Blog

  • Mu mafoto : Injira mu rugendo rwa muzika Clarisse Karasira amazemo imyaka ibiri #rwanda #RwOT

    Ku myaka ibiri gusa amaze mu muziki, ni umuhanzikazi umaze gushimangira ko nta kabuza ari impano Imana yihereye abanyarwanda ngo azuse ikivu cyasizwe n’abarimo Kamariza n’abandi babaye indashyikirwa mu muziki gakondo.

    Clarisse Karasira wa Pasiteri Karasira, wavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu afite imyaka 23 y’amavuko gusa amaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunzi b’umuziki gakondo.

    Uyu muhanzikazi kuri ubu umaze gushyira hanze indirimbo zirimo 'Giraneza, Rwanda Shima, Ntizagushuke, Komera, Twapfaga iki,Ubuto, Imitamenwa, Kabeho,Uzibukirwa kuki, Sangwa Rwanda, Urukundo ruganze.

    Hari kandi iyitwa Urungano,Mwana w’Umuntu, Ibikomere, Rutaremara,Ibihe ndetse n’iyitwa Urukerereza yakoranye na Mani Martin.

    Izo zose n’indi imwe yitwa 'Mu mitima’ itarajya ahagaragara nizo ziri ku muzingo [album] uyu mwari yise 'Inganzo y’Umutima’ azamurika mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 26 Ukuboza 2020, muri Kigali Serena Hotel.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu byaranze urugendo rwa Clarisse Karasira umaze imyaka ibiri gusa mu muziki ariko akaba amaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo no kuba yateguye igitaramo kizinjirwamo n’uwishyuye amafaranga ibihumbi 100Frw.

    Bijya gutangira…

    Uyu mwari uvuga ko yize amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y’umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ari naho yiga kuri ubu.

    Uyu mukobwa yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radio Ishingiro, akomereza kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera muri Kanama 2018 ubwo yatekerezaga kwinjira mu muziki.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibuka neza amashusho y’indirimbo 'Izuba rirarenze’ yigeze gucicikana aho Clarisse Karasira yari kumwe n’uwitwa Mwarimu Ben wariho amucurangira gitari undi nawe agakora mu muhogo ahogoza umwumvise agasesa urumeza.

    Clarisse Karasira yabanje guteguza abantu….

    Hari abari bazi neza uyu mukobwa wari usanzwe ari umunyamakuru ariko anakora ibiraka byo gusohora abageni mu bukwe [Kuririmbira umukobwa warongowe], batatunguwe ariko hari na benshi batangajwe n’iryo jwi ry’uwo mwari wagaragaraga nk’ukiri muto mu maso.

    Uyu mwari wari usanzwe ari umusizi wihebeye imivugo yatewe imbaraga na benshi babonye ayo mashusho bamubwira gukomereza aho kuko banyuzwe n’impano ye itangaje.

    Yari integuza ! Ntabwo yatinze dore ko ayo mashusho yagiye ku rukuta rwe rwa YouTube muri Werurwe 2018, bigeze mu Ukwakira ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere ndetse atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga.

    Imyaka ibiri, Igitaramo cy’amateka…

    Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize hasi mikoro z’itangazamakuru yinjira mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye 'Giraneza', mu gihe yujuje umwaka mu muziki avuga ko hari ibyiza n’ibibi yahuye nabyo.

    Indirimbo ze akenshi zibanda cyane ku butumwa bwo gukunda iguhugu, gukangurira abantu kubana mu mahoro ndetse no kwita ku bababaye ariko atibagiwe n’urukundo by’umwihariko iyitwa 'Urukerereza’ aherutse gukorana na Mani Martin.

    Ubwo yavugaga ku rugendo amazemo imyaka ibiri yabwiye IGIHE ko mu gihe amaze mu muziki hari ibyo yahuye nabyo bikamushimisha nubwo hari n’ibyamubabaje.
    Ahereye ku bikomeye yahuye nabyo Karasira yavuze ko yagowe cyane no kuba icyamamare.

    Icyo gihe yagize ati 'Ukumenyekana hari uburyo bitabaye byiza ku mibereho yanjye. Narimenyereye kubaho bisanzwe bitansaba byinshi, mu by’ukuri kwamamara nubwo ari byiza ariko biri mu byangoye.'

    Ikindi cyagoye Karasira ni inkuru yagiye avugwaho zitandukanye. Avuga ko amakuru atariyo kibazo ahubwo ibihuha byayihishaga inyuma kubimenyera byamugoye.
    Ati 'Abantu bakabaye bagushyigikira akenshi usanga aribo baguca intege, icyakora ibyo byaranyigishije.'

    Ibibera ku mbuga nkoranyambaga biri mu byakoze ku mutima Karasira, avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga baba bashaka ko uwo bafana abaho uko babishaka kandi rimwe binagoye.

    Indirimbo ‘Ntizagushuke imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2

    Karasira yishimira ko yagize Imana yamuhaye igikundiro n’izina rikomeye akaba umwana w’Imana n’Igihugu (Nkuko akunda kubyiyita).

    Yemeza ko byari bigoye k’umwana w’imyaka 20 winjiye mu muziki gakondo ariko nanone agashimira Imana yamubaye hafi.

    Yongeyeho ko umuziki wamuhaye amafaranga nubwo atavuga umubare wayo ariko ahamya ko mu mwaka umwe gusa awumazemo wamuhaye ubuzima atigeze atekereza kuzabaho.

    Ati 'Umuziki wampaye ubuzima, wampaye amafaranga reka mbivuge gutyo, umpa imibereho mu buryo butangaje ntatekerezaga kandi mu gihe gito, mbishimira Imana.'
    Karasira akomeza avuga ko yishimira uburyo abantu bakira indirimbo ze ndetse akabona ubutumwa bw’abantu bafashwa nazo.

    Mu myaka ibiri amaze mu muziki amaze gukora indirimbo nyinshi kandi zagiye zikundwa ariko by’umwihariko iyo aherutse gukora yise ‘Rutaremara’ ndetse n’iyo yakoranye na Mani Martin bise ‘Urukerereza’.

    Muri iyo myaka kandi yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bya muzika birimo ibitaramo byateguwe n’abandi bahanzi ariko kuri ubu yateguye icye bwite cyo kumurika album ye ya mbere yise 'Inganzo y’Umutima’.

    Tariki 26 Ukuboza 2020, nibwo Clarisse Karasira azamurika album ye muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali, mu gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kuyimurika akazafatanya n’abahanzi barimo Man Martin, Munyakazi Deo, Niyifasha Ester, Jules Sentore hamwe n’abana bo mu Itorero Intayoberana, icyiciro cyaryo cy’abato kizwi nk’Uruyange.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI yavuze ko abantu 70 aribo bonyine bemerewe kuzitabira iki gitaramo, kandi umwe azishyura amafaranga 100.000 Frw anahabwe iyo album.

    Yavuze ko umubare uzaba ari muto mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho igiciro cyo kikaba kirimo gushyigikira uyu muhanzikazi n’inganzo ye, kuburyo umuntu umukunda akumva yamushyigikira ari we uzishyura ayo mafaranga akinjira mu gitaramo akanahabwa album.

    Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko hari abantu batangiye kugura amatike babimburiwe n’uwitwa Assumpta.

    Indirimbo Rutaremara

    Indirimbo Urukerereza

    Amafoto asobanura neza urugendo rw’imyaka ibiri muri muzika kuri Clarisse Karasira Mu myaka ibiri gusa ahise ategura igitaramo gikomeye ndetse kucyinjiramo ni amafaranga ibihumbi 100Frw Aha yari akiri umunyamakuru ku bitangazamakuru bya Flash FM na Flash TV Arazwi mu birori by’ubukwe, abamubonye aririmba mu bukwe bahamya ko ari intyoza Ubwo yari amaze kwinjira mu muziki yakunze kwitabazwa mu birori bitandukanye Aha yari mu gitaramo cya Jules Sentore cyahuriranye no Kwibihora Yaririmbye mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival Ni inshuti y’umuryango by’umwihariko abana, ibi bikomeje kumuranga no muri muzika Aha yaririmbye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Aha yarimo yamamaza indirimbo ye yise ‘Uzibukirwa kuki’ Ifoto ye na Tito Rutaremara yavugishije benshi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Injira-mu-rugendo-rwa-muzika-Clarisse-Karasira-amazemo-imyaka-ibiri

  • Dr Nsanzabaganwa underscores areas of priority if elected Deputy Chairperson AU Commission #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzabaganwa who is the current Deputy Governor, National Bank of Rwanda, revealed her commitments following her secondment to the position by the Government of Rwanda.

    'I thank the Government of Rwanda, President Paul Kagame for seconding me candidate for African Union Commission Deputy Chairperson position. If elected, I commit to driving efficiency and accountability as well as financial sustainability, and to personally represent the moral authority and integrity the AU stands for,' she revealed in a tweet.

    Her candidature was announced on Thursday evening during a ceremony in which the Minister of Foreign Affairs and regional coopeation, Dr Vincent Biruta hosted members of the African Diplomatic Corps for dinner.

    The position is currently held by a Ghanaian, Quartey Thomas Kwesi who took office in 2017. Like the Chairperson of the African Union, the deputy holds the office for four-year term, renewable once. Their term will come to an end next year.

    The current AU Commission chairperson, Faki Mahamat stands many chances to remain the only candidate for the position. He will, however, be required to win two thirds of votes by head of states from member states to stay in office.

    It will be the first elections after approving AU steering reforms led by President Paul Kagame.

    The reforms incorporate clauses that gender balance should be respected in the leadership of African Union Commission, which means, Mahamat should be deputized by a woman if reelected.

    To this end, majority candidates for the Deputy Chairman of the AU Commission are women (5 out of 8) including Dr Nsanzabaganwa.

    The Deputy Chairperson of the AUC assists the Chairperson in the execution of his or her functions to ensure the smooth running of the Commission and is in charge of administration and finance.

    Dr Nsanzabaganwa, 49, introduced as Rwanda’s candidate to deputize Mahamat has longstanding experience qualifying her fit for the position.

    She holds honorary doctorate received from Stellenbosch University in South Africa for her contribution to Rwanda’s development.

    Dr Nsanzabaganwa is the Deputy Governor of the National Bank of Rwanda since May 2011. Prior to that, she served as Minister of Trade and Industry (2008-2011) and Minister of State in charge of Economic Planning in the Ministry of Finance and Economic Planning (2003-2008).

    She is a holder of a PhD in Economics, and a Doctorate of Commerce Honoris Causa, both obtained from Stellenbosch University, South Africa. She is an influential voice in financial inclusion in Rwanda and on international scene as well as a passionate actor in women’s economic empowerment and financial inclusion.

    Among others,she is also a member of the Alliance for Financial Inclusion’s Gender Inclusive Finance Committee, an alumna of Women’s World Banking African Advisory Council, and Founding Member and Chairperson of New Faces New Voices Rwanda. She is a wife and mother.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/dr-nsanzabaganwa-underscores-areas-of-priority-if-elected-deputy-chairperson-au

  • Ethiopia: ONU ivuga ko imfashanyo yacyererejwe n'imirwano yo muri Tigray #rwanda #RwOT

    Imirwano ikomeje mu bice byinshi byo muri leta ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia yatumye ibikobwa byo gutanga imfashanyo bidashoboka, nkuko umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ubivuga.

    Bivugwa ko abantu babarirwa muri za miliyoni bo muri Tigray barimo gushiranwa n'ibiribwa n'imiti.

    Abategetsi bo muri ONU babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko kugeza kuri uyu wa gatanu bidashoboka kugeza imfashanyo muri Tigray, nubwo habayeho amasezerano yemerera ONU gutanga imfashanyo 'itabangamiwe' mu turere tugenzurwa na leta ya Ethiopia.

    Mu mpera y'icyumweru gishize, ingabo za Ethiopia zinjiye mu murwa mukuru Mekelle wa Tigray, zivuga ko imirwano yari imaze ukwezi hagati yazo n'iz'ishyaka Tigray People's Liberation Front (TPLF) irangiye.

    Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana biciwe muri iyo mirwano. Ababarirwa mu bihumbi za mirongo bataye ingo zabo, harimo n'abahungiye muri Sudan baturanye.

    Ku wa kane, BBC yashoboye kuvugana n'abantu bari i Mekelle bavuze ko 'imirwano ikomeje kuba mu bice biri hafi y'umujyi'. TPLF yavuze ko ikomeje kurwana.

    Zadig Abraha, Minisitiri wa Ethiopia ushinzwe ibikorwa bya demokarasi, yahakanye ibyo bivugwa na TPLF, avuga ko 'nta ntambara ihari'.

    Saviano Abreu, umuvugizi w'ishami rya ONU rihuza ibikorwa by'imfashanyo (OCHA), yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

    'Dufite amakuru yuko imirwano ikomeje mu bice byinshi bya Tigray. Ibi biraduhangayikishije kandi ni ikibazo cy'urusobe kuri twe'.

    Ku wa gatatu, ONU yatangaje ko yagiranye amasezerano na leta ya Ethiopia yo gutanga imfashanyo mu bice igenzura byo muri Tigray.

    Ariko kugeza kuri uyu wa gatanu, haracyakorwa amagenzura ajyanye n'umutekano, ndetse abategetsi batatu bo muri ONU babwiye AFP ko bititezwe ko imfashanyo igera muri Tigray mbere yo mu cyumweru gitaha.

    Bwana Abreu yagize ati: 'Twahawe uburenganzira bwo kuhagera, muri aya masezerano na leta [ya Ethiopia]'.

    'Ariko tugomba no kugirana amasezerano nk'aya n'impande zose ziri mu mirwano kugira ngo twizere neza ko mu by'ukuri twemerewe kugera muri Tigray'.

    Kugeza ubu ihagarikwa ry'itumanaho kuva imirwano yatangira, ryatumye bigorana kugenzura amakuru yo muri Tigray


      Abantu barenga 45000 bahungiye muri Sudan bavuye muri leta ya Tigray

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/04/ethiopia-onu-ivuga-ko-imfashanyo-yacyererejwe-nimirwano-yo-muri-tigray/

  • MINISANTE irasaba ubufatanye bw’inzego muri serivisi zo kuboneza urubyaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

    MINISANTE hamwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’abaturage(UNFPA) batumiye abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu, babamenyesha ingamba isi n’u Rwanda by’umwihariko bafashe zo kugeza serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima bw’imyororokere kuri bose bitarenze umwaka wa 2030.

    Iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda yasabye buri rwego kwerekana uruhare rwarwo kugira ngo umuhigo u Rwanda rwemereye mu nama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere(ICPD5) yabereye i Nairobi muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ugerweho.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva muri 2017 kugera muri 2024 iteganya kongera ubukungu buturuka ku kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, aho umubare w’abafata uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu ngo ugomba kuva kuri 47.5%, ukagera nibura kuri 60% muri 2024.

    MINISANTE yaganiriye n
    MINISANTE yaganiriye n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri gahunda y’ubuzima bw’inyororokere harimo no kuboneza urubyaro

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati “Turi mu biganiro kugira ngo imbogamizi zimwe zishingiye ku mategeko zibe zakurwaho, cyane cyane ku kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubu dufite ibihumbi bisaga 30 by’abangavu batwita buri mwaka”.

    Minisitiri w’ubuzima avuga ko mu bantu Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) cyerekanye bagera kuri 14% bifuza serivisi zo kuboneza urubyaro ntibazibone, harimo n’abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18.

    Muri iyi nama yo gusuzuma aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro ya ICPD5 nyuma y’umwaka umwe rubyemereye i Nairobi, haje abahagarariye inzego zitandukanye barimo n’abashyiraho amategeko ndetse na Minisiteri y’Ubutabera.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yijeje ko hazabaho uruhare rwe mu gushyiraho amategeko no gukaza asanzweho, kugira ngo uburenganzira n’amategeko byubahirizwe.

    Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw
    Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, yibanda ku gukumira inda ziterwa abangavu

    Iyi nama kandi yatumiwemo abangavu n’abakobwa bakiri bato baje kumva ibitekerezo n’ibyemezo bibafatirwa, barimo Byukusenge w’imyaka 18.

    Byukusenge yagize ati “Numva ko kuri twe bitakwitwa kuboneza urubyaro kuko ibyo ari iby’abantu bakuru, ibyacu ni ukwirinda inda zidateganyijwe cyane cyane mu bangavu, twe turasaba uburyo butagira ingaruka ku mwana kandi bubasha kuboneka”.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Marc Schreiner, yashimye ko ikibazo cy’inda mu bangavu kitakiri mu biganza by’inzego zishinzwe ubuzima gusa, kandi akaba yizeza ko urwego ayobora ruzatanga umusanzu w’ubumenyi n’ibikoresho byatuma umugore n’umukobwa barindwa ihohoterwa no kubaho nabi.

    Mu byo u Rwanda ruvuga ko rwagezeho rwubahiriza imyanzuro ya ICPD, ni uko hagiyeho amategeko yemerera uwatewe inda ku gahato, utagejeje imyaka y’ubukure cyangwa umurwayi wahitanwa n’iyo nda, kuyikuramo kandi akabikorerwa na muganga.

    Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ivuga ko yishimiye kuba ingengo y’imari ya Leta ingana na 15.8% ikoreshwa mu kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage bose, ndetse ko zikomeje kongerwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

    Icyakora haracyashakwa ahantu hashobora kuva miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika (aragera kuri miliyari 35 z’amanyarwanda) yafasha Leta kugeza ubuzima bwiza ku mubyeyi n’umwana (harimo servisi z’imyororokere) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

    Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
    Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
    MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw
    MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, harimo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/minisante-irasaba-ubufatanye-bw-inzego-muri-serivisi-zo-kuboneza-urubyaro

  • Nep Queenz Female Live Band Performs Tonight At Radisson Blu Hotel #rwanda #RwOT

    Tonight all roads lead to Radisson Blu Hotel  Filini Restaurant with the first ever Rwandan all Female Live Band performing as it storms the entertainment industry.

    The band known as Nep Queenz will sample some of its thrilling songs from 5:30pm to 8:45pm in a theme dubbed The Friday Affair.

    In the effort to build their local audience, the outfit has set out to showcase their talent and skills through a marathon of pilot showcase around Kigali Top Hotels and premium restaurants in a big to promote and out face to their story.

    According to the band, they are set to assemble their album scheduled to drop onto the airwaves this December and a new hit single. These queens first stormed the entertainment scene at the Kigali Reggae Festival.

    Being a Christmas festival season as one is looking for entertainment of quality you can book the band for weddings, end of year staff parties, birthdays and concerts, simply call +250 782018788.

    RG-Consult's CEO, Remmygious Lubega (in shorts) and the Queens :(Delphine Tuyisenge, Neema Rehema Umutesi,Queen Agape Niyondamya,Prossy Uwase,Christmas Ruth Kanoheli and Esther Ishimwe.)

    The band comprises six talented ladies so far and still growing more talents that will be joining in to achieve the desired goal of bringing more female instrumentalists on a stage that has for ages been more male dominated.

    The band was founded this year as an addition to the Nep Family, which has a catalogue of brands like Nep films, Nep Djs, Nep records, Neptunez Band and many others. These are all under the umbrella of RG Consult, a local creative, production, experiential marketing and Events Company that is behind the popular Kigali Jazz Junction music series.

    The post Nep Queenz Female Live Band Performs Tonight At Radisson Blu Hotel appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/nep-queenz-female-live-band-performs-tonight-at-radisson-blu-hotel/

  • MTN Rwanda introduces Microcredit Service to agents #rwanda #RwOT

    The objective of the service is to allow convenience and easy access to Airtime stock for electronic recharge to MTN resellers, while supporting and giving additional value to the agents’ point of sale.

    Speaking about this partnership with Seamless Distribution Systems AB (SDS), MTN Rwanda’s Chief Sales & Distribution Officer, Norman Munyampundu said: 'This service will be very useful when resellers in the trade run out of stock or have insufficient balance to complete a recharge transaction. This borrowed credit is automatically recovered upon the next stock purchase by the reseller.'

    This service is expected to increase active electronic airtime resellers at a time when business recovery and stability is key.

    MTN Rwanda has also enhanced its Electronic Recharge Services (ERS) platform that will see MTN Agents self-serve by replenishing their Airtime Stock accounts via MoMo. Agents will no longer have to wait for motorists to physically deliver stock to them, the process is now fully digital.

    'The Reseller Microcredit and Airtime stock replenishment via MoMo are two solutions that we are introducing in the trade as a continuation of our channel digitization initiatives. Our commitment is to the customer first and we believe this will positively impact their experience,' added Munyampundu.

    In February 2020, MTN made a crucial milestone in its path to digitalisation by phasing out the use of physical airtime vouchers in the channel in favour of a fully digital solution.

    Commenting on the development, MTN Rwanda CEO, Mitwa Ng’ambi expressed delight for making 100% of MTN Airtime sold in the market digitally.

    'With the expansion of our agent network coupled with the improved airtime replenishment service, we are confident that this will position us to effectively drive our ambition of Leading Digital for a Brighter Rwanda,' she said.

    About MTN Rwanda

    MTN Rwanda is the market leader in the mobile telecommunications industry in Rwanda. Since 1998, MTN Rwanda has continuously invested in expanding and modernizing its network and is now proudly Rwanda’s No 1 Internet Network. MTN Rwanda offers superior services to its subscriber base, including innovative propositions such as personalized voice and data offers with MTN Irekure. The company is also the front runner in Mobile Financial Services in Rwanda with Mobile Money, MoMoPay and MoKash Loans and Savings.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/mtn-rwanda-introduces-microcredit-service-to-agents

  • Ubuhamya bwa Nadine wumviye Imana akababarira umugabo we wamunanizaga #rwanda #RwOT

    Munezero Nadine wahuye n’ibibazo by’agatereranzamba mu rushako rwe aho yahoraga yahukana, aho ahungiye nabo bakamubwira ko agomba kubanza gusiga abana kwa se,ibyo bikamubera inzitizi ikomeye. Bitewe no kunanizwa n’umugabo, Nadine yamugiriye inzika ndetse yumva atazamubabarira ariko Yesu yamuhaye ubutwari bwo kumubabarira ndetse afata umwanzuro wo kutazongera guta urugo ngo Yahukane.

    Munezero Nadine ni umubyeyi wubatse ufite umutware n’abana batandatu, akomoka i Burundi ariko aba mu Rwanda ni umukristo akaba n’umuvugabutumwa mu itorero imbaraga z’amasengesho. Mu buzima busanzwe akora akazi k’uburezi cyangwa kwigisha.

    Nadine yubatase urugo mu 2003, agenda yishyingiye ariko nyuma baza gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Ariko mama wa Nadine ntibyamunejeje kuko yatekereje kujya kumukura aho yashatse avuga ko atahishimiye, nyamara ababyeyi bagenzi be baramubuza. Mu 2004 mubyeyi wa Nadine yitabye Imana.

    Nyuma y’igihe gito Munezero ageze mu rugo rwe, yatangiye guhura n’amagorwa menshi rimwe akihangana ubundi bikamunanira kuko umugabo we yaramuremereraga cyane ndetse agera n’aho afata icyemezo cyo kwahukana incuro zigera muri enye. Mu magambo ye Nadine aradusobanurira ibyo yahuriye na byo mu rushako n’uburyo yabitsinze:

    Ati:”Ibyo nibwiraga ko nzabona mu rugo si byo nabonye kandi uko nibwiraga ko umugabo wanjye azaba ameze si ko namubonye ahubwo twatangiye kutumvikana, mugihe nari ngize abana babiri natangiye kwahukana ariko kuko nari umwigisha (umwalimu) narebaga gusiga akazi bikanyobera nkabona ko nzasanga baragahaye abandi, mfata umwanzuro wo kuzajya nahukana mu kiruhuko.

    Bitewe n’uko ababyeyi banjye bose bari barapfuye, nahukaniraga mu muri bene wacu, nagerayo bakambwira ko banyemera kuko ndi uwabo, ariko bakambwira ko abana ngomba kubasubiza kwa se, ibintu byamberaga umutwaro ukomeye cyane. Umugabo wanjye yageraga aho akaza kuncyura ngataha nkajya mu kazi ariko nagerayo n’ubundi za ngeso mbi duhora dushwanira akanga kuzihindura ngasanga bikimeze nka mbere.

    Nabaye muri ubwo buzima bwo kwahukana ngera ku ncuro ya kane noneho numva mfashe umwanzuro udakuka wo gutandukana n’umugabo kuko nari mfite akazi, numvaga ntazabura icyo ntungisha abana. Icyo gihe umugambi nawushyize mu bikorwa ndagenda nkodesha inzu yo kubamo ariko urugamba nahaboneye ntirusanzwe kuko abagabo batangiye kungendaho bashaka ko turyamana mbese baranzengereza nyamara njyewe nkababwira ko mfite umugabo wanjye, unyumvire natangiye kumuvuga kandi naramutaye.

    Bitewe n’uko nari umukristo nari nsanzwe mfite itorero nasengeragamo, begereye umugabo wanjye bamuba hafi kugira ngo urugo rutamusenyukana mbese bamugira inama zamufasha kubaho atiyandaritse.

    Burya Imana yavuze ngo umugore n’umugabo bahure babe umwe ntiyari yibeshe kuko yari izi akamaro buri wese azagirira mugenzi we, ko umugabo azaba umutwe naho umugore akaba umutima w’urugo.Ntibyarangiriye aho abapasiteri batangiye kuza kumpugura ngo nsubire mu rugo, babishyizemo umuhate bazana n’umugabo wanjye ansaba imbabazi turasubirana twubaka urugo.

    Igihe cyarageze Umwuka w’Imana akajya ambwira at:”Muri kumwe, ariko ntabwo uramubabarira, mugihe utaramubabarira ubikuye ku mutima, ibyo ukora ni imfabusa gusenga kwawe ntacyo bivuze”. Ariko iryo jwi nabanje kuryirengagiza nkavuga nti:”Mubabarire n’ibintu yankoreye koko?”

    Nakomeje gusenga Imana ngo imfashe impe imbaraga zo kubabarira umugabo wanjye. Ndashima Imana rero yaje kumfasha impa umutima w’imbabazi z’ukuri, Umwuka wera aza kumpa inkinzo (icyuma gikingira igituza) ndamwegera ndamubwira nti”Cheri sinari narakubabariye, ariko uyu munsi n’iyi saha ndakubabariye amakosa yose wankoreye, kandi nanjye umbabarire aho ntitwaye neza”. Twarababariranye dutangira ubuzima bushya.

    Nyuma yo kumubabarira niho Imana yatangiye kunkoresha mu ivugabutumwa ritandukanye, mbese twese turimo gukorera Imana tudafite urwicyekwe kuko twababariranye kandi natwe tukemera kwakira Imbabazi z’Imana”.

    Asoza ubuhamya bwe, Munezero Nadine aragira inama abubatse ingo kugira impano yo kwihanganirana kuko nta muntu uba umwere 100%. Kandi burya dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga zo gutsinda kamere y’icyaha.

    Source:kwizera yesu tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Nadine-wumviye-Imana-akababarira-umugabo-we-wamunanizaga.html

  • Ubutasi bwa Amerika bwavuze ko ubushinwa buteje akaga gakomeye nyuma y'intambara ya 2 y'Isi #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wo hejuru wo mu butasi bw'Amerika avuga ko Ubushinwa ari bwo 'bwa mbere buteje ibyago bikomeye cyane kuri demokarasi n'ubwisanzure' kuva intambara ya kabiri y'isi yarangira.

    Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru Wall Street Journal, John Ratcliffe ukuriye ubutasi bw'Amerika yavuze ko Ubushinwa burimo kongera ingufu zabwo mu kwiba amabanga y'Amerika ubundi bugasimbura ibigo by'Amerika ku isoko.

    Ubutegetsi bwa Trump bwafashe umurongo wo kutajenjekera Ubushinwa, harimo no gushyiraho imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa. Bwanashinje Ubushinwa kwiba umutungo bwite wo mu by'ubwenge w'Amerika.

    Ubushinwa ntabwo burasubiza. Ariko, bwamaganye bikomeye ibikorwa by'Amerika byo gushyira imisoro ku bicuruzwa byabwo ndetse n'umuhate w'Amerika wo gutuma kompanyi ikomeye y'itumanaho ya Huawei idakorera muri Amerika.

    Bwana Ratcliffe yaburiye ko Ubushinwa burimo kwitegura guhangana n'Amerika kandi ko bushaka gutegeka isi 'mu rwego rw'ubukungu, mu gisirikare no mu ikoranabuhanga'.

    Bimwe muri ibyo Bwana Ratcliffe yavuze bihuye n'ibyavuzwe mbere n'umunyamabanga wa leta y'Amerika Mike Pompeo ndetse n'ibyavuzwe na Christopher Wray, umukuru w'urwego rw'ubutasi bw'imbere muri Amerika (FBI).

    Ariko, anavuze ibyo mu gihe Ubushinwa bwongereye ibikorwa byo kotsa igitutu Australia, inshuti y'Amerika, butangaza urutonde rw'uburyo bushaka ko Australia ihindura imyitwarire yayo, bunashyiraho imisoro kuri divayi iva muri Australia. Ndetse bushotora na Australia ku bijyanye n'ibirego ku basirikare bayo byo guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Afghanistan.

    Hua Chunying, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa, mbere yaho ku wa gatatu, yari yashinje Amerika 'gutangiza ibikorwa bitandukanye by'ikandamiza ku Bushinwa'. Yongeyeho ko ibyo biva ku 'ngengabitekerezo irimo kubogama gukomeye n'uburyo bwo gushaka kugenga Ubushinwa'.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru akoresha buri munsi, Madamu Chunying yagize ati: 'Hari imvugo yo mu Gishinwa [igira iti]… 'amaso abona icyo ubwonko butekereza’'.
    'Twizeye ko Amerika… izareka kubona buri muntu wese nkaho ari maneko'.

    Ratcliffe yavuze iki nyirizina?

    Uyu mukuru w'ubutasi bw'Amerika yavuze ko Ubushinwa bwasimbuye Uburusiya mu kuba igihugu kiri kwibandwaho mu bikorwa by'Amerika byo kuburizamo ubutasi bw'amahanga (counter-intelligence/contre-espionage).

    Yavuze ko Ubushinwa burimo gukora ubutasi mu rwego rw'ubukungu, bugamije 'kwiba, kwigana no gusimbura'.

    Yatanze urugero rwa kompanyi yo mu Bushinwa ikora ingufu z'amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) akomoka ku muyaga, yahamwe no kwiba amabanga ya kompanyi bakora bimwe yo muri Amerika. Ikagenda ikagurisha mu mahanga, mu gihe iyo yo muri Amerika yatakaje agaciro nk'umunyamigabane ikanirukana abakozi.

    Yavuze ko umutungo bwite mu by'ubwenge wo muri Amerika ufite agaciro ka miliyari 500 z'amadolari wibwa buri mwaka. Yavuze ko ibikobwa bya FBI byo guta muri yombi Abashinwa ibashinja kwiba ubushakashatsi bisigaye biba kenshi.

    Ndetse ngo n'Ubushinwa bwari bumaze igihe buriha uwari ukuriye ishami ry'ubutabire (chimie/chemistry) ryo kuri Kaminuza ya Harvard amadolari 50,000 buri kwezi, mbere yuko uwo mugabo atabwa muri yombi muri uyu mwaka.

    Bwana Ratcliffe nkuko BBC ibitangaza, yanashinje inzego z'ubutasi z'Ubushinwa gushyira inenge mu bikoresho by'ikoranabuhanga bicuruzwa na kompanyi z'ikoranabuhanga zikomeye zo mu Bushinwa zirimo nka Huawei.

    Yavuze ko ibihugu by'inshuti z'Amerika bikoresha ikoranabuhanga ry'Ubushinwa bitazajya bisangizwa amakuru y'ubutasi bw'Amerika.

    Yavuze ko amakuru y'ubutasi bw'Amerika agaragaza ko Ubushinwa bwakoze 'igerageza ku bantu' mu ngabo z'Ubushinwa rigamije gukora abasirikare 'bafite imiterere y'umubiri iteye imbere kurushaho'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ubutasi-bwa-amerika-bwavuze-ko-ubushinwa-buteje-akaga-gakomeye-nyuma-yintambara-ya-2-yisi/

  • Ibitangaje utamenye ku buzima bwa Rihanna – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna wamamaye hirya no hino ku isi kubera ibihangano bye byakunzwe n'abantu benshi azwiho kuba adakunze kuvuga ku buzima bwe bwite ku mugaragaro, hari byinshi bitangaje abantu batamuziho.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b14df113308a872ca2fc3d2c854112d6248435b49c5b2e09d07ed831c4881361c2ab37a5f4ae32ebe08f23ab2da47b5fd3671d5c1d04e9fea4

  • Ubuzima bwa Padiri Ubald umaze iminsi arwaye Coronavirus bumeze bute ? #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald uzwiho impano idasanzwe yo gusengera abarwayi bagakira indwara zirimo n’izo baba bamaranye imyaka myinshi zarananiye abanga yanduye yatangaje ko yanduye iki cyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus ku wa 20 Ukwakira 2020.

    Uyu mupadiri w’imyaka 65 y’amavuko yavugaga ko ubuzima bwe butameze neza ariko arimo kwitabwaho n’abaganga. Gusa ntabwo havuzwe igihe amaze yanduye iki cyorezo.

    Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko atagifite ubwandu bwa Coronavirus n’ubwo ubuzima bwe butifashe neza kubera gukomeza guhangana n’ingaruka yasigiwe n’aka gakoko.

    Yagize ati 'Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri wese ukomeje gusabira no gushyigikira Padiri Ubald muri iki gihe ari mu rugamba rwo guhangana na Covid no gukira.'

    Byatangajwe kandi ko nta bwandu bwa Covid acyifitemo, ariko umubiri we uracyari mu cyo twita gukira ingaruka za virusi, ngo yateye intambwe ikomeye mu buryo bwose, ariko akaba agifite urugendo rurerure rwo gukira burundu ibisare yamusigiye.

    Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi. Hari muri Gashyantare 1955.

    Yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayigiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa cumi i Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

    Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

    Rugirangoga yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi. Yemeza ko yabaye Padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda.

    Yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko benshi mu muryango we barimo na nyina barishwe. Se umubyara, we yishwe mbere ahagana mu mwaka wa 1970 azira ko yari umututsi.

    Padiri Ubald yatangiye gusengera abantu mu 1987 ariko icyo gihe ntiyashoboraga kumenya uwakize n’utakize. Cyakora, ngo hari abagarukaga nyuma y’icyumweru kimwe, bibiri cyangwa bitatu bakamubwira ko bakize.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Ubuzima-bwa-Padiri-Ubald-umaze-iminsi-arwaye-Coronavirus-bumeze-bute