Blog

  • Nshuti Savio ubutumwa buryoherereye cyane yifurije isabukuru nziza uwahoze ari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nshuti Dominique Savio abinyujije kuri story ye ya instagram yifurije umukunzi we, Umutesi Tracy Tricia, isabukuru nziza.

    Nkuko byagaragaye kuri iyi story ya Nshuti Dominique Savio hagaragaye amagambo agira ati: '@tricia_tracy_perla🎂❤

    Mu gihe cyashize havuzwe agatotsi mu rukundo rw'aba bombi gusa magingo aya harasa nkaho hari umubano mwiza hagati y'aba bombi dore ko Tricia nawe yasubije Nshuti Savio nyuma yuko amwifurije isabukuru nziza ibi bikaba bigabanya umubano mwiza hagati y'aba bombi.

    Amwe mu mafoto ya Nshuti Savio ma Tracy bagikunda:

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/nshuti-savio-ubutumwa-buryoherereye-cyane-yifurije-isabukuru-nziza-uwahoze-ari-umukunzi-we/

  • Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuba kigiye kwongera guteza ibyago cyongera kuruka #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by'ibirunga baraburira ko ikiyaga cy'umuriro w'amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y'umujyi wa Goma muri DR Congo.

    Mu kwezi kwa mbere mu 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%.

    Itsinda ry'abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko 'uyu muriro w'amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k'iki kirunga nanone' nk'uko bivugwa na Science Magazine.

    Prof Dario Tedesco wo muri iri tsinda akaba umuhanga mu by'ibirunga, yabwiye iki kinyamakuru cya siyanse ati: 'Ubu, uko ibintu bimeze birahagije ngo habe ikindi cyago!'

    Muri 2002 ubwo iki kirunga cyaherukaga kuruka kingangiriza bikomeye ibikorwa remezo

    Ubusesenguzi bwabo bugereranya ko ibi bishobora kuba mu gihe cy'imyaka ine, gusa bavuga ko igihe habaho umutingito wahita utuma ibyo byago biba mbere y'icyo gihe.

    Avuga ku byago ibi biteye abaturage bagera kuri miliyoni batuye umujyi wa Goma, Prof Tedesco ati: 'Iki ni cyo kirunga giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi!'

    Iki kirunga kitazimye — ugereranyije n'ibindi biri muri iyi pariki iri hagati ya DR Congo, Uganda n'u Rwanda — gihora gihangayikishije abatuye imijyi ifatanye ya Goma na Gisenyi mu Rwanda.

    The post Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuba kigiye kwongera guteza ibyago cyongera kuruka appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/14/ikirunga-cya-nyiragongo-gishobora-kuba-kigiye-kwongera-guteza-ibyago-cyongera-kuruka/

  • Covid-19: Uruhuri rw’ibibazo ku bagore bakoraga bya nyakabyizi. #rwanda #RwOT

    Covid-19 yateje ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu Ku isi yose, by’umwihariko mu Rwanda abantu b’ingeri nyinshi bahuye n’ibibazo byo gutakaza akazi cyane cyane abari ba nyakabyizi amikoro muri rusange yarabuze Ku buryo hari n’abo Leta yatangiye kugenera ibibatunga mu gihe cya guma mu rugo ubwo hari hafashwe ingamba zo kurwanya iki cyorezo mu gihugu hose.
    Bamwe mubagezweho n’ingaruka zikomeye ni abagore, kubera imiterere y’inshingano z’umugore mu rugo twasanze ahanini ariwe wahuye n’imbogamizi (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4349

  • Dore imashini zitangaje zifasha kurinda no kuvura indwara zitandukanye #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru rero, tugiye kureba Imashini nziza zagaragajwe n’abahanga mu buzima zagufasha kwirinda no guhangana n’indwara zitandukanye ndetse zituma utera neza bigatuma umubiri wawe ukora neza bityo ukagira ubuzima buzira umuze.

    1. BLOOD CIRCULATORY MASSAGER MACHINE

    JPEG -

    Iyi ni imashini nziza ifasha gukoresha umubiri wacu siporo bityo bigatuma hari byinshi bigenda neza mu mubiri.

    • Iyakuramyakura ( Reflexology)
    • Ikora Massage y’ibice bitandukanye by’umubiri
    • Ifasha amaraso gutembera neza
    • Irwanya umunaniro ndetse na stress mu mubiri
    • Ifasha imitsi gukora neza ndetse igafasha n’umutima.
    • Irinda kurwara za Rubagimpande ndetse igafasha abazirwaye ( Goutte, sciatica, arthritis,….)
    • Ifasha abarwaye umugongo n’abagira ibinya mu mubiri,………

    2. DETOX MACHINE

    JPEG - 40.2 ko

    Iyi ni imashini nziza isukura umubiri wacu (Body detoxification) igakuramo imyanda, iyo imyanda ivuye mu mubiri, bikurinda indwara nyinshi zitandukanye ndetse bigatuma amaraso atembera neza bityo bigafasha umubiri gukora neza.Niba ugira ibibazo by’imitemberere y’amaraso itameze neza,kubabara mu ngingo, kudasinzira neza,kugira ibishishi mu maso,…. Iyi mashini yagufasha kuko bishobora kuba biterwa n’imyanda (Toxins) yabaye myinshi mu mubiri.

    3. MICRO-COMPUTER CONTROLLED WEIGHT REDUCING BELT

    JPEG - 11.7 ko

    Niba ufite ibinure byinshi ku gice cyo ku nda ibyo twita ibicece cyangwa ibinyenyanza( abdominal fats), uyu ni umukandara mwiza wizewe kandi utagira ingaruka mbi ku mubiri wagufasha gutakaza ibi binure by’umurengera.

    4. HYPOTENSION APPARATUS

    JPEG - 186.7 ko

    Aka ni agakoresho keza kakozwe n’abahanga mu by’ubuzima, kandi gafasha byinshi mu mubiri, gatuma ibikorerwa mu mubiri (Biological electric potential) bigenda neza kuko iyo bigenze nabi bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso uva kuri gahunda. Aka gakoresho rero gafasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso bityo ugatandukana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ( Hypertension). Ku bantu rero bashaka kwirinda ndetse no gutandukana n’iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso, ni byiza gukoresha aka gakoresho kizewe kandi katagira ingaruka ku mubiri.

    5. EMS SMART FITNESS

    PNG - 1015.4 ko

    Aka ni akamashini gafasha kugabanya ibinure ku nda ( ibicece), ku maboko ndetse no ku matako . Niba ufite ibinure by’umurengera ndetse ushaka no gukomeza ibyo bice twavuze haruguru (cyane cyane nk’abasore bashaka kubaka izo twita six packs), aka gakoresho ni keza cyane. Nta ngaruka kagira ku buzima bw’uwagakoresheje nta n’ibindi gasaba kuko ntigacomekwa ku muriro.

    6. HEALTH WALKING CARPET

    JPEG - 45.1 ko

    Iyi ni tapis nziza ikoranye ubuhanga kandi ikora byinshi mu mubiri, igufasha gukora iyakuramyakura (Reflexology) uri iwawe mu rugo kuko kukagendaho byibuze iminota 15 ku munsi bifasha byinshi ku mubiri w’umuntu. Ifasha amaraso gutembera neza,ifasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri,ifasha abantu barwara za rubagimpande,imitsi,amagufa,…. Ni nziza cyane ku bantu babura ibitotsi ndetse ifasha n’abantu bagira ibibazo byo mu bwonko.

    7. SPINE BRACE

    JPEG - 103.9 ko

    Uyu ni umukandara kabuhariwe mu kugorora umugongo wahetamye (Scoliosis,Kyphosis na Lordosis),iki ni ikibazo abantu bakunda kugira wenda kubera ko babivukanye cyangwa se byaraje umuntu yaramaje gukura. Uyu mukandara rero ni igisubizo ku bantu bafite ibi bibazo.

    AHO WASANGA IZI MASHINI NZIZA

    Nk’uko twabibonye haruguru, izi ni imashini nziza kandi zigirira akamaro kanini umubiri mu kwirinda no gutandukana n’indwara zitandukanye ndetse no gutera neza, niba rero ushaka izi mashini wajya aho GREEN HOPE LIFE INTERNATIONAL ikorera mu mugi wa Kigali, i Remera mu Giporoso ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege mu nyubako bita JESUS IS ABLE HOUSE. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788317664. Wanasura urubuga rwabo arirwo www.greenhopelife.com.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-imashini-zitangaje-zifasha-kurinda-no-kuvura-indwara-zitandukanye

  • UN na AU ihohoterwa rikomeje gukorerwa umunyamurenge ntibyaba arukwirengagiza uburengazira bw'ikiremwa muntu nyuma y'imyaka irenga 21 UN igereye muri DRC. #rwanda #RwOT

    MONUSCO ingabo zishinzwe kugarura amahoro ku isi kuri ubu imyaka 21 n'umwe ikaba ishize nyuma yaho zinjiriye mu igihugu cya DRC cyabaturanyi m'ubutumwa bwo kugarura amaho mu igihugu cya DRC.

    Intambara z'urudaca ikurwa,mubintu,kugirwa impunzi byo bikomeje kwiyongera muba turage ba DRC bazwi ku izina ry'Abanyamurenge batuye mukarere ka Sud kivu mu Minembwe ndetse ntizindi ntara kugeza kuru abaturage basaga 80% bamaze kwamburwa ibyabo ndetse abagore bakicwa n'abana mu misozi ya Minebwe ndetse nahandi hatandukanye.

    AU ndetse n'imiryango ishinzwe kureberera ikiremwa muntu kugeza kurubu ikibazo gikomeje guhitana ubuzima bw'anyamurenge batabaje kuva muri 1995 baba muntambara ntacyo irakivugaho, Bamwe mubo twaganirije batifuje kuba bashirwa munyandiko bo bagaragaza ko arugutesha agacyiro ikiremwa muntu.

    Usa nuhagararuye Abanyamurenge munzego zubuyobozi Minisitiri Azarias Ruberwa n'istinda ryabayobozi harimo numukuru w'ingabo munsi yashize bari boherejwe mu Minebwe kuhashakira igisubizo cyintambara zabaye karande hatorwa abayobozi bazahagararira minebwe ibitaravuzwe rumwe naba kongomani kugeza kugeza kuru.

    Kumunsi w'ejo imyigaragambyo yarabandanyije hasabwa ko Azarias Ruberwa yakweguza kunshingano yahawe n'umukuru w'igihugu hakibazwa nimba yaba yarabikoze kwitegeko rye we mumagamboye yagize ati ' Byashizwe k'umutwe byose biherekejwe nibitutsi byinshi cyane twagiye Muminembwe n'umukuru wingabo nabandi bayobozi 10 none byose bikaba biri kubazwa jye mugihe n'akanama kashizweho tutigeze tukagiramo uruhare'

    Abaturage bo muminebwe bo bakomeje gutabariza amahanga bayasaba gufashwa byihuse kuko hatagize igikorwa ubwo bwashira kandi hitwango hari imiryango irengera ikiremwa muntu.

    The post UN na AU ihohoterwa rikomeje gukorerwa umunyamurenge ntibyaba arukwirengagiza uburengazira bw'ikiremwa muntu nyuma y'imyaka irenga 21 UN igereye muri DRC. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/14/un-na-au-ihohoterwa-rikomeje-gukorerwa-umunyamurenge-ntibya-arukwirengagiza-uburengazira-bwikiremwa-muntu-nyuma-yimyaka-irenga-21-monusco-igereye-muri-drc/

  • Abagore bacuruza ku mipaka bananiwe kwishyura inguzanyo kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Sacco Seruka y’umujyi wa Gisenyi buvuga ko hari inguzanyo zitari kwishyurwa neza kubera ko zari zigenewe abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka none ubu bakaba batari gukora kubera imipaka ifunze.
    Ni inguzanyo y’amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 10 kugera ku bihumbi 99 yahabwaga abakora ubucuruzi buciriritse badasabwa ingwate. Mutabazi Rwigina Paul umucungamutungo wa Seruka Sacco avuga ko iyi nguzanyo batanga yishyurwa mu mezi atandatu benshi bayifataga bari (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4348

  • Danny Usengimana yavuze impamvu yasubitse ubukwe bwe n'umukunzi we Francine #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w' ikipe ya APR FC Danny yahishuye impamvu yatumye asubikwa ubukwe bwe n'umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada.


    Ku itariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rutumira abazitabira ubukwe bwe 'Save The Date'n'umukunzi we N.Francine.

    Aganira na APR FC Website dukesha iyi nkuru akaba yatangaje ko mu gihe imyiteguro y'ubukwe yari irimbanyije, imibare y'abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda COVID-19. maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy'indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n'mukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n'igice bakundana.

    Amatariki mashya y'igihe ubu ukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n'ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

    Kuwa Mbere w'iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y'abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe  5,965 cyabahitanye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/danny-usengimana-yavuze-impamvu-yasubitse-ubukwe-bwe-numukunzi-we-francine/

  • Ubuhamya: Mama Keza washatse kwiyahura nyuma yo gutabwa n’umugabo kubera umwana babyaranye umaze imyaka 11 atarabyuka, Imana igakinga ukuboko! VIDEO #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga ubu akaba agejeje imyaka cumi n’umwe atarahaguruka, Mama Keza yahuye n’ibigeragezo bikomeye umugabo amutana abana 3 ubuzima buramuyobera atekereza kwiyahura ariko Imana ikinga akaboko.

    Keza wavukanye ubumuga, afite impanga ye ariko umurebye ntiwamenya ko bose bangana. Mama Keza avuga ko uyu mwana wavukanye ubumuga abaganga bamubwiye ko yabugize avuka. Kugeza ubu imyaka ibaye 11 ariko ikibabaje ntashobora kuva aho ari, ntashobora no kuvuga. Ibintu byose ni ukubimukorera.

    Keza umaze imyaka 11 atarabyuka

    Mu kiganiro Mama Keza yahaye inyaRwanda TV yavuze ko uyu mwana wavukanye ubumuga yabaye intandaro yo gutandukana n’umugabo kugeza ubwo byamubereye ikigeragezo abuzima bugasharira agatekereza kwiyahura. Ati 'Umugabo yantaye mu 2013, mu 2015 ubuzima bwaranze pe! Abana inzara irabica, hamwe twamaraga iminsi itatu tutarya kandi nta masengesho twakoze.

    Yaturitse ararira ubwo yatubwiraga uko ibibazo byamubanye uruhuri agatekereza kwiyahura. Ati 'Impanga y’uyu mwana yansabaga igikoma kandi nta n’ifu mfite. Kuba uri wenyine urera abana wenyine harimo n’uyu urwaye imyaka ingana gutya, nigeze kumva nshaka kwiyahura mbona byanze!'.

    Mama Keza yaturitse ararira avuze uko yashatse kwiyahura

    Namarira atemba ku maso imbere y’amarinete yakomeje avuga ko yumvaga yiyahuye akava ku Isi ari byo byari kumworohereza, gusa ngo yaje kwigira inama yumva ko n’ubwo ababaye hari igihe Imana yazamukura muri ibi bigeragezo. Ugereranije n’inkuru twabagejejeho ubushize ubwo twabasuraga, ubu ubuzima busa n’aho butakigoye cyane Mama Keza kuko abona abamufasha Keza akabasha kubona amata.
    kuko uyu mubyeyi adakora bitewe n’uko atabona aho asiga umwana we Keza, yasabye abanyarwanda n’abandi bagira umutima utabara gukomeza kumufsha. Wamuhamagara kuri 0783151285

    REBA HANO UBUHAMYA BWA MAMA KEZA

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Mama-Keza-washatse-kwiyahura-nyuma-yo-gutabwa-n-umugabo-kubera-umwana.html

  • Rubavu: Uwasabye ubwenegihugu Perezida Kagame yabuhawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Salukondo Mamisa Farud, yashyikirijwe ubwenegihugu bw
    Salukondo Mamisa Farud, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Ni ubwenegihugu yahawe nyuma y’uko tariki ya 10 Gicurasi 2019, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu akagezwaho ibibazo n’abaturage.

    Icyo gihe Salukondo Mamisa yasabye Perezida ubwenegihugu kuko yashakanye n’Umunyarwanda ndetse bakaba barabyaranye.

    Aha Salukondo yasabaga Perezida Kagame guhabwa ubwenegihugu bw
    Aha Salukondo yasabaga Perezida Kagame guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Perezida Paul Kagame yahise amubwira ko icyifuzo cye cyakiriwe kandi ababishinzwe bazabyubahiriza.

    Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, ni bwo Salukondo Mamisa yashyikirijwe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, ikintu yavuze ko yishimiye kuko yari yarakifuje mu myaka 16 amaze mu Rwanda.

    Yitegura guhabwa ubwenegihugu
    Yitegura guhabwa ubwenegihugu

    Yagize ati, “Nakunze igihugu cy’u Rwanda, igihugu cyadufashe neza, mpamaze imyaka 16, gifite ubuyobozi bwita ku baturage n’imiyoborere myiza, byatumye nkunda u Rwanda, ikiyongeraho ni uko isezerano Perezida yampaye arisohoje”.

    Avuga ko kuba Umunyarwanda byamuhaye uburenganzira bw’Abanyarwanda kandi abyishimiye, akavuga ko bizatuma yubahiriza inshingano z’Ubunyarwanda.

    Ati “Ndabyubahiriza byose nk’Umunyarwandakazi, kuko maze imyaka myinshi mu Rwanda kandi nakunze iki gihugu kubera ibyo nagisanzemo, bituma nubahiriza amabwiriza yaho. Ibi byatumye mpamara imyaka 16 kandi mpabyara abana batatu barahakurira, ibi bituma nzakomeza kwitwara nk’Umunyarwandakazi”.

    Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Rubavu Mamisa akamusaba ubwenegihugu
    Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Rubavu Mamisa akamusaba ubwenegihugu

    Ubwenegihugu yabuherewe imbere y’imbaga yari yaje kumushyigikira, aho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yamumenyesheje ko guhabwa ubwenegihugu bijyana no kugira uburenganzira nk’Umunyarwanda kandi bigira inshingano bitanga, zirimo kugikorera no kukitangira.

    Habyarimana Gilbert akomeza avuga ko yari asanzwe aba mu Rwanda ruzira amacakubiri kandi rufite umutekano, na we agiye mu mubare w’abagomba kubisigasira no kubirinda kuko amaze guhana igihango n’u Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-uwasabye-ubwenegihugu-perezida-kagame-yabuhawe

  • Uko umugabo yamuharitse kubera ingaruka za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ingaruka za Covid-19 ku isi zamaze kuba nyinshi; haba mu nzego z’ubuzima, ubukungu, imibereho n’imibanire y’abantu by’umwihariko mu miryango yagize ibibazo by’ubukene biturutse ku ihagarara ry’ibikorwa bimwe na bimwe byateye n’ibura ry’imirimo kuri bamwe. Mu Rwanda hari ingo zatakaje ubushobozi bwo kwitunga cyangwa kubasha kwibonera aho kuba, hari aho byateje amakimbirane hagati y’abashakanye ahandi bakabaho uko bidakwiye. Urugero ni urw’umuryango utuye mu Karere ka Kicukiro aho uwo muryango (…)

    Urugo

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4347