Blog

  • Itangazo ryihutirwa FERWAFA imaze gushyira hanze nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye ku bafana batabashije kwinjira ku mukino w'Amavubi na Nigeria kandi bari bafite amatike.

    FERWAFA yijeje ko ibibazo byagaragaye kuri uwo mukino bizakosorwa ku mukino uzahuza Amavubi na Lesotho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025. Abafite amatike batashoboye kwinjiriraho bazemererwa kuyakoresha kuri uwo mukino.

    Abandi bafite amatike y'amafaranga 1,000 Frw na 2,000 Frw bazinjirira ku buryo busanzwe. Abatabashije kwinjira bazayakoresha batongeye kwishyura.

    FERWAFA yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe y'igihugu mu mikino iri imbere.

     

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-ferwafa-imaze-gushyira-hanze-nyuma-yumukino-amavubi-yatsinzwemo-na-nigeria/

  • Umwarabu wari woherejwe n’ikipe ye, yagaragaye muri stade Amahoro kugira ngo asuzume Muhire Kevin atabizi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'Umunsi wa 20 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro, APR FC na Rayon Sports zanganyije ubusa ku busa (0-0). Nubwo aya makipe yombi yakinnye umukino ukomeye, nta n'imwe yabashije gutsinda igitego, bituma Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n'amanota 43, mu gihe APR FC ikomeje kuyikurikira n'amanota 41.

    Mu gihe Muhire Kevin yakiniraga Rayon Sports muri uyu mukino wa Derby, umuntu woherejwe na El Merreikh yo muri Sudani yari muri Stade Amahoro amusuzuma. Amakuru avuga ko uyu muntu yari yoherejwe n'iyi kipe kugira ngo arebe imikinire ya Muhire Kevin n'uruhare rwe mu mukino, ariko we ubwe atabizi.

    Birashoboka ko El Merreikh yaba ifite gahunda yo kumugura cyangwa kumwifashisha mu mishinga yayo y'ahazaza. Niba ibi bikomeje, bishobora gufungurira Muhire Kevin amahirwe yo gukina hanze y'u Rwanda, akazamura urwego rwe nk'umukinnyi mpuzamahanga.

    Birakomeza gutegerezwa kureba niba El Merreikh izagira icyo itangaza ku by'uyu mukinnyi cyangwa niba hari intambwe izaterwa mu bijyanye n'amasezerano mu minsi iri imbere.

    Source : https://yegob.rw/umwarabu-wari-woherejwe-nikipe-ye-yagaragaye-muri-stade-amahoro-kugira-ngo-asuzume-muhire-kevin-atabizi/

  • Mukama Abbas yasangije abiga aho yize ibanga ryamugejeje ku buyobozi bukuru bw'igihugu – #rwanda #RwOT

    Yabikomojeho ku wa 20 Werurwe 2025, mu buhamya yageneye abanyeshuri biga kuri G.S Bugarama-Cite yizeho amashuri abanza. Ni muri gahunda y'ubukangurambaga bwa Minisiteri y'Uburezi bwiswe 'Nawe Wagera Kure'.

    Mukama wabaye Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko mbere y'uko agirwa Umuvunyi Mukuru wungirije, yavutse mu 1962, atangira amashuri abanza mu 1968.

    Avuga ko Leta ya Kayibanda n'iya Habyarimana zari zaranze kubaka amashuri mu cyahoze ari Perefegitura cya Cyangugu by'umwihariko mu Kibaya cya Bugarama kubera hari hatuwe n'Abayisilamu.

    Ibyo byatumye abasaza batanu barimo na se begeranya ubushobozi biyubakira ishuri ry'icyondo ari ryo Mukama na André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda bizemo.

    Mukama yabwiye abanyeshuri barenga ibihumbi 2000 biga ku ishuri yizeho amashuri abanza ko nyuma yo kurangiza abanza yakomereje ayisumbuye mu Mujyi wa Bujumbura no muri Congo, aho yize ibijyanye n'icungamari.

    Ati 'Mwe mufite amahirwe yose ashoboka. Murarya ku ishuri, mufite za mudasobwa. Turifuza ko mwazagera ku rwego turiho ndetse mukaharega'.

    Mukama yavuze ko u Rwanda rufite Perezida ukunda abana, wifuza ko mu 2050 u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite abana benshi baminuje na cyane ko intego yarwo igaragaza ko icyo gihe ruzaba ruri mu bihugu bikize.

    Ati 'Ntabwo nize mu mashuri abanza, muri ya mashuri nababwiraga y'icyondo nzi ko nzaba Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Umuvunyi Mukuru Wungirije. Nabishobojwe no gukunda igihugu, kugikorera, no gukurikiza uburere bwiza nahawe n'ababyeyi banjye. Namwe mwabigeraho'.

    Muhawenimana Yusra, wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye yashyimye ubu bukangurambaga bwa 'Nawe wagera kure' avuga ko yabwungukiyemo byinshi.

    Ati 'Namwigiyeho kubaha ababyeyi, kugira ikinyabupfura no gukunda ishuri. Bizamfasha kugera ku ntego nihaye yo kuzaba umuganga w'inzobere.'

    Icyimanimpaye Shukulan wiga mu ishuri Mukama yizeho we ati 'Nifuza kuzaba muganga uvura abarwayi kubera ko ari byo nkunda cyane. Ikiganiro uyu muyobozi aduhaye kimpaye icyizere ko kugera ku nzozi zanjye zo kuzaba umuganga bishoboka'.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Monique yashimiye Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'uburezi kuri bose, asaba abana kudacibwa intege n'ibirimo ubukene, bakirinda ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.

    Ati 'Bana bacu beza Leta irabakunda. Ni yo mpamvu iba yohereje abo mureberaho ko bishoboka babereka ko mwazakabya inzozi mukagera ikirenge mu cyabo byanaba ngombwa mukaharenga'.

    Ubukangurambaga bwa 'Nawe Wagera Kure' buri kubera mu turere twose tw'igihugu aho abanyacyubahiro bari gusura amashuri bizeho amashuri abanza mu rwego rwo kubakundisha ishuri no kubaremamo icyizere cyo kuzakabya inzozi zabo.

    Bamwe mu bayobozi bakiriye Mukama ubwo yasuraga ikigo yizeho muri gahunda y’ubukangurambaga bwiswe ‘Nawe Wagera kure’

    Mukama Abbas yasangije abiga ku ishuri yizeho ibanga ryamugejeje mu buyobozi bukuru bw’igihugu

    Mukama Abbas yahaye impanuro bamwe mu banyeshuri biga aho yize

    Visi Meya, Uwimana Monique yibukije abanyeshuri ko Leta ibakunda abasaba kwirinda ibirangaza

    Umuyobozi wa GS Bugarama —Cite, Mbarushimana Hamim yashimye ubukangurambaga bwa 'Nawe Wagera Kure' avuga ko buzateza imbere iremye ry'uburezi

    Cyubahiro Cynthia yabajije Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas icyamusubizagamo imbaraga iyo yabaga agiye gucika intege, undi amusubiza ko ari uko yari yariyemeje kutagamburuzwa n’imbogamizi

    GS Bugarama-Cite yigaho abarenga 2000

    Visi Meya Uwimana ashyikiriza Mukama impano yagenewe n’abanyeshuri bamushimira ko se ari umwe mu batanze ubutaka bwubatseho ishuri bigamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukama-abbas-yasangije-abiga-aho-yize-ibanga-ryamugejeje-ku-buyobozi-bukuru-bw

  • MU MAFOTO: Ibihe by’urwibutso byaranze umukin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yakiriye Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada, Usa na Mexico.

    Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 maze u Rwanda rutakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko rwagumye ku manota arindwi no ku mwanya wa gatatu.

    Mu itsinda C, Africa y’Efo yagize amanota 10 niyo ya mbere, Benin ifite amanota umunani ni iya kabiri, u Rwanda rufite amanota arindwi ni urwa Gatatu, Nigeria ni iya kane n’amanota atandatu, Lesotho ni iya gatanu n’amanota atanu naho Zimbabwe ni iya nyuma n’amanota atatu.

    N’ubwo U Rwanda rwatsinzwe byari ibyishimo ku banyarwanda bari bari muri Stade Amahoro kuko umukino bawurebanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’umuryango we.

    Amafoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame ari kumwe n’umuryango we bitabiriye umukino u Rwanda rwakinnyemo na Nigeria

    Amafoto yaranze igice cya kabiri cy’umukino

    Victor Osmhen nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

    Victor Osmhen nyuma yo gutsinda igitego cya mbere

    Victor Osmhen na bagenzi be bari kwishyimira igitego cya mbere

    Mutsinzi Age akura umupira ku kirenge cya Vicror Osmhen

    Samuel Guelette arwanira umupira na Ola Aina

    Djihad yatakana na Victor Osmhen

    Ntari Fiacre akuraho umupira

    Djihad Bizimana yataka umupira

    Amafoto yaranze igice cya mbere cy’umukino wahuje u Rwanda na Nigeria

    Anakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Nigeria

    Ba kapiteni ku mpande zombi ubwo bario bari gutombora ibice babanzamo mu kibuga

    Abakinnyi b’u Rwanda ubwo bari bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda

    Abasifuzi bari gusohoka mu rwambariro

    Abakinnyi na Nigeria bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Nigeria

    Amafoto y’amakipe yombi yamaze gusohoka mu rwambariro mbere y’uko umukino uitangira

    Niyomugabo

    Yves Habimana

    Manzi Thiery

    Samuel Guelette

    Niyomugabo Claude na Nshuti Innocent

    Nshuti Innocent

    Abakinnyi b’u Rwanda ubwo bari bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Lookman Ademola

    Victor Osmhen

    Victor Osmhen na bagenzi be ubwo bario bari kwisyushya mbere y’uko umukino utangira

    Alex Iwobi

    Abakinnyi ba Nigeria ubwo bari baje kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Alex Iwobi, Samuel Chukueze na Simos Moses

    Abakinnyi ba Nigeria ubwo bari bari kureba niba ikibuga kimeze neza

    William Trost Ekong

    Buhake Twizere Clement na Bagenzi be

    Ishimwe Pierre

    Hakim Sahabo

    Yves Habimana

    Samuel Guelette na bagenzi be

    Abakinnyi b’u Rwanda ubwo bari bamaze gusohoka mu Rwambariro baje kureba uko ikibuga kimeze

    Amafoto y’Abafana bari bari hanze ya Stade Amahoro bategereje ko bahabwa uburenganzira bwo kwinjira maze bakareba umukino w’u Rwanda na Nigeria

    Ubwo abafana bari bamaze kugera mu byicaro byabo muri Stade Amahoro baregereje umukino w;’u Rwanda na Nigeria

    MC Bryan niwe wari uri gususrutsa abafana mbere y’uko umukino utangira

    Dj Sonia

    AMAFOTO: Emile Maurice, Ngabo Serge na Shema Innocent

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153780/mu-mafoto-ibihe-byurwibutso-byaranze-umukino-wahuje-u-rwanda-na-nigeria-153780.html

  • Amb. Mukantabana Mathilde yahawe igihembo mpu… – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo yahawe n’Umuryango wigenga uhuza abadipolomate hagamijwe guteza imbere umuco n’uburezi, Washington Education & Cultural Attache Association.

    Yagiherewe i Washington, DC, ubwo hizihizwaga Ukwezi kwahariwe Umugore. Ni ukwezi kwa Werurwe kwizihizwa buri mwaka, mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’umugore mu iterambere ry’isi no guharanira uburenganzira bwe.

    By'umwihariko, Umunsi mpuzamahanga w'Umugore washyizweho n'umuryango w'Abibumbye mu mwaka w'1972. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu 1975. Ubusanzwe, uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe.

    Amb. Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika mu myaka irenga 10 ni muntu ki?

    Amb Mukantabana Mathilde, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ariko akurira mu mahanga kubera ubuhunzi, by'umwihariko muri Amerika aho yabaye umwarimu imyaka 19 muri Leta ya California.

    Amb. Mukantabana yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Huye ku Mayaga, yiga amashuri abanza i Nyanza.

    Kubera imyaka yigishije amateka muri Amerika, Amb. Mukantabana yamaze guhabwa inyito ya Professor n'iki gihugu, aho byakomeje nyuma agirirwa icyizere n'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, amuha guhagararira igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Usibye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Amb. Mukantabana yanahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu nka Brazil, Argentine ndetse na Mexique, biherereye muri Amerika y'Amajyepfo.

    Umwaka ushize ubwo yaganiraga na Kigali Today akagaruka ku bikorwa akorera muri izo Leta, Amb. Mukantabana yaragize ati: 'Nahawe inshingano mu 2013, nyuma twagura imiryango y'Abanyarwanda muri Leta zitandukanye, twubakiye ku batubanjirije, mbere hari imiryango itatu ariko ubu tugeze ku miryango 29'.

    Avuga ko Abanyarwanda batuye muri Amerika abenshi bakorera imirimo itandukanye mu Rwanda, irimo ibya tekinoloji, siyansi, abaganga, abikorera, abafunguye amashuri mu Rwanda, ubworozi n'ibindi.

    Ashimangira ko ibi bikorwa bakorera mu Rwanda bifasha abaturage b'u Rwanda, mu kuzamurana mu iterambere n'imibereho myiza.


    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde yahawe igihembo mpuzamahanga
    Yashimiwe uruhare rwe mu miyoborere no guteza imbere abagore ku Isi

    Ni igihembo yahawe ubwo hizihizwaga ukwezi kwahariwe abagore mu birori byabereye i Washington  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153783/amb-mukantabana-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-akesha-imiyoborere-myiza-no-guteza-imbere-aba-153783.html

  • Twumvane EP Dany Nanone yashyize ku isoko nyu… – #rwanda #RwOT

    Dany Nanone aherutse kubwira InyaRwanda, ko nyuma yo gushyira hanze iyi EP azatangira urugendo rwo gutegura indi EP yise '911' mu rwego rwo gushimangira ko icyerekezo cy'umuziki we ari ukumenyekana ku rwego Mpuzamahanga uko byagenda kose.

    Yavuze ko asohoye iyi EP nyuma y'uko agurishije Album ye 'Iminsi Myinshi' kubera ko kompanyi bagiranye amasezerano 'kandi byari mu nyungu kuri njye'.

    1. Ihame

    “Ihame” ni indirimbo ivuga ku rukundo ruhamye, aho Dany Nanone agaragaza ko urukundo nyarwo rugomba gushingira ku mahame akomeye kandi akomeye.

    Aha, yibanda ku gaciro ko kugira indangagaciro mu rukundo, ndetse no kwirinda ibishuko bishobora kuruhungabanya.

    Aririmba yishyira mu mwanya w'umusore uba ubwira umukobwa kwirengagiza ibyo abyirwa n'abantu banyuranye, ahubwo agaha agaciro urukundo amukunda. Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y'abasore n'inkumi yifashishije mu miririmbire.

    Hari aho aririmba agira ati 'Umwari ufite 'Nyash' urenze Boss wa Kabash [Kate Bashabe washinze inzu y'imideli ya Kabash], ibaze ko nta Cyomoro agufitiye 'Crush'.

    2. Moso Ndiyo

    Iyi ndirimbo yayikoranye na Producer Mamba uri mu bagezweho muri iki gihe. Ni indirimbo ibyinitse cyane, ishishikariza umusore cyangwa se inkumi kubyina yisanzuye, ndetse atitaye ku bantu bashobora kuba bamuhanze amaso.

    Hari aho aririmba agira ati 'Uyu munsi ni njyewe, ejo ni wowe, haguruka twibyinire, iby'ibibazo ubireke, isekere ugorore imbavu.' Iyi ndirimbo iri mu murongo w'indirimbo 'Ikirori' uyu muhanzi yashyize hanze mu myaka 10 ishize.

    3.Amadosiye

    “Amadosiye” ni indirimbo yakoranye na Pastor P, aho bagaruka ku mibereho y’abahanzi, by’umwihariko ku bibazo bahura nabyo mu rugendo rw’ubuhanzi bwabo. Aha, Dany Nanone avuga ku madosiye y’ubuzima bwe, agaragaza imbogamizi yahuye nazo ndetse n’uburyo yazitsinze.

    Si ubwa mbere akoranye na Pastor P, kuko banakoranye ku ndirimbo 'Iminsi Myinshi'. Ni indirimbo imeze nk'isengesho ryo kwiginga Imana. Humvikanamo n'amajwi y'abantu barimo Monk.e, Pastor P, Indatwa ndetse n'abarerwa.

    4. Ahazaza

    Mu ndirimbo “Ahazaza”, Dany Nanone yibanda ku nzozi n’icyerekezo cy’ejo hazaza. Aha, ashimangira ko kugira icyerekezo no gukorera ejo hazaza ari ingenzi, ndetse ko umuntu agomba gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze.

    Ni indirimbo kandi aririmba yishyize mu mwanya w'umusore wakunze umukobwa, akamwizeza ko azabana nawe uko byagenda kose n'ubwo yamutegereza igihe kinini.

    Hari aho aririmba agira ati 'Njye ubu nahisemo, singikunda by'agateganyo. Uzitwa umwamikazi nitwe umwami […]'

    Dany Nanone, amazina ye nyakuri ni Ntakirutimana Dany, yavukiye i Kigali ku itariki ya 28 Kanama 1990. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, aho yaje kwamamara cyane mu njyana ya Hip-Hop. Yize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yakuye ubumenyi bwamufashije guteza imbere umuziki we.

    Mu Ukuboza 2023, yamuritse Album ye yise “Iminsi myinshi” mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali. Mu myaka 10 ishize, urugendo rwa Dany Nanone rwaranzwe n'iterambere mu muziki wa Hip-Hop nyarwanda, ibikorwa bitandukanye, n'uruhare mu guteza imbere iyi njyana.

    EP ye nshya “112” yitiriwe umurongo w'ubutabazi wa Polisi, aho avuga ko ari umuyoboro w’ubutabazi, bityo akaba ashaka ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugera kuri benshi nk’uko uwo murongo ugera kuri bose.

    Mu ndirimbo ze, Dany Nanone akunda kugaruka ku nsanganyamatsiko z’urukundo, imibereho ya muntu, ndetse n’ubuzima bw’abahanzi, aho asangiza abakunzi be ubunararibonye bwe mu rugendo rw’ubuhanzi.   

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'AHAZAZA' YA DANY NANONE

    “> 

    KANDA HANO UBASHE KU NDIRIMBO 'IHAME' YA DANY NANONE

    “> 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'AMADOSIYE' YA DANY NANONE

     “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MOSO NDIYO' YA DANY NANONE

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SO FAR' YA DANY NANONE NA ELLA RINGS

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153784/twumvane-ep-dany-nanone-yashyize-ku-isoko-nyuma-yo-kugurisha-album-153784.html

  • Imyaka 8 yari ishize! Impamvu zatumye The Ben… – #rwanda #RwOT

    The Ben yageze muri iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, ndetse yanyuze mu Mujyi wa Berlin aramutsa abakunzi b'umuziki we. 

    Iki gitaramo kiri mu rugendo rw'ibindi bitaramo agombaga gukorera i Burayi, ndetse azataramira muri Australia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agere no mu bihugu binyuranye byo muri Afurika, aho azatamira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

    The Ben yagaragaje ko azataramana na Bill Ruzima ku rubyiniro. Aba bombi bubatse umubano wihariye, kuko mu myaka ishize Bill Ruzima ari ku rutonde rw'abahanzi barimo na Kenny Sol bafashaga The Ben mu miririmbire cyane cyane mu bitaramo bakoreraga mu bihugu birimo Uganda.

    The Ben yigeze gutangaza ko adashidikanya ko Bill Ruzima ariwe muhanzi ufite ijwi ryiza mu Rwanda. Hari aho yavuze ati 'Bill Ruzima ashobora kuba ariwe muhanzi ufite ijwi ryiza ridasanzwe kugeza ubu mu Rwanda navuga.'

    Mu butumwa aherutse kunyuza ku rubuga rwa Instagram, Bill Ruzima yagaragaje ko guhurira ku rubyiniro na The Ben bisobanuye byinshi kuri we, kuko amwibuka bwa mbere ubwo bahuraga mu 2017, ubwo uyu muhanzi yagarukaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Nkura, nakundaga cyane kumva umuziki wa The Ben, kuva ku ndirimbo ze za mbere nk'Uzaza Ryari, Amahirwe ya Nyuma, Ndi Inkuba, n'izindi nyinshi.

    “Nzi hafi ya zose!  Nk'umuhanzi ukiri muto muri Rwanda, Burundi, na Uganda, nakundaga gutekereza umunsi nzahura na The Ben, kuko ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y'Iburasirazuba.”

    Akomeza ati 'Mu mwaka wa 2017, nagize amahirwe adasanzwe yo guhura na we ubwo yari avuye muri Amerika agarutse mu Rwanda.

    Byisumbuyeho, twagize n'amahirwe yo kuririmbana ku rubyiniro rumwe, turirimba indirimbo yacu dukunda cyane 'Ingendo Yacu Nziza'.

    'The Ben ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye cyane kandi batanga imbaraga n'ihumure ku bandi bahanzi. Kugeza n'uyu munsi, ahora anshishikariza ati “Bill, komeza uririmbe, komeza uririmbe!” Nanjye ndamusubiza nti: “Brooooo, nzakomeza kuririmba, nawe ukomeze kudutera imbaraga. Mfite icyubahiro gikomeye kuri we, kandi mubona nk'umuvandimwe mukuru wanjye ubuziraherezo.'

    Muri iki gitaramo kandi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, The Ben arabanzirizwa n'aba Dj barimo Dj Nad, Dj Stunner na Dj Baz.

    Bill Ruzima ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku Nyundo, ndetse yakoze indirimbo nyinshi mbere y'uko yimukira mu Budage mu bikorwa bye by'umuziki n'ibindi binyuranye. Iki gitaramo cya The Ben yagihuje no kumurika Album ye 'Plenty Love' iriho indirimbo 12. The Ben yakunze ko Bill Ruzima ari umuhanzi w'ijwi ritangaje abantu bakwiye guhanga amaso 

    Bill Ruzima aherutse gutangaza ko afite urwibutso rukomeye kuri The Ben ubwo baherukanaga mu gitaramo cyo Kwita Izina cyabaye mu 2017 


    The Ben na Bill Ruzima barahurira ku rubyiniro mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153786/imyaka-8-yari-ishize-impamvu-zatumye-the-ben-ahitamo-bill-ruzima-mu-gitaramo-cyihariye-mu–153786.html

  • Umwuzukuru we nawe yari ahari: Perezida Paul Kagame n’abagize umuryango we bitabiriye umukino w'u Rwanda na Nigeria – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umukino wahuje Ikipe y'Igihugu, Amavubi, na Super Eagles ya Nigeria kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatanu.

    Mu mukino w'Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ry'amajonjora y'Igikombe cy'Isi cya 2026, Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 na Nigeria.

    Iyi ntsinzi yahise ifasha Nigeria kugira amanota atandatu, ikazamuka ku mwanya wa kane mu itsinda. U Rwanda rwo rwagumye ku mwanya wa gatatu n'amanota arindwi. Ku rundi ruhande, Afurika y'Epfo yayoboye itsinda n'amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0.

    Amavubi azongera gukina ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, ubwo azacakirana na Lesotho muri Stade Amahoro.

    Source : https://yegob.rw/umwuzukuru-we-nawe-yari-ahari-perezida-paul-kagame-nabagize-umuryango-we-bitabiriye-umukino-wu-rwanda-na-nigeria-amafoto/

  • Nubwo Amavubi yatsinzwe na Nigeria ariko aracyari imbere yayo! Dore uko amakipe akurikirana ku rutonde mu itsinda C – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ikomeje urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Nyuma yo gukina imikino ine y'amajonjora, Amavubi yahise afata umwanya wa gatatu mu itsinda C, aho afite amanota arindwi (7).

    Muri iri tsinda, Afurika y'Epfo ni yo iyoboye n'amanota 10, ikurikirwa na Bénin ifite amanota 8. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu, rukaba rufite inota rimwe imbere ya Nigeria, ifite amanota 6. Lesotho na Zimbabwe na zo zikomeje gukurikirana, aho zifite amanota 5 na 3.

    Uyu mwanya wa gatatu ni intambwe ikomeye ku Mavubi kuko uyegereza amahirwe yo kubona itike yo kwitabira ku nshuro ya mbere Igikombe cy'Isi. Abafana bakomeje kugaragaza ibyishimo n'ubufasha kuri iyi kipe, bayisaba gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye.

    Umukino ukurikira wa Amavubi uzaba ku wa 25 Werurwe, aho izakina na Lesotho. Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane kuko gutsinda byatuma Amavubi azamuka kurushaho, bikayongerera amahirwe yo kubona itike.

    Ese Amavubi azakomeza kwitwara neza akandika amateka mashya? Abanyarwanda bakomeje gutegereza n'icyizere cyinshi.

    Source : https://yegob.rw/nubwo-amavubi-yatsinzwe-na-nigeria-ariko-aracyari-imbere-yayo-dore-uko-amakipe-akurikirana-ku-rutonde-mu-itsinda-c/

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw'Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000 #rwanda #RwOT

    Donald Trump

    Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikuyeho uburenganzira bw'agateganyo bw'abarenga ibihumbi 530 baturutse muri Cuba, Haiti, Nicaragua na Venezuela. Aba bimukira bari bemerewe kwinjira muri Amerika muri gahunda yiswe 'Processes for Cubans, Haitians, Nicaraguans, and Venezuelans (CHNV)' yatangijwe mu Ukwakira 2022 na Perezida Joe Biden, igamije gutanga ubuhungiro ku bantu baturuka mu bihugu bifite ibibazo by'uburenganzira bwa muntu. Iyi gahunda yaje kongererwa igihe muri Mutarama 2023, yemera ko abantu ibihumbi 30 buri kwezi binjira muri Amerika mu gihe cy'imyaka ibiri bafite uburenganzira bwo gukora no gutura.

    Iteka rishya ryashyizweho umukono na Kristi Noem, umuyobozi wa Departema ya Homeland Security, rivuga ko aba bimukira bazatakaza uburenganzira bwabo ku itariki ya 24 Mata 2025, nyuma y'iminsi 30 iteka risohotse mu Igazeti ya Leta. Nyuma y'iyi tariki, abazaba badafite ubundi burenganzira bwo gutura muri Amerika bazasabwa gusubira mu bihugu byabo cyangwa bagafatwa bagasubizwa ku ngufu. Iri teka rivuga ko 'parole' ari uburyo bw'agateganyo kandi ko itanga uburenganzira bwo kuba muri Amerika mu gihe gito, ariko itari uburyo bwo kubona uburenganzira bwo gutura burundu. citeturn0news20

    Perezida Donald Trump, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ye yo kugabanya umubare w'abimukira, yavuze ko iyi gahunda ya 'parole' yakoreshejwe nabi kandi ikabangamira abakozi b'Abanyamerika. Yongeyeho ko iyi gahunda itagombaga kuba inzira yo kubona uburenganzira bwo gutura burundu muri Amerika. Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y'aba bimukira, cyane cyane abamaze igihe kinini muri Amerika bafite akazi n'imiryango.

    Perezida Donald Trump, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ye yo kugabanya umubare w'abimukira, yavuze ko iyi gahunda ya 'parole' yakoreshejwe nabi kandi ikabangamira abakozi b'Abanyamerika.

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu n'amashyirahamwe yita ku bimukira bamaganye iki cyemezo, bavuga ko kinyuranyije n'indangagaciro za kimuntu kandi ko gishobora gutuma abantu benshi basubizwa mu bihugu bafite impungenge z'umutekano. Basaba Leta zunze Ubumwe za Amerika gusubira kuri iki cyemezo no gushaka uburyo burambye bwo gukemura ikibazo cy'abimukira.

    Kugeza ubu, abagera kuri 26,000 b'abana b'abimukira badafite ababarera bari muri Amerika bashobora guhura n'ingaruka zikomeye kubera guhagarikwa kw'inkunga y'amategeko yabafashaga kubona uburenganzira bwo gutura no kwiga. Ibi bishobora gutuma benshi muri bo basubizwa mu bihugu bakomokamo, aho bashobora guhura n'ibibazo by'umutekano n'ubukungu.

    Mu gihe iki cyemezo gikomeje guteza impaka muri politiki ya Amerika, haribazwa uko kizashyirwa mu bikorwa n'ingaruka kizagira ku mibereho y'abimukira, umutekano w'igihugu, ndetse n'ubukungu bwa Amerika muri rusange. Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ibiganiro bihuriweho n'impande zose kugira ngo haboneke umuti urambye kandi wubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Abimukira bagizweho ingaruka n'iki cyemezo barasabwa gushaka ubundi burenganzira bwo gutura muri Amerika cyangwa gutegura uburyo bwo gusubira mu bihugu bakomokamo mbere y'itariki ya 24 Mata 2025, kugira ngo birinde ingaruka zo gufatwa no gusubizwa ku ngufu. Amashyirahamwe yita ku bimukira arimo gutanga inama n'ubufasha mu by'amategeko kugira ngo bafashe aba bantu guhangana n'iki kibazo.

    Mu gihe hategerejwe kureba uko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa, haracyari urujijo ku hazaza h'aba bimukira no ku ngaruka iki cyemezo kizagira ku mibereho yabo ndetse n'imiryango yabo. Ni ngombwa ko hakomeza kuba ibiganiro hagati ya leta, abaharanira uburenganzira bwa muntu, n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ibisubizo byubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi bikemure ikibazo cy'abimukira mu buryo burambye.

    Iyi gahunda yo gukuraho uburenganzira bw'agateganyo bw'aba bimukira ni kimwe mu byemezo bikomeye byafashwe na Perezida Trump mu rwego rwo kugabanya umubare w'abimukira muri Amerika. Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y'abimukira, umutekano w'igihugu, ndetse n'ubukungu bwa Amerika muri rusange. Haracyari byinshi byo gukorwa no kuganirwaho kugira ngo haboneke umuti urambye kandi wubahiriza uburenganzira bwa muntu muri iki kibazo cy'abimukira

    Ingaruka ku Muryango n'Ubukungu

    Icyemezo cyo gukura aba bimukira mu gihugu nticyazongera gusa umubare w'abantu batazwi aho baherereye (undocumented immigrants), ahubwo gishobora no kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abenshi muri aba bimukira bari bafite akazi, bakaba bari bagize uruhare mu kuzamura ubukungu, cyane cyane mu nzego nk'ubwubatsi, ubuhinzi, n'ibikorwa by'ubucuruzi. Ku byemezo nk'ibi, abasesenguzi bavuga ko bizateza igabanuka ry'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP), ndetse n'ibura ry'abakozi mu bikorwa by'ubucuruzi bitandukanye.

    Nubwo iyi gahunda yo gucyura aba bimukira yasohotse nk'iteka, haracyari urujijo ku buryo izashyirwa mu bikorwa neza. Hari impungenge z'uko inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka (ICE) zishobora gukoresha imbaraga mu kubashyira hanze, ibintu bishobora guteza impagarara n'impaka muri rubanda. Amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu akomeje gusaba ko hashyirwaho inzira zorohereza aba bimukira kubona ubundi burenganzira bwo gutura aho kwirukanwa batateguye. Muri rusange, iki cyemezo gikomeje guteza impagarara muri politiki ya Amerika, kikaba kitezweho kugira ingaruka ndende ku mibereho y'abimukira ndetse no ku mibanire mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibihugu byakomokamo aba bimukira.

     

    Source : https://kasukumedia.com/leta-zunze-ubumwe-za-amerika-ikuyeho-uburenganzira-bwagateganyo-ku-bimukira-barenga-530000/