Blog
-
Judi Rever yokejwe igitutu yikura mu gikorwa gishimirwamo abanyamakuru b’abanyamwuga mu Bufaransa #rwanda #RwOT
Judi Rever uri mu banyamahanga bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yikuye mu gikorwa gitegurwa mu gushimira abanyamakuru bagize uruhare mu kwandika inyandiko no gutangaza inkuru mu bihugu biri mu ntambara. -
Imbamutima za Kimenyi Yves wagizwe kapiteni wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT
Umunyezamu mushya wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, wagizwe kapiteni wa mbere w’iyi kipe, yavuze ko yashimishijwe no kugirirwa iki cyizere ndetse yizeye ko we na bagenzi be bazagera ku ntego ikipe yihaye zo gutwara igikombe cya Shampiyona. -
Nyuma y’imyaka itanu akora umuziki, Mr Kagame agiye gushyira hanze album ye ya mbere #rwanda #RwOT
Eric Kagame Mabano wamamaye mu muziki nka Mr Kagame agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Izina ryanjye’. -
Nyuma y'imyaka itanu akora umuziki, Mr Kagame agiye gushyira hanze album ye ya mbere #rwanda #RwOT
Eric Kagame Mabano wamamaye mu muziki nka Mr Kagame agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise 'Izina ryanjye'. -
Justin Bieber abafana be bemeje ko igishushanyo aherutse kwishyiraho , ari icyubahiro aha uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez #rwanda #RwOT
Umuhanzi w'icyamamare wo mu gihugu cya Canada, Justin Bieber, aherutse kwishyiraho igishushanyo, ariko abafana be ndetse n'abandi bamukurikiranira hafi bemeje bakomeje ko, icyo gishushanyo ari icyubahiro gikomeye kibanga uyu muhanzi Justin Bieber aha uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez.
Mu kwezi gushize, igikomangoma cya pop cyo muri Canada Justin Bieber ufite imyaka 26 y'amavuko, yashyize ahagaragara ifoto agaragaza igishushanyo kidasanzwe cya roza.
Icyo gishushanyo kimuriho, kiri ahagana ku ijosi rye. Icyo gishushanyo ngo kigizwe n'uruti  rurerure, rwuzuyeye amahwa n'amababi amanuka hose ku ijosi ry'uyu muhanzi Justin Bieber. Si ibyo gusa kandi, kuko n'igice cyo ku musaya wa Justin Bieber, yashushanyijeho ururabo rwuzuyeho amababi.
Abafana bari mu itsinda ryitwa Jelena fans bitiriwe abafana bashyigikiye urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber, bahamije badashidikanya ko ku gishushanyo kiri ku ijosi rya Justin Bieber, hari ubutumwa bwihishemo burebana n'urukundo rwigeze kuba hagati ye na Selena Gomez.
Abo bafana kandi bagiye babyemeza, bakaba baragiye batanga impamvu zabo zishobora kuba zibatera kwemeza ayo makuru bagira bati: ' Muri icyo gishushanyo kiri ku ijosi rya Justin Bieber, harimo inyuguti ya S, kandi rwose iyo nyuguti ni iyitangira izina rya Selena Gomez'.
Mu gihe abandi bafana bakomeje kugaragaza ko bishimiye icyo gishushanyo, umwe yaranditse ati:'Uru rukundo ntirugira iherezo'.
Gusa nk'uko abafana babakurikiranaga na mbere bagikundana babigaragaje, bemeje ko ubusanzwe ama roza yari ikimenyetso hagati ya Justin Bieber na Selena Gomez, cyashimangiraga urukundo rwabo.

Hagati aho, Justin n'umugore we Hailey Baldwin w'imyaka 23, bakomeje kugaragaza urukundo ruryoshye bafitanye kuva ubwo bashakanaga mu mwaka wa  2018 .
Uyu muhanzi Justin Bieber yagaragaje amafoto ye ari kumwe na Hailey umukunzi we barebana akana ko mu jisho nk'abantu koko bishimiye urukundo rwabo. -
Umubyeyi wa Koffi Olomode yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Inkuru y’urupfu rwa Aminata Angelique Muyonge yamenyekaniye kuri facebook, aho umuhungu we Koffi Olomide yashyize amashusho ari kurira avuga agahinda afite.
Ati “Kuri wowe ni indabo kuri twe ni amarira, kuri uyu wa 3 Ukwakira Imana yemeye ko ujya gusanga data kandi ndabishimira Imana, ndagukumda cyane. Uruhukire mu mahoro”.
Impamvu y’urupfu rwe ntabwo yamenyekanye. Nyina apfuye nyuma y’imyaka ine se Charles Agbepa apfuye.

Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi Olomide, yavutse kuwa 13 Nyakanga 1956, ku myaka 64 ni umwe mu baririmbyi bamenyakanishike injyana ya Rhumba na Ndombolo zo muri Kongo mu ruhando mpuzamahanga, mu ndirimbo nka Effrakata, Loi, Papa mobimba n’izindi.

source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umubyeyi-wa-koffi-olomode-yitabye-imana
-
Ushinzwe gutwaza Trump inyandiko nawe yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT
Umwe mu bantu ba hafi ba Donald Trump, nawe yanduye Coronavirus, yiyongera ku bandi bantu bakomeye muri White House bamaze kwibasirwa n’iki cyorezo nyuma y’umukuru w’igihugu n’umugore we. -
Gusohora igice gishya cya filime yamamaye nka James Bond byongeye kwigizwa inyuma #rwanda #RwOT
Nyuma yaho mu minsi ishize byari byatangajwe ko igice gishya cya filimi yamamaye nka ‘James Bond’ cyiswe “No Time to die” cyagombaga kujya hanze muri Mata 2020, ariko bikaza kwigizwa inyuma kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka ku itariki ya 11; na none byongeye kwigizwa inyuma kugeza umwaka utaha. -
Minisitiri Ngamije yakebuye abanyonzi bambara ingofero z’abafundi #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yakebuye abantu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi, bamaze iminsi bagaragara bambaye ingofero zagenewe kurinda abafundi impanuka igihe bari mu kazi aho kwambara izagenewe abatwara amagare. -
Kwagura igice cya SEZ cyahariwe inganda i Masoko bigeze he? #rwanda #RwOT
Kwagura igice cyahariwe inganda i Masoko bigeze he?source https://www.rba.co.rw/post/Kwagura-igice-cyahariwe-inganda-i-Masoko-bigeze-he