Blog

  • Rutahizamu wa APR FC yatangaje impamvu ubukwe bwe bwasubitswe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Danny Usengimana wari ufite ubukwe mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2020, yavuze ko butabaye bitewe n’uko umugore we yabuze uko aza kuko umujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada atuye bahise bahashyira mu kato kubera COVID-19.

    Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe 'Save The Date' n’umukunzi we N.Francine uba muri Canada.

    Uyu rutahizamu akaba yatangarije Website y’iyi kipe ko umujyi umukunzi we atuyemo abantu bandura Coronavirus bakomeje kwiyongera biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda gukora ubukwe.

    Ubukwe bwa Danny Usengimana na N. Francine bwari buteganyijwe tariki ya 8 Ukwakira 2020, amatariki mashya y’ubukwe ntabwo aramenyekana, bikaba bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

    Kuwa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y’abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.

    Ubukwe bwa Danny Usengimana bwarahagaze kubera ko umukunzi we yabuze uko aza

    Ubukwe bwagombaga kuba mu mpera z’icyumweru gishize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-yatangaje-impamvu-ubukwe-bwe-bwasubitswe

  • Kayonza: RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho gusambanya umwana w' imyaka icyenda #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umusore ufite imyaka 20 y'amavuko utuye mu Murenge wa Mukarange ukekwaho gusambanya umwana w' imyaka icyenda y' amavuko.

    Uyu musore yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange i Kayonza.

    Amakuru avuga ko ukekwa yari asanzwe ari umushumba mu rugo rw'umwana akekwaho gusambanya ndetse ngo kuva hatangira guma mu rugo yatangiye kwirirwana na we kugeza ubwo ababyeyi be bamufashe ari kumusambanya.

    Icyo gihe uwo mwana ngo yahise ababwira ko atari ubwa mbere yari amusambanyije ahubwo asanzwe abikora.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi. Ati :

    'Ni umusore wari umushumba mu rugo iwabo w'uwo mwana aza gusambanya uwo mwana w'imyaka icyenda. Ubu ari mu maboko y'Ubugenzacyaha twamufashe, ababyeyi b'uwo mwana bagize amakenga ubwo basangaga bikingiranye mu cyumba cye, bafashe wa mwana bamubajije avuga ko yari asanzwe abimukorera.'

    Yakomeje avuga ko abo babyeyi bahise bahamagara inzego z'umutekano ziraza zijyana uwo musore naho umwana ajyanwa kwa muganga.

    Murekezi yasabye abayeyi kwita cyane ku buzima bw'abana babo muri iki gihe cyane cyane umwana w'umukobwa bakamurinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma hari ababangiza. Ati:

    'Nk'abantu bafite abakozi birinde kujya babasigana na bo bonyine, babanze bagenzure neza niba nta ngeso mbi bafite bashobora kubanduriza abana kuko aribo Rwanda rw'ejo.'

    Kuri ubu umusore ukekwaho gusambanya umwana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

     

    Icyo itegeko riteganya

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Ingingo ya 133 y'iri tegeko, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha

    1º Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana;

    2º Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana;

    3º Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25).

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/kayonza-rib-yataye-muri-yombi-umusore-ukekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-icyenda/

  • Dore hano amafoto yihariye agaragaza impamvu abagabo basigaye bakunda kwiyogoshesha inshuro nyinshi bitari bisanzweho mu myaka yashize. #rwanda #RwOT

    Byakunze kugaragara ko abagore n'abakobwa aribo basura salon de coiffure kenshi, ariko burigihe ntabwo ari ukuri kuko n'abagabo basigaye barabigize nk'icyumba cy'uruganiriro.

    Benshi mu baturage bazi ko salon de coiffure cyangwa amaduka yogosha asurwa kenshi n'abakobwa n'abagore, ko abasore bagomba kogosha umusatsi rimwe cyangwa kabiri mukwezi, ariko siko bikiri nkuko impamvu zibibatera zibigaragaza mu mafoto.

    Bitandukanye n'imyemerere ikunze kuvugwa, abagabo ubu bamaze kugira akamenyero ko gusura amaduka yo kogosha atari rimwe gusa ariko kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Ni ukubera ko Salon mu mujyi no hafi yayo zitanga ibirenze gutunganya umusatsi.

    Ba nyiri salon bazamuye umukino wabo, bakoresha abakobwa bakiri bato kandi beza bazi gutanga massage neza kubakiriya b'abagabo nyuma yo kubogosha… kandi ibi ugasanga ari agasukari kuri keke!

    Dore hano hari amwe mumafoto yihariye yerekana impamvu abasore bakunze gusura salo de coiffure cyangwa aho bogosha inshuro nyinshi:

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/dore-hano-amafoto-yihariye-agaragaza-impamvu-abagabo-basigaye-bakunda-kwiyogoshesha-inshuro-nyinshi-bitari-bisanzweho-mu-myaka-yashize/

  • Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n'Ububiligi muri rusange #rwanda #RwOT

    Laure Nkundakozera Uwase akomeje kubera ihurizo rikomeye abagize icyiswe Komisiyo yo gucukumbura ukuri ku byabaye muri Kongo mu gihe cy'ubukoloni aho amateka agaragaza ko Ububiligi bwishe abaturage benshi muri icyo gihugu ndetse kikanasahura umutungo ku buryo bw'indengakamere. Iyi Komisiyo igaragara nkaho ari politiki kurusha ukuri n'ubwiyunge nkuko ivugako ko ari icyo igamije.

    Iyi komisiyo yashyizemo Laure Uwase Nkundakozera, umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi ariko akaba ari umwe mu bashinze Jambo asbl igizwe n'abana b'abicanyi bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Jambo yashinzwe kugirango ihakane Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gutagatifuza ababyeyi babo bavuga ko bazira politiki.

    Laure Uwase yinjiye muri Komisiyo binyuze mu ishyaka CDNv (Ishyaka riharanira demokarasi ry'abakirisitu b'abafarama) akaba yarafashe umwanya wa Filip Reyntjens uzwiho kuba umuvugizi w'Akazu ka Habyarimana. Laure Uwase si Umunyamateka si ni umuhanga mu bya Politiki ahubwo ni umugore wakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside akomora kuri se umubyara Nkundakozera, wacitse ubutabera kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyina umubyara Agnes Mukarugomwa abenshi bakaba bamwita Valerie Bemeriki kubera ibyo atangaza kuri Radio ye ikorera kuri Internet.

    Ntabwo bigoye kumenya Laure Uwase uwariwe kuko bisaba kureba inyandiko yanditse ku Kinyamakuru cya Jambo asbl. Umwe mu badepite bo mu Bubiligi witwa Björn Anseeuw yavuzeko ari agahomamunwa kubona Laure Uwase akiri muri iyi komisiyo, kuko bizatesha agaciro nibyo izatangaza.

    Yagize ati 'Kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo kuri Kongo, twarenze umurongo ntarengwa aho Komisiyo ndetse n'Inteko ishinga Amategeko byitesheje agaciro tutibagiwe n'igihugu muri rusange. Komisiyo yamugaragaje nk'umuhanga kandi yihisha inyuma y'umuryango udaharanira inyungu kugirango ashyigikire imitwe iteza imidugararo mu karere k'ibiyaga bigari.

    Depite Björn Anseeuw yakomeje agira ati ” Niyo mpamvu ku nshuro ya gatatu nasabye bagenzi banjye ngo Laure Uwase ntakomeze kuba muri iyi Komisiyo, ahubwo andi mashyaka akora nk'ibisanzwe'.
    Twunze mubyo Depite Björn Anseeuw yatangaje, Laure Uwase usibye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, we ubwe ari kumwe na Robert Mugabowindekwe, ukuriye Jambo asbl muri iki gihe, berekeje mu gihugu cy'u Burundi kuganira na bamwe mu bayobozi ba FDLR bari muri icyo gihugu ndetse bakaba barakiriwe na Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w'Umutekano muri icyo gihe.

    Laure Uwase ubu yasabwe guceceka ntagire icyo avuga ku kibazo cy'amateka umuntu akaba yibaza icyo ari gukora muri iyo Komisiyo. Nyuma yaho umwe mu bagize Komisiyo yeguye kubera umwanya w'igihe, ubu Perezida wa Komisiyo yemeje ko asimburwa n'Umunyarwanda. Nkuko Ababiligi barangwa n'ivangura mu buzima bwabo bwa buri munsi (abawaro n'abafarama niryo shingiro rya politiki yabo) nabo bumva ko kuba barafashe Laure Uwase w'umuhutu ubu bazafata Umututsi, biyibagiza ko ikibazo cya Laure atariko ari umuhutukazi ahubwo ari umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Rimwe mu mazina ryagiye hanze aho Rushyashya yamenye ko bashaka Paul Rutayisire.

    Ikigaragara ni uko iyo Komisiyo izahitamo gukorana na jambo asbl, agatsiko k'abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se Abanyarwanda muri rusange.
    Nabo ubwabo barabibona ko Laure Uwase ari ikibazo akaba ariyo mpamvu bamusabye guceceka. Ikibazo cya Laure Uwase cyaje cyiyongera ku bindi banenga kuri iyi Komisiyo aho benshi batiyumva muri iyi komisiyo, uhereye ku Babiligi babaye muri Kongo, abakongomani baba muri icyo gihugu n'abandi. Ikigaragara ibizava muri iyi komisiyo nta gaciro bizagira.

    Laure Uwase abereye urugero abandi bahakanyi bose ba Jenoside yakorewe Abatutsi ko iminsi iba myinshi igahimwa numwe. Ibikorwa byose byabo bigira inkurikizi mbi yaba uyu munsi cyangwa ejo hazaza.

    The post Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n'Ububiligi muri rusange appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/depite-bjorn-anseeuw-yavuzeko-kuba-laure-uwase-akiri-muri-komisiyo-yiga-kuri-kongo-ari-agahomamunwa-kuri-komisiyo-ubwayo-inteko-ishinga-amategeko-nububiligi-muri-rusange/

  • Umugabo yahuye nuruva gusenya nyuma yaho umugore we yamuguye gitumo ari gushyingiranwa n'undi mugore azambya ubukwe mu buryo buteye agahinda ababutashye bagwa mu kanu #rwanda #RwOT

    Abraham Muyunda wo mu gihugu cya Zambia yahuye nuruva gusenya umuntu wese atakwifuza kubona ku munsi w'ubukwe bwe kuko ubwo yarimo gusezerana imbere y'Imana ku cyumweru gishize yaguye gitumo n' umugore we ari gushyingiranwa n'undi mugore azambya ubukwe mu buryo buteye agahinda ababutashye bagwa mu kanu.

    Bwana Muyunda ukora mu kigo cya Zambia gishinzwe imisoro n'amahoro yari yarashyingiranwe na Madamu Caroline Mubita ndetse babyarana abana 3.

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru,Mayunda yataye urugo,abwira umugore ko agiye kure y'umujyi mu kazi kandi agiye gusezerana kubana akaramata n'undi mugore mu kiliziya cy'ahitwa Chainda muri Zambia.

    Burya nta cyihuta nk'inkuru isenya,uyu mugore wari ubenzwe n'umugabo yahishuriwe ibanga n'abaturanyi ko umugabo we agiye kwishakira undi mugore ndetse ko ubukwe bugiye kuba,hanyuma madamu afata abana bose babyaranye yinjira mu kiliziya nabi ibyari ibirori bihinduka isoko.

    Bwana Muyunda akubise amaso umugore we n'abana yahise yubika umutwe ijambo riharirwa masamu Mubita amusebereza imbere y'abantu induru ziravuga.

    Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Matero muri iki gihugu mu gihe imiryango yasigaye ijya impaka ku kigomba gukurikira.

    Uyu mugabo yafunzwe ashinjwa icyaha cyo gushaka abagore benshi gihanwa n'amategeko muri Zambia ndetse ngo kimuhamye yakatirwa igifungo cy'imyaka 7 mu buroko.

    Amakuru avuga ko umugore wari ugiye gushyingiranwa mu ibanga na Muyunda yari abizi neza ko afite indi mugore bashyingiranwe mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Abanyamakuru bo muri Zambia bavuze ko uyu mugore washakaga gutwara Muyunda ariwe wari washoye amafaranga yose yo gukora ubu bukwe arashya arakongoka.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/umugabo-yahuye-nuruva-gusenya-nyuma-yaho-umugore-we-yamuguye-gitumo-ari-gushyingiranwa-nundi-mugore-azambya-ubukwe-mu-buryo-buteye-agahinda-ababutashye-bagwa-mu-kanu/

  • MINEDUC yatangaje uko amasomo azasubukurwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2020 – 2021 ntigaragaza igihe abiga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa Gatatu bazatangirira, kimwe ndetse n’abiga mu mashuri y’incuke. Igihe bo bazatangirira ngo bazakimenyeshwa nyuma.

    Dore uko iyo ngengabihe iteye:

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/mineduc-yatangaje-uko-amasomo-azasubukurwa-mu-mashuri-abanza-n-ayisumbuye

  • Cristiano Ronaldo yanduye Covid_19, Kylian Mbappe afite ubwo bwinshi kona we ashobora kuyandura #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye ku isi Cristiano Ronaldo wari kumwe n'ikipe y'igihugu ya Portugal yamaze kuva mu mwiherero wayo nyuma yo gupimwa agasangwa yanduye icyorezo cya COVID-19.

    Cristiano yiyongera kuri bagenzi bakinana muri Juventus nabo banduye iki cyorezo mu minsi ishize.

    Uyu rutahizamu wa Juventus yasanganwe Covid-19 nyuma yo gukinira imikino 2 iheruka igihugu cya Portugal irimo uwa gicuti na Spain n'uw'Ubufaransa muri UEFA Nations League.

    Ikipe y'igihugu ya Portugal yahise itangaza ko uyu rutahizamu uri mu bakinnyi beza babayeho ku isi yavuye mu mwiherero nyuma yo gusanganwa iki cyorezo.

    Ronaldo w'imyaka 35 y'amavuko ntiyatsinze igitego muri iyi mikino 2 aheruka gukina kuko yarangiye ari 0-0 gusa ntabwo azabasha gukina na Sweden mu ijoro ryo ku munsi w'ejo.

    Nubwo Ronaldo yasanganwe Coronavirus, nta bimenyetso agaragaza gusa yasabwe kwishyira mu kato mu gihe runaka hanyuma akabona gusubira muri Juventus.

    Itangazo rigira riti:

    'Cristiano Ronaldo yakuwe ku kazi k'ikipe y'igihugu nyuma yo gusanganwa Covid-19, ntazahura na Sweden'.

    'Uyu munya Portugal ameze neza, nta bimenyetso agaragaza ndetse ari mu kato. Nyuma yo gusanganwa iki cyorezo, abandi bakinnyi bongeye gupimwa kuri uyu wa Kabiri mu gitondo ndetse nta numwe wasanganwe ubwandu, bakoreshejwe imyitozo na Fernando Santos ku kibuga Cidade do Futebol'.

    Ronaldo yaraye ashyize hanze ifoto ari kumwe na bagenzi be bari gusangira bishimye ndetse mu minsi ishize yagaragaye ahoberana n'abakinnyi benshi b'Ubufaransa barimo Varane na Kylian Mbappe.

    Ronaldo yiyongereye ku barimo Rugani na Dybala bakinana muri Juventus nabo banduye Covid-19 mu mezi ashize.

    Abandi bakinnyi bakomeye banduye Covid-19 barimo Zlatan, Laporte, Mahez, Gundogan, Issa Diop, Neymar, Di Maria, Matuidi, Hudson-Odoi, Fellaini, Mangala, David Silva, Thiago Alcantara, Sadio Mane, Naby Keita n'abandi bagiye batandukanye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/cristiano-ronaldo-yanduye-covid_19-kylian-mbappe-afite-ubwo-bwinshi-kona-we-ashobora-kuyandura/

  • Umugabo yaguze igihumure nyuma yaho yarari mu myiteguro yo kurongora umugore we wa 4 , umwana we w' umuhungu atorokana inka zari zatoranijwe nk'igiciro cy'umugeni #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'imyaka 17 ukomoka mu ntara ya Tana River County, muri Kenya, yadobeje gahunda ya se yo gushaka umugore wa kane nyuma yo guhungana inka zatoranijwe bari guha umugeni.

    Se w'uwo muhungu, Mzee Ramadhan Mohammed wo mu mudugudu wa Titila, yari agiye gushyingiranwa n'umwangavu bivugwa ko yahise arwara nyuma yo kumenya ko umuhungu we yazimiye akajyana n'amatungo yari yatoranijwe nk'igiciro cy'umugeni.

    Mbere yo gutorokana ayo matungo (inka), uyu muhungu w'umwangavu yari yatonganye na se ku gitekerezo cye cyo gushaka umugore wa kane, dore ko se nawe yari yanze kumuha uburenganzira bwo gushaka. Murumuna w'uyu mwangavu waganiriye n'ikinyamakuru Saturday nation dukesha iyi nkuru, yagize ati: 'Murumuna wanjye yagiye amenyekanisha umugeni we ashaka kurongora, ariko bigaragara ko data akunda ubwoko bw'abagore ashaka ko dushyingiranwa, bityo akomeza kwanga amahitamo yacu.'

    Yakomeje agira ati: 'Ntabwo twagize ijoro ry'amahoro ku Cyumweru; bombi bafatanye mu muhogo, ku buryo data yahise amwihakana amubwira ko atakiri umwana we.'

    Uyu muvandimwe we muto yavuze ko uwo muhungu w'imyaka 17 utaravuzwe izina yavuye mu rugo nyuma yo gutongana na se, ariko agaruka mu ijoro ryo ku wa kabiri, afungirana se mu nzu mbere yo gutorokana n'inka zagenwe nk'igiciro cy'umugeni se yagombaga kurongora.

    Umusaza Mzee Titila yabyutse amenya ko yari afungiranye imbere mu nzu, atangira gutaka avuza induru. Nyuma yaje kwitura hasi ata ubwenge  ubwo bamubwiraga ibyabaye nuko ajyanwa mu bitaro.

    Kuva icyo gihe, kuri ubu yasezerewe ariko aracyatungurwa, kandi nta kindi ari kurya usibye kunywa amata nk'uko bene wabo babitangaza. Ubukwe bwe bwari buteganijwe nabwo bwahagaritswe mu gihe abasore bo mu baturage boherejwe gushakisha umuhungu we n'amatungo yatorokanye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/umugabo-yaguze-igihumure-nyuma-yaho-yarari-mu-myiteguro-yo-kurongora-umugore-we-wa-4-umwana-we-w-umuhungu-atorokana-inka-zari-zatoranijwe-nkigiciro-cyumugeni/

  • Rwanda Approves 'Ganja Planting', Processing #rwanda #RwOT

    Rwanda has officially legalized the growing, processing and export of cannabis, cabinet resolved on October 12.

    Cannabis growing and distribution, including consumption, has been one of the gravest crimes in the country. The sudden u-turn is publicly considered an extreme shock to the nation.

    The crime of growing selling, and concumption of cannabis is highly punishable with almost five years in the gallows. After government approval for therapeutical purposes, it is now going to be a lucrative agriculture initiative that is likely to improve the country's revenues.

    Since the early 80s and 90s, Rwanda was known for producing the most high quality cannabis only by inner circles of former President Juvenal Habyarimana.

    In the sixth cabinet resolution presided over by President Paul Kagame, government on Monday officially okeyed the cultivation, processing and export of cannabis 'for therapeutic purposes' which it said was listed among high value therapeutic crops in the country.

    In Eastern African Community Member States, Rwanda is the second country to allow commercial cultivation of this formerly highly illegal crop. Uganda parliament in 2015 passed legislation for legal cannabis cultivation, processing and export for use in pharmaceutical industries in foreign countries.

    Meanwhile, Rwanda Development Board (RDB) has already made an official request for proposals on cannabis production in the country.

    The government, through RDB and the National
    Agriculture Exports Board (NAEB), is considering the development of a Medical Cannabis industry in  Rwanda, targeting medicinal and therapeutic products. With a focus on export markets and value addition, the government seeks to participate in the economic opportunities that this growing sector offers.

    Today, a significant number of interested parties have subsequently and formally expressed an
    interest, and the government of Rwanda now calls upon interested parties to submit detailed
    business concepts and operational plans.

    After evaluation, RDB and NAEB will work with a group of shortlisted companies to develop full business and investment proposals.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-approves-ganja-planting-processing/

  • Minisiteri y'uburezi mu Rwabda yasohoye ingengabihe y'itangira ry'amashuri 2020_2021 #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter rwayo, minisiteri y'uburezi mu Rwanda MINEDUC yashyize ahagaragara ingengabihe y'itangira ry'amashuri mu mwaka w'amashuri 2020-2021.

    Nk'uko bigaragara muri iri tangazo, abanyeshuri biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bazatangira gusubira ku mashuri tariki ya 02 Ugushyingo 2020. Ikindi kandi ni uko igihembwe cya mbere abanyeshuri batazagisubiramo, ko ahubwo bazakomereza ku gihembwe cya kabiri.

    Abanyeshuri biga mu myaka ya 5 na 6 mu mashuri abanza n'abiga mu wa 3,5,6 mu yisumbuye bazatangira tariki 02 Ugushyingo 2020 basoze igihembwe cya kabiri tariki 02 Mata 2021.

    Abiga mu wa kane w'abanza, uwa 1,2 n'uwa 4 mu yisumbuye bazatangira kuri 23 Ugushyingo 2020 basoze igihembwe cya 2 tariki 02 Mata 2021.

    Abandi basigaye (Inshuke, P1,P2,P3) bakazatangarizwa mu gihe cya vuba igihe nabo bazatangira.

    Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki 19 Mata 2021 gisoze tariki 09 Nyakanga 2021, mu gihe ibizamini bya Leta bizakorwa ku buryo bukurikira:

    P6: 12/07-14/07/2021

    S3, S6, TVET: 20/07-30/07/2021.

    Minisiteri y'uburezi yatangaje ko abari barishyuye amafaranga y'igihembwe cya mbere batazongera kucyishyura.

    Amashuri yari yafunzwe mu mpera za Werurwe 2020 hirindwa ko abana b'u Rwanda bakwandura Coronavirus mu buryo bwihuse. Ibi byatumye umwaka w'amashuri 2020 uburizwamo(Année blanche) kuko nta bizamini bya Leta byakozwe. Umunyeshuri akaba agomba gusubira mu mwaka yari asanzwemo

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/13/minisiteri-yuburezi-mu-rwabda-yasohoye-ingengabihe-yitangira-ryamashuri-2020_2021/