Blog

  • Ishimwe Kevin wahagaritswe na APR FC yirukanwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 29/10/2020 ni bwo ikipe ya APR Fc yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinni Ishimwe Kevin kubera imyitwarire itari myiza yamuranze, aho yahise anirukanwa mu mwiherero w’ikipe ubera I Shyorongi.

    Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu
    Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu

    Ku munsi w’ejo mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa APR FC Adil Mohamed nyuma y’umukino bakinnyemo na Sunrise, yadutangarije ko uyu mukinnyi yirukanwe burundu nyuma yo kumuragoza kenshi kubera imyitwarire ariko bikanga.

    Yagize ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

    “Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

    Ishimwe Kevin wari umaze umwaka umwe muri APR FC, yayigiyemo avuye muri AS Kigali, akaba yaranayuze mu makipe ariko Rayon Sports ndetse na Pepiniere yatozwaga n’umutoza Kayiranga Baptiste


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ishimwe-kevin-wahagaritswe-na-apr-fc-yirukanwe-burundu

  • Umugabo wa mukuru wanjye amereye nabi ashaka ko turyamana kandi niwe unshumbikiye,nkore iki? INAMA #rwanda #RwOT

    Umukunzi wacu twise Jessica yatwandikiye adusaba ko twamugira inama ku kibazo gikomeye afite kijyanye na muramu we ushaka ko baryamana nyuma yo kumusanga mu cyumba yambaye ubusa.

    Yagize ati 'Ubwo umugabo wa mukuru wanjye yari avuye muri siporo ari ku Cyumweru yamboneye ubwambure none ubu isaha ku isaha arimo kuntesha umutwe kugera n'aho ansanga mu cyumba ndaramo.

    Icyo gihe mukuru wanjye yari akiri mu bwogero njye nari ndimo kwisiga amavuta, ndi muri icyo cyumba babanamo n'umugabo we. Ubwo umugabo we yavuye muri siporo asunika urugi nzi ko ari mukuru wanjye nk'ubitwa n'inkuba nsanze ari umugabo we.

    Ntacyo nikangaga kuko mukuru wanjye we ni ibisanzwe, ntacyo namuhisha cyangwa anyishishe, twarakuranye, turarana, ntacyo atanziho, nanjye ntacyo ntamuziho, umugabo we yarambonye wese, haba imbere, yewe n'inyuma ubwo nahindukiraga mfata isume.

    Gusa ako kanya yabuze icyo akora, asubira muri salon ariko nta cyo atabonye pe! nirinze kubibwira mukuru wanjye kandi n'umugabo nta kintu yamubwiye, mbese ntabwo mukuru wanjye yigeze amenya ibibaye.

    Kuva uwo munsi uyu mugabo akomeje kumbwira amagambo y'uburaya, mbese yahise antinyuka kandi ubundi nta bintu birebana n'imibonano mpuzabitsina yajyaga anganiriza.

    Bisigaye bigera ku kagoroba akampamagara ambaza aho ndi, asigaye ashaka kunsohokana asize umugore we mu rugo, asigaye ansanga mu cyumba ndaramo akandyama iruhande nk'iyo abonye umugore we adahari.

    Mbese ndabona ari umukino utoroshye urimo gukinirwa mu nzu imwe, gusa natinye kugira icyo mbwira mukuru wanjye kuko nkeka ko yabigiraho ikibazo akaba yanyirukana kandi naburaga igihe gito ngo nirangirize ishuri.

    Mungire inama, ese mukuru wanjye nemere mubwize ukuri, burya umugabo ugeze aho ashaka kugukabakaba agusanze wicaye no muri salo biba byageze kure, arimo gucunga ku jisho umugore we akaba angezeho ariko nkamunanira.

    Namubwije ukuri ko ntahemukira mukuru wanjye, kuko kumusenyera nanjye byangiraho ingaruka no mu muryango, inama zanyu ni ingirakamaro.'

    POSTED  BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post Umugabo wa mukuru wanjye amereye nabi ashaka ko turyamana kandi niwe unshumbikiye,nkore iki? INAMA appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/13/umugabo-wa-mukuru-wanjye-amereye-nabi-ashaka-ko-turyamana-kandi-niwe-unshumbikiyenkore-iki-inama/

  • Hari byinshi byihanganiwe- Adil wemeje ko Ishimwe Kevin yirukanywe burundu muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Adil Erradi Mohammed yavuze ko nyuma yo guhagarika Ishimwe Kevin nta gahunda n’imwe bafite yo kumugarura muri iyi kipe bitewe n’ikinyabupfura gike.

    Ishimwe Kevin yahagaritswe muri APR FC kugeza igihe kitazwi kuva ku wa 28 Ukwakira 2020 ari nabwo APR FC yabitangaje, nta kosa yakoze rizwi ariko harimo kuba yarabwiye nabi umutoza mu myitozo yo ku wa 27 Ukwakira biza bisanga imyitwarire ye itari myiza yari asanganywe.

    Nyuma y’umukino wa gishuti APR FC yaraye itsinzemo Sunrise FC, umutoza Adil Erradi yavuze ko uyu musore yihanganiwe bishoboka rero icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi, ntabwo uyu musore azongera gukinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

    Ati'Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.'

    'Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.'

    Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Kigali. Ni umusore wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse na Pepiniere FC.

    Adil ahamya ko nta mwanya Kevin agifite muri APR FC

    Ishimwe Kevin yirukanywe muri APR FC kubera imyitwarire mibi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-byinshi-byihanganiwe-adil-wemeje-ko-ishimwe-kevin-yirukanywe-burundu-muri-apr-fc

  • Isoko ryo mu Gakiriro ka Gisozi ryahiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hahiye igice cyo hagati cy’iyo nyubako gisanzwe gicururizwamo imyenda hejuru, aho bita muri Duhahirane hazwi ku izina rya ‘Morden Market Gisozi’.

    Inkuru irambuye turayibagezaho mu kanya

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/isoko-ryo-mu-gakiriro-ka-gisozi-ryahiye

  • Ni impirimbanyi y’iterambere ry’umuco-Muyoboke Alexis avuga kuri Twahirwa wagiriwe icyizere na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Ugshyingo 2020, niyo yashyizeho abayobozi barimo na Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Twahirwa nk’umwe mu bazwi muri muzika ndetse uretse kuba yarabaye umuhanzi yanakunze kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irurshanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Guhabwa inshingano n’umukuru w’igihugu ni ibintu byakoze ku mutima abarimo Muyoboke Alexis wavuze ko ari ishema kandi azabahagararira neza.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati 'Ntewe Ishema no kuba mu gihugu cyiza kiyobowe nawe Nyakubahwa Perezida Kagame ureberera abanyarwanda ukamenya ibyo bakeneye kandi mu gihe gikwiye.'

    Muyoboke avuga ko 'Ni iby’agaciro kuri njye, umuhanzi ndetse n’undi muntu wese ubarizwa mu ruhando rw’ubugeni n’ubuhanzi kumva ko umuhanzi Aimable Twahirwa yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.'

    Avuga ko kandi Twahirwa azwiho kuba impirimbanyi y’iterambere ry’umuco n’ubuhanzi muri rusange kuva mu mabyiruka ye.

    Yakomeje agira ati 'Nizeye ntashidikanya ko agiye kuduhagararira neza kandi azabasha kugeza ubutumwa aho mwamutumye Nyakubahwa Perezida.'

    Ntewe Ishema no kuba mu gihugu cyiza kiyobowe nawe Nyakubahwa Perezida Kagame @PaulKagame ureberera abanyarwanda ukamenya ibyo bakeneye kandi mu gihe gikwiye
    Ni iby’agaciro kuri njye, umuhanzi ndetse n’undi muntu wese ubarizwa mu ruhando rw’ubugeni n’ubuhanzi kumva ko umuhanzi /1 pic.twitter.com/8lR2bfMyE4

    — Muyoboke Alex (@MuyobokeAlex1) November 12, 2020

    Aimable Twahirwa mu ruhando rw’imyidagaduro

    Aimable Twahirwa yahawe umwanya muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yanabyigiye.

    Ni umwe mu bakunze kugaragara ahabera ibitaramo afasha ababiteguye mu migendekere myiza yabyo.

    Yagiye akorana hafi n’ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, aho kenshi wasangaga ari umwe mu bashinzwe gukurikirana imigendekere yabyo.

    Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi 'Ecole Internationale de théâtre Jacques Lecoq' ry’i Paris mu Bufaransa.

    Anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Twahirwa yabaye umuyobozi wa National University Center of Arts and Drama (UCAD), ikigo cyitaga ku buhanzi, ubugeni n’amakinamico muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya Kimisagara, aho umuziki wari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi.

    Muri icyo gihe kandi Twahirwa yayoboye kimwe mu bigo Mpuzamahanga bitagengwa na Leta cy’Abadage cya 'La Benevolencija HTF'.

    Yateguye ibitaramo byinshi by’umuco, aho yanatoje abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryitwa Indangamuco.

    Yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo '’Festival Interuniversitaire des Arts de Butare (FIAB)”, Pan African Festival for Dance (FESPAD) na The East African Festival of Arts and Culture (JAMAFEST).

    Twahirwa ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyafurika batorewe kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa mpuzamahanga y’ubuhanzi (Arts Competitions) yiswe 'Jeux de la Francophonie/2013'. Yabereye i Nice mu Bufaransa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ni-impirimbanyi-y-iterambere-ry-umuco-Muyoboke-Alexis-avuga-kuri-Twahirwa-wagiriwe-icyizere-na-Perezida-Kagame

  • Celebrated Chef Coco Reinarhz To Open World-class Sports Café At Kigali Arena #rwanda #RwOT

    Multi-award winning chef, Coco Reinarhz, will be bringing to Kigali his signature culinary experience with the opening of 'Kaffé, his first-ever sports café in East Africa at the iconic 10,000-seater Kigali Arena in early 2021.

    Kaffé sports café at the Kigali Arena will not only cater to visitors to the Kigali Arena but also the entire Kigali community.

    This new development comes following a seven-year management agreement that was signed between QA Venue Solutions and the Government of Rwanda to manage the Kigali Arena.

    Born in Burundi, Chef Coco Reinarhz, worked as a chef in Belgium, DR Congo, Cote d'Ivoire, and South Africa.

    He currently owns a top-rated fine dining restaurant called Épicure by Chef Coco in Sandton, Johannesburg.

    Inspired by cities in Africa, different styles of dining and diverse palates Épicure restaurant boasts 160 seats including terraced tables and a 40-seater private dining. Épic Bar and Cure Deli compliment the culinary chic.

    Following the signing of the agreement between Kigali Arena management and the restaurateur, Chef Coco Reinarhz said:

    'We will be able to cater for all kinds of guests, from fusing some of the best African and global cuisines to offering tasty fast foods. My goal is to work with local talents and partners to provide holistic dining experiences. We want people to come with their families and friends and enjoy the overall experience.'

    In addition to the sports café, Chef Coco Reinarhz will partner with other food and beverage vendors at the Arena to provide world-class hospitality at the facility.

    'Our goal is to have as many people coming here to receive the best quality services. This will keep the Arena vibrant,' he noted.

    On his part QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield, said:

    'This agreement between the Kigali Arena and Chef Coco Reinarhz, is a fulfilment of the promise that we made as QA Venue Solutions to bring world-class amenities to the community that the Arena serves.

    As an iconic African Arena, we believe that Kigali Arena deserves facilities that showcase it in the best possible light and we are confident that the partnership with Chef Coco Reinarhz will be a testament to our vision for the Arena.

    We want to further invite local, regional and international businesses to partner with us to find the right opportunities to further their business growth through the Kigali Arena.'

    QA Venue Solutions Rwanda has partnered with local companies and continues to encourage businesses in Rwanda to engage with the management team regarding opportunities in the venue

    Source : https://taarifa.rw/celebrated-chef-coco-reinarhz-to-open-world-class-sports-cafe-at-kigali-arena/

  • Abafana ba Bobi wine barashinjwa gukubita umuyobozi ukomeye muri Uganda bakamugira intere #rwanda #RwOT

    Abarwanashyaka b'ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, barashinjwa kugerageza kwivugana Robert Kalumba, Umuvugizi w'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kampala (KCCA) muri Uganda.

    Robert Kalumba avuga ko ku wa Mbere w'iki cyumweru, ubwo we na bagenzi be bari ku isoko rya Owino mu mirimo isanzwe ya KCCA, yagabweho igitero n'abashyigikiye NUP bakamuhondagura bakamugira intere.

    Uyu mugabo bigaragara ko yakubiswe cyane, avuga ko yatabawe na Polisi, akemeza ko bariya bafana ba Bobi Wine bari bagamije kumwica.

    Aganira na ChimpReports dukesha iyi nkuru, yagize ati: 'Bari banyishe. Natekereje ko ngiye gupfa. Bakimbona barankurikiye batangira kunkubita ingumi n'imigeri. Biyamiriraga bavuga bati 'Mureke tumwice, mureke tumuteme!' Turambiwe Guverinoma yanyu, turashaka ko mwese mugenda. Abapolisi baje bihuta yemwe na mbere y'uko bagenzi bacu bahagera. Numvise urusaku rw'amasasu, hanyuma bamvana aho bampisha mu biro bya Polisi (byo hafi Aho).'

    Umuvugizi wa KCCA avuga ko ubwo yahuraga na ririya sanganya, yari mu mujyi rwagati aho yari yagiye kuganira n'abacuruzi ku mirimo y'Ubuyobozi bwa Kampala ireba isoko ryo mu mujyi.

    Avuga ko atazi impamvu abarwanashyaka ba NUP ari we batoranyije bakamuhondagura wenyine.

    Ati: 'Barambwiye bati wowe Kalumba tugiye kukwica.'

    Magingo aya ishyaka NUP ntacyo riratangaza kuri ruriya rugomo, gusa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aheruka kuburira abatavuga rumwe n'ubutegetsi ko abazagerageza kwishora mu rugomo mu gihe amatora yegereje, bazitabwaho n'imbaraga zidasanzwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/13/abafana-ba-bobi-wine-barashinjwa-gukubita-umuyobozi-ukomeye-muri-uganda-bakamugira-intere/

  • Menya ibintu bitandatu bitangaje cyane utari uzi k' ururimi rw' Igiswahiri #rwanda #RwOT

    Igiswahili ni rwo rurimi ruvugwa cyane muri Afurika, rufite abarenga miliyoni 140. Uru rurimi ruzwi kandi nka Kiswahili, ni ururimi rwa Bantu rukekwa ko rwaturutse mu zindi ndimi, cyane cyane indimi zitavuka muri Afurika nk'icyarabu n'Igiporutugali, nyuma y'amateka y'imibanire n'imikoranire n'abavuga izo ndimi b'iburasirazuba.

    Ni ururimi rukoreshwa mu karere k'ibiyaga bigari bya Afurika ndetse no mu bindi bice byo mu burasirazuba no mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Afurika, harimo Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Mozambique, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

    Kugeza ubu, Igiswahili ni ururimi rw'igihugu mu bihugu bine, aribyo Tanzania, Uganda, Kenya, na DRC. Shikomor, ururimi rwemewe muri Comoros kandi ruvugwa muri Mayotte (Shimaore), narwo rufitanye isano n'igiswahili.

    Igiswahili, bitandukanye nizindi ndimi nyafurika, nta tone rugira, ibi bikaba bituma igiswahili kiba ururimi rworoshyecyane kwiga. Cwandikwa kandi mu nyuguti z'ikilatini.

    Ibi akaba ari ibintu bitandatu bitangaje byerekeranye n'igiswahili ugomba kumenya.

    Imvugo zitandukanye z'Igiswahiri

    Igiswahili, kimwe n'indimi nyinshi nyafurika, gifite imvugo zitandukanye, ariko igishimishije nuko hari igiswahili imvugo zacyo zimwe zitandukanye kuburyo abandi bavuga Igiswahili badashobora kumenya nubwo bashobora kuba baba mu gihugu kimwe.

    Imiterere yihariye y'uru rurimi muri Uganda

    Igiswahili ni ururimi rwemewe muri Uganda ariko hanze y'umurwa mukuru Kampala, ururimi ntiruvugwa cyane kuko rutera amarangamutima yihariye kandi ateye ubwoba ku baturage.

    Muri Uganda, Igiswahili gifitanye isano n'ubutegetsi bw'igitugu bwa Idi Amin kuko yahatiye Igiswahiri kuba ururimi rwemewe rw'igihugu, bityo kwangwa n'Abagande benshi.

    Igiswahiri gikora mugihe cyacyo

    Mu mico myinshi, isaha, n'umunsi, bitangira saa sita z'ijoro ariko ntabwo ariko biri mu giswahili. Umunsi wabo utangira saa kumi n'ebyiri cyangwa saa moya za mugitondo kandi ibi byasobanuwe nk'inkurikizi z'aho ibihugu bivuga uru rurimi bihereye.

    Ahanini, igihe gipimwa kuva izuba rirashe kugeza izuba rirenze. Uku guhuza bibera icyarimwe mu bihugu byose aho Igiswahili kivugwa muri Afurika.

    Igitangaje nuko Abanya-Ethiopia bakunze gukoresha isaha yo mu giswahili nubwo atari igihugu kivuga Igiswahili.

    Biroroshye kugisoma

    Turabizi ko Igiswahili cyoroshye kukiga kuko nta tone kigira. Ariko nanone, biroroshye kugisoma kuko amagambo yacyo avugwa uko yanditswe, kimwe no mu kilatini.

    Igiswahili ntabwo ari ururimi rwa kera

    Inyandiko ya mbere yanditswe mu giswahili yanditswe mu 1711. Yari amabaruwa yandikiwe mu karere ka Kilwa. Aya mabaruwa yandikiwe abaturage b'Abaporutugali bo muri Mozambique n'abandi bafatanyabikorwa baho. Kugeza ubu, ibisigazwa by'izo nyandiko bibitswe mu bubiko bw'amateka i Goa mu Buhinde.

    Igiswahili huzuyemo imvugo n'imigani

    Igiswahili kizwihokubamo imvugo n'imigani bifata ishusho ya Mathali. Methali ni igoragozwa ry'magambo, guhuza injyana y'amagambo kandi ibyo ni biintu byiganje cyane mu rurimi rw'igiswahiri. Abaraperi n'abaririmbyi bo mu bihugi bivuga igiswahili bakunze gukoresha methali mu muziki wabo.

    Urugero ni nka: 'Wapiganapo tembo wawili ziumiazo nyasi.' bishatse gusobanura ko 'Iyo inzovu ebyiri zirwana ni ibyatsi bihakomerekera.' Ubusobanuro bw'ibi bukaba: 'Iyo abakire n'ibikomerezwa bahanganye hagati yabo ni abanyantege nke n'abadafite ubushobozi bahagwa.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/13/menya-ibintu-bitandatu-bitangaje-cyane-utari-uzi-k-ururimi-rw-igiswahiri/

  • Nyuma yiminsi 4 yubukwe bwabo umugabo n' umugore we barohamye ubwo barimo kugirira ibihe byiza ku musenyi #rwanda #RwOT

    Icyatangiye nk'urugendo rwiza rw'ubukwe ku bashakanye bo mu mujyi wa New York byarangiye mu marira kubw'imiryango yabo n'inshuti nyuma yuko barohamye bakitaba Imana ubwo bari mu kwezi kwa buki.

    Mohammad Malik na Noor Shah bavuze ngo 'Ndabyemeye' na 'Ndabikora' mu bukwe bwa gakondo ariko ubuzima bwabo bwagarukiye mu kwezi kwa buki nyuma y'iminsi ine gusa nyuma yo gusezerana no mugihe cyiza cyane mu buzima bwabo.

    Nk'uko abantu babitangaza, aba bakunzi bombi baseseranye ku ya 24 Ukwakira 2020, ariko mu buryo buteye agahinda batwawe n'umuhengeri w'amazi yo ku nyanja ubwo barimo kugira ibihe byiza ku musenyi mu kwezi kwa buki.

    Se w'umukwe, Maqbool Malik, yavuze ko abashyingiranywe barimo koga mu mazi maremare igihe umuhengeri  wabatwaraga hafi ya Como Parrot Cay.

    Maqbool yatangaje ko abo bashakanye bakuwe mu mazi n'abatangabuhamya bari hafi aho bakoze CPR ariko ntibashobora kubagarurira ubuzima.

    Ati: 'Ni igihombo gikomeye. Ibi n'ibintu bitangaje kandi birenze ukwemera. Ni amahano atabaho mu gihe ugomba gushyingura abana babiri kugira ngo baruhukire hamwe.'

    Umukwe w'imyaka 35 yari umunyamategeko mu kigo cya Olshan Frome Wolosky mu mujyi wa New York mu gihe umugeni w'imyaka 29 yakoraga akazi k'ubuganga  q'inzobere mu kubaga muri NYU Langone Health


    Nk'uko amakuru abitangaza, abo bashakanye bari bizeye ko umunsi umwe bazafungura ibitaro muri Pakisitani.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/13/nyuma-yiminsi-4-yubukwe-bwabo-umugabo-n-umugore-we-barohamye-ubwo-barimo-kugirira-ibihe-byiza-ku-musenyi/

  • By 2030, Battery Electric Vehicles Will Be Less Reliant on Lightweighting, According to Lux Research #rwanda #RwOT

     

    Increasing battery pack energy densities holds the key to future vehicle design


    BOSTON, M.A., 
    NOVEMBER 12, 2020: Battery electric vehicles (BEVs) are poised to be the future of the auto industry. Looking toward the future of BEVs, a new report from Lux Research, 'Electric Vehicle Lightweighting 2030,' analyzes the future of vehicle lightweighting and necessary BEV success factors over the next decade.

    In the past, lightweighting — or purposely designing more lightweight cars specifically for fuel efficiency — has been a key tool for improving the fuel economy of internal combustion engine (ICE) vehicles. However, the transition from ICEs to BEVs changes both the goals and the design considerations around lightweighting. Anthony Schiavo, Senior Analyst at Lux, states, 'BEVs are overwhelmingly more efficient than ICE vehicles due to regenerative braking and more efficient motors and are increasingly outgrowing the issue of limited range. Materials companies need to start planning for a fully mature BEV space.'

    Lux predicts that battery pack energy densities will increase by roughly 15% over the next decade. This increased energy density can be used to either extend the range of a vehicle by keeping battery size the same or reduce cost by shrinking the size of the battery pack. In its analysis, Lux modeled both scenarios and calculated a lightweighting benchmark. Lux determined that in order for lightweighting to be a cost-effective solution against batteries by 2030, it will need to cost, on average, less than $5 per kilogram of weight saved.

    'This benchmark is not the only thing guiding lightweighting decisions,' cautions Schiavo. 'To find adoption, materials companies and manufacturers will need to find solutions that save on both weight and cost.'

    'We predict vehicle structure will be an opportunity for high-strength steel and aluminum, as they provide weight reductions at minimal cost,' Schiavo continues. 'Bumpers are expected to benefit from design advancements that utilize glass fiber, carbon fiber, and thermoplastics. Other material priorities, such as sustainability, durability, and end-of-life issues, however, will take priority over lightweighting by 2030.' Lux found that there's far more risk of disruption from improving energy storage technologies — which could substantially outstrip forecast improvements by 2030 — than there is from novel innovations in materials.

    29

    The post By 2030, Battery Electric Vehicles Will Be Less Reliant on Lightweighting, According to Lux Research appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/13/by-2030-battery-electric-vehicles-will-be-less-reliant-on-lightweighting-according-to-lux-research/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=by-2030-battery-electric-vehicles-will-be-less-reliant-on-lightweighting-according-to-lux-research