Blog
-
Life is what you make of it. Always has been, always will be….#rwanda #visitrwanda #rwanda
Life is what you make of it. Always has been, always will be.. . . #rwanda #visitrwanda #rwanda🇷🇼 #rwandan #kigalirwanda #rwandanbeauty #rwandaupdates #rwandaful #congo #kinshasa #remarkablerwanda #kenya #nairobi #rwandalicious #rwandagirls #girls #burundi #tanzania #uganda #kampala #rwandabeauty #missrwanda #rwandangirl #rwandalight #africa #kigali #quotes -
Isra Holyrapper yahishuye icyandindije iterambere rye mu muziki amazemo imyaka umunani – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuraperi Isra Holly Raper uzwi kandi nka Isra Holyrapper yahishuye ko imyaka umunani amaze mu muziki imiryango myinshi yakabaye yaramufunguriwe, ariko ko yagiye akomwa mu nkokora no kudashyigikirwa nk'uko biri kugenda muri iki gihe ku bahanzi bashya. -
Exclusive: Nyanza FC yiteguye ite nyuma yo kuvuka bwa kabiri – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Nyanza FC ni ikipe ibarizwa mu karere ka Nyanza ikaba yarigeze gukina icyiciro cya mbere ariko ikaza kuburirwa iregero ubwo ikipe ya Rayon Sports yasubiraga ku ivuko i Nyanza. Nyuma yaho Rayon Sports igarutse mu murwa, Nyanza FC yiyemeje kongera kubaho, aribwo yakirwaga nk'umunyamuryango. -
Life isn’t what you want it to be, it’s what you make it become….#rwanda #visitrwanda #rwandað·ð¼ #rwandan #kigalir… #rwanda #RwOT
Life isn’t what you want it to be, it’s what you make it become.. . . #rwanda #visitrwanda #rwanda🇷🇼 #rwandan #kigalirwanda #rwandanbeauty #rwandaupdates #rwandaful #congo #kinshasa #remarkablerwanda #kenya #nairobi #rwandalicious #rwandagirls #girls #burundi #tanzania #uganda #kampala #rwandabeauty #missrwanda #rwandangirl #rwandalight #africa #kigali #quotes -
Gukorera permis byasubukuwe: Dore uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yiteguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bakora umwuga wo kwigisha gutwara ibinyabiziga maze bavuga ko COVID-19 yabagizeho ingaruka zikomeye, ariko ko ubu biteguye kongera gusubukura imirimo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Reba uko babisobanura muri iyi Video:
-
Impanuka y'imodoka yahitanye umukobwa wari ugiye gukora ubukwe, umukunzi we arakomereka!!!! INKURU #rwanda #RwOT
Impanuka y'imodoka yabereye mu karere ka Muhanga mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, yapfiriyemo umukobwa w'imyaka 23 wari mu myiteguro y'ubukwe naho umukunzi we bendaga kurushinga ayikomerekeramo hamwe n'abandi batatu bari kumwe nabo bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Ukwezi, avuga ko imodoka yari itwaye abantu batanu yakoze impanuka ubwo yavaga mu Ngororero igana i Muhanga, umwe agapfa abandi batanu bagakomereka.
Mukamunana Kevine, umukobwa witeguraga ubukwe mu kwezi gutaha, niwe waguye muri iyi mpanuka naho Peter Mulisa bari kuzakora ubukwe tariki 28 Ugushyingo 2020 ayikomerekeramo hamwe n'abandi bantu batatu.

Bivugwa ko impanuka yatewe n'umuvuduko mwinshi w'uwari utwaye imodoka kongeraho ubunyerere bwatewe n'imvura yari imaze kugwa, byatumye umushoferi agerageza kugarura imodoka biranga irenga umuhanda igwa mu manga muri metero zigera muri 200. Umurambo wa Mukamunana Kevine n'abo bari kumwe bakomeretse, bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga.



POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV
 38 total views,  38 views today
The post Impanuka y'imodoka yahitanye umukobwa wari ugiye gukora ubukwe, umukunzi we arakomereka!!!! INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.
-
Ibikubiye muri raporo Murenzi Abdallah yashyikirije perezida wa Rayon Sports mu ihererekanya bubasha(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye umuhango w’ihererekanya bubasha muri Rayon Sports hagati ya komite nshya y’umuryango wa Rayon Sports iyobowe na Rtd. Captain Uwayezu Jean Fidele n’iy’inzibacyuho asimbuye yari iyobowe na Murenzi Abdallah.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports giherereye Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Murenzi Abdallah wari wahawe inshingano na RGB zo gushyira ibintu ku murongo muri Rayon Sports mu gihe kingana n’ukwezi, yavuze ko hakozwe ibikorwa bitari byinshi cyane ugereranyije n’igihe bari bafite. Yaragaragaje raporo ikubiyemo inshingano bari bahawe n’uburyo buri imwe bayishyize mu bikorwa.
Iyi komite y’inzubacyuho yari ifite inshingano zo kunoza amategeko ari muri sitati, hari ugushyiraho inzego z’umuryango, harimo na komite yatowe no gukomeza kubungabunga ubuzima bw’ikipe.
Habaye ihererekanye bubabashyaYagaragaje ko bakoze uko bashoboye baganira n’abakinnyi b’ikipe, bimwe mu bibazo bagaragaje birimo ibirarane by’uduhimbazamusyi(prime), bishyura bitandatu muri birindwi by’imikino. Yavuze ko kandi hari n’ibirarane bya recruitment bitishyuwe.
Yagaragaje ko bakoze uko bashoboye mu kugarura ubumwe bw’Aba-Rayon, hari impande zari zihanganye, bagerageza guhuza za Fan Clubs, uko zose zari 45 zonegeye gukora urubuga rumwe, zinatanga inkunga yifashishijwe. Bahuye kandi n’abavuga rikijyana muri Rayon Sports nabo batanga inkunga yabo kugira ngo ubuzima bwa Rayon Spirts bukomeze.
Bagiranye ibiganiro n’abaterankunga nka SKOL inshuro zisaga ebyiri kugira ngo bakuremo agatotsi kari hagati y’ubuyobozi na SKOL. Yizeye ko n’ubwo ibiganiro bitarangiye komite nshya izakomereza aho bari bageze.
Murenzi Abdallah arimo agaragaza raporo y’ibyo bakozeBaganiriye kandi n’abafatanyabikorwa Radiant na Airtel, na bo biteguye gukomeza umubano na Rayon Sports.
bakemuye ibibazo by’abakinnyi barimo Kimenyi Yves, barakiganiriye kirakemuka n’ubwo yari yareze ikipe muri FERWAFA. Umutoza Kirasa Alain ntabwo babonye umwanya uhagije wo kuvugana na we bitewe n’uko ari mu ikipe y’igihugu. Uyu mutoza afite ibirarane arega Rayon Sports. Irambona na we afitiwe ibirarane na Rayon Sports kimwe na Cassa Mbungo Andre na bo yasabye komite nshya kubegera bagakemura ibibazo bafitanye.
Komite ya Murenzi Abdallah yamurikiye komite nshya abakinnyi babiri yaguze barimo Niyigena Clement wishyuwe yose. Umuzamu Bashunga Abouba ntabwo yishyuwe bitewe n’amikoro yari ahari.
Rtd. Captain Uwayezu Jean Fidele, perezda munshya wa Rayon Sports yasinye ko yakiriye raporoIyi komite kandi mu byo yakoze harimo gutizwa abakinnyi babiri, Sugira Ernest wavuye muri APR FC bakabasaba kwiyumvikanira ndetse bakumvikana bakamuha 50% by’ibyo bumvikanye, batijwe Vital Aurega na TP Mazembe, barumvikanye n’ubwo atahawe ibyo bumvikanye. Undi batijwe na TP Mazembe baramuretse.
Iyi komite kandi yatije Nsengiyuma Emmanuel muri Etincelles kuko ikipe ifite abanyezamu batatu beza. Bagurishije Issa Bigirimana kuko mu amasezerano bari bafitanye abimwemerera.
Babonye ibiro by’ikipe nk’uko RGB yari yabisabye, mu bikombe birenga 15 yatwaye hamaze kuboneka 5. Yagaragaje kandi ko Rayon Sports ikeneye umukozi ushiznwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga.
Mu mbogamizi bahuye na zo, yavuze ko bahawe igihe gito, batangiye nta mikoro ahari, ikibazo avuga ko na komite nshya iri butangirane na cyo.
Twagirayezu Thadee wari wungirije Murenzi Abdallah yari ahari -
Miliyoni 500 Frw zigiye gufashishwa imishinga y’urubyiruko yazahajwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y’urubyiruko
Icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka ku bukungu muri rusange, cyane cyane ku mishinga y’urubyiruko. Ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ryerekanye ko imishinga 94.9% y’Urubyiruko yahungabanyijwe na Koronavirusi, imishinga 3% ihindurirwa imiterere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, imishinga 2% ikaba ariyo itarahungabanye.
“Imishinga y’urubyiruko yagize ibibazo bikomeye babura igishoro, babura ibikoresho by’ibanze, ndetse nimbogamizi zo kugera ku baguzi; ku buryo tuvuga tuti twabafasha iki kugira ngo ya mishanga yari yahanze imirimo ntisubire unyuma?” Mbabazi Rosemary, Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco atangiza ku mugaragaro iki kigega.
Akomeza agira ati “niyo mpamvu rero twatekereje iki kigega kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari basanzwe bafite imishinga yatanze akazi kuri benshi yahungabanye mu gihe cya COVID19, na ba bandi bahanze ibishya byatanze imirimo mu gihe cya COVID-19.”
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Bwana Maxwell Gomera yasabye urubyiruko kwihatira guhanga ibishya no kubyaza umusaruro amahirwe abakikije nk’inzira yo kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Rubyiruko, muharanire guhora muhanga ibishya kandi mugire inyota yo gukoresha amahirwe yose abakijije, kuko ari byo bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Twishimiye gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubashyigikira”.
“Kuri mwe nk’urubyiruko, birashoboka guhindura imbogamizi mo amahirwe. Iki kigega kije gushyigikira imishinga yanyu kugira ngo mwiteze imbere, munatange umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu,” Chon Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda.
Ibisabwa kugira ngo umushinga uterwe inkunga harimo kuba nyirawo ari umunyarwanda uri hagati y’imyaka 16 na 30 kandi aba mu Rwanda. Ku mishanga isanzwe ikora, umushinga ugomba kuba waratangiye mbere ya mutarama 2019, naho ku mishanga mishya igamije guhangana na koronavirusi, umushinga ugomba kuba waravuye mu bitekerezo waratangiye gushyirwa mu bikorwa.
Gusaba guterwa inkunga byatangiye tariki ya 29/10/2020 bikazasoza tariki ya 18/11/2020, bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

-
-
#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 3, abakize ni 27 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abo barwayi bashya 3 babonetse mu bipimo 1,810 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, abandi babiri baboneka i Rubavu.
Kugeza ku wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,134 muri bo abamaze gukira ni 4,878 naho abakivurwa ni 221.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.


-
Abagore bakora imideri muri COVID-19 babuze abaguzi #rwanda #RwOT
Abagore bakora imitako irimo uduseke mu karere ka Ngororero bavuga ko babuze abaguzi kubera ihagarikwa ry’ingendo n’ibiriro. Mukamusoni Godlive umuyobozi wa Koperative COVAMU ikorera mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, avuga ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda abagore baboha uduseke babuze isoko. Mukamusoni avuga ko kuboha uduseke byari bimutungiye umuryango harimo no kumufasha kwishyurira umwana amashuri. Agira ati ; 'Mbere ya COVID-19 kuboha uduseke byari bidutunze, (…)
– Ubuhamya
