Iki cyemezo cyatunguranye, M23 yavuze ko kigamije kwerekana ubushake bwayo mu biganiro bya politiki bigamije guhosha amakimbirane.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Werurwe yatangaje ko kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.
Ati 'Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije.'
Leta y'u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo, aho mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko “U Rwanda rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo gusubiza inyuma abarwanyi bayo bari baherereye mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa.”
Yongeyeho ko yakiriye neza icyemezo cy'Ingabo za FARDC na Wazalendo, cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23, ari na byo bikunze gutuma uwo mutwe witabara, ukarushaho gufata ibice byinshi by'icyo gihugu.
Ibi byose bigamije gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa, ibi bikaba bikubiye mu cyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC, bemeje ko inzira y'ibiganiro ari yo ikwiriye gukoreshwa mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ikipe y'abakinnyi bakuze b'Umupira w'Amaguru bakina nk'abatarabigize umwuga. Bakinira ku kibuga cya Ruyenzi muri Runda ya Kamonyi ari naho abenshi batuye. Imyaka irasaga ibiri babonye izuba. Kuba bahuzwa n'uyu mukino byatumye biyubakamo Ubumwe bubashoboza kugira imibanire myiza, aho bafashanya kubaka imiryango yabo, bakanafashanya mu guhuza imbaraga zikora ibyiza. Baratabarana, bararemerana ndetss bakanaremera abandi banyarwanda.
Ni ikipe ifite abanyamuryango basaga 60 aho abayigize bari hejuru y'imyaka 35 y'amavuko. Bahuzwa no gukina Umupira w'amaguru nka Siporo ibafasha kurwanya indwara zitandura, Kwishimisha, Kubaka urukundo n'Ubumwe hagati yabo ariko kandi no guhuza imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu.
Iyo bageze mu kibuga cya Ruyenzi, mbere yo gukina babanza kuganira no kugira ibyo bahuriza hamwe bijyanye na gahunda bafite, ariko kandi bakanagira urubuga bahuriraho bose nk'abasenyera umugozi umwe.
Ubushobozi bw'ibyo bakora no kubaho kwa Ekipe buvahe?
Kabalisa Valens, ayobora iyi kipe ya Ruyenzi Sporting Club yabonye izuba ku wa 03 Ukuboza 2022. Avuga k'ubushobozi bwo kubaho kwa Ekipe n'ibikorwa bakora, yagize ati' Ni ikipe irimo abantu bakuru kuko urebye ku mpuzandengo y'imyaka ni ukuva kuri 35 y'amavuko gusubiza hejuru. Ni abantu b'Abagabo rero!, Ubushobozi tubwishakamo ariko kandi tukanashaka abafatanyabikorwa bagira icyo baduha mu buryo butandukanye ariko kandi bakanatwambika'.
Kabalisa Valens
Akomeza avuga ko nka Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club ubu bafite abafatanyabikorwa babiri bakomeye barimo; UBI CARITAS CLINIC, ivuriro riherereye ku Ruyenzi, hakaba undi mufatanyabikorwa witwa Mzone Palace(Chez Mukama). Haherereye mu Rugazi inyuma y'Umurenge wa Runda. Ni ahantu ukeneye icyo kurya no kunywa, ukeneye kuruhuka ugana ukahabonera icyo ukeneye ariko kandi ni naho muri Kamonyi haba ibyumba byinshi kandi byiza ku bakeneye kuruhuka.
Kabalisa, avuga kandi ko uretse Abafatanyabikorwa bafite, muri Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club, umunyamuryango mushya winjiye asabwa umusanzu w'amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi mirongo itanu( 50,000Frws), hakiyongeraho andi ya buri kwezi asabwa buri munyamuryango angana n'ibihumbi bitanu(5,000Frw), yose afasha mu mibereho ya Ekipe haba mu bikorwa bitandukanye bakora, byaba kugura amazi, Guhemba abasifuzi igihe bakinnye n'ibindi nkenerwa muri Ekipe.
Mu kibuga, bigabanyamo amakipe, A na B bagahura, rimwe na rimwe bakanahiganwa.
Aganira na intyoza.com, Kabalisa yavuze kandi ko muri iyi Siporo bakora yo gukina umupira w'amaguru hari ibintu bibiri kurusha ibindi bungukiramo. Ati' Ubundi Siporo z'abantu batabigize umwuga, cyane cyane ko nakubwiye ko ari abantu bakuru! Ubundi twungukiramo ibintu bibiri!. Hari ugukora Siporo nyine muri rusange kuko idufasha kugirango umubiri wacu umererwe neza, tube dufite ubuzima buzira umuze kuko hari n'igihe ujya kwa muganga bakagutegeka Siporo ariko twebwe tuyikora k'ubushake bwacu, hanyuma ikindi cya kabiri hazaho n'ibintu byo gusabana no kubana neza nk'umuryango ushyize hamwe'.
Akomeza avuga ko bifitemo abantu babarizwa mu byiciro bitandukanye by'imirimo bakora kandi mu bushobozi no mu mbaraga zitandukanye, bityo ko ibyo byiciro byose iyo bahuye bakamenyana, bakaganira, bagatsura umubano barushaho guhuza imbaraga zibubaka ndetse bakubaka Igihugu, bagafashanya buri wese abigizemo uruhare nta gahato.
Avuga kandi ati' Turi Abanyamuryango bakuze kandi bazi n'icyo gukora. Dushyize imbaraga zacu hamwe ngo tube abantu bashobora gukora tugatanga urugero rwiza mu kubungabunga ubuzima, kugira urukundo n'Ubumwe bwubaka imiryango yacu ariko kandi twubaka Igihugu cyacu, tujyana na gahunda za Leta mu bikorwa byose bigamije gutuma umuturage aba ku Isonga'.
Emile Nsengumuremyi, Umunyamuryango wa Ruyenzi Sporting Club akaba na Kapiteni wa Ekipe A, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Siporo ari Ubuzima, ko kandi ihuza abantu bakagira ubuzima bwiza.
Emile Nsengumuremyi.
Ati' Siporo ni Ubuzima, ihuza abantu ariko na none mu rwego rw'Ubuzima, ifasha abantu kugira ngo bagire ubuzima bwiza kuko hari n'indwara zirwanywa na Siporo. Iyo dukora Siporo hano twongera n'Ubumwe mu bantu kuko si ugukina gusa hano kuko buriya harimo ibyiciro bitandukanye nk'Abakuru n'ababayingayinga b'abasore bagishaka nk'urugero nk'ubu tumaze gushyingira abahungu babiri! Kandi icyo gihe Ikipe irabafasha. Urumva rero abantu batahuye ngo bakine ntabwo bamenyana ngo bagere aho bagutahira ubukwe, bamenye inkunga baguha n'uburyo bitwara mu byawe bagushyigikira mu buryo butandukanye atari no mu bukwe gusa ahubwo no mu bindi'.
Akomeza avuga ko ibyo bakora bahurijweho na Siporo hari ukuntu byunganira Leta. Ati' Hari ukuntu byunganira Leta mu mibanire y'Abanyarwanda kuko bituma abantu babana, bakabana neza ku buryo na gahunda z'Igihugu tuzitabira tukanashishikariza abandi kuza tukajyanamo. Ikindi ni uko no mu miryango yacu tugeramo ku buryo n'Abadamu n'abana baba baziranye, ibyo twe tubona ko birushaho gukuza Urukundo no kubaka Ubumwe. Uwagize ibyago turamutabara, Uwabyaye turamusura, mbese dushyira hamwe mu kubaka Ubumwe bugamije gutuma buri wese aryiherwa n'Ubuzima ariko kandi akanaryoherwa no kuba yumva ari mu gihugu atekanye, afatanya n'abandi'.
Mu myitozo ngororamubiri baba bagiye kure, n'abatabasha gukina ntabwo babura gukora utworoheje tugorora ingingo.
Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club, Igizwe n'Abagabo abenshi batuye mu karere ka Kamonyi by'Umwihariko muri Runda, baba abahakorera ndetse n'abakorera hirya no hino mu Gihugu kandi mu byiciro by'imirimo itandukanye. Ubumwe n'Urukundo ruranga abagize iyi Kipe bikururira benshi kubagana cyane ko uretse no gukinira muri Kamonyi bajya bakina imikino igamije kwagura ubucuti bagahura n'andi makipe atarabigize umwuga yo mu bice bitandukanye by'Igihugu. Aho baheruka vuba ni i Rubavu.
Ugeze ku kubuga, byakugora kumenya niba ari abakinnyi bakina nk'ababigize umwuga cg se ari aba nakubwiye.
Uyu musore w'imyaka 23, wari utarigeze agira umukunzi cyangwa ngo agire ubunararibonye mu by'urukundo, yari yishimiye cyane uwo munsi kuko yari agiye kugira uburambe bwa mbere mu buzima bwe. Yahuye na Alice, umugore w'imyaka 28, wamenyekanye nk'umukobwa w'umunyamujinya ariko ufite uburanga buhebuje.
Nk'uko Alice yabitangarije abashinzwe iperereza, ngo bari batangiye imibonano neza, ariko bidateye kabiri, yumvise Tane ashatse guhagarika vuba, atangiye kugira ibibazo byo guhumeka.
Alice yagize ati “Yamfashe ukuboko, ashaka kugira icyo ambwira, ariko ntibyakunze ko avuga.Nasigaye ndimo ndamureba arwana no guhumeka, maze mu kanya nk'ako guhumbya, araceceka burundu.”
Kubera uburyo urupfu rwe rwabaye rutunguranye, inzego z'umutekano zatangije iperereza, zifata Alice Birbara nk'umwe mu bakekwa. Abaturanyi bamuhaye amakuru y'uko yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n'undi mugabo, bituma ubushinjacyaha bumugira umwe mu bagomba gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Tane.
Nyuma yo gukorerwa isuzuma, abaganga basanze Tane Wanimbo yari afite ikibazo cy'umutima atigeze amenya mbere, ndetse bikekwa ko kwishora mu mibonano bwa mbere byatumye umutima we uhagarara bitunguranye.
Nubwo iby'urupfu rwe byakomeje kugibwaho impaka, Alice yarekuwe kuko nta kimenyetso cyagaragazaga ko yagize uruhare mu rupfu rwa Tane nk’uko bitangazwa na Adelaidenow.com.
Nyamara, iyi nkuru yabaye kimenyabose mu baturage bo muri ako gace, bamwe bavuga ko byari urupfu ruteye agahinda, mu gihe abandi babonaga ari isomo ryo kwitonda no kwirinda ibishobora gushyira ubuzima mu kaga.
Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2025, mu ruzinduko rw'akazi, asura ishuri rikuru ry'ingabo z'u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Mu isomo yatanze muri iri shuri, yasabye abanyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw'Abanyafurika, kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w'abaturage no guharanira ubuvandimwe bw'abatuye kuri uyu mugabane.
Uyu musirikare ukunda kuvuga ko mu Rwanda ari nko mu rugo, abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko yishimiye uburyo we n'itsinda bari kumwe bakiriwe.
Ati 'Ndashimira Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi wanjye Gen. Mubarakh Muganga ku buryo nakiriwe neza hamwe n'itsinda twari kumwe mu Rwanda. Imana ihe umugisha umubano wa kivandimwe urangwa hagati ya Uganda n'u Rwanda.'
Gen. Muhoozi yari aherekejwe n'abarimo Brig. Gen. Asingura Kagoro ndetse n'umunyamakuru w'inshuti ye akaba n'inshuti y'u Rwanda, Andrew Mwenda.
I want to thank H.E.Paul Kagame, First Lady Jeanette Kagame and my counterpart General Mubarak Muganga for the warm reception my delegation and I received in Rwanda. God bless the fraternal relations between Uganda and Rwanda.
Uyu mugabo yafashwe aruhetse kuri moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nimero RG 852 V, mu Murenge wa Kabare, Akagari ka Rubumba mu Mudugudu wa Gakenyeri, ahagana Saa Tatu z'ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Ati 'Abaturage batanze amakuru ko hari moto bakeka ko ishobora kuba ipakiye urumogi, kuko ako gace gasanzwe n'ubundi ari inzira barunyuzamo. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko uwo mugabo amaze kurukura mu shyamba ryari hafi aho, ruri mu mufuka yari yahambiriye kuri moto.'
Yakomeje avuga ko 'Uyu mugabo yavuze ko urwo rumogi rupima ibilo 30 rwari ruturutse mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania, ariko ntiyavuga uwarumuzaniye akarushyira muri iryo shyamba n'aho yari agiye kurujyana.”
SP Twizeyimana yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n'amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano, inzego z'ibanze n'abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Bwabitangarije mu Murenge wa Rugabano ku wa 21 Werurwe 2025, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w'amazi Mukura-Murundi, wahaye amazi abarenga ibihumbi 25.
Mu cyiciro cya mbere cya gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, Guverinoma yari yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose 100% bitarenze 2024. Ni intego itagezweho biturutse ku cyorezo cya COVID-19, cyadutse mu gihe iyi gahunda yarimo ishyirwamubikorwa.
Intego nshya ya Guverinoma y'u Rwanda kuri iyi ngingo ni uko Abanyarwanda bose bagomba kuzaba bafite amazi meza hafi yabo bitarenze umwaka wa 2029.
Mukantabana Xaverine wo mu Murenge wa Rugabano wahawe amazi ku muyoboro Mukura-Murundi yavuze ko amazi meza begerejwe yamuruhuye imvune.
Ati 'Nta mazi meza twagiraga, kugira ngo tubone amazi byadusabaga kujya kuvoma mu kabande. Kugerayo ni iminota 30. Harimo imvune kubona umugore nka njye atererana umusozi ijerekani ya litiro 20'.
Ndimukaga Lambert yagize ati 'Ubu amazi ndayafite mvoma ku irembo. Nk'uko dukunze kubiririmba ko ibyagezeho ntawabisenya turebera. Nanjye ntawe uzasenya aya mazi ndeba ndabibijeje'.
Umuyoboro Mukura-Murundi wubatswe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Umuryango Water for People (40%), Akarere ka Karongi (30%) na WASAC Group (30%).
Umuyobozi wa Water for People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi yavuze ko Karongi ari akarere gafite amahirwe kuko gafite igishushanyombonera cy'uko abaturage amazi meza azagera ku baturage bose.
Visi Meya Umuhoza yagaragaje ko intambwe akarere ka Karongi kamaze gutera mu kwegereza abaturage amazi meza ishimishije kuko abamaze kwegerezwa amazi meza bagera kuri 96%.
Ati 'Ntidushidikanya ko umwaka utaha 100% tuzaba twarigezeho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye'
Visi Meya Umuhoza yavuze ko kugira amazi mu rugo ari ingenzi kuko bifasha mu kongera isuku, asaba abaturage b'aka karere ko mu mihigo y'ingo zabo bakwiye gushyiramo umuhigo yo kugeza amazi mu rugo.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Gemma Maniraruta, yavuze ko kwegereza amazi meza abaturage bivuze ko mu cyaro nta muturage ukwiye gukora urugendo rurenze metero 500 naho uwo mu mujyi ntarenze metero 200.
Ati “Iyo bigeze ku kugira amazi mu rugo, ni ukubibashishikariza. Nubwo bisa n'aho bihenze, iyo bishyize hamwe bakayakurira rimwe biraboroherera”.
Mu Karere ka Karongi, kwegereza amazi meza abaturage bigeze kuri 96%
Byagarutsweho n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, wavuze ko nyuma y'igenzura ryakozwe muri uyu mwaka mu gusuzuma imikorere ndetse n'ibibazo abakozi ba Leta bahura nabyo mu kazi, hagaragaye ibibazo bijyanye n'imicungire y'abakozi.
Yagize ati 'Twakoze ubugenzuzi mu turere muri uyu mwaka turimo aho usanga mu turere twinshi twanyuzemo, abakozi batuzuye, hari aho dusanga badafite amadosiye y'akazi, hari aho dusanga n'abayafite atuzuye, kandi bifite icyo bivuze. Hari aho dusanga nk'abigiye hanze y'igihugu bari mu myanya y'akazi ariko badafite equivalence (impapuro zihuza ibyo bigiye hanze n'impamyabumenyi zo mu Rwanda), hari n'abo dusanga bake badafite amadipolome mu madosiye yabo.'
Yagaragaje ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bumenyeshwa ibigo byagenzuwe mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri ibyo bibazo bityo ko ibirebana n'uturere byanamenyeshejwe Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
Ati 'Ni byinshi mbese tuba tureba tukabyereka uturere ariko tunabyereka Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ibashinzwe kugira ngo ibyo bisabwa umukozi wa Leta mu idosiye ye bigaragazwe.'
Yakomeje ashimangira ko ibyo bibazo bishingiye ku micungire mibi y'abakozi bishobora guteza ibibazo ahanini bishingiye ku kutanoza inshingano neza uko bikwiye.
Ati 'Urwego rufite imyanya y'imirimo ikwiye kuba igenewe umukozi kugira ngo uwo murimo ukorwe koko noneho ugasanga hari abakozi 80%, 20% badahari ni ukuvuga ngo hari umurimo udakorwa cyangwa udakorwa neza. Ibyo byose iyo tubibonye tubyereka ba nyir'ubwite kandi tukabasaba kubikemura mu gihe runaka.'
Komisiyo y'abakozi ba leta igaragaza ko mu bikibangamiye umurimo harimo n'ibizamini bikorwa by'umwihariko ikizamini gikorwa mu buryo bw'ibiganiro 'interview' aho hari bamwe mu bakunze kujurira bavuga ko barenganyijwe.
Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko imvura izagwa idakanganye cyane ariko mu Ntara y'Iburengerazuba ikazahazahaza cyane.
Bigaragazwa ko mu itumba rya 2025, uturere tuzagwamo imvura nyinshi ari Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, igice kinini cy'uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro, n'Uburengerazuba bw'Akarere ka Nyabihu aho iri mu kigero cya milimetero 450 na 550.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politike n'Igenamigambi byo gukumira Ibiza, Adalbert Rukebanuka, ubwo yari mu kiganiro 'Kubaza bitera kumenya' ku wa 23 Werurwe 2025, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ahantu 426 hashobora gushyira mu kaga ubuzima bw'abaturage.
Ati 'Dufite ahantu 426 mu gihugu twabonye ko hashobora gutera akaga abaturage ni na yo mpamvu hari imiryango igomba kuva aho hantu igera ku 1622. Ubu barimo kubimura kugira ngo iyi mvura nyinshi itazabahasanga.'
Rukebanuka yahamije ko abo bagomba kwimurwa ariko hakanakomeza gutegurwa ahantu hashobora kwimurirwa abandi mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ati 'Abo rero bagomba guhungishirizwa ubuzima bwabo, nyuma yo kuhabimura tunateganya ahantu dushobora guhuriza abandi bibaye ngombwa ko himuka n'abandi benshi tukahategura, tukanegerezayo ibikoresho bya ngombwa bishobora gutunga abantu.'
Magingo aya muri buri gace aho bikekwa ko ibiza bishobora kwibasira abantu hashyizwe site n'ibikoresho byakwifashishwa mu butabazi. Ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 2025, mu Karere kose ka Gatsibo haguye imvura nyinshi isenya inzu 126, inangiza hegitari 60 z'urutoni, abagizweho ingaruka n'ibyo biza bakaba bari gusanirwa inzu abandi bakubakirwa.
Iyi raporo ya ‘The Great Powers Index 2024’ igaragaza uko imbaraga z'ibihugu zikomeje kwiyongera cyangwa kugabanyuka hashingiwe ku bukungu, igisirikare, ikoranabuhanga, n'imiyoborere. Mu gihe Isi igenda ihinduka, ibihugu bifatwa nk’ibikomeye bikomeje guhangana kugira ngo bigume ku isonga mu rwego mpuzamahanga.
Dore ibihugu 10 bikomeye kurusha ibindi ku Isi:
1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gikomeje kuza ku isonga nk'igihugu gifite imbaraga nyinshi kurusha ibindi ku Isi. Ifite ubukungu bukomeye bushingiye ku isoko ry'imari rihamye, igisirikare gikomeye cyane, ndetse n'idolari rifatwa nk'ifaranga ry'Isi. Nubwo ibi biyihesha imbaraga, hariyo ibibazo bikomeye birimo imvururu za politiki imbere mu gihugu ndetse n'ibibazo by'ubukungu bishobora kugira ingaruka ku hazaza hacyo.
2. U Bushinwa
U Bushinwa bukomeje kuzamuka mu rwego rw'ubukungu no mu bya gisirikare, ndetse bufite iterambere ryihuta mu ikoranabuhanga n'ubwubatsi. Iki gihugu gifite ubushobozi bwo guhanga udushya ndetse n'imiturire igizwe n’inyubako zigezweho. Gusa, ibibazo by'amadeni menshi bishobora kugira ingaruka ku bukungu bwacyo mu gihe kirekire.
3. Eurozone
Igice cy'ibihugu by'u Burayi kizwi nka Eurozone gifite imbaraga zikomeye kubera isoko ry'imari rikomeye ndetse n'uruhare runini gifite mu bucuruzi mpuzamahanga. Gusa kiri mu nzira yo gusubira inyuma kuko kigihanganye n'ibibazo bishingiye ku bukungu birimo no kubura ibikomoka ku mabuye y'agaciro bifasha iterambere ry'ubukungu.
4. U Budage
U Budage ni igihugu gifite ubukungu buteye imbere kandi gikoresha neza abakozi n'imari. Bufite ubuvuzi buhamye ndetse n'imibereho myiza y'abaturage. Gusa bufite imbogamizi zirimo umubare w'abaturage ugenda ugabanuka ndetse no kubura ibikomoka kuri peteroli na gaze bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
5. U Buyapani
U Buyapani bufite iterambere rihanitse mu by'ikoranabuhanga ndetse n'ifaranga ryabwo rifite agaciro ku rwego mpuzamahanga. Bufite ubukungu bwizewe kandi burangwa n'umutekano. Ariko kimwe n’u Budage, u Buyapani nabwo bufite ikibazo gikomeye cy'abaturage bagenda bagabanuka.
6. Koreya y'Epfo
Koreya y'Epfo ni igihugu kiri ku isonga mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'ubuvumbuzi. Iki gihugu gifite uburezi buhamye n'abakozi bafite ubumenyi buhanitse. Gusa nk'ibindi bihugu byinshi byateye imbere, Koreya y’Epfo ihanganye n'ikibazo cy'igabanyuka ry'abaturage, aho umubare w'abakozi ugenda ugabanuka.
7. U Buhinde
U Buhinde ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu buri kuzamuka vuba cyane. Bufite abakozi benshi bafite ubushobozi bwo gukora ku giciro gito ndetse n'ubushobozi bwo kwihaza mu bikoresho byinshi by'ibanze. Gusa nubwo bimeze bityo, iki gihugu kiracyahanganye na ruswa nyinshi ndetse n'ikibazo cy'icyuho kinini mu bukungu, aho hari ubusumbane bukabije hagati y'abakire n'abakene.
U Bufaransa ni igihugu gifite imibereho myiza y'abaturage, ubuvuzi bwiza ndetse n'ubusumbane bucye mu bukungu. Gusa bufite ikibazo cy'amadeni menshi n'umusaruro w'abakozi utagenda neza uko bikwiye. Ibi bishobora kugira ingaruka ku hazaza habwo mu bukungu.
Ni umwiherero wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025 ubera i Kayonza kuri Safari Akagera Camp.
Nyuma y’uyu mwiherero wabaye bigizwemo uruhare na SKOL isanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée yaganiriye na InyaRwanda, avuga uburyo iki gikorwa cyateguwe ndetse anavuga icyo cyari kigamije.
Yagize ati “Ni igikorwa, birumvikana ko cyateguwe n'aba-Rayon ariko ahanini na komite Nyobozi ya Rayon Sports ifatanyije na komite y'Urwego rukuru. Twari dusanzwe dufite itsinda ryitwa ‘special supporting team’,iyo supporti team niyo wumvako ifasha Rayon Sports.
Yavuze ko uyu wari umwanya mwiza wo gushimira iyo Special supporting team ndetse anavuga ko igizwe n’abantu bari hagati ya 70 na 80.
Ati” Iki kiruhuko rero cyatumye tubona umwanya wo guhamagara abo bantu kugira ngo tubashimire nk'abantu batanga amafaranga menshi mu gutegura kugira ngo ikipe izakine,mu gushaka aho abakinnyi bazaba, rero gutegura ni byinshi.
‘Special Supporting team’ ni abakunzi ba Rayon Sports,ni ababaye mu buyobozi ni abayobozi ubu nanjye ndimo, ubu tumaze kugera mu bantu hagati ya 70 na 80, bamwe ntibabashije kuza kubera ibintu bitandukanye ariko turi kumwe ku mutima ndetse wabibonye ko hano twari tugeze ku bantu barenga 60 kandi umubare turacyawuzamura”.
Yavuze ko nyuma yo gushimira ariko bongeye no gufata izindi ngamba kugira ngo ikipe izegukane igikombe.
Ati” Nyuma yo gushimira ‘special supporting team’ twongeye dufata n'izindi ngamba duhitamo ubundi buryo bwiza bwo gufasha ikipe kuko urabona ko turi inyuma y'igikombe ariko n'abaturi inyuma ntabwo boroshye na gato turamutse turangayeho gato cyane baba bagiye.Â