Blog

  • MU MAFOTO : Menya imodoka ndende kurusha izindi ku isi ikorerwamo ibintu binyuranye #rwanda #RwOT

    JPEG - 33.7 ko

    Ubusanzwe, iyi modoka y’igitangaza yari yakorewe inzu itunganya sinema ya Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugirango izajye yifashishwa mu gukina amafilime. Gusa nyuma yaje no kuba imodoka buri wese ashobora kugura kugirango ayikoreshe yishimisha cyangwa ayitemberamo bisanzwe.

    JPEG - 27.3 ko

    Iyi modoka ifite uburebure burenga gato metero 30, ikaba ifite amapine 26, imbere ikaba irimo ibintu bitandukanye birimo ubwogero (Piscine/Swimming pool), ikagira n’igice kirimo uburiri, muri macye umuntu ashobora kuyimaramo igihe ayituyemo akemuriramo bimwe mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    JPEG - 27.9 ko
    JPEG - 35.8 ko
    JPEG - 38.8 ko
    JPEG - 51.7 ko
    JPEG -
    JPEG - 70.2 ko
    JPEG - 67.8 ko
    JPEG - 23.8 ko
    JPEG - 30.4 ko
    JPEG - 28.2 ko

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/MU-MAFOTO-Menya-imodoka-ndende-kurusha-izindi-ku-isi-ikorerwamo-ibintu-binyuranye

  • Menya byinshi kuri Rukara rwa Bishingwe, umurashi wishe umuzungu Rugigana #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda rya Padiri Alegisi Kagame. Rukara afite benshi bamukomokaho mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’Amajyaruguru, aho bakunze kwita mu Gahunga k’Abarashi.

    Ndagijimana Yuvenari ; umwe mu buzukuru be, avuga ko ibyo azi kuri sekuru Rukara abikesha uruhererekane mvugo ni ukuvuga ko yabyumvanye se. Uyu mugabo avuga ko inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Abacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo. Kwitwa Karashi ngo byaba byaratewe n’uko ngo uyu musekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)

    Karashi ngo yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole nkuko Ndagijimana abivuga. Ndagijimana akomeza avuga ko benshi mu barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe wari umutware w’abakemba, uruyenzi, abemeranzigwe n’urukandagira, iyi yose ikaba yari imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga.

    Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho (yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili ingabo. Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Umwanditsi Dufays, yanditse ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

    Rukara ngo yagiraga ihinyu cyane.

    Mu buzima bwe, Rukara rwa Bishingwe ngo yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.
    Umunsi umwe ngo Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Kavumbi yaruca.

    Uretse ibi, Ndagijimana umwe mu buzukuru be avuga ko yumvaga Se avuga ko Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

    Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko ngo atanacanaga uwaka n’abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu mu gihe abatuye aka gace k’Umurera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi.
    Ikindi kandi ngo ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mu masambu y’abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu.

    Uyu mugabo avuga ko Rukara ari we wafashe iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe. Gusa uyu mugabo avuga ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya. Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : ” yambu ” kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.

    Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse. Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

    Kwerekeza mu Ndorwa, Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

    Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 Mata 1912.

    Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasirikare b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basirikare ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

    Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi

    Mbere y’uko Rukara anyongwa ngo yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n’ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y’abarashi ndetse n’ abari batuye Umurera muri rusange bahura n’ingaruka zitandukanye nk’uko umwuzukuru we Ndagijimana abivuga.

    Uyu avuga ko bumwe mu butaka bw’abarashi bari barahunze nyuma y’uko Rukara yivugana umuzungu bwigaruriwe n’abandi baturage ntibanabusubizwe mu gihe bahungukaga. Uretse n’ibyo, uyu mugabo avuga ko mu mashuri bamwe mu batuye kano gace bahejwe n’abapadiri bari bayoboye uburezi bw’icyo gihe. Ati :' twabayeho nabi nta munyeshuri wa hano wigeze azamuka mu mashuri . Tubonye abanyeshuri batsinda vuba'.

    Icyakora Ndagijimana avuga ko ubu umuryango w’abacyaba b’abarashi wagutse ku buryo ngo ubasanga henshi mu gihugu cyane cyane mu duce tw’amajyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi. Avuga kandi ko benshi mu bakomoka mu nzu y’Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk’intwari idateze kwibagirana mu mateka y’abarashi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/Menya-byinshi-kuri-Rukara-rwa-Bishingwe-umurashi-wishe-umuzungu-Rugigana

  • President Tshisekedi And Raila Odinga In Talks #rwanda #RwOT

    DRC President Felix Tshisekedi is today hosting African Union High Representative for Infrastructure Development Raila Odinga.

    Odinga is set to review progress on the Grand Inga Hydropower project, an official said.

    The meeting between the two leaders follows a high-level virtual multinational and multi-sector forum on the Grand Inga held in June last year.

    Odinga is tasked to among other things rally political support for the Inga Hydropower as a continental project and to encourage expressions of interest by multinational corporations.

    The Inga Dams are two hydroelectric dams connected to one of the largest waterfalls in the world, Inga Falls. They are located in the western Democratic Republic of the Congo and 140 miles southwest of Kinshasa. Inga Falls on the Congo River is a group of rapids downstream of the Livingstone Falls and the Pool Malebo.

    The Grand Inga Dam is a series of seven proposed hydroelectric power stations at the site of the Inga Falls, in the Democratic Republic of the Congo. If built as planned, the 40 GW project would be the largest power station in the world.

    The total construction bill for Grand Inga has been calculated to be as high as $80 billion.

    The post President Tshisekedi And Raila Odinga In Talks appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-tshisekedi-and-raila-odinga-in-talks/

  • Abavuga ko gusobanura filime ari ukwangiza ibihangano by’abandi Junior Giti arabasubiza (ikiganiro) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Junior Giti
    Junior Giti

    Junior uri mu b’imbere mu gusobanura filime zikunzwe zirebwa hano mu Rwanda, uretse aka kazi, anagaragara mu bikorwa byinshi by’imyidagaduro nko kugaragara mu ndirimbo. Ni n’umuvandimwe wa Yanga na we wasobanuye filime igihe kirekire.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’uyu mugabo umaze kwamamara mu gusobanura filime kubera guhimba amwe mu magambo akamamara mu Rwanda hose, yaduhishuriye ko gukora aka kazi neza bisaba kuba usanzwe uzi kuganira, kumenya indimi z’amahanga zikinwamo filimi, kuba uzi gushakisha filimi zigezweho no kuba uzi icyo Abanyarwanda bagukeneyeho muri iyo minsi.

    Kigali Today (KT): Watangiye gusobanura filme ryari?

    Junior: Natangiye kubikora kera nkiri mu mashuri, ariko muri 2015 nibwo natuje mbikora nk’akazi, mbere yaho nabivangaga n’ishuri.

    KT: Mukuru wawe Yanga yarabikoraga. Ni we wakwigishije?

    Junior: Nabyinjiyemo atangiye kubivamo, ndetse nagenze mu njyana ye, nyuma nanjye nza kurema inzira yanjye kuko isoko ryacu n’irye(Yanga) biratandukanye cyane kuko twe twazamuye agasobanuye ku rwego rwubashywe na buri wese.

    KT: Umaze kubigeramo, wasanze ari akazi wishimira? Kakwinjirizaga bingana gute?

    Junior: Nabigezemo tubanza kurwana no guhindura ishusho y’agasobanuye uko twagasanze. Mbere agasobanuye nta muntu wagahaga agaciro, karebwaga n’abantu badasobanutse. Ubu gaca ku mateleviziyo menshi mu Rwanda no mu Burundi. Byabaye akazi nk’indi myuga yose kandi ni umurimo uhemba neza cyane.

    KT: Umaze kugira izina rinini muri aka kazi. Kugira ngo ugere kuri urwo rwego byagusabye iki?

    Junior: Byansabye kubanza gusobanukirwa neza ko Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga nkorera filime bumva ikinyarwanda, ari abantu bakuru ndetse basobanukiwe, bityo byansabye guhindura imivugire, imitekerereze no gufata umwanya uhagije nkabategurira ibyo filimi zigisha kandi zikaruhura mu mutwe.

    KT: Wifuza kuzagera he muri aka kazi?

    Junior: Ndifuza ko agasobanuye gakomeza kubahwa kakagera hejuru cyane ku buryo Abanyarwanda bose bagomba kumenya ko nta wundi murimo usimbura kureba agasobanuye.

    KT: Wumva ibyo bizashoboka?

    Junior: Bizashoboka cyane ndetse ubu bamwe batangiye no kubishoramo amafaranga kandi ni akazi gatunze benshi atari natwe dusobanura gusa, kuko hari n’abandi bazigurisha bitunze.

    KT: Hari abantu bavuga ko ibyo mukora ari ukwangiza ibihangano by’abandi. Ubivugaho iki?

    Junior: Abavuga ko dukora ibidakwiye bazatwegere tubereke neza ibyo dukora, kuko nta kintu na kimwe cyakorwa kitemewe ku butaka bw’u Rwanda, birazwi dufite Leta ikaze mu bugenzuzi bw’ibyangombwa.

    KT: Uruganda rwo gusobanura Filime mu Rwanda ubona ruzaba ruhagaze rute mu myaka 10 iri imbere?

    Junior: Ruzaba ari uruganda rufite uruhare runini mu myidgaduro yo mu Rwanda cyane ko tudahwema gukora no gushaka icyateza imbere ‘showbiz’ yacu muri rusange.

    KT: Iyo hasohotse filime iri mu rurimi utumva ubigenza ute?

    Junior: Bisaba guhora usoma, guhora wagura ubwonko bwawe, kuko n’indimi twita ko tuzi buri munsi zirahinduka cyane ko filime zo hanze inyinshi zikorwa bifashishije amagambo y’inshoberamahanga cyangwa yumvikanweho n’abanyarurimi (slangs). Bisaba guhora wiyigisha indimi nk’igifaransa, icyongereza, igihindi n’icyespanyole.

    KT: Turabashimiye Junior

    Junior: Namwe murakoze Kigali Today


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/abavuga-ko-gusobanura-filime-ari-ukwangiza-ibihangano-by-abandi-junior-giti-arabasubiza-ikiganiro

  • Russia's Arctic Discharging Large Volumes Of Methane Gas #rwanda #RwOT

    Scientists have discovered large amounts of methane gas being discharged from the Arctic Ocean near eastern Siberia.

    These nosy scientists found the potent greenhouse gas bubbling from a depth of 350 meters in the Laptev Sea, with surface-level concentrations that vent into the atmosphere between four and eight times the normal amount.

    One of the six monitoring points showed methane concentrations 400 times higher than expected under the normal air-sea equilibrium.

    'The discovery of actively releasing shelf slope hydrates is very important and unknown until now. This is a new page,' said Igor Semiletov, chief scientist onboard the Akademik M. Keldysh research vessel that's part of a multi-year Russian-Swedish International Siberian Shelf Study expedition.

    The discovery is prompting concerns that a new feedback loop that accelerates climate change may have already been triggered. A recent study co-authored by a member of the expedition found that the loop could be activated if the Arctic warms by just a few degrees.

    'At this moment, there is unlikely to be any major impact on global warming, but the point is that this process has now been triggered,' Swedish scientist and study co-author Örjan Gustafsson told UK based media from the vessel.

    'This East Siberian slope methane hydrate system has been perturbed and the process will be ongoing.'

    Meanwhile, warm Atlantic currents driven by human-induced climate disruption are the likely cause of the massive methane discharge.

    The Arctic is warming twice as fast as any other place on Earth and The Guardian reported that it is yet to begin freezing for the winter, already surpassing records for the latest date for sea ice formation after melting unusually early this spring.

    This is potentially the third source of methane emissions from the shallower parts of the Laptev Sea and the East Siberian Sea. Semiletov's expedition released first photos of a massive fountain of methane gas bubbling from the floor of the East Siberian Sea last fall.

    The scientists stressed that their findings are considered preliminary until they analyze the data collected on the ground and have their studies peer-reviewed.

    'The discovery of actively releasing shelf slope hydrates is very important and unknown until now,' Semiletov said. 'Potentially they can have serious climate consequences, but we need more study before we can confirm that.'

    The post Russia's Arctic Discharging Large Volumes Of Methane Gas appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/russias-arctic-discharging-large-volumes-of-methane-gas/

  • Uruhererekane rw’abayoboye u Rwanda bose kuva kuri Gihanga kugeza kuri Kagame Paul #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n’abami ntitubitindaho cyane, gusa turagaragaza uburyo bagiye bakurikirana n’imyaka bategetse :

    1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)

    2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)

    3. Yuhi I Musindi (1157-1180)

    4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)

    5. Ndoba (1213-1246)

    6. Samembe (1246-1279)

    7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)

    8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)

    9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)

    10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)

    11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)

    12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)

    13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)

    14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)

    15. Mutara I Nsoro II Semugeshi 1543-1576)

    16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)

    17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)

    18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)

    19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)

    20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)

    21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)

    22. Yuhi IV Gahindiro (1746-1802)

    23. Mutara II Rwogera (1802-1853)

    24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)

    25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895 -1895) *Uyu yakorewe kudeta.

    26. Yuhi V Musinga (1895-1931)

    27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)

    28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)

    Muri iyi nkuru kandi, turagaruka ku bijyanye n’uko aba Perezida bayoboye u Rwanda nyuma y’irikwa ry’ingoma ya cyami, turebe uko bakurikiranye, uko bagiye bafata ubutegetsi, igihe bagiye babumaraho n’uko batanu ba mbere muri aba batandatu bagiye babuvaho.

    1. Mbonyumutwa Dominique

    Mbonyumutwa Dominique, ni we Perezida wayoboye u Rwanda mu gihe cy’igeragezwa rya Repubulika ryabaye mbere y’uko rubona ubwigenge, nyuma kandi y’irangira ry’ingoma ya cyami mu Rwanda. Mbonyumutwa yayoboye u Rwanda mu gihe cy’amezi icyenda gusa, kuva tariki 28 Mutarama kugeza tariki 26 Ukwakira 1961. Kuva ku butegetsi kwe, byatewe n’uko atabashije gutsinda amatora. Uyu Dominique Mbonyumutwa yari yaravutse mu 1921, nyuma yaje gutabaruka tariki 26 Nyakanga 1986 aguye mu Bubiligi, ashyingurwa mu cyahoze ari Gitarama ahari hubatse sitade yari yaramwitiriwe.

    2. Kayibanda Grégoire

    JPEG - 335 ko

    Kayibanda Grégoire, niwe Perezida wa kabiri u Rwanda rwagize, akaba ari nawe wa mbere waruyoboye kuva rwabona ubwigenge ndetse ninawe wa mbere wabaye Perezida habayeho amatora. Kayibanda yagiye ku butegetsi tariki 26 Ukwakira 1961 atsinze amatora ayobora manda ye ya mbere kugeza mu 1965 ubwo yongeraga kwiyamamaza ari we mukandida rukumbi ndetse anongera kwiyamamaza ari wenyine mu 1969, aho hose atsinda amatora.

    Kayibanda yayoboye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 12 kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara akaba yari na Minisitiri w’ingabo icyo gihe. Yahise afungwa hamwe n’umugore we, maze baza gupfira mu nzu bari bafungiwemo ahitwa i Kavumu hafi ya Kabgayi, hari tariki 15 Ukuboza 1976.Bivugwa ko Habyarimana yabicishije inzara kugeza bashizemo umwuka. Kayibanda Grégoire yapfuye afite imyaka 52 kuko yari yaravutse tariki 01 Gicurasi 1924.

    3. Habyarimana Juvénal

    JPEG - 335 ko

    Juvénal Habyarimana wari umusirikare ku ipeti rya Général Major akaba yari na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, yagiye ku butegetsi tariki 5 Nyakanga 1973 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda. Igitutu n’amashagaga bye, byatumye ahita abatizwa “Kinani”, rimwe na rimwe bakavuga “Kinani cyananiye abagome n’abagambanyi”.

    Ubutegetsi bwa Habyarimana ntibwavugirwagamo, ndetse amatora y’umukuru w’igihugu nayo yabaga mu buryo budasanzwe, ari we mukandida rukumbi. Nyuma yo gushinga ishyaka MRND ryari ryo shyaka rukumbi ryemewe mu gihugu, Juvénal Habyarimana yagiye akoresha icyari nk’ikinamico y’amatora, aho yiyamamazaga ntawe bahatana.

    Amatora ya mbere yiyamamajemo wenyine ni aya tariki 24 Ukuboza 1978 aho byatangajwe ko yatowe ku kigero cya 98.99%, ayakurikiyeho yabaye tariki 19 Ukuboza 1983 nabwo bitangazwa ko yatsinze ku kigereranyo cya 99.97%, naho andi yabaye tariki 19 Ukuboza 1988 byatangajwe ko yayatsinze ku kigereranyo cya 99.98%.

    Uyu yari yaravutse tariki 8 Werurwe 1937, akaba yarayoboye u Rwanda imyaka myinshi kurusha abandi bose bayoboye u Rwanda kugeza ubu, kuko yayoboye imyaka 21 ategekesha igutugu kugeza ubwo yiciwe mu ndege yahanuwe tariki 6 Mata 1994, ubutegetsi bwe buba butembagaye butyo.

    4. Dr Sindikubwaho Théodore

    JPEG - 33.3 ko

    Dr Sindikubwabo Théodore, niwe Perezida u Rwanda rwagize mu mateka waruyoboye igihe gito kandi mu gihe kibi cya Jenoside yakorewe abatutsi, byumvikana ko nta n’umusaruro muzima yabyaje intebe y’ubutegetsi bwe.

    Sindikubwaho wari warigeze kuba Minisitiri w’ubuzima mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda, yari yaraminuje mu by’ubuvuzi. Habyarimana amaze gufata ubutegetsi yahise ajya mu kazi k’ibyo yize by’ubuganga, akora mu bitaro bya CHK kugeza mu 1988 ubwo yasubiraga muri Politiki nk’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Nyuma y’iminsi ibiri indege ya Habyarimana Juvénal irashwe, Sindikubwabo wari ukuriye Inteko Ishinga Amategeko icyo gihe, yabaye Perezida kuva tariki 9 Mata 1994, mu cyari cyiswe Leta y’Abatabazi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Sindikubwabo azwiho kuba yaragiye ashishikariza abahutu kwica abatutsi ndetse agashimira cyane ababaga bakora ubwicanyi cyane.

    Yahise ava ku butegetsi nyuma y’amezi atatu gusa, ingabo za FPR Inkotanyi zimaze kubohoza igihugu. Ingoma ye yarangiye tariki 19 Nyakanga 1994, ubwo yahungiraga mu cyahoze cyitwa Zaïre. Yaje gupfira muri iki gihugu gisigaye cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yarapfuye mu mwaka w’1998. Yapfuye ari umukambwe w’imyaka 70 kuko yari yaravutse mu 1928.

    5. Bizimungu Pasteur

    JPEG - 420.3 ko

    Pasteur Bizimungu, niwe wahise ayobora u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, akaba yaricaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari nawe wari umugaba mukuru w’ingabo. Pasteur Bizimungu yayoboye u Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka 6, kugeza ubwo yatangazaga ko yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000.

    Hagati aho ariko akimara kwegura, Charles Ntakirutinka wabaye Minisitiri w’Ingufu, Imirimo ya Leta, no gutwara abantu n’Ibintu ; ndetse akaba yaranigeze kuba Minsitiri w’imibereho Myiza y’Abaturage mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pasteur Bizimungu ndetse bakavira rimwe mu myanya y’ubuyobozi, muri 2001 bafatanyije n’abandi bantu batandatu bashinga ishyaka bise PDR-Ubuyanja (Parti Démocratique du Renouveau/ Democratic Party for Renewal Ubuyanja) mu gihe uyu Pasteur Bizimungu yahoze mu ishyaka rya FPR Inkotanyi ubwo yari Perezida.

    Mu kwezi kwa Kane 2002, nibwo batawe muri yombi bazira ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha mu baturage hagamijwe kubangisha ubuyobozi n’amategeko y’igihugu. Bashinjwaga kandi gukora inama rwihishwa ngo zari zigambiriye kubangamira umudendezo w’igihugu no guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

    Bahise bagezwa imbere y’urukiko, maze Pasteur Bizimungu akatirwa imyaka 15 y’igifungo ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 6 Mata 2007 ; mu gihe Charles Ntakirutinka we yakatiwe gufungwa imyaka icumi, iki gihano cye akaba yaranakirangije tariki 01 Werurwe 2012.

    Uyu mugabo Pasteur Bizimungu w’imyaka 66 kugeza ubu, ninawe ukiri ku isi mu ba Perezida bose bigeze kuyobora u Rwanda mbere ya Perezida Paul Kagame uyobora kugeza ubu. N’ubwo akiriho ariko, kuba yarakatiwe byamwambuye uburenganzira bwo kongera kugaragara mu mirimo ya Politiki.

    6. Paul Kagame

    JPEG - 460.4 ko

    Perezida Paul Kagame wavutse tariki 23 Ukwakira 1957, niwe Perezida w’u Rwanda kugeza ubu, akaba amaze imyaka 20 ayobora Abanyarwanda. Ninawe Perezida rukumbi umaze gutorwa kenshi n’abaturage ahatanye n’abandi bakandida, kuko abandi bamubanjirije wasangaga biyamamaza ari bo bonyine.

    Kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2000 ku isaha ya saa 11:45 za mu gitondo ku isaha y’i Kigali, kuri sitade nkuru y’u Rwanda ; sitade Amahoro i Remera, Paul Kagame wari visi Perezida w’u Rwanda icyo gihe, nibwo hatangajwe ko yagiye mu ntebe y’ubuyobozi nka Perezida wa Repubulika by’agateganyo, nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu. Aha yari agiye kuyobora inzibacyuho nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

    Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame wari umaze imyaka itatu ari Perezida w’inzibacyuho, yatowe n’abaturage kuva ubwo yemererwa kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka 7, yarangiye muri 2010. Tariki 9 Kanama 2010, Paul Kagame yatorewe manda ya kabiri yarangiye muri 2017, gusa nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku busabe bw’abaturage bamugaragarije ko bamukunda kandi bifuza ko yakomeza kubayobora indi myaka myinshi, ubu Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri 2017 n’ubu akaba agikomeje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uruhererekane-rw-abayoboye-u-Rwanda-bose-kuva-kuri-Gihanga-kugeza-kuri-Kagame-Paul

  • Inzu nziza Kicukiro ikodeshwa ku giciro cyiza #rwanda #RwOT

    Iyi ni inzu nziza cyane ikodeshwa. Iri mu karere ka Kicukiro, umurenge Niboyi aho bita St Joseph, ifite ibyumba 5 ikanagira ubwogero n’ubwiherero (toillettes) butatu, ikagira igikoni cyiza na magasin. Iyi nzu kandi ifite na annexe ifite ibyumba bibiri, ikaba izaboneka nyuma y’kwezi ku wayikenera. Uwaba ayikeneye yahamagara kuri 0788594317 cyangwa 0788672800.

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Inzu-nziza-Kicukiro-ikodeshwa-ku-giciro-cyiza

  • RIB yafunze Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutangana Jean Bosco
    Mutangana Jean Bosco

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari impamo, asobanura ko Mutangana akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

    Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali, iperereza rikaba rikomeje.

    Dosiye ye na yo ngo irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Mutangana Jean Bosco yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kuva tariki 9 Ukuboza 2016, asimburwa kuri uwo mwanya na Havugiyaremye Aimable wari usanzwe ayobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (Rwanda Law Reform Commission).

    Izi mpinduka zakozwe biturutse ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/rib-yafunze-mutangana-jean-bosco-wahoze-ari-umushinjacyaha-mukuru

  • Former Prosecutor General Under Arrest Over Forgery #rwanda #RwOT

    Former Rwanda Prosecutor General, Jean Bosco Mutangana, is under detention for alleged use of forged documents.

    Rwanda Investigation Bureau (RIB) confirmed that Mutangana was indeed arrested on October 26 over allegations of forgery.

    RIB Spokesperson Dr. Thierry Murangira, told Taarifa that Mutangana is still under investigation. 'I can't give details now because investigations are still ongoing,' he said.

    He is held at Remera Police Station.

    Normally, a lawyer who is a member of the Rwanda BAR association gets arrested upon informing the association, with exceptions.

    Julien Kavaruganda, the President of the BAR association told Taarifa that their colleague was arrested on Monday before the BAR was informed.

    He however said that the BAR and RIB have held discussions on the next legal procedures.

    He has been allocated lawyers who spoke to him on Wednesday and further actions will be communicated.

    'We should be able to give details tomorrow,' he said.

    Mutangana runs a private law firm; Mutangana & Partners.

    The post Former Prosecutor General Under Arrest Over Forgery appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/former-prosecutor-general-under-arrest-over-forgery/

  • Mutangana Jean Bosco wari Umushinjacyaha mukuru yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi. Yavuze ko ubu Mutangana Jean Bosco afungiye i Remera hanyuma iperereza ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranyweho rikaba rikomeje.

    Tariki ya 28 Ugushyingo 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, yakuyeho uwari Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco wasimbujwe Havugiyaremye Aimable.

    Mutangana yari Umushinjacyaha Mukuru kuva kuwa 9 Ukuboza 2016, kugeza icyo gihe yasimburwaga kuri uwo mwanya aho yagiye asimbuye Muhumuza Richard na we wari uwumazeho imyaka itatu.

    Nyuma yo kuvanwa kuri uwo mwanya, Mutangana Jean Bosco yashyizwe mu majwi ku kuba yaragize uruhare mu kuzambya urubanza abayobozi bakuru ba ADEPR baregwagamo, nk’uko dosiye yakozwe n’abanyamategeko ba ADEPR yabigaragazaga icyo gihe. Ntabwo biramenyekana kugeza ubu aho Mutangana Jean Bosco akurikiranyweho kuba yarakoresheje izo nyandiko mpimbano.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mutangana-Jean-Bosco-wari-Umushinjacyaha-mukuru-yatawe-muri-yombi-na-RIB