Blog

  • Abagore bo muri Ukraine bashimye uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iryo tsinda ry'Abanya-Ukraine rigizwe n'abagore b'ababaye abayobozi mu nzego zitandukanye bimbumbiye mu muryango bise 'The Day After'.

    Muri urwo rugendo rwabo bari bagamije kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwiyubaka nyuma y'intambara, uburyo bwo gutanga ubutabera ndetse n'uruhare rw'abagore mu rugamba rwo kongera kubaka amahoro.

    Abo banya-Ukraine bafite icyizere cy'uko intambara yo muri Ukraine izarangira bityo bakaba bifuza guharanira ko bazafasha abagore kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu cyabo.

    Ubwo bari mu Rwanda bagize umwanya wo kuganira n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, abayobozi ba sosiyete sivile ndetse banasura Avega Agahozo Village.

    Banagize kandi umwanya uhagije wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherere ku Gisozi, aho banigiye byinshi kuri yo.

    Bagaragarijwe amateka y'uko igihugu cyari cyarasenyutse, uko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ndetse n'uko yubatse igihugu kivuye ku busa nyuma y'urugamba rwo kukibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abaganiriye na The NewTimes bagaragaje ko hari ubumenyi bakuye mu Rwanda bushingiye ku mateka y'igihugu n'uburyo cyongeye kwiyubaka.

    Alina Miakenka uri mu bashinze umuryango The Day After, wanakoze mu myanya itandukanye mu nzego z'ubuyobozi muri icyo gihugu, yashimangiye ko yatunguwe n'uburyo ubutabera bwongeye gutangwa nyuma y'ibyari byarabaye k'u Rwanda.

    Ati 'Nk'umunyamategeko nashakaga cyane kumva uburyo ubutabera, amahoro no kubabarira byakozwe. Kuba aha rero byaguye ubumenyi bwanjye kubera ko ni inzego ziba zigoye kandi zigirwamo uruhare n'abantu benshi. Iyo ukimenya bwa mbere ibyo u Rwanda rwanyuzemo, ukanabona uko igihugu cyashatse ibisubizo, bihindura imyumvire yawe.'

    Yashimye uburyo u Rwanda rwakoresheje bw'Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabihanirwa.

    Ati 'Isomo rikomeye nize ni uko Ukraine nayo ikwiye kwishakamo ibisubizo. Kimwe kijyanye n'amateka, imitekerereze n'imyumvire y'ubutabera kandi tugomba kubiharanira.'

    Miakenka kandi ngo yatunguwe n'uburyo nyuma y'ibyo byose usanga ubumwe buganje mu Banyarwanda mu nzego zitandukanye haba mu buyobozi ndetse no muri sosiyete Nyarwanda.

    Ati 'Nakunze uko ubumwe mu Banyarwanda buri mu nzego zose, kuva muri guverinoma kugera ku rwego rw'abaturage n'abantu ku giti cyabo. Urubyiruko ruri kugira uruhare mu kuba abambasaderi b'amahoro n'abubatsi bayo. Ntekereza ko dukwiye gukoresha ubu buryo mu gihugu cyacu.'

    Yavuze ko u Rwanda atari igihugu cy'imisozi igihumbi gusa ahubwo ari urw'amasomo igihumbi ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho.

    Ati 'U Rwanda kandi rwahoze ruri ku isonga ku rutonde rwacu rw'ibihugu by'intangarugero mu kubakira abagore ubushobozi. Ni ingenzi ku bagore kugira imyanya mu nzego zifata ibyemezo. Abagore bagomba kurenga inshingano zisanzwe zo mu rugo bakagira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Ni igihe cyacu ngo ijwi ryacu ryumvwe.'

    Yashimangiye ko nibagera muri Ukraine bazategura neza inyandiko zigaragaza ingamba zikwiye gushyirwaho, bagire umwanya wo kuganira n'itangazamakuru, abagize guverinoma, imiryango itari iya Leta ndetse n'ibigo by'amashuri.

    Anna Nikolaienko, wageze mu Rwanda bwa mbere mu 2018, yagaragaje ko icyo gihe rwari mu bihugu biteza imbere umugore mu nzego zose.

    Yashimangiye ko nubwo ibyabaye mu Rwanda bitandukanye n'ibiri kuba muri Ukraine ariko byose byibasira ikiremwa muntu, bityo akabona hari amasomo bakwigira ku Rwanda kandi yatanga umusaruro.

    Ati 'Imiterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye n'intambara yacu ariko twese uburibwe ni bumwe. Isomo ry'ingenzi nigiye ku Rwanda ni ugushyira imbere ukudaheza. Byaba umugore, urubyiruko n'abantu bafite ubumuga. Hano nabonye ingamba zo kudaheza zitagarukira mu mpapuro gusa ahubwo bishyirwa mu bikorwa.'

    Ku ruhande rwa mugenzi wabo, Iryna Drobovych, yavuze ko usanga ibyaha by'intambara bihuje ingaruka by'umwihariko nk'ihihoterwa rishingiye ku gitsina bityo kugaragaza ibyo byaha nk'uko u Rwanda rwabikoze bishobora gutanga umusanzu.

    Ati 'Abagore benshi bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iyi ntambara ihuje u Burusiya na Ukraine, bishobora kugeza ku ihungabana ndetse no kwangirika kwa sosiyete. Kugaragaza ibi byaha nk'uko byakozwe mu Rwanda ni ingenzi. Tugomba gusigasira ibimenyetso tugamije kugera ku butabera.'

    Yemeje ko kandi iryo huriro riri kwita ku gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, abakeneye ubuvuzi ndetse no kongera gusubiza mu buzima busanzwe abagore bagizweho ingaruka n'intambara by'umwihariko bifatanye isano n'ihohoterwa.

    Depite Madina Ndangiza aganiriza aba bagore bo muri Ukraine

    Aba banya-Ukraine bishimiye kwigira ku Rwanda

    Bagize umwanya uhagije wo kuganirizwa ku mateka y’u Rwanda

    Ubwo bari basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bo-muri-ukraine-bashimye-uko-u-rwanda-rwongeye-kwiyubaka-nyuma-ya

  • Mitterand yari nka se wa Habyarimana- Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Amateka agaragaza ko Abanyarwanda ba mbere y'ubukoloni bari umwe, kugeza ubwo Ababiligi bagereye mu gihugu mu 1917, bagahindura imitegekere y'igihugu, bakanatangiza gahunda zirimo ibihano bikakaye byahabwaga abatakoze neza imirimo y'agahato bahawe.

    Abakoloni b'Ababiligi bashyizeho indangamuntu irimo amoko bahimbiye Abanyarwanda, ndetse mu 1959 bashyigikira icyiswe impinduramatwara y'Abahutu yasize Abatutsi benshi bishwe, batwikirwa inzu, abandi barenga ibihumbi 300 bahungira mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

    Hari inyandiko zagiye zigaragara zerekana ko mbere ya 1994 kugeza igihe Jenoside yatangiriye gukoranwa ubukana bukomeye, Gen. Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda yandikiye Umuryango w'Abibumye awereka ko hari intwaro zaguzwe zigamije gukora Jenoside ariko umubuza kugira icyo akora, ahubwo ingabo zari mu Rwanda zivanwa ku barenga 5000 zisigara ari 250.

    Mu bakuye ingabo mu Rwanda igihe Jenoside yari imaze gukaza umurego harimo n'u Bubiligi, mu gihe u Bufaransa bwo bwohereje abasirikare muri 'Opération Turquoise' yaharuriye inzira Guverinoma y'Abatabazi, Interahamwe na Ex-FAR bahungira mu cyahoze ari Zaïre [RDC y'ubu] banyuze mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n'umunyamakuru Mario Nawfal, yavuze ko u Bufaransa n'u Bubiligi usanga biri mu bitegeka ikigomba gukorwa muri Loni, ndetse byanagize uruhare mu gutuma Loni idatabara Abatutsi bicwaga mu Rwanda mu 1994.

    Abajijwe impamvu yagize ati 'Ubona isano ishingiye ku ngengabitekerezo kuva mu ntangiriro. Niba Ababiligi baragize uruhare muri politike yaciyemo abantu ibice kuva ku ntangiriro, wahita ubyumva.'

    Ku ruhande rw'u Bufaransa, Perezida Kagame yasobanuye ko Perezida wari uriho icyo gihe, François Mitterrand yari nk'umubyeyi wa Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda.

    Ati 'Ku bufaransa, Perezida wariho yari Mitterand, yari inshuti magara ya Perezida Habyarimana wapfiriye mu ndege yarashwe. Bari inshuti cyane ku buryo umwe yari nka se w'undi.'

    Perezida Kagame yavuze amateka yerekana ko Perezida w'u Bufaransa [François Mitterrand ] 'ntaho yari ataniye n'uwo w'icyo gihugu bica abantu.'

    Perezida François Mitterrand akimenya urupfu rwa Perezida Habyarimana yahise ahungisha Umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana n'abana be berekeza i Burayi ndetse ubu baba mu Bufaransa kuva mu 1998.

    Kanziga yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda cyangwa kumuburanisha, nyamara ni bwo bumenya imibereho ye.

    Perezida Kagame yahamije ko yaganiriye n'abayobozi bari aba hafi ya Mitterand bigera no ku muhungu we wavugaga rikijyana kuri politike y'u Bufaransa muri Afurika ariko bakinangira kwemera uruhare rwabo.

    Mu 2021, ubwo Perezida Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda yemeye uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasezeranya ko ubutabera bugomba gukomeza gutangwa.

    Yagize ati 'Kwemera aya mateka n'uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y'igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.'

    Ni uruzinduko yakoze nyuma y'iminsi mike hasohotse raporo yitiriwe 'Duclert' yacukumbuye uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw'abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

    Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa n’u Bubiligi byanze ko Loni itabara Abatutsi bicwaga kubera isano bari bafitanye n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mitterand-yari-nka-se-wa-habyarima-perezida-kagame-ku-cyatumye-u-bufaransa-n-u

  • U Rwanda rwakiriye neza icyemezo cya M23 cyo gusubira inyuma – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyatunguranye, M23 yavuze ko kigamije kwerekana ubushake bwayo mu biganiro bya politiki bigamije guhosha amakimbirane.

    Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Werurwe yatangaje ko kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.

    Ati 'Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije.'

    Leta y'u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo, aho mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko “U Rwanda rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo gusubiza inyuma abarwanyi bayo bari baherereye mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa.”

    Yongeyeho ko yakiriye neza icyemezo cy'Ingabo za FARDC na Wazalendo, cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23, ari na byo bikunze gutuma uwo mutwe witabara, ukarushaho gufata ibice byinshi by'icyo gihugu.

    Ibi byose bigamije gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa, ibi bikaba bikubiye mu cyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC, bemeje ko inzira y'ibiganiro ari yo ikwiriye gukoreshwa mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-neza-icyemezo-cya-m23-cyo-gusubira-inyuma

  • Kamonyi: Ruyenzi Sporting Club, Ikipe y'abashoboye n'abashobotse mu mibanire ikwiye kwigirwaho #rwanda #RwOT

    Ni ikipe y'abakinnyi bakuze b'Umupira w'Amaguru bakina nk'abatarabigize umwuga. Bakinira ku kibuga cya Ruyenzi muri Runda ya Kamonyi ari naho abenshi batuye. Imyaka irasaga ibiri babonye izuba. Kuba bahuzwa n'uyu mukino byatumye biyubakamo Ubumwe bubashoboza kugira imibanire myiza, aho bafashanya kubaka imiryango yabo, bakanafashanya mu guhuza imbaraga zikora ibyiza. Baratabarana, bararemerana ndetss bakanaremera abandi banyarwanda.

    Ni ikipe ifite abanyamuryango basaga 60 aho abayigize bari hejuru y'imyaka 35 y'amavuko. Bahuzwa no gukina Umupira w'amaguru nka Siporo ibafasha kurwanya indwara zitandura, Kwishimisha, Kubaka urukundo n'Ubumwe hagati yabo ariko kandi no guhuza imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu.

    Iyo bageze mu kibuga cya Ruyenzi, mbere yo gukina babanza kuganira no kugira ibyo bahuriza hamwe bijyanye na gahunda bafite, ariko kandi bakanagira urubuga bahuriraho bose nk'abasenyera umugozi umwe.

    Ubushobozi bw'ibyo bakora no kubaho kwa Ekipe buvahe?

    Kabalisa Valens, ayobora iyi kipe ya Ruyenzi Sporting Club yabonye izuba ku wa 03 Ukuboza 2022. Avuga k'ubushobozi bwo kubaho kwa Ekipe n'ibikorwa bakora, yagize ati' Ni ikipe irimo abantu bakuru kuko urebye ku mpuzandengo y'imyaka ni ukuva kuri 35 y'amavuko gusubiza hejuru. Ni abantu b'Abagabo rero!, Ubushobozi tubwishakamo ariko kandi tukanashaka abafatanyabikorwa bagira icyo baduha mu buryo butandukanye ariko kandi bakanatwambika'.

    Kabalisa Valens

    Akomeza avuga ko nka Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club ubu bafite abafatanyabikorwa babiri bakomeye barimo; UBI CARITAS CLINIC, ivuriro riherereye ku Ruyenzi, hakaba undi mufatanyabikorwa witwa Mzone Palace(Chez Mukama). Haherereye mu Rugazi inyuma y'Umurenge wa Runda. Ni ahantu ukeneye icyo kurya no kunywa, ukeneye kuruhuka ugana ukahabonera icyo ukeneye ariko kandi ni naho muri Kamonyi haba ibyumba byinshi kandi byiza ku bakeneye kuruhuka.

    Kabalisa, avuga kandi ko uretse Abafatanyabikorwa bafite, muri Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club, umunyamuryango mushya winjiye asabwa umusanzu w'amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi mirongo itanu( 50,000Frws), hakiyongeraho andi ya buri kwezi asabwa buri munyamuryango angana n'ibihumbi bitanu(5,000Frw), yose afasha mu mibereho ya Ekipe haba mu bikorwa bitandukanye bakora, byaba kugura amazi, Guhemba abasifuzi igihe bakinnye n'ibindi nkenerwa muri Ekipe.

    Mu kibuga, bigabanyamo amakipe, A na B bagahura, rimwe na rimwe bakanahiganwa.

    Aganira na intyoza.com, Kabalisa yavuze kandi ko muri iyi Siporo bakora yo gukina umupira w'amaguru hari ibintu bibiri kurusha ibindi bungukiramo. Ati' Ubundi Siporo z'abantu batabigize umwuga, cyane cyane ko nakubwiye ko ari abantu bakuru! Ubundi twungukiramo ibintu bibiri!. Hari ugukora Siporo nyine muri rusange kuko idufasha kugirango umubiri wacu umererwe neza, tube dufite ubuzima buzira umuze kuko hari n'igihe ujya kwa muganga bakagutegeka Siporo ariko twebwe tuyikora k'ubushake bwacu, hanyuma ikindi cya kabiri hazaho n'ibintu byo gusabana no kubana neza nk'umuryango ushyize hamwe'.

    Akomeza avuga ko bifitemo abantu babarizwa mu byiciro bitandukanye by'imirimo bakora kandi mu bushobozi no mu mbaraga zitandukanye, bityo ko ibyo byiciro byose iyo bahuye bakamenyana, bakaganira, bagatsura umubano barushaho guhuza imbaraga zibubaka ndetse bakubaka Igihugu, bagafashanya buri wese abigizemo uruhare nta gahato.

    Avuga kandi ati' Turi Abanyamuryango bakuze kandi bazi n'icyo gukora. Dushyize imbaraga zacu hamwe ngo tube abantu bashobora gukora tugatanga urugero rwiza mu kubungabunga ubuzima, kugira urukundo n'Ubumwe bwubaka imiryango yacu ariko kandi twubaka Igihugu cyacu, tujyana na gahunda za Leta mu bikorwa byose bigamije gutuma umuturage aba ku Isonga'.

    Emile Nsengumuremyi, Umunyamuryango wa Ruyenzi Sporting Club akaba na Kapiteni wa Ekipe A, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Siporo ari Ubuzima, ko kandi ihuza abantu bakagira ubuzima bwiza.

    Emile Nsengumuremyi.

    Ati' Siporo ni Ubuzima, ihuza abantu ariko na none mu rwego rw'Ubuzima, ifasha abantu kugira ngo bagire ubuzima bwiza kuko hari n'indwara zirwanywa na Siporo. Iyo dukora Siporo hano twongera n'Ubumwe mu bantu kuko si ugukina gusa hano kuko buriya harimo ibyiciro bitandukanye nk'Abakuru n'ababayingayinga b'abasore bagishaka nk'urugero nk'ubu tumaze gushyingira abahungu babiri! Kandi icyo gihe Ikipe irabafasha. Urumva rero abantu batahuye ngo bakine ntabwo bamenyana ngo bagere aho bagutahira ubukwe, bamenye inkunga baguha n'uburyo bitwara mu byawe bagushyigikira mu buryo butandukanye atari no mu bukwe gusa ahubwo no mu bindi'.

    Akomeza avuga ko ibyo bakora bahurijweho na Siporo hari ukuntu byunganira Leta. Ati' Hari ukuntu byunganira Leta mu mibanire y'Abanyarwanda kuko bituma abantu babana, bakabana neza ku buryo na gahunda z'Igihugu tuzitabira tukanashishikariza abandi kuza tukajyanamo. Ikindi ni uko no mu miryango yacu tugeramo ku buryo n'Abadamu n'abana baba baziranye, ibyo twe tubona ko birushaho gukuza Urukundo no kubaka Ubumwe. Uwagize ibyago turamutabara, Uwabyaye turamusura, mbese dushyira hamwe mu kubaka Ubumwe bugamije gutuma buri wese aryiherwa n'Ubuzima ariko kandi akanaryoherwa no kuba yumva ari mu gihugu atekanye, afatanya n'abandi'.

    Mu myitozo ngororamubiri baba bagiye kure, n'abatabasha gukina ntabwo babura gukora utworoheje tugorora ingingo.

    Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club, Igizwe n'Abagabo abenshi batuye mu karere ka Kamonyi by'Umwihariko muri Runda, baba abahakorera ndetse n'abakorera hirya no hino mu Gihugu kandi mu byiciro by'imirimo itandukanye. Ubumwe n'Urukundo ruranga abagize iyi Kipe bikururira benshi kubagana cyane ko uretse no gukinira muri Kamonyi bajya bakina imikino igamije kwagura ubucuti bagahura n'andi makipe atarabigize umwuga yo mu bice bitandukanye by'Igihugu. Aho baheruka vuba ni i Rubavu.

    Ugeze ku kubuga, byakugora kumenya niba ari abakinnyi bakina nk'ababigize umwuga cg se ari aba nakubwiye.

    Hamagara muri Mzone Palace.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/23/kamonyi-ruyenzi-sporting-club-ikipe-yabashoboye-nabashobotse-mu-mibanire-ikwiye-kwigirwaho/

  • Yapfuye nyuma yamasegonda 150 agerageje bwa… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'imyaka 23, wari utarigeze agira umukunzi cyangwa ngo agire ubunararibonye mu by'urukundo, yari yishimiye cyane uwo munsi kuko yari agiye kugira uburambe bwa mbere mu buzima bwe. Yahuye na Alice, umugore w'imyaka 28, wamenyekanye nk'umukobwa w'umunyamujinya ariko ufite uburanga buhebuje.

    Nk'uko Alice yabitangarije abashinzwe iperereza, ngo bari batangiye imibonano neza, ariko bidateye kabiri, yumvise Tane ashatse guhagarika vuba, atangiye kugira ibibazo byo guhumeka.

    Alice yagize ati “Yamfashe ukuboko, ashaka kugira icyo ambwira, ariko ntibyakunze ko avuga.Nasigaye ndimo ndamureba arwana no guhumeka, maze mu kanya nk'ako guhumbya, araceceka burundu.”

    Kubera uburyo urupfu rwe rwabaye rutunguranye, inzego z'umutekano zatangije iperereza, zifata Alice Birbara nk'umwe mu bakekwa. Abaturanyi bamuhaye amakuru y'uko yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n'undi mugabo, bituma ubushinjacyaha bumugira umwe mu bagomba gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Tane.

    Nyuma yo gukorerwa isuzuma, abaganga basanze Tane Wanimbo yari afite ikibazo cy'umutima atigeze amenya mbere, ndetse bikekwa ko kwishora mu mibonano bwa mbere byatumye umutima we uhagarara bitunguranye.

    Nubwo iby'urupfu rwe byakomeje kugibwaho impaka, Alice yarekuwe kuko nta kimenyetso cyagaragazaga ko yagize uruhare mu rupfu rwa Tane nk’uko bitangazwa na Adelaidenow.com.

    Nyamara, iyi nkuru yabaye kimenyabose mu baturage bo muri ako gace, bamwe bavuga ko byari urupfu ruteye agahinda, mu gihe abandi babonaga ari isomo ryo kwitonda no kwirinda ibishobora gushyira ubuzima mu kaga.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153814/yapfuye-nyuma-yamasegonda-150-agerageje-bwa-mbere-gukora-imibonano-mpuzabitsina-153814.html

  • Gen. Muhoozi yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2025, mu ruzinduko rw'akazi, asura ishuri rikuru ry'ingabo z'u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

    Mu isomo yatanze muri iri shuri, yasabye abanyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw'Abanyafurika, kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w'abaturage no guharanira ubuvandimwe bw'abatuye kuri uyu mugabane.

    Uyu musirikare ukunda kuvuga ko mu Rwanda ari nko mu rugo, abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko yishimiye uburyo we n'itsinda bari kumwe bakiriwe.

    Ati 'Ndashimira Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi wanjye Gen. Mubarakh Muganga ku buryo nakiriwe neza hamwe n'itsinda twari kumwe mu Rwanda. Imana ihe umugisha umubano wa kivandimwe urangwa hagati ya Uganda n'u Rwanda.'

    Gen. Muhoozi yari aherekejwe n'abarimo Brig. Gen. Asingura Kagoro ndetse n'umunyamakuru w'inshuti ye akaba n'inshuti y'u Rwanda, Andrew Mwenda.

    I want to thank H.E.Paul Kagame, First Lady Jeanette Kagame and my counterpart General Mubarak Muganga for the warm reception my delegation and I received in Rwanda. God bless the fraternal relations between Uganda and Rwanda.

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 22, 2025

    Ubwo Gen. Muhoozi yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-yanyuzwe-n-uburyo-yakiriwe-mu-rwanda

  • Kayonza: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry'urumogi rupima ibilo 30 – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe aruhetse kuri moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nimero RG 852 V, mu Murenge wa Kabare, Akagari ka Rubumba mu Mudugudu wa Gakenyeri, ahagana Saa Tatu z'ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati 'Abaturage batanze amakuru ko hari moto bakeka ko ishobora kuba ipakiye urumogi, kuko ako gace gasanzwe n'ubundi ari inzira barunyuzamo. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko uwo mugabo amaze kurukura mu shyamba ryari hafi aho, ruri mu mufuka yari yahambiriye kuri moto.'

    Yakomeje avuga ko 'Uyu mugabo yavuze ko urwo rumogi rupima ibilo 30 rwari ruturutse mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania, ariko ntiyavuga uwarumuzaniye akarushyira muri iryo shyamba n'aho yari agiye kurujyana.”

    SP Twizeyimana yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n'amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano, inzego z'ibanze n'abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, aboneraho gusaba n'abandi kujya batanga amakuru y'uwo ari we wese babicyetseho kimwe n'ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.

    Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ndego kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko atarenze 30.000.000 Frw.

    Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry'urumogi rupima ibilo 30


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-polisi-yaburijemo-ikwirakwizwa-ry-urumogi-rupima-ibilo-30

  • Karongi: Abafite amazi meza bageze kuri 96% – #rwanda #RwOT

    Bwabitangarije mu Murenge wa Rugabano ku wa 21 Werurwe 2025, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w'amazi Mukura-Murundi, wahaye amazi abarenga ibihumbi 25.

    Mu cyiciro cya mbere cya gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, Guverinoma yari yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose 100% bitarenze 2024. Ni intego itagezweho biturutse ku cyorezo cya COVID-19, cyadutse mu gihe iyi gahunda yarimo ishyirwamubikorwa.

    Intego nshya ya Guverinoma y'u Rwanda kuri iyi ngingo ni uko Abanyarwanda bose bagomba kuzaba bafite amazi meza hafi yabo bitarenze umwaka wa 2029.

    Mukantabana Xaverine wo mu Murenge wa Rugabano wahawe amazi ku muyoboro Mukura-Murundi yavuze ko amazi meza begerejwe yamuruhuye imvune.

    Ati 'Nta mazi meza twagiraga, kugira ngo tubone amazi byadusabaga kujya kuvoma mu kabande. Kugerayo ni iminota 30. Harimo imvune kubona umugore nka njye atererana umusozi ijerekani ya litiro 20'.

    Ndimukaga Lambert yagize ati 'Ubu amazi ndayafite mvoma ku irembo. Nk'uko dukunze kubiririmba ko ibyagezeho ntawabisenya turebera. Nanjye ntawe uzasenya aya mazi ndeba ndabibijeje'.

    Umuyoboro Mukura-Murundi wubatswe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Umuryango Water for People (40%), Akarere ka Karongi (30%) na WASAC Group (30%).

    Umuyobozi wa Water for People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi yavuze ko Karongi ari akarere gafite amahirwe kuko gafite igishushanyombonera cy'uko abaturage amazi meza azagera ku baturage bose.

    Ati “Nta bintu bigoye bihari kubera ko ibikorwaremezo byari biteguwe kugira ngo abaturage babone amazi ibyinshi byarakozwe, ibindi bisigaye birarangira uyu mwaka”.

    Visi Meya Umuhoza yagaragaje ko intambwe akarere ka Karongi kamaze gutera mu kwegereza abaturage amazi meza ishimishije kuko abamaze kwegerezwa amazi meza bagera kuri 96%.

    Ati 'Ntidushidikanya ko umwaka utaha 100% tuzaba twarigezeho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye'

    Visi Meya Umuhoza yavuze ko kugira amazi mu rugo ari ingenzi kuko bifasha mu kongera isuku, asaba abaturage b'aka karere ko mu mihigo y'ingo zabo bakwiye gushyiramo umuhigo yo kugeza amazi mu rugo.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Gemma Maniraruta, yavuze ko kwegereza amazi meza abaturage bivuze ko mu cyaro nta muturage ukwiye gukora urugendo rurenze metero 500 naho uwo mu mujyi ntarenze metero 200.

    Ati “Iyo bigeze ku kugira amazi mu rugo, ni ukubibashishikariza. Nubwo bisa n'aho bihenze, iyo bishyize hamwe bakayakurira rimwe biraboroherera”.

    Mu Karere ka Karongi, kwegereza amazi meza abaturage bigeze kuri 96%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abafite-amazi-meza-bageze-kuri-96

  • Gukoresha abakozi badafite amasezerano mu bigishegesha umurimo mu turere – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, wavuze ko nyuma y'igenzura ryakozwe muri uyu mwaka mu gusuzuma imikorere ndetse n'ibibazo abakozi ba Leta bahura nabyo mu kazi, hagaragaye ibibazo bijyanye n'imicungire y'abakozi.

    Yagize ati 'Twakoze ubugenzuzi mu turere muri uyu mwaka turimo aho usanga mu turere twinshi twanyuzemo, abakozi batuzuye, hari aho dusanga badafite amadosiye y'akazi, hari aho dusanga n'abayafite atuzuye, kandi bifite icyo bivuze. Hari aho dusanga nk'abigiye hanze y'igihugu bari mu myanya y'akazi ariko badafite equivalence (impapuro zihuza ibyo bigiye hanze n'impamyabumenyi zo mu Rwanda), hari n'abo dusanga bake badafite amadipolome mu madosiye yabo.'

    Yagaragaje ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bumenyeshwa ibigo byagenzuwe mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri ibyo bibazo bityo ko ibirebana n'uturere byanamenyeshejwe Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Ati 'Ni byinshi mbese tuba tureba tukabyereka uturere ariko tunabyereka Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ibashinzwe kugira ngo ibyo bisabwa umukozi wa Leta mu idosiye ye bigaragazwe.'

    Yakomeje ashimangira ko ibyo bibazo bishingiye ku micungire mibi y'abakozi bishobora guteza ibibazo ahanini bishingiye ku kutanoza inshingano neza uko bikwiye.

    Ati 'Urwego rufite imyanya y'imirimo ikwiye kuba igenewe umukozi kugira ngo uwo murimo ukorwe koko noneho ugasanga hari abakozi 80%, 20% badahari ni ukuvuga ngo hari umurimo udakorwa cyangwa udakorwa neza. Ibyo byose iyo tubibonye tubyereka ba nyir'ubwite kandi tukabasaba kubikemura mu gihe runaka.'

    Komisiyo y'abakozi ba leta igaragaza ko mu bikibangamiye umurimo harimo n'ibizamini bikorwa by'umwihariko ikizamini gikorwa mu buryo bw'ibiganiro 'interview' aho hari bamwe mu bakunze kujurira bavuga ko barenganyijwe.

    Hagaragajwe ibikibangamira umurimo mu turere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibikibangamira-umurimo-mu-turere

  • Imiryango 1620 iri kwimurwa kubera imvura y'itumba – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko imvura izagwa idakanganye cyane ariko mu Ntara y'Iburengerazuba ikazahazahaza cyane.

    Bigaragazwa ko mu itumba rya 2025, uturere tuzagwamo imvura nyinshi ari Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, igice kinini cy'uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro, n'Uburengerazuba bw'Akarere ka Nyabihu aho iri mu kigero cya milimetero 450 na 550.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politike n'Igenamigambi byo gukumira Ibiza, Adalbert Rukebanuka, ubwo yari mu kiganiro 'Kubaza bitera kumenya' ku wa 23 Werurwe 2025, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ahantu 426 hashobora gushyira mu kaga ubuzima bw'abaturage.

    Ati 'Dufite ahantu 426 mu gihugu twabonye ko hashobora gutera akaga abaturage ni na yo mpamvu hari imiryango igomba kuva aho hantu igera ku 1622. Ubu barimo kubimura kugira ngo iyi mvura nyinshi itazabahasanga.'

    Rukebanuka yahamije ko abo bagomba kwimurwa ariko hakanakomeza gutegurwa ahantu hashobora kwimurirwa abandi mu gihe byaba bibaye ngombwa.

    Ati 'Abo rero bagomba guhungishirizwa ubuzima bwabo, nyuma yo kuhabimura tunateganya ahantu dushobora guhuriza abandi bibaye ngombwa ko himuka n'abandi benshi tukahategura, tukanegerezayo ibikoresho bya ngombwa bishobora gutunga abantu.'

    Magingo aya muri buri gace aho bikekwa ko ibiza bishobora kwibasira abantu hashyizwe site n'ibikoresho byakwifashishwa mu butabazi.
    Ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 2025, mu Karere kose ka Gatsibo haguye imvura nyinshi isenya inzu 126, inangiza hegitari 60 z'urutoni, abagizweho ingaruka n'ibyo biza bakaba bari gusanirwa inzu abandi bakubakirwa.

    Imiryango irenga 1620 iri kwimurwa ihungishwa imvura y’itumba ngo itabagiraho ingaruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-1620-iri-kwimurwa-ihungishwa-imvura-y-itumba