Blog

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ethiopia, akomoza ku mirwano iri kubera muri iki gihugu #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hashize iminsi Guverinoma ya Ethiopia ihangane na Leta ya Tigray, imwe mu zigize icyo gihugu.

    Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Demeke Mekonnen, yasabye ko habaho kugarura amahoro muri icyo gihugu mu buryo bwihuse.

    Perezida w’Intara ya Tigray aherutse gutangaza ingabo zayo zarashe ibisasu bya rokete ku kibuga cy’indege cyo muri Eritrea, ibi bikaba byarongereye ahabera imirwano muri aka karere.

    Perezida Debretsion Gebremichael yashinje ingabo za Leta ya Ethiopia kwifashisha icyo kibuga cy’indege mu kugaba ibitero kuri leta ya Tigray.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, we yahakanye ko ingabo za Leta zirimo gukorana n’iza Eritrea, avuga ko Ethiopia ifite ubushobozi burenze ubukenewe bwo kugera ku ntego z’iki gikorwa cya gisirikare yo ubwayo.

    Imirwano hagatiya y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray, imaze iminsi 15.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-intumwa-za-Ethiopia-akomoza-ku-mirwano-iri-kubera-muri-iki-gihugu

  • Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatanze inyandiko za nyuma zikubiyemo ibirego biregwa Rusesabagina nabo baregwana nyuma yibyagezweho n'iperereza hakaba hategere itariki y'iburanishwa. Ibi byemejwe n'umuvugizi w'umushinjacyaha mukuru Faustin Nkusi wavuzeko ibirego byashikirijwe urukiko rukuru. Faustin Nkusi yagize ati 'Aba bakekwaho ibyaha by'iterabwoba bazaburanishwa n'Urukiko rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka ruherereye I Nyanza'

    Abaregwa kandi bazaburanishirizwa hamwe na Rusesabagina harimo Felicien Nsanzubukire (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Jean-Chretien Ndagijimana umuhungu wa Laurent Ndagijimana uzwi nka Wilson Irategeka wari umugaba w'ingabo za MRCD/FLN naho Rusesabagina akuriye umutwe wa Politiki.

    Bose hamwe barashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, gushyigikira iterabwoba, gushyira abana mu gisirikari, gushimuta, gutwika, gushinga umutwe y'iterabwoba wa FLN ushinjwa ibitero mu Rwanda kandi ukaba warabyiyemereye, abantu benshi bagasigamo ubuzima. Mu mwaka wa 2018, abagera abaturage bagera ku icyenda bahasize ubuzima.
    Mu kwezi k'Ukwakira, Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yatangaje ko bahuje ibirego barega Rusesabagina ndetse n'ibiregwa abayobozi ba FLN cyane cyane abafatiwe ku rugamba mbere yuko boherezwa mu Rwanda. Yagize ati 'Iyo abaregwa baregwa ibyaha bimwe kandi byakorewe hamwe, ni umunyungu z'ubutabera guhuriza hamwe izo manza'
    Abaregwana na Rusesabagina batahutse mu bihe bitandukanye umwaka ushize, nyuma yahoo ingabo za Kongo FARDC zokeje umuriro umutwe wa FLN. Abenshi barishwe harimo na Wilson Irategeka wari umugaba w'ingabo.
    Ubushinjacyaha bwavuzeko buzahuza urubanza rw'abari abavugizi babiri ba FLN rukaba rugeze kure. Abo ni Callixte Nsabimana wiyise Sankara na Herman Nsengimana bari kuburanishwa n'Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.
    Rusesabagina ategerejwe mu rukiko ku wagatanu, tariki ya 20 Ugushyingo tariki ya 20 aho ategerejwe kuburana ku minsi 30 yahawe.
    Urubanza rwa Rusesabagina ruzahuza abari abanyapolitiki bakuriye FLN ndetse n'abasirikari bari ku rugamba mu mashyamba ya Kongo

    The post Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/paul-rusesabagina-yahurijwe-mu-rubanza-rumwe-na-bamwe-mu-ngabo-ze-zafatiwe-ku-rugamba-harimo-umuhungu-wa-wilson-irategeka/

  • RAB yamuritse ubwoko 6 bw’imbuto z’imyumbati, zinahabwa amazina y’Ikinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi
    Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi

    Amazina zahawe ni Nsizebashonje, Buryohe, Tebuka na Biseruka zerera amezi 12 muri rusange (iba yamaze kuba imigugu). Hari na Tegereza yera imyumbati myinshi ariko mu gihe cy’umwaka n’igice, ndetse na Gikungu.

    Kanani Vianney, umutubuzi w’imuto y’imyumbati wo mu Karere ka Ruhango wamuritse Gikungu, yavuze ko nubwo yari ifite utwumbati dutoya ugereranyije n’izindi, yo iramira uwayihinze kuko ku mezi atandatu gusa umuntu ashobora kuyisarura, ariko nanone ku mezi 12 na yo iba ari minini.

    Abatubuzi batanze amazina y
    Abatubuzi batanze amazina y’imbuto bamaze igihe batubura

    Ati “Nayise Gikungu kuko yaje mu gihe gikomeye, nta mbuto y’imyumbati iriho, nuko ituzahurira ubukungu. Ushobora kuyirya itetse itarinze kwinikwa, ariko nanone ushobora no kuyinika ikavamo ubugari”.

    Dr. Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati muri RAB, avuga ko Gikungu, Nsizebashonje, Biseruka na Tegereza zitanga ubugari ariko zikaba zishobora no kuribwa zikiva mu murima, Buryohe ikaribwa ikiva mu murima, naho Tebuka yo igatanga ubugari gusa.

    Izi mbuto zose zihinzwe neza zikanafumbirwa bikwiye, zitanga umusaruro uri hagati ya toni 30 na 40 kuri hegitari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko izi mbuto ari igisubizo ku cyifuzo cy’uko ubuhinzi bw’imyumbati bwagenda mu Rwanda.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (wa kabiri uturutse ibumoso), yashimye izi mbuto zakozweho ubushakashatsi kuko zitanga icyizere cyo guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati

    Agira ati “Mu Rwanda, imyumbati ihingwa kuri hegitari hafi ibihumbi 200, igatanga hafi toni miliyoni eshatu z’umusaruro. Ugereranyije turacyeza toni 14.5 kuri hegitari, mu gihe ahandi bageze hagati ya toni 20 na 25. Izi mbuto zakozweho ubushakashatsi ziraduha icyizere ko intego yo kweza byinshi ku butaka butoya twazayigeraho”.

    Minisitiri Ngabitsinze arasaba abahinzi kuzifashisha izi mbuto uko bikwiye, ku buryo ubutaka bafite (butiyongera) bwatanga umusaruro ufatika.

    Anifuza ko abashora imari mu gutunganya imyumbati bakwiyongera, kuko kugeza ubu muri rusange umusaruro w’imyumbati ugitunganywa mu buryo bwa kera (gakondo).


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rab-yamuritse-ubwoko-6-bw-imbuto-z-imyumbati-zinahabwa-amazina-y-ikinyarwanda

  • Grand Prix Chantal Biya: Team Rwanda Rolls For 95,9 Km Stage I #rwanda #RwOT

    At exactly 10AM central African time, TeamRwanda in a pool of ten professional cycling teams are getting flagged off to pedal a 95,9 Km-stage I of the prestigious 20th Grand Prix Chantal Biya race in Cameroon.

    The Rwandan flag will be illuminated to the entire world by Rnus Byiza Uhiriwe, Patrick Byukusenge, Moïse Mugisha and Didier Munyaneza led by former Tour du Rwanda champions Joseph Areruya and Samuel Mugisha.

    The organizer Cameroon Cycling Federation (FECACYCLISME), has programmed this the race with a closed circuit in the city of Douala (spanning 95.9km).

    Team Rwanda Head Coach Felix Sempoma earlier said, ''We're a good team with some experience and young energetic riders. We prepared well,' he said, adding that he was optimistic about putting up a good fight.

    Second stage

    This will take place along the Akonolinga-Abong-Mbang highway (139.5km),

    Third Stage

    For this is set from Yaounde to Ebolowa (Nkolandom) (167km).

    Fourth stage

    Riders will pedal from Zoétélé town-Nkwang-Meyomessala (116.4km)

    Stage 5

    As the last lap, it will see riders pedaling along the Sangmelima-Yaounde highway (166km).

    Source : https://taarifa.rw/grand-prix-chantal-biya-team-rwanda-rolls-for-959-km-stage-i/

  • Kubisobanura aka kanya biragoye – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuga ko nyuma yo kunganya na Cape Verde i Kigali kubisobanura bigoye kuko bagiye gukina uyu mukino bazi ko nibawutsinda barara ku mwanya wa 2 ariko bikaba byaje kubangira.

    Ku munsi w’ejo Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Cape Verde 0-0 mu mukino w’umunsi wa 5 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino abizi neza ko kuwutsinda ari buve ku mwanya wa nyuma n’inota 1 agafata umwanya wa 2 n’amanota 4 yari kuba anganya na Mozambique, ni mu gihe Cape Verde yo yari kuguma ku manota 3, Cameroun ifite 10.

    Ntabwo byaje gukundira Mashami Vincent n’abasore be kuko iminota 90 yose yarangiye nta ntsinzi babonye ahubwo banganya 0-0.

    Nyuma y’uyu mukino Mashami yavuze ko na we ubwe atabona uko abisobanura kuko bagiye gukina uyu mukino babizi neza ko kuwutsinda hari aho bibakura n’aho bibageza.

    Ati'ikijyanye n’imibare twari twabikoze byose, abakinnyi bari babizi ko amanota 4 ari buturaze ku mwanya wa 2, ngira ngo rero kubisobanura aka kanya biragoye, aho twari turi ni habi ariko aho twari tugiye kurara dutsinze uyu mukino hari kuba ari heza cyane ku buryo hari kutwibagiza iminsi yose yashize, umupira ni uko upanga ibi n’ikibuga gipanga ibyacyo.'

    Yakomeje avuga ko amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika asa nayagabanutse ariko bari bukomeze kwitegura imikino 2 uwa Mozambique na Cameroun basigaje.

    Ati'turakomeza kwitegura, dusigaje umukino wa Mozambique Kigali na Cameroun hanze, wenda mu rugo birashoboka cyane ko twakwitwara neza wenda tukareba uko itsinda rizarangira tugiye gukina umukino wacu wa nyuma muri Cameroun yo yamaze kubona itike yayo.'

    Imikino u Rwanda rusigaje harimo uwo ruzakiramo Mozambique ku wa 22 Werurwe 2021 i Kigali ndetse n’uwo ruzasuramo Cameroun tariki ya 30 Werurwe muri Caeroun.

    Mashami Vincent ngo imibare bari bayifite ariko biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubisobanura-aka-kanya-biragoye-mashami-vincent

  • Perezida Kagame arasaba ko amahoro yagaruka muri Ethiopia mu buryo bwihuse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hashize iminsi Guverinoma ya Ethiopia ihangane na Leta ya Tigray, imwe mu zigize icyo gihugu.

    Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Demeke Mekonnen, yasabye ko habaho kugarura amahoro muri icyo gihugu mu buryo bwihuse.

    Perezida w’Intara ya Tigray aherutse gutangaza ingabo zayo zarashe ibisasu bya rokete ku kibuga cy’indege cyo muri Eritrea, ibi bikaba byarongereye ahabera imirwano muri aka karere.

    Perezida Debretsion Gebremichael yashinje ingabo za Leta ya Ethiopia kwifashisha icyo kibuga cy’indege mu kugaba ibitero kuri leta ya Tigray.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, we yahakanye ko ingabo za Leta zirimo gukorana n’iza Eritrea, avuga ko Ethiopia ifite ubushobozi burenze ubukenewe bwo kugera ku ntego z’iki gikorwa cya gisirikare yo ubwayo.

    Imirwano hagatiya y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray, imaze iminsi 15.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-arasaba-ko-amahoro-yagaruka-muri-ethiopia-mu-buryo-bwihuse

  • Ingabo za Ethiopia zikomeje imirwano ubu zikaba zerekeje ku murwa mukuru wa Tigray #rwanda #RwOT

    Ethiopia ivuga ko ingabo zayo zigaruriye ahantu hanini mu leta ya Tigray iri mu majyaruguru y'igihugu ndetse ko ubu zirimo kwerekeza ku murwa mukuru Mekelle w'iyo leta.

    Ingabo za leta ya Tigray zigometse ku butegetsi bwa Ethiopia zivuga ko ubu zirimo kurwana ku wundi mujyi wa Alamata wo muri iyo leta.

    Impunzi ziva muri ako karere zikomeje kwisuka mu gihugu cya Sudan baturanye, zitanga ubuhamya bw'ibintu biteye ubwoba zasize inyuma birimo nk'imirambo yacitseho ibice bimwe by'umubiri kubera ibisasu.

    Hari n'izivuga ukuntu abantu barimo kwicwa bacagaguwemo ibice. Benshi bamaze guta ingo zabo muri leta ya Tigray, mu gihe hashize igihe kitagera ku byumweru bibiri imirwano itangiye.

    BBC ivuga ko ukuriye guhuza ibikorwa mu ishami rya ONU/UN ry'ubutabazi bwihuse , witwa Mark Lowcock yavuze ko abo bantu bafite ikibazo cy'ibirirwa bidahagije n'ibura ry'ibitoro.yakomeje avuga ko kuba itumanaho ryarahagaritswe muri ako karere bituma iryo shami rya ONU rinagorwa no kuhageza imfashanyo. Ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) ryaburiye ko ko hashobora kuba akaga gatuma abantu bo muri ako karere kose bacyenera imfashanyo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/18/ingabo-za-ethiopia-zikomeje-imirwano-ubu-zikaba-zerekeje-ku-murwa-mukuru-wa-tigray/

  • Prezida Trump yirukanye umukozi wa komisiyo y'amatora wamuvuguruje #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump w'Amerika ku wa Kabiri tariki ya 17 2020, yirukanye umukozi wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe amatora wamuvuguruje ku byo yavuze ko habayeho uburiganya mu matora ya perezida.

    Bwana Trump yavuze ko yashoje kontaro ya Chris Krebs wo mu kigo cyo kurinda umutekano wo kuri internet w'ibikorwa by'amatora (CISA) kubera amagambo atari ukuri byo ku rwego rwo hejuru ajyanye n'uko amatora yakozwe.

    Bwana Trump yanze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora ya perezida yo ku itariki ya 3 y'uku kwezi kwa 11, avuga ko — nta gihamya atanze — yabayemo uburiganya 'bwinshi'.

    Abategetsi bashinzwe amatora batangaje ko ayo matora ari yo 'ya mbere yaranzwemo umutekano mwinshi cyane' mu mateka y'Amerika.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yirukanye Mark Esper wari umunyamabanga w'ibiro by'ingabo by'Amerika, mu gihe hari amakuru yuko yashidikanyaga niba ari umuyoboke we.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko I Washington DC harimo guhwihwiswa ko mbere yuko Bwana Trump ava ku butegetsi mu kwezi kwa mbere, ashobora kwirukana na Madamu Gina Haspel ukuriye ikigo cy'ubutasi bwo hanze y'Amerika (CIA) na Christopher Wray ukuriye ikigo cy'ubutasi bw'imbere mu gihugu (FBI). Cyo kimwe n'abandi benshi birukanwe na Bwana Trump, Bwana Krebs yamenye ko yirukanwe ubwo ejo ku wa kabiri yabonaga ubutumwa bwo kuri Twitter bwa Perezida Trump bumwirukana, nkuko umuntu uri hafi ye yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Ariko nyuma yo kwirukanwa, uyu wahoze ari mu bakuru b'ikigo cy'ikoranabuhanga cya Microsoft yagaragaye nk'uticuza ibyo yakoze mu kazi ke. Yavuze ko atewe ishema n'akazi yakoze. Ati: 'Twagakoze mu buryo bukwiye…

    Yari yarayoboye icyo kigo cy'umutekano w'amatora wo kuri internet kuva cyashingwa mu myaka ibiri ishize, nyuma y'ibirego byuko Uburusiya bwivanze mu matora ya perezida w'Amerika yo mu 2016 bugamije kugena uyatsinda. Mu kurinda ko amatora yakwibasirwa n'ibitero byo kuri mudasobwa, ikigo CISA gikorana n'abakozi bashinzwe amatora bo ku rwego rwa leta n'abo mu nzego z'ibanze ndetse na kompanyi zitari iza leta zitanga ikoranabuhanga rikoreshwa mu matora.

    Icyo kigo kinagenzura uburyo ibarura ry'amajwi rikorwamo ndetse n'ibijyanye n'umuriro w'amashanyarazi ukoreshwa muri ibyo bikorwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/18/prezida-trump-yirukanye-umukozi-wa-komisiyo-yamatora-wamuvuguruje/

  • RDC: Ubushyamirane hagati y’ishyaka rya Tshisekedi n’irya Kabila bukomeje gufata indi ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu bushyamirane bushingiye ku kuba abarwanashyaka ba CACH ya Tshisekedi bashaka gushyira iherezo ku masezerano yo kwishyira hamwe no gukorana na FCC ya Kabila.

    Abashyigikiye Tshisekedi bavuga ko abo ku ruhande rwa Kabila badatuma Guverinoma y’ubumwe ikorera mu mahoro no mu mutuzo. Baherutse gutanga urugero rwa Minisitiri w’Imari José Sele Yalaghuli, wo muri FCC bamushinja kuba atambamira imishinga myinshi ya Félix Tshisekedi, Minisitiri Yalaghuli ariko we akabihakana.

    Marcellin Bilomba, umujyanama w’ibanze wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ubukungu, na we aherutse gushinja Yalaghuli ko mu mwanya wo guhemba abakozi ba Leta yahisemo gukoresha imishahara yabo mu kwishyura abakorana n’abo ku ruhande rwa Kabila mu mishinga yabo bwite.

    Ni mu gihe José Sele Yalaghuli we ahakana ibi birego avuga ko imishahara y’abakozi ba Leta yitabwaho uretse gusa mu gihe habayeho ibindi byihutirwa, ariko ko hari itavogerwa kuko abahembwa ku ikubitiro ari abasirikare, hagakurikiraho abapolisi, abarimu hanyuma abaganga.

    Bivugwa ko uyu mwuka mubi umaze igihe ushingiye ku masezerano atubahirizwa Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumuha ubutegetsi muri 2019.

    Aya masezerano avuga ko mu gihe haba hagiye gufatwa ibyemezo bikomeye, impande zombi zigomba kuganira zikabyemeranyaho, ariko ngo Tshisekedi n’ihuriro rye bashaka gukora ibintu mu buryo bwabo, mu gihe uruhande rwa Tshisekedi na rwo rushinja urwa Kabila kwivanga, dore ko FCC ya Kabila ifite imbaraga mu nzego nyinshi zikomeye.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/RDC-Ubushyamirane-hagati-y-ishyaka-rya-Tshisekedi-n-irya-Kabila-bukomeje-gufata-indi-ntera