Blog

  • Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya

    Inama y’inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2020, isize iyi kipe ibonye komite nyobozi nshya iyobowe na Uwayezu Jean Fidele ufire impamyabumenyi ya A0 mu mategeko.

    Uyu munsi ni bwo komite y’inzubacyuho ya Rayon Sports yasoje igihe yahawe na RGB kugira ngo ibe yamaze gushyira ku murongo ibibazo byo muri iyi kipe.

    Uretse gutegura amategeko shingiro y’uyu muryango, iyi komite yagombaga gusiga inakoresheje inama y’inteko rusange itorerwamo komite nyobozi nshya isimbura iya Munyakazi Sadate yahagaritswe ku wa 22 Nzeri 2020.

    Ni inteko rusange itavuzweho rumwe bitewe n’uburyo yatumijweho kuko abahoze bayobora iyi kipe batari bemerewe kuyitabira, ni mu gihe abayitumiwemo ari abayobozi ba Fan Clubs za Rayon Sports ari nabo bari bemerewe gutora, gusa buri mukunzi wese wa Rayon Sports yari yemerewe kwiyamamaza.

    Mu nteko rusange yatoeweho umuyobozi mushya wa Rayon Sports

    Abayobozi ba za Fan Clubs uko ari 45, saa 9h10′ bari bamaze kugera mu cyumba cy’inama muri Lemigo Hotel ahabereye iyi nama y’inteko rusange.

    Kuva saa 10h30′ kugeza saa 14h 10′ habaye igikorwa cyo kumurikira abanyamuryango amategeko nshingiro y’iyi kipe maze n’abo bayatango ibitekerezo bagira ibyo bongeramo biremezwa.

    Hahise hakurikiraho igikorwa cy’amatora yari ayobowe na perezida w’inzibucyaho ari we Murenze Abdallah, hatowe ibyiciro 3, komite nyobozi, komite ngenzuzi n’akanama nkemurampaka.

    Ku mwanya wa perezida wa Rayon Sports habonetse abantu 2 ari bo Bizimana Slyvestre. Yavutse muri 1985. Afite A0 mu bukungu. Arikorera ku giti cye. We ntiyabashije kugera mu nteko rusange kubera ko asanzwe ari umudivantisiti w’umunsi wa 7 na Uwayezu Jean Fidele.Ni umugabo w’imyaka 54 ukomoka i Nyanza. Afite Masters muri Business and administration akagira na licence mu mategeko.

    Byaje kurangira Uwayezu Jean Fidele wanabaye mu ngabo z’u Rwanda ari we utorewe kuyobora iyi kipe ya Rayon Sports.

    Uwizeye Jean Fidele umuyobozi mushya wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidele niwe watorewe kuyobora iyi kipe mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020.

    Bivugwa ko Uwayezu akomoka I Nyanza ari naho iyi kipe ivuka ndetse ngo ni umugabo ukunda gusenga cyane mu idini ya Kiliziya Gatolika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-Sports-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Abaturage banyuzwe n’ibyiciro bishya by’ubudehe barimo gushyirwamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ubu abaturage barashyirwa mu byiciro hashingiwe ku cyo umuntu yinjiza, kuruta kureba aho atuye nk’uko bisobanurwa na Murenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera.

    Murenzi avuga ko ibyiciro by’ubudehe bishya bidashingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe, nk’uko byari bimeze mbere, kuko ngo wasangaga hari abifuza kujya mu cyiciro cya mbere gifashwa na Leta muri byose kugira ngo bajye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), n’ibindi. Ibyo kandi byageraga no ku batsinze amashuri, kuko wasangaga hari abatabona uko biga kaminuza bitewe n’ibyiciro ababyeyi babo barimo.

    Ibyiciro bishya ubu, bibarwa hagendewe ku nyuguti (Alphabet), ni ibyiciro bitanu bibarwa guhera kuri A,B,C,D,E.

    Uhereye ku nyuguti iheruka E,nk’uko bisobanurwa na Murenzi Jean Marie Vienney, icyiciro E ni icyiciro kihariye gishyirwamo umuntu udafite icyo yinjiza, ari hejuru y’imyaka 65 ntacyo akora, nta n’amafaranga y’imperekeza ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru(pansiyo), uri munsi y’imyaka 18, hajyamo kandi umuntu ufite ubumuga bukabije, bigaragara ko ntacyo akora kimwinjiriza. Uwo kandi arafashwa.

    Icyiciro D gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango ushobora gukora, ariko ukaba winjiza amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi mirongo ine na bitanu (45.000Frw).

    Icyiciro C gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo ine na bitanu na mirongo itandatu na bitanu (45.000-65.000Frw).

    Icyiciro B gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itandatu na bitanu n’ibihumbi magana atandatu (65.000-600.000Frw)

    Icyiciro A gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda, guhera ku bihumbi magana atandatu kuzamura(600.000Frw kuzamura).

    Impamvu bivugwa ko ari umuntu cyangwa umuryango ni uko iyo bajya kureba amafaranga yinjira mu rugo, bareba ayinjizwa n’umugobo bakongeraho ayinjizwa n’umugore kuko uwo aba ari umuryango umwe.

    Murenzi avuga ko n’ubwo umuntu yaba ari mu cyiciro A, ntibyatuma umwana we adahabwa buruse ya Leta ngo ni uko umuryango we uri mu cyiciro A, icyangombwa ni uko umwana aba yatsinze neza, yabonye amanota yo kujya kuri Kaminuza. Ni kimwe no ku bijyanye no kwivuza, ubu mu byiciro bishya, uwo ari we wese yafashwa na Leta igihe bibaye ngombwa hatarebwe ku cyiciro arimo.

    Yagize ati “Ubu ni urugero, aho nkora mpembwa amafaranga arenga ibihumbi magana atanu (500.000Frw), ku kwezi nkagira n’ibindi bikorwa binyinjiriza amafaranga ibihumbi magana atatu(300.000Frw) ku kwezi,ariko ejo nshobora gufatwa n’indwara ikomeye isaba ko nishyura Miliyoni icumi z’Amanyarwanda zinjyana kwivuza hanze, bazareba ngo njyewe natanga ayahe, Leta yamfashisha ayahe”.

    Ubu mu byiciro bishya, habayeho ikibazo cy’uburwayi bukomeye, ngo umuntu yagaragaza mu buryo bw’amafaranga ubushobozi afite, kandi ko asabwa uburenze bikarebwaho akaba yafashwa nk’uko Murenzi yakomeje abisobanura, n’ubwo yavuze ko hazasohoka amabawiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asobanura neza, nyuma y’ikorwa ry’ibyo byiciro bishya.

    Ibyo bimeze bityo mu gihe mu byiciro by’ubudehe byabanje, uwafashwaga na Leta yagombaga kuba abarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, abari mu cya gatatu n’icya kane bagasubizwa inyuma kandi rimwe na rimwe na bo bahuye n’ikibazo cyasabaga ko bunganirwa na Leta.

    Nkuranga Theogene, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Nyamata –Ville,Umurenge wa Nyamata. Avuga ko we yashyizwe mu cyiciro cy’ubudehe B,kandi ko yumva acyishimiye nta kibazo.

    Yagize ati “Icyiciro B nashyizwemo ndacyishimiye, kuko ni cyo nanjye numvaga ngomba kujyamo nkurikije ibyo badusobanuriye mbere, hakurikijwe amafaranga ninjiza ku kwezi agera ku bihumbi magana ane y’u Rwanda(400.000Frw),n’ibindi babazaga ko mfite isambu irenga hegitari, n’ibindi. Inteko y’abaturage yemeje ko nashyirwa mu cyiciro B kandi ndacyishimiye nta kibazo”.

    Uwitwa Nyiraminani Judith ufite imyaka 33 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyabivumu avuga ko bamushyize mu cyiciro cya D, kandi ngo aracyishimiye kuko basobanuye ko abajya mu cyiciro E ari abatagifite imbaraga zo kugira icyo bakora, kubera ko bageze mu zabukuru cyangwa se bakaba baramugaye.

    Yagize ati “Njyewe sinajya muri icyo cyiciro cya E ntibyavamo, kuko ndi muto ndahinga ngacyura icyo 1000 ku munsi, kandi nyine urumva nyaryamo nta 45.000Frw ninjiza ku kwezi, rero abaturage babonye nkwiriye kujya muri D kandi ndacyishimiye, nta kibazo icyo banshyizemo cyanyuze”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-banyuzwe-n-ibyiciro-bishya-by-ubudehe-barimo-gushyirwamo

  • Turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo – Abagenzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri bari mu bashimishijwe no kumanuka kw
    Abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri bari mu bashimishijwe no kumanuka kw’ibiciro by’ingendo

    Ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura amafaranga 22 ku kilometero kimwe, mu gihe mbere hari hashyizweho amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.

    Abo Kigali Today yasanze muri Gare ya Musanze bagaragaza ko bishimiye igabanuka ry’ibyo biciro ni abiganjemo abanyeshuri bitegura gusubira mu masomo, aho bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo byari byabateye impungenge zabagiraho ingaruka zo kuba basiba ishuri.

    Uwitwa Tuyishime Elysée yagize ati “Ubu ngiye gusura abantu i Rubavu, ntanze amafaranga 1,300 avuye ku 1,900 byari ibibazo cyane turishimye Leta yakoze cyane.”

    Ati “Twari dutangiye kwibaza uburyo tuzajya ku ishuri kubera izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo. Nawe reba amafaranga y’ishuri, urebe n’ibindi bikoresho, twari dufite impungenge zikomeye zo kubura uburyo tuzajya ku ishuri”.

    Mugenzi we witwa Ntirandekura Elie ati “Amafaranga 600 yagabanutse mu rugendo Musanze-Rubavu ni menshi, nkatwe abanyeshuri bidufitiye akamaro, twibazaga uburyo tuzagera ku kigo nkatwe twiga kure aho dutega na moto kugira ngo tugere ku ishuri bikatuyobera, ariko ubu Leta yadukoreye ibintu byiza imanura ibiciro”.

    Uretse abanyeshuri bishimiye icyo cyemezo, n’abagenzi bakora indi mirimo baremeza ko bari babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo.

    Abagenzi bagaragaye bajya gutega imodoka batijujutira ibiciro kuko byamanuwe
    Abagenzi bagaragaye bajya gutega imodoka batijujutira ibiciro kuko byamanuwe

    Uwase Cecile ati “Mvuye i Kigali nderekeza i Gisenyi nishyuye amafaranga 3,310 mu gihe byari hejuru y’amafaranga 4000, iki giciro turagikunze twari twabifashe nabi ariko ubu ni byiza ingendo zirakorwa neza”.

    Kabonero Charles ati “Uko byagenda kose Abanyarwanda turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo, Leta yabikemuye Imana ishimwe”.

    Abashoferi na bo baragaragaza ko igabanuka ry’ibiciro by’ingendo bitabateye ikibazo nk’uko umushoferi witwa Manigaba Aphrodis yabitangarije Kigali Today ati “Ni byiza kugabanyiriza abagenzi, twe nta kibazo biduteye kuko inyungu z’abaturage ari zo nyungu zacu, nibatugane tubakirize yombi”.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Lt Col Patrick Nyirishema, yasobanuye igabanuka ry’ibi biciro yifashishije urugero nk’aho yavuze ko umuntu uvuye i Kigali ugiye i Musanze yagombaga kwishyura Amafaranga 2,340 none hakurikijwe ibiciro bishya azishyura amafaranga 1930.

    Yatanze urundi rugero rw’aho nka Kigali – Nyagatare yari amafaranga 4,290 none akaba yabaye 3,390. Yasobanuye kandi ko kuva i Kigali ujya i Muhanga yari 1,210 none akaba yabaye 1030.

    Gare ya Musanze
    Gare ya Musanze

    Lt Col Patrick Nyirishema uyobora RURA yasobanuye ko amafaranga yagabanutseho ari inyunganizi Leta yashyizemo.

    Ati “Ni ukuvuga ngo ikinyuranyo hagati ya 25,9 na 21 ni inyunganizi Leta y’u Rwanda yashyizemo, nkaba ngira ngo dushimire Leta y’u Rwanda uburyo yorohereza umuturage cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19, mu by’ukuri icyo kinyuranyo ni inyunganizi Leta y’u Rwanda yahaye wa muturage igihe yagiye mu rugendo”.

    Mu muhango w’irahira ry’abasenateri bashya uherutse kuba, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyari kimaze iminsi kivugwa, avuga ko intambwe yo kuba abaturage batemberera aho bashaka hirya no hino mu gihugu, ari ibyo kwishimira nyuma y’igihe bari bamaze batemerewe kuva mu rugo mu rwego rwo kwirinda COVID-19, avuga ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyigwaho kikabonerwa umuti.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/turishimye-kubera-igabanuka-ry-ibiciro-by-ingendo-abagenzi

  • Imiryango igaragaramo imirire mibi yahawe ibiti by’imbuto n’amatungo magufi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere, Murekatete Juliet, avuga ko ibiti byatanzwe bigizwe n’imyembe, amacunga, ndetse na avoka buri muryango ukaba wahawe ibiti 3 kimwe kuri buri bwoko.

    Murekatete avuga ko ibi byatanzwe mu rwego rwo gufasha imiryango kubona imbuto zo kurya zizunganira imboga bikarandura imirire mibi.

    Avuga kandi ko buri muryango worojwe ihene kugira ngo haboneke ifumbire izifashishwa mu gufumbira imboga n’indi myaka kugira ngo imiryango yihaze mu biribwa.

    Ati “Ibiti bahawe byera vuba bityo bazabone imbuto vuba zunganire imboga rwatsi bateye ndetse tukaba twabigishije uko bategura indyo yuzuye n’igihe bayitangira kugira ngo hirindwe imirire mibi. Naho ihene izatuma babona ifumbire bihaze mu biribwa bibakure mu bukene.”

    Murekatete Juliet avuga ko kuva gahunda yo gukangurira imiryango gutera imboga rwatsi ndetse no kuyiha ibiti by’imbuto yatangira, kongeraho ubukangurambaga bwo gutegura indyo yuzuye, ikibazo cy’imirire mibi cyagabanutse.

    Avuga ko kuri ubu abana 52 gusa ari bo bakigaragaraho imirire mibi mu gihe mbere wasangaga barenga 200.

    Ashishikariza imiryango gutegurira abana indyo yuzuye kuko bidasaba amikoro kuko ibiyigize buri wese yabibona mu buryo bworoshye.

    Avuga ariko ko indyo yuzuye mu gihe yateguwe itagomba guhabwa umwana yamaze gukonja ahubwo ari byiza ko yabihabwa bishyushye.

    Gutanga ibiti by’imbuto n’amatungo magufi Akarere ka Nyagatare kabifatanya n’umuterankunga UNICEF, iri rikaba ari ishami ry’UMuryango w’Abibumbye ryita ku bana.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/imiryango-igaragaramo-imirire-mibi-yahawe-ibiti-by-imbuto-n-amatungo-magufi

  • Rusizi:Abagabo 10 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gutera inda abangavu #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batawe muri yombi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 19 na 36 y’amavuko mu gihe abo bakekwaho gutera inda bari hagati y’imyaka 15 na 17.

    RIB ivuga ko abo bagabo bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, itangaza ko ibikorwa byo kubafata byagizwemo uruhare n’abaturage n’inzego z’ibanze zagiye zitanga amakuru.

    'Amakuru aba yabonetse mu bikorwa byacu by’iperereza bya buri munsi, Dufatanya n’abaturage n’izindi nzego dugakusanya amakuru nyuma y’amakuru ibikorwa byo gufata abo bagizi ba nabi na byo bigakurikira.'

    Dr Murangira avuga ko iyi gahunda yo gufata abagabo basambanya abangavu izakomeza mu gihugu hose kuko imibare y’abaterwa inda zitateguwe ikomeje kwiyongera.

    Ati 'RIB ntabwo izatezuka kurwanya ibyaha ibyo ari byo byose by’umwihariko icyo gusambanya abana.'

    Bariya bagabo bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Muganza muri kariya Karere ka Rusizi, bakaba bagiye gukorwaho iperereza ry’ibanze ubundi bagashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira akomeza agira ati 'RIB iboneyeho kwihanangiriza umuntu wese ushora abana mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi, iributsa ko gusambanya umwana ari icyaha gihanishwa ibihano bikomeye.'

    Yasabye abaturage gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’Ibanze kugira ngo abariho bahemukira u Rwanda rw’ejo batahurwe banahanwe.

    Yagize ati 'RIB iributsa kandi abantu bose ko bagomba kwirinda kugira uruhare muri iki cyaha cyane ko harimo abashaka kunga iki cyaha cyo gusambanya abana, ni icyaha kitungwa, turasaba abantu bose kwirinda kugihishira.'

    Imibare igaragaza ko imibare y’abangavu batewe inda muri ibi bihe abanyeshuri bamaze batiga, yagiye izamuka ku buryo inzego bwite za Leta zivuga ko urugamba rwo kurwanya iki kibazo rukwiye kugirwamo uruhare na buri wese by’umwihariko ababyeyi bakaba hafi abana babo.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rusizi-Abagabo-10-bari-mu-maboko-ya-RIB-bakurikiranyweho-gutera-inda-abangavu

  • Perezida Museveni yavuze ko abatavuga rumwe n' ubutegetsi ari abarozi #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibasiye abatavuga rumwe n'ishyaka riyoboye n'urihagarariye, agereranyije abarwanya iterambere yagejeje ku banya Uganda nk'abarozi batifuza kubona umwana w'umuturanyi akura neza.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abahinzi b'ibisheke bo mu gace ka Adodi Ayulu ko mu Karere ka Amuru, Museveni yavuze ko abarwanya ubutegetsi bukora ibyiza ntaho bataniye n'abarozi baba batifuriza iterambere rya rubanda rugufi.

    Yagaragaje kandi ko kurwanya ubutegetsi biba byaturutse ku mwijuto banyiri ukuburwana babukomoyeho.

    Yagize ati: 'Abo mwumva barwanya ubutegetsi ni Abadepite bahembwa amafaranga ava mu byuya mwabize. Iyo bamaze guhaga ibiva mu maboko yanyu aho kubashimira bahitamo kuvuga ko ishyaka NRM na Museveni babifuriza ikibi. Barwanya Museveni ngo aheza inyuma abaturage. Nibaza impamvu batarwanya amafaranga bahembwa na Leta ikuriwe n'uwo barwanya, nta narimwe uzumva bavuga bati aya mafaranga baduhaye ni mabi tuyareke.'

    Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Museveni yibukije abatuye amuru ko amahitamo y'abo ariyo atuma igihugu gitera imbere.

    Yagize ati: 'Uyu mushinga wo guhinga ibisheke utangira wazanwe n'abazungu, nyuma baje kwigendera murakomeza murakora kugeza ubu. Muzumva bamwe mu badepite bavuga ko akazi mukora ntaho kabageza nyamara iyo mutanze umusoro barahembwa.'

    Museveni yavuze ko iyo umuntu abona ukora ugatera imbere ntabyishimire ntaho aba ataniye n'umurozi ubona umwana w'umuturanyi akura neza bikamubabaza .

    Yagize ati:'Bavuga ko kuva NRM yafata ubutegetsi nta mpinduka mu iterambere ryahabaye, ari naho bahera bavuga ko bashaka kurwanya buri gahunda yose izanwe nayo. Aba bagereranwa n'umurozi ubona abana b'umuturanyi bafite ubuzima buzira umuze akababara.'

    Museveni ari ku rutonde rw'abakandida 19 bahatanira kuyobora Uganda, aho azahatana nk'umukandida w'Ishyaka National Resistance Movement (NRM) yashinze kandi akaribera umuyobozi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/perezida-museveni-yavuze-ko-abatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-ari-abarozi/

  • Ibitangaje ku ngona n’inzoka zororerwa i Kigali kwa Richard, aho bazigaburira banazikoraho – VIDEO #rwanda #RwOT

    Izi nyamaswa zose ariko zororerwa i Kigali mu nzu ndangamurage yitiriwe Richard Kandt, aho zitabwaho n’abantu bazigaburira, bakazikorera isuku rimwe na rimwe bakanazegera bakazikoraho.

    Ingona ifite imyaka 8, uruziramire, impiri nini n’impiri y’amahembe, inshira, incarwatsi, ikimata n’izindi nzoka zitandukanye, ni bimwe mu byo uzibonera nusura ingoro ndangamurage yitiriwe Richard Kandt iri mu mujyi wa Kigali rwagati.

    Ikinyamakuru UKWEZI twarabasuye, batwereka ubuzima bw’ibi bikururanda, banatubarira inkuru iteye amatsiko y’uko bibaho.

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :

    Muri iyi ngoro harimo ingona imwe ifite imyaka umunani, byumvikana ko itarakura cyane kuko ubusanzwe ingona ishobora kugira imyaka 100 nk’uko twabisobanuriwe na Umwanzisiwemuremyi Oscar, Umuyobozi w’Agateganyo w’iyi ngoro ari nawe ugaburira iyi ngona kimwe n’inzoka zororewe muri iyi ngoro.

    Iyi ngona ayigaburira ayegereye, akayiha amafi kabiri mu cyumweru.

    Inzoka zitandukanye ziri muri iyi ngoro zirimo inini zirimo uruziramire, impiri n’insana hakabamo n’intoya nk’inshira, ibano, ikimata, incarwatsi n’izindi. Izi zose zirimo izifite ubumara hakabamo n’izidafite ubumara.

    Izifite ubumara zirimo izifite ubukaze cyane nk’insana irya umuntu akaba yahita apfa mu minota itarenze 20. Harimo kandi inzoka imwe muri izi ifite ubumara budashobora kubonerwa umuti kugeza ubu.

    Inzoka nini muri izi zigaburirwa imbeba za kizungu zijya kumera nk’udukwavu, izo benshi bakunda kwita amapanya cyangwa sumbirigi. Intoya zigaburirwa imitubu n’uruvu, kandi ibi byose zibihabwa ari bizima kuko mu miterere y’iinzoka idashobora kurya ibintu itiyiciye ubwayo.

    Ibigaburirwa ibi bikururanda byose bijyanwa muri iyi ngoro n’umuntu watsindiye isoko ryo kuzajya abigemurayo.

    Mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho, Umuyobozi w’agateganyo w’iyi ngoro yadusobanuriye byinshi ku mibereho y’ibi bisimba bimenyerewe nk’inyamaswa z’inkazi zidashobora kwegerana n’abantu.

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :

    Reba amafoto…



    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibitangaje-ku-ngona-n-inzoka-zororerwa-i-Kigali-kwa-Richard-aho-bazigaburira-banazikoraho-VIDEO

  • Bobi Wine yujuje ibisabwa ngo ahatane na Museveni mu matora #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda, Simon Byabakama yavuze ko uru rutonde rw’abantu 19 ruzanonosorwa kugeza kuwa 2 Ugushyingo 2020. Bimwe mu byangombwa bya nyuma batanze, birimo imikono y’ababashyigikiye.

    Tariki ya 3 n’iya 4 Ugushyingo iyi Komisiyo izasohora urutonde rwa burundu rw’abakandida bemerewe guhatana mu matora.

    Mu bakandida bahabwa amahirwe harimo, Perezida Yoweli Kaguta Museven usanzwe ayobora iki gihugu kuva mu mwaka 1986 ahagarariye Ishyaka National Resistance Movement(NRM), Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uhagarariye ishyaka National Unity Platform(NUP) na Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde wahoze ayobora Minisiteri y’umutekano ya Uganda uziyamamaza nk’umukandida wigenga.

    Mu bandi harimo Patrick Oboi Amuriat w’ishyaka Forum for Democratic Change(FDC), Maj.Gen.Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation, Charles Bbaale w’ishyaka Ecological Party of Uganda (EPU).

    Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda azaba muri Mutarama 2021.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Bobi-Wine-yujuje-ibisabwa-ngo-ahatane-na-Museveni-mu-matora

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa MANIRAKIZA XXX mwene Mwemezi n Mukankusi Madeleine, utuye mu mudugudu wa wa Rubaka, akagali ka Mudakama, umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru, wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MANIRAKIZA XXX akitwa MANIRAKIZA Yvette mu gitabo cy’Irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina niswe n’ababyeyi ariko ntiryandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-36941