Blog

  • Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basizeyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda
    barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda

    Aba Banyarwanda barasaba Leta y’u Rwanda kubafasha gukurikirana imitungo yabo basize muri Uganda.

    Ushizimpumpu Steven ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2017. Ngo yari afite Umushinwa bafatanya gucuruza ibijyanye n’imikino y’amahirwe. Avuga ko yari amaze gufungura amashami 13 ahitwa Mubende.

    Kuwa 07 Ukwakira 2020, ngo yabonye abasirikare 14 bamutera iwe mu ijoro basaka inzu yose birangira bamujyanye mu Mujyi wa Kampala afunze igitambaro mu maso.

    Ati “Twageze Mityana bamfunga igitambaro mu maso ndi ku mapingu, nongeye kumenya ubwenge nisanze mu cyumba cya jyenyine muri go down (inzu zo hasi) ahitwa i Mbuya muri CMI”.

    Ushizimpumpu avuga ko agiye kubazwa yabajijwe impamvu akunze kuvugana n’abantu bari mu Rwanda, icyo bavugana n’abo ari bo. Avuga ko aho yari afungiye yahabwaga ibiryo buri nyuma y’iminsi itatu.

    Avuga ko ibikorwa yakoraga yabitaye gutyo, ubutaka yaguze arabuta, imodoka ndetse n’amafaranga yari yarashoye. Yifuza ko bishoboka Leta y’u Rwanda yavugana n’iya Uganda nibura akabona imitungo ye.

    Ati “Twasabaga Leta y’u Rwanda ko yadufasha ikatwishyuriza imitungo dusizeyo. Dusizeyo imitungo myinshi kandi mu by’ukuri ntawe tubisigiye. Ikindi niba ari EAC kuki batayidusubiza kuko dukorera ahemewe, twemerewe gukorera muri ibyo bihugu bigize uwo muryango”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarwanda-bari-bafungiye-muri-uganda-barasaba-leta-kubakurikiranira-imitungo-basizeyo

  • Reba hano uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo 2019/2020 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, igikorwa cyabereye bwa mbere hanze y'Umujyi wa Kigali, kikaba cyabereye muri Epic Hotel mu karere ka Nyagatare kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Minisitiri w'Intebe yatangaje ko imihigo ya 2019/20 yitaye ku mahame arimo ko buri mwaka hazajya hasuzumwa ibyagezweho, hanyuma buri myaka itatu hagasuzumwa ibyakorewe abaturage.

    Uturere tune twa mbere.

    1.Nyaruguru 84%
    2.Huye 82,8%
    3.Rwamagana 82,4%    
    4.Gisagara28.Nyabihu 52,9%

    Uturere tubiri twa nyuma.

    29.Karongi 52,7%
    30.Rusizi 50%

    Reba hano uko uturere dukurikirana twose

    1. Nyaruguru: 84%
    2. Huye: 82.8%
    3. Rwamagana: 82.4%
    4. Gisagara
    5. Nyanza
    6. Nyamasheke
    7. Ngoma
    8. Kicukiro
    9. Gasabo
    10.Kirehe
    11.Kayonza
    12.Kamonyi
    13.Nyagatare
    14.Gicumbi
    15.Bugesera
    16.Gatsibo
    17.Ruhango
    18.Rubavu
    19.Burera
    20.Nyamagabe
    21.Rutsiro
    22.Nyarugenge
    23.Rurlindo
    24.Ngororero
    25.Muhanga
    26.Gakenke
    27.Musanze
    28.Nyabihu
    29.Karongi
    30.Rusizi

    Akarere ka Nyaruguru niko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo 2019/2020

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/reba-hano-uko-uturere-twakurikiranye-mu-kwesa-imihigo-2019-2020/

  • Perezida Kagame yibukije abitegura kuba ba Ofisiye muri RDF ko bagomba kurangwa n’imyifatire myiza #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, ubwo yari yasuye abo bitegura kuba ba Ofisiye, akaba yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert ndetse n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen Kabarebe James.

    Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba rufite intego nziza, ndetse zitangana n’amikoro igihugu gifite, ariko ko mu muco w’Abanyarwanda hakaba harimo gukora byinshi birenze amikoro.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bisaba uburyo, ubushobozi, ubwitange, gukorera hamwe ndetse bikabamo n’imyifatire myiza.

    Perezida Kagame yibukije aba bitegura kuba ba Ofisiye ko mu Gisirikare cy’u Rwanda, kurangwa n’imyifatire myiza biri mu by’ibanze.

    Yagize ati: “Imyifatire (discipline) muri RDF, ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho. Imyifatire itarimo ruswa, itarimo ubusinzi, itarimo ubugambanyi, irimo kureba mugenzi wawe mufatanyije umwuga, kureba umuturage, ukumva ko buri umwe akorera undi. Ibyo ni ibijyanye n’imyimvire y’impamvu abantu baba bari mu ngabo.”

    Perezida Kagame kandi yasabye aba bitegura kuba ba Ofisiye kurushaho gukora cyane no kwitangira abaturage. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, aho zifatanyije kandi zigafatanya n’abaturage kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kigere aho kimaze kugera.

    Perezida kagame yabibukije ko ibihe isi irimo ubu, bisaba abantu kubanza kwimenya mbere yo kugira ngo bafatanye n’abandi.

    Yagize ati: “Ubu rero turi mu bihe mu karere, mu isi, aho ibintu bisaba abantu mu gice barimo, bidusaba twebwe nk’Abanyarwanda, icyo nakwita kwimenya, ukamenya ibyawe, ukabirinda, ukabigwiza, ukabikuza, hanyuma igikurikiraho ni ubufatanye. Gufatanya n’ibindi bihugu, buri wese akabigiramo inyungu, ni byo byiza, ni byo byifuzwa.”

    Yakomeje agira ati: “Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi, abantu batabona icyiza mu bufatanye, bashobora noneho kwifuza gusenya ibyawe wubaka cyangwa wubatse, cyangwa se kugusenya wowe ubwawe. Aho rero ni ho mvuga ngo kwimenya. Ndabivuga mu buryo bwo kubaka ubushobozi,… Ntabwo tubeshwaho n’uko hari udukunze, hari udushaka, hari utwifuriza ineza, oya! Tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu.”

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Hari ababa barangije kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije kamunuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda bo bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, hamwe n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ubumenyi bwa gisirikare, bo bakiga imyaka ine.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Kagame-yibukije-abitegura-kuba-ba-Ofisiye-muri-RDF-ko-bagomba-kurangwa

  • Musanze: Litiro 230 za Kanyanga n’udupfunyika turenga 5000 tw’urumogi byamenwe #rwanda #RwOT

    Ibiyobyabwenge byamenewe mu ruhame bigizwe na litiro 230 za Kanyanga, udupfunyika 5,338 tw’urumogi n’udusashe 459 dupfunyitsemo inzoga zitemewe mu Rwanda. Hanangijwe kandi bimwe mu bicuruzwa bya magendu n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byose byiganjemo amavuta yo kwisiga n’ibinyobwa bidasembuye.

    Ubwo hamenwaga ibi biyobyabwege hari abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu turere twa Burera na Musanze bagera kuri 50. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yagaragaje ingaruka z’ibiyobyabwenge asaba urubyiruko kubyirinda bagashaka imirimo ibateza imbere.

    Yagize ati: “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha ndetse bikagira ingaruka ku gihugu muri rusange. Mujya mubibona ko abakoresha ibiyobyabwege aribo bakora ibyaha bitandukanye bigira ingaruka ku muryango nyarwanda. Ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu kuko bishorwamo amafaranga menshi nyamara bigafatwa bikamenwa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yakomeje agaragariza urubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bakaba aribo bafata iya mbere mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubirwanya. Bakirinda kubikoresha no kubitunda ariko cyane cyane bakajya batanga amakuru afasha inzego z’umutekano mu kurwanya abijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko ibi biyobyabwenge byose byinjizwaga mu Rwanda biturutse mu gihugu cya Uganda binyujijwe mu nzira zitemewe. Avuga ko kwinjiza ibi biyobyabwenge mu Rwanda usanga hakoreshwa urubyiruko rw’abana bato bari hagati y’imyaka 13 na 17.

    CIP Rugigana yongeye kwibutsa abaturage ko amategeko ahana umuntu wese ukoresha abana mu bikorwa byo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge, yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo.

    Yagize ati: “Mu bikorwa byo gufata ibi biyobyabwenge twaje gusanga hakoreshwa cyane abana nk’amwe mu mayeri yo kubyinjiza mu gihugu. Abakoresha abo bana ni abantu bakuru bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwe. Turakangurira abantu ko amategeko ahari kandi yakajijwe ku bantu bashora abana mu bikorwa by’ibiyobyabwenge ariko cyane cyane kubyambutsa babivana mu bindi bihugu.”

    CIP Rugigana yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’abaturage itazahwema gufata no kurwanya abakoresha ibiyobyabwenge ariko cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye hanze y’u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye ari nabyo bibarirwamo urumogi, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni maku (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW)

    Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amagaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW)

    Source : https://www.imirasire.rw/?Musanze-Litiro-230-za-Kanyanga-n-udupfunyika-turenga-5000-tw-urumogi-byamenwe

  • Myugariro w’Amavubi yanduye Coronavirus, kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu amahirwe ni hafi ya ntayo #rwanda #RwOT

    Nirisarike Salomon, myugariro w’Amavubi ukinira ikipe ya FC Pyunik muri Armenia avuga ko kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi bigoye kubera ko ari mu kato nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus.

    Ni umwe mu bakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi umutoza Mashami Vincent yahamagaye ndetse yahabwaga amahirwe yo kubanza mu kibuga ku mukino wa Cape Verde tariki ya 11 na 17 Ugushyingo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Uyu mukinnyi akaba atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera ko ari ku rutonde rw’abakinnyi batandatu ba Pyunik FC banduye icyorezo cya Coronavirus ubu akaba ari mu kato k’ibyumweru bibiri nk’uko yabitangarije ISIMBI.

    Ati“nibyo bayidusanzemo turi abakinnyi ba 6, ubu turi mu kato k’ibyumweru bibiri. uyu munsi turasubira kwipimisha.”

    Gukina umukino wa Cape Verde avuga ko bigoye cyane kereka mu cyumweru gitaha batayimusanzemo.

    Ati“Biragoye, kereka mu cyumweru gitaha batayinsanzemo kuko twipimisha buri minsi itatu.”

    Abakinnyi ba 6 FC Pyunik banduye iki cyorezo Ni Alanyan sevak, Kartashyan Artur, Nirisarike Salomon, Malakyan Gor, Salou Dramane na Ozbiliz Aras

    Nirisarike akaba yiyongereye ku bakinnyi nka Sugira Ernest wari wahamagawe ariko akaba atazakina uyu mukino kubera imvune, hari Meddie Kagere wa Simba SC n’ubwo yageze mu Rwanda ari mu mwiherero na we afite imvune ndetse amahirwe menshi ni uko atazakina uyu mukino.

    Uyu mukino uzaba tariki ya 11 Ugushyingo muri Cape Verde mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo.

    Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019.

    Nirisarike Salomon yanduye Coronavirus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-amavubi-yanduye-coronavirus-kwitabira-ubutumire-bw-ikipe-y-igihugu-amahirwe-ni-hafi-ya-ntayo

  • Impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa wari ugiye gukora ubukwe, umukunzi we arakomereka – Amafoto #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, avuga ko imodoka yari itwaye abantu batanu yakoze impanuka ubwo yavaga mu Ngororero igana i Muhanga, umwe agapfa abandi batanu bagakomereka.

    Mukamunana Kevine, umukobwa witeguraga ubukwe mu kwezi gutaha, niwe waguye muri iyi mpanuka naho Peter Mulisa bari kuzakora ubukwe tariki 28 Ugushyingo 2020 ayikomerekeramo hamwe n’abandi bantu batatu.

    Bivugwa ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’uwari utwaye imodoka kongeraho ubunyerere bwatewe n’imvura yari imaze kugwa, byatumye umushoferi agerageza kugarura imodoka biranga irenga umuhanda igwa mu manga muri metero zigera muri 200. Umurambo wa Mukamunana Kevine n’abo bari kumwe bakomeretse, bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Impanuka-y-imodoka-yahitanye-umukobwa-wari-ugiye-gukora-ubukwe-umukunzi-we-arakomereka-Amafoto

  • Akarere ka Nyaruguru kahize utundi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko

    Byatangarijwe mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020-2021, wabereye mu Karere ka Nyagatare, ukitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza inshamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n’ibipimo byagiye byeswaho.

    Reba uko uturere twakurikiranye:

    1. Nyaruguru

    2. Huye

    3. Rwamagana

    4. Gisagara

    5. Nyanza

    6. Nyamasheke

    7. Ngoma

    8. Kicukiro

    9. Gasabo

    10. Kirehe

    11. Kayonza

    12. Kamonyi

    13. Nyagatare

    14. Gicumbi

    15. Bugesera

    16. Gatsibo

    17. Ruhango

    18. Rubavu

    19. Burera

    20. Nyamagabe

    21. Rutsiro

    22. Nyarugenge

    23. Rurlindo

    24. Ngororero

    25. Muhanga

    26. Gakenke

    27. Musanze

    28. Nyabihu

    29. Karongi

    30. Rusizi

    Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yavuze ko zihabwa amanota hakurikijwe uturere tuzigize, bityo , Intara y’Uburasiurazuba ikaba ari yo yaje ku isonga, ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo, hakurikiraho Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, haheruka Intara y’Uburengerazuba.

    Mu buyobozi bwite bwa Leta (Central Governement), Minisitiri w’Intebe yavuze ko inkingi y’iterambere ry’ubukungu ari yo yaje ku isonga, n’amanota 71.9%, imiyoborere myiza n’ubutabera, igira 69.1%, naho iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage rigira 56.3%.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hari ibyari biteganyijwe gukorwa ariko bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akarere-ka-nyaruguru-kahize-utundi-mu-kwesa-imihigo-y-umwaka-wa-2019-2020

  • World's Greatest Footballer Diego Maradona Turns 60 #rwanda #RwOT

    Diego Maradona was born on October 30th , 1960- this means he has clocked 60 years today and is already celebrating his birthday.

    For those who don't know him, Maradona is player who is generally regarded as the top footballer of the 1980s and one of the greatest of all time.

    He is renowned for his ability to control the ball and create scoring opportunities for himself and others, he led club teams to championships in Argentina, Italy, and Spain, and he starred on the Argentine national team that won the 1986 World Cup.

    Maradona's career with the Argentine national team included World Cup appearances in 1982, 1986, 1990, and 1994. He dominated the 1986 competition in Mexico. In a 2—1 quarterfinal victory over England, he scored two of the most memorable goals in World Cup history.

    The first was scored with his hand (the referee mistakenly thought the ball had struck his head), a goal now remembered as the 'Hand of God' goal. The second occurred after Maradona gained possession of the ball at midfield and dribbled through a pack of English defenders and past the keeper before depositing the ball in the goal.

    He did not finish the 1994 World Cup, because he tested positive for the drug ephedrine and was again suspended. Maradona also played on South American championship-winning teams in 1987 and 1989.

    The post World's Greatest Footballer Diego Maradona Turns 60 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/worlds-greatest-footballer-diego-maradona-turns-60/

  • Rwanda To Host Virtual Mining Forum In November #rwanda #RwOT

    With Covid-19 having pounded almost every sector across the globe, the Mining sector was not spared and thus there is an urgent need to readjust and operate under the new normal subject to effects of the unforgiving pandemic.

    The global mining industry is facing a significant change in the way their business model operates. After questioning the resiliency of the mining sector for the last 8 months, the need to operate under a 'new normal' will be vital as the pandemic brought extraordinary constraints and challenges.

    According to the industry captains, the current pandemic has with no doubt, exposed some weaknesses and vulnerabilities of the supply value chain and will force miners to anticipate and mitigate price volatility and downturns in the future to encourage investors decision-making.

    It is under this concern that the Africa Mining Forum has organized an event that will bring together experts and key players of this industry to engage in deliberations that aim at adjusting to fit within the new normal — this digital event will take place from the 16th to the 20th of November 2020.

    Francis Gatare the Chief Executive of Rwanda Mines, Petroleum & Gas Board is lined up to present an Opening keynote address to this forum and will be joined by Emma Wade-Smith Her Majesty's Trade Commissioner for Africa at the United Kingdom Department for International Trade.

    Others include Hubert Danso the Chief Executive Officer and Vice Chairman of Africa Investor (Ai) Group and Sheila Khama and Jörgen Sandström. This panel will discuss the 'recovery plan to stimulate investment into mining exploration in Africa.'

    According to organizers, the digital event will deliver 5 days of interactive and content-led activities, from 12 strategic Spotlight sessions, international CEOs , One-on-One, Women in Mining, and Ministerial Forum.

    The post Rwanda To Host Virtual Mining Forum In November appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-to-host-virtual-mining-forum-in-november/