Blog

  • Mu Rwanda umuntu wa 36 yishwe na #COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 18 babonetse mu bipimo 1805 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, babiri babonetse i Gatsibo, Nyagatare:3, Nyamagabe:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi).

    Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,192 muri bo abamaze gukira ni 4,940 naho abakivurwa ni 217.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36, Umubyeyi w’imyaka 73 y’amavuko akaba ari we wishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abo bantu 36.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-wa-36-yishwe-na-covid-19

  • Umujyanama wa Trump mu by’amasengesho yiyambaje Abamalayika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyanama wa Trump mu by
    Umujyanama wa Trump mu by’amasengesho Paula White Cain na we ntiyicaye gusa ahubwo yahamagaye Abamalayika ngo bafashe Trump kwegukana intsinzi

    Mu mashusho yakwiriye hose asenga ashishikaye, White-Cain yagize ati: “Ndumva ijwi ry’intsinzi, Uwiteka aravuga ko byakozwe. Kuko numva, intsinzi, intsinzi, intsinzi mu ijuru ndayumva muri jyewe.”

    Pasiteri White-Cain yemeje ko abamarayika boherejwe baje gufasha Trump gutsinda Biden, aho yagize ati: “Ndabumva barimo kuza mu izina rya Yesu.. imbaraga z’abamarayika ziramanutse”.

    Amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mupasteri asengera Trump. Icyakora bamwe mu bayabonye babisanishije no gusaza imigeri cyangwa se amatakirangoyi, mu gihe abantu benshi hira no hino ku isi bakomeje kubona ko Joe Biden afite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.

    Amajwi yatangajwe kuva kare kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 yerekanye ko Joe Biden ari imbere n’amajwi 264 mu gihe Trump afite 214 naho ugomba kwegukana intsinzi akaba asabwa kugira amajwi 270.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umujyanama-wa-trump-mu-by-amasengesho-yiyambaje-abamalayika

  • Abatanga serivisi za 'Massage’ bakiranye yombi kongera kwemererwa gukora #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RDB riravuga ko ibyo bikorwa byafunguwe mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya coronavirus.

    Abatangaga izi serivisi bavuga ko ari iby’agaciro kuba zongeye gufungura, ibintu bavuga ko biragira ingaruka nziza ku buzima bw’abantu ariko n’abakozi bakongera kubona akazi.

    Ubuyobozi bwa Nyakabanda Heath Spa, itangira izi serivisi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri kontineri butangaza ko uretse kuba abakozi bari barabuze akazi kubera guhagaraga kw’izi serivisi ariko n’abagana izi serivisi nabo bashoboraga kuzafatwa n’uburwayi butandukanye.

    Impuguke muby’ubuvuzi akaba n’umuyobozi wa Fame Lounge ari nayo ifite iki kigo cya Nyakaganda Health Spa, Dr Kintu Muhammed yabwiye UKWEZI ko indwara y’umunaniro muri iyi minsi iri kugira ingaruka ku buzima bwa benshi harimo n’abo ihitana.

    Dr Kintu avuga ko ari byiza kuba RDB, yafashe icyemezo cyo gufungura serivisi za 'massage’ kuko birafasha mu gutanga ubu buvuzi ku bantu baba bafite ibibazo birimo umunaniro.

    Ati 'Kuba bafunguye massage ni ibintu byiza kuko hari uburyo umubiri w’umuntu by’umwihariko bamwe bari baragize ibibazo by’umunaniro barongera batugane tubafashe bakorerwe massage zihite zikira.' Dr Kintu usanzwe afite ikigo cya Nyakabanda Health Spa gitanga serivisi za sauna na massage

    Mu mbwiriza abatanga izi serivisi bahawe kubahiriza harimo gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka 'hand sanitizer’.

    Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo 'massage’ n’ahandi hantu hose abantu bahurira.

    Abakora massage n’abakiliya kandi bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

    Muri ayo mabwiriza RDB yakomeje iti 'Gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage, hagamijwe kwirinda ko abakiliya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku ; gushyira byibura iminota 15 hagati y’umukiliya n’undi kugira ngo isuku ikorwe neza, kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.'

    Muri ayo mabwiriza kandi harimo gushyira ahantu hose abantu bategerereza cyangwa mu bwiherero, ibyapa n’amatangazo byibutsa abantu kwirinda Coronavirus, cyane cyane ibirebana no guhana intera, gukaraba intoki n’izindi ngamba.

    Mu byo basabwe kandi harimo gushishikariza abakiliya kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Serivisi za massage ni zimwe mu zari zifunzwe kuva muri Werurwe, ubwo mu gihugu hashyirwagaho gahunda ya guma mu rugo, hagamijwe guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu itangazo rya RDB, ntihavugwa niba serivisi za sauna zemewe, bivuze ko hafunguwe massage gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abatanga-serivisi-za-Massage-bakiranye-yombi-kongera-kwemererwa-gukora

  • Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bakinnyi b’ikinamico, urwenya n’ababyinnyi #rwanda #RwOT

    Abazatsindira ibi bihembo byiswe 'Inganji Perfoming Arts Awards 2020′, binyuze mu gutorwa bityo ugize amajwi menshi akaba ariwe uzahembwa, bazabihabwa mu muhango uteganyijwe kuba ku wa 18 Ukuboza 2020.

    Muri rusange ibyiciro by’abazahembwa birimo ; Ikinamico, Urwenya/Comedy, Ubusizi/Poetry, Imbyino gakondo ndetse n’izigezweho.

    Ababitegura bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi mu Rwanda ashimira ndetse agahemba abakoze neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi ariko bakabona abari muri iki gisata cy’ubuhanzi bukinwe badakunze gutekerezwaho.

    Umuyobozi wa 'Inganji Performing Arts Awards’, Kalinda Isaie yabwiye UKWEZI ko abahanzi bo muri iki gisata bakora cyane kandi bagira umubare munini w’ababakunda bitewe n’ubutuwa batanga ari nayo mpamvu bakwiye gushimirwa.

    Kalinda yasabye abakunzi n’abafana b’abahatanira ibihembo kubashyigikira bakabahundagazaho amajwi kugira ngo begukane ibi bihembo.

    Yagize ati 'Icyo dusaba abakunzi b’ibihangano bikinwe bigaragara ndetse n’abanyarwanda muri rusange gutora abakinnyi bakabahundagazaho amajwi, kuko nibyo bigaragaza rwa rukundo babafitiye na kwa kubashyigikira.'

    Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda Niyitegaka Gratien [Papa Sava] ahataniye igihembo mu cyiciro 'Acting Comedy Male’ aho ari kumwe n’umukinnyi wa filime Njuga, Karisa Erneste [Samusure], Yaka Mwana uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Putino, Rebero Norbert uzwi nka Digidigi n’abandi.

    Ayirwanda Jean Claude uzwi nka Bushombe mu ikinamico Urunana ahatanye mu cyiciro 'Theatre Radio Drama Male Actors’ ahuriyemo na Ndabananiye Jean de La Croix uzwi nka Shyaka mu Urunana, Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick/Urunana, Higiro Adolphe uzwi nka Shema muri Musekeweya, Mukeshabatware Dismas/Rutaganira muri Musekeweya n’abandi.

    Kalinda uhagarariye Inganji Performing Arts Awards, ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda

    Hari kandi icyiciro kirimo Murekatete Marium [Budensiyana], Muhutukazi Mediatrice [Kankwanzi], Liliane Karangwa [Indamutsa], Kabahizi Mariana [Chantal] ukina muri Musekeweya bahatanye mu cyiciro cyiswe 'Theatre/Radio Rwanda Female.

    Mu cyiciro cy’amatorero gakondo [Traditional Dance Troups] harimo Inganzo Ngari, Inyamibwa, Inganzi mu nganzo, Indatirwabahizi, Urwiririza, Garukurebe, Intayoberana ndetse n’itorero Imena.

    Icyiciro cya 'Traditional Dance Male’ harimo Gatore, Patrice, Gashamira Aimable, Sembuga Djuma n’abandi. Ni mu gihe mu cyiciro cya 'Modern Dance Female’ harimo Fofo Dancer, Kelia, Arbina, Nadia, Nelly n’abandi.

    Bimwe mu bihembo bizatangwa harimo nka Best Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Most Popular Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Umunyarwenya mwiza w’umwaka (Umugabo n’umugore [Best Comedian of The year].

    Hari kandi munyarwenya ukunzwe w’umwaka (umugabo n’umugore), Best Radio Drama Script writer of the Year, umubyinnyi mwiza w’umwaka, umwanditsi mwiza w’imivugo w’umwaka, Itorero ry’imbyino gakondo ryiza ry’umwaka n’ibindi.

    Gutora byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 bizasozwa ku wa 10 Ukuboza 2020. Wifashisha urubuga rwa www.mni.rw ahari icyiciro cyanditseho 'Inganji Performing Arts Awards 2020′.

    Ushobora gutora unifashije uburyo bwa Mobile Money. Wemerewe gutora inshuro zose ushaka ku munsi, ariko ukabikora nyuma y’iminota 30′.

    Kanda hano utangire guha amahirwe uwo ushyigikiye muri ibi bihembo kanda hano

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bwa-mbere-mu-Rwanda-hagiye-gutangwa-ibihembo-ku-bakinnyi-b-ikinamico-urwenya-n-ababyinnyi

  • Over 230 Rwanda Police Peacekeepers In South Sudan Decorated With UN Service Medals #rwanda #RwOT

    The United Nations haS awarded 237 Rwandan Police peacekeepers serving in its mission in South Sudan (UNMISS) with the medal of service excellence.

    The medal ceremony was presided over by the head of UNMISS Field Office in Upper Nile State and representative of the SRSG in the region, Enos Chuma on Thursday, November 5.

    It was also attended by the government and other UN officials, representatives of South Sudan National Police Services (SSNPS), and leaders in Internally Displaced Camps under the unit's protection, among others.

    The decorated hybrid force under Rwanda Formed Police Unit-One (RWAFPU-1) was deployed in Malakal, Upper Nile State in December last year where they are largely charged with the protection of civilians in internally displaced camps, UN personnel, the security of key installations, and humanitarian assistance, among others.

    Mr. Chuma, in his remarks, expressed appreciation to the decorated men and women for their commitment to peace in Malakal, especially during this challenging period of the COVID-19 pandemic.

    He noted that Rwanda placed trust in them and that they lived to that trust in the name of peace by tackling difficulties and hardships with professionalism.

    'Today is one of those special days to recognize the unique contributions of RWAFPU-1 to the activities of the United Nations Mission in South Sudan. We indeed cherish and appreciate your contributions during the period of your duty in Malakal,' Chuma said.

    He commended their contribution to the efficient implementation of the UNMISS Protection of Civilian (POC) Mandate in Malakal, maintaining day and night patrols in IDP camps and neighborhoods adding that they are a 'strong pillar behind the UN Police visibility' in Malakal.

    He further thanked the medalists for their integrity, courage, and professionalism in discharging their duties and providing an enabling and secure environment for humanitarian partners to provide life-saving support to the affected civilians in IDP camps.

    'You adhered to the UN core values and regulations as well as code of conduct… you have not been implicated in any allegations of sexual exploitation and abuse since your arrival here in Malakal, and maintained your moral ethics. I thank you for the wonderful service for peace, professionalism, and dedicated service to the people of South Sudan.

    This UN Peace Medal presentation ceremony is a true recognition of your hard work, perseverance, and relentless pursuit of peace,' Chuma said.

    He further thanked the Rwandan women, who stand with their male counterparts in the name of peace.

    'It is encouraging to always see men and women in your day and night patrols as well as guard duties. You have always put your women equally on the frontline and from all indications they have also distinguished themselves credibly in the discharge of their roles. This is reflective of your country's global leadership in promoting gender parity at all levels of governance,' Chuma observed.

    During the medal award ceremony, a moment of silence was also held in honour of late Police Constable (PC) Enid Mbabazi, who was part of the unit and succumbed to COVID-19 back in June.

    RWAFPU-1 contingent commander, Chief Superintendent of Police (CSP) Fabian Musinguzi said that the late Mbabazi 'went out of our sights but not our hearts.'

    The contingent commander noted that they inherited a more stable but unpredictable environment in Malakal but added that they worked closely with all key security partners including other military and Police peacekeepers, civilians, humanitarian agencies to provide a conducive and secure environment for the people.

    'Despite the challenges encountered during our deployment, such as the COVID-19 pandemic, the harsh weather conditions, and language barrier, we still managed to protect the IDPs in the POC camps and UN personnel as was required in our mandate,' CSP Musinguzi said.

    He thanked the UNMISS leadership, the government and people of South Sudan as well as other peacekeepers for the support, which facilitated them to discharge their duties efficiently.

    The contingent commander further commended the commitment, professionalism, teamwork, and dedication of the officers under his command throughout their tour-of-duty and pledged Rwanda's continued willingness to peacekeeping, whenever called for.

    RWAFPU-1 is one of the three Rwanda Police contingents deployed in South Sudan, all with the strength of 560 officers.

    Rwanda maintains over 1,000 Police officers in various UN missions, including in the Central African Republic (CAR), Darfur, and Abyei.

    Source : https://taarifa.rw/over-230-rwanda-police-peacekeepers-in-south-sudan-decorated-with-un-service-medals/

  • JICA Innaugrates US$20M Irrigation Dams In Eastern Rwanda #rwanda #RwOT

    Hundreds of farmers in Rwamagana district might soon forget about low farm yields caused by dry seasons after Japan International Corporation Agency (JICA) handed over the three irrigation dams and main irrigation canals worth US$20 million.

    The dams were constructed under Japanese Grant Aid.

    The Project was launched in February 2019 and includes the rehabilitation of two storage dams, Cyimima and Gashara, the construction of one new storage dam (Bugugu).

    JICA together with the Embassy of Japan met with local authorities in Rwamagana to inaugurate the dams. The event was attended by Eastern Province governor Fred Mufulukye.

    Farmers told Taarifa that they are pleased to have the opportunity of such facilities. They say the investment will add value, commercialize agriculture, improve productivity, and reducing malnutrition.
    Most farmers in this area grow rice, maize, and soya. The governor requested them to utilize the dams and increase productivity.

    The project covers three marshlands totaling 170 hectares and located in three sectors namely Kigabiro, Mwulire, and Rubona. The marshlands are being exploited by 1,174 farmers.

    The Japanese government through its embassy to Rwanda is looking forward to implementing other projects and transfer knowledge and skills.

    The governor called upon farmers to protect their children from the dams.

    Source : https://taarifa.rw/jica-innaugrates-us20m-irrigation-dams-in-eastern-rwanda/

  • Ni ryari gukuramo inda mu Rwanda bidafatwa nk’icyaha? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese gukuramo inda bikorwa gute? Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ntakurikiranwe n’amategeko? Ese uwahohotewe agaterwa inda nyuma igakurwamo uwamuhohoteye akayimutera ashobora gukurikiranwa mu mategeko?

    Nyuma y’uko tubisabwe n’abasomyi bacu, twabateguriye inkuru isobanura ibyo amategeko ateganya ku gukuramo inda n’uko bikorwa.

    Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’ufashije undi kuyikuramo.

    Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

    Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

    Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
    Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

    Nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibisabye , ingingo zihana iki cyaha zaravuguruwe mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukuramo inda ku bantu bamwe .

    Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

    Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

    1º Kuba utwite ari umwana.

    2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

    4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

    5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

    Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atari yo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

    Kigali Today yavuganye na Tom MULISA, umwalimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda na kaminuza ya Uppsala yo muri Suwede, asobanura impamvu hashyizweho itegeko ryo gukuramo inda, ashimangira ko atari uguhatira cyangwa gushishikariza abantu gukuramo inda ahubwo ko ari ukubaha amahirwe yo guhitamo icyo babona kitazabagiraho ingaruka mu buzima kandi ko ubikoze adakurikije amategeko abihanirwa.

    Agira ati “Gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe ntabwo bitiza umurindi abagore gukuramo inda. Icya mbere kigaragaza impamvu hemejwe itegeko ryo gukuramo inda ni uko niba umugore yarafashwe ku ngufu akaba yumva adashaka kubyara uwo mwana kuko azajya amubonamo Se wamufashe ku ngufu utahatira uwo mugore kubyara uwo mwana.

    Ese gukuramo inda ku bushake bikorwa gute?

    N’ubwo mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana rya 2012 ryaje gusimburwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse muri 2018 bateganyagamo zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ku bushake, hari bimwe byari bikigoranye bikazitira benshi.

    Ubundi mbere y’ukwezi k’Ukwakira 2018 icyemezo cyo gukuramo inda cyafatwaga n’urukiko ariko ubu gifatwa hagendewe ku cyifuzo cy’umuntu ku giti cye cyangwa ababyeyi bifashishije muganga wemewe na Leta .

    Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko yandikiwe muganga ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.

    Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko ni we ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo. Iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana ni ko kugenderwaho.

    Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo cyitabwaho.

    Usaba ko umwana afiteho ububasha bwa kibyeyi akurirwamo inda, abisaba umuganga wemewe na Leta yitwaje inyandiko y’ivuka igaragaza igihe umwana yavukiye .

    Iteka rya Minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda rivuga ko uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri (22).

    Gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho, ahanwa nk’uwikuyemo inda.

    Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

    Umuntu wahohotewe agaterwa inda igakurwamo ku mpamvu amategeko ateganya , uwamuhohoteye akayimutera ntibimubuza gukurikiranwa mu mategeko kabone nubwo inda iba yaravanwemo.

    Iyo ibimenyetso byakusanyijwe mbere bigaragaza ko yahohoteye umuntu akamutera inda amategeko ateganya ko abihanirwa kuko aba yaragize uruhare rwo kwangiza ubuzima bw’uwatewe inda ahohotewe.

    Ese ni izihe mbogamizi zigihari ku gikorwa cyo gukuramo inda?

    Kugeza ubu Abantu basaga 200 bamaze kwemererwa gukuramo inda mu Rwanda kuva muri 2018 gusa haracyari imbogamizi kuri iki gikorwa nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibivuga.

    Tom MULISA inzobere mu mategeko agendanye n’uburenganzira bwa muntu akaba n’umwalimu mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Uppsala muri Suwede avuga ko n’ubwo itegeko riteganya impamvu ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda hari ahakiri imbogamizi kuri iki gikorwa.
    Tom MULISA yagize ati “Hari imbogamizi y’amadini, abarizwamo Abanyarwanda barenga 95% bagushyiramo indangagaciro zo kubyanga, ndetse na bamwe mu baganga bafite imyemerere yo kwanga gukorera abantu iyi serivisi kubera amadini ”.

    Nk’uko Tom MULISA yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ngo imyemerere ishingiye ku madini iracyabangamiye imigendekere y’iki gikorwa aho abaganga bamwe na bamwe n’ababyeyi bagishyira imbere imyemerere ishingiye ku madini ituma iki gikorwa kidashyirwa mu bikorwa kubera bagifata nk’icyaha imbere y’idini.

    Tom Mulisa
    Tom Mulisa

    Ikindi ni amadini atemera gufasha abayagana bifuza gukurirwamo inda. Atungwa agatoki ni amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’andi madini kubera imyemerere ituma batemera igikorwa cyo gukuramo inda.

    Indi mbogamizi nk’uko Tom MULISA abivuga ni inkomanga ku mitima y’abakuyemo inda kuko benshi bibatera kwiheba no gutakaza icyizere cy’ubuzima ahanini bishinja icyaha.

    Ku bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ngo n’ubwo habaho igikorwa cy’ubujyanama no guhumuriza ugiye gukora iki gikorwa mbere y’uko kiba ngo hakwiriye no gukomeza kubaho guhumurizwa no kwitabwaho byihariye ku wakoze iki gikorwa cyane ko bamwe bibasigira ihungabana n’ipfunwe aho bari.

    Imbogamizi yindi igarukwaho ni uko abatanga izi serivisi kwa muganga batizerwa ko babikira ibanga abo babikorera n’ubwo itegeko ribibasaba hakaba hari aho bamwe batinya kubagana bagahitamo kubikora mu ibanga aho bakoresha imiti irimo ibyatsi ikaba yagira ingaruka zo ku batera uburwayi no kubambura ubuzima.

    Itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda ryateje impaka zishingiye ku muco nyarwanda n’amateka y’igihugu. Hari abavugaga ko rihabanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe abanyamadini bo bavugaga ko rihabanye n’imyizerere nyobokamana.

    Kiliziya Gatolika yavuze ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye kandi biteye agahinda kuba itegeko ryemera ko bikorwa na muganga ari we wagakwiye kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

    Mu gutanga inama, Tom MULISA akomeza avuga ko gukuramo inda ari icyaha iyo ikuwemo bidateganywa n’impamvu ziteganywa n’itegeko. Agira ati “Itegeko iyo uryishe urabihanirwa, kandi uretse ko rino atari itegeko ni uguha amahirwe umuntu ngo yihitiremo. Aha ngaha ikigamijwe ni uko abantu bajya kwa muganga mu gihe bemererwa gukuramo inda n’ingingo 125 y’itegeko twavuze haruguru, rero uzakuramo inda atabyemererwa n’itegeko azahanwa ndetse n’ufasha nk’uko bigaragara mu ngingo y’i 123 n’iy’i 124 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ikindi avuga ko itegeko ritarimo gukangurira abantu gukuramo inda ahubwo ari ukugira ngo ririnde ubuzima bw’ababyemerewe bajyaga kuzikuriramo mu bihuru n’ahandi bagapfirayo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/ni-ryari-gukuramo-inda-mu-rwanda-bidafatwa-nk-icyaha

  • African Development Bank Signs Grant Agreement To Support Rwanda Coding Academy #rwanda #RwOT

    The African Development Bank has signed a grant agreement with the Ministry of ICT and Innovation in Rwanda to support the Rwanda Coding Academy, set up to develop top technology talent to drive a booming, innovation-driven digital economy in the East African nation.

    The Rwanda Coding Academy was set up as a proof-of-concept model school for developing ICT and other 21st century skills for high school level students who want to pursue a career in coding and computer science.

    The Academy selects high performing students and trains them in advanced software programming and cybersecurity skills to facilitate their emergence as world-class programmers.

    The grant funding of $150,000,  from the Rockefeller Trust Fund which the Bank administers, will be directed to the implementation of activities, including the acquisition of computers and furniture equipment for an ultra-modern innovation center of excellence, internet connectivity, teacher training, and organization of job career orientation events.

    The Academy's learning approach aims to strengthen the school-to-work transition by focusing on competency-based learning and providing technical skills as well as soft skills, such as agile learning, critical thinking, and self-leadership.

    Rwandan Minister for ICT and Innovation, Paula Ingabire, said her government welcomed the partnership with the African Development Bank.

    'The Rwanda Coding Academy is part of our broader vision to grow a local pool of highly talented Pan-African workforce in science, technology, and innovation,' she said adding that the Academy's learning model requires robust digital infrastructure and a dynamic teaching approach from the instructors.

    The grant will also be used to finance on-job training for teachers and equipping the school with the necessary tools to facilitate the learning experience of students.

    'This collaboration between the Bank and the Government of Rwanda aims to demonstrate that empowering African youth with demand-driven skills and providing them with opportunities to be part of the ICT ecosystem as early as possible, will enable them to claim their space in the digital sector and be equal drivers of innovative ideas that are shaping the present and the future of Africa and the globe,' said Nnenna Nwabufo, Acting Director-General for the African Development Bank's Eastern Region.

    'This proof-of-concept has profound implications on how the education sector can adapt an effective response to the persistent skills mismatches in the labour market, not only in Rwandan but in Africa at large,' she added.

    Source : https://taarifa.rw/african-development-bank-signs-grant-agreement-to-support-rwanda-coding-academy/

  • Waruziko Imana yakongerera imbaraga mu ijwi ryo kurwana intambara? #rwanda #RwOT

    Hari igihe umuntu anyura mu gihe ashidikanya ku Mana, akavangirwa. Nubona umuntu arimo gutaka, muri ijwi ryo kurwana intambara aho ashobora kubwira Imana ngo 'ni iki kikundekesheje?’ ahantu bikomeye gutya, muby’ukuri ntuzamucire urubanza, kuko hari igihe umuntu ageragezwa Imana yabyemeye. Ahubwo uzasengane nawe, uzamufate mu mugongo. Bibiliya igira iti'

    Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk’uko yamenyereye, abigishwa be baramukurikira. Agezeyo arababwira ati 'Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.' Atandukana na bo umwanya ureshya n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati 'Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.'

    Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi. Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinzirijwe n’agahinda. Arababaza ati 'Ikibasinzirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.' Luka 22:39-46

    Mu nyigisho zijyanye n’amajwi akomeye(adasanzwe) yagiye agaragara mu isezerano rishya,: Twabonye ijwi ry’urangururira mu butayu, ijwi rya Yohana Umubatiza( ijwi ryo kwihana), Twabonye nanone ijwi ryahamirije Yesu avuye muri Yolodani Umwuka akamuzaho afite ishusho nk’iy’inuma, Imana ikavuga ngo 'Nguyu umwana wanjye nkunda kandi nkamwishimira (ijwi ritangira umuntu ubuhamya).'Twabonye kandi ijwi ryo ku musozi wo kurabagirana, aho Imana igera igaha umuntu ubwiza. Twagarutse no ku ijwi rya 4, ijwi ribeshaho( ijwi ritanga ubugingo).

    Nkuko tubigezwaho na Pasiteri Habyarimana Desire, mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ gitambuka kuri Agakiza Tv, by’umwihariko mu rukurikirane rw’ibiganiro bizibanda ku majwi akomeye (adasanzwe) yabayeho mu isezerano rishya, tugiye noneho kugaruka ku ijwi rya 5, ijwi ryo 'kurwana intambara'(ijwi umuntu ashobora kuvuga igihe arwana intambara)

    Yesu yakoze umurimo we imyaka itatu n’igice, icyo gihe yarwanye na Satani bifatika. Twibuke ko igihe yarimo kugeragerezwa mu butayu, Satani yamueretse amuteze ikindi gihe, Satani ntabwo yahwemye. Rimwe na rimwe hari igihe twe twirara, abasirikare basanzwe mu bihugu bitandukanye byo ku isi mu gihe cy’amahoro, bo ntabwo birara ahubwo nicyo gihe boza imbunda, nicyo gihe bakora amakosi akomeye, nicyo gihe bagura intwaro kuko baba bazi ko igihe cyose hashobora kuba urugamba.

    Abakristo nibo bantu birara ku kigero giteye ubwoba, iyo biri amahohoro bumva bari amahoro. Ariko intambara turwana na Satani mwibuke ko atureka aduteze ikindi gihe duhora turwana nawe, turwana n’isi na Satani, n’umubiri nawo uratugerageza. Niyo mpamvu dukwiye kugerageza kumenya uko turibwifate muri iyi ntambara.

    Satani utaratinye Yesu arangije amasengesho y’iminsi mirongo ine, ntazatinya wowe. Satani ni umurwanyi yabigize umwuga kuko abo dukirana nabo si abafite inyama n’amaraso, ahubwo ni abatware n’abategeka iyi si y’umwijima.

    Iri jwi Yesu yavuze ari i Getsemani mutagira ngo yari yorohewe, ntabwo yari yorohewe na buhoro! Kubera iki?, ari i Getsemani birasa nkaho filime yo gusoza urugendo rwe yamuje imbere, abona uko ari bukubitwe, uko aribwambare ubusa, abona uko ari bubambwe ku musaraba filime yose arayireba.

    Iki gihe mwibuke ko Imana yari yamuteye umugongo mu gihe yari yishyizeho ibyaha byacu, yari intambara ikomeye mu by’ukuri. Hanyuma Yesu atangira kuva ibyuya bivanze n’amaraso, ni ukuvuga ngo ' yagize umubabaro w’indengakamere imitsi iraturika atangira kuva ibyuya bivanze n’amaraso, wari umubabaro urenze.

    Bibiliya ivuga ko yasenze ngo 'Niba bishoboka iki gikombe kindenge’ hanyuma asigamo akantu keza kavuga ngo ' Ntibibe uko nshaka ahubwo ibyo ushaka abe ari byo bibaho’

    Ese birashoboka ko umukristo aba mu ntambara?

    Yego!, yego birashoboka cyane. Turwana n’isi na satani n’umubiri, hari ubwo turwana n’amajwi ya Satani. Kuba umukristo ni ukwiyemeza intambara, iyo usomye Bibiliya neza nayo ubwayo yanditse nka Filime y’intambara. Ibice bibiri bibanza by’itangiriro niho havuga ibintu byiza gusa, kuva adamu akoze icyaha intambara yaritangiye , wongera kubona ibintu byiza mu bice bibiri by’ibyahishuwe usoje Bibiliya. Bibiliya yose ni filime y’intambara.

    Hari abantu rero bazi ko gukizwa ari umunyenga azahita abona imodoka, azahita agura inzu ko azahita ashaka, azahita abyara, azazamuka mu ntera mu kazi, nyamara ibyo nabyo ni byiza ariko ntibihagije. Hari abantu bazaga kuri Yesu ngo abahe imigati akayibaha, akabakorera igitangaza, ariko hashira iminsi akababwira ati 'ni jye mutsima w’ubugingo’, nta migati ihari.

    Birasa nk’aho uru rugendo ari ukwiyemeza, ukavuga ngo 'niyemeje iki?, nkwiye gukora iki muri iyi nzira?. Mu by’ukuri uru rugengdo rurimo intambara, niba ugiye kurutangira ube uziko wiyemeje. Agakiza ni intambara, usibye urugamba ruvuye hanze nawe urwana n’isi, ukarwana n’umubiri wambaye. Ese uri umusirikare watojwe neza?

    Ukwiye gukora iki muri uru rugamba?

    Muby’ukuri hari ubwo umuntu arwana intambara ikomeye bikaba bisaba imbaraga nyinshi z’ubumana zamufasha, akageza igihe avuga 'ngo ntibibe uko nshaka, noneho bibe uko wowe ushaka’. Birashoboka ko : Uri mu ntambara urugo rwenda gusenyuka, birashoboka ko uri mu ntambara yo guhinduka ku ngeso, birashoboka ko urimo kurwana intambara y’akagambane mu kazi.

    Birashoboka ko urimo kurwana intambara y’umubiri wawe ushaka kugusubiza mu byaha umubiri urarikira ibyo utemera, birashoboka ko udukurikiye urwana n’imyuka mibi uterwa n’abarozi, bakugabaho ibitero. Birashoboka ko udukurikiye wumva amajwi atandukanye.

    Ntabwo ari wowe wambere bibayeho, na Yesu nawe yabinyuzemo, usibye ko we atakoze icyaha. Muri uru rugamba turwana na Satani rimwe na rimwe ashaka kutujyana mu byaha, ashaka kudukura mu byizerwa. Hari ikintu kimwe ukwiye kwitondera, ukwiye 'kugira umutima wera’. Ukwiye kugira umutima utunganye kuburyo bw’uko Satani atashingira ku byaha byawe, cyangwa ku ntege nke zawe kugira ngo akugushe cyangwa se akurege imbere y’Imana.

    Iyo turi mu rugamba hari igihe dutakaza inshuti

    Bibiliya ivuga ko abigishwa bajyanye na Yesu bamusinziranye. Umuntu yakwishimira kubana nawe mu birori ariko ni bake bakomeza kubana nawe mu ntambara. Iyo umuntu agitangira ibigeragezo muri uru rugamba, inshuti zigenda zimuvaho buhoro buhoro akazajya kurusoza ari wenyine.

    Ntuzabahate kubana nawe mu gihe uri mu ntambara, Imana izaguhagurukiriza abashobora gusengana nawe, abagukomeza, ababana nawe mu gihe gikomeye. Nubona n’abagenda, ntuzabitindeho umuntu niko ateye.

    Simoni yatwaje Yesu umusaraba nubwo atari we wawubambweho

    Batangira umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w’Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu. Mariko 15: 21

    Hari abantu mu buzima bakeneye ko ubatwaza umusaraba kubera bari mu ntambara, barimo bararwana intambara, umutima urataka!. Barababaye, bakeneye imbaraga , bakenye umuntu wabatwaza umusaraba, bakeneye umuntu wasengana nabo byibuze isaha imwe, akeneye umuntu byibuze wamuhamagara kuri terefone akamubwira ngo Yesu aracyagukunda.

    Umuntu uri muri iyi ntambara arwana na Satani akeneye ijwi ryamuhumuriza bikunyuzemo. Byibuze wamuha ku biryo agafungura nubwo ikigeragezo kidahita kirangira. Uzi umuntu wahumurijwe, wabonye mwenedata umugeraho mu burwayi bwe, mu bukene bwe, abantu bamwanze, isi yamuhindutse, ibihombo byaje akabona umuntu umukomeza muri uwo mubabaro?. Erega ababiri baruta umwe, umwe iyo aguye undi aramubyutsa. Bakeneye ihumure ryawe, we kumva ko wihagije nawe uzamukenera kuko isi ihora ihinduka.

    Uruta marayika ni Yesu, turasenga kugira ngo akongerere imbaraga aze mu buzima bwawe. Birashoboka ko mu ntambara urimo urwana na Satani wanakoze icyaha, ibyo ntabwo bibuza urukundo rw’Imana kukuzaho. Wakwihana kuko Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe.

    Reba inyigisho yose ‘IJWI RYO KURWANA INTAMBARA’

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Waruziko-Imana-yakongerera-imbaraga-mu-ijwi-ryo-kurwana-intambara.html