Blog

  • Ibintu 7 dukwiye kumenya bijyanye n’umurimo w’Umwuka Wera #rwanda #RwOT

    Waba warigeze wibaza uko byari bimeze ubwo abigishwa ba Yesu bari mu cyumba cyo hejuru bategereje Umwuka Wera nk’umufasha bari barasezeranijwe. N’ubwo bari bafite agahinda ko Umwami Yesu abasize ariko bakimara guhabwa umwuka wera ntibongeye guhangayikishwa n’icyo kibazo.Bivuze ko Umwuka wera ari umufasha ntageranywa mu rugendo rw’umukristo.

    Umwuka Wera ni iki?

    Umwuka Wera ni uwa gatatu mu bagize ubutatu butagatifu (Trinity). Imana ni Data, Yesu ni Umwana naho Umwuka Wera ni Umwuka w’Imana.

    Mu Isezerano rya Kera Umwuka wera yagize uruhare mu kurema no mu mibereho ya muntu, ariko Umwuka wera ntiyakoraga ku kigero kimwe n’uko yakoze Yesu amaze kuzuka no kuzamurwa mu ijuru (ascension). Mugihe Yesu n’abigishwa be basangiraga ifunguro rya nyuma, Yesu yabasobanuriye ku buryo burambuye Umwuka Wera n’umurimo we.

    Ku bizera, Umwuka Wera utuyobora mu kuri kandi ukaduhumuriza, Umwuka Wera atwemeza iby’ibyaha byacu ndetse n’umucamanza wacu (Yohana 14:-17)

    Dore ibintu 7 Ibyanditswe Byera bivuga ku murimo w’Umwuka Wera

    1. Umwuka Wera aduhamiriza umubano wacu n’Imana

    Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana. Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we (Abaroma 8:16-17)

    2. Umwuka Wera aduhishurira ukuri

    Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho (Yohana 16:13).

    3.Umwuka Wera adufasha kunesha

    Ndavuga nti:”Muyoborwe n’Umwuka”, kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira (Abagalatiya 5:16).

    4. Umwuka wera aduha gushira amanga tugasangiza abandi ubutumwa bwiza bwa Kristo

    Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira , kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi (Ibyakozwe n’Intumwa:1:8)

    5. Umwuka wera aratwigisha kandi aratwibutsa

    Ariko umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina rya njye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose (Yohana 14:26)

    6. Umwuka Wera aratweza

    Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo (1Abakorinto 6:11)

    7. Umwuka Wera aradusabira

    Uko niko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa (Abaroma 8:26).

    Uburyo Umwuka Wera ahumuriza

    Rimwe na rimwe, ibyiringiro biradushirana. Yesu yatubwiye ko muri iyi si tuzagira ibibazo, ariko duhumure kuko yatsinze isi. Kubw’ibyo, tuzi ko intambara zacu zatsinzwe. Ariko bigenda bite hagati aho? Tugomba kubaho mu ntambara zacu ariko twizeye ko dufite umufasha.

    Kuba Yesu yaratsinze urupfu n’isi ntibisobanuye ko ubuzima butazabamo ibibazo cyangwa akarengane. Muri iyi minsi dukeneye ibyiringiro. Umwuka Wera ni isoko y’ibyiringiro byacu , Umwuka Wera araduhumuriza akaduha amahoro atemba nk’uruzi kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo dufite ukwizera.

    Muri macye ni byiza gutunga umwuka wera kuko ni umufasha utigera ayobya atuyobora inzira nyakuri itugeza ku Mana. Wowe utaramuhabwa, gira umwete wo kumusaba Imana kuko yavuze ko uzasaba yizeye azahabwa.

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-7-dukwiye-kumenya-bijyanye-n-umurimo-w-Umwuka-Wera.html

  • MINEDUC yasabye abayobozi kuva mu biro bagakurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego z
    Inzego z’ibanze zasabwe imikoranire mu kwirinda COVID-19 mu gihe abana basubukuye amasomo

    Ni mu nama yateguwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, yateraniye mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, yari igamije kurebera hamwe uko imyiteguro y’itangira ry’amashuri ku itariki 02 Ugushyingo 2020 rihagaze mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

    Muri iyo nama yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, hatanzwe ibitekerezo binyuranye birimo no kugaragaza impungenge ku migendekere myiza y’itangira ry’amashuri.

    Mu bibazo byibanzweho, byigiwe hamwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 mu gihe abana batangiye kugaruka ku mashuri, harimo kumenya uburyo abana bazabona udupfukamunwa n’imikoreshereze myiza yatwo, uburyo bwo kongera isuku ku bigo by’amashuri, ibikoresho bifasha abarimu kuba bakwirinda kwanduza abana.

    Izindi mpungenge zagaragajwe ni iz’ubwirinzi bw’ahantu hahurira abantu, bagaruka ku nkambi ya Gihembe aho ishobora kuba inzira yo gukwirakwiza COVID-19 mu gihe abana bazajya bava muri iyo nkambi bajya kwiga hanze yayo.

    Hagaragajwe n’ikibazo kijyanye n’imyiteguro y’aho abana bazarira n’aho bazarara mu gihe bazaba bageze mu kigo, no ku mpungenge z’ibikoresho by’amashuri byifashishijwe mu bihe byo kwirinda COVID-19, bavuga no ku kibazo cy’abarimu bigisha mu Rwanda baturutse hanze y’u Rwanda, aho na bo bashobora kuba baba nyirabayazana w’ikwirakwizwa rya COVID-19, mu gihe hadakozwe ubugenzuzi bwimbitse.

    Ni ibibazo byagiye biganirwaho hahabwa ijambo buri wese ubifite mu nshingano, aho byagiye bifatirwa inyigo zijyanye no kubishakira umuti hirindwa ibibazo byakururirwa abana bagarutse ku ishuri.

    Ku kibazo cy’abarimu baturuka mu bihugu byo hanze, Dr Irenée Ndayambaje Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), yavuze ko kizakurikiranwa ku buryo kitazabangamira imigendekere myiza y’itangira ry’amashuri.

    Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Irenée Ndayambaje
    Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Irenée Ndayambaje

    Yagize ati “Niba hari abarimu bataraza navuga ko bakererewe, bagombye kuba barageze mu Rwanda bagapimwa, abayobozi b’ibigo bibakoresha bihutire kubamenyesha. Nko mu cyumweru gishize twakoranye n’inzego zo mu Ntara y’Iburasirazuba, hari abashoboye kwinjira baturutse ku mupaka wa Nemba, nta n’impamvu hano bitakunda, icyangombwa ni uko mbere yo kuza aba yarapimwe yagera no mu Rwanda akongera agapimwa tukamenya ibisubizo bye, hanyuma akinjira muri sosiyete Nyarwanda nk’uko n’ahandi hose bigenda”.

    Ku kibazo k’inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi ifite abana biga hanze yayo, Felix Ndayambaje Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yamaze impungenge abitabiriye iyo nama, aho yemeza ko ku bufatanye n’abahagarariye impunzi n’inzego z’umutekano, bashyizemo imbaraga ku buryo nta kibazo barabona kidasanzwe gitewe n’iyo nkambi.

    Ati “Ni inkambi yari iduhangayikishije ariko ubona imbaraga dushyiramo nta kibazo kiraboneka kidasanzwe, ku bijyanye n’itangira ry’abana, kubera ko hari abana bo muri iyo nkambi biga hanze, twasabye ibitaro bya Byumba gupima abana baba mu nkambi bazaza kwiga kugira ngo tumenye uko bahagaze mbere yo kwinjira mu mashuri”.

    Ku bindi bibazo byakomeje kugaragazwa, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yasabye abayobozi bose b’inzego z’ibanzi gutanga umusanzu wabo mu gukurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri bidahariwe gusa abafite uburezi mu nshingano, hakaba hashyizweho n’itsinda rigiye gukurikirana imigendekere y’itangira ry’amashuri.

    Asaba abayobozi kurangwa no gutanga amakuru, hagamijwe kwirinda COVID-19 mu bigo by’amashuri hagendewe ku bunararibonye bamaze gukura mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard

    Ati “Ubu tugeze ahantu heza mu rwego rwo kurwanya COVID-19, amasomo twigiye muri iki cyorezo ni yo azadufasha kugira ngo itangira ry’amashuri rigende neza. Ikindi ni uko kurwanya icyorezo nk’iki, amakuru ni ingenzi kugira ngo ikibazo nikivuka abantu bakimenye vuba bakorane n’inzego zitandukanye hanyuma gifatirwe imyanzuro”.

    Minisitiri Twagirayezu kandi yasabye inzego zitandukanye gukurikirana ko abana bose basubiye ku ishuri, asaba n’ababyeyi bafite abana bahuye n’ibibazo binyuranye birimo kubyara imburagihe gufashwa gusubira ku ishuri, ndetse n’ubuyobizi bukabibafashamo bubaha ibikenewe, avuga ko abazafatwa babujije abana ujya kwiga bazafatirwa ibyemezo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/mineduc-yasabye-abayobozi-kuva-mu-biro-bagakurikirana-igikorwa-cy-itangira-ry-amashuri

  • Tanzania Polls: Magufuli Leading By 80% Of Votes Cast #rwanda #RwOT

    The Tanzania Electoral Commission (NEC) on Friday announced that incumbent President John Pombe Magufuli was leading with an average score of over 80% of the votes in most constituencies.

    Retired Judge Semistocles Kaijage the chairman of NEC on the second day announced presidential results for Njombe Urban, Wanging'ombe, Makete and Lupembe constituencies.

    In Njombe Urban, Magufuli harvested 30134 (representing 84.47%) of the valid votes cast. His opponent Lissu scored only 5138 (14.4%) of the total votes.

    According to NEC, Magufuli also swept the 80% of the valid votes cast in Makete constituency while his rival Lissu only secured 11.9% of the vote in the area.

    Meanwhile, at Wanging'ombe, the ruling party CCM candidate secured 92% of the votes and 27517 votes in Lupembe: 94% of the votes.

    Switching to Mwanza, NEC said the results from two constituencies ; Misungwi constituency, Magufuli scored 98.72% while in Sengerema, the ruling party CCM candidate harvested 87.56% of the votes.

    For the semi-autonomous island of Zanzibar, the NEC announced the that Magufuli scored 67.25% in Mahonda constituency, Bumbwini constituency Magufuli secured 85.67%, Chumbuni  Magufuli scored 72%, Mwanakwerekwe 71.05%, Tumbe 47.06%, Micheweni 51.06%, Kiembesamaki 82.85% and Makunduchi 86%.

    The National Electoral Commission also released results for the Coast region whereby in Mafia, Magufuli secure a whooping 79.56% of the votes while in Bagamoyo, Magufuli got 80.95% of the votes. His rival Lissu got 15.48%.

    Considering the busy town of Kibaha, Magufuli trounced his rival by securing 83.43% of the vote compared to Lissu's 15.15% of the vote.

    Focusing on Singida

    In Manyoni constituency, Magufuli won with 85% of the votes while in Singida West, Magufuli also won with 83.25% . For Iramba East, the CCM candidate Magufuli bagged 87.82% while his rival Lissu got 10.08% of the votes cast.

    Magufuli is also leading in Singida west, Katati, Tanga.

    source Citizen

    The post Tanzania Polls: Magufuli Leading By 80% Of Votes Cast appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/tanzania-polls-magufuli-leading-by-80-of-votes-cast/

  • Tanzania: Opposition Party Chadema Wins Parliamentary Seat #rwanda #RwOT

    Tanzania's main opposition party Chadema has won majority of the votes in a major constituency of Nkasi North Seat in Rukwa beating the ruling party CCM.

    On Friday State leaning media reported that Aida Khenan became the first Chadema candidate to win in the 2020 Polls. She won with 21,226 votes compared to her challenger who scored 1,254 votes.

    Her win made her the second opposition candidate to win a parliamentary seat in polls conducted on Wednesday after CUFs candidate won earlier on in the day.

    Meanwhile, the ruling party CCM continued with a winning streak after Bishop Josephat Gwajima was declared winner of Kawe Consitutency beating another Chadema candidate Halima Mdee in a tight race.

    On election day, Mdee had been arrested and detained by Tanzanian Police but was later released. She was accused of causing chaos at a polling station (Tarafani). Mdee on the other hand fielded allegations of ballot stuffing.

    CCM's Bonnah Kamoli defended her Segerea parliamentary seat after she secured a win by a slight margin in 2015, Jerry Slaa on the other hand won the Ukonga Seat on CCM ticket after he was defeated in 2015 by Mwita Waitara.

     

    Tanzania Citizen

    The post Tanzania: Opposition Party Chadema Wins Parliamentary Seat appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/tanzania-opposition-party-chadema-wins-parliamentary-seat/

  • Myugariro wo hagati mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi ' yanduye Covid_19 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Nirisarike Salomon akaba ari myugariro wo hagati mu ikipe ya Pyunik FC n'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', yamaze kwandura indwara ya COVID-19 i iterwa n'icyorezo cya Coronavirus.

    Uyu mukinnyi rero ibi bikaba bisobanuye ko ashobora kutazagaragara mu mikino ibiri u Rwanda ruzesuranamo na Cape Verde tariki 11 na 17 Ugushyingo 2020.

    Kuri uyu wa kane tariki 29 Ukwakira 2020, uyu myugariro w'imyaka 24 y'amavuko, we na bagenzi be batanu bakinana muri Pyunik FC basanzwemo icyorezo cya COVID-19 , nk'uko urubuga rw'iyi kipe rukomeje kubitangaza.

    Nirisarike Salomon na bagenzi be bagomba kumara ibyumweru bibiri mu kato mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, bikaba biteganyijwe ko azongera gupimwa nyuma ya tariki 14 Ugushyingo 2020, kugirango harebwe niba azaba yarayikize.

    Uyu mukinnyi ni umwe muri 37 bari bahamagawe n'umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yagombaga kuzakoresha ahangana na Cape-Verde, gusa uyu mukinnyi bikaba byamaze kwemezwa ko atazaboneka kuri uwo mukino.

    Nirisarike Salomon yanyuze mu Isonga mbere yo kwerekeza ku mugabane w'u Burayi mu Bubiligi mu ikipe ya Royal Antrwerp muri 2012 ayivamo muri 2014 yerekeza muri Sint-Truiden, yavuyemo muri 2016 yerekeza muri AFC Tubize zose zo mu Bubiligi, aza kuyivamo muri 2019 ari bwo yerekezaga muri Pyunik yo muri Armenia arimo kugeza uyu munsi.

    Nirisarike Salomon yanduye Covid_19 ashobora kutazagaragara mu mikino u Rwanda rugiye kwitabira

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/myugariro-wo-hagati-mu-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yanduye-covid_19/

  • Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda yatangiye ubufatanye n’isomero rya Kigali n’umuryango CSR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma ariko binyuze mu mikino, kuri uyu wa kane tariki ya 29/10/2020, ku cyicaro cy’isomero rusange rya Kigali hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye azamara umwaka umwe hagati y’iri somero, CSR, ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda.

    Nyuma yo gusinya amaserano y
    Nyuma yo gusinya amaserano y’ubufatanye hagati ya Federasiyo ya Triathlon n’isomero rya Kigali

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis, yatangaje ko aya masezerano basinye azabafasha ko bizafasha abakinnyi b’uyu mukino kwagura ubwenge binyuze mu gusoma

    Yagize ati:”Twiteze byinshi bijyanye n’aya masezerano, dushingiye ko uyu mukino wacu ukorana cyane n’urubyiruko, bityo niho twahereye twifuza gukorana n’iri somero kuko naryo rikunda kwakira urubyiruko rutari ruke rurigana rugiye kurihahamo ubumenyi”.

    “Urubyiruko ruzashishikarizwa gusoma ariko by’umwihariko n’umukino wacu udasigaye inyuma, gusoma niryo banga ahanini rifasha umukinnyi kwaguka mu bwenge ndetse n’ubumenyi. Umukinnyi wakoze siporo yubaka ubuzima, yanongeraho gusoma akiga akamenya bikamufasha mu gufunguka mu mutwe ku buryo yanibeshaho nyuma yo kurangiza ikivi cye nk’umukinnyi”.

    Alexis Mbaraga, Umuyobozi w
    Alexis Mbaraga, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda

    ”Abanyarwanda bakunda umukino wa Triathlon ndetse by’umwihariko n’abakunda gusoma nabaha ubutumwa bw’uko ubwuzuzanye bwo gukora siporo no kwiyungura ubumenyi iyo bihurijwe hamwe ntako bisa umuntu agera kuri byinshi, bityo akanabera igihugu cyamwibarutse amaboko yuje ubwenge abasha kukizamura kigatera imbere”.

    Mudahinyuka Sylvain Umuyobozi w’agateganyo w’iri somero yavuze ko gusinya aya masezerano bigamije gukundisha abantu gusoma binyuze mu mikino, anavuga ko aya masezerano akubiyemo ibice bibiri ari byo guteza imbere umuco wo gusoma binyuze mu bukangurambaga ndetse no guteza imbere imikino binyuze mu bitabo

    “Tumaze gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya CSR ndetse na Triathlon amasezerano ajyanye no kwifashisha umuco wo gusoma ibitabo mu kugera ku ntsinzi”

    “Tuzafatanya gushaka,kwandika ndetse no kwegeranya ibitabo birimo amategeko agenga uyu mukino kugirango urusheho kugera kure ndetse no gusakara hose mu gihugu no hakurya y’imbibi ahashoboka.

    “Tuzegera kandi minisiteri y’uburezi kugirango irusheho kudufasha muri ubu bukangurambaga kugirango uyu mukino nawo winjizwe mu mikino ikinwa mu mashuri atandukanye mu gihugu dore ko utanasaba ubushobozi buhambaye mu kuwukina ugereranyije n’indi mikino ikinwa hano mu gihugu”.

    Yakomeje avuga ko kandi mu byo bazafasha iri shyirahamwe harimo gutanga kandi uburyo bwo kwifashisha igihe iri shyirahamwe rikeneye aho guhugurira abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa baryo batandukanye.

    Isomero rusange rya Kigali ryijeje ubufatanye Federasiyo ya Triathlon
    Isomero rusange rya Kigali ryijeje ubufatanye Federasiyo ya Triathlon

    Ibyo wamenya kuri CSR yahuje iri somera n’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda

    CSR ni umuryango utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere ubufatanye bw’imikino ya Triathlon mu bihugu bitandukanye ndetse na minisiteri z’imikino mu bihugu byo muri Afurika bitandukanye birimo nk’Ishyirahamwe rya Triathlon muri Benin, Komite olempike ya Benin (CNOSB), Minisiteri ya siporo muri Benin.

    Ikorana kandi n’ishyirahamwe rw’abakinnyi muri Botswana, Ishyirahamwe rya Triathlon muri Ghana, Ishyirahamwe rya Triathlon muri Kenya, Ishyirahamwe rya Triathlon muri Namibia, Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC) ndetse n’Ishyirahamwe rya Triathlon muri Zambia.

    Ikaba igamije gutuma abakunzi b’imikino bagira icyo bahugiraho bareba cyangwa bakina by’umwihariko mu mpera z’icyumweru aho abantu baba bakitse imirimo. Ikaba kandi ifasha mu guhanga udushya dutandukanye tujyanye n’icyatuma imikino inyuranye itera imbere kandi mu byiciro bitandukanye haba mu bagore n’abagabo by’umwihariko hatitawe ku myaka.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/federasiyo-ya-triathlon-mu-rwanda-yatangiye-ubufatanye-n-isomero-rya-kigali-n-umuryango-csr

  • President Kagame calls on the army to always protect national sovereignty #rwanda #RwOT

    The President was on Thursday October 29, 2020 meeting with over 1000 Officer Cadets at Rwanda Military Academy in Gako.

    The Head of State urged the Officer Cadets to be ready mentally and physically to defend national interests at the highest level. 'We must build our capacity to defend our interests, our development; our people… do the best you can do. Do everything to the best level that you can, with precision and the way it should be done'.

    President Kagame reminded Officer Cadets that the rigorous training they undertake was to prepare them to handle challenging situations. 'It teaches you to be aware, to alert you that life is not as smooth as everyone wants'.

    The Officer Cadets who interacted with the President are in different intakes and faculties; Social and Military Sciences, Engineering, General Medicine, Mathematics, Biology, Chemistry, Physics as well as the one-year Officer Basic Training intake.

    The meeting of Officer Cadets with the President of the Republic and Commander-In-Chief of the RDF, the first of its kind at the Rwanda Military Academy, was also attended by the Minister of Defence, Major Gen Albert Murasira, Chief of Defence Staff, Gen Jean Bosco Kazura, Security Advisor to the President, Gen James Kabarebe, Service Chiefs and the RMA Gako Commandant, Maj Gen Innocent Kabandana.

    President Paul Kagame has called on Officer Cadets at Rwanda Military Academy in Gako to always be prepared to safeguard f the sovereignty of the country.

    The President was meeting with over 1000 Officer Cadets at Rwanda Military Academy in Gako.

    The meeting of Officer Cadets with the President of the Republic and Commander-In-Chief of the RDF was also attended by the Minister of Defence, Major Gen Albert Murasira

    President Kagame reminded Officer Cadets that the rigorous training they undertake was to prepare them to handle challenging situations.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-calls-on-the-army-to-always-protect-national-sovereignty

  • Abana bane bavukana basanganywe umurambo wa mama wabo wari umaze umwaka wose yaritabye Imana #rwanda #RwOT

    Abana bane bavukana batuye mu mujyi wa Nashville, basanganywe umurambo wa nyina ubabyara wari umaze umwaka yaritabye Imana.

    Umubyeyi witwa  Laronda, ufite abana bane bakuru, ku munsi w'ejo nibwo umurambo we wasanzwe iwe uzingiye mu myenda uri ahantu munsi y'indi myenda myinshi. Aba bana bane b'uyu mubyeyi babajijwe igihe gishize nyina apfuye, basubiza ko amaze umwaka wose apfuye.

    Abashinzwe umutekano muri uriya mujyi bafashe uwo mubyeyi bamujyana kwa muganga, abaganga bamukoreye isuzuma basanga uwo mubyeyi yari amaze umwaka koko apfuye kandi ngo yari yarishwe n'uburwayi bw'umutima.

    Abo bana ariko bose uko ari bane bari bajyanywe kuri polisi ngo basobanure impamvu bahishiriye ko nyina ubabyara yapfuye, ndetse ntibanamushyingure ahubwo bagakomeza kumugumisha mu nzu.

    Abana nyuma yo kubazwa gutyo birinze gutangaza byinshi cyane, ariko bavuze gusa ko bari barasezeranye na mama wabo ko atazabasiga.

    Abana mu magambo make cyane, bavuze ko bakundaga nyina cyane ngo akaba ariyo mpamvu babonye ashizemo umwuka bagahitamo kumubika hafi yabo kugira ngo basi bumve ko bakiri kumwe.

    Aba bana babajijwe niba nta kibazo byabateye kuba bamara umwaka wose bafite umurambo mu nzu. Aba bana basobanuye ko nta kibazo bibatwaye ngo kuko bajyaga gushaka imiti yo kumutera kugira ngo atabora.

    Aba bana kandi babajijwe niba nta bantu bajyaga bababaza amakuru ya mama wabo, aba bana basubije ko umuntu wese wababaza mama wabo bamubwiraga ko asigaye afite akazi kenshi, ari nayo mpamvu ituma atakiboneka.

    Ku ruhande rw'umuryango w'uwo mubyeyi babajijwe impamvu batitaye ku bana kugeza ubwo umwaka wose ushira batazi ko uwo mubyeyi yapfuye, umuryango w'uwo mubyeyi wavuze ko n'ubundi uwo mubyeyi atakundaga kuboneka ariko banavuga ko ngo abana bajyaga bavuga ko umubyeyi wabo ameze neza ahubwo asigaye afite akazi kenshi ngo ari nayo mpamvu yakuyeho telefoni.

    Abana ariko batakambiye aba polisi babasaba ko rwose babasubiza nyina, ngo kuko bishimiye cyane kuba bakiri kumwe ngo n'ubwo yashizemo umwuka. Ariko aba polisi bahamagaje imiryango y'uwo nyakwigendera, ajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro.

    Aba bana batakambiye aba polisi babasaba ko babasubiza nyina wabo

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/abana-bane-bavukana-basanganywe-umurambo-wa-mama-wabo-wari-umaze-umwaka-wose-yaritabye-imana/

  • Abayobozi berekeje i Nyagatare mu mihigo (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ako Karere ni ho hagiye kubera igikorwa cyo gusinyana imihigo na Perezida Kagame, igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.

    Reba mu mafoto uko byari byifashe ubwo bahagurukaga

    Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

    Reba Video igaragaza uko bahagurutse i Kigali

    Amafoto: Plaisir Muzogeye

    Video: Richard Kwizera

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abayobozi-berekeje-i-Nyagatare-mu-mihigo-Amafoto-Video

  • New Zealand : Abaturage Batoye bemeza gufasha gupfa abarembye cyane bageze kure #rwanda #RwOT

    Abaturage ba New Zealand/ Nouvelle Zelande batoye ku bwiganze bemera itegeko ry'igikorwa cya euthanasia, impirimbanyi zabyo zabyise 'intsinzi ku bumuntu'.

    Itegeko ryo kwemera kurangiza ubuzima ku barembye cyane ryari rishyigikiwe na minisitiri w'intebe Jacinda Ardern ndetse n'ukuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi Judith Collins.

    Ibyavuye muri referandum kuri iki byerekana ko 65% bemeye ko umushinga w'itegeko ryo kurangiza ubuzima ku bushake uhinduka itegeko rishya.

    Ibi bizemerera abantu barembye bikomeye, abaganga bemeje ko basigaranye igihe kitarenze amezi atandatu yo kubaho, guhitamo gufashwa gupfa

    Biteganyijwe ko iri tegeko rizemezwa tariki 06 z'ukwezi gutaha kwa 11 ariko rigatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa 11/2021.

    New Zealand yinjiye mu itsinda ry'ibihugu bicyeya ku isi bifite itegeko nk'iri.

    Euthanasia yemewe n'amategeko mu Bubiligi, Canada, Colombia, Luxembourg n'Ubuholandi, mu gihe gufasha umuntu kwiyahura byo byemewe mu Busuwisi.

    Euthanasia ni igikorwa cyo gufasha gupfa umuntu urembye ubishaka, naho gufasha kwiyahura ni ugufasha umuntu ushaka urupfu ku mpamvu ze.

    New Zealand abaturage Batoye bemeza gufasha gupfa abarembye cyane bageze kure

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/new-zealand-abaturage-batoye-bemeza-gufasha-gupfa-abarembye-cyane-bageze-kure/