Blog
-
Hashize iminsi 14 nta bwandu bushya bwa COVID-19 bugaragara i Rusizi #rwanda #RwOT
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu duce twibasiwe na COVID-19 guhera muri Gicurasi aho hagiye hagaragara imibare myinshi y'abanduye kurenza mu utundi, gusa ubu hashize iminsi 14 nta murwayi mushya uhaboneka. -
EAC yiyemeje gushyigikira Amina Mohammed uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango byahisemo gushyigikira mugenzi wabo ukomoka muri Kenya, Dr. Amina C. Mohammed, uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, World Trade Organization, WTO. -
Umwaro w’Ikiyaga cya Kivu n’imisozi ya Rubavu na Muhungwe bigiye guhabwa abikorera #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko umwaro w’Ikiyaga cya Kivu n’imisozi ya Rubavu na Muhungwe bigiye gushyirwa mu maboko y’abikorera mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo hubakwa ibikurura abasura utu duce. -
Hashize iminsi 14 nta bwandu bushya bwa COVID-19 bugaragara i Rusizi #rwanda #RwOT
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu duce twibasiwe na COVID-19 guhera muri Gicurasi aho hagiye hagaragara imibare myinshi y’abanduye kurenza mu utundi, gusa ubu hashize iminsi 14 nta murwayi mushya uhaboneka. -
Rayon Sports ikeneye miliyoni 110 Frw, igiye gusezerera abakinnyi 12, igure abandi bane bavuye hanze #rwanda #RwOT
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi kipe ikeneye miliyoni 110 Frw mbere yo gutangira umwaka mushya w’imikino, aho igice cy’aya mafaranga kizagurwamo abakinnyi bane bakomeye bavuye hanze y’u Rwanda. -
Rayon Sports ikeneye miliyoni 110 Frw, igiye gusezerera abakinnyi 12, igure abandi bane bavuye hanze #rwanda #RwOT
Perezida w'inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi kipe ikeneye miliyoni 110 Frw mbere yo gutangira umwaka mushya w'imikino, aho igice cy'aya mafaranga kizagurwamo abakinnyi bane bakomeye bavuye hanze y'u Rwanda. -
Alpha Rwirangira n’umugore we nyuma y’ukwezi bakoze ubukwe bibarutse imfura yabo bahise banita izina #rwanda #RwOT
Nyuma y’ukwezi akoze ubukwe na Umiziranenge Liliane, umuhanzi Alpha Rwirangira yibarutse imfura ye y’umukobwa.
Ku wa 22 Kanama 2020 nibwo Alpha Rwirangira yakoze ubukwe na Umiziranenge Liliane, gusa mu mafoto byagaragaraga ko umugore we akuriwe.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020, ni bwo Rwirangira n’umugore we bibarutse imfura yabo y’umukobwa. Uyu mwana akaba yahise ahabwa izina rya Princess Irebe Rwirangira
Abinyujije ku rukata rwe rwa Instagram, Rwirangira yagize ati “Urakoze Mana ku mugisha uhaye umuryango wa Rwirangira tukibaruka umwana wacu wa mbere.'
Urukundo rwa Rwirangira na Liliane rukaba rutaravuzwe cyane kuko barugize ibanga, nyuma y’ubukwe bwabo nibwo bafashe umwanzuro wo gusangiza abantu inkuru y’urukundo rwabo binyuze kuri YouTube ya Alpha Rwirangira.
Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda muri 2014 agiye gukomeza amashuri ye muri USA, ubu we n’umugore batuye muri Canada.
Alpha Rwirangira n’umugore we bibarutse imfura yabo -
Trump uri mu bitaro yatangaje ko iminsi iri imbere izaba ari ihurizo rikomeye #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uri kuvurwa nyuma yo kwandura Coronavirus, yatangaje ko ari koroherwa ariko ko iminsi mike iri imbere izaba ari ikizamini gikomeye. -
Umugore wa Alpha Rwirangira yibarutse umwana wabo w'imfura #rwanda #RwOT
Nyuma y' ukwezi kumwe bakoze ubukwe umuryango wa Alpha Rwirangira uri mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo w'imfura .
Ibi byishimo by'umuryango wa Alpha Rwirangira yabisangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram aho yashyizeho ifoto y'uruhinja akemeza ko ari umwana we.Ati :
'Urakoze Mana ku bwo umugisha w'iyi mfura uhaye umuryango wa Rwirangira. Imana irakora.'
Alpha Rwirangira yahamije ko uyu mwana we w'imfura ari umukobwa amwita Princess Irebe Rwirangira.
Alpha Rwirangira n'umufasha we bibarutse imfura nyuma yo gukora ubukwe tariki 22 Kanama 2020. Mu mafoto y'ubukwe bashyize hanze yagarakazaga ko Liliane Umuziranenge akuriwe.
Ni umunezero kwa Alpha Rwirangira bungutse imfura yabo
Source : https://impanuro.rw/2020/10/04/umugore-wa-alpha-rwirangira-yibarutse-umwana-wabo-wimfura/
-
Trump uri mu bitaro yatangaje ko iminsi iri imbere izaba ari ihurizo rikomeye #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uri kuvurwa nyuma yo kwandura Coronavirus, yatangaje ko ari koroherwa ariko ko iminsi mike iri imbere izaba ari ikizamini gikomeye.