Blog

  • Perezida wa FIFA yanduye COVID-19 #rwanda #RwOT

    Umu-Suwisi Giovanni Vincenzo Infantino uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA, yanduye indwara ya COVID-19 i iterwa n'icyorezo cya Coronavirus.

    Itangazo rya FIFA ryemeje ko uyu mugabo w'imyaka 50 byemejwe yanduye iki cyorezo bityo akaba yahise yishyira mu kato agomba kumara nibura iminsi 10, adahura n'abandi bantu.

    Iri tangazo rigaragaza ko uyu muyobozi yanduye iyi ndwara ariko afite ibimenyetso bitari ibigaragara ku bazahajwe nayo.

    Iri tangazo kandi rivuga ko abahuye n'uyu muyobozi mu bihe byavuba bose babimenyeshejwe, ku buryo  batangiye gahunda yo kwirinda kwanduza abandi mu gihe nabo baba baramaze kwandura.

    Giovanni Vincenzo Infantino ufite ubwenegihugu bw' u Busuwisi n'ubw' u Butaliyani, yatorewe kuyobora FIFA tariki ya 26 Gashyantare 2016 aho yasimbuye umusuwisi Sepp Blatter. Muri Mutarama 2020, yanatorewe kuba umwe mu bayobozi ba Komite mpuzamahanga ya Olempike.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/perezida-wa-fifa-yanduye-covid-19/

  • Covid 19: Umubare w’abajya mu nsengero n’abataha ubukwe wongerewe #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umubare w’abantu bataha ubukwe n’abiyakira uba 75 uvuye kuri 30 wari warashyizweho mu gihe insengero zemerewe kwakira kimwe cya kabiri cy’abantu bazijyamo.

    Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yongeye gusuzuma ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zaherukaga kwemezwa mu nama yo ku wa 12 Ukwakira 2020.

    Yemeje ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa Yine z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    Mu ngamba nshya zafashwe harimo ko abataha ubukwe biyongereye mu gihe abantu batahaga ubukwe babaga ari 30, kuri ubu umubare wazamuwe ugirwa 75 haba mu rusengero ndetse n’aho biyakirira; ibi bigakorwa bitabaye ngombwa ko babanza gupimwa nkuko byari byemejwe mbere.

    Ingamba nshya zafashwe:

    - Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    - Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    - Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 75.

    - Imihango yo gushyingirwa mu nsengero ntigomba kurenza abantu 75.

    - Abitabiriye kwiyakira mu bukwe ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19 mu gihe batarenze 75.

    - Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

    Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    Abaturage bakomeje kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki wabugenewe (hand sanitizer).

    Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 550 532, byasanzwemo abantu 5084 banduye. Muri bo 4851 barakize, 198 baracyari kwitabwaho bakivurwa mu gihe abo iki cyorezo kimaze guhitana ari 35.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Covid-19-Umubare-w-abajya-mu-nsengero-n-abataha-ubukwe-bongerewe.html

  • Diamond mu bibazo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwemerera kwishyurira imiryango 500 inzu zo kubamo ntabikore, umuhanzi Diamond Platnumz ari mu bibazo nyuma y’uko imwe mu miryango imaze igihe iwe ishaka kumubaza impamvu yababeshye.

    Muri Mata uyu mwaka ni bwo Diamond Platnumz yatangaje ko agiye kwishyurira ubukode imiryango 500 itishiboye mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma yo gusezeranya aba bantu akaba atarabashije gusohoza isezerano rye bakaba basigaye birirwa ku rugo rwe bashaka kumubaza impamvu yababeshye, gusa ntibaragira amahirwe yo kumubona.

    Global Publishers dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu baturanyi b’uyu muhanzi, Mbezi-Beach mu mujyi wa Dar es Salaam yababwiye ko babangamiwe n’urusaku rw’abo bantu baba baje kubwira Diamond ngo abahe ubufasha yabemereye.

    Ati'buriya bufasha Diamond yavuze azatanga ku bantu bwateje ikibazo hano, abo bantu bashaka ubufasha bahisemo kwifasha ubwabo, buzuye hano hanze y’urugo rwe, turabasaba muze murebe uko hano byifashe.'

    Iki kinyamakuru kivuga ko cyahise gifata iya mbere kikajya kwa Diamond kikahasanga abantu benshi bavuga ko bahamaze ibyumweru basaba uyu muhanzi ko yabafasha ariko bakaba batarabonana na we.

    Umwe mu baturanyi b’uyu muhanzi yavuze ko Diamond adakunze kubahiriza ibyo yemereye abaturage, ngo kuko ni kenshi abantu baba bari hanze y’inzu ye basaba ubufasha bw’ibyo yabemereye, ngo rimwe na rimwe hari igihe bava mu rugo bagaruka bagasanga abo bantu babibye.

    Ati'turarambiwe, turarambiwe cyane, bikomeje gutya dushobora no gufatwa n’uburwayi, turabasaba Diamond mumugezeho aya makuru akure bano bantu hano.'

    Ntabwo babashije kuvugana na Diamond cyane ko atitabaga telefoni cyangwa ngo anasubize ubutumwa yandikiwe.

    Uruhande rw’ubuyobozi nabwo buvuga ko icyo kibazo bakimenye ndetse ko basaba Diamond umunsi yongeye gushaka gufasha abantu ko yabinyuza mu buyobozi bakamwereka inzira nziza yabicishamo.

    Hanze y’urugo rwe hirirwa abantu bamwishyuza ubufasha yabemereye

    Diamond ari mu bibazo yikururiye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-mu-bibazo

  • Sarpong yavuze impamvu atarimo gutsinda muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Ghana wahoze akinira Rayon Sports ubu uri muri Yanga muri Tanzania, Michael Sarpong avuga ko impamvu amaze iminsi adatsinda ari uko yabanje kugorwa n’iyi shampiyona cyane ko yasanze itandukanye n’iyo mu Rwanda, gusa ngo igihe kirageze atangire atsinde.

    Muri Kanama 2020 ni bwo Sarpong yasinyiye Yanga yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka 2.

    Ni rutahizamu waje yitezweho kuzatsindira iyi kipe ibitego byinshi nko mu Rwanda, ariko akaba afite igitego kimwe muri shampiyona.

    Uyu rutahizamu avuga ko yabanje gufata umwanya wo kwiga iyi shampiyona ndetse akaba ameze kumenya abo bahanganye uko bameze, na we ngo nicyo gihe ngo atangire atsinde ibitego.

    Ati“icy’ingenzi ndeba ni ikibazo cyo gutsinda ibitego, ntekereza ko umwanya ugeze wo kubikora, kubera ko ubu nzi imbaraga za ba myugariro tuba duhanganye, ubu noneho nabasha guhangana nabo kugira ngo menye neza ko ndibitsinde, icyo nicyo kintu kindi mu mutwe, iyi shampiyona yarankomereye bitewe n’ibyo, bitandukanye n’aho navuye.”

    Yanga ya Sarpong imaze gukina imikino 7 ya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021, muri iyo mikino akaba afitemo igitego kimwe gusa.

    Ngo yagowe cyane na ba myugariro bo muri iyi shampiyona

    Ngo igihe kirageze atangire atsinde ibitego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/sarpong-yavuze-impamvu-atarimo-gutsinda-muri-tanzania

  • Rayon Sports yongeye gusubukura ibiganiro n’uruganda rwa Skol #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abayobora uruganda rwa Skol mu Rwanda, bagirana ibiganiro bigamije kuvugurura amasezerano bafitanye ariko ntibabashe kumvikana.

    Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports na Skol mu biganiro kuri uyu wa Kabiri
    Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports na Skol mu biganiro kuri uyu wa Kabiri

    Ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate, impande zombie zaranzwe no kutumvikana ndetse hakazamo no guterana amagambo aho buri ruhande rwavugaga ko ubundi butabwubaha, ndetse Rayon Sports ikavuga ko SKOL Brewery Ltd ibafitiye umwenda, naho uru ruganda rukabihakana.

     Tariki ya 16 Gicurasi 2020, ubwo Rayon Sports ihagarariwe na Dr Emile Claude Rwagacondo ndetse na Paul Muvunyi bagiranaga ibiganiro na Skol
    Tariki ya 16 Gicurasi 2020, ubwo Rayon Sports ihagarariwe na Dr Emile Claude Rwagacondo ndetse na Paul Muvunyi bagiranaga ibiganiro na Skol

    Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Murenzi Abdallah wari usimbuye Munyakazi Sadate, bwagerageje kuganira na Skol ndetse banemeranya kuzamura amafaranga bahaga iyi kipe, Rayon Sports iza no gutangaza ko ibyavugwaga ko ifitiwe umwenda Atari ukuri.

    Hashize imyaka itandatu impande zombi zikorana
    Hashize imyaka itandatu impande zombi zikorana

    Byaje kurangira izi mpande zombi zitumvikanye ku masezeramo mashya, aho bimwe mu byo batumvikanye byavuzwe harimo kuba uru ruganda rwarifuzaga kugira imyanzuro rugiramo uruhare mu miyoborere ya Rayon Sports.
    Kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2020, ni bwo komite nshya ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Skol, aho batangaje ko bitanga icyizere.

    Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd bavuze ko bagiranye ibiganiro byiza na komite nshya bigamije ubufatanye mu gihe kiri imbere, ibiganiro byanitabiriwe na Dr Rwagacondo Emile nawe wahoze ari Perezida wa rayon Sports mu bihe byashize.

    “Kuri uyu mugoroba, SKOL Brewery Ltd yishimiye kwakira Komite nshya y’Umuryango Rayon Sports ndetse n’umwe mu babaye abayobozi bawo, Dr Claude Rwagacondo. Twagiranye ibiganiro byiza ku bufatanye bwacu no ku hazaza ha Rayon Sports FC.”

    This afternoon SKOL Brewery Ltd was honored to host the new Committee of @rayon_sports Association and one of its former Presidents Dr. Claude Rwagacondo.

    We had a great discussion about our partnership and the future of Rayon Sports FC. pic.twitter.com/pfs07x2BYl

    — Skol Rwanda – SBL (@SkolRwanda) October 27, 2020

    Uru ruganda rwa SKOL rwasinye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports y’imyaka 3 yagombaga kurangira muri 2017, aho yagombaga kujya iha iyi kipe Miliyoni 47 Frws ku mwaka, nyuma muri 2017 baza gusinya andi masezerano y’imyaka itanu aho Rayon Sports yagombaga kujya ihabwa miliyoni 66 Frws ku mwaka.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yongeye-gusubukura-ibiganiro-n-uruganda-rwa-skol

  • Perezida wa Barcelona yeguye nyuma yaho yari amaze igihe adacana uwaka na Lionel Messi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Barcelona Josep Maria Bartomeu yeguye nyuma yuko yari akomeje kotswa igitutu, ariko avuga ko yemeye ubusabe bwuko Barcelona yitabira Super League y'i Burayi. Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020.

    European Super League ni ubwoko bw'irushanwa ry'amakipe y'i Burayi bwatekerejweho kuva mu myaka ya 1990, ariko butigeze bushyirwa mu bikorwa.

    Abafana bari bamaze igihe bagerageza uburyo bakuraho Bartomeu, wabaye Perezida w'iyi kipe guhera mu mwaka wa 2014, asimbuye Sandro Rosell ubwo yeguraga , akaba yari amaze igihe adacana uwaka na Lionel Messi.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, Josep Maria Bartomeu yagize ati: 'Mpagaze hano kugira ngo mbabwire ko mvuye ku mwanya wo kuyobora Barcelona, n'ikipe y'abandi twafatanyaga kuyobora iyi kipe.'

    Barcelona yitwaye neza cyane mu gihe cy'ubuyobozi bwa Bartomeu, aho yegukanye ibikombe bitatu Barcelona ikina mu mwaka w'imikino wa 2014/15, ari nayo nshuro baheruka kwegukana Champions League, yagiye ku buyobozi atowe ku majwi ya 54.63 ku ijana. 

    Perezida wa Barcelona Josep Maria Bartomeu yeguye

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/perezida-wa-barcelona-yeguye-nyuma-yaho-yari-amaze-igihe-adacana-uwaka-na-lionel-messi/

  • Nyuma yo guhamwa n' icyaha cyo gusambanya umwana we w' imyaka 14 yakatiwe igifungo cy' imyaka 50 #rwanda #RwOT

    Muri uganda Urukiko Rukuru rwa Jinja, rwakatiye umugabo imyaka 50 y'igifungo wari ukurikiranweho gusambanya no gutera inda umwana we w'umukobwa w'imyaka 14 y' amavuko.

    Uyu mugabo witwa Amuza Kamulya, yemeye icyaha nyuma y'aho umukobwa we n'umugore we bamutanzeho ubuhamya mu rukiko.

    Amuza Kamulya yabanje guhakana icyaha ndetse akangisha umukobwa we kuzamwica naramuka atungutse mu rukiko agiye kumushinja. Ariko, mu kwezi gushize, yahinduye ibitekerezo yemera icyaha nyuma y'aho umukobwa we n'umugore we bahamagajwe n'urukiko ngo batange ubuhamya mu rubanza rwe.

    Nk'uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko ku itariki 13 Ukwakira, ubwo Umucamanza, Margaret Mutonyi, yasobanuye ibikorwa bya Amuza nk'ibya kinyamanswa ndetse bya gishitani
    Umucamanza ati:

    'Inyamanswa yahamijwe icyaha yibye umukobwa we agaciro yigiriraga ndetse igambanira icyizere yamugiriraga. Imyitwarire ye idahwitse, ya gishitani n'ubugome, yamusigiye ikimenyetso kitazigera na rimwe kimuhanagurwa mu mutwe kandi kwangizwa azabana nabyo ubuzima bwose'.

    Umucamanza yakomeje avuga ko uyu mugabo wahisemo kwangiza umukobwa we, aho kumurinda, yari akwiriye
    gukatirwa igihano cyo kwicwa amanitse, ariko kuko yemeye icyaha yamuhaye igihano cyo gufungwa imyaka 50.

    Ibimenyetso by'ubushinjacyaha byagaragaje ko iteka Kamulya yajyanaga n'umukobwa we iyo yabaga agiye kuragira amatungo. Yavugaga ko arimo kumurinda abahungu, ahubwo akaba ari we umufatirana akamusambanya.

    Mu gufata umwanzuro, Umucamanza Mutonyi ngo yasanze iri hohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rimaze gufata intera asanga inkiko zikwiye gutanga ubutumwa bukomeye ku bakora iki cyaha. Ati:

    'Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n'abantu babana mu muryango rirakabije kandi risiga ryangije abahohotewe.Muri uru rubanza, imyitwarire yagaragajwe n'uwahamijwe icyaha, ikwiye guhanwa'.

    Umucamanza yongeyeho ko niba ashobora gutinyuka gukorera ibi bintu umwana yibyariye adashobora kuzuyaza
    kubikorera umwana w'abandi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/nyuma-yo-guhamwa-n-icyaha-cyo-gusambanya-umwana-we-w-imyaka-14-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-50/

  • Rubavu: RIB yataye muri yombi umukobwa w' imyaka 19 uregwa gukuramo inda n' abafatanyacyaha be #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB , rwataye muri yombi umukobwa w'imyaka 19 n'abamufashije gukuramo inda barimo uwamuhaye ibinini yakoresheje.

    Nyuma y'amakuru yatanzwe avuga ko hari uruhinja rwatawe mu musarane wo mu Mudugudu wa Bugasha, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.Icyo gihe inzego z'ibanze n'izumutekano zaje gukurikirana zisanga ayo makuru ari impamo.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yemeje aya makuru avuga ko abafashwe bakurikiranyweho icyaha gifite aho gihuriye no gukuramo inda.Yagize ati:

    'Tariki ya 26 Ukwakira 2020 RIB yafunze Gakobwa [Izina yiswe] w'imyaka 19, ukomoka mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi akurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda, Gasore [izina ryahinduwe] nawe ukomoka mu Karere ka Karongi akurikiranyweho gutanga ibinini bakoresheje bakuramo inda n'undi utuye mu Kagali ka Rubona ucyekwaho ubufatanyacyaha. Aba bose bakurikiranyweho icyaha gifite aho gihuriye no gukuramo inda.'

    Yasabye Abanyarwanda gukurikiza amategeko, bakirinda ibyaha kuko aribyo biganisha ku kwica amategeko.

    Umurambo w'uruhinja nyuma yo gukurwa mu musarani wahise ushyingurwa naho ababigizemo uruhare uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Aba bose bakurikiranyweho icyaha gifite aho gihuriye no gukuramo inda

    Ingingo ya 123 Nº68/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 200.

    Naho ingingo ya 124 ivuga ko umuntu wese ukuramo undi inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/rubavu-rib-yataye-muri-yombi-umukobwa-w-imyaka-19-uregwa-gukuramo-inda-n-abafatanyacyaha-be/

  • Imikino y' amahirwe yarimaze amezi agera kuri 7 idakora yahawe icyizere.Reba indi myanzuro yafashwe #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yongeye gusuzuma ingamba zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 mu gihugu cy'Urwanda ndetse no kurebera hamwe ibindi bibazo by'ugarije igihugu muri rusange.

    Mu myanzuro mishya yafatiwe muri iyi nama ni ifungurwa ry'imikino y'amahirwe abenshi bazi nka Betting aho izafungura mu byiciro.

    Insengero zemerewe gukora ku kigero cya 50% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 75.

    Reba indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri Ukwakira 2020

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/imikino-y-amahirwe-yarimaze-amezi-agera-kuri-7-idakora-yahawe-icyizere-reba-indi-myanzuro-yafashwe/