Blog

  • Abayobozi berekeje i Nyagatare mu mihigo (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ako Karere ni ho hagiye kubera igikorwa cyo gusinyana imihigo na Perezida Kagame, igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.

    Reba mu mafoto uko byari byifashe ubwo bahagurukaga

    Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abayobozi-berekeje-i-nyagatare-mu-mihigo-amafoto

  • The Power Ministries yasohoye indirimbo nshya ‘Igitambo’ igaragaramo abanyempano batangaje-VIDEO #rwanda #RwOT

    The Power Ministries yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Super power’ yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Igitambo’ irimo ubutumwa bwihariye buhumuriza abantu muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19, bukabibutsa ko ibyari amarira Yesu yabihinduye ibitwenge.

    Iyi ndirimbo ‘Igitambo’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Nic Mucyo naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Producer Eliel Sano nyiri Eliel Filmz. Ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya kabiri ya The Power Ministries izasohoka umwaka utaha wa 2021, ubu aba baririmbyi bakaba bamaze gukora indirimbo 3 kuri iyo album ari zo; ‘Yaratsinze’, ‘Umwami naganze’ na ‘Igitambo’.

    Iyi ndirimbo bamaze gushyira hanze, ‘Igitambo’ yagaragayemo abanyempano batangaje bafite amajwi meza aryoheye amatwi, barimo utangira atera iyi ndirimbo ari we Ndacyayisenga Esther wiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo, Sandrine Niwemuhoza wambaye ikanzu y’umweru bakunze kuvuga ko aririmba nk’umuhanzikazi Gikundiro Rehema, akaba ari we ukurikiraho mu gutera indirimbo, na Diane Uwera bamwe bari kuvuga ko aririmba neza nka Gerardine Muhindo.

    Uwera Diane watunguranye muri iyi ndirimbo ‘Igitambo’, agaragara aririmba agace ka nyuma k’iyi ndirimbo ati 'Yampinduriye izina, kandi ampa n’agaciro, nibereye uwe, kandi anyobora iteka'. Bamwe mu bumvise ijwi rye muri iyi ndirimbo, bavuze ko aririmba nka Gerardine Muhindo umuhanzikazi wakanyujijeho mu muziki wa Gospel mu Rwanda ariko nyuma yo kujya ku mugabane wa Amerika akaba yaracogoye.

    The Power Ministries basohoye indirimbo nshya ‘Igitambo’

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Maurice Ndatabaye, Perezida wa The Power Ministries yadutangarije ko bakoze iyi ndirimbo bashaka kubwira abantu ko yacunguye abari mu Isi kugira ngo bave mu byaha. Ati “Mu ndirimbo nshya 'Igitambo' ubutumwa bw’ingenzi twashakaga gutanga ni uko Yesu yatanze igitambo rimwe atwitangiye kugira ngo tuve mu byaha. Kera batambaga amaraso y’amapfizi n’ayihene ariko ntiyakuraho ibyaha, ariko Yesu yamennye amaraso ye aba igitambo cy’iteka ryose”.

    Ndatabaye yakomeje adusobanurira aho bakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo. Yavuze ko basanze bakwiriye kwibutsa abantu igitambo Yesu Kristo yatanze mu bugingo bwabo n’agaciro bahawe. Yagize ati “Igitekerezo cyo gukora indirimbo, tureba mu ndirimbo dufite tukareba ubutumwa dushaka gutanga muri ibi bihe, dusanga abantu dukwiriye kubibutsa igitambo Yesu yatanze mu bugingo bwacu ndetse n’agaciro twahawe ndetse duhindurirwa Izina ryo kwitwa abana b’Imana”.

    Yunzemo ati “Ubutumwa bwihariye dutanga muri iki gihe ni uko ibyari amarira Yesu yabihinduye ibitwenge, ubu twemwerewe kwinjira ahera. Rero muri iki gihe hari ibihinyuza byinshi turababwira ko Yesu yaduhinduriye izina kandi aduha n’agaciro twibereye uw’iwe kandi atuyobora iteka”. Yashimiye buri wese ukomeje gushyigikira The Power Ministries, ati “Turashimira abadushyigikira, abadusengera, abatuba hafi abadukunda, bose Imana ibahe umugisha”.

    REBA HANO ‘IGITAMBO’ INDIRIMBO NSHYA YA THE POWER MINISTRIES

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/The-Power-Ministries-yasohoye-indirimbo-nshya-Igitambo-igaragaramo-abanyempano.html

  • Imyifatire muri RDF ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yibukije ko imyitwarire ari ingenzi mu Gisirikare cy
    Perezida Kagame yibukije ko imyitwarire ari ingenzi mu Gisirikare cy’u Rwanda

    Ibyo Perezida Kagame yabivuze ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, ubwo yasuraga abo bitegura kuba ba Ofisiye, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen Kabarebe James.

    Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba rufite intego nziza, ndetse zitangana n’amikoro igihugu gifite, ariko ko mu muco w’Abanyarwanda hakaba harimo gukora byinshi birenze amikoro.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bisaba uburyo, ubushobozi, ubwitange, gukorera hamwe ndetse bikabamo n’imyifatire myiza.

    Perezida Kagame yibukije aba bitegura kuba ba Ofisiye ko mu Gisirikare cy’u Rwanda, kurangwa n’imyifatire myiza biri mu by’ibanze.

    Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare
    Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare

    Ati “Imyifatire (discipline) muri RDF, ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho. Imyifatire itarimo ruswa, itarimo ubusinzi, itarimo ubugambanyi, irimo kureba mugenzi wawe mufatanyije umwuga, kureba umuturage, ukumva ko buri umwe akorera undi. Ibyo ni ibijyanye n’imyimvire y’impamvu abantu baba bari mu ngabo”.

    Perezida Kagame kandi yasabye aba bitegura kuba ba Ofisiye kurushaho gukora cyane no kwitangira abaturage. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, aho zifatanyije kandi zigafatanya n’abaturage kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kigere aho kimaze kugera.

    Perezida kagame yabibukije ko ibihe isi irimo ubu, bisaba abantu kubanza kwimenya mbere yo kugira ngo bafatanye n’abandi.

    Ati “Ubu rero turi mu bihe mu karere, mu isi, aho ibintu bisaba abantu mu gice barimo, bidusaba twebwe nk’Abanyarwanda, icyo nakwita kwimenya, ukamenya ibyawe, ukabirinda, ukabigwiza, ukabikuza, hanyuma igikurikiraho ni ubufatanye. Gufatanya n’ibindi bihugu, buri wese akabigiramo inyungu, ni byo byiza, ni byo byifuzwa”.

    Yakomeje agira ati “Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi, abantu batabona icyiza mu bufatanye, bashobora noneho kwifuza gusenya ibyawe wubaka cyangwa wubatse, cyangwa se kugusenya wowe ubwawe. Aho rero ni ho mvuga ngo kwimenya. Ndabivuga mu buryo bwo kubaka ubushobozi,… Ntabwo tubeshwaho n’uko hari udukunze, hari udushaka, hari utwifuriza ineza, oya! Tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu”.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Hari ababa barangije kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije kamunuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda bo bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, hamwe n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ubumenyi bwa gisirikare, bo bakiga imyaka ine.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imyifatire-muri-rdf-ni-kimwe-mu-by-ingenzi-tugenderaho-perezida-kagame

  • Ingabo za Sudani y'Epfo na Uganda zongeye kurwana hapfamo babiri #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba kuwa Mbere tariki 26 Ukwakira , Abasirikare babiri ba Sudani y'Epfo biciwe mu mirwano n'ingabo za Uganda ku mupaka wa Ngomoromo, nk'uko bivugwa n'uruhande rwa Uganda.

    Umuvugizi wungirije w'igisirikare cya Uganda Lt.Col Deo Akiiki yavuze ko imirwano yatangiye ubwo umusirikare wa Uganda yajyaga kureba ibivugwa n'abaturage ko abasirikare ba Sudani y'Epfo bafunze umuhanda mu buryo butemewe mu mupaka Ngomoromo.

    Yavuze ko abasirikare babiri ba Sudani y'Epfo baguye muri iyo mirwano, umwe agafatwa, bakanyaga n'imbunda eshatu.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Sudani y'Epfo Maj Gen. Lul Rual Koang mu itangazo yasohoye yavuze ko abasirikare ba Uganda binjiye binyuranyije n'amategeko ku butaka bw'iki gihugu kandi bitwaje intwaro, avuga ko bateye ibiro by'umupaka wa Pogee mu ntara ya Magwi.

    Uruhande rwa Sudani y'epfo ntirwatangaje niba hari abishwe cyangwa abafatiwe muri iyo mirwano.

    Kenshi Uganda na Sudani y'Epfo byagiye bigira amakimbirane ashingiye ku mupaka mu majyaruguru ya Uganda.

    Aya makimbirane yagize ateza imirwano ya hato na hato hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.

    Mu 2016, Umuryango w'ubumwe bwa Africa washyizeho itsinda ryo gushinga imbibi hagati y'ibi bihugu ariko imirimo yaryo yagiye ikererezwa n'ibibazo bya politiki n'umutekano muri Sudani y'Epfo.


    Ingabo za Sudani y'Epfo na Uganda zongeye kurwana hapfamo babiri

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/ingabo-za-sudani-yepfo-na-uganda-zongeye-kurwana-hapfamo-babiri/

  • Ubufaransa :Abantu batatu bishwe batewe icyuma mu gitero cy'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Umuntu wari witwaje icyuma yishe abantu batatu anakomeretsa abandi bataramenyekana umubare, mu gitero cyagabwe mu rusengero ruherereye mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa

    Iki gitero cyagabwe mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020. Mu bapfuye harimo umukecuru n'umugabo wakaswe ijosi. Abo bombi bahise bagwa aho mu rusengero.

    Umuntu wa gatatu wapfuye ni umugore wagerageje guhungira ahacururizwa ikawa hafi aho, wari watewe ibyuma inshuro nyinshi ariko nyuma aza gupfa.

    Umuntu wabibonye ni we watabaje inzego z'umutekano akoresheje intabaza yashyizwe muri uwo mujyi, nk'uko byatangajwe n'itangazamakuru na Polisi y'iki gihugu, bagaruka ku gitero Meya w'uyu mujyi yise icy'iterabwoba.

    Meya wa Nice, Christian Estrosi, yavuze ku rukuta rwe rwa Twitter ko iki gitero cyabereye muri mu rusengero rwa Notre Dame kandi ko Polisi yataye muri yombi uwakigabye.

    Iki gitero kigabwe nyuma y'igihe gito u Bufaransa bukiri mu gahinda k'umwarimu wo mu mashuri yisumbuye, Samuel Paty wishwe akaswe umutwe n'umugabo ukomoka muri Chechnya.

    Uwo mugabo yavuze ko uyu mwarimu yamuhoraga kuba yareretse abanyeshuri be ibishushanyo by'Intumwa y'Imana Mohamed, mu isomo ry'uburere mboneragihugu yigishaga.

    Impamvu z'igitero cyagabwe i Nice ntizirasobanuka, gusa byibajijwe niba gifitanye isano n'ibishushanyo bya Mohamed abagize idini ya Islam bise ipfobya ry'imyizerere yabo.

    Nyuma y'urupfu rwa Paty, abayobozi b'igihugu cy'u Bufaransa bashyigikiwe n'abaturage benshi bagarutse ku burenganzira bwo kugaragaza ibishushanyo, aho amashusho menshi yashyizwe hanze mu gushyigikira ibyo uyu mwarimu wishwe yari yakoze.

    Ibi ntibyashimishije benshi mu bagize idini ya Islam ku isi, aho zimwe muri guverinoma zashinje Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, kurwanya idini ya Isilamu.

    Ucyekwaho kugaba icyo gitero yatawe muri yombi hashize iminota kibereye kuri basilica ya Notre-Dame i Nice

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/ubufaransa-abantu-batatu-bishwe-batewe-icyuma-mu-gitero-cyiterabwoba/

  • Volleyball: Kuva kwa sitade nto byahagaritse umukino wahuzaga REG VC na APR VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba sitade nto iva iyo hagize imvura nyinshi ingwa ni byo byatumye uyu mukino usubikwa dore ko byagoranye gukuramo amazi yavaga ku mabati yisukiranya maze amakipe yombi ahagarika gukina.

    Ikipe ya APR VC yari iyoboye umukino aho yari imaze gutsinda amaseti abiri kuri imwe ya REG VC ( 25-22, 25-20, 14-25) iseti ya kane ni yo yahaharitswe n’imvura.

    Amategeko avuga iki iyo habaye igituma umukino uhagarara?

    Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Bwana Ruterana Fernand Sauveur yasobanuye icyo amategeko ateganya mu gihe habaye ikibazo nk’iki.

    Yagize ati “Iyo umukino umaze amasaha ane uhagaze nyuma yayo usubirwamo wose.”

    Ibi bivuze ko umukino wa APR VC na REG wongera gutangira bundi bushya.

    Uko indi mikino yagenze

    Abagore:

    APR VC 3-2 KVC
    17-25
    25-23
    25-16
    21-25
    17-15

    UTB VC 3-0 KVC
    25-18
    25-16
    25 -11

    Imikino yasubitswe irasubukurwa kuri uyu wa Gatanu, iyo ikaba ari umukino wahuzaga APR VC na REG VC wahagaze, ndetse n’umukino uhuza UTB VC na Gisagara VC wari utaratangira.

    Gahunda yose y’imikino y’abagabo

    08:00 APR VS REG
    10:00 UTB VS GISAGARA
    16:00 APR VS GISAGARA
    18:00 REG VS UTB

    Abagore

    12:00: RRA vs KVC
    14:00: APR VC vs UTB

    Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 31Ukwakira 2020, aho amakipe abiri ya mbere ku rutonde azahatanira umwanya wa mbere, mu gihe iya Gatatu n’iya Kane zizakina zishaka umwanya wa Gatatu.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-kuva-kwa-sitade-nto-byahagaritse-umukino-wahuzaga-reg-vc-na-apr-vc

  • Icyatumye Mugisha Gilbert adasinyira APR FC, Yannick Bizimana akagenda wenyine #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert yemeje ko ubwo Bizimana Yannick yaganiraga na APR FC na we bavuganye ariko ntiyasinyira iyi kipe bitewe n’uko yari afite gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.

    Muri Kemena 2020 ni bwo inkuru yavuzwe ko Mugisha Gilbert ashobora gukinira ikipe ya APR FC kuko bavuganye kimwe na mugenzi we Yannick Bizimana ariko byarangiye uyu rutahizamu ari we wenyine uyisinyiye.

    Aganira na ISIMBI, Mugisha Gilbert yahamije ko koko yagiranye ibiganiro na APR FC ariko ntibyakunda ko ayisinyira.

    Avuga ko impamvu nyamukuru yatumye adasinyira iyi kipe hari ikipe yo hanze bari mu biganiro.

    Ati'yego byabayeho ariko navuga ko wenda ari igihe kitari cyageze, ariko buriya niba ari ibyanjye Imana yanteganyirije n’ubundi APR FC nzayikinira. Ni byinshi, hari ibintu nashakaga gushyira ku murongo hari n’ikipe yo hanze twari mu biganiro, niyo narebaga cyane, navuga ko ari cyo cyatumye ntajyayo.'

    Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports 2017 avuye muri Pepiniere FC, amaze kuyikinira imyaka 3 ubu asigaje umwaka umwe w’amasezerano.

    Mugisha Gilbert yifuzaga kujya gukina hanze y’u Rwanda, ni nayo mpamvu aterekeje muri APR FC

    Ngo na we aba yarajyanye na Yannick Bizimana muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyatumye-mugisha-gilbert-adasinyira-apr-fc-yannick-bizimana-akagenda-wenyine

  • Miss Gateka yishimye bikomeye nyuma yo guhura na Super Manager(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Gateka Filly Chersy wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Bright INES Ruhengeri ari naho yiga, yishimye bikomeye nyuma yo guhura na Super Manager kuko amukunda cyane.

    Uyu mukobwa yavuze ko atari azi ko Super Manager yicisha bugufi ariko bahuye biramutungura kuko yumvaga atamuvugisha.

    Reba ikiganiro na Gateka na Super Manager

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-gateka-yishimye-bikomeye-nyuma-yo-guhura-na-super-manager-video

  • Hackers Paralyse NCBA Bank Operations #rwanda #RwOT

    NCBA bank with subsidiaries in Rwanda, Kenya, Ivory Coast, Uganda and Tanzania may require a highly experienced IT team to help the bank fix loopholes in its technology systems and department.

    NCBA's technical hiccup arose from planned shift into a uniform platform for all its customers in Kenya and the region following the merger of the former NIC Group and CBA Group. The upgrade involved bringing all the customers to one platform on the core banking system where the customer data lies and all calculations are done.

    Recently the bank suffered a major cyber-attack after Mr Antony Mwangi Ngige, 23, and Ms Ann Wambui Nyoike, 21, two second-year students at Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology were accused and charged with stealing Sh25 million from the bank through hacking. They are also said to have attempted to defraud the lender an additional Sh190.7 million.

    The bank said on Tuesday that it wants to hire an IT director following technical changes in migrating the bank's systems and a hacking.

    'Key responsibilities include use of domain knowledge and experience to define sufficient resilience for network, hardware, applications together with the accompanying disaster recovery plans,' NCBA said in the advertisement.

    NCBA Bank Kenya, whose full name is NCBA Bank Kenya Plc, is a commercial bank in Kenya founded on September 29, 1959. It is licensed by the Central Bank of Kenya, the country's central bank and national banking regulator.

     

    The post Hackers Paralyse NCBA Bank Operations appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/hackers-paralyse-ncba-bank-operations/