Blog

  • Abarenga 600 basanzwemo kanseri y'ibere mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ku wa 21 Werurwe 2025, mu gikorwa cyo gusuzuma abagore n'abakobwa kanseri y'ibere, hagamijwe kumenya uko bahagaze ndetse n'abasanganywe ibimenyetso bagakurikiranwa hakiri kare.

    Hagenimana yavuze ko kanseri ari indwara igoye kuyirinda, ndetse ko itinda kugaragaza ibimenyetso ari yo mpamvu impinduka zose zaza ku ibere umuntu akwiye kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha.

    Avuga ko kanseri y'ibere iyo imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira, ariko iyo umuntu atinze kuyivuza aba atakibashije kuvurwa ngo akire.

    Hagenimana agaragaza ko uko imyaka igenda ishira ari ko imibare y'abarwara iyi ndwara igenda izamuka, aho mu 2023 habonetse abarwayi bayo 617 na ho mu 2024 haboneka 639.

    Yavuze ko iki gikorwa bafatanyijemo na Access Bank Rwanda Plc, kiri mu bukangurambaga buri gukorwa na RBC, bugamije gusobanurira Abanyarwanda kanseri ndetse no kubakangurira kwisuzumisha hakiri kare.

    Yagize ati 'Ni ubufatanye na Access Bank bugamije gushishikariza abantu kugira ubumenyi kuri kanseri y'ibere, tukabasuzuma. Dufite abaganga bari kubasuzuma, kugira ngo abo tuyibonamo tubahe ubuvuzi bukwiye.'

    Umuyobozi ushinzwe kumekanisha ibikorwa n'Itumanaho muri Access Bank, Kelly Sesonga, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa mu kwezi kwahariwe umugore kugira ngo bishimire iterambere rye ariko banabungabunga ubuzima bwe.

    Yagize ati 'Intego yacu ni gufasha Abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakiliya bacu kumenya uko bahagaze no kubakangurira kwita ku buzima bwabo.'

    Imibare y'Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.

    Mbere yo gusuzuma abagore babanzaga kuganirizwa kuri kanseri y’ibere

    Marc Hagenimana ukora mu ishami rya RBC rishinzwe kurwanya kanseri yavuze ko ari ngombwa ko abantu bisuzumisha kenshi indwara ya kanseri y’ibere kuko itinda kugaragaza ibimenyetso

    Ku bufatanye bwa RBC na Access Bank abagore batandukanye basuzumwe kanseri y’ibere

    Abitabiriye bose basobanuriwe kanseri y’ibere ndetse baranasuzumwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-600-basanzwemo-kanseri-y-ibere-mu-2024

  • Kaminuza zasabwe gushyiraho integanyanyigisho zisubiza ibibazo bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga iri guhuza kaminuza zo muri Afurika yiswe THE African Universities Summit, igamije kwigira hamwe uko zagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

    Prof. Didas Muganga yavuze ko mu rwego rwo kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya Afurika, kaminuza zigomba gutegura integanyanyigisho ihamye isubiza ibibazo ibihugu bya Afurika bifite.

    Ati 'Ni ukwisuzuma tukareba ubu, uko twashyigikira iryo terambere birenze ku cyerekezo 2030. Harimo gutegura integanyanyigisho zacu zishaka gusubiza ibibazo twe tubona muri Afurika.'

    Yakomeje ati 'Ubundi ikibazo cyose nyafurika utekereza ko uri gusubiza ntabwo kiba gitandukanye n'ahandi. Tugomba kumenya ngo Afurika iragana he? Ese iterambere twifuza ryagerwaho rite?'

    Yemeje ko kimwe mu bizafasha mu kugera ku cyerekezo cy'iterambere ryifuzwa, hagomba kongerwa umubare w'abagera muri kaminuza ariko hakanarebwa ku kunoza ubumenyi bahabwa.

    Ati 'Ni ukwagura umubare w'abagera muri za kaminuza ariko no kwagura ubumenyi babona uko bungana. Ntiturebe gusa ngo twagize imibare myinshi ahubwo tukarebera hamwe ubumenyi bafite, uburyo bakora ubushakashatsi ndetse n'uburyo kaminuza n'ibihugu bishora muri ubwo bushakashatsi kugira ngo tugere kuri iryo terambere ryifuzwa.'

    Yagaragaje kandi ko kaminuza zikwiye gushyira imbaraga mu kugena icyerekezo yifuza kugeramo ndetse no gushaka abafatanyabikorwa n'imikoranire n'izindi kaminuza hagamijwe kugera ku iterambere.

    Ati 'Kaminuza ikwiye kuba yamaze gusuzuma ikareba ibikenewe kugira ngo rya terambere ryifuzwa rigerweho, ku buryo niba ribonye n'uwo mufatanyabikorwa, aze ariko asange ifite icyerekezo cy'icyo ishaka kugeraho.'

    Kaminuza y'u Rwanda iheruka kuza ku mwanya wa Gatandatu muri Kaminuza zo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ibintu bishimangira ko ikomeje kwerekeza aheza bijyanye n'ireme ry'uburezi itanga ndetse n'ubushakashatsi buzana impinduka ikora mu ngeri zinyuranye.

    Prof. Muganga yagaragaje ko kaminuza ayoboye ishyize imbere gahunda yo kongera umubare w'abarimu bafite impamyabumenyi y'ikirenga mu masomo atandukanye.

    Yatangaje ko kuri ubu hari abantu barenga 500 biyandikishije kwiga muri kaminuza bifuza kubona impamyabumenyi y'ikirenga bigiye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Ubu tugiye kubona Abanyarwanda benshi bafite ubumenyi buhambaye, yenda batashoboraga kubona kubera ikiguzi cyo kujya hanze, gusiga ingo zabo bajya mu mahanga, inshingano zindi bafite cyane ko hari n'abari mu kazi ariko turi kongera imibare yabo.”

    Yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere kidafite abantu b'abashakashatsi bashoboye, bityo ko uko guharanira kongera umubare w'abagana za kaminuza bigomba kujyana no kububakira ubushobozi.

    Prof Didas Muganga uyobora Kaminuza y'u Rwanda yasabye ko kaminuza zinoza integanyagisho zikanongera umubare w'abazigana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-didas-muganga-uyobora-kaminuza-y-u-rwanda-yasabye-ko-kaminuza-zinoza

  • Munyangaju Mimosa yashyikirije Umwami wa Luxembourg impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ni bwo Amb. Munyangaju Aurore Mimosa yakiriwe n'Umwami Henri Albert Gabriel Félix Marie Guillaume.

    Ifungurwa rya Ambasade ya mbere y'u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg ni intambwe nshya ishimangira umubano w'igihe kirekire hagati y'ibihugu byombi.

    Iyi Ambasade izibanda ku guteza imbere umubano w'ibihugu byombi mu bijyanye n'ubucuruzi n'iterambere.

    Mu myaka yashize, u Rwanda rwahagararirwaga mu Mujyi wa Luxembourg binyuze muri Ambasade yarwo y'i Bruxelles mu Bubiligi.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Village Urugwiro, ni yo yemeje Munyangaju Aurore Mimosa nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Luxembourg.

    Amb. Munyangaju yabaye Minisiteri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019, kugeza mu Ukwakira 2024.

    Mbere y'uko yinjira muri Guverinoma, Amb. Munyangaju yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye n'amabanki, ubucuruzi n'ubwishingizi mu bigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda n'ibyo ku rwego rwa Afurika.

    Amb. Munyangaju Aurore Mimosa yashyikirije Umwami Henri impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Luxembourg

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-munyangaju-aurore-mimosa-yatanze-impapuro-zo-guhagararira-u-rwanda-muri

  • Umuforomo akurikiranyweho kwica abarwayi 9 ku… – #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha ikinyamakuru The Jerusalem Post ivuga ko, uyu mugabo w’imyaka 44, utaratangazwa izina, bivugwa ko yagerageje kwica abandi barwayi 34 hagati yUkuboza 2023 na Gicurasi 2024. 

    Abashinjacyaha bavuga ko uyu muforomo yateraga abahohotewe urugero rwinshi rw'imiti igabanya ububabare mu cyumba cya palliative mu butaro bya Rhein-Maas Klinikum i Wurselen mu burengerazuba bw'Ubudage.

    Abashinjacyaha bakomeje iperereza kuri iki kirego, bakaba bizeza ko bazabona ibindi bimenyetso bihagije bishinja uyu mugabo mu rwego rwo gushakira ubutabera ba nyakwigendera. 

    Ni mu gihe urubanza ruteganyijwe mu rukiko rw'akarere ka Aachen rukaba ruzatangira ku ya 24 Werurwe, abashinjacyaha bavuga ko ruzaba ari urubanza rukomeye rw'ubwicanyi rutigeze ruburanishwa na rimwe mu gihugu. 

    Umushinjacyaha mukuru yabisobanuye agira ati: “Uyu muforomo yashakaga kugira amasaha menshi y’akaruhuko, atuje, kandi adafite abarwayi bo kwitaho maze ahitamo kwica abahari kugira ngo yigabanyirize umutwaro wo kubavura.” Urukiko ruzabwirwa uburyo uyu muforomo yakoze ubwicanyi bwe.

    Bivugwa ko ibi bamenyekanye ubwo abayobozi b’ibitaro batangiraga kubona ubwiyongere bw’impfu zidasobanutse, maze bahamagara abapolisi ari n’abo baje gukora isuzuma r’imirambo maze bagasanga abo barwayi barahawe imiti myinshi irengeje urugero.

    Uyu muforomo yatawe muri yombi muri Nyakanga 2024 nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu kwiyongera kw’impfu zidasanzwe mu gihe yabaga yaraye izamu, kandi kuva icyo gihe akaba afunzwe, ategereje umwanzuro w’urukiko. 

    Uru rubanza rufite aho ruhuriye n'urubanza rwo muri 2024 rw'umuganga wo muri Berlin, Johannes M. ushinjwa kwica abarwayi 10 akanagambirira kwica abandi bagera kuri 50 agamije kwishimisha no kwiyorohereza akazi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153639/umuforomo-akurikiranyweho-kwica-abarwayi-9-no-kugambirira-kwica-abandi-benshi-kugira-ngo-a-153639.html

  • Nta deni dufitiye BK Arena Shalom Choir yas… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo gikomeye bise “Shalom Worship Experience”, kizaba mu minsi ibiri kuwa 22-23 Werurwe 2025. Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge, kikazaba kirimo Korali Hoziana isanzwe ari ho ikorera umurimo w’Imana. Iyi ni korali ikunzwe cyane kubera indirimbo zitandukanye zirimo ‘Dufite Ibihamya,’ ‘Gitare,’ ‘Tugumane’ n'izindi nyinshi.

    Hazaba harimo na Korali Shiloh yo mu Karere ka Musanze, na yo ikunzwe cyane kubera ubuhanga bwayo mu miririmbire, ikaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umutima,’ ‘Ntukazime,’ ‘Ijambo ry'Umusaraba’ n'izindi.

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, uzwi mu ndirimbo zihumuriza benshi nka ‘Ni Muri Yesu,’ ‘Yanyuzeho,’ ‘Ibyo Ntunze’ ndetse n'izindi zaruhuye imitima y'abantu, na we azataramira abazitabira iki gitaramo. 

    Iki gitaramo kizatangira kuwa Gatandatu guhera saa 14:00, mu gihe ku Cyumweru kizatangira saa 08:00.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, umuyobozi wa Korali Shalom, Rukundo Jean Luc, yashimangiye ko iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwegerana n'Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.

    Ati: 'Ni uburyo twahisemo bwo kuramya Imana, bityo twifuza ko umuntu wese uzaza muri uko kuramya azabasha kwihuza n'Imana bitewe n'ivugabutumwa rizaba rihari.'

    Yasobanuye impamvu bahisemo kujyana igitaramo cyabo mu rusengero aho kukijyana ahandi hantu hakomeye nyuma yo kuzuza BK Arena, ntaho ihuriye n’amakuru avuga ko benshi mu bakorera ibitaramo muri BK Arena basigara basigara n’amadeni bitewe n’uko iyi nyubako ihenze cyane.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda yabajije niba Shalom Choir yaba ijyanye igitaramo mu rusengero kubera kunanirwa kongera gutaramira muri BK Arena. Jean Luc Rukundo yabishyizeho umucyo, ati: “Nta mwenda Korali Shalom dufitiye BK Arena.” 

    N’undi muntu wese twakoranye muri ‘Shalom Gospel Festival’ nta muntu dufitanye na we umwenda. Gusa ikiriho cyo, ni ahantu hahenze ariko twagiyeyo dufashijwe namwe n’abaterankunga bigenda neza cyane.”

    Asobanura impamvu hatagarutse Shalom Gospel Festival hakaza Shalom Worship Experience, Rukundo yasobanuye ko biri mu murongo w’ubusabe bwa ADEPR Nyarugenge basanzwe bakoreraho umurimo, bwo gufatanya n’ubuyobozi bw’itorero kongera ububyutse bw’Abakristo. 

    Yagize ati: “Uyu mwaka wari uwo kongera kugarura Shalom Gospel Festival. Ariko nyuma yo kwicarana n’ubuyobozi bw’Itorero ari bwo bureberera Korali Shalom kurenza twebwe abayobozi ba korali, hari hariho gahunda y’ububyutse mu itorero ryacu rya ADEPR. Kuko tumaze imyaka 7 cyangwa 8 tudakorera igitaramo ku rusengero iwacu kuko twari dufite gahunda yo gusanga abantu ahantu bari.”

    Yakomeje agira ati: “Twifuza ko ikirere cy’u Rwanda tariki 22-23 kizaba cyafashwe n’ubutumwa bwiza.”

    Ubuyobozi bwa Shalom Choir bwasobanuye ko icy’ingenzi atari ugukorera igitaramo ahantu hahenze cyane ko atari korali ‘yo mu birere’ ahubwo ari nk’izindi zose, ikorera Yesu binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza. 

    Baragira bati: “Imana yatumye tujya muri BK Arena yatuma tujya muri Stade Amahoro, ariko yatuma tujya i Nyabihu, yatuma tujya i Nyaruguru, yatuma tujya ahantu hose.”

    Mu bitabiriye iki kiganiro n'itangazamakuru harimo umuyobozi wa Korali Hoziana, waje ayihagarariye, ndetse na Bosco Nshuti, uzataramira abazitabira igitaramo. Bombi bagarutse ku bihe byiza bizaranga iki gitaramo bijanye n’uko imyiteguro igeze ku kigero gishimishije, bavuga ko abazagira amahirwe yo kukitabira bazegera Imana byimbitse, kuko kuri iyi nshuro bitazaba ari igitaramo gisanzwe nk’uko bisanzwe bigenda.

    Shalom choir ikunzwe mu ndirimbo “Abami n’Abategetsi”, “Nyabihanga”, “Uravuga Bikaba” n’izindi. Yaherukaga gukora igitaramo ubwo yataramiraga muri BK Arena mu gitaramo bari bise ‘Shalom Gospel Festival.’

    Ni igitaramo cyubakiye ku ivugabutumwa no gufasha abantu gusabana n'Imana, kikaba kiri mu byavuzwe cyane mbere y'uko kiba, ahanini biturutse ku buhangange bwa Shalom Choir no kuba barahuje imbaraga na Israel Mbonyi.

    Bakoze iki gitaramo cy'amasaha arenga atanu ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023. Iki gitaramo cyasize Shalom Choir ibaye korali ya mbere yabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, ibi byatumye abantu barenga 1000 basubirayo ntibareba iki gitaramo.

    Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n’ijambo ry’Imana rivuga ngo “Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, N’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye”. (Zaburi 59:17)

    Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

    Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y’amavuko. Yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu mwaka 1990, ni bwo Shalom choir yaje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy’abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom choir. 

    Iyi korali yahise izamukana imbaduko mu murimo w’Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate dore ko abagiye inama, Imana ibasanga.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, Shalom Choir nayo yagizweho ingaruka nyinshi nk’uko mu gihugu hose nta kanyamuneza kaharangwaga n’ibyishimo. 

    Nyamara n’ubwo baciye muri byinshi, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka kugira ngo agahinda katabatwara bakibagirwa gukorera Imana kandi ariyo igena byose imenya ikiri imbere umuntu atazi.

    Nyuma yo guca muri ibyo bihe bitoroshye, bongeye gukora Album ariko nanone ntibayigurisha kuko bumvaga iri ku rwego rwo hasi bitewe n’umwimerere bashakaga muri album yabo.

    Nyamara n’ubwo batakoze album, bakoze indirimbo nyinshi zo kuvuga no kwamamaza imirimo y’Imana harimo indirimbo nka; ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’, 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi.

    Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

    Bitari ukuririmbira abantu gusa, Shalom Choir ijya ikora ibikorwa by’urukundo bagafasha abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira ijambo ry’Imana gusa.

    Shalom Choir yahuye n’ibigusha, ibisitaza n’ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko kubera umuhamagaro n’umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro.

    Muri uwo mujyo wo gukorera Imana no kuvuga ubutumwa bwiza, Shalom Choir irimo gutegura igitaramo gikomeye yise 'Shalom Worship Experience,' kizamara iminsi ibiri gihembura imitima y'ubwoko bw'Imana, aho kizaba kuwa 22-23 Werurwe 2025. 

    Korali Shalom Choir bagiye guhembura imitima y’Abanyarwanda mu gitaramo cy’iminsi ibiri

    Umuyobozi wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc yatangaje ko bahisemo kujya gutaramira mu rusengero ku bwa gahunda ya ADEPR Nyarugenge aho bakorera umurimo w’Imana


    Bosco Nshuti n’andi makorali azifatanya na Shalom Choir, bose biteguye gufasha abazitabira ‘Shalom Worship Experience’ guhembuka no kurushaho gusabana n’Imana


    Shalom Choir bagiye gukora igitaramo gikomeye bise Shalom Worship Experience

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153741/nta-deni-dufitiye-bk-arena-shalom-choir-yasobanuye-impamvu-yajyanye-igitaramo-cyayo-mu-rus-153741.html

  • Cyusa Ibrahim yasohoye Inkotanyi Turaganje,… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, mu gihe uyu muhanzi ari gukora kuri Album ye ya Kabiri yise 'Muwumwamata' yatuye Nyirakuru wabaye ikiraro cyo kwinjira mu muziki kwe, ndetse agakomeza kumuba hafi. 

    Cyusa asobanura iyi ndirimbo nk'idasanzwe, kuko yavuye mu bitekerezo n'imbaraga agamije guhumuriza Abanyarwanda no kubabwira ko Inkotanyi zahoboye u Rwanda n'Abanyarwanda zifite n'ubushobozi bwo gusigasira ubusugire. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yagize ati 'Ni indirimbo nahimbye ndata ubutwari bw'inkotanyi. Ni indirimbo kandi nahimbye yo guhumuriza Abanyarwanda mbabwira ko uko Inkotanyi zatubohoye zikaturinda muri iyi myaka 31 ishize, y'uko tugomba kuzigirira icyizere, uko zatubohoye ni nako zizakomeza kuturinda.'

    Muri rusange ariko kandi avuga ko guhimba iyi ndirimbo, byanaturutse mu kuba muri iki gihe ibihugu byinshi by'amahanga bifite umugambi wo gufatira u Rwanda ibihano.

    Akomeza ati 'Cyane nyihimbye muri iki gihe aho ubona ibihugu by'amahanga bigeramiye u Rwanda ku bw'inyungu zabo, mbwira abanyarwanda nti Inkotanyi turaganje.'

    'Ntawaduhangara turakomeye, turacyari babandi, mbibutsa y'uko igihe twese twari mu majye bari kutwica, baraje baratubohora […] Mwarabibonye aho baduteraga ibisasu tukabisamira mu bicu, ni uburyo bwo kugirango mpumurize Abanyarwanda ko ingabo zacu ziri maso, kandi ziteguye kururasanira.'

    Cyusa Ibrahim avuga ko icyo asaba Perezida Paul Kagame ari ugukomeza kwimana Abanyarwanda 'cyane ko yaduhaye byose, adutekerereza byose'. Ati 'Nta kindi namusaba cyinyongera usibye gukomeza uyu mujyo arimo.'

    Mu ijambo yavuze kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, Perezida Kagame yagaye u Bubiligi bumaze iminsi mu icengezamatwara mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, busaba gufata ibihano u Rwanda, avuga ko bitari bikwiye.

    Ati 'Ariko se wowe, nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira u Rwanda? Koko? U Rwanda uko rungana, twebwe twicaye hano tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiye kuba biteye isoni ku bantu nkamwe?”

    Ku wa 4 Werurwe 2025, Leta ya Canada yatangaje ibyemezo byo mu rwego rw’ubukungu na politiki yafatiye u Rwanda ivuga ko ingabo zarwo zirimo gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, ko bigize “guhonyora ubusugire” bw’ikindi gihugu. Ibyo Guverinoma y'u Rwanda yahakanye mu bihe bitandukanye.

    Canada yafashe ibyemezo byo: Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda; Kuba ihagaritse ubufatanye n’u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye na business n’ibijyanye no gufasha urwego rw’abikorera, no gusubiramo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda n’ubusabe bwarwo bwo kwakira ibikorwa ahazaza.

    U Rwanda rwasubije ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w’akarere wo kugera ku mahoro “mu gihe ishyira ibirego by’ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza leta ya DR Congo ibyo ikwiye kubazwa”

    Itangazo ry’u Rwanda rigira riti: “Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni”, ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda “ntizizakemura amakimbirane”.

    Igihugu cya Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’u Bubiligi, U Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yafatiye ibihano bwite, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

    Ibihano u Bwongereza bwafatiye u Rwanda bikubiyemo: Kutitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na Leta y’u Rwanda, Kugabanya ibikorwa byo kwamamaza bakorana n’u Rwanda, Guhagarika inkunga y’imari ihabwa leta y’u Rwanda, uretse igenewe abakene cyane;

    Gukorana n’abafatanyabikorwa ku bihano bishya bishobora kugenwa, Guhagarika inkunga y’ahazaza mu myitozo ya gisirikare ku Rwanda no Gusubiramo uburenganzira bwo kugura hanze ku gisirikare cy’u Rwanda.

    Mu itangazo, Guverinoma y'u Rwanda, yavuze ko ibihano byatangajwe n’u Bwongereza “nta kintu bifasha DR Congo, cyangwa ngo bifashe mu kugera ku gisubizo kirambye cya politike.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153760/cyusa-ibrahim-yasohoye-inkotanyi-turaganje-indirimbo-yubutwari-mu-gihe-amahanga-ahagarukiy-153760.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa AIMS na Dr. Sidi Ould Tah ushaka kuyobora AfDB – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Professor Neil Turok n'itsinda bari kumwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025. Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera imbaraga amahugurwa, ubushakashatsi ndetse n'ibiganiro bishingiye ku bumenyi mu by'Imibare mu Rwanda.

    Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana.

    AIMS ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda, gihita kiba icya gatanu gishinzwe binyuze muri AIMS Global Network nyuma y'ibyatangijwe muri Afurika y'Epfo, Senegal, Ghana ndetse na Cameroon.

    Kugeza ubu AIMS Rwanda imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 410 bari kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi. 38% muri bo ni abagore cyangwa abakobwa.

    Uretse Professor Neil Turok, kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah uyobora Banki y'Abarabu ishinzwe iterambere muri Afurika (BADEA).

    Uyu mugabo agendereye u Rwanda mu gihe yamaze gutanga kandidatire yo kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

    Mu biganiro Dr. Sidi Ould Tah yanamugejejeho Ubutumwa bwa Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, aho akomoka.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr. Sidi Ould Tah ushaka kuyobora AfDB

    Perezida Kagame yakiriye Professor Neil Turok washinze AIMS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuyobozi-wa-aims-na-dr-sidi-ould-tah-ushaka-kuyobora

  • Icyo wamenya kuri Purple Island aho ibintu… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, iki kirwa kizwi nk'Ikirwa cya Purple', gifite inyubako zigera kuri 400 zose zisakaje irangi rya purple, harimo na telephone za kera n'ikiraro kinini gihuza Banwol na Bakji, ibirwa bibiri bihana imbibi byose birangwa n'iryo bara.

    Uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2015, ubwo intara ya South Jeolla yashakaga 'guhanga ibirwa bikurura ba mukerarugendo', nk'uko CNN yabitangaje. Uyu munsi, Banwol na Bakji bifite abaturage bagera kuri 150 gusa, benshi muri bo bakora ubuhinzi.

    Mu kongerera iki kirwa isura ihuje n'icyerekezo cyabo cya purple, ubuyobozi bwabafashije gutera indabyo nshya zingana na 30,000 z'ubwoko bwa New England asters, zose zifite iryo bara, banahatera indabo za lavande zifata ubuso burenga metero kare 230,000. 

    Hanubatswe resitora kuri buri kirwa, utubari, amahoteri ndetse na servisi zo gukodesha amagare kugira ngo hongerwe ubukerarugendo.

    Mu gihe cya COVID-19 Kuva Abanya-Koreya bajya mu kato k'iminsi 14 igihe basohotse muri ako kato, iki kirwa cyabaye ahantu hashya ho gusura imbere mu gihugu. Banwol iri kure y'amasaha agera kuri atandatu uvuye i Seoul, nko mu modoka cyangwa muri bisi. 

    Hagati ya Kamena na Kanama mu mwaka ushize, abasaga 100,000 barahasuye, barenze 20% ku bari barahasuye umwaka wabanje. Uhereye muri 2018, abasaga 490,000 bamaze kugera kuri iki kirwa, nk'uko CNN ibivuga. 

    Igitekerezo cyo gusiga amabara amwe n'amwe ku mijyi no ku birwa kimaze igihe kirekire ku isi. Umujyi wa Chefchaouen muri Maroc ni wo uzwi cyane kubera ibara ry'ubururu. No muri Jodhpur, mu Buhinde, hamwe na Júzcar muri Esipanye, usanga hose hasizwe ubururu, mu gihe Izamal muri Mexique izwiho ibara ry'umuhondo.

    Koreya y'Epfo yashoboye guhimba uburyo bushya bwo guteza imbere ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu, nko gushyira hanze ibikorwa by'ubugeni nk'ibyiswe 'The Wave', byashyizwe i Seoul muri Gicurasi umwaka ushize.

    Ikiraro kinini gihuza ibirwa bibiri Banwol na BakjiAmafunguro yaho by’umwihariko mu mazu acuruza ibyo kurya usanga birangwa n’iryo baraIndabyo zo mu bwoko bwa Campanula zigira uruhare mu gutaka imisozi yo muri ako gace no gutanga ibara rya Lilac

    Telefone za kera uzisanga kuri bino birwa zisize ibara rya Purple

    //inyarwanda.com/app/webroot/img/202503/images/morocco-chefchouenaerial-zzvet-istock-473937070-1-3018531742561530.jpgUmujyi wa Chefchaouem uherereye muri Maroc urangwa n’amazi asize irange ry’ubururuIzmal umujyi uhereye muri Mexique uzwiho ibara ry’umuhondo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153758/icyo-wamenya-kuri-purple-island-aho-ibintu-byinshi-biba-ari-purple-kugeza-no-ku-mafunguro-153758.html

  • Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025 ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amabubi) yakiriye iya Nigeria (The Super Eagles) mu mukino wa Gatanu mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Canada na Mexico.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni Ntwali Fiacre, Niyomugabo Claude, Djihad Bizimana, Ange Mutsinzi, Samel Guellete, Hakim Sahabo, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

    Abakinnyi 11 ikipe y’igihugu ya Nigeria ibanza mu kibuga ni Stanley Bobo Nwabili, Ola Aina, Wilfried Ndindi, William Trost Ekong, Victor Osmhen, Samuel Chukueze, Bright Osayi-Samuel, Simon Moses, Alexis Iwobi na Calvin Bassey.

    Abakinnyi b’u Rwanda mu myitozo mbere y’uko umukino utangira

    Victor Osmhen

    Abakinnyi ba Nigeria mu nyitozo mbere y’uko umukino utangira

    17:57′ Abakinnyi bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda’

    17:57′ Abakinnyi bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Nigeria’

    17:56′ Abakinnyi ku mpande zombi basohotse mu rwambariro’

    17:42′ Abakinnyi ku mpande zombi bamaze gusubira mu rwambariro noneho aho baza kugaruka mu kibuga amakipe yombi acakirana’

    17:17′ Abasore ba Nigeria The Super Eagles bamaze kugera mu kibuga aho bari kwishyushya mbere yo gucakirana n’amavubi’

    17:12′ Abakinnyi b’Amavubi basohotse mu Rwambariro baje kwishyushya maze abafana barongera babakomera amashyi’

    17:11′ Abazamu ku mpande zombi yaba Amavubi na Nigeria bamaze gusohoka mu rwambariro aho baje kwishyushya mbere y’uko umukino utangira’

    17:00′ Abakunzi ba Nigeria The Super Eagles bagera muri 300 bamaze kugera muri Stade Amahoro aho baje gushigikira igihugu cyabo’

    16:56′ Abafana ba Nigeria bagera muri 300 basesekaye musi Stade Amahoro kuza gushyigikira The Super Eagles’

    16:40′ Abasore ba Nigeria bamaze gusuzuma ikibuga basubira mu rwambariro’

    16:30′ Abakinnyi ba Nigeria The Super Eagles nabo basohotse mu rwambariro baje kureba uko ikibuga kimeze maze abakunzi b’Amavubi babaha inkwenene’

    16:26′ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bamaze gusuzuma ikibuga uko kimeze basubiye mu rwambariro’

    16:19′ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi basohotse mu rwambariro baje kureba niba ikibuga kimeze neza ariko abakunzi b’Amavubi babakomeye amashyi Stade Amahoro irirangira’

    16:00″ Igice cyo hejuru cya Stade Amahoro kimaze kuzura abafana ku kigero cya 95% mu gihe igice cyo hasi ari nacyo gitoya cyo kimaze kugeramo abafana bangana na 40%’

    15:30″ Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko umukino ugiye guhuza u Rwanda na Nigeria kuko abafana barenga ibihumbi 30 bamaze kugera muri Stade Amahoro baje gushigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi’

    Abakunzi b’u Rwanda mu matsiko yo kumenya ikiza kuva mu mukino

    Abakunzi ba Nigeria nabo bategerezanyije amatsiko umukino ukomeye cyane

    Abakinnyi ba Nigeria ubwo bari bari gusuzuma ikibuga mbere y’uko umukino utangira

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo bari bari gusuzuma ikibuga bareba ko kimeze neza’

    Stade Amahoro iri hafi kuzura

    Abakunzi b’Amavubi bategerezanyije amatsiko isaha ya saa 18h:00 kugira ngo rwambikane hagati y’Amavubi y’u Rwanda na za Kagoma za Nigera’

    Igice cyo hejuru cya Stade Amahoro cyamaze kuzira abafana baje kureba umukino ugiye guhuza Nigeria n’u Rwanda

    Abafana Hanze ya Stade bagitegereje kwinjira baracyari uruvunganzoka

    MC Bryan akomeje gususruta abafana bamaze kugera muri Stade Amahoro

    Mu mikino 4 u Rwanda rumaze gukina mu itsinda C, rwatsinze imikino ibiri, runganya umwe, ndetse rutsindwa umwe. Imikino rwatsinze harimo uwa Afurika y'Epfo na Lesotho, Rwanganije na Zimbabwe ndetse rutsindwa na Benin ubu rufite amanota 7.

    Ikipe y'igihugu ya Nigeria mu mikino ine imaze gukina muri aya marushanwa, yatsinzwe umwe wa Benin maze indi itatu irayinganya, ubu ikaba ifite amanota atatu mu itsinda C.

    Iyo u Rwanda rwakinnye na Nigeria bikunda kugenda bite?

    Uyu mukino ni uwa Munani mu mateka ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose. Mu mikino irindwi iheruka guhuza ibi bihugu u Rwanda rwatsinzemo umukino umwe, Nigeria itsinda imikino ibiri maze amakipe yombi anganya imikino ine. Muri iyi mikino u Rwanda rwinjije ibitego bitatu, rwinjizwa ibitego bitandatu.

    Umukino wa Mbere wahuje ibi bihugu byombi wakinwe ku itariki 5 Kamena 2004. Ni umukino wari uwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi ariko warangiye Nigeria itsinze u Rwanda rwari rufite abakinnyi bakomeye nka Gatete Jimmmy ibitego 2-0

    Umukino wa Kabiri wahuje u Rwanda na Nigeria wakinwe tariki ya 6 z’ukwezi kwa Gatanu mu 2005, ukaba wari uwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, wasoje amakipe yombi aguye miswi 0-0.

    Umukino wa gatatu wahuje aya makipe y’ibihugu byombi wakinwe tariki ya 29 z’ukwezi kwa 2 mu 2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa Kane wakinwe tariki ya 6 z’ukwezi kwa 6 mu 2012, ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

    Umukino wa Gatanu aya makipe yombi wakinwe tariki ya 15 z’ukwezi kwa Mbere muri 2018 muri CHAN, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa 6 wakinwe ku itariki 10 Nzeri 2024 nawo warangiye amakipe yombi anganya 0-0 mu marushanwa yo gushaka itike y'igikombe cya Africa AFCON kizabera mu gihugu cya Morocco.

    Umukino wa karindwi wahuije u Rwanda na Nigeria wabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2024, ukaba wararangiye u Rwanda rutsinze Nigeria imbere y'abafana babo ibitego 2-1. Ibitego byarwo byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange mu gihe Nigeria yatsindiwe na Samuel Chukwueze.

    Ibihe by'ingenzi byaranze imikino ine y'u Rwanda mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026

    1. Rwanda VS Zimbabwe

    Umukino wa mbere w'u Rwanda mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'isi Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Huye ku itariki umukino wakinwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023.

    Muri uwo mukino Zimbabwe yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ku munota wa 7, ariko Muskwe Admiral Dalindela ntiyashobora gutsinda. Ku ruhande rw'Amavubi, Byiringiro Lague yabuze igitego ku munota wa 20, naho Djihad Bizimana agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 21, umupira uca hanze. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Mugisha Bonheur yari abonye amahirwe akomeye kuri koruneri ya Hakim Sahabo.

    Mu gice cya kabiri, umutoza w'Amavubi yakoze impinduka, ariko ikipe ya Zimbabwe yakomeje kwiharira umukino, ibona amahirwe menshi harimo koruneri enye mu minota 20 ya mbere. Amavubi nayo yagize uburyo bubiri bukomeye, harimo igitego cyari gishoboka ku munota wa 90, ariko Niyomugabo Claude ateye umupira uca hejuru y'izamu.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 maze Amavubi ajya kwitegura umukino wa Afurika y'Epfo wabaye tariki 21/11, naho Zimbabwe ijya kwitegura Nigeria umukino wakinwe tariki 19/11/2023.

    Muri uwo mukino abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda ni Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Nshut Innocent na Byiringiro Lague

    Ku ruhande rwa Zimbabwe ni Donovan Fungai, Takwara John Gerald, Hadebe Teenage Lingani, Lunga Divine Xolile, Mbeba Andrew Kabila, Brian Banda Jasper, Marshall Munetsi Nyasha, Marvellous Nakamba, Prince Dube Mpumeleo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.

     2. Rwanda VS South Africa

    Umukino wa kabiri mu itsinda C Ikipe y'Igihugu Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 ku itariki 21/11 2023 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 maze ibona amahirwe yo kuyobora itsinda C n'amanota 4.

    Igitego cya mbere cy'Amavubi cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 11 nyuma yo gucika ba myugariro ba Afurika y'Epfo maze atera ishoti rikomeye. Ku munota wa 27, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri, aciye mu bakinnyi ba Afurika y'Epfo, asigarana n'umunyezamu Williams, maze atera umupira mu rushundura.

    Amavubi yakomeje kwihagararaho, abona andi mahirwe ariko ntiyongera gutsinda. Abafana bari kuri Stade ya Huye batashye bishimiye intsinzi, kuko Amavubi yari amaze kugira amanota ane yayahaye amahirwe yo kuyobora itsinda C.

    Muri uwo mukino abakinnyi umutoza w'u Rwanda Trosten Frank Spitller yari yabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Africa y'Epfo ni Ronwen Haydrn Williams, Bongokuhle Mayambela, Mihlali Mayembela, Aubrey Maphosa Modiba, Tebeho Mokena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo S’miso Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu na Themba Zwane.

    3. Rwanda VS Benin

    Ku itariki ya 6 Kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Umukino wakiniwe muri Côte d'Ivoire, aho igitego rukumbi cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37, nyuma y'aho Benin yari imaze kurusha Amavubi mu guhanahana no gutera koruneri nyinshi.

    Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, umutoza Torsten Frank Spittler akora impinduka zinjijemo abakinnyi barimo Muhire Kevin na Jojea Kwizera. Amavubi yabonye amahirwe, ariko ba myugariro ba Benin n'umunyezamu Dandjinou Marcel bakomeza kwihagararaho.

    Umukino warangiye ari 1-0, u Rwanda rugumana amanota ane, rusigara ruyanganye na Benin Benin mu itsinda C, ariko atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko wahise ufatwa na Lesotho yari igize amanota atanu.

    Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

    Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin muri uwo mukino ni Marcel Dandjinou, Cedric HOUNTONDJI, Abdoul Rachid MOUMINI, David KIKI, Mohamed TIJANI, Hassane IMOURANE, Sessi D ALMEIDA, Junior OLAITAN ISHOLA, Dokou DODO, Steve MOUNIE na Jodel DOSSOU.

    4. Rwanda VS Lesotho

    Ku itariki 11 kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, biyifasha kongera kuyobora itsinda C n'amanota arindwi.

    Igitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea ku munota wa 45, ku mupira yari ahawe na Fitina Omborenga nyuma y'aho Bizimana Djihad awuteye neza ni nacyo cyasoje umukino. Mu gice cya kabiri, Lesotho yagerageje gusatira, ariko Amavubi bakomeza kwihagararaho, umukino urangira ari 1-0.

    Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda kuko yahise agira amanota 7, anganya na Afurika y'Epfo na Benin ariko ikazigama ibitego bibiri mu gihe Afurika y'Epfo izigamye kimwe.

    Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Tierry, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Kwizera Jogea, Nshuti Innocent. na Mugisha Gilbert.

    Ku ruhande rwa Lesotho abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Moerane, Malane, Mkwanazi, Makhele, Rasethuntsa, Lebokollane, Lesoaoana, Thaba, Fothoane, Sefali na Motebang. 

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye kwakira Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

    Abafana barenga ibihumbi 28 bamaze kugera mu byicaro byabo kuri Stade Amahoro aho bategerezanyije amatsiko umukino ukomeye

    Abafana bari mu marembo ya Stade Amahoro bategereje kwinjira ngo bahanye amaso umukino ugiye guhuza u Rwanda na Nigeria

    “>

    Umunyarwenya Pirate mu bitabiriye umukino w’u Rwanda na Nigeria

    “>

    AMAFOTO: Emile Maurice na Ngabo Serge

    VIDEO: #Director_melvin_pro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153759/live-amavubi-agiye-kwakira-nigeria-mu-mukino-wakataraboneka-153759.html

  • Trent Alexander-Arnold: Ikirenge kimwe kiri i Liverpool, ikindi i Madrid #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne birimo Marca na AS aravuga ko myugariro w'inyuma w'iburyo wa Liverpool, Trent Alexander-Arnold, ari hafi kwerekeza muri Real Madrid ku kigero cya 99%.

    Mu kwezi kwa Mutarama 2025, Real Madrid yari yashyize imbaraga nyinshi mu kugerageza gusinyisha uyu musore w'imyaka 25, akaba kapiteni wungirije wa Liverpool.

    Liverpool irimo kugerageza kumusaba kuguma muri iyi kipe, ariko ubuyobozi bwa Real Madrid bwizeye ko buzabona umukinnyi mushya uzasimbura Dani Carvajal, umaze igihe kinini ari we mukinnyi wa mbere w'iyo kipe kuri uwo mwanya.

     Gusa, ibyo biganiro byaje guhagarara kubera ko impande zombi zitigeze zumvikana ku bijyanye n'amasezerano. Icyakora, uko igihe cyagiye gihita, Madrid yongeye kugaruka ku mugambi wo kumwegukana, by'umwihariko nyuma yo kubona ko uyu mukinnyi akomeje kwanga kongera amasezerano mashya mu ikipe ye.

    Amasezerano ye ari hafi kurangira ku itariki ya 30 Kamena 2025, kandi kugeza ubu nta kimenyetso cy'uko azayongera.

    Liverpool irimo kugerageza kumusaba kuguma muri iyi kipe, ariko ubuyobozi bwa Real Madrid bwizeye ko buzabona umukinnyi mushya uzasimbura Dani Carvajal, umaze igihe kinini ari we mukinnyi wa mbere w'iyo kipe kuri uwo mwanya.

    Alexander-Arnold amaze imyaka irenga 10 muri Liverpool, aho yinjiriye mu ikipe nkuru muri 2016 avuye mu ishuri ry'umupira w'amaguru ry'iyi kipe.

    Kuva ubwo, yabaye umukinnyi w'ingenzi, atwarana na Liverpool ibikombe bikomeye birimo Champions League (2019) na Premier League (2020).

    Nubwo Liverpool yakomeje kumwizeza ko ashobora kuzakomeza kuba igice cy'ahazaza h'iyi kipe, amakuru aturuka mu bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe agaragaza ko Real Madrid yiteguye kumwemeza binyuze mu masezerano afatika, bityo akajya gukinana na bagenzi be bo mu Bwongereza nka Jude Bellingham nabandi.

    Kugeza ubu iBisigaye n'ukureba niba Alexander-Arnold azahitamo gukomeza urugendo rwe muri Liverpool, cyangwa niba azemera kwerekeza muri Santiago Bernabéu aho yakwiyongera ku bakinnyi bakomeye bagiye bayoboka iyi kipe mu bihe bitandukanye.

    Alexander-Arnold amaze imyaka irenga 10 muri Liverpool, aho yinjiriye mu ikipe nkuru muri 2016 avuye mu ishuri ry'umupira w'amaguru ry'iyi kipe.

    Source : https://kasukumedia.com/trent-alexander-arnold-ikirenge-kimwe-kiri-i-liverpool-ikindi-i-madrid/