Blog

  • Urubanza ruregwamo Tom Byabagamba rwongeye gusubikwa #rwanda #RwOT

    Umumacanza yabajije Col Tom Byabagamba niba yiteguye kuburana, yahise amubwira ko atiteguye kuburana kuko atabonye dosiye.

    Ati 'Ntanubwo abanyunganira twabonanye, twaraye tubonanye nimugoroba.'
    Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacya ngo buvuge ku nzitizi, buvuga ko urubanza rwaburanishwa kuko rusubutswe inshuro ebyiri kandi bituruka ku muburanyi buri gihe.

    Bwavuze ko bwa mbere rwasubitswe ku wa 21 Nyakanga 2020 kandi byari biturutse kuri Col. Tom Byabagamba, icyo gihe rwongeye gusubikwa ku wa 14 Ukwakira 2020, abamwunganira mu Mategeko babuze.

    Ubushinjacyaha bukavuga ko Col Tom Byabagamba yahawe dosiye yose mbere, buti ahubwo umuburanyi ari gutinza urubanza nkana.

    Col Tom Byabagamba yahawe ijambo avuga ko Ubushinjacyaha bubeshye Urukiko kuko yabonye dosiye y’ibyo aregwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020.

    Me Gakunzi Valery wunganira Col Tom Byabagamba na we yahise abwira Urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha buvuze atari byo.

    Ati 'Ibyo buvuze byose burabeshye ntabwo byabaye.'
    Me Paul Ntare na we yabwiye Urukiko ko imiterere ya System itabemerera kubona dosiye z’abo bunganira uko baba babishaka.

    Nyuma y’impaka zimanze iminota 30 hagati y’Ubushinjacyaha na Col Tom Byabagamba, Umucamanza afashe icyemezo cyo gusubika urubanza, avuga ko ruzaburanishwa ku wa 22 Ukwakira 2020 saa mbiri za mugitondo.

    Ati 'Ariko noneho nta yindi mpamvu izongera gutangwa y’uko urubanza rusubikwa.'
    Urubanza rwa Col Tom Byabagamba rwatinze gutangira kubera ikibazo k’ikoranabuhanga. Col Tom Byabagamba aburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko, icyaha cy’Ubujura akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

    Muri Mata 2020, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko hari ibyaha by’inyongera Col Tom Byabagamba aregwa byiyongera ku bindi yari asanzwe akurukiranyweho ndetse yaranakatiwe ku rwego rw’ibanze.

    Lt.Col Innocent Munyengango Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Col Tom Byabagamba akurikiranyweho gushaka gutoroka Gereza n’icyaha cyo gutanga ruswa.

    Ubwo yatangiraga kuburana bwa mbere muri Nyakanga 2020 mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiko Umucamanza yamubajije niba yemera icyaha cy’ubujura akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, Col Tom Byabagamba icyo gihe avuga ko atakemera.

    Byabagamba yahise abwira Umucamanza ko nubwo atakemera atiteguye kuburana kuko nta bamuhagarariye mu Mategeko afite mu Rukiko.

    Icyo gihe Umucamanza yasubitse urubanza arwimurira muri Tariki 14 Nzeri 2020, nabwo Umucamanza yaje gusubika urubanza kubera ko n’ubundi abanyamategeko ba Col Tom Byabagamba batabonetse.

    Byavuzwe ko Col Tom Byabagamba yafatanywe telefone muri Gereza icyaha atemera kugeza uyu mwanya.

    Col Tom Byabagamba asanzwe akatiye imyaka 15 y’igifungo, amaze imyaka irenga 6 afunzwe. Bimwe mu byaha byamufunze icyo gihe harimo icyo Gusuzugura ibendera ry’Igihugu no Guteza imvururu muri rubanda.

    .

    Source : https://www.imirasire.rw/?Urubanza-ruregwamo-Tom-Byabagamba-rwongeye-gusubikwa

  • Ibyo utari uzi ku gisasu kirimbuzi Korea ya ruguru iherutse kwerekana #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’ishyaka ry’abakozi muri iki gihugu, igisirikare cyakoze akarasisi gakomeye cyane kandi kadasanzwe kabaye hagati mu ijoro.

    Ibi birori byari birimo abantu benshi bidasanzwe batambuka mu karasisi badasobanya, byaranzwe kandi n’ijambo ryuzuye imbamutima ry’ukuriye iryo shyaka Kim Jong-un, wageragaho agatsikimba arimo avuga ingorane igihugu cyaciyemo.

    Ku musozo, Koreya ya ruguru yamuritse missile rutura ishobora kuraswa ku yindi migabane ari nayo nini cyane kugeza ubu berekanye ko bafite.
    Ibi ni ibintu bitatu tuzi kuri iki gisasu.

    Intwaro y’ingenzi Kim yasezeranyije
    Tariki 01 z’ukwezi kwa mbere mu 2020, Bwana Kim avuga ijambo ry’umwaka mushya, yavuze ko igihugu kiri “gukora intwaro zikomeye zifitwe n’ibihugu biteye imbere gusa”.

    By’umwihariko yasobanuye “intwaro y’ingenzi” – bivuze iza kirimbuzi – iri gukorwa.
    Bwana Kim yagereranyije iyo ntwaro n’iza Amerika, avuga ko “mu gihe kiri imbere, uko Amerika itinda ikanashidikanya ku mubano wa Koreya ya ruguru na Amerika, ni ko izisanga ntacyo igishoboye imbere y’imbaraga za Rupubulika ya Demokarasi ya Rubanda rwa Koreya, ziri kwiyongera birenze ibyitezwe”.

    Iyi missile ya rutura ni yo ntwaro y’ingenzi Bwana Kim yasezeranyije. Igambiriye ahanini Amerika kandi imuritswe nk’ingaruka zo kunaniranwa mu biganiro n’ubutegetsi bwa Perezida Trump.

    Koreya ya ruguru ifite missile ebyiri zambukiranya imigabane yagerageje. Izo mu bwoko bwa Hwasong-14 yagerageje mu 2017 zishobora kuraswa mu ntera ya 10,000km zikaba zagera mu Burayi bw’uburengarazuba cyangwa ku butaka bwa Amerika zitwaye umutwe w’igisasu cy’ubumara kirimbuzi.

    Hwasong-15 zageragejwe mu 2017, zishobora kuraswa muri 13,000km, zo zishobora kuraswa aho ariho hose muri Amerika zijyanye umutwe w’igisasu cy’ubumara kirimbuzi.

    Iyi missile nshya, itarageragezwa, nayo iri mu bwoko bumwe n’izi ariko y’uburebure n’ubunini budasanzwe kurusha Hwasong-15.

    Mu gihe moteri z’iyo missile zitaratangazwa cyangwa ngo igeragezwe, biragoye cyane kumenya intera ishobora kuraswamo.

    Icyakora, ishusho n’ingano yayo irerekana neza gahunda ya Koreya ya ruguru: Ntibagicyeneye kongera uburebure bw’aho missile zabo zishobora kugera.

    Ahubwo, bari kugerageza uko missile imwe yajyaho imitwe myinshi y’ubumara kirimbuzi. Ibi byaba indi ngorane ku bwirinzi bwa Amerika kuri za missile, kuko uko hiyongereyeho undi mutwe Amerika iba icyeneye ibindi bikoresho byinshi byo kuwufata.

    Ibihugu bifite intwaro kirimbuzi ziteye imbere zifite ibikoresho byitwa ‘multiple independent re-entry vehicles’ – cyangwa MIRVs – ibi byifashishwa mu gushyirwaho imitwe myinshi y’ibisasu kirimbuzi bishobora kuraswa ahantu hatandanye, Koreya ya ruguru irashaka gukora nk’ibi.

    Impamvu ikomeye iteye impungenge

    Haracyari ibyibazwa ku ishusho y’igisasu cyerekanywe ubwacyo, bituma bigoye kumenye igihe n’uko kizageragezwa. Gusa, imodoka yari icyikoreye nayo iteye kwibaza.

    Imwe mu mbogamizi ya Koreya ya ruguru mu kuba yajya mu ntambara y’intwaro nk’izi ni umubare w’ibikoresho birasa za missile (launchers). Ubusanzwe, ushobora kurasa missile nyinshi bitewe n’ubwinshi bwa ‘launchers’ ufite.

    Amerika igereranya ko Koreya ya ruguru ishobora kurasa missile zambukiranya imigabane zitarenze 12.

    Iyo mibare ishingiye ku kuba bazi ko Koreya ifite ‘launchers’ esheshatu buri imwe ifite ubushobozi bwo kurasa missile imwe, kandi bakaba bagorwa no kuba bakohereza indi vuba vuba Amerika itarasubiza.

    Mu 2010, Koreya ya ruguru yatumije mu Bushinwa imodoka nini cyane esheshatu za WS51200 izihinduramo ibikoresho byitwa transporter erector launchers (TELs).

    Izo TELs ni zo Koreya ya ruguru yakoresheje mu gutwara, kumurika no gushinga izi missile, ni nazo zakoreshwa mu kuzirasa.

    Izi modoka ni iz’agaciro gakomeye kuko zibasha no kwigirayo ubwazo mbere gato yo kurasa missile, kuko byagorana cyane kuzisimbuza mu gihe byaba bigenze nabi.

    Aka karasisi ni ko ka mbere kamuritswemo bene ziriya modoka zirenze esheshatu. Izi modoka nshya zaravuguruwe cyane.

    Ibyo rero bisobanuye neza ko Koreya ya ruguru igifite ibyangombwa byatuma ibona ‘launchers’ nubwo hariho ibihano bibuza ibihugu kugira icyo biha Koreya ya ruguru muri uru rwego.

    Birasobanutse kandi ko bubatse ubushobozi bwo gukora ibikoresho iwabo ku buryo bashobora guhindura – cyangwa kuba banakora ubwabo – ‘launchers’ zirasa izi missile.

    Iyi missile rutura nshya ya Koreya ya ruguru, yakozwe mu mwaka umwe, ni ubutumwa ku isi bwo kudasuzugura imbaraga zayo, umutegetsi wayo cyangwa ikoranabuhaga bagezeho.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ibyo-utari-uzi-ku-gisasu-kirimbuzi-Korea-ya-ruguru-iherutse-kwerekana

  • Amabwiriza mashya agenga ingendo azatangira kubahirizwa kuwa kane-RURA #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye, nibwo Inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame, yemeza ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19,zirimo ko: Ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Hafatiwemo umwanzuro uvuga ko imodoka zitwara abagenzi bicaye zemerewe gutwara abuzuye neza 100% mu gihe abatwara imodoka zirimo abagenda bicaye n’abahagaze zigomba gutwara 100% bicaye na 50% bahagaze.

    RURA yavuze ko kuwa 15 Ukwakira aribwo uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa kuko aribwo izaba yashyizeho amabwiriza abigenga.

    Avuga kuri iyi myanzuro yafashwe, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko ibi byakozwe ari ugusubiza ubukungu mu buryo ariko bikajyana no gukomeza kwirinda iki cyorezo, abantu bubahiriza amabwiriza arimo nko kwambara agapfukamunwa no gukaraba.

    Ati 'Mu modoka hari umuntu uzaba urimo ushinzwe kureba uko abantu bubahiriza aya mabwiriza. Gufungura ibirahure ku buryo umuyaga utambuka abantu ntibicare ahantu hafunganye nta muyaga utambuka.'

    Yakomeje avuga ko 'iyo abantu bicaye bambaye udupfukamunwa, ikigaragara ni uko ibyago byo kwandura biba atari byinshi cyane' iyo abantu bose bubahirije amabwiriza.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko kongera amasaha abantu bagatangira akazi kare byari mu byifuzo bya benshi kuko ngo hari abacuruzi n’abandi bakunda kuzinduka byagaragaye ko bakeneye gufashwa.

    Ati 'Byagaragaye ko nta ngorane yindi biteye mu kurwanya COVID-19 dukurikije ibyo ibipimo bitwereka, abantu bamwe bashaka kuzinduka nta cyababuza kuba babikora, nicyo gituma inama ya Guverinoma yafashe uwo mwanzuro wo gutangira akazi saa kumi kakarangira saa yine z’ijoro abantu bakaba bageze mu rugo.'

    RURA yagaragaje ko kuwa Kane aribwo hazashyirwaho ibiciro bishya by’ingendo byazamutse ndetse hari aho byikubye kabiri kubera gutwara abagenzi bake mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Amabwiriza-mashya-agenga-ingendo-azatangira-kubahirizwa-kuwa-kane-RURA

  • Kamonyi/Nyamiyaga: Mu mwiherero bati' Umuyobozi mwiza, umusingi w' impinduka n' iterambere ry' abo ayobora' #rwanda #RwOT

    Abakozi n'abayohozi b'Umurenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020 mu cyumba cy'inama cya 'Cooproriz Mukunguri', bagize Umwiherero w'umunsi umwe baganira ku cyatuma mubyo bakora harushaho kuboneka impinduka nziza ziganisha ku guha Serivise nziza umuturage no kunoza ibyo bakora. Ni ku nsanganyamatsiko igira iti ' Umuyobozi mwiza, umusingi w'impinduka n'iterambere ry'abo ayobora'.

    Ni Umwiherero watangijwe ndetse uyoborwa na Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge. Yabwiye intyoza.com ko intego Nyamukuru y'uyu mwiherero ari ' Gufatira hamwe ingamba zo kwihutisha ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no kwihutisha iterambere'.

    Uhereye Ibumoso ni Gitifu Kubwimana, hagati Uzziel Niyongira/MRPIC, Niyotumuragije Jean Damascene/Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Nyamiyaga.

    Gitifu Kubwimana, avuga kandi ko mubyo baganiriye mu buryo bwimbitse harimo; Gusesengura neza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y' abaturage, ingamba zo kubikemura n' uruhare rw' abafatanyabikorwa, hakaba Kunoza imikorere n' imikoranire y'abayobozi ku nzego zitandukanye, Kwigenzura no kwigiranaho hagati mu bakozi hagamijwe kunoza serivise.

    Uretse intego y'umwiherero no kwinjira mu buryo bwimbitse ingingo ku yindi, muri uyu mwiherero banagarutse ku kurebera hamwe ibyo bakwiye kwitaho ngo bubake ' Urunana rw' imiyoborere'. Bahawe ibiganiro bitandukanye bigamije ku kunoza inshingano no kugera ku ntego y'inshingano za buri wese.

    Gitifu Kubwimana, ahamya ko umwanya nk'uyu abakozi n'abayobozi baba bafashe bari kumwe na bamwe mu nzego bakorana umunsi ku wundi, ari igihe cyiza cyo kwisuzuma, kwiyemeza no kurebera hamwe icyerekezo buri wese aganamo, hitawe ku gushyira ' Umuturage ku isonga', buri wese agaharanira kurushaho kunoza ibyo ashinzwe.

    Abitabiriye uyu mwiherero muri rusange barimo; Abakozi bakorera ku rwego rw'Umurenge, Abakorera ku rwego rw'Akagari, Umuyobozi- DG w'uruganda rwa MRPIC, akaba umujyanama w' Umurenge wa Nyamiyaga mu nama Njyanama y' Akarere, bwana NIYONGIRA Uzziel, hari Perezida w' Inama Njyanama y' Umurenge wa Nyamiyaga, bwana NIYOTUMURAGIJE Jean Damascene. Hanitabiriye kandi abagize inzego z'umutekano zirimo Ingabo na Polisi by'Igihugu .

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-mu-mwiherero-bati-umuyobozi-mwiza-umusingi-w-impinduka-n-iterambere-ry-abo-ayobora/

  • Cristiano Ronaldo yanduye COVID-19, ahita akurwa mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Juventus yo mu Butaliyani akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yanduye icyorezo cya COVID-19 akaba yahise ajya mu kato.

    Ibi byatangajwe na federasiyo y’umupira w’amaguru muri Portugal kuri uyu wa Kabiri aho bavuze ko yanduye ariko nta bimenyetso agaragaza.

    Mu itangazo basohoye bagize bati“Cristiano ameze neza, nta bimenyetso afite kandi ari mu kato.”

    Uyu mukinnyi akaba yahise akurwa mu bakinnyi bari mu mwiherero bitegura umukino wa UEFA Nations League uzaba ku munsi w’ejo aho bazahura na Sweden.

    Ibi kandi bivuze ko hari imikino ya Juventus azasiba kubera icyorezo cya COVID-19 cyane ko hataramenyekana igihe azamara avurwa kuko azagaruka mu bandi yakize.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 35, yanduye iki cyorezo nyuma y’uko ku Cyumweru yagaragaye mu mukino wa UEFA Nations League ikipe ye ya Portugal yanganyijemo na France 0-0. Abandi bakinnyi bose bakinana nta n’umwe wanduye.

    Yari yakinnye umukino n’u Bufaransa ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yanduye-covid-19-ahita-akurwa-mu-mwiherero

  • Ababyeyi bafite abana bashimutiwe mu Burindi babuze ayo bamira n’ayo bacira #rwanda #RwOT

    bana bashimuswe ni abahungu batanu bo mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 22. Bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga cy’Akanyaru. Hari ku itariki ya 15 Kanama 2020.

    Kuri ubu ababyeyi babo barahangayitse kuko bibaza uko abana babo babayeho, cyane ko babwiwe ko ubu bafungiye i Ngozi mu Burundi.

    Schoolastique Uwamariya, bamutwariye umuhungu w’umuhererezi witwa Innocent Ntahwidakiriza. Ni we mwana we wenyine wabashije gukomeza amashuri.

    Coronavirus yamusanze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, kandi ngo bari barumvikanye ko we aziga akagera kure hashoboka.

    Agira ati 'Ibaze kubura umwana w’umusore, nta gitoki yibye nta kijumba yacukuye! Sinzi aho aherereye, nkajya kumva kuri radiyo ngo amashuri agiye gutangira, nakwibaza ukuntu yari azi ubwenge, agahinda kakanyica'.

    Yungamo ati 'Amakayi ye n’imyenda y’ishuri iyo mbikubise ijisho ndababara cyane nkavuga nti Mana wantabariye umwana akaza agasubira ku ishuri'!

    Hyacinthe Uwimbabazi, umubyeyi wa Jean Claude Noheli w’imyaka 16 na we washimuswe, n’ikiniga agira ati 'Njyewe rwose urebye narapfuye kubera agahinda. Nahuye na Jenoside, ngize ngo ndishumbushije dore. Ni imbyaro yanjye ya kabiri'.

    Samuel Ndayisaba watwariwe umwana w’imyaka 15 na we ati 'Abayobozi bacu bari kuvuga ko bari kuvugana n’inzego z’i Burundi, ikizavamo ngo bazatubwira.

    Ndahangayitse, ariko kuko ntacyo nabikoraho narabyakiriye'.
    Aba bana batanu bivugwa ko barimo bahira mu migano yo mu gishanga cy’Akanyaru, hanyuma bakagwa ku bapolisi b’Abarundi ngo bari bihishe muri iyo migano nk’uko ngo bivugwa n’abahingaga muri icyo gishanga babonye uko byagenze.

    Samuel Ndayisaba agira ati 'Nubwo babatwaye ariko ntabwo bari mu Burundi. Bari mu Rwanda kuko imigano babasanzemo yatewe n’Abanyarwanda'.

    Ubwo babatwaraga bari batandatu, harimo n’uw’imyaka 12 na we wa Ndayisaba, ariko we baje kumurekura, aza azanye urwandiko rusaba ababyeyi babo kuzana amafaranga bakababasubiza.

    Ababyeyi ngo begeranyije amafaranga ibihumbi 13 buri wese, bagiye kubitanga Abarundi bisubiraho kuko mu bari bahuruye harimo n’abadaso. Icyo gihe ngo baravuze ngo bisubiyeho kuko hajemo ubuyobozi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko kuri ubu bariya bana bafungiye i Ngozi mu Burundi, kandi bakomeje gushakisha uko barekurwa bagataha iwabo.

    Agira ati 'Turakurikirana kugira ngo amategeko azubahirizwe. Nta kindi twakora, gusa amakuru dufite ni uko bafungiye i Burundi.

    Uyu muyobozi anavuga ko bari kureba ukuntu byanyura mu butabera bakaburana, uretse ko bari no gushaka uburyo ababafite babarekura binyuze mu mishyikirano, cyane ko abatuye ku ruhande rw’u Burundi ndetse n’abo ku rw’u Rwanda bagiye bashyingirana.

    Ikindi uyu muyobozi avuga bari kugaragariza u Burundi, ni uko muri iki gihe imipaka ifunze kubera Coronavirus, Abarundi bibeshye bakaza ku butaka bw’u Rwanda bo batagirirwa nabi ngo babe bafungwa nk’uko byabaye ku Banyarwanda, ahubwo ko Abanyarwanda babagaragariza ko barenze imipaka, bakabayobora bagataha

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ababyeyi-bafite-abana-bashimutiwe-mu-Burindi-babuze-ayo-bamira-n-ayo-bacira

  • MINALOC yagaragaje uburyo ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bizubahirizwa #rwanda #RwOT

    Ibyiciro by’Ubudehe byahindutse biva ku cya 1,2,3 n’icya 4 aho ubu byabaye 5 kandi bibarwa hakoreshwa inyuguti A,B,C,D na E.

    Abakize cyane bari mu kiciro cya A. Ni ababasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu (Frw 600,000) haba ku mushahara bahembwa, umutungo winjira uva mu bindi bikorwa, umuntu ufite ubutaka mu Mugi bungana na Ha 1 no kuzamura cyangwa afite ubutaka mu cyaro bungana na Ha 10 no kuzamura, cyangwa akaba abasha kwinjiza ariya mafaranga mu bikorwa by’ubworozi.

    Ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku Frw 65,000 kugera ku Frw 600,000 muri bwa buryo twavuze haruguru. Gusa bibazwe mu butaka, umuntu agomba kuba afite Ha 1 kugera kuri Ha 10 mu cyaro cyangwa afite Metero kare 300-kugera kuri Ha 1 mu Mugi.

    Ikiciro C ukirimo agomba kuba yinjiza hagati ya Frw 45,000 na Frw 65,000 byabarwa mu butaka akaba afite ½ cya Ha 1 kugeza kuri Ha 1 mu cyaro cyangwa akaba afite Metero kare 100 kugeza kuri Metero kare 300 mu Mugi.

    Ikiciro D kirimo uwinjiza Frw 45 000 no gusubiza hasi ku mwezi. Byabarwa mu butaka akaba afite ubuso buri munsi ya ½ cya Ha 1 mu cyaro n’ubuso buri munsi ya metero kare 100 mu Mugi.

    Ikiciro E ni cyo kirimo abafashwa

    Abasobanuye ibi byiciro by’Ubudehe bishya bavuga ko ari ikiciro kihariye kirimo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

    Muri iki kiciro harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

    Harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

    Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango.

    Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

    Urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu rukuraho ikirutunga.

    Source : https://www.imirasire.rw/?MINALOC-yagaragaje-uburyo-ibyiciro-by-ubudehe-bivuguruye-bizubahirizwa

  • Kagame Charles itaranto nshya yitezweho gutanga akazi gakomeye mu muziki nyuma yo kwakirwa muri Moriah Entertainment #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles ukorera umuziki we muri Australia, nyuma yo kwinjira muri kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi ya Moriah Entertainment, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Naragukunze', akaba yitezweho ko azatanga akazi ku bandi bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Nyuma yo gukora indirimbo 3 zigakundwa, Kagame Charles akaba yinjiye muri Moriah Entertainment yagiye ireberera ibikorwa by’abahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo ndetse n’abandi.

    Charles Kagame yavuze ko atabona amagambo akwiriye yavugamo uburyo yumvamo gukorana na Kompanyi imaze imyaka 12 ikurikirana ibikorwa bya gospel yo mu Rwanda

    Ati: 'mu by’ukuri sinzi uburyo nabivugamo gusa ndanezerewe cyane, kuko sintekereza ko hari icyo ndusha abandi kuba Moriah yakemera kumfasha mu bikorwa byanjye by’ubuhanzi, kandi nkurikije ibiganiro twagiranye nizeye ko ubutumwa Imana yanshyize ku mutima buzagera ku rwego rukomeye kuko abantu tugiye gukorana basanzwe babimenyereye'

    Avuga ku ndirimbo ye 'Naragukunze' yavuze ko ari indirimbo ihumuriza umuntu wese ufite ibyo ari gucamo bimugoye, ikaba ari indirimbo uyu muhanzi yumvikana ari mu ruhande rw’Imana iganiriza umuntu imukomeza ko ari Imana irinda isezerano ryayo idashobora kubura kurisohoza niyo ibihe byahita ibindi bigaha ibindi.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi rwa Moriah Entertainment batangaje ko bishimiye cyane gukorana n’uyu muhanzi cyane ko babanje gusuzumana ubushishozi ubushobozi bw’uyu muhanzi haba mu kuririmba no kwandika indirimbo.

    Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment yagize ati: 'twishimiye gukorana na Charles ni umwe mu bahanzi beza Imana ihagurukije muri iki kiragano haba mu miririmbire ye n’uburyo yandikamo, abaye umuhanzi wa mbere ugiye kongera gukorana natwe nyuma y’igihe dusa n’aho twahagaritse kwakira abahanzi. Ibi kandi biri muri gahunda tumaze igihe kitari gito dutegura uburyo bwo gukorana n’abahanzi bakizamuka.'

    Mu gihe gito amaze yinjiye mu buhanzi, Charles Kagame amaze gukora indirimbo enye harimo 'Ahindir’ibihe’, 'Tubagarure’, 'Ntuzibagirwe’ ndetse na 'Naragukunze’ yamaze gushyira ahabona, izi ndirimbo zose zikaba zarakozwe na studio imaze kuba ubukombe mu gukora indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ikoreramo abavandimwe babiri Boris na Bruce hakaba hari amakuru ko hari n’izindi ndirimbo uyu muhanzi ategura gushyira hanze mu minsi ya vuba zose zikazabumbirwa hamwe ku muzingo we wa mbere uzaba ugizwe n’indirimbo 10.

    Kagame Charles yamaze kwinjira muri Moriah Entertainment

    Kagame Charles yahise ashyira hanze indirimbo ‘Naragukunze’

    Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment

    Umva ‘Naragukunze’ ya Kagame Charles

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/kagame-charles-itaranto-nshya-yitezweho-gutanga-akazi-gakomeye-mu-muziki-nyuma-yo-kwakirwa-muri-moriah-entertainment