Blog

  • Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi? #rwanda #RwOT

    Uyu Aimable Karasira yakunze kwitwikira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, akayobya abantu, abangisha ubuyobozi, anababibamo amacakubiri. Ikiganiro twashoboye kwibonera, aho Aimable Karasira yaganiraga mu ibanga n'uwitwa(cyangwa uwiyita) Kayumba Khamissi , ukoresha telefoni nomero +254 783 36 66 15(numero yo muri Kenya ), bashishikariza abaturage kwiroha mu mihanda nk'uko bimeze muri Uganda, ngo bagakuraho ubutegetsi, kirashimangira amakuru twari dufite, ko Karasira akorana n'abo mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w'uRwanda.

    Hari abibeshya ko Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, kuko batumva uburyo umuntu ushyira mu gaciro, ubona intambwe Abanyarwanda bagenda batera mu kwiyubaka, yihanukira agasebya ubuyobozi, agahamagarira n'abandi kubwigomekaho. Nyamara abikora abigambiriye ku kagambane n'ibitangazamakuru bimuha ijambo.

    Ibi Kaminuza y'uRwanda yo yabibonye rugikubita, isezerera Karasira wari umwarimu wayo, kuko yari ifite impungenge ko azaroga urubyiruko yigishaga. Abasesengura ibyo Karasira avuga, bahamya ko akorana byeruye n'imitwe irwanya Igihugu, kuko amagambo ye sa neza neza n'ay' abo muri RNC, ARC-Urunana, FDLR n'abandi birirwa baharabika uRwanda. Amakuru yizewe ahamya ko hari ibigarasha bikoresha Karasira, bikamwoherereza amafaranga, ari nayo bamutunze cyane cyane nyuma yo kwirukanwa muri UR. Hakibazwa rero igituma adahanwa kandi ibimenyetso Atari iby'ibura.

    Ni gute umuntu atinyuka kuvuga ngo:'Abatutsi bishwe n'abandi Batutsi', ntahanirwe iri pfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi? Itegekonshinga rya Repubulika y'uRwanda rishimangira ko 'twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyo igaragaramo byose….'.

    Niba nka Ingabire Victoire yarafashwe agafungwa kubera gucamo Abanyarwanda ibice ndetse no gushaka kugirira nabi ubutegetsi, abantu bibaza impamvu Aimable Karasira ataryozwa amagambo mabi cyane adasiba kuvugira ku karubanda, nk'aya agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwihangana bibaho, kugirwa inama hagamijwe ko umuntu yakwikosora birashoboka, ariko haba na 'nyirantarengwa'. Aimable Karasira n'abamukoresha barashogesha, ku buryo rwose twe tubona gukomeza kurebera ibyo akora ari ukorora ikibi.

    The post Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-aimable-karasira-adashyikirizwa-ubutabera-kandi-bigaragara-ko-ari-umugizi-wa-nabi-mu-bandi/

  • Umugabo ukekwaho gusambanya umwana agahita atoroka arahigishwa uruhindu #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ushakishwa na RIB yitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, wo mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

    Icyaha cyo gusambanya umwana acyekwaho bivugwa ko yagikoze ku wa 13 Mata 2020, muri aka Kagari ka Gaseke ari naho umwana akekwaho gusambanya abarizwa.

    Amakuru yatanzwe na RIB iri kumushakisha agaragaza ko ari mwene Bahindebya na Niyonzima Daphrose, bakaba baramubyaye tariki 10 Gicurasi 1984.

    Uwamubona yahamagara RIB ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa Polisi y’u Rwanda kuri 112. Ushobora no kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bukwegereye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umugabo-ukekwaho-gusambanya-umwana-agahita-atoroka-arahigishwa-uruhindu

  • Mu mafoto : Abari batuye mu manegaka ya 'Bannyahe’ bagiye kwimurirwa mu nyubako nziza cyane zigezweho #rwanda #RwOT

    Bari kuganira ku bibazo by’imiturire, aho abaturage bagiye kwimurirwa mu Busanza ahubatswe inzu zijyanye n’igihe.

    Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, amaze kugaragaza ko, ku ikubitiro abaturage 48 ari bo bagiye kwimurwa, abandi na bo bakazajya bimurwa buhoro buhoro.

    Ibi biganiro bihuje abayobozi b’amasibo,abakuru b’imidugudu n’abatwararumuri bo mu kagari Ka Nyarutarama.

    Minisitiri Shyaka asaba abaturage bagiye kwimurwa muri aka gace kumva neza impamvu z’igikorwa cyo kubimura kuko iyi gahunda itari muri iyi midugudu gusa kuko ibikorwa byo kwimura abaturage bikorwa no mu bindi bice bindukanye by’Igihugu.

    Abagiye kwimukira ahashyira ubuzima bwabo mu kaga i Nyarutarama bagiye gutuzwa mu Busanza, ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo. Iyi foto igaragaza ubucucike bwari busanzwe buri muri aka gace kazwi nka ‘Bannyahe’
    Abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri Shyaka basuye abatuye muri ‘Bannyahe’ bagirana ibiganiro
    Izi ni inyubako nshya abahoze batuye muri aka gace ka ‘Bannyahe’ bagiye kwimukiramo
    Ni inyubako zubatswe mu buryo bugezweho ahitwa mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro
    Izi nzu abahoze batuye ‘Bannyahe’ nizo bagiye gutangira kwimukiramo
    Minisitiri Shyaka yabwiye aba baturage ko ko bakwiye kumva neza impamvu bagiye kwimurwa muri aka gace

    Amafoto : RBA

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-Abari-batuye-mu-manegaka-ya-Bannyahe-bagiye-kwimurirwa-mu-nyubako-nziza-cyane-zigezweho

  • Hatangijwe ikipe “Intwari FC” izafasha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w;abangavu baterwa inda, Centre Marembo ifatanyije n’umuryango Intwari, batangije ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru irimo bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bakiri bato.

    Ikipe yitwa Intwari Fc yamuritswe kuri uyu wa Kabiri
    Ikipe yitwa Intwari Fc yamuritswe kuri uyu wa Kabiri

    Iyi kipe irimo n’abandi bana b’abakobwa batahuye n’iryo hohoterwa, igamije gufasha mu bukangurambaga bwo guhangana n’iri hohoterwa.

    Mu muhango wo kwerekana iyi kipe ndetse no gusobanura ibijyanye n’ubu bukangurambaga wabereye ku biro by’umujyi wa Kigali, wari witabiriwe ndetse n’umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculée.

    Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo wita ku bana b’abakobwa bakorerewe ihohoterwa, abagizweho ingaruka n’ihoroterwa ndetse n’abana babakomotseho, ndetse uyu munyamuryango ukaba mu bafatanyabikorwa b’Intwari FC, aratangaza ko bazafatanya mu bukangurambaga rwo kurwanya iri hohoterwa

    Yagize ati “Tuzakorana na Intwari FC muri ubu bukangurambaga kuko twasanze intego zayo zihuye n’ibyo dusanzwe bakora ndetse bifuza ko umuvuduko guterwa inda kw’abangavu biriho byagabanuka, kuko umubare w’abahohoterwa ukomeje kwiyongera”

    “Navuga ngo ni icyorezo gishobora gutuma umuntu aho gutera imbere dutera inyuma. Muri gahunda zitandukanye za Marembo dufasha abana kubona ubutebara, gusubira mu ishuri ndetse no gutera imbere. Turizera ko mu bufatanye tuzagirana n’iyi kipe hari umusaruro mwiza bizatanga.”

    Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w
    Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo

    Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y’umupira w’amaguru, yavuze ko itagiye gukina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo izajya ikora ubukangurambaga mu bigo bitandukanye mu Rwanda ubwo imikino muri rusange izaba yafunguwe.

    Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y
    Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y’umupira w’amaguru

    Yavuze ko kandi iki gitekerezo cyo kuyishinga bakigize nyuma yo kubona ko umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera kandi baramutse bagiriwe inama n’abo byabayeho bikaba byagira akamaro, ari yo mpamvu bifashishije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi.

    Yagize ati “Ni ikipe igizwe n’abana b’abakobwa barimo abatwaye inda zibabuza gukomeza amashuri, ariko harimo n’abataratewe inda, ni ikipe izajya ikora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri igihe imikino izaba yafunguwe”

    “Iyo ari nyir’ubwite ukora igikorwa, ashobora kubwira bagenzi be bakaba bamwumva ndetse na we ntaheranwe n’agahinda. Turizera ko bizatuma iki cyorezo cyo guterwa inda ku bangavu kigabanuka, ni nayo mpamvu twanifashije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi bakaba babasha kumva ubwo butumwa”

    Sembagare Jean Chrysostome wahoze akinira Rayon Sports, ni umuyobozi wa Tekinike wa Intwari FC
    Sembagare Jean Chrysostome wahoze akinira Rayon Sports, ni umuyobozi wa Tekinike wa Intwari FC

    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional Rwanda, yashimiye abateguye iki gikorwa barimo Centre Marembo na Intwari FC kuko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije Abanyarwanda.

    Ati “Iki ni ikibazo kiduhagangiyikishije twese nk’Abanyarwanda kuba abana b’abangavu baterwa inda imburagihe. ikibazo tubona gikomeye ni ugusambanya abana, kuko umwana yatwara inda, atayitwara, bigira icyo bimuhangabanyaho mu mutwe ndetse bikangiza n’ahazaza he.”

    “Twirirwa twiruka kuri iki kibazo, ariko muri siporo twari tutarabibona. Urubyiruko rukurikira ibiganiro bya siporo, abenshi baterwa inda binyuze mu nzira yo kwidagadura”

    “Ubu noneho kibaye ikintu gikomeye ko hagiye kubaho kwidagadura, ariko noneho dukingira abana bacu ngo bataza kugwa muri ibyo byago bikomeye. Ndagira ngo mbashimire cyane kandi mbizeza ubufatanye. “

    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w
    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional Rwanda

    Muri iyi minsi yahariwe ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, hateguwe ibice bitandukanye ibikorwa bizabera, aho ku ikubitiro tariki 27/11 ari mu karere ka Kamonyi, tariki 29/11 muri Car Free day, tariki 04/12 mu karere ka Rulindo, tariki 08/12 I Rwamagana, naho tariki 10/12 ari mu karere ka Gasabo.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/hatangijwe-ikipe-intwari-fc-izafasha-mu-kurwanya-ihohoterwa-rikorerwa-abangavu

  • Menya byinshi ku ndwara ya ‘Lyme’ iterwa no kurumwa n’ibirondwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bantu, indwara ya ‘Lyme’ igira ibimenyetso bitandukanye harimo kubabara umutwe, umunaniro, gusa n’uwafashwe n’imbwa, kugira intakara ‘Ganglions’, gufuruta cyangwa se gutukura k’uruhu ruzengurutse aharumwe n’ikirondwe.

    Uko gutukura kugaragara mu minsi irindwi kugeza kuri cumi n’ine nyuma yo kurumwa n’ikirondwe, gusa bishobora no kugaragara mu minsi itatu kugeza ku kwezi mbere y’uko umuntu atangira kurwara.

    Uko gutukura k’uruhu ruzengurutse aharumwe n’ikirondwe rushobora gukomeza gutukura kugeza ku byumweru umunani, umuntu yanahakora akumva ahashyushye ariko ntihaba hababaza.

    Mu bindi bimenyetso by’indwara ya Lyme, harimo gutuma imitsi ikora nabi umuntu akaba yagira ‘paralysie’ y’uruhande rumwe mu maso cyangwa se impande zose, umuntu kandi ashobora kunanirwa kunyeganyeza bimwe mu bice by’umubiri we. Hari kandi kubabara mu ngingo no gutera k’umutima.

    Bishobora kugorana kumenya ko umuntu arwaye indwara ya Lyme, ni yo mpamvu hari abayitiranya n’izindi ndwara. Ibyiza rero bikaba ari uko umuntu yakwihutira kwa muganga mu gihe yumva afite ibimenyetso byavuzwe. Indwara ya Lyme ntikunze kwica abantu, ariko bishobora kubaho ikaba yahitana umuntu mu gihe yayirangaranye.

    Indwara ya Lyme ngo ishobora kuvurwa kandi igakira, hakoreshejwe ‘antibiotiques’ cyane cyane iyo bimenyekanye vuba, umuntu akagera kwa muganga adatinze, kuko iyo umuntu ayitindanye, no gukira biragorana hakaba n’ubwo bimwe mu bimenyetso byayo bitinda ku muntu nubwo yaba yaratangiye kuvurwa.

    Ikigo gishinzwe kwita ku buzima rusange muri Canada (Agence de la santé publique du Canada-ASPC), cyemeza ko umuntu arumwe n’ikirondwe gifite ya ‘bacterie’ itera indwara ya Lyme, ariko bakagikuraho mu masaha ari hagati ya 24 na 36 mu busanzwe ngo bikuraho ibyago byo kuba uwo muntu yarwara indwara ya Lyme.

    Ku rubuga https://sante.lefigaro.fr, bavuga ko indwara ya Lyme iterwa ahanini no kurumwa n’ubwoko bw’ikirondwe kiyitera, iboneka mu bice bitandukanye by’isi cyane cyane ahantu haba ubuhehere kandi hari amashyamba mato mato nko muri Amerika, u Burayi, Aziya no muri Afurika.

    Ku rubuga https://www.ladepeche.fr bavuga ko ibirondwe bitera indwara ya Lyme bishobora kuruma n’umuntu igihe icyo ari cyo cyose, gusa ngo byiyongera cyane hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nzeri, bikaba bishobora kujya ku matungo yo mu rugo nk’inka, injangwe cyangwa se imbwa, nyuma bikaba bishobora no kuva kuri ayo matungo bikajya ku muntu bikamuruma, bikaba byamwanduza iyo ndwara.

    Gusa ngo inama bagira abantu mu rwego rwo kwirinda kurumwa n’ubwo bwoko bw’ibirondwe bitera indwara, ni uko igihe umuntu agiye nko kuragira yakwambara imyenda ifubitse umubiri wose, akambara inkweto zifunze neza, na nyuma yo kuva kuragira agakaraba neza kugira ngo arebe ko ntaho ikirondwe cyaba cyamufashe, kuko akenshi ngo kiruma umuntu kikaguma ku ruhu kugeza bakibonye bakagishitura.

    Ku matungo, kurumwa n’ibirondwe ngo ntibizana ibyago bikomeye nk’uko bigenda ku bantu, ariko na yo ngo ashobora kubyimbirwa byoroheje igihe ikirondwe cyafashe ku ruhu rwayo, kuko ikirondwe kinjiza umunwa wacyo mu ruhu kure kugira ngo gikurure amaraso y’imbere adafashe.

    Muri uko kwinjiza umunwa mu ruhu kure ni ho itungo ryarumwe n’ikirondwe rishobora kwandurira indwara zimwe na zimwe, ariko zidakomeye nka Lyme igera ku bantu.

    Ibyiza rero ngo umuntu ufite ayo matungo afatwa n’ibirondwe yagombye kujya ashaka umuganga w’amatungo kenshi kandi akayatera imiti yica ibirondwe.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-byinshi-ku-ndwara-ya-lyme-iterwa-no-kurumwa-n-ibirondwe

  • Ngororero: RIB irashakisha Nikombabona ukekwaho gusambanya umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, RIB yatangaje ko uwo Nikombabona ari mwene Bahindebya na Niyonzima Daphrose, wavutse tariki 10 Gicurasi 1984.

    RIB ivuga ko uyu mugabo icyaha akekwaho yagikoreye mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu Murenge wa Kabaya, ho mu Karere Ngororero, ku itariki ya 13 Mata 2020.

    Uru rwego rwasabye abaturage ko uwamubona yatanga amakuru y’aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye, cyangwa se agahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 166, cyangwa Polisi 112.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ngororero-rib-irashakisha-nikombabona-ukekwaho-gusambanya-umwana

  • RwandAir in new expansion drive #rwanda #RwOT

    In line with ongoing expansion plans, RwandAir, Rwanda’s national flight carrier is looking for investments in new aircrafts, increasing passengers onboard and fly to new destinations.

    The aforementioned activities are enshrined in the carrier’s performance contracts for resumed operations and recovering the economics affected by COVID-19 pandemic which left RwandAir suspending flights for five months from March until August 2020.

    Supporting the expansion of RwandAir to improve operations is part of 2020/2021 performance contracts signed by the Ministry of Infrastructure (MININFRA).

    The contracts incorporate clauses stating that RwandAir is ready to increase the number of passengers next year to 813,087 from 804,978 carried in 2019/2020.

    This will be possible through attracting more travelers through advertisements of RwandAir, starting flights to new destinations and entering partnerships with other carriers to expand operations.

    The national carrier plans to increase destinations from the current 29 to 30.
    This will be based on signing Bilateral Air Service Agreements (BASA).

    Rwanda’s parliament recently approved agreements with five countries allowing RwandAir to start new destinations.

    The agreements were signed between Rwanda and respective countries including Brasilia, the Democratic Republic of Congo (DRC), Namibia, Somalia and Tunisia. This brought the total number of countries that signed similar agreements with Rwanda to 52.

    Preparations to sign more agreements with South Korea and Malta are underway.
    RwandAir also plans to increase the number of aircrafts from 12 to 13 buying a new cargo aircraft 'Boeing 737-800′.

    RwandAir management in November 2020 announced that it resumed flights at 70% for existing destinations before Covid-19 outbreak which gives hope for new plans to materialize.

    The Government of Rwanda has increased the budget allocated to RwandAir operations to mitigate COVID-19 effects.

    This saw the budget rise to Rwf 145.1 billion in 2020/2021 fiscal year from Rwf 121.8 billion of last year.

    The Minister of Finance and Economic Planning (MINECOFIN), Dr Ndagijimana Uzziel recently told the parliament that opting for air cargo flights is the remedy for Rwanda’s nature of being a landlocked country.

    'As a landlocked country, we have no other options for cross border trade without using the space and funding RwandAir to start flights to new destinations to represent the country’s reputation and promote diplomacy,' he said.

    Rwanda has so far invested approximately US$2 billion to lift RwandAir’s operations. In February this year, Qatar Airways announced that discussions were ongoing to buy 49% shares in RwandaAir.

    The deal is considered a great development to improve operations considering the reputation of Qatar Airways.The latter won four prestigious prizes at 2019 Skytrax World Airline Awards, including the highest accolade of 'World’s Best Airline’ — becoming the only airline in the competition’s history to win it five times (2011, 2012, 2015, 2017 and 2019).

    The International Air Transport Association (IATA) recently announced that aviation companies will earn US$419 billion this year from US$838 billion of last year.

    The national carrier plans to increase destinations from the current 29 to 30.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwandair-in-new-expansion-drive

  • Intwaro zafashwe n'inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC #rwanda #RwOT

    Tariki ya 24, 2020 Ikinyamakuru gikorera CMI kizwi nka Command Post cyasohoye inkuru ivuga ko 'Intwaro zafatiwe muri Kenya zigiye muri Uganda hari aho zihuriye n'u Rwanda'. Iyo nkuru ivugako abasirikari bakuru mu ngabo z'u Rwanda (ntabwo amazina yabo yatangajwe) bahawe amafaranga yo gufasha abarwanya ubutegetsi muri icyo gihugu muri iki gihe cy'amatora bityo habe akavuyo muri Kampala.

    Uwo muzindaro wa CMI wongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye abarwanya Uganda bakoresheje intwaro baba mu burasirazuba bwa Kongo n'ibindi n'ibindi.

    Nubwo Uganda ishyira hanze ibyo birego bitagira ishingiro, ntaho u Rwanda ruhuriye n'intwaro zafashwe n'inzego z'ubuyobozi za Kenya. Ni ibisanzwe ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu bigaragaza aho byaturutse, uwabiguze naho byerekeje. Muri ibyo byose ntaho u Rwanda rugaragara.

    Ibinyamakuru byo muri Kenya nibyo byabanje gutangaza amakuru ajyanye n'ifatwa ryizi ntwaro zari zigiye muri Uganda. Inkuru ya Command Post yaje isa naho ije kuzimya umuriro nyuma yahoo amakuru y'ibanga ya Uganda yari agiye hanze aho Uganda yari yaguze intwaro ikazinyuza mu kindi gihugu itabisabiye uburenganzira.

    Ubu amakuru agezweho ni uko Uganda iri gutakambira Kenya ngo irekure izo ntwaro. Byumvikane neza ko izo ntwaro iyo zitaba ari iza Uganda, icyo gihugu cyari gusaba Kenya ko izo ntwaro zasubizwa iyo zivuye.

    Tariki ya 20 Ukwakira 2020, Benson Tussime yanditse inkuru yagaragazaga ko Polisi ya Uganda igiye kwinjiza abapolisi bashyashya bagera ku bihumbi 50 kubera amatora ya ateganyijwe muri Mutarama 2021.

    Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yatangaje muri iyo nkuru ko bagiye kwinjiza abapolisi ariko bakazahita basezererwa nyuma y'amatora. Ikibazo umuntu yakwibaza hano ni uburyo Uganda igiye gushora akayabo itoza ibihumbi by'abapolisi bazasererwa nyuma y'amatora. Amakuru yizewe ni uburyo inzego z'umutekano CMI na ISO bumvikanye na RNC ko bazafatanya gushyigikira Perezida Museveni. Ibihembo bikazaba guha RNC intwaro ngo bagakuraho ubuyobozi buyobowe na Perezida Kagame.

    CMI_ISO zumvikanye na RNC mu bikorwa byo gushyigikira Perezida Museveni no kurwanya abahanganye na Museveni.

    Abarebye Televiziyo ku byaberaga Uganda mu minsi yashize ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, babonye uburyo abantu bameze nk'amabandi barasaga abadashyigikiye Perezida Museveni cyane cyane mu bice bya Kampala no mu bindi bice by'igihugu. Iyo mitwe yari yitwaje intwaro bari bambaye kambambili bameze nk'abashumba baragiye inka ariko bafite intwaro, nibo Polisi ya Uganda yemeje ko ari abapolisi basanzwe.

    Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Uganda ifasha imitwe irwanya Leta ya Uganda nka FDLR, RNC nindi ndetse abayobozi b'u Rwanda bakaba barabigaragaje inshuro nyinshi. Muri ubwo bufasha harimo kubaha imyitozo, kubaha impapuro z'inzira ndetse no kugenzura ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda.

    Imbaraga CMI na ISO bakoresha mu gusebya u Rwanda bakoresha Command Post kuko ukuri kuzatsinda ibinyoma biciriritse bitangazwa nuyu muzindaro wabo.

    The post Intwaro zafashwe n'inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/intwaro-zafashwe-ninzego-zo-muri-kenya-zari-zigiye-muri-uganda-mu-kurwanya-abatavuga-rumwe-na-museveni-no-gufasha-rnc/

  • Ubuhamya bwa Kayitesi wazahariye mu rushako n’uburyo yakijijwe #rwanda #RwOT

    Kayitesi Domina, umubyeyi Imana yakoreye ibitangaza bikomeye harimo no gukira SIDA, yabayeho mu buzima bw’ubupfubyi n’aho ashakiye umugabo ahura n’ibibabazo by’inzitane, ariko nyuma Yesu yaje kumuha agakiza abasha kurwana urugamba yifashishije intwaro yo gusenga kandi Uwiteka yabaye mu ruhande rwe.

    Muri iki gice cya mbere, turarebera hamwe ubuzima bugoye Domina yabayemo mu rushako ndetse n’uburyo yabonye agakiza. Naho mu gice cya 2 tuzareba uburyo Imana yamukijije SIDA.

    Kayitesi Domina yavutse mu 1963 nyuma y’igihe gito Nyina yarapfuye asigara arerwa na se ariko Imana iramurinda arakura ageze ku myaka 17, yafshe icyemezo cyo gushaka umugabo mu rwego rwo guhunga ibibazo nk’uko abisobanura ati:

    “Nari nzi ko umugabo ariwe uzambera byose, kandi ko ibyo nabuze ku babyeyi nzabibona ku mugabo, ariko ngezeyo si ko byagenze kuko tumaze kubyarana abana 3 yarahindutse atangira kujya mu bandi bagore ndetse yareruye ashaka umugore amukodeshereza ahantu bityo akajya aza iwanjye akambwira nabi akanankubita, ibiryo birabura kuko bitoroshye gutunga ingo ebyiri mbese bimera nabi.

    Igihe kimwe kuko byari bimuruhije na we amerewe nabi yifuzaga ko nagenda agasigarana na wa mugore wa 2. Yageze aho afata umwanzuro wo kunsiga ntwite inda ya gatatu. Namaze kubyara inzara iranyica ntafite kivurira abaturanyi nibo bantungaga rimwe nkarya ubundi nkabibura. Umunsi umwe yaje mu rugo afata imyenda yanjye ayisohora hanze arayitwika arangije asubira yo”.

    Abaturanyi ba Domina bakibibona baje kumugira inama y’icyo yakora ngo abashe gukiza amagara ye bati:”Urabona uriya mugabo watinyutse kugutwikira imyenda, igisigaye ni ukukwica, none reba ukuntu wamusigira abana wigendere ukize ubuzima bwawe kuko n’iyo wabagumana ntiwabona icyo ubatungisha”.

    Kayitesi yabitekerejeho umwanya yiyemeza kumuha abana nuko umugabo we abajyana kwa wa mugore. Kuko Kayitesi nta mafaranga cyangwa imyenda yari afite, yahise ajya gushaka akazi ko mu rugo agakora amezi atatu. Ariko hagati aho yararaga arira akirirwa arira yibutse ukuntu abana be barerwa na muka se.

    Domina amaze gukora amezi atatu yabonye imyenda na tike hanyuma afata umwanzuro wo kujya ku mugabo we afata akana ka kabiri k’agakobwa kuko yakekaga ko abakobwa bangirika cyane kurusha abahungu, niko kwerekeza ku itongo ry’abayeyi be. Naho ubuzima ntibwari bworoshye ariko yahoraga asenga Imana buri saa tatu z’amanywa ngo imugaburire abana.

    Ati:” Icyo gihe nari ntarakizwa ariko najyaga mu ishyamba cyangwa mu rutoki ngasenga ngo Mana, ubu ndabizi abana banjye birashoboka ko babuze icyo kurya, ndakwinginze ngo ugende ungaburirire abana. Iminsi yose saa tatu najyaga aho hantu ngasenga. Burya Imana yumva uyiyambaje wese, Imana yaranyumvise isura umugabo wanjye atangira kubona ko abana bafashwe nabi”.

    Umugabo wanjye yatangiye gushwana n’umugore we no kumukubita bigera aho afata umwanzuro wo gufata abana banjye abajyana kwa mushiki we noneho atangira kunshakisha kuko nari naragiye ku mupaka w’u Burundi na Tanzaniya. Yaje kuncyura n’ubwo nari narahuzwe kongera kubana na we, kubera abana nasubiye yo nsanga abana barazingamye ariko Imana yongeye kubagira beza”.

    Kayitesi Domina aratubwira uburyo yakijijwe ati:”Ngarutse mu rugo naciye ku rusengero twari duturanye, mubyukuri sinajyaga ndujyamo ariko nahaciye saa munani numva umuntu urimo gusakuza asenga kuko hari igiterane, nuko ndagenda mapagarara hafi y’umuryango mutega amatwi, uko nakomezaga kumwumva, sinamenye uburyo nikubise hasi noneho abakozi b’Imana baraza baranterura banjyana m cyumba cy’amasengesho batangira kunsengera ndetse bambwira ko nintihana ngo nakire Yesu bidashoboka ko nkira.

    Baransengeraga nkaruka cyane, ururimi rugasohoka, byaranze babanza kunyakirisha Yesu ndamwakira, banyigisha uko natura ndabikora nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye, barangije baransengera ba badayimoni bamvamo nuko Umwuka Wera yahise yinjira kandi icyanyeretse ko ari Umwuka Wera ni uko nahise ngira umunezero mwinshi mu mutima wanjye ndarira cyane numva birantangaje”.

    Nyuma yo kumva umunezero Domina yafashe umwanzuro wo guhora aharanira ko uwo munezero utazamucika ukundi ku buryo iyo yamaraga umwanya adasenze yumvaga afite ubwoba ko wa munezero wagiye, bityo bikaba ngombwa ko yongera kujya mu cyumba akongera agasenga yahamagara Yesu wa munezero ukagaruka. Uko yagendaga asenga ni ko Yesu yagendaga amuha impano na wa munezero ukagaruka akumva arishimye atangira guseka atarabyigeze kandi atangira kuryama agasinzira.

    Asoza igice cya mbere cy’ubuhamya bwe, Kayitesi Domina arakangurira abantu bubatse ingo gusenga bagatsinda umwanzi Satani usenya ingo. Aributsa kandi imfubyi kumenya no kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo kuko Yesu ni se w’imfubyi kandi azimenyera ibyo zikeneye byose. Yesu aruta ababyeyi kuko bo bashobora kugufasha mu mubiri gusa, ariko Yesu we yinjira mu mutima agatanga amahoro adashira n’ubuzima.

    Mu gice gikurikira tuzareba uburyo yakize SIDA, abaganga bakumirwa bikomeye. Ntimuzacikwe kumenya kugira neza kw’Imana gutangaje.

    Source:sinai tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Kayitesi-wazahariye-mu-rushako-n-uburyo-yakijijwe.html

  • Imiti y’amatungo ihenze ituma aborozi b’inka bahomba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi izo nka ngo zibaha umukamo ubazanira amafaranga, ariko nanone indwara y’ikibagarira zikunze kurwara mu gihe cy’imvura, n’iy’umukira abandi bita igikira cyangwa urwuma cyangwa nanone agasheshe, zikunze kurwara mu gihe cy’izuba nk’uko bivugwa n’aborozi, ngo zibatwara amafaranga menshi.

    Umworozi umwe w’i Kibilizi mu Karere ka Nyanza, agira ati “Urugero nk’urwaje ikibagarira wavuje neza, bimutwara ibihumbi 27, urwaje agasheshe bikamutwara agera ku bihumbi 12. Kandi urebye kubera ubwatsi bukeya, inka ishobora kwinjiza nk’ibihumbi 17 ku kwezi”.

    Léopold Munyurangabo wororera mu Karere ka Huye, amwunganira agira ati “Iyo inka yarwaye umukira bigutwara ibihumbi nka 60. Nk’umworozi ugurisha litiro ku mafaranga 200 yakamye litiro eshanu ku munsi, aba afite ingorane nyinshi”.

    Laurent Gatera w’i Huye na we worora inka, ariko akaba anacuruza imiti y’amatungo, na we ati “Nk’umuti Butalex uvura ikibagarira, mililitiro imwe yawo ikora ku biro 20 by’inka. Inka ifite ibiro 40 ikenera mililitiro 20, kandi imwe igura amafaranga 600. Kandi uyu muti ujyanirana n’uwitwa oxy wa 2,500Frws ndetse n’uw’umuriro wa 4,500Frws cyangwa 5,000Frws. Ubwo simbariyemo amafaranga agenerwa umuveterineri n’ayo kumutegera”.

    Fabrice Ndayisenga, umuyobozi w’ishami ry’ubworozi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko kuba imiti ihenda bizwi, ari na yo mpamvu hatangiye gutekerezwa kuko hashyirwaho mituweli y’amatungo Leta yanyuramo yunganira aborozi.

    Ubu ngo hari kwigwa uko byazagerwaho, kandi ngo muri gahunda y’imyaka irindwi bihaye izarangira muri 2024, hazaba harabonetse umuti kuri iki kibazo.

    Indwara y’ikibagarira yo ngo nta wari ukwiye kuba akiyibara mu zimutwara amafaranga kuko urukingo rwayo rwabonetse.

    Ndayisenga ati “Urukingo rw’ikibagarira rurahari, kandi Leta yashyizemo nkunganire ku buryo rutakigura ibihumbi umunani, ahubwo rugura 1,500Frws”.

    Ubundi indwara y’ikibagarira ifata inka nkuru n’intoya. Inka iyirwaye igira umuriro mwinshi ntibashe kurisha, ikagira ibibyimba mu nturugunyu, igata urukonda, igahumeka nabi kandi ikabyimba amaso.

    Naho indwara y’umukira ifata inka nkuru, ikagira umuriro mwinshi, ntibashe kurisha, ikananuka cyane, ikanagira amaso y’umuhondo.

    Muri rusange izi ndwara zombi ngo ziterwa n’uburondwe, ku buryo mu kuzirinda amatungo yabo aborozi bakwiye kuzitera umuti wica uburondwe kabiri mu cyumweru, kandi neza.

    Ni ukuvuga gukoresha ibipimo byagenwe kandi mu kuzitera ntibibagirwe mu maha, ku murizo, mu binono no mu matwi kuko uburondwe bukunze kuhihisha.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/imiti-y-amatungo-ihenze-ituma-aborozi-b-inka-bahomba