Blog

  • Abarimu babiri bakekwaho gutangwa ruswa mu bizami by’akazi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Abafunzwe ni uwitwa Sendegeya Telesphore na Mukagasana Jeanne D’Arc nabo bakurikiranyweho kuba baratanze ruswa ku bizamini byakorewe mu Karere ka Rutsiro gusa RIB ntiyigeze itangaza niba ari abarimu cyangwa abakozi ba REB.

    Aba bombi bagaragara ku rutonde rw’abatsinze ibizami byo kwinjira mu kazi k’ubwarimu ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Rutsiro.

    RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko aba bombi bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020, mu gikorwa cy’iperereza rigamije gushaka abatanze ruswa ku bakozi ba REB.

    Itangazo ry’uru rwego rikomeza riti 'Nabo dosiye yabo ikaba itegurwa ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bose babigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

    Aba bombi bafashwe nyuma y’iminsi ibiri RIB itangaje ko yafunze umukozi wa REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, ushinjwa ko yamuhaye ruswa ngo amuhindurire amanota, asohoke mu batsinze kandi yari yaratsinzwe.

    Uko iperereza rikomeza hashakishwa abatanze ruswa ku bakozi ba REB ngo bahindurirwe amanota, uyu munsi RIB yafunze Sendegeya Telesphore na Mukagasana Jeanne D’Arc nabo bakurikiranyweho kuba baratanze ruswa ku bizamini byakorewe mu Karere ka #Rutsiro.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 3, 2020

    Mu Ugushyingo 2020 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu mu myanya cyarangiye abagera kuri 6 741 bahawe akazi mu gihe hagikenewe abagera kuri 21 737.

    Mu mashuri abanza abarimu 3 732 bashyizwe mu myanya mu gihugu hose mu barimu 18 039 bari bakenewe. Ibi bivuze ko hagikenewe abandi bagera ku 14 307.

    Mu yisumbuye abarimu 2 673 bashyizwe mu myanya mu 6 371 bari bakenewe ibi bivuze ko ho hagikenewe abagera ku 3 698. Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336.

    Reba hano urutonde rw’abari batsinze i Rutsiro, hariho n’aba batawe muri yombi

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abarimu-babiri-bakekwaho-gutangwa-ruswa-mu-bizami-by-akazi-batawe-muri-yombi

  • Uganda: Ibiganiro mpaka byagombaga guhuza abakandida-perezida byahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanya-Uganda bamaze iminsi bari mu nkundura yo gushyigikira abakandida batandukanye bahatanira kuyobora igihugu
    Abanya-Uganda bamaze iminsi bari mu nkundura yo gushyigikira abakandida batandukanye bahatanira kuyobora igihugu

    Akanama kateguraga izi mpaka zari ziteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu kavuze ko iryo hagarikwa ry’ibiganiro ryatewe n’amikoro make, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’i Kampala.

    Ako kanama kavuze kandi ko ikibazo cya Covid-19 ari cyo nyirabayazana w’iseswa ku munota wa nyuma ry’ibyo biganiro mpaka hagati y’abakandida. Izo mpaka zagombaga guhuza abakandida barenga 10 bahatanira kuyobora Uganda.

    Ubukangurambaga muri Uganda n’ubushyamirane burakomeje ku bapolisi n’abayoboke b’abakandida biyamamaza bahuriza hamwe imbaga y’abantu bashinjwa kurenga ku mabwiriza yatanzwe na komisiyo y’amatora.

    Umwe mu bakandida ku mwanya wa perezida, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, yasabye urwego rw’amatora kurinda abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi batotezwa n’inzego z’umutekano.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/uganda-ibiganiro-mpaka-byagombaga-guhuza-abakandida-perezida-byahagaritswe

  • Abafite ubumuga barifuza ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa hitawe k'ubumuga bafite #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bwa muntu uba buri mwaka tariki 10 Ukuboza, bikaba ku nshuro ya 72 itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu rizaba risohotse, abafite ubumuga bavuga ko bifuza guhabwa serivise zose bakeneye hitawe k'ubumuga bafite ubwo aribwo bwose, nk'uko ari uburenganzira bwabo.

    Ibi byavuzwe kuri uyu wa 02 Ukuboza 2020 na Madamu Mukarugwiza Clemance, umukozi ushinzwe amategeko arengera abafite ubumuga. Hari mu mahugurwa y'umunsi umwe y'abanyamakuru yateguwe na Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, aho abanyamakuru bibutswaga uruhare rwabo muguteza imbere uburenganzira bwa muntu.

    Mukarugwiza, ufite ubumuga bwo kutabona akaba ari n'umukozi w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga ushinzwe uburenganzira mu by'amategeko arengera abafite ubumuga, mukiganiro n'abanyamakuru ubwo barimo bahugurwa, yavuze ko hari ubwo abafite ubumuga bajya gusaba serivise ahantu bakagorwa n'imyubakire yaho bitewe n'ubumuga runaka bafite cyangwa se ntibanahabwe serivise bagombwaga kuberako bafite ubumuga nyamara bazi neza ko ari uburenganzira bwabo bwo guhabwa service bakeneye.

    Yagize ati' Abantu bafite ubumuga nabo bagize urusobe nyabantu bivuze ko ibyo abantu badafite ubumuga bahabwa ntibivuze ko ufite ubumuga abibujijwe! nawe ntabihejwemo, arabyemerewe kuko akiri umuntu uhumeka. Aho yaba atabyemerewe ni igihe yitabye Imana nkuko abantu bose bapfa'.

    Akomeza ati' Amateka nta gihe yigeze aha umuntu ufite ubumuga agaciro, haba mu miryango bavutsemo ndetse no mu mihanda aho baba basaba, ahubwo yamugize umuntu uteye impuwe bituma benshi bamwambura agaciro ariko muburenganzira bwa muntu siko bimeze, ni umuntu ufite uburenganzira, ni umuntu ukwiye kubahwa, kurindwa, kurengerwa nkuko abandi bigenda'.

    Akomeza avuga ko hari itegeko nomero 01/77 ryo ku itariki 20/01/2007 rifite ingingo zigera kuri 29 harimo uburenganzira bwinshi bukubiyemo n'ubw'abantu bafite ubumuga, hari kandi n'amasezerano mpuzamahanga y'abantu bafite ubumuga u Rwanda rwasinye tariki 15 Ukuboza 2008 aho yemejwe tariki 31 Ukuboza 2012. Inkomoko y'amategeko y'abafite ubumuga ni uko umuntu ufite ubumuga yakunze guhezwa cyane kubera ko atigeze abarwa nk'umuntu uri bubone bwa burenganzira kimwe nk'abandi.

    Asoza, Mukarugwiza yavuze ko mu burenganzira bw'abantu bafite ubumuga bwagarajwe muri ya masezerano, avuga ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bigamije kwiyubakira igihugu ndetse n'ibirebana n'iterambere ry'igihugu no koroherezwa mukubona amakuru no kudahezwa, ko kandi agomba no kugira uruhare mukigiye kumukorerwa, ibi bikaba aribyo bituma wa muntu abona ko uburenganzira bwe bwubahirijwe.

    Abafite ubumuga mu ngingo ya 13 muri ya masezerano mpuzamahanga, bafite uburenganzira kubutabera, bityo ikintu cyitwa inyubako aho abantu batangira serivise bisa nkaho ari icyita rusange, uburenganzira bwose butangwe n'abatanga serivise, ahatangirwa serivise z'ubutabera hari inyubako, ari imitangire ya serivise ari n'abazitanga bagomba kuba babitanga mu buryo budaheza umuntu ufite ubumuga muburyo kandi bwubahiriza uburenganzira bwe nk'ikiremwa muntu batamutesheje agaciro kandi akagira uburenganzira bwo guhabwa uburezi buboneye hagendewe k'ubumuga afite mu rwego rwo kumuha serivise imukwiriye.

    Ubwo yatangizaga amahugurwa, Mukasine Marie Claire Perezida wa Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, yavuze ko Umunsi mukuru w'uburenganzira bwa muntu isi yose iwufata nk'umunsi wintangiriro wo gushyira mubikorwa amasezerano yubahiriza uburenganzira bwa muntu. Itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu ryemejwe n'inteko rusange ku itariki 10 Ukuboza 1988 ryaje ritanga amahame yubahiriza uburenganzira bwa muntu atagomba kuvogerwa cyangwa se ngo ahindurwe.

    Akomeza avuga ko impamvu bahuguye abanyamakuru kuri iri itangazo mpuzamahanga ryerekeye k'uburenganzira bwa muntu ari uko komisiyo y'uburenganzira bwa muntu izirikana imbaraga z'itangazamakuru mu kwigisha abantu, muguhindura imyumvire n'imyitwarire yabo, gukosora ibitagenda, ko kandi ari ingirakamaro no mu mutekano w'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu.

    Avuga ko munshingano za komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu kugenzura uyubahirizwa ryabwo hari byinshi itangazamakuru riba ryabonye nk'ijisho ry'abaturage rikabitangaza bityo bigaha komisiyo kuzuza inshingano zayo.

    Komiseri Makombe Jean Marie Vianney yavuze ko uruhare rw'itangazamakuru muguteza imbere uburenganzira bwamuntu rukoye kuko rigera henshi cyane, kandi ko abaturage baryiyumvamo, bityo ko hakenewe imikoranire myiza no kuzuzanya kugira ngo ibibazo bigaragara mubaturage bikorerwe ubuvugizi, bityo bwaburenganzira bwa muntu burusheho kubahirizwa.

    Itangazamakuru rikoreshejwe neza ni ijwi ryarubanda ryumvikanira hose, bityo ubufatanye hagati y'inzego za Leta, itangazamakuru na komisiyo ni umuyoboro mwiza wo guteza imbere uburenganzira bwa muntu cyane cyane hitabwaho abafite ubumuga kuko kenshi nakenshi aribo bakunze kwamburwa agaciro bakavutswa bwa burenganzira bwabo bagomba guhabwa muri serivise runaka bakeneye bakazihabwa nk'uko uburenganzira bwa muntu bubiteganya.

    Isabella Iradukunda Elisabeth

    Source : http://www.intyoza.com/abafite-ubumuga-barifuza-ko-uburenganzira-bwabo-bwakubahirizwa-hitawe-kubumuga-bafite/

  • N’ubwo Igihugu gifite umutekano usesuye, haracyari byinshi byo gukora-Min Busingye abwira abapolisi bakuru #rwanda #RwOT

    Iyi nama ihuza abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’amashami ya Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba Polisi mu Ntara z’Igihugu, mu turere, n’abandi batandukanye.

    Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri Busingye yabanje gushimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butegura iyi nama, abasaba kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yose iza gufatirwamo.

    Minisitiri Busingye yasubije amaso inyuma ashimira Polisi y’u Rwanda uko ikomeje kuzuza inshingano zayo kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yashingwaga, ibi kandi bikaba bishimangirwa n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa.

    Yagize ati “Abaturarwanda bakomeje kwishimira serivisi nziza z’inzego z’umutekano, ibi bikaba bigaragazwa n’ubushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB). Iyo mikorere myiza ituruka ku bwitange abapolisi bagaragaza mu kazi ka buri munsi ko kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo.”

    Yakomeje agaruka ku bimaze gukorwa na Polisi y’u Rwanda mu kwegereza serivisi nziza abaturarwanda harimo no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Ati “Mu kurushaho kwegereza abaturarwanda serivisi, Polisi y’u Rwanda iherutse gushyiraho ibigo 3 mu turere twa Huye, Rwamagana na Musanze byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu. Ibi bikaba byiyongeraho umushinga wo kongera za ‘camera’ mu muhanda zizafasha kurwanya umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga wo ntandaro y’impanuka nyinshi zigaragara mu muhanda.'

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yanagarutse ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Aho ikora ubukangurambaga mu kurwanya iki cyorezo ndetse no kurwanya ibikorwa byose bituma gikwirakwira, yashimiye abapolisi anabibutsa ko icyorezo kigihari abasaba gukomeza akazi keza bakora ko guhangana nacyo.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rufite umutekano usesuye hakigaragara bimwe mu byaha bihungabanya umutekano. Yibutsa Polisi y’u Rwanda ko ari ngombwa gukomeza gukorana n’abaturage babakangurira kwirindira umutekano batangira amakuru ku gihe.

    Ati 'N’ubwo Igihugu cyacu gifite umutekano usesuye, haracyari byinshi byo gukora kugirango twuzuze inshingano zacu neza harimo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

    “Akazi ka Polisi gasaba gukorana n’izindi nzego ndetse n’abaturage kugira ngo gakorwe neza. Mushyire imbaraga nyinshi mu guhugura abaturage kugira ngo himakazwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.'

    Minisitiri Busingye yibukije abapolisi ko iteka mu bikorwa biharanira umutekano bagomba kuzirikana gukora akazi mu buryo bunoze, bwubaha ikiremwamuntu kandi butarengera amategeko, kandi igihe habaye kurengera amategeko ababigizemo uruhare bakabibazwa kugira ngo umuturage abashe iteka gutandukanya igikorwa cy’umupolisi ku giti cye cyarenze ku mategeko na Polisi ubwayo nk’urwego.

    Yanibukije abaturage kujya bakoma urusyo n’ingasire ku mvungo bagira ku bijyanye n’ifatwa n’ifungwa igihe umuntu afunzwe akekwaho ibyaha.

    Yagize ati 'Nagira ngo kandi mvuge ku bibazo bikunze kugarukwaho by’ifatwa n’ifungwa ry’abakekwaho ibyaha, hashyirwa mu majwi inzego za Polisi, RIB n’Ubushinjacyaha ko zifata zigafunga abantu benshi, ko zikoresha gufunga kandi zagakoresheje izindi nzira ngo kandi hari ubucucike mu magororero yacu, n’izindi mvugo nkizo, izi mvugo ntizuzuye. Zikwiye gukoma urusyo zigakoma n’ingasire.”

    “Dukwiye iteka kurebera hamwe ishusho rusange y’umutekano, ibyaha n’ikurikirana ryabyo mu Rwanda n’uko abaturage babibona cyangwa babyakira. Iya mbere ni uko umutekano w’abantu n’ibyabo, kudakorerwa ibyaha, bito cyangwa bikomeye, abanyarwanda n’abaturarwanda bamaze kubigira uburenganzira ndakuka, byabaye ihame. Umuntu wese wishora mu byaha, bito cyangwa bikomeye, aba ahungabanya iryo hame n’ubwo burenganzira.'

    Muri iyi nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda, umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza yavuze ko imibereho n’imikorere myiza by’abapolisi bikomeje kwitabwaho, bahabwa amahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubumenyi no gushakirwa ibiro, amacumbi, ibikoresho n’ibindi.

    Yagarutse ku myitwarire iranga abapolisi aho yagaragaje imibare y’abagiye gusezererwa kubera imyitwarire itari myiza.

    Ati “Nubwo hashyirwamo imbaraga nyinshi ngo iyo mibereho irusheho kuba myiza, hari bamwe mu bapolisi bakigaragaraho imyitwarire itanoze harimo kwaka no kwakira ruswa. Muri uyu mwaka wa 2020 abapolisi bagaragayeho imyitwarire mibi ni 425, bakaba barahanishijwe kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda, iyi mibare ni mike ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2019 aho hirukanwe abapolisi 587.'
    IGP Dan Munyuza yagaragaje ko abaturage bagikomeje gukora ibyaha mu buryo butandukanye aho imibare y’abafashwe bakekwaho gukora ibyaha mu mezi 11 y’uyu mwaka turimo gusoza ari myinshi kuberako akenshi icyaha kimwe cyo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibiyobyabwenge usanga akenshi gihuriwemo n’abantu barenga umwe.

    Ati 'Mu mezi 11 (Mutarama —Ugushyingo) abakekwaho ibyaha barenga ibihumbi 45,380 barafashwe ndetse bashyikirizwa ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, abo bihama bahanwe hakurikijwe amategeko. Muri bo 18,673 bafungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, 17,221 bafatiwe mu byaha by’ubujura, 4,229 bafungiwe gusambanya abana naho 5,257 bakurikiranweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.'

    IGP Munyuza yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurwanya impanuka zo mu muhanda aho mu mwaka ushize wa 2019 mu mezi 11 hari habaye impanuka 622 zihitana ubuzima bw’abantu 684. Ni mu gihe mu mezi 11 y’uyu mwaka wa 2020 hamaze kuba impanuka zikomeye 561 zahitanye ubuzima bw’abantu 609.

    Minisitiri Busingye yashimye imyitwarire isigaye iranga abapolisi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi yakajije ingamba zo kurwanya impanuka Amafoto:RNP

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/N-ubwo-Igihugu-gifite-umutekano-usesuye-haracyari-byinshi-byo-gukora-Min-Busingye-abwira-abapolisi-bakuru

  • Rwanda Premier League 2020-2021 Match Day 1 Results #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League 2020-2021 Match Day 1 Results

    Friday, December 4, 2020

    Marine FC 2-0 Gorilla FC
    Sunrise FC 1-3 Gasogi United
    Mukura VS&L 1-3 Kiyovu Sports Club
    Espoir FC 0-0 Bugesera FC
    ASMuhanga 1-1 Etincelles FC
    Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports FC
    APR FC vs Musanze FC (Postponed)
    AS Kigali vs Police FC (Postponed)

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2768

  • Rayon Sports yatunguwe, Kiyovu na Gasogi zitwara neza hanze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda, nyuma y’amezi umunani shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ihagaze, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yari yasubukuwe, imikino ikaba yakinwe nta bafana bari ku kibuga.

    Marines na Gorilla, umukino wafunguye shampiyona mu Rwanda

    Ku i saa saba zuzuye, ikipe ya Marines na Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya mbere ni zo zabimburiye andi makipe, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Umukino warangiye Marines itsinze Gorilla FC ibitego 2-0, byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ndetse na Ndayishimiye Thierry.

    I Rubavu, Rayon Sports yatangiye itakaza kuri Rutsiro FC

    Ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Rubavu, yahanganyirije na Rutsiro igitego 1-1, aho Rutsiro ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cedrick Munyurangabo, Rayon Sports iza kwishyurirwa na Niyibizi Emmanuel kuri Coup-Franc.

    I Huye, Mukura yatangiye nabi, Kiyovu itangira itanga icyizere

    Kuri Stade Huye, ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiye Mukura VS ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Dusingizimana Gilbert, Abedi Bigirimana ndetse na Serumogo Ally, naho Mukura itsindirwa na Gael Duhayindavyi kuri Penaliti.

    Gasogi yasanze Sunrise mu rugo iyihatsindira 3-1

    Ikipe ya Gasogi yari yerekeje mu Karere ka Nyagatare yahakuye amanota atatu nyuma yo kuhatsindira Sunrise ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Twagirimana Innocent ku ruhande rwa Sunrise, Bertrand Iradukunda watsinze ibitego bibiri bya Gasogi, na Ndayisenga Jean D’Amour wa Sunrise witsinze igitego.

    Uko imikino yose yagenze

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatunguwe-kiyovu-na-gasogi-zitwara-neza-hanze-amafoto

  • Hasohotse amabwiriza avuguruye yoroshya imikoreshereze y’insengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bishya biri muri aya mabwiriza ni uko kubatiza n’andi masakaramentu byemewe.

    Abana bafite imyaka 6 kuzamura bemerewe kujya gusenga bari kumwe n’ababyeyi.

    Amadini/Amatorero yongerewe indi minsi 2 mu cyumweru bihitiyemo yo gusenga.

    Urusengero rwemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwarwo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Hasohotse-amabwiriza-avuguruye-yoroshya-imikoreshereze-y-insengero

  • Mu mafoto:Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye I Rubavu kuri Sitade Umuganda, wari uwa mbere amakipe yombi yari akinnye ufungura imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’umwaka wa 2020/21.

    Rutsiro FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Munyurangabo Cédric ku munota wa 10, ku mupira ukomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Nova Bayama agacenga abarimo Niyibizi Emmanuel.

    Ikipe ya Rayon Sports yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 74 ku gitego yatsindiwe na Niyibizi Emmanuel ku mupira w’umuterekano yateye ahana ikosa Hatangimana Eric yakoreye kuri Jean Vital Ourega.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

    Rutsiro FC : Dukuzeyezu Pascal, Nova Bayama, Uwizeyimana Ortega , Hatangimana Eric, Hitimana Jean Claude, Mutsinzi Claude, Mugiraneza Jean Claude, Nkubito Amza, Munyurangabo Cédric na Nshimyumuremyi Olivier.

    Rayon Sports : Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Niyibizi Emmanuel, Habimana Hussein, Ndizeye Samuel, Ourega Vital, Nishimwe Blaise, Oumar Sidibé, Drissa Dagnogo, Iranzi Jean Claude, na Niyonkuru Sadjati .

    Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere wa Shampiyona

    AS Muhanga 1-1 Etincelles FC
    Mukura VS&L 1-3 SC Kiyovu
    Sunrise FC 1-3 Gasogi United
    Espoir FC 0-0 Bugesera FC
    Marines FC 2-0 Gorilla FC
    Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports FC
    APR FC vs Musanze FC (Wasubitswe)
    AS Kigali vs Police FC (Wasubitswe)

    Rayon Sports yaguye miswi n’ikipe ya Rutsiro FC ivuye mu cyiciro cya kabiri Umuyobozi mushya wa Rayon Sports nawe yari ari muri stade ubwo ikipe ye yananirwaga kwikura i Rubavu

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mu-mafoto-Rayon-Sports-yananiwe-kwikura-imbere-y-ikipe-ivuye-mu-cyiciro-cya-kabiri

  • Bigoranye Rayon Sports inganyije na Rutsiro FC, Kiyovu Sports inyagira Mukura VS, Sunrise ibambirwa i Golgotha #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, Rayon Sports yatunguwe inganya na Rutsiro 1-1, Kiyovu Sports ikaba yanyagiriye Mukura VS i Huye, ni mu gihe ibambiro rya Sunrise FC yaribambiweho na Gasogi United.

    Uyu munsi nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021 yatangiye Rayon Sports yari yasuye Rutsiro FC i Rubavu.

    Rayon Sports yaje gutungurwa na Rutsiro FC ku munota wa 17 iyitsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye Cedric yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira uboneza mu rushundura.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagiye ibona amahirwe atandukanye ariko ntiyayabyaza umusaruro.

    Ibi byatumye umutoza Guy Bukasa akora impinduka havamo Iranzi Jean Claude na Drissa Dagnogo hinjiramo Mudacumura Jackson Rambo na Mugisha Gilbert utari wabanje mu kibuga kubera ko ibisubizo bye bya COVID-19 bitari byasohotse.

    Rayon Sports yatangiye gusatira cyane maze ku munota 72 Niyibizi yishyurira Rayon Sports kuri kufura. Umukino warangiye ari 1-1.

    Mukura VS yari yakiriye Kiyovu Sports i Huye. Kiyovu Sports yaje kuyitsinda ibitego 3-1.

    Dusingizimaja Gilbert yafunguriye amazamu Kiyovu Sports ku munota wa 45, Bigirimana Abedi atsinda icya 2 ni mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Serumogo Ally Omar ku munota wa 71.

    Igitego kimwe rukumbi cya Mukura VS cyatsinzwe na Duhayindavyi Gael kuri penaliti.

    I Nyagatare, Sunrise FC yari yakiriye Gasogi United kuri Golgotha Stadium, iyi kipe ntibyaje kuyihira kuko ku ibambiro ryayo yaje kuhabambirwa na Gasogi United iyitsinda 3-1.

    Sunrise FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cya Kavatiri.

    Bartrand yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 22 ku mupira wari uhinduwe na Marc Nkubana. Ku munota wa 42 myugariro wa Sunrise FC, Meya yitsinze igitego ni mu gihe ku munota wa 67 Bertrand Iradukunda yatsinze igitego cya 3 cya Gasogi United.

    Marines FC yatsnze Gorilla FC ibitego 2-0, Bugesera FC inganyiriza na Espoir FC i Rusizi ni mu gihe AS Muhanga yanganyije na Etincelles 1-1 i Muhanga.

    APR FC yagombaga gukina na Musanze, AS Kigali na Police FC, iyi mikino yabaye ibirarane kuko APR FC na AS Kigali ziri mu mikino nyafufika.

    Bertrand yishimira igitego cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-rayon-sports-inganyije-na-rutsiro-fc-kiyovu-sports-inyagira-mukura-vs-sunrise-ibambirwa-i-golgotha

  • Hashyizweho amabwiriza avuguruye agenga imikoreshereze y’insengero mu gihe cya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga n’iyo ku wa 15 Nyakanga 2020 niyo yemereye insengero gukora mu bihe bya COVID19, ariko uburenganzira bwo gufungura butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yahise isabwa gushyiraho amabwiriza arambuye agenga imikoreshereze y’insengero ari nayo yavuguruwe kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020, hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariko n’insengero zigakora,

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Hashyizweho-amabwiriza-avuguruye-agenga-imikoreshereze-y-insengero-mu-gihe-cya-COVID-19