Blog

  • Abategetsi muri Qatar bemeye gutangiza iperereza ku birego by'abagore basatswe bambuwe ubusa #rwanda #RwOT

    Leta ya Qatar yavuze ko igiye gukora iperereza ku birego bivuga ko abagore bari bakatishije amatike yo mu ngendo 10 z'indege zitandukanye basatswe bambaye ubusa ku kibuga cy'indege cy'i Doha.

    Abo bagore basatswe harebwa niba haba harimo umaze kubyara nyuma yuko hatahuwe umwana w'uruhinja ahajugunywa imyanda (cyangwa imicafu mu Kirundi) ku kibuga Hamad International Airport, ku itariki ya kabiri y'uku kwezi kwa cumi.

    Abategetsi ba Australia bavuze ko abaturage 13 ba Australia n'abagore batanu bo mu bindi bihugu basohowe mu ndege imwe, ariko ko byarangiye atari ko bose bagenzuwe.
    Leta ya Qatar yasabye imbabazi, inavuga ko urwo ruhinja rumeze neza kandi rurimo kwitabwaho n'abaganga.

    Leta ya Qatar yavuze ko uwo mwana yasanzwe mu mufuka wa plastike, yarengejweho imyanda, bituma habaho 'ishakisha ako kanya ry'ababyeyi, harimo no mu ndege ziri hafi y'ahatahuwe uruhinja'.

    Itangazo rya leta ya Qatar rigira riti: 'Nubwo intego y'uko gushakisha kwafashweho icyemezo mu buryo bwihuse yari iyo kubuza guhunga abakoze iki cyaha giteye ubwoba, leta ya Qatar iricuza ihungabana cyangwa ivogera ry'ubwisanzure bwa muntu iki gikorwa cyateje umugenzi uwo ari we wese'.

    Leta ya Qatar ivuga ko yatangije 'iperereza ryimbitse' kandi 'rikorewe mu mucyo' ku byabaye, ndetse ko izageza ku bindi bihugu ibyarivuyemo.
    Australia yavuze ko hari ubufasha irimo guhabwa na Qatar ndetse ko irimo gukora ubuhuza mu bikorwa n'ibindi bihugu 'bibiri cyangwa bitatu' bifite abaturage bagizweho ingaruka.

    Australia yanze kuvuga ibyo bihugu bindi ibyo ari byo. Uko gusaka mu myanya y'ibanga kwakorewe abagore nkuko BBC ibitangaza, kwamenyekanye muri iki cyumweru, nyuma yuko abagenzi babibwiye abategetsi bo muri Australia.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abategetsi-muri-qatar-bemeye-gutangiza-iperereza-ku-birego-byabagore-basatswe-bambuwe-ubusa/

  • Ibigo by’amashuri ntibyagombye kongera amafaranga y’ishuri bitavuganye n’ababyeyi – MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, ubu haravugwa ikibazo ku mafaranga ababyeyi basabwa kwishyura
    Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, ubu haravugwa ikibazo ku mafaranga ababyeyi basabwa kwishyura

    Byagarutsweho mu kigaro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio cyabaye ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, cyibanze ku buryo ibigo by’amashuri yigenga byatangiye kuzamura amafaranga asabwa abanyeshuri, mu gihe iyo Minisiteri yabisabye ko ayo mafaranga yaguma uko yari ari mbere ya Covid-19.

    Abitabiriye icyo kiganiro bagendeye kuri za ‘Babyeyi’ ibigo byoherereje ababyeyi, aho bigaragara ko minerval itiyongereye nk’uko babisabwe, ariko hariyongereye ibindi bisaba amafaranga, ari byo byateye impungenge abantu.

    Urugero rw’aho bazamuye amafaranga mu mashuri atandukanye, ni nk’aho mbere bishyuraga ibihumbi 150, ubu bakaba basabye ibihumbi 236, hari aho bishyuraga 50,000 ubu ni 95, hakaba n’aho bishyuraga 220,000 ubu akaba yarabaye 405.000, aho hose ni ku gihembwe.

    Umukozi ushinzwe itumanaho muri MINEDUC, Salafina Flavia, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri atemerera ibigo kuzamura amafaranga y’ishuri, ngo binabayeho hakabanza kuba ibiganiro n’ababyeyi.

    Ati “Amabwiriza ya Minisiteri arasobanutse, nta kongera minerval ariko nta no gushaka kongera amafaranga mu bindi, twese tuzi isoko duhahiraho, nta gapfukamunwa ka 2,000 ibyo ni ibintu abantu bakwiriye guhagarika. Minisiteri ubu yatangije ibikorwa byo kubigenzura yifashishije abakozi bayo bari hirya no hino mu gihugu”.

    Ati “Ibyiza nibareke abana babanze bagere ku ishuri, cyane ko abo barimo bazamura amafaranga y’ishuri batigeze baganira n’ababyeyi ari cyo bagombye guheraho. Umurongo watanzwe ni uko bareka abana bakagera ku ishuri, bene ibigo nyuma y’igihe bakazatumiza inama y’ababyeyi bityo bakarebera hamwe ikibazo uko cyakemuka, ibigo ntibikajye hariya ngo bizamure amafaranga byonyine kandi ababyeyi ari bo babiha abana”.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, Jean Marie Vianney Usengumuremyi, avuga ko igihembwe kigiye gutangira ari kirekire bityo ko gutunga abana byabagora, gusa na we ashyigikiye ko haba ibiganiro hagati y’amashuri n’ababyeyi.

    Ati “Iki gihembwe tugiye gutangira gifite amezi atanu, kandi nko ku ishuri ryanjye minerval yari ibihumbi 98 byakoraga mu mezi atatu, niba ari amezi atanu rero ntiwayagaburiramo abana ngo unahembe abarimu bivemo. Urumva ko ari ikibazo kuri ayo mezi, hakaba n’ikindi cy’uko no kuri atatu yari asanzwe, ibiciro byarazamutse”.

    Ati “Mbere ya Covid-19 ikilo cy’ibishyimbo twakiguraga amafaranga ari hagati ya 300 na 400, none ubu mu Majyepfo kiri ku 1,200. Kuba ibiciro byarikubye hafi kane ni ikibazo, ni na yo mpamvu nshyigikiye ko abana batangira hanyuma ababyeyi bakazaza bakirebera uko ibintu bihagaze, bakajya inama hakarebwa icyakwiyongeraho ku nyungu z’impande zose bireba”.

    Mutesi Scovia wavugaga mu mwanya w’umubyeyi muri icyo kiganiro, na we ashyigikiye ko amafaranga y’ishuri yakongerwa kugira ngo abana batazicwa n’inzara.

    Ati “Ikigaragara ni uko amashuri nareka kongera amafaranga kugira ngo yakire abana nk’uko MINEDUC yabisabye, abana bazicwa n’inzara habe n’abareka kwiga, kuko bashobora kubura icyo bagaburira abana muri ayo mezi atanu. Ibizasabwa ni byinshi kubera kwirinda Covid-19, Minisiteri ntirebe gusa ku ruhande rw’ababyeyi, ariko inarebe ingaruka niba amafaranga y’ishuri atongejwe”.

    Ibyo bibazo biravugwa mu gihe abana bagomba gutangira kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020, bakaziga mu bihe bigoye byo kwirinda Covid-19, icyorezo cyasubije inyuma ubukungu bw’igihugu n’ubushobozi bw’abaturage kubera gutakaza imirimo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ibigo-by-amashuri-ntibyagombye-kongera-amafaranga-y-ishuri-bitavuganye-n-ababyeyi-mineduc

  • Polisi yafashe uwiyitiriraga abapolisi akambura abamotari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutuyimana David
    Mutuyimana David

    Mutuyimana yafashwe tariki ya 25 Ukwakira 2020 ubwo yari amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu n’ibyangombwa bya Moto umwe mu bamotari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo Mutuyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari yari amaze kwambura amubwira ko ari umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi.

    Yagize ati “Ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukwakira 2020 Mutuyimana yahagaritse umwe mu bamotari bakorera mu gasantire ka Bugeshi amwambura ibyangombwa asanga hari bimwe mu byangombwa adafite amwaka amafaranga ibihumbi icumi umumotari yamubwiye ko ntayo afite. Mutuyimana yahise ahamagara nyiri Moto amubwira ko ari komanda wa sitasiyo ya Bugeshi amusaba kumwoherereza amafaranga ibihumbi 10 kugira ngo arekure Moto ye.”

    CIP Karekezi akomeza avuga mu gihe nyiri moto yari atarohereza amafaranga, Mutuyimana yahise yambura moto umumotari, ikofi yarimo amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibyangombwa byose arabijyana.

    CIP Karekezi yagize ati “Umumotari yabonye Mutuyimana amujyaniye Moto n’ikofi irimo ibyangombwa n’amafaranga yihutiye kuza kuri sitasiyo ya Polisi gutanga amakuru abaza niba Polisi y’u Rwanda ariko isigaye ikora. Abapolisi bahise bajya gushaka Mutuyimana bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Mutuyimana yahise asanganwa Moto n’ibyangombwa by’umumotari ariko amafaranga yo yari yatangiye kuyanywera. Yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, ko nta mupolisi waka amafaranga umuturage kugira ngo amuhe serivisi cyangwa ngo amwake amande atagira inyemezabwishyu.

    Yakanguriye abaturage kuba maso kuko hadutse abantu bakora ibyaha biyitirira inzego z’umutekano. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Mutuyimana David arakekwaho ubwambuzi no kwiyitirira urwego adakorera.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Ni mu gihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-uwiyitiriraga-abapolisi-akambura-abamotari

  • Amavubi: Meddie Kagere na Rwatubyaye bategerejwe uyu munsi, Kevin Monnet-Paquet ntibirasobanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikine n’ikipe ya CAP-VERT, kugeza ubu abakinnyi bari kuboneka bari gukora imyitozo ni abakinnyi 17 gusa.

    Ni mu gihe abakinnyi 11 bari bahamagawe ba APR FC batitabiriye imyitozo ya mbere ndetse bakaba bataranatangiranye n’abandi icyiciro cya kabiri cy’imyitozo, aho batangaza ko bazayijyamo ku wa mbere tariki 02/11/2020.

    Usibye aba 11, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nta n’umwe urabasha kugera mu Rwanda kuko abenshi baracyari muri shampiyona mu bihugu byabo kuko ahenshi zamaze gutangira.

    Rutahizamu Meddie Kagere ategerejwe mu Rwanda uyu munsi
    Rutahizamu Meddie Kagere ategerejwe mu Rwanda uyu munsi

    Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa, yadutangarije ko abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda babimburiwe na Meddie Kagere uhagera ku I Saa moya z’ijoro n’ubwo afite imvune muri iyi minsi, ndetse na Rwatubyaye Abdul uhagera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

    Abandi bakinnyi bandi bategerejwe vuba harimo Rubanguka Steve ukina mu ikipe ya Rupel Boom FC mu Bubiligi, akazagaera mu Rwanda ku Cyumweru tariki 01/11/2020.

    Abakinnyi barimo Muhire Kevin bategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu gihe abakina ku mugabane w’i Burayi barimo Djihad Bizimana, Salomon Nirisarike na Yannick Mukunzi batazakorana n’abandi imyitozo mu Rwanda, ahubwo bazahurira muri Cap-Vert.

    Muhire Kevin ari mu bakinnyi bakina hanze bategerejwe vuba
    Muhire Kevin ari mu bakinnyi bakina hanze bategerejwe vuba

    Jules Karangwa kandi yakomeje atubwira ko kugeza ubu bataramenya uko gahunda za Kevin Monnet-Paquet ukinira Saint-Etienne zigeze, aho kugeza ubu aavugana n’umutoza, ariko nk’umukinnyi utarafatisha mu ikipe ye kuva yava mu mvune.

    Kugeza ubu bikaba byumvikana ko nta cyizere bari bagira niba azakina iyi mikino ya Cap-Vert iri mu kwezi gutaha, akaba aramutse anemeye ubutumire yazahurira n’abandi bakinnyi muri Cap-Vert.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-meddie-kagere-na-rwatubyaye-bategerejwe-uyu-munsi-kevin-monnet-paquet-ntibirasobanuka

  • Mozambique iri mu itsinda rimwe n’Amavubi yashyize ahagaragara abakinnyi 23 izifashisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’Igihugu ya Mozambique

    Ubu iyo kipe ya Mozambique yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 23 izifashisha.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020 nibwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Mozambique Luís Filipe de Jesus Vieira Duarte Gonçalves, yashyize hanze abakinnyi 23 azakenera ku mukino uzabahuza n’Intare z’Inkazi za Cameroun zizakira igikombe cya Afurika cya 2022.

    Dore abakinnyi bahamagawe bagiye gutangira imyitozo yo kwitegura Cameroun:

    Abanyezamu:

    José Guirrugo (UD Songo), Victor Guambe (Costa do Sol), Júlio Frank (Ferroviário Maputo)

    Ba myugariro:

    Bonera (CS Maritimo, Portugal ) Zainadine Júnior (Maritimo, Portugal), Sidique Sataca (UD Songo), Bheu (UD Songo, Mozambique) , Edmilson Dove (Cape Town City, South Africa), Reinildo Mandava (Lille FC, France), Chico (TS Sporting FC, South Africa), Simao (Vegalta Sendal)

    Abakina hagati :

    Nene (Costa do Sol, Mozambique), Telinho (UD Songo, Mozambique), Kito (Ferroviaro Maputo, Mozambique), Geny Catamo (Sporting CP, Portugal), Kambala Manuel (Baroka FC, South Africa), Domingues (Unattached)

    Ba rutahizamu:

    Amâncio Canhemba (Vitória de Setúbal, Portugal), Witiness Quembo (Nacional, Portugal), Clésio Bauque (FC Gabala, Azerbaijan), Stanley Ratifo (CfR Pforzheim, Germany), Luis Miquissone (Simba SC, Tanzania), Reginaldo Fait (FC Kaysar, Kazakhstan)

    Mu mikino ibiri ibanza imaze kuba muri iri tsinda Mozambique yatsinze u Rwanda 2-0, inganya na Cap Vert 2-2.

    Ku munsi wa gatatu n’uwa kane w’iyi mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, Mozambique iyoboye iri tsinda ku manota 4 n’ibitego 2 izigamye izahura na Cameroun, i Yaoundé kuya 12 Ugushyingo 2020 na Maputo kuya 16 Ugushyingo 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mozambique-iri-mu-itsinda-rimwe-n-amavubi-yashyize-ahagaragara-abakinnyi-23-izifashisha

  • EAC , AU na Sylvestre Ntibantunganya, basabye Abanyatanzaniya gutora mu mahoro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, Umuryango wa Africa y'iburasirazuba(EAC), Umuryango w'ubumwe bwa Africa (AU) hamwe na Sylvestre Ntibantunganya, basabye Abanyatanzaniya kwirinda icyahungabanya amahoro mu matora.

    Abaturage bagera kuri miliyoni 29 uyu munsi ku wa gatatu babyukiye mu matora y'umukuru w'igihugu, abakandida 15 barahatana, babiri muri bo ni bo bakuruye imbaga nini mu kwiyamamaza.

    Mu itangazo rihuriweho, EAC, AU na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w'u Burundi bashimye ko kwiyamamaza byaranzwe n'amahoro. Ntibantunganya akuriye indorerezi za EAC muri aya matora.

    Uruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi ruvuga ko mu masaha 48 ashize abantu 10 bishwe barashwe na polisi muri Zanzibar aho amatora yatangiye ejo ku wa kabiri, igipolisi gihakana kwica abantu.

    Urwo ruhande runenga kandi leta ko yafunze imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari ukubuza abantu kwisanzura mu matora.

    Muri iki gitondo, amakuru avuga ko muri i Dar es Salaam internet henshi itari gukora, imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp zidakora neza uko bisanzwe.

    Urubuga rwa Twitter rwatangaje ko 'ruri kubona ifungwa rya hato na hato rya Twitter' muri Tanzania, kandi ko 'gufungira abantu internet ari ibintu bibabaje, bibangamiye uburenganzira bw'ibanze bwa muntu'.

    Leta ya Tanzania yatangaje ko ibikorwa byo gufunga imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe bigamije 'imigendekere myiza y'amatora.'

    Itangazo rihuriweho, ryatangajwe na EAC, risaba abategetsi ba Tanzania 'kubahiriza amategeko n'ubwubahane' kuri uyu munsi w'amatora.

    Risaba kandi abaturage ba Tanzania 'gutora mu mahoro n'umutekano'.

    Perezida John Magufuli w'ishyaka CCM riri ku butegetsi kuva ryashingwa mu mwaka wa 1977, abonwa nk'ufite amahirwe menshi yo gutsinda aya matora, arahatanira manda ya kabiri.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/eac-au-na-sylvestre-ntibantunganya-basabye-abanyatanzaniya-gutora-mu-mahoro/

  • Isabukuru nziza ku mugabo wibye umutima wanjye – Tricia wifurije Tom Close isabukuru mu magambo yuje amarangamutima #rwanda #RwOT

    Ange Tricia Close, akaba umugore w’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Tom Close yamwifurije isabukuru nziza amubwira ko ari we mugabo wibye umutima we.

    Kuri uyu Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, Tom Close arizihiza isabukuru y’imyaka 34, akaba ari inshuro ya 7 agiye kwizihiza isabukuru ari kumwe na Tricia nk’umugore we dore ko bashyingiranywe mu Gushyingo 2013.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yifurije umugabo we isabukuru nziza, agaragaza ko ari uw’agaciro kuri we kandi ko ari mugabo wibye umutima we.

    Yagize ati'Isabukuru nziza ku mugabo wanjye. Umugabo wibye umutima wanjye.'

    Yakomeje agira ati'Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye, ubuzima bwanjye, inshuti magara, ibyishimo byanjye, uwo dusangiye ubugingo, umwe rukumbi.'

    Tom Close na Tricia bashyingiranywe tariki ya 30 Ugushyingo 2013, bamaze kubyarana abana 3, ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite.

    Tricia yifurije umugabo we isabukuru nziza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-ku-mugabo-wibye-umutima-wanjye-tricia-wifurije-tom-close-isabukuru-mu-magambo-yuje-amarangamutima

  • Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rw' Africa y' Ibirasirazuba #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko abanyamategeko washyizeho ejo ku wa kabiri batanze ikirego mu rukiko rw'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba kivuga ko 'yafashwe binyuranyije n'amategeko, yashimuswe kandi yimwe uburenganzira ku rubanza rutabogamye.'

    Mu cyumweru gishize, urukiko mu mujyi wa Kigali rwongereye indi minsi 30 ku gifungo cy'agateganyo cyakatiwe Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba.

    Uko Rusesabagina yatawe muri yombi akagezwa mu Rwanda ntibivugwaho rumwe, amakuru y'uko yafashwe akagezwa mu Rwanda ntaratangazwa na we cyangwa leta mu buryo burambuye.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uruhande rw'umuryango we rwasabye urukiko rw'umuryango wa Africa y'iburasirazuba (EACJ) 'gutegeka abategetsi b'u Rwanda kumurekura ako kanya' no 'guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda'.

    Uru rukiko rwashinzwe mu 1999 rushobora kugezwaho ibirego n'abantu bo muri aka karere, rukunze kuregerwa imanza zaciwe imbere mu bihugu bigize umuryango wa Africa y'Iburasirazuba.

    Ntibizwi neza niba uru rukiko rukorera i Arusha ruzaburanisha uru rubanza, mu gihe rutararangira mu Rwanda.

    Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rw' Africa y' Ibirasirazuba

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/umuryango-wa-paul-rusesabagina-wareze-u-rwanda-mu-rukiko-rw-africa-y-ibirasirazuba/

  • Kugira Karidinali ni ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda – Musenyeri Rukamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 27 Ukwakira 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanurira Abanyarwanda icyo kugira Cardinal bivuze ku gihugu.

    Ku Cyumweru ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa Francis yashyizeho ba Karidinali 13 harimo Antoni Kambanda usanzwe ari Arikiyepesikopi wa Kigali.

    U Rwanda ni igihugu cya 24 muri Afurika kigize Karidinali, Antoni Kambanda akaba ari we wa mbere ugeze kuri urwo rwego mu Rwanda.

    Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ari ikimenyetso gikomeye ko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi y’Abanyarwanda.

    Ati “Kuba Papa yagennye Musenyeri Antoni Kambanda kuba Karidinali, uzaba abaye uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza gukomeza kuba hafi Abanyarwanda, gushyigikira no gutera imbaraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu butumwa bwayo bwo kogeza ivanjili.”

    Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko Abakaridinali ari abantu barwanira ishyaka Yezu Kirisitu muri Kiliziya ndetse bakaba banabipfira.

    Musenyeri Filipo Rukamba yanakomoje ku mwambaro wambarwa na ba Karidinali avuga ko ujyanye n’inshingano bafite muri Kiliziya no ku bayoboke.

    Agira ati “Ubundi umwambaro wabo ni umwambaro utukura bivuga urukundo n’amaraso, kuba yakwemera gupfira ukwemera kwe.”

    Mu nshingano abakaridinali bafite harimo gutora no gutorwamo Papa, hari ukunganira Papa mu nama bateranye cyangwa buri wese ku giti cye, bafasha Papa kwiga ku bibazo by’ingutu no gushingwa imirimo yihariye no kwamamaza ubutumwa busanzwe bwa Kiliziya.

    Umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko kuba musenyeri Antoni Kambanda yagizwe Karidinali ari ishema ku gihugu n’inshingano ikomeye kuri Kiliziya gatolika mu Rwanda mu myaka 120 imaze ibayeho.

    Biteganyijwe ko ku wa 28 Ugushyingo 2020 aribwo Musenyeri Antoni Kambanda, Arikiyepesikopi wa Kigali, azahabwa ubu Karidinali.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-ni-ikimenyetso-cy-uko-papa-yitaye-ku-rwanda-musenyeri-rukamba

  • Algeria: Perezida Abdelmadjid Tebboune yatwawe mu bitaro igitaraganya kubera covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, bwana Tebboune yatangiye kwishyira mu kato k’iminsi itanu abigiriwemo inama n’abaganga be nyuma y’uko benshi mu bamufasha n’abamwegereye ndetse n’abayobozi ba Leta muri Guverinoma babasanzemo icyorezo cya coranavirus.

    Ibiro bya Perezida Tebboune byavuze ko ubuzima bwe bugenda bumera neza aho ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere, kandi ko mu gihe gito aza gukomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

    Abanya-Algeria ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020 bazatora bazatora kamarampaka (referendum) igamije guhindura itegeko nshinga, ikazagabanya umubare wa manda perezida yemerewe kuyobora kandi bikazaha imbaraga n’ububasha inteko ishinga amategeko ndetse n’urwego rw’ubucamanza mu gihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/algeria-perezida-abdelmadjid-tebboune-yatwawe-mu-bitaro-igitaraganya-kubera-covid-19