Blog

  • I Nyamasheke huzuye umuyoboro uzageza amazi meza ku barenga 6000 – #rwanda #RwOT

    Ni umuyoboro ugeza amazi meza ku baturage bo mu tugari dutatu, no ku bigo by'amashuri bibiri mu gice cy'imisozi miremire bitagira amazi meza.

    Mfitumukiza Eric wo mu Kagari ka Muhororo Umurenge wa Kilimbi avuga ko batarabona aya mazi bakoreshaga amazi y'imvura itaba yaguye bakavoma amasoko yo mu bishanga cyangwa amazi y'Ikiyaga cya Kivu.

    Ati 'Byatugiragaho ingaruka zirimo n'indwara ziterwa n'umwanda. Uyu munsi abana banywa amazi meza, abaturage dukoresha amazi meza turishimye nta kibazo'.

    Uyu muyoboro w'ibilometero umunani wubatswe n'Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye na Croix Rouge Rwanda ndetse na Croix Rouge yo muri Autriche.

    Umuyobozi wa Croix Rouge Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka uyu muyoboro mu Murenge wa Kilimbi ari uko ari agace k'imisozi bityo amazi akaba atashoboraga guterera iyo misozi ngo agere ku baturage bayituyeho.

    Ati 'Niyo mpamvu twatekereje kuzanira amazi abaturage batuye muri aka gace kugira ngo na bo babashe kubona amazi meza. Dufite gahunda yo kwagura uyu mushinga ukagera no mu yindi mirenge ya Nyamasheke na Karongi'.

    Umuyobozi wa gahunda z'iterambere ry'uturere mu Ntara y'Iburengerazuba, Nyamaswa Rukundo Emmanuel, yasabye abahawe amazi kuyabungabunga no kurinda ibikorwaremezo byayo.

    Ati 'Umuturage uri aho amazi aca, yaturutse agomba kugira uruhare mu kuyarinda, bakarinda amatiyo, ibigega n'amavomo kugira ngo hatagira abayangiza.'

    Mu karere ka Nyamasheke kwegereza abaturage amazi meza bigeze ku kigero cya 83,1%.

    Intego y'icyiciro cya mbere cya gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi NST1 yari uko amazi meza agomba kuba yageze ku Banyarwanda bose 100% bitarenze umwaka wa 2024.

    Icyakora Covid-19 yakomye mu nkokora iyi gahunda bituma itagerwaho mu gihe cyari cyateganyijwe.

    Mu Karere ka Nyamasheke abarenga 6000 bahawe amazi meza hifashishijwe umuyoboro watwaye miliyoni 78Frw

    Utugari dutatu two mu Murenge wa Kilimbi n’ibigo bibiri by’amashuri byegerejwe amazi meza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-nyamasheke-huzuye-umuyoboro-uzageza-amazi-meza-ku-barenga-6000

  • Nyagatare: Impungenge ni zose ku musaruro w'ubuhinzi uzaboneka – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa 20 Werurwe 2025 ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2025 B e mu Murenge wa Rukomo ahatewe imbuto nshya y'ibishyimbo yitwa RWR 3194.

    Shyaka Laurent ati 'Twagize igihembwe gisa n'aho kiri gutinda kubera ikirere kidasanzwe cyagaragayemo izuba ryinshi. Igihe cyo gutera cyigiye imbere kuko ni bwo imvura ikigwa. Dufite icyizere gike ko imyaka yacu izera ariko na none dufite icyizere cy'uko twakoresha uburyo bwo kuhira.''

    Nyirandikubwimana Espérance we yagize ati 'Twakererewe guhinga kuko byatewe n'uko twabuze imvura, ubu turi gutera ariko ntabwo twizeye ko tuzeza. Ubuyobozi nibudufashe kubona imashini nyinshi kugira ngo zizadufashe mu kuhirira imyaka.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko koko babibona ko imvura yatinze kugwa, yizeza abahinzi ko ibikoresho byo kuhira bihari kandi biteguye kubibaha bakabikoresha mu kwirinda ibihombo bashobora kuzagira.

    Ati 'Iyo urebye igihe turimo ubona ko ibikorwa byo kuhira bikeneye gushyirwamo imbaraga kuko umuntu wabonye uburyo yuhira ashobora kweza. Hari ibikoresho dufite sinavuga ko bihagije ariko bishobora kutugoboka, bivuze ngo rero uwagira imbogamizi yavugana n'ubuyobozi tukagira uko tubimuha akabikoresha.''

    Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2025 B biteganyijwe ko hazahingwa ibihingwa ku buso buhujwe buri kuri hegitari zirenga ibihumbi 40 harimo ibigori bizahingwa kuri hegitari ibihumbi 15, ibishyimbo bizahingwa kuri hegitari 22 400, umuceri 2160 na soya hegitari 240.

    Ab’i Nyagatare bafite impungenge ku musaruro w’ubuhinzi bazabona nyuma y’uko imvura itinze kugwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-impungenge-z-umusaruro-w-ubuhinzi-ni-zose-ku-bwo-gutinda-kw-imvura

  • Rayon Sports yongeye kwisubiza igikombe cya shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'Abagore yongeye gutwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Ibi yabigezeho mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2024/25 urangira, kuko hasigaye imikino ibiri. Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, aho Rayon Sports WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 2-1, ikagera ku manota 53, ikarusha Indahangarwa WFC ya kabiri amanota icyenda.

    Umutoza Rwaka Claude yagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo gutwara iki gikombe, avuga ko byari urugendo rutoroshye. Yashimiye abakinnyi, ubuyobozi, ndetse n'abafana bagiye babashyigikira. Yagize ati: 'Byari ibihe bikomeye, ariko twabigezeho kubera imbaraga z'abakinnyi n'inkunga y'ubuyobozi n'abafana. Twasabwaga gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo dutware igikombe, kandi twabigezeho.'

    Nyuma yo kwegukana Shampiyona, ikipe igiye gutegura imikino mpuzamahanga cyane cyane Champions League ihereye kuri CECAFA. Rwaka Claude yavuze ko ubushize Rayon Sports WFC yasohokeye u Rwanda bwa mbere ariko ntiyitwara neza, bityo ubu bagiye gukosora amakosa no kwitegura bihagije kugira ngo bazagire umusaruro mwiza.

    Iki gikombe cya Shampiyona ni icya kabiri Rayon Sports WFC itwaye kuva yagera mu Cyiciro cya Mbere umwaka ushize. Uretse Shampiyona, iyi kipe iheruka no kwegukana Igikombe cy'Intwari cya 2025. Ubu ifite amahirwe menshi yo kugera muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro, nyuma yo gutsinda Forever WFC ibitego 5-1 mu mukino ubanza wa ¼.

    Ikipe ya Rayon Sports WFC irakataje mu gutsinda, ikaba ifite intego zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga. Abakunzi b'iyi kipe bafite ikizere ko izagera kure muri Champions League y'Afurika, ikazana ishema ku mupira w'amaguru w'abagore mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yongeye-kwisubiza-igikombe-cya-shampiyona/

  • Turashaka ko abaturage bagera ku nzozi zabo – Dr. Diane Karusisi wa BK – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi porogaramu ari kumwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Ubalijoro Eugene, aho ndetse banasuye bamwe mu bakiriya bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

    Yagize ati 'Turifuza ko abaturage bagera ku nzozi zabo n'inguzanyo ya BK. Ni na yo mpamvu muzi yatumye iyi gahunda tuyita Bigereho, aho abakiriya bacu twabamurikiye imwe mu nguzanyo zacu ya BK Quick +.”

    Yakomeje agira ati 'Ushobora kubona agera kuri miliyoni 50 Frw ukoresheje BK App cyangwa Internet Banking, umuntu bitamusabye kuva aho ari, kandi akayibona mu masaha 15 gusa.'

    Yamaze impugenge abakiriya avuga ko iyi gahunda yihuta, yoroshye kandi itekanye bityo izarushaho kuborohereza mu kwiteza imbere.

    Bamwe mu bakiriya b'i Rubavu, bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda ndetse no gusurwa n'ubuyobozi bukuru.

    Twagirayezu Pierre Celestin yavuze ko iyi gahunda izakemura ibibazo byo kubura amafaranga mu bihe by'ibiruhuko.

    Ati “Iyi gahunda ya Bigereho izadufasha kwihutisha ubucuruzi bwacu, kuko icyo usabye uzajya ugihabwa vuba bityo tukihuta mu iterambere.”

    Yakomeje agira ati “Umuntu yakeneraga amafaranga nko mu minsi y'ibiruhuko banki zafunze bikamugora ariko izajya itworohereza mu kwishyura abatuzaniye ibicuruzwa.'

    Mukamitari Adrienne ukora ibijyanye n'ubukerarugendo mu karere ka Rubavu, yashimye uburyo inguzanyo izajya iboneka byihuse.

    Ati 'Gahunda ya Bigereho nk'abacuruzi izaborohereza, kuko umuntu yakeneraga inguzanyo bikamusaba kujya gutonda umurongo muri banki, ariko ubu azajya ayisaba atavuye mu rugo.'

    Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko iyi gahunda ikomatanyije ya Bigereho n'Inguzanyo ya BK, izorohereza abakiriya bayo kwagura ibyo bakora kuko izaborohereza kubona inguzanyo z'ubuhinzi binyuze muri kungahara na BK, inguzanyo z'amafaranga y'ishuri binyuze muri tuza na Bk, inguzanyo y'inzu n'iy'ubucuruzi binyuze muri BK quik +.

    Mukamitari Adrienne yashimiwe n’ubuyobozi bwa Banki ya Kigali

    Twagirayezu Pierre Celestin avuga ko yanejejwe no gusurwa n’ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali akabusobanurira ibyari bimubereye nk’inzitizi mu bucuruzi ndetse agahita asubizwa

    Twagirayezu Pierre Celestin, wasuwe n’abayobozi bakuru ba Banki ya Kigali avuga ko gahunda ya Bigereho izaborohereza ubucuruzi

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, ari kumwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Ubalijoro Eugene, basuye umukiriya w’iyi banki witwa Twagirayezu Pierre Celestin

    Mukamitari Adrienne, umucuruzi ukora ibijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo mu karere ka Rubavu avuga ko yanyuzwe n’imitangire ya serivisi yo muri BK

    Abayobozi bakuru ba Banki ya Kigali basuye byinshi mu bikorwa by’abakiliya babo bo mu karere ka Rubavu, baganira ku bibangamye n’uko byakemuka

    Abakozi ba Banki ya Kigali nabo ntibatanzwe mu kwifotoreza ku mahumbezi y’ikiyaga cya Kivu

    Abakiriya ba Banki ya Kigali bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu baganirijwe kuri gahunda ya Bigereho n’inguzanyo ya BK

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi afata ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turashaka-ko-abaturage-bagera-ku-nzozi-zabo-dr-diane-karusisi

  • Abanyuze muri FAWE Rwanda baremeye abana bahoze mu muhanda bibumbiye mu 'Indaro Center' – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ukorera mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara, ugizwe n'abana 220 bahoze ari inzererezi mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n'abahoze biga muri FAWE ndetse n'abo yarihiye mu yandi mashuri (Alumni), kuri iyi nshuro cyabereye mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025.

    Muri iki gikorwa, abanyuze muri FAWE batanze ibiganiro bitandukanye ku ngingo zibubaka mu buzima bwa bo bwa buri munsi, kugira ngo bazavemo abasore n'abakobwa b'ingirakamaro kuri bo no mu muryango nyarwanda.

    Ibi biganiro bitangirwa mu matsinda mato aba yakozwe, byagarutse ku ngingo zitandukanye nk'ubudaheranwa (resilience), kugira intego (Goal setting), isuku n'ubuzima bwiza (Health and Hygiene) n'ibindi.

    Umuyobozi wa Indaro Center, Cyubahiro Eric, yavuze ko yahisemo gushinga uyu muryango mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bituma abana bajya mu mihanda kuko nawe ubwo buzima yabunyuzemo, anashimira FAWE imaze imyaka ibashyigikira.

    Ati 'Dushimira FAWE cyane kuko yaherukaga kudusura dufite abana 120 none ubu dufite 220. Muri bo ducumbikira 45 tugaburira buri munsi bityo ibikoresho baduhaye bigiye kudusunika amezi.'

    Yakomeje avuga ko inyigisho aba bana bahabwa zibafasha mu rugendo rwo guhindura ubuzima barimo cyane ko benshi muri bo baba baravuye mu muhanda.

    Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yavuze ko bishimira ko abanyuze muri iri shuri bibuka aho bavuye bityo bakitura Umuryango Nyarwanda.

    Ati 'Twishimira aho abana bageze kuko ibyo twabigishije nabo kuri ubu bariyegeranya bagashaka icyo bakorera Abanyarwanda. Bimwe ni uko baha ibiganiro barumuna babo, ndetse bagashaka n'ubushobozi.'

    Yongeyeho ko ibi bihura n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka ivuga ko “urubyiruko rufite intego yo kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango mugari.”

    Bamwe mu bana bo mu Indaro Center batanze ubuhamya bw'uburyo ubuzima bwahindutse.

    Ishimwe Yannick wari warabaswe n'ibiyobyabwenge ashima uyu muryango wamufashije guhindura ubuzima.

    Ati 'Kera nari imbobo ndara Nyabugogo, amafaranga make nabonye nkayagura itabi. Cyubahiro yaje guhura na mama baramfasha none ubu ibiyobyabwenge narabiretse nsubira no mu ishuri ubu ngeze mu wa gatanu w'amashuri y'ibanze.'

    Umutoniwase Angelique wahoze ari umuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yabugiyemo kubera amakimbirane y'iwabo, aho se yari umusinzi bikabije.

    Ati 'Nagiye mu muhanda kubera amakimbirane yo mu rugo. Papa yari umusinzi unywera n'ayo yakoreye bityo mbonye inzara igiye kuzatwica na barumuna banjye, njya mu muhanda gushakisha.'

    Yakomeje agira ati 'Nyuma naje guhura na Cyubahiro ambwira ko hari abana benshi afasha ko nabisungaho. Yambwiye ko abo bana babyina kandi narabikundaga, mpageze ndabikunda ndahaguma. Ubu nasubiye mu ishuri ngeze mu wa kabiri w'ayisumbuye no mu rugo amakimbirane yarashize.'

    Biteganyijwe ko igikorwa nk'iki kizongera kuba ubwo abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko kugira ngo ibiganiro bizagere kuri benshi ndetse banakurikiranwe byisumbuye.

    Cyubahiro Eric washinze Indaro Center ashimira cyane FAWE imufasha mu kwita ku bana akura mu muhanda akabasubiza mu buzima bwiza

    Abanyuze muri FAWE (Alumni) batanze ibikoresho ku Indaro Center ifite abana 220

    Abanyuze muri FAWE Rwanda n’andi mashuri ariko barihirwa nayo bituye ineza bagiriwe bafasha abana bo mu Indaro Center

    Mu Indaro Center biga no kubyina kinyarwanda

    Ibiganiro bitangwa mu matsinda mato kugira ngo birusheho gusobanuka

    Abana bo mu Indaro Center baserutse mu mbyino zitandukanye

    Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yagaragaje ko urubyiruko rufite intego yo kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango mugari

    Ishimwe Yannick yashimiye Indaro Center yamukuye mu muhanda ubu akaba yarakomeje amasomo ndetse ubu afite n’icyizere cy’ubuzima

    Umutoniwase Angelique wahoze ari umuzunguzayi mu mujyi yagaruye icyizere cy’ubuzima kubera Indaro Center

    Hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyuze-muri-fawe-rwanda-baremeye-abana-bahoze-mu-muhanda-bibumbiye-mu-indaro

  • Abaforomo n'Ababyaza basabwe gukorera ubuvugizi bagenzi babo bakora nta masezerano bafite – #rwanda #RwOT

    Ibi, ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yabaye ku wa 21 Werurwe 2025, yateguwe na RNMU aho yigishiga abayobozi b'abaforomo n'ababyaza baturutse mu bitaro n'ibigo by'ubuvuzi byigenga ibijyanye n'amategeko y'umurimo abarengera mu kazi bakora.

    Umuyobozi w'Abaforomo muri La Croix du sud (Kwa Nyirinkwaya),Ugiramuhoza Martine, yatangaje ko bongeye kwibutswa akamaro k'inshingano zabo kandi biteguye gukorera ubuvugizi abo bahagarariye.

    Ati 'Twabonye ko dukwiye gukorera ubuvugizi abo duhagarariye. Batweretse kandi ko hariho n'uburyo bw'ibiganiro bishobora guhuza umukozi n'umukoresha kugira ngo bagirane amasezerano akwiye.'

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko aya mahugurwa yateguwe nyuma y'aho abaforomo bo mu bigo byigenga bagaragaje ko bafite ikibazo cyo gukora nta masezerano bafite.

    Ati 'Byagiye bigaragara ko abaforomo n'ababyaza bo mu bitaro no mu bigo by'ubuvuzi, bafite ibibazo byo gukora nta masezerano y'akazi bafite, n'abayafite ugasanga ari ay'ukwezi kumwe cyangwa atandatu mbega ntabwo baba bafite akazi mu buryo bugaragara.'

    Yakomeje avuga n'abafite ayo masezerano, usanga akenshi ibyo bigo byigenga bitabaha ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa bakabakoresha igihe kinini umukoresha yumva yishakiye.

    Ati 'Ikindi ni uko usanga bakora nta bwishingizi bwo kwivuza, usanga hari nk'abantu umukoresha akoresha igihe yumva yishakiye, mbega nta kintu kijyanye n'amategeko agenga umurimo bakurikiza.'

    Umujyanama mu by'amategeko agenga umurimo, Hobees Nkundimana, yasabye abayobozi bahawe aya mahugurwa kuzakorera ubuvugizi abo bakozi badafite amasezerano.

    Ati 'Turizera neza ko nyuma y'amahugurwa muzaba abavugizi b'ibigo byigenga bigikoresha abakozi bafite amasezerano atanditse. Ntabwo ari abaforomo n'ababyaza gusa ahubwo n'abandi bakora kwa muganga bagomba kuba bafite amasezerano yanditse.'

    Yakomeje agira ati 'Amasezerano y'umurimo agomba kuba yanditse ndetse n'itegeko ry'umurimo ryerekana ko atanditse atagomba kurenza iminsi 90.'

    Habayeho n'amatora y'abazahagararira RNMU mu bigo by'ubuvuzi byigenga aho abatowe bazamara igihe cy'imyaka irindwi, inshingano zabo zirimo guhuza ibikorwa by'abahagarariye RNMU mu bigo bakoreramo, gukora ubuvugizi ku mibereho myiza n'imikoranire ku banyamuryango.

    Umuforomo Rurangirwa Jean Damascene niwe watorewe kuyobora iyi komite izahagararira RNMU mu bigo byigenga.

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yagaragaje ko iyo ukoresheje umukozi utamufashe neza adatanga umusaruro

    Komite yatowe yahize gukorera ubuvugizi Abaforomo n’Ababyaza bakora mu bitaro byigenga badafite amasezerano

    Umujyanama mu by'amategeko agenga umurimo, Hobees Nkundimana, yasabye abayobozi bahawe aya mahugurwa kuzakorera ubuvugizi abo bakozi badafite amasezerano

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abayobozi b’Abaforomo n’Ababyaza baturutse mu bigo by’ubuvuzi byigenga bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-n-ababyaza-basabwe-gukorera-ubuvugizi-bagenzi-babo-bakora-nta

  • Jay C na Green P basoje Album Gen-Z, nyuma… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jay C yagarutse ku rugendo rwe na Green P, avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 bari bafite gahunda yo gukorana indirimbo ariko ntibyakunda. 

    Aragira ati 'Icyo gihe ntawundi muraperi wari warakoze Album, cyeretse ahari Riderman. Green P ni inshuti yanjye, niwe muntu dufitanye indirimbo nyinshi izi turi gukora zitarasohoka, we na Bruce Melodie nibo bantu dufitanye indirimbo nyinshi. Twari twapanze gusohora imiziki myinshi turi kumwe icyo gihe, ariko umuntu warimo uyidukorera yitwaga Ray P yahise agenda.'

    Icyo gihe, Producer Ray P, wari kugira uruhare muri iyo ndirimbo, yahise yimukira muri Kenya, bituma uwo mushinga upfa. Nyuma y'imyaka 22, aba baraperi bongeye guhurira mu muziki, none bamaze gutunganya Album yabo nshya.

    Ati 'Kuri Album twarishimye, turinenga, tuvugisha ukuri, ni ibyo ng'ibyo. Nyine Album yacu yitwa 'Gen-Z', ni uburyo urubyiruko tubayeho, mbese ni imibereho y'urubyiruko muri rusange. Kugeza ubu navuga ko aba Producer twakoranyeho barimo Rush, Trackslayer, Kush Beat, Nganji n'abandi.'

    Jay C ni umuraperi w'umunyarwanda umaze igihe kinini mu muziki. Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya za 2010, ubwo yashyiraga hanze indirimbo zakunzwe nka 'Isengesho', 'Nicyo Nabonye', n'izindi.

    Azwiho ubuhanga mu mirapire ye, aho akunda gukoresha amagambo afatiye ku buzima busanzwe, urukundo, ndetse n'ibibazo byugarije urubyiruko.

    Jay C yanakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, ndetse kuri ubu ari kwitegura gusohora iyi Album nshya ari kumwe na Green P.

    Green P ni umuraperi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura Hip Hop nyarwanda. Yamenyekanye cyane nk'umwe mu banyamuryango ba Tuff Gang, itsinda ryagize uruhare mu gutuma injyana ya Hip Hop imenyekana cyane mu Rwanda.

    Mu gihe cy'imyaka irenga 15, Green P yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe nka 'Kandagira abanzi', 'Muma Nigger', ndetse anakorana n'abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.

    Kuri iyi nshuro, kuba Green P yongeye gukorana na Jay C nyuma y'imyaka 21, ni ikimenyetso cy'uko Hip Hop nyarwanda ikomeje gutera imbere ndetse igahuriza hamwe abahanzi bagize uruhare mu kuyubaka.

    Iyi Album 'Gen-Z' izaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye ku bakunzi ba Hip Hop, cyane ko Jay C avuga ko igamije kugaragaza ubushuti bwabo ndetse n'ibitekerezo bafite kuri Hip Hop yo muri iki gihe.

    Abakunzi b'aba baraperi bategerezanyije amatsiko igihe iyi Album izasohokera, kuko ubusanzwe aba bombi bazwiho ubuhanga mu mirapire yabo.

    Gen-Z (Generation Z) ni bande, kandi imibereho yabo ni iyihe?

    Generation Z cyangwa Gen-Z ni abantu bavukiye hagati y'imyaka ya 1997 na 2012, bivuze ko muri iki gihe bafite hagati ya 12 na 27.

    Ni igisekuru cyakurikiye Millennials (1981-1996), kandi gikomera cyane ku ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga, no kwihutisha impinduka mu buzima.

    Ibiranga Gen-Z

    1. Ikoranabuhanga ni ubuzima bwabo

    Gen-Z ni abantu bavutse mu gihe internet yari imaze kuba igice cy'ubuzima bwa buri munsi. Bagira ubuhanga bukomeye mu gukoresha smartphones, social media, streaming platforms, n’ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    2. Ni abashishoza cyane

    Ubu bushishozi buragaragara mu buryo bitwara ku makuru, aho bashishoza bakabanza kugenzura ukuri kwabyo mbere yo kubyemera.

    3. Barishimira ubwigenge

    Uru rubyiruko rukunda kwigenga, kwihangira imirimo, no gukora ibintu bidasanzwe aho kuba mu nzira zisanzwe z'ubuzima nk'uko ababyeyi babo babayeho.

    4. Bafite imyumvire itandukanye ku buzima n’akazi

    Benshi ntabwo bumva ko akazi gakwiye kuba gusa k’amasaha 8 ku munsi mu biro. Bakunda akazi kabaha flexibility (umudendezo) aho bashobora gukora bari aho bashaka.

    Bitabira cyane ibijyanye n'ubuhanzi, ubucuruzi bwikorewe (freelancing), no gukora ibintu bifite icyo byungura isi.

    5. Bakunda uburumbuke bw'imico itandukanye

    Gen-Z ntiyumva ibintu mu buryo bwa kera aho imico imwe ari yo yagombaga gukurikizwa. Bemera ubwisanzure, kwishyira ukizana, no kuba uwo ushaka kuba we.

    Jay C yatangaje ko afatanyije na Green P basoje ikorwa rya Album ya mbere bahuriye bise 'Gen- Z' 

    Jay C yavuze ko gukorana na Green P byatangiye mu 2013 ubwo bagerageza gukorana Album arik bagatenguhwa na Producer

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA JAY C

    “>

    VIDEO: Director Malvin Pro- InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153789/jay-c-na-green-p-basoje-album-gen-z-nyuma-yimyaka-12-bateganya-gukorana-video-153789.html

  • Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shamp… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports WFC yari yakiriye Indahangarwa WFC mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona. 

    Uyu mukino warangiye Gikundiro y’Abagore itsinze ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cy’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25. 

    Yahise igira amanota 55 mu gihe Indahangarwa WFC iyikurikira yo ifite amanota 44 Kandi habura imikino 2 ngo shampiyona.

    Iki ni igikombe cya kabiri cya shampiyona kikurikiranya ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye nyuma yuko ariyo ifite igiheruka.

    Iyi kipe mu myaka 3 gusa imaze ishinzwe ikomeze kwitwara neza dore ko kugeza ubu imaze kwegukana ibikombe 6.

    Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153799/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-153799.html

  • Hamenyekanye Impamvu Noe Uwimana yahamagawe mu Amavubi ntiyitabire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noe Uwimana, myugariro ukina iburyo muri Virginia Tech Hokies yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yitegura imikino ya Nigeria na Lesotho. Gusa ntiyitabiriye ubwo butumire, bituma adakina iyo mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Nubwo Umutoza Adel Amrouche yari yamushyize ku rutonde rw'abakinnyi b'Amavubi, ikipe ye yo muri Amerika yatinze gusubiza ibaruwa y'ubutumire bw'umukinnyi. Ibi byatumye FERWAFA itamushyira ku rutonde rwa nyuma rw'abakinnyi bagombaga gukina na Nigeria.

    Uwimana w'imyaka 20 yagiye muri Virginia Tech Hokies muri Nyakanga 2023 avuye muri Philadelphia Union. Si ubwa mbere yari ahamagawe mu Mavubi kuko yaherukaga mu Ugushyingo 2023. Muri Kamena uwo mwaka, yari yahamagawe mu mukino wa Mozambique ariko ntiyawukinnye kuko yahise avunika nyuma yo gukora imyitozo rimwe.

    Kubera ko Uwimana atitabiriye ubutumire, Umutoza Amrouche yifashishije Omborenga Fitina wa Rayon Sports na Uwumukiza Obed wa Mukura Victory Sports. Uwumukiza yahamagawe nyuma yo gusimbura Byiringiro Jean Gilbert wavunitse. Aba ni bo bakinnyi bari gukina ku ruhande rw'iburyo mu Ikipe y'Igihugu yitegura umukino wa Lesotho.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-noe-uwimana-yahamagawe-mu-amavubi-ntiyitabire/

  • Kapitene w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino uzahuza u Rwanda na Lesotho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Bizimana Djihad, ntazakina umukino u Rwanda ruzahuramo na Lesotho kuko yujuje amakarita abiri y'umuhondo. Uyu mukino ni uwo ku munsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Mexique na Canada.

    Bizimana yabonye ikarita ya kabiri nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, ubwo Amavubi yatsindwaga na Super Eagles ibitego 2-0. Ikarita ya mbere yayibonye mu mukino u Rwanda rwatsinze Lesotho 1-0 muri Kamena 2024.

    Kubura Bizimana ni igihombo gikomeye ku mutoza Adel Amrouche, kuko ari umukinnyi ngenderwaho. Amrouche azasabwa gushaka umusimbura mu bakinnyi bo hagati bafite mu mwiherero. Bizimana yari yitabajwe mu mikino yose y'amarushanwa aheruka.

    U Rwanda ruzakina na Lesotho rusabwa gutsinda kugira ngo rusatire Afurika y'Epfo na Bénin. Kuri ubu, Afurika y'Epfo ni yo iyoboye Itsinda C n'amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite 8, mu gihe Amavubi afite amanota 7 imbere ya Nigeria ifite 6.

    Source : https://yegob.rw/kapitene-wikipe-yigihugu-amavubi-bizimana-djihad-ntabwo-azakina-umukino-uzahuza-u-rwanda-na-lesotho/