Blog

  • APR FC igiye kumara iminsi 50 i Shyorongi mbere yo gukina umukino wa mbere w’irushanwa (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi n’abatoza ba APR FC berekeje i Shyorongi ku wa Gatandatu, aho bagiye kumara iminsi igera kuri 50 mu mwiherero, bitegura irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu mpera z’Ugushyingo.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/apr-fc-igiye-kumara-iminsi-50-i-shyorongi-mbere-yo-gukina-umukino-wa-mbere-w

  • Hateganyijwe amafaranga azuzuza isoko rya Gisenyi ryari ryaradindiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 28 Nzeri 2020, Inama Njyama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko ubuyobozi bw’akarere bwasinya amasezerano yo kubaka isoko rya Gisenyi n’ikigo cyashinzwe n’urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, bakubaka isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ridindiye.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemezaga ko mu cyumweru kimwe buzaba bwasinye amasezerano n’abikorera bagatangira ibikorwa, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias.

    Ati “Twagize igihe kinini cyo kuganira kandi twizeye ko ibiganiro no gusinya bizagenda neza, twizeye neza ko ibintu bizagenda neza kandi uzaba umwanya mwiza ku bikorera gutangira gutekereza kunoza imiturire y’umujyi wabo”.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule, na we yemeje ko hari icyizere cy’ibikorwa by’abikorera nyuma yo kwegurirwa isoko, akavuga ko nibamara ukwezi ntacyo bakoze kandi barahawe isoko bazaryamburwa.

    Agira ati “Mu masezerano hari ingingo izaba ivuga ko bamaze ukwezi batagize icyo bakora bazaryamburwa, ibi bizatuma bihuta mu bikorwa byabo”.

    Ikigo cy’ubucuruzi kizwi nka ‘RICO Rubavu Investiment company’, ni cyo kiteguye guhabwa isoko rya Gisenyi rikubakwa mu gihe gito kandi rikajyana n’uko ryifuzwa.

    Kigali Today yaganiriye na Twagirayezu Celestin, umuyobozi w’iki kigo, avuga ko bamaze kwiyemeza miliyari imwe na miliyoni 200 azakoreshwa mu kubaka isoko nibarishyikirizwa n’akarere.

    Agira ati “Urebye turiteguye igisigaye ni ukurishyikirizwa ubundi imirimo igatangira, abanyamuryango bacu bamaze kwiyemeza miliyari irenga kandi ni yo izakoreshwa mu kubaka igice cya mbere cy’inyubako y’isoko ihagaze, naho igice cya kabiri kiri ahakorerwa n’isoko rishaje ubu, tuzafata igice cya mbere kirangiye”.

    Twagirayezu avuga ko abishyize hamwe kubaka isoko atari benshi kuko ari abanyamuryango 20 barimo na KIVING yari yatangiye ibikorwa byo gushaka abanyamuryango, aho izahagararira abayinjiyemo.

    Umugabane ku bashaka kwinjira muri RICO ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 540, kandi na bwo ukemerwa uguze imigabane 50 ingana na miliyoni 27, ikintu kitakorohera buri wese kubona ayo mafaranga ngo agire uruhare mu kubaka iri soko rizaba ari icyerekezo cy’Umujyi wa Gisenyi.

    Bamwe mu bafite ubushobozi bwo kugura imigabane ni abikorera bake ugereranyije n’ubushobozi bw’abatuye mu Karere ka Rubavu, abandi ni amakoperative yakoresha amafaranga yabo, icyakora Twagirayezu Celestin avuga ko batashyize imbaraga mu gushaka abanyamuryango, ahubwo bashaka kuzuza ibisabwa ngo bahabwe isoko imigabane ikazaza nyuma.

    Ati “Ni byiza kubona abanyamuryango, ariko ubu twashyize imbere kubona ibyangombwa bitwemerera isoko, n’abazabona umugabane bazaze tuzabakira kuko turacyabura amafaranga menshi mu kubaka igice cya kabiri kizatwara agera muri miliyari 7”.

    Imwe mu mbogamizi RICO ifite ni uguhabwa isoko n’Akarere ka Rubavu bakiganira ku gaciro cy’isoko rishaje, kuko hari ibyo akarere kabara kandi RICO idaha agaciro.

    Ati “Urebye ibintu tutumvikanaho ni bikeya. Akarere kabara ibyo kashyize ku isoko kandi twe tutazakenera, kakabara ibikoresho by’isoko rishaje kandi tutazabikenera ahubwo tuzatanga amafaranga dushaka aho tubijugunya, ibyo rero byongera agaciro kuri twe bidakwiye”.

    Mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, agaciro k’isoko n’ikibanza cyose byabarwaga muri miliyari ebyiri na miliyoni 13, mu gihe yemejwe yafatwa nk’umugabane w’akarere ka Rubavu ku isoko.

    Ni amafaranga menshi mu gihe biteganywa ko igice cya mbere kucyuzuza bizatwara abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 200, bivuze ko igice cya mbere akarere kazaba gafite imigabane igera kuri 70%.

    Icyakora ubuyobozi bwa RICO buvuga ko nihiyongeraho igice cya kabiri isoko ryose rikagira agaciro ka miliyari zigera mu icumi akarere kazaba gafitemo nka 20%.

    Twagirayezu Celestin avuga ko isoko rizubakwa rizaba ari isoko ry’ikitegererezo rizaba rifite inzira izamura ikanamanura abagenzi, aho indege ishobora guhagarara mu gihe cy’ubutabazi n’uburyo bugezweho butunganya amazi.

    Abavuga rikumvikana mu Karere ka Rubavu basaba ko ubuyobozi bw’akarere n’abafite inyubako iruhande rw’isoko batekereza uburyo hubatswe inyubako ndende batazigira iz’ubucuruzi gusa, ahubwo hazashyirwamo n’ibyumba by’amacumbi biciriritse bifasha abakorera mu isoko no mumujyi.

    Ati “Twabonye abashoramari bubaka inyubako ndende bakazigira inzu z’ubucuruzi birengagije ko n’abakorera muri izo nyubako bakeneye n’amacumbi, bazatekereze inyubako zo gukoreramo ariko hejuru bashyiremo n’ibyumba biciriritse byo guturamo bitume umujyi ushobora kwegerana aho gukorerwamo n’abataha kure”.

    Abavuga rikumvikana banenga kuba isoko ryarahawe abakire gusa ntibashyireho umugabane muto utuma Abanyarubavu bibonamo, aho bavuga ko umugabane w’ibihumbi 540 ari menshi byiyongeraho kuba hemerwa uwaguze imigabane 50.

    Ubuyobozi bwa KIVING buvuga ko abo bafite ubushobozi bukeya bubakira ku mugabane w’ibihumbi 135, ariko umuntu akemererwa kugura imigabane ine ingana n’ibihumbi 540 akemererwa kuba umunyamigabane wa KIVING na yo ifite imigabane muri RICO.

    ubuyobozi bwa RICO butangaza ko nyuma yo guhabwa amasezerano yo kubaka isoko rya Gisenyi, ibikorwa byo kubaka igice cya mbere kizuzura mu mwaka umwe bakabona kubaka igice cya kabiri.

    Kubaka isoko rya Gisenyi bigiye kujyana no kubaka aho abagenzi bategera imodoka hazubakwa na Jali investiment group, ibikorwa na byo bizatwara miliyari zigera ku munani, hakubakwa aho gutegera imodoka hagezweho, inyubako z’ubucuruzi n’amacumbi n’aho gufatira amafunguro.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/hateganyijwe-amafaranga-azuzuza-isoko-rya-gisenyi-ryari-ryaradindiye

  • APR FC igiye kumara iminsi 50 i Shyorongi mbere yo gukina umukino wa mbere w'irushanwa (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi n'abatoza ba APR FC berekeje i Shyorongi ku wa Gatandatu, aho bagiye kumara iminsi igera kuri 50 mu mwiherero, bitegura irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu mpera z'Ugushyingo.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/apr-fc-igiye-kumara-iminsi-50-i-shyorongi-mbere-yo-gukina-umukino-wa-mbere-w

  • Amashuri yose yategetswe kongera gufungura #rwanda #RwOT

    Ibihugu bimwe na bimwe ku isi byari byarafunze amashuri kubera icyorezo cya Covid_ 19 , biri kwitegura kugirango abanyeshuri basubire ku mashuri aha twavuga muri Leta ya Nigeria yategetse ko amashuri yose mu gihugu yongera gufungura.

    Minisitiri w'uburezi Adamu yabitangaje ku wa gatanu mu gitondo, umuvugizi we Bem Goong yasobanuriye BBC dukesha iyi nkuru ko amashuri ya leta yo mu cyiciro cyo hejuru y'amashuri abanza azatangira ku itariki ya 12 y'uku kwezi kwa cumi.

    Bwana Goong yavuze ko amashuri agengwa na za leta zitandukanye zigize Nigeria ndetse n'ayigenga azagena uburyo bwayo bwite bwo kongera gufungura.

    Yavuze ko inzego zigenzura amashuri makuru na za kaminuza zizashyiraho gahunda y'uburyo ayo mashuri yongera gufungura zimaze gushyiraho uko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid_19.

    Kugeza ubu muri Nigeria hamaze gutangazwa abantu barenga 59,000 banduye coronavirus, muri bo abarenga 1,000 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/04/amashuri-yose-yategetswe-kongera-gufungura/

  • Menya igituntu gifata uruhu n’uko kivurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igituntu kigera mu bice binyuranye by
    Igituntu kigera mu bice binyuranye by’umubiri gihereye mu bihaha

    Igituntu cy’uruhu cyandurwa nk’uko icy’ibindi bice by’umubiri byandurwa, ariko kigera aho hose cyanduriwe mu mwuka nk’uko abahanga mu buvuzi bw’iyo ndwara babivuga.

    Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe kwita no gukurikirana abarwayi b’igituntu mu gihugu, Dr Innocent Habiyambere, asobanura uko igituntu cy’uruhu cyandura ndetse n’uko kivurwa.

    Agira ati “Umuntu kugira ngo yandure igituntu cy’uruhu, ni uko aba yahumetse umwuka urimo za mikorobe za basille de Koch, akaba anafite ubudahangarwa buke bw’umubiri. Izo mikorobe zinyura mu miyoboro y’amaraso zerekeza mu bice bitandukanye by’umubiri”.

    Ati “Nubwo biba gake, hari mikorobe zishobora kwerekeza ku ruhu, icyo gihe aho zigeze hahita hacika igisebe ku ruhu inyuma. Icyo gisebe kwa muganga barakivura bakoresheje imiti isanzwe y’ibisebe ntigikire, nyuma bagakoresha ‘antibiotiques’ na bwo bikanga ntigikire”.

    Dr Habiyambere yongeraho ko icyo gihe umuganga atangira kugira amakenga kubera icyo gisebe kidakira akareba ikindi cyakorwa.

    Ati “Icyo gihe ikiba gisigaye ni ibizamini byimbitse, aho bafata akanyama gato ko kuri cya gisebe bakakajyana muri Laboratwari nkuru ry’igihugu bakagapima, hanyuma niba koko ari igituntu uwo muntu arwaye hagahita hagaragara udukoko tugitera.

    Bahita bamushyira ku miti y’igituntu yo mu rwego rwa mbere, mu byumweru bibiri cya gisebe kiba gikize ariko uwo muntu akomeza gufata imiti mu gihe cy’amezi atandatu”.

    Avuga kandi ko igituntu cy’uruhu kitagaragara cyane mu Rwanda kuko kuva mu 1990 kugeza uyu munsi cyagaragaye ku bantu batatu gusa, icyakora abaturage ngo ntibakwirara kuko icyo gituntu n’ubu gihari mu gihugu.

    Udukoko dutera igituntu ngo tuba tugendagenda mu mwuka abantu bahumeka bitewe n’abasanzwe bakirwaye bakorora, bitsamura cyangwa baseka bityo utwo dukoko tugasohoka, uhumetse uwo mwuka rero arandura gusa ngo abantu bose ntibahita bandura nk’uko Dr Habiyambere abisobanura.

    Ati “Abafite ibyago byo guhita bandura igituntu iyo bahumetse uwo mwuka ni abafite ubudahangarwa bw’ububiri buri hasi nk’abafite virusi itera SIDA, abafite imirire mibi, abarwaye diyabete n’abandi. Umuntu ufite ubudahangarwa bukomeye bw’umubiri ahumeka twa dukoko akabana na two ariko ntagaragaze uburwayi”.

    Arongera ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe kuri iyo ndwara, bwerekana ko mu bihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, abantu bose babana n’utwo dukoko dutera igituntu, ari yo mpamvu urukingo rwacyo ruhabwa umwana ukivuka.

    Ibice by’umubiri igituntu gikunda kwibasira ni ibihaha ari ho gifata ku kigero cya 80%, hari igifata ubwonko, inturugunyu z’umubiri, umwijima, amara, umutima, amagufa, impyiko n’ibindi ariko aho hose ngo kihagera cyabanje mu bihaha.

    Ibimeneyetso biranga igituntu ni inkorora igeze cyangwa irengeje ubyumweru bibiri, kugira umunaniro uhoraho, kugira umuriro, kubira ibyuya kenshi cyane cyane iyo umuntu aryamye ku buryo usanga amashuka yatose, kugira ikizibakanwa, gutakaza ibiro umuntu akananuka bikabije no kubabara mu gatuza kubera gukorora cyane.

    Ibyo ni ibimenyetso bya rusange, ariko kuri buri gice cy’umubiri cyafashwe n’iyo ndwara hari ibindi bimenyetso bigaraga.

    Dr Habiyambere ati “Urugero nk’ufite igituntu cyibasiye ubwonko, aribwa umutwe, akagira umuriro mwinshi, akananirwa kuvuga, ntagire icyo abasha kumira, akagagara ibikanu, nko ku mwana muto igihorihori kikabyimba. No ku bindi bice haboneka ibimenyetso byihariye”.

    Agakoko gatera igituntu kavumbuwe n’Umudage Dr Heinrich Hermann Robert Koch mu 1882, ari bwo hatangijwe uburyo bwo kugisuzuma, kukivura ndetse no kugikingira abantu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-igituntu-gifata-uruhu-n-uko-kivurwa

  • Zlatko wigeze gutoza APR FC yirukanywe na Yanga SC nyuma y’iminsi 37 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo, Umunya-Serbie Zlatko Krmpotić, wari umaze iminsi 37 gusa ahawe akazi.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/zlatko-wigeze-gutoza-apr-fc-yirukanywe-na-yanga-sc-nyuma-y-iminsi-37

  • Huye: Yabonye umuha impyiko abura miliyoni 20 Frw yo kuzishyirishamo none ararembye #rwanda #RwOT

    Kanani Théoneste wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye amaze amezi arenga 14 arwaye impyiko zombi kuko zangiritse. Yagize amahirwe yo kubona umuntu umuha impyiko imwe kugira ngo abashe kubaho ariko azitirwa no kubura amafaranga arenga miliyoni 20 Frw ngo bikorwe.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-yabonye-umuha-impyiko-abura-miliyoni-20-frw-yo-kuzishyirishamo-none

  • Ahantu hatanu hihariye ushobora gusohokera mu Rwanda ukagubwa neza #rwanda #RwOT

    Ubwiza bw’imisozi miremire isaga 1000, ibibaya, ibiyaga, inzuzi, imigezi, amashyamba n’ibindi byiza nyaburanga biri mu bituma u Rwanda rwizihira abarugana n’abarutuye nk’igihugu cy’ubwiza n’uburanga kamere.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hatanu-hihariye-ushobora-gusohokera-mu-rwanda-ukagubwa-neza

  • Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye inzu 192 umuntu umwe agurukana n’igisenge (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni imvura yaguye ku mugoroba wo ku itariki 03 Ukwakira 2020, yangije izo nzu mu tugari tubiri tugize Umurenge wa Gahara mu Kagari ka Nyakagezi imvura isenya inzu 172, mu gihe inzu 20 zangiritse ari izo mu Kagari ka Rubimba nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene.

    Uwo muyobozi yavuze ko umuyaga ari wo ntandaro y’uko gusenyuka kw’inzu kuko wari mwinshi cyane mu gihe imvura yari nke, aho uretse kuba izo nzu zasenyutse ngo hangiritse n’imyaka ihinze kuri hegitari 74 hibasirwa urutoki.

    Uburyo ngo izo nzu zangiritse, ntibyoroshye ko zasanwa nk’uko Visi Meya Nsengiyumba akomeza abivuga, ati “imvura yari nke nta n’ubwo yari ifite ibitonyanga biremereye, icyari gikomeye ni umuyaga wari ufite umuvuduko munini, inzu zangiritse ku buryo nta bisenge biriho, ku buryo ari inzu zidashobora guturwamo n’abantu. Zangiritse ku buryo nta cyo zamarira umuturage”.

    Uwo muyobozi yavuze ko hari umuturage wakomeretse agerageza kurwana no gufata inzu ngo itaguruka, ati “Hari umuturage uri mu Kigo Nderabuzima cya Gahara wakomerekejwe bikomeye n’igisenge, aho yarwanye na cyo ngo ntikigende umuyaga umutwarana na cyo bamutabara ataragira icyo aba, ariko arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gahara”.

    Nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga, ngo iyo miryango 192 yamaze gucumbikirwa n’abaturanyi aho hari gushakwa uburyo yacumbikirwa mu mashuri mu rwego rwo kubanza kubafasha kubona uburyo basubira mu ngo zabo bakava mu mashuri, aho babona umutekano uhagije.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kirehe-imvura-ivanze-n-umuyaga-yasambuye-inzu-192-umuntu-umwe-agurukana-n-igisenge-amafoto

  • Abakinnyi 11 b' ikipe imwe bakubiswe n' inkuba bose bapfira rimwe #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gifite umuhigo (mubi) wo kuba icya mbere ku Isi kigeze kugaragaramo abantu benshi bapfiriye mu kibuga, mu mukino umwe w'umupira w'amaguru.

    Kuba umukinnyi yakwitura mu kibuga agapfa ni ibimenyerewe mu mupira w'amaguru, gusa iyo bibaye ku bakinnyi barenze umwe icyarimwe hibazwa byinshi.

    Mu Ukwakira mu mwaka w'1998, ikipe ya Bena Tshadi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yasuwe n'iyitwa Basanga, mu mukino wabereye mu gace ka Kasai ho mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1, ubwo isanganya ry'inkuba yakubitaga abakinnyi 11 ba Bena Tshadi bose bagahita bapfa.

    Ikinyamakuru L'Avenir cyandikirwa i Kinshasa cyavuze ko uretse urupfu rwa bariya bakinnyi, inkuba yanakomerekeje abafana babarirwa muri 30, mu gihe ku ruhande rwa Basanga nta muntu n'umwe wigeze agira ikibazo.

    Iyo nkuba y'amateka yahise ibyutsa umwuka mubi, abo ku ruhande rwa Bena Tshadi bashinja ikipe bari bahanganye kubateza iriya nkuba.

    Ikinyamakuru L'Avenir kivuga ko iyo nkuba yahise ishyira amacakubiri mu baturage bo muri kariya gace ka Kasai kivuga ko bazwiho gukoresha amarozi mu mupira w'amaguru.

    Cyakora cyo iriya nkuba si yo ya mbere yari ikubitiye abakinnyi mu kibuga.

    Mbere y'aho umukino wa shampiyona y'Ikiciro cya mbere muri Afurika y'Epfo wari warasojwe imburagihe, ubwo abakinnyi barindwi n'umusifuzi bakubitirwaga n'inkuba mu kibuga.

    Hari mu mukino wahuzaga ikipe ya Moroko Swallows na Jomo Cosmos yari imbere n'ibitego 2-0, mu gihe umukino waburaga iminota 12 ukarangira.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/04/abakinnyi-11-b-ikipe-imwe-bakubiswe-n-inkuba-bose-bapfira-rimwe/