo wri uherutse gupfa, bakimara gupfusha uwa kabiri, bahise bananirwa kwihangana.

    Ku mugabo wa Samai, igihombo cyari kinini cyane. Ntiyashobora kwihanganira akaga kari kabagwiririye . Asanze nta gisubizo cy’akababaro ko mu muryango kandi nta byiringiro by’amahoro bihari, yahisemo kwiyahura.

    Samai, umupfakazi w’imyaka 65 yasigaye wenyine ndetse atangira guhangana n’agahinda gakabije. We yibazaga amaherezo yabyo bikamuyobera.

    Samai yari asigaranye umuhungu umwe gusa, ariko nyuma y’amezi make urupfu rwaramujyanye. Kubura umwana umwe byari bigoye; kubura abahungu batatu n’umugabo we byo ntibyari byoroshye.

    Samai yagize ubwoba bisa nk’aho ubuzima bwe buzimiye ku buryo bwihuse, bitewe n’uko yari afite umubabaro urenze ubwenge bwe.

    Abakobwa ba Samai n’abaturanyi bagerageje kumuhoza, ndetse abakobwa be bamwakiriye mu ngo zabo. Ariko Samai ntiyashoboraga kwakira ihumure. Amaze igihe runaka abana n’abakobwa be, Samai yasubiye mu rugo rwe nk’umupfakazi ndetse aba mu buzima bwo gutakaza ibyiringiro, bitewe n’uburemere bw’ikibazo cye cyo gukomereka umutima incuro enye.

    Yitegereje ukuntu abayeho, umutaranyi wa Samai yamugiriye inama yo gutangira urugendo rw’umwuka kuko yabonga aribyo byamugabanyiriza kwigunga. Samai yatangiye kwitabira inama n’ibikorwa byo kuramya, ariko ibi byose ntibyamuhaye amahoro yashakaga, ahubwo agahinda karushagaho kwiyongera.

    Umunsi umwe, inshuti yatumiye Samai mu gikorwa cyo kuramya cyayobowe na Pasiteri Ibraheem. Nuko iyo nshuti yasabye Pasiteri gusengera Samai, maze Pasiteri Ibraheem abasezeranya ko azamusengera kugira ngo Imana imwuzuze amahoro. Mubyukuri Samai yahisemo kujya yitabira amateraniro kuko yifuzaga cyane ikintu cyose gishobora koroshya ububabare bwo mu mutima we n’impungengezose yari afite.

    Nyuma y’amateraniro, Pasiteri Ibraheem yasabye Imana gusimbuza amaganya ya Samai, inzozi mbi n’ubwoba ikamuha amahoro.

    Bidatinze, Pasiteri n’umugore we bahoraga basura Samai buri gihe kugira ngo bamusengere kandi bamutere inkunga mu Ijambo ry’Imana. Samai yatangiye kwishimira gusinzira neza no kuruhuka kurota inzozi ziteye ubwoba.

    Samai yaravuze ati: “Nyuma y’urupfu rw’abahungu banjye batatu n’umugabo wanjye, naravunitse rwose kandi nta mahoro nari mfite. Nanjye sinifuzaga kubaho, ariko nyuma yo kumenya Yesu Kristo, nize kubaho.'

    Samai yahisemo gukurikira iyi Mana ishobora rwose kumuha ibyo akeneye no kumuha amahoro yo mu mutima.

    Source:gospelforasia-report.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Nyuma-y-agahinda-gakabije-Samai-yaboneye-umunezero-muri-Yesu.html

  • Breaking News: Urukiko rwo mu Bufaransa rusesa imanza rutegetse aho Kabuga yoherezwa kuburanira #rwanda #RwOT

    Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Félicien ufatwa nk'umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ngo abe arirwo ruzamuburanisha.

    Ni nyuma yuko uru rukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze ikirego cya Félicien Kabuga gisaba gutesha agaciro icyemezo cy'izindi nkiko zategetse ko yohererezwa urukiko mpuzamahanga rwa ONU i Arusha.

    Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu, wasuzumwaga nyuma y'uko Urukiko rw'i Paris rwaherukaga kwemeza ko yohererezwa uru rwego rukorera Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n'abavoka be bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.

    Uru rukiko rwategetse ko ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga, nk'uko biri mu mwanzuro w'urukiko nkuko ikinyamakuru BBC ducyesha iyi nkuru gikomeza kibitangaza.

    Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n'uruhande rwa Bwana Kabuga zirimo uburwayi.

    Ruvuga ko kuba uyu uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

    Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje zaragaragaje neza ko nta ngingo y'amategeko ibangamira kohereza Bwana Kabuga muri gereza y'urukiko rwa ONU i Arusha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/30/breaking-news-urukiko-rwo-mu-bufaransa-rusesa-imanza-rutegetse-aho-kabuga-yoherezwa-kuburanira/

  • Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa uyu munsi ku wa Gatatu rwategetse ko Félicien Kabuga yoherezwa Arusha muri Tanzania, aho azaburanishirizwa ku byaha akurikiranyweho birimo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi yiciwemo Abatutsi barenga 1,000,000. Uruhande ruburanira Kabuga rwo rwifuzaga ko aburanishwa n'inkiko zo mu Bufaransa ku mpamvu zitandukanye, ruvugamo, ubwigenge bw'izo nkiko n'uburwayi bwe.

    Kabuga w'imyaka 87 yafatiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu nyuma y'imyaka irenga 20 ashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga, Urukiko rusesa imanza nirwo ruri hejuru y'izindi mu bucamanza bwo mu Bufaransa, rugenzura niba harakurikijwe amategeko mu myanzuro yafashwe n'inkiko zabanje, rugafata kandi rugashimangira umwanzuro utajuririrwa.

    Kabuga ubu afite igihe cy'ukwezi kumwe ngo abe yagejejwe imbere y'urukiko mpanabyaha ra LONI nk'uko amategeko abiteganya, Mu mpera z'icyumweru gishize, Kabuga yavanywe aho yari afungiwe kubera impamvu z'uburwayi.
    Tubibutse ko Felicien Kabuga yavutse mu mwaka wa 1935, mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, Komini Mukarange Segiteri Muniga. Kabuga niwe wari umucuruzi ukomeye mu Rwanda akagira n'ijambo muri MRND yari abereye umuyoboke, mu mugambi wa Jenoside akaba yari Perezida Komite yari ishinzwe ikigega gishinzwe umutekano w'igihugu' , akaba kandi Perezida wa Komite yashyizeho Radio Rutwitsi RTLM zombie ziri ku isonga mu gutegura no kurimbura umugambi wa Jenoside.

    Binyuze kuri Perezida Habyarimana, Felicien Kabuga yari akuriye akazu k'abantu bakomoka mu majyaruguru y'igihugu bari bakikije Habyarimana ndetse akaba yari afite ijambo ku basirikari, Interahamwe ndetse no ku butegetsi bw'igihugu.

    Nubwo bigaragara ko hari abandi batanze imigabane muri RTLM, uyu ni umushinga wa Felesiyani Kabuga afatanyije na Ferdina Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza nabandi kugirango bakwirakwize ibitekerezo by'umugambi wa Jenoside yo kurimbura Abatutsi nyuma yuko u Bufaransa bugize uruhare mu gushinga icyitwa Pawa. Ibyaha byose bya RTLM biri ku mutwe wa Kabuga Felesiyani.

    Leta zunze ubumwe z'Amerika zari zarashizeho igihembo kingana na Miliyoni eshanu z'amadorali y'Amerika kumuntu wese watanga amakuru agaragaza aho Kabuga Felecien aherereye. Mu gushakisha Kabuga Felesiyani, Col Patrick Karegeya yagiye atambamira iperereza ryatangaga amakuru afatika kuri Kabuga akiri mu nzego z'ubuyobozi mu Rwanda mbere yuko afatwa agafungwa akanahunga igihugu kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi. Nyuma yaho yashinze RNC na Kayumba Nyamwasa hamwe n'abandi nubwo baje gushwana bagatandukana.
    Mu iburanisha ryo mu ntangiriro z'uku kwezi, umwunganizi we yabwiye urukiko ko Kabuga afite indwara imutera gutakaza ubushobozi bw'umubiri we n'ubwenge.

    Yavuze ko bityo adakwiye koherezwa ameze atyo muri kilometero 7 000 i Arusha muri Tanzania, aho yavuze ko atabona ubuvuzi bukwiriye.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bari bifuje ko Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda. Icyifuzo ubu kitari mu birebwaho n'ubucamanza.

    The post Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukiko-rwi-paris-mu-bufaransa-rwategetse-ko-kabuga-yoherezwa-i-arusha-muri-tanzania/

  • Gicumbi: Bateye urugo rw'umuturage bitwaje intwaro basambanya abana be babiri #rwanda #RwOT

    Abantu batarameyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 20, barabasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-bateye-urugo-rw-umuturage-bitwaje-intwaro-basambanya-abana-be-babiri

  • Imyaka 6 ayitegura: Migambi agiye gusohora… #rwanda #RwOT

    Imyaka 6 ayitegura: Migambi agiye gusohora Album y’indirimbo 50 y’urugendo rwagutse rw’umugenzi ugana mu Ijuru

    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru , umuhungu wa Mukeshabatware Dismas umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico , Migambi Gilbert uzwi kandi nka Migambi Nyawe, agiye gupfundura agaseke k’umuzingo (Album) y’indirimbo 50 zishushanya urugendo ruvuguruye rw’umugenzi ugana mu Ijuru.

    Migambi amaze iminsi yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza amashusho y’integuza ya Album ifite umwihariko yise 'Inyanja’ mu rwego rwo kugaragaza ivugabutumwa ryagutse afitiye abatuye Isi.

    Ku wa 01 Ukwakira 2014, ni bwo Migambi umunyamakuru wa Magic Fm, yatangiye gutegura iyi Album. Azizihiza imyaka itandatu ayitegura ku wa 01 Ukwakira 2020 ari nabwo azasohora indirimbo ya mbere iriho.

    Ni Album yahaye umwanya! Yayikozeho mu buryo bw’amajwi, yiyandikira buri ndirimbo iyigize, ayungurura amajwi n’ibindi byakomeje iyi Album y’indirimbo zihimbaza Imana.

    'Inyanja’ izumvikanaho indirimbo ze bwite, n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye bazamenyekana mu minsi iri imbere.

    Migambi yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ziri kuri iyi Album, ari ubutumwa Imana yanyujije muri we bureba abagenzi bagana ijuru. Avuga ko igizwe n’ibihangano by’umwuka bikumbuza abazabyumva ijuru ndetse no kureka ibyaha 'bagahindukirira Uwiteka’.

    Uyu muhanzi avuga ko imyaka itandatu ishize ategura iyi Album, imuha icyizere ko abanyarwanda bazakira neza ubutumwa bukubiyemo kandi bukagira umumaro uhambaye muri bo mu gihe cyabwo 'buhindure benshi kandi bukangure n’abaguye.

    Migambi ati 'Imyaka 6 nkora iyi Album bisobanuye byinshi kuri njye ariko ikigenzi n’uko ari igisobanuro cy’umukozi ugandukiye Sebuja. Kandi ikaba urugero rwiza rwo kumvira Nyir’umurimo, ukagenda uko imbaraga zawe zingana kuko atari ku bwacu gushobora n’ubwo ari twe tugambirira.'

    Akomeza ati 'Naho icyo nyitezeho, icyo cyo ni umurimo wa Data kuko ari we ureba ahazaza, gusa njye nakifuje ko uzayitega ugutwi atakinangira umutima we kuko ni njye na we Imana ishaka. Mbega byiza twese duhuriye mu ijuru! Isobanuye umubano wanjye udakuka n’Imana, isobanuye kwihangana no kumvira, buri kimwe cyose mu gihe cyacyo.'

    Iyi Album 'Inyanja’ izaba igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise 'Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), 'Inyanja II’, Inyanja III’, 'Inyanja IV’ na 'Inyanja V’. Ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip Hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.

    Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuri Se Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico. Migambi yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa 'Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imyaka-6-ayitegura-Migambi-agiye-gusohora.html