Blog

  • Rwanda Revenue Authority yatanze Miliyoni 25Frw zo gusakarira abahuye n’ibiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n
    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n’ibiza

    Umuyobozi mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ari mu rwego rwo gutabara abagezweho n’akaga mu bihe bitandukanye no gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gusora neza kuko imisoro ari yo ivamo ibyo Leta yifashisha mu kubaka Igihugu.

    Imiryango 2,247 mu Karere ka Ngororero yangirijwe n’ibiza mu mvura y’itumba iherutse kugwa, amazu amwe arasenyuka andi arasambuka ku buryo hari abacumbikiwe mu baturanyi no mu bigo by’amashuri.

    Imiryango yihutiye kubakirwa ni iyo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ku buryo imiryango 560 imaze gusakara, indi 696 na yo imaze guhabwa isakaro n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu gihe imiryango igera ku 173 yo igishakirwa ibibanza.

    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w
    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Ngororero inkunga ya miliyoni 25Frw

    Umwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ufite abantu icyenda wari ucumbikiwe mu baturanyi avuga ko uwari umucumbikiye yari amaze gusa nk’umurambirwa kuko na we inzu ye itabakwiraga ku buryo kubabana mu mvura bitari byoroshye.

    Avuga ko yagerageje kongera kubaka akaba yari ageze igihe cyo gusakara ariko atabona aho yakura amabati agiye kumva yumva ngo bamutumyeho bamumenyesha ko azaza guhabwa amabati ibyishimo biramurenga.

    Agira ati “Njyewe najyaga numva Rwanda Revenue Authority nkumva ko ari abantu bashinzwe gusoresha gusa ko akamaro kabo ari ukuza kudukuramo amafaranga ariko nsanze bagira urukundo burya ya misoro baka ifite akamaro kuko iyo idatangwa ntibaba babonye uko bamfashisha amabati”.

    Mugenzi we wari ucumbikiwe mu kigo cy’amashuri avuga ko na we yafashijwe kubaka no kurokora inzu ariko atari azi aho ashobora gukura amabati, akaba ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uko bureberera abaturage barimo n’abagwiriwe n’ibiza.

    Agira ati “Inzu yanjye yaraguye banjyana mu ishuri kubamo n’abana batatu, nibaza uko nzasubira mu buzima busanzwe byaranyobeye kuko nyuma yo kunyubakira ntabwo nashoboye gusakara ubu ndashimira abayobozi baje kuntera inkunga y’amabati”.

    Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza
    Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko hashyizweho amasite mu mirenge itandukanye azatuzwaho abasenyewe n’ibiza mu rwego rwo kwirinda ko amazu yubatswe yakongera gusenyuka.

    Avuga ko abaturage bari kwibutswa kuzirika ibisenge muri iki gihe imvura yongeye kugwa naho abatarabona aho kuba bakaba bakomeje kubakirwa.

    Komiseri mukuru wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ibikorwa byo gufasha bikorwa n’ikigo abereye umuyobozi byibanda cyane cyane mu kwegera abaturage bafite ibibazo byihariye kugira ngo babashe kumva ku byiza bya RRA.

    Avuga ko RRA itagamije gusa gukusanya imisoro ahubwo ko n’abakozi bayo bashyizeho ikigega kibafasha ubwabo kandi kikanagera mu bandi baturage ari na ho inkunga batanze yavuye.

    Agira ati “Dufite ikigega cyacu nk’abakozi kidufasha, izi miliyoni 25Frw twatanze zigizwe na 80% by’amafaranga y’ikigega cy’abakozi hanyuma n’Ikigo kikongeraho 20%, byose bigamije guteza imbere umuturage no kumwereka ko gusora ari byiza bifitiye abaturage akamaro”.

    Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y
    Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y’abaturage

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko abaturage basaga ibihumbi 17 ari bo basenyewe amazu mu biza biherutse kwibasira uturere dutandukanye. Muri bo abasaga ibihumbi birindwi bamaze kubakirwa, hakaba hari n’undi mushinga wo kubaka amacumbi asaga ibihumbi 11 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kugira ngo abasenyewe bose babone amacumbi.

    MINEMA isaba abaturage gukomeza kwirinda no gukumira ibiza kuko gusana ibyangijwe bitera igihombo cyikubye inshuro zirindwi kwirinda, hakaba hari n’aho birenga cyane nko ku miryango iba yaratakarije abayo mu biza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Rwanda-Revenue-Authority-yatanze-Miliyoni-25Frw-zo-gusakarira-abahuye-n-ibiza

  • Icyo umukunzi wa Rwatubyaye yamusabiye ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Rwatubyaye, Hamida ku munsi umugabo we yizihijeho isabukuru y’amavuko yamusabiye ku Mana kumuha ibyishimo by’ubuziraherezo kandi igakabya inzozi ze.

    Buri tariki ya 23 Ukwakira, Rwatubyaye Abdul yizihiza Isabukuru y’amavuko, ku munsi w’ejo akaba yarizihije isabukuru y’imyaka 24.

    Umukunzi we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yamwifurije isabukuru nziza ndetse amusabira ku Mana kuzamuha ibyishimo by’ubuziraherezo.

    Ati'amagambo ntabwo yagaragaza uburyo uri uw’umwihariko kuri njye. Kuri uyu munsi ndasenga Imana ngo ihaze ibyifuzo byawe mu buzima iguhe ibyishimo by’ubuziraherezo, ikabye inzozi zawe. Isabukuru nziza mugabo nkunda. Warakoze ku wo uri we n’ibyo ukora, ndagukunda cyane.'

    Rwatubyaye Abdul ubu ukinira Colorado Springs Switchbacks FC muri USA, wanakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi batakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane, gusa kuri ubu akaba adasigaye ahisha amarangamutima ye ku mukobwa yihebeye.

    Hamida yasabiye Rwatubyaye ngo Imana izamufashe akabye inzozi ze

    Rwatubyaye Abdul ntagihisha ko ari mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-umukunzi-wa-rwatubyaye-yamusabiye-ku-munsi-yizihizaho-isabukuru-y-amavuko

  • Mu Bwongereza: Umunyarwanda Rene Mugenzi yakatiwe igifungo azira kwiba amafaranga ya Kiliziya , akayajyana gukina urusimbi #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, Urukiko rwa Norwich Crown mu Bwongereza , rwakatiye Umunyarwanda Rene Mugenzi igifungo cy'amezi 27 n'ihazabu y'amapawundi 220,000 (agera ku mafaranga y'u Rwanda miliyoni 270) azira kwiba amafaranga ya Kiliziya, akayajyana gukina urusimbi. Nk' uko Daily Mail ibitangaza dukesha iyi nkuru.

    Rene Mugenzi wahawe ubwenegihugu bw'u Bwongereza yari umubitsi w'umukorerabushake wa Kiliziya, Katedarali yitiriwe Mutagatifu John Baptitse.

    Mugenzi yitwaje ububasha yari yarahawe na Kiliziya, yatangiye kujya afata aya mafaranga yari yaragenewe gufasha abakene kuri konti ya banki ya Katedarali hagati ya Werurwe 2016 na Gicurasi 2018, akajya ayakinisha urusimbi. Iki gitangazamakuru kivuga ko ayo yibye arenga amapawundi 220,000.

    Mu 2018 ni bwo Kiliziya yaje gutahura ko amafaranga yatwawe avanwe kuri konti, bitewe n'uko itabashije kwishyura amafaranga ku bikorwa yari yarateganyirije. Icyo gihe ni bwo Mugenzi yatawe muri yombi ndetse yemera ko ari we wayibye.

    Mugenzi yavuye mu Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 18 y'amavuko, ubu akaba afite 44.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/mu-bwongereza-umunyarwanda-rene-mugenzi-yakatiwe-igifungo-azira-kwiba-amafaranga-ya-kiliziya-akayajyana-gukina-urusimbi/

  • Muhanga: Isoko rya Miliyari 4 rigiye kuzura, ryitezweho gukemura byinshi mu bibazo by'abacururiza murishaje #rwanda #RwOT

    Mu gihe abacururiza mu isoko rishaje rya Muhanga bavuga ko babangamiwe n'ubujura ndetse no kunyagirwa mu gihe cy'imvura, ubuyobozi bugaragaza ko isoko rishya rya kijyambere ririmo kubakwa ari igisubizo kirambye kuri izi mbogamizi abacuruzi bahura nazo. Urwego rw'abikorera-PSF, arirwo rufitemo imigabane myinshi, ruvuga ko iri soko ari igisubizo, kandi ko amakosa yagiye agaragara ahandi mu itangwa ry'ibibanza atazigera aba kuko bigiye ku byabaye ahandi.

    Iri soko rya kijyambere riri kubakwa mu mugi wa Muhanga n'urwego rw'abikorera ku bufatanye n'akarere. Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rishaje baravuga ko iri soko niryuzura bazaba basubijwe kuko bizeye ko ryo rizaba rifite umutekano usesuye.

    Kimonyo Juvenal umuyobozi w'abikorera mu karere ka Muhanga avuga ko iri soko rizakemura ibibazo byinshi birimo n'akajagali kagaragara mu mugi.

    Kimonyo Juvenali/PSF Muhanga.

    Yagize ati: 'Mu byukuri iyo ukorera ahantu heza n'ibyo ukora bigenda neza. Hari abagiye bakorera mu nzu zidakomeye zirimo n'iz'ibiti ari na byo usanga ahanini biha urwaho ubujura, ariko ari soko rizaba ritekanye kandi buri wese azaryibonamo uko ubushobozi bwe buri'.

    Kimonyo, avuga kandi ko amara impungenge abatekereza ko ibibanza bizaba bihenze, akavuga ko bazabyitaho cyane ku buryo buri wese abona aho akorera mu buryo bujyanye n'ubushobozi bwe.

    Avuga kandi ko mu rwego rwo kwirinda icyabangamira abazakorera muri iri soko, bakoze ingendo shuri mu yandi masoko bakareba amakosa yagiye aba mu gutanga ibibanza aho bikunze kugaragaramo uburiganya, avuga ko kuri bo bazabyirinda.

    Iri soko ubuyobozi buvuga ko rigeze ku kigero cya 90% ryubakwa, rizuzura ritwaye asaga miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda. Uruhare runini mu kubaka iri soko rufitwe n'abikorera aho bafite 85% naho akarere kakagiramo 15%.

    Munyaneza Theogene

    Source : http://www.intyoza.com/muhanga-isoko-rya-miliyari-4-rigiye-kuzura-ryitezweho-gukemura-byinshi-mu-bibazo-byabacururiza-murishaje/

  • Amakipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza
    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza

    Ni imikino yabereye muri Kigali Arena ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020. Mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 67 kuri 53.

    IPRC Huye
    IPRC Huye

    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma bigoranye, bategereje ikipe iva hagati ya The Hoops Rwanda na Ubumwe BBC . Ikipe ya The Hoops Rwanda yageze ku mukino wayo wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 69 kuri 53.

    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe
    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe

    Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68. Uyu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

    Umukino wa nyuma wa 1/2 wahuje Patriots BBC ifite igikombe giheruka na IPRC Kigali. Uyu mukino warangiye Patriots BBC itsinze IPRC Kigali mu buryo bworoshye amanota 88 kuri 59.

    Uko imikino yose yagenze

    Abagore:

    The Hoops Rwanda 69-53 Ubumwe BBC
    REG BBC 75-68 APR BBC

    Abagabo :

    - REG BBC 75-68 APR BBC
    - Patriots BBC 88-59 IPRC Kigali

    Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu

    Guhatanira umwanya wa Gatatu n’uwa Kane

    - Abagore : 10:30: APR BBC vs Ubumwe BBC
    Abagabo: 130:00: APR BBC vs IPRC Kigali

    Umukino wa nyuma

    Abagore :

    15:30 : The Hoops Rwanda vs IPRC Huye

    Abagabo:

    18:00: REG BBC vs Patriots BBC

    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka
    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka

    Ikipe izatwara igikombe mu bagabo izahembwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League . Mu bagore ikipe izatwara igikombe izahabwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu ( Zone 5).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/amakipe-azakina-imikino-ya-nyuma-muri-basketball-yamenyekanye

  • Nyagatare: Gerenade yabonetse mu rwuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iyo gerenade bigaragara ko ari iya kera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

    Avuga ko kugira ngo iboneke ari abaturage batanze amakuru kandi uburyo yagaragaye bishobora kuba byaratewe n’umuvu w’amazi y’imvura wayitaburuye ikagaragara hejuru.

    Ashimira abaturage ku makuru batanze akabasaba gukomeza kugirira amakenga ikintu cyose babonye batazi.

    Ati “Turabashimira kuba bamenyesheje inzego z’umutekano kubera amakenga bagize. Ariko turabasaba gukomeza ayo makenga bakajya bamenyesha inzego z’umutekano igihe babonye ikintu cyose batazi.”

    Nyuma y’uko abaturage batanze amakuru, inzego z’umutekano zakuyeho iyo gerenade.

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare nk’akabereyemo imirwano ikomeye, abaturage bakwiye kumenya ko hari ibikoresho bya gisirikare bikiri mu butaka ku buryo bagomba guhorana amakenga y’icyo babonye cyose bakamenyesha inzego z’umutekano.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-gerenade-yabonetse-mu-rwuri

  • Polisi yerekanye abafatanwe magendu n'amavuta atemewe bagerageza guha ruswa abapolisi bakayanga ( AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda iri mu ishami rishinzwe kurwanya ibicuruzwa bya magendu, ku munsi wo kuwa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020 , yafashe abaturage bo muri Nyarugenge barimo uwitwa Mizero Eric, Sinumvayabo Louise na Kamariza Jesca. bafatanywe amavuta atujuje ubuziranenge, harimo n'andi atemewe mu Rwanda azwi ku izina rya mukorogo.

    Aba baturage bafatiwe mu Ntara y'umugi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Nyuma yo gufatwa kwabo, bashatse gutanga ruswa ingana na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

    Eric ariwe nyir'ibicuruzwa, yabyiyemereye nawe ubwe, avuga ko yatanze ruswa ingana n'amafaranga millioni imwe, ariko kuko yari afite ibihumbi 850 ahitamo kuba ari byo yaba abahaye. Mu magambo ya Eric yagize ati: 'Twageze muri dépot mbasaba ko twumvikana nkabaha miliyoni imwe, ariko nari mfite ibihumbi 850 mba aribyo mpita mbaha. Ndabisabira imbabazi kuba nagerageje gutanga ruswa maze gufatanwa amavuta ya magendu ndetse na mukorogo bitemewe mu Rwanda.'

    Ruswa yatanzwe na Eric ayiha abapolisi bakayanga

    Sinumvayabo Louise wafatanwe na Mizero yemeye ko ariwe wajyaga amuzanira ayo mavuta ya mukorogo ariko yanze kuvuga aho yayakuraga n'uko yayinjizaga mu Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Comissioner of Police( CP) John Bosco Kabera, yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza ko batanga amakuru ku gihe, asaba n'abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo harwanywe ubucuruzi butemewe ndetse n'ibindi byose nbyagira ingaruka mbi ku buzima bw'abaturage.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda iyo bifashwe birangizwa. Ni mugihe ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga  umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

    Dore aba ni bo polisi yafatanye amavuta ya magendu n'andi atemewe mu Rwanda

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/polisi-yerekanye-abafatanwe-magendu-namavuta-atemewe-bagerageza-guha-ruswa-abapolisi-bakayanga-amafoto/

  • Rusizi: RIB yafashe abagabo 10 bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda abangavu #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) , rwatangaje ko rwafashe abagabo 10 bo mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda abangavu.

    RIB ivuga ko batawe muri yombi bafashwe ku bufatanye n'izindi nzego zitandukanye, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo yayo iri mu murenge wa Muganza. Yagize iti:

    'Uyu munsi RIB ifatanyije n'izindi nzego mu Karere ka Rusizi yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda. Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/rusizi-rib-yafashe-abagabo-10-bakurikiranweho-icyaha-cyo-gusambanya-no-gutera-inda-abangavu/

  • Umuramyi Bobo Sylvestre yashyize hanze indirimbo yise 'Inkera' _Reba Video #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukora indirimbo ziramya n'izihimbaza IMana, Murwanashyaka Sylvestre ukoresha izina ryu buhanzi Bobo Sylvestre kuwa 22 Ukwakira 2020 yashyize hanze indirimbo yise 'Inkera' isingiza Imana mu njyana Gakondo

    Ubwo yaganiraga na Impanuro.rw, Bobo Sylvestre yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ubwo yari arimo gutekereza ukuntu Yesu aryoshye ni ko gufata umwanya arayandika kugirango akangurire n' abandi bose bayikuyeho amaboko bongere bayigarukire.

    Yagize ati:' Iyi ndirimbo 'Inkera 'ni indirimbo iri mujyana ya gakondo cyagwa kinyarwanda izina inkera bisobanura igitaramo rero narindi muri iyo minsi gutekereza ukuntu yesu aryoshe nkubuki mbese iyi ndirimbo iba iri gusingiza yesu wacu.'

    Yakomeje agira ati: 'Ni indirimbo nanditse ijimije kuryoha kwe bigaragarira iyo turi kumubyinira twaryohewe mbese iyo turi mu makesha ya ninjoro byabaga ari nk'inkera n'ubwo byahagaze kubera Covid-19. Rero ni nk'umuntu uri kwibuka ibyo bihe byiza bagiranye maze akabibwira abandi hakaba muri uko kumutaramira ndavuga Yesu habamo no kumushimira'.

    Bobo Sylvestre amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zigiye zitandukanye harimo : 'Amasezerano' 'Yame tosha' (aherutse gushyira hanze) 'Ndakwiringiye', 'Humura', na 'Inkera'.

    Bobo Sylvestre arashaka kugera kure mu indirimbo zihimbaza Imana


    Umuramyi Bobo Sylvestre yashyize hanze indirimbo yise 'Inkera' _yumve hano

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/23/umuramyi-bobo-sylvestre-yashyize-hanze-indirimbo-yise-inkera-_reba-video/

  • Tender Notice: Bank of Africa Rwanda PLC – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Bank of Africa Rwanda PLC wishes to invite all interested bidders to submit in a closed envelope their bids for “Repair, maintenance and/or replace the bank’s various equipment’s including computers, laptops and desktops, printers, scanners, money counting machines, money detectors, air conditioners and inverter & UPS”

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797b14dfd132d8d803ca6e07723805056c035c83ab09c49664bdd269435c39b196d8ef422b3fbe721aff8822ee87db97a5cd06c01004701f1