Blog

  • Sobanukirwa ingaruka zikomeye zo gufunga umusuzi #rwanda #RwOT

      

    Gusura byo si igitangaza ntawe udasura kuva ku mwana ukiri mu nda kugera ku musaza n'umukecuru.Nyamara nubwo ari ibintu bisanzwe, gusura mu ruhame bitera isoni n'ikimwaro, niyo mpamvu twese, rimwe cyangwa kenshi bitubaho gufunga umusuzi.

    Ariko kandi twakwibaza tuti ese buriya gufunga umusuzi nta kintu byakwangiza mu mubiri? Ese nta ngaruka zabyo? Cyangwa ntacyo bitwaye?Muri iyi nkuru tugiye gusubiza ibi bibazo ushobora kuba wajyaga wibaza.

    Mu bisubizo twabakusanyirije , gufunga umusuzi si byiza ku buzima kandi bigira ingaruka zinyuranye nk'uko tugiye kubisobanura.

    Bwa mbere: Gufunga umusuzi bituma wa mwuka washakaga gusohoka usubira mu mara, nuko bigatera gutumba no kumva mu nda hari ibiri kuvugiramo by'ibyuka, bamwe babeshyera ngo ni inzoka.

    Bwa kabiri: Wa mwuka burya nubwo uba uzi ngo wawubujije gusohoka, ni hahandi wo wishakira inzira unyuramo. Ushobora kugenda ukivanga mu maraso, iyo utivanze mu maraso, usohoka unyuze mu nzira y'ubuhumekero ugasohokera mu kanwa.

    Niba umusuzi wari gusura wari bube unuka, ni bwo no mu kanwa hazasohoka umwuka unuka, tumenyereye nko gutura amangati. Gusa si ihame ko umuntu wese utura amangati aba yari yafunze umusuzi ahubwo ni imwe mu ngaruka zo kuwufunga, nubwo hari izindi mpamvu zatera amangati.

    Bwa gatatu: Bishobora gutuma mu mara manini hikora udufuka turimo umwuka, kandi nubwo twa dufuka turimo umwuka ubwatwo nta byago duteza, rimwe na rimwe tujyamo mikorobi mbi, nuko aho turi hakaza ubwandu. Nubwo bidaterwa gusa no gufunga umusuzi, ariko kuwufunga biri mu bitera utu dufuka mu mara.

    Bwa kane: Wa musuzi uzawunyunya igihe kinini ariko uze kurangara ugucike. Nkuko uzi iyo ukandagiye ishashi irimo umwuka uko biturika, ni ko bizagenda icyo gihe maze ibyo wari wanze kare ari byo bikubaho noneho umusuzi uze n'imbaraga kandi kenshi uzaba unanuka.

    Rero igihe ushatse gusura kandi uri mu bantu, jya ku ruhande, usure, umare akanya gato ugaruke mu bandi, uzaba wirengeye kandi utiteje abantu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/07/sobanukirwa-ingaruka-zikomeye-zo-gufunga-umusuzi/

  • Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo nshya “Emmanuel” #rwanda #RwOT

    Umuramyi Gaby Kamanzi, ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kwita “Malikia wa Gospel” yamaze gusohora indirimbo nziza cyane yise '’Emmanuel” izaba iri kuri alubumu ateganya gusohora umwaka utaha wa 2021.

    Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, indirimbo Emmanuel amajwi yayo yakozwe na Producer Sam umwe mu ba Producers b’abahanga cyane, ikorerwa muri River Studio, naho amashusho yayo yakozwe na Producer Raheem Bob Chris.

    Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu gusabana n’Imana bazirikana ko ibari hafi mu buzima bwose baba bacamo ko badakwiye kwiheba. Moriah Entertainment ifasha Gaby Kamanzi mu bijyanye n’umuziki we, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya iri kuri Album ye ya kabiri azamurika umwaka utaha mu 2021. Gaby avuga ko yayanditse ashaka kubwira abantu ko Imana iri kumwe nabo.

    Yagize ati: “Muri iyi ndirimbo ndashaka kwibutsa abantu ko Imana iri kumwe nabo ibyo banyuramo byose n’Imana ibaba hafi idahinduka kandi ko yiteguye kumva amasengesho ni Imana izakomeza kubana nabo, icyo nabwira abantu ni uko buri muntu wese yizere Yesu tumuture ibituremereye n’ibitubabaza, ari hafi yacu,..”.

    Gaby Kamanzi yaherukaga gusohora indirimbo nshya kuwa 26/02/2020, akaba ari indirimbo yitwa ‘Mu mutima’ yakoranye n’umuhanzi w’umugande witwa Holy Keane Amooti. Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake, kimwe n’iyi ndirimbo asohoye yise Emannuel zizagaragara kuri alubumu ateganya gushyira hanze umwaka utaha izaba ari Alubumu ya kabiri ye.
    Gaby umuhanzi w’umuhanga mu muziki uhimbaza Imana

    Mu bisanzwe Gaby Irene Kamanzi ni umwana wa 5 mu bana 6 bavukana. Yakuriye mu muryango w’abahanzi harimo se umubyara, nyina na murumuna we Pastor Lysette Karasira. Yamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigali biturutse ku buhanga bwe mu ijwi ndetse no kuyobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana, azwi mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa nkizo yise ‘Amahoro’, ‘Wowe’, ‘Arankunda’.

    Gaby aherutse gutangira gahunda yo kugira inama abantu bakunda kuririmba kandi bafite impano yabyo’ aho asigaye agaragara ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa “Gaby Kamanzi” abigisha ndetse abagira inama mu byerekeranye n’imiririmbire ni uburyo bwiza abantu benshi bakomeje gukunda, ibyo mu ndimi z’amahanga bita '’Vocal Coaching” kuri urwo rubuga rwe anakora “Live Worship” aho afata ibihe byo kuramya Imana, kuri youtube.

    Mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda cyane harimo umunya Australia, Darlene Zschech ndetse n’umunye Congo, Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo bibera ku mugabane w’i Burayi.

    Indirimbo “Emmanuel” ya Gaby Kamanzi wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gaby-Kamanzi-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Emmanuel.html

  • Umuyobozi wa APR FC yavuze amasomo bakuye mu gusezererwa muri CAF Champions League n’ikigiye gukurikiraho #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League mu ijonjora ry’ibanze na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3, Maj Gen Mubaraka Muganga avuga ko we n’abasore be bakuyemo isomo ry’uko bagomba kwizera intsinzi ari uko umukino urangiye.

    Ku munsi wo ku wa Gatandatu APR FC yakinnye umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yari yatsindiye i Kigali 2-1, yasabwaga kunganya gusa ariko yaje gutsindwa 3-1, muri ibyo bitego bibiri byinjiye mu minota 5 y’inyongera.

    Ku munsi w’ejo ikipe ikaba yarageze mu Rwanda ivuye muri Kenya aho yakiriwe n’ubuyobozi bw’ikipe bukabaganiriza ndetse bukanabihanganisha.

    Nyuma yo kuganira n’abakinnyi, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yabwiye itangazamakuru uko ubuyobozi bwakiriye urugendo rw’ikipe ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

    Yagize ati: 'Twaje kwakira aba basore nyuma y’urugendo bavuyemo, gutsindwa birababaza kandi cyane nk’uko byaraye bibaye nimugoroba ntitwabyakiriye neza kuko ntabwo ari cyo cyari icyerekezo n’intego yacu gusa mu mupira uko babivuga turategura n’abandi bagategura.'

    'Twakuyemo amasomo kubera ko benshi mu mupira w’amaguru n’abafana bacu muri rusange mu by’ukuri bari bizeye intsinzi kandi niyo twakoreraga twese ariko mu minota itatu ya nyuma y’inyongera ntibyagenda uko bikwiriye, kwakira gutsindwa kuriya ntabwo byoroha ariko mu mupira w’amaguru niko bigenda.'

    Yakomeje atangaza ko bakuyemo amasomo agiye gutuma abakinnyi bizera intsinzi ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye.

    Yagize ati: 'Navuga ko twakuyemo amasomo yo gutegura, ubwo ndavuga ku ruhande rw’abakinnyi kugeza bahushye mu ifirimbi nibwo uvuga uti umukino urarangiye, iyo rero abantu bari bizeye intsinzi ndabizi n’abatoza hari igihe bibagora ariko ubu ni isomo. Dufite n’amahirwe ko dufite abakinnyi benshi bakuze n’abato n’ubundi nabo baboneyeho iryo somo rishaririye ariko bararyakira. Ni uko twakiriye urugendo uko rwagenze.'

    Yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukwitegura shampiyona kugira ngo bazayegukane bagire amahirwe yo gusubirayo bakosore amakosa bakoze.

    Ati'Biri mu byo nari maze kubwira aba basore kubera ko twe turi abakoresha, utaje bakigera hano ngo ubabwire, unabereke ko ubashyigikiye muri ubwo buryo birashoboka ko bavuga bati ubwo ari ikipe y’ingabo turahura nabo ari ibinyafu. Nibyo twaberetse ko gutsindwa ntawe ushobora kubyishimira na gato cyane urebye ikerekezo dufite ariko tunabereka ko aya ari amasomo bakuyemo.'

    'Twabateguje ko ibyo byarangiye tubereka ko Champions league bagomba kuyitegura bahereye kuri shampiyona yacu, bakitwara neza uko bikwiriye maze bakazagira n’ayo mahirwe yo gusubirayo bagakosora ibyo batakoze neza.'

    Yasoje yongera gusaba imbabazi ubuyobozi bw’ ingabo, abakunzi n’ abafana ba APR FC by’umwihariko.

    Afanda Mubaraka Muganga avuga ko hari amasomo bigiye muri iyi mikino

    Adil Erradi utoza APR FC ntabwo urugendo rwamugendekeye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yavuze-amasomo-bakuye-mu-gusezererwa-muri-caf-champions-league-n-ikigiye-gukurikiraho

  • Rwanda reports 45 new COVID-19 cases #rwanda #RwOT

    The statement released last night shows that new cases were found in Kigali (16), Musanze (21), Rusizi (3), Nyagatare (2), Rubavu (2) and Muhanga (1).

    Rwanda confirmed the first case on 14th March 2020.

    The latest figures brought the total number of COVID-19 patients to 6129 out of 644,631 sample tests of whom 5696, representing 92.9%, have recovered, 382 are active cases while 51 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-reports-45-new-covid-19-cases

  • Paul Pogba mu nzira zisohoka muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Nkuko byatangajwe n'uhagarariye (agent) Paul Pogba, Mino Raiola yavuze ko uyu musore ari mu nzira zisohoka muri Manchester united. Yagize ati: ' navuga ko ibya Paul Pogba Muri Manchester united birangiye'.

    Ubwo Mino Raiola uhagarariye Pogba yaganiraga n'itangazamakuru yahishuye byinshi Ku kazoza k'uyu musore, avuga ko Paul Pogba akeneye guhindura ikipe akajya ahandi, kandi ko byaba byiza asohotse muri Man U mw'igura n'igurisha ry'ubutaha.
    Aganira n'itangazamakuru birambuye yagize ati 'ibyiza nuko twavugisha ukuri, tukareba imbere maze tukareka guta umwanya: Paul ntago yishimye muri Manchester united mu gihe atabasha kwibona mu buryo ashaka cg yari yiteze, navuga ko igisubizo cyiza Ku mpande zombi ari uko mw'igura n'igurisha ry'ubutaha yajya ahandi, Bitabaye ibyo yazagendera Ubuntu dore ko amasezerano ye asigaje amezi 18.'

    Bimwe mu byatangajwe na Mino Raiola uhagarariye Pogba 

    Paul Pogba w'imyaka 27 amaze gukinira Manchester united imikino igera 118 aho amaze kuyitsindira ibitego birenga 25. Uyu musore amasezerano ye muri Man U akaba azarangira muri 2022 mu gihe atongerewe andi. Pogba yagiye agaragaza kenshi ko afite inzozi zo gukinira Real Madrid ndetse ko ariyo kipe yifuza kujyamo, nubwo Juventus nayo yagaragaje ko yifuza uyu musore cyane.

     

    The post Paul Pogba mu nzira zisohoka muri Manchester United appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/07/paul-pogba-mu-nzira-zisohoka-muri-manchester-united/

  • Nyagatare: 46 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage baturanye n’uru rugo abo bantu basengeragamo. Ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bageragayo basanze bariya bantu 46 bicaye begeranye mu cyumba gifunganye kandi batambaye agapfukamunwa.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Hari nka saa saba z’ijoro abaturage baturanye n’urugo rwa Musilikali na Kansiime bahaye amakuru abanyerondo bababwira ko muri urwo rugo hari abantu barimo kuhasengera. Abanyerondo bahise bajyayo bumva koko barahari, na bo bahita bahamagara Polisi ikorera muri sitasiyo ya Matimba, ijya kubafata.”

    CIP Twizeyimana avuga ko abafashwe ari abayoboke bo mu matorero atandukanye, batatu bari baturutse mu Murenge wa Musheri naho abandi 43 baturutse mu tugari twa Kanyonza na Rwentanga two mu Murenge wa Matimba. Abenshi muri bo ni abana kuko abujuje imyaka y’ubukure ni 13 gusa, igitsina gore bari 33, igitsina gabo bari 13.

    Ati “Nyiri urugo yahise yiruka aracika, ariko abapolisi basanze abo bantu bose bateraniye mu cyumba kimwe gifunganye nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa. Kansiime Julienne umugore wa Musilikali n’aba bantu bose bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye uru rubyiruko n’abandi baturage muri rusange gukurikiza no kugendera ku mabwiriza ya Leta agamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko kiracyahari kandi kirimo kwica abantu. Yavuze ko ntawe Leta ibuza gusenga ariko bakajya gusengera mu nsengero Leta yasanze zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru, aboneraho gusaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’Igihugu n’umudendezo w’abaturage.

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba atari ubwa mbere Polisi ihafatiye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 baturutse ahantu hatandukanye bakajya guteranira mu nzu y’umuturage bagakoreramo amasengesho. Ni mu gihe Polisi n’izindi nzego zitandukanye badahwema gukangurira abantu ko ibi bitemewe, ndetse ko ibi ari intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-46-bafatiwe-mu-nzu-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Papa Francis yageneye imfashanyo abakozweho n'ibitero by'intagondwa #rwanda #RwOT

    Papa Francis yageneye imfashanyo y'amadolari y'Amerika 121,000 (arenga miliyoni 120Frw) abakozweho n'ibitero by'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

    Iyo mfashanyo ikurikiye ubusabe bwa Musenyeri Luis Fernando Lisboa wa diyosezi ya Pemba, wari wasabye Papa ko yagoboka abaturage babarirwa mu bihumbi bataye ingo zabo kubera ibitero by'intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu.

    Kuva mu mwaka wa 2017, izo ntagondwa zikomeje kugaba ibitero bya kinyamaswa muri iyo ntara ikungahaye mu bitoro.

    Abantu bagera hafi ku 430,000 ntibakigira aho kuba kubera ibyo bitero.

    Musenyeri Lisboa amaze igihe akora ubukangurambaga yise 'Dushyire hamwe tugoboke Cabo Delgado', ugenekereje mu Kinyarwanda.

    Yabwiye abanyamakuru ko iyo mfashanyo yatanzwe na Papa Francis igiye gukoreshwa mu kubaka amavuriro ahantu abantu bataye ingo zabo basigaye bacumbitse, by'umwihariko mu turere twa Montepuez na Chiure.

    Mu cyumweru gishize, intumwa z'inama nkuru y'abepiskopi bo mu karere k'amajyepfo y'Afurika zasuye iyo ntara ya Cabo Delgado, ku butumire bwa Musenyeri Lisboa.

    Izo ntumwa zasabye ko ikibazo cy'umutekano mucye muri ako karere kibonerwa umuti byihutirwa ndetse n'abataye ingo zabo bakagezwaho imfashanyo byihuse.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/07/papa-francis-yageneye-imfashanyo-abakozweho-nibitero-byintagondwa/

  • La S.G de l’OIF, Mushikiwabo, parle de ses réformes à l’OIF et de la gestion politique du Rwanda #rwanda #RwOT

    “Je ne saurais dire que cette dernière responsabilité n’était pas facile. Mais je la remplissais avec plaisir. Mon pays m’a aidé à m’épanouir et à m’ouvrir vers l’extérieur. Dans tous les cas je suis fière d’avoir donné ce que j’estime être une grande contribution pour mon pays”, a-t-elle confié à ce journal ajoutant qu’elle a mené une campagne africaine pour que son pays, le Rwanda puisse être élu membre du Conseil de Sécurité des Nations Unies de 2013 à 2014.

    Comme vous est-il venu l’idée de diriger l’OIF ?

    Ce n’est pas compliqué, a-t-elle dit trouvant dans la pratique de la Secrétaire Générale de l’OIF qu’elle est, une continuité normale de ses anciennes responsabilités de ministre des Affaires étrangères.

    “L’OIF est une institution qui a une histoire positive. Elle rassemble plusieurs pays et gouvernements. Il faut remercier les grands intellectuels africains francophones qui l’ont fondée il y a plus de cinquante ans dont Léopold Sédar Sénghor (Sénégal), Diori Hamani (Niger), Habib Bourguiba (Tunisie), Norodom Sihanouk (Cambodge).
    “La langue française n’est pas uniquement propriété de la seule France. Elle s’étant à tous les pays anciennement colonies de la France. Ces derniers s’en sont appropriés et ils la rendent dynamique. Actuellement la Francophonie est une organisation internationale politique. Les relations d’échanges pourraient aider certaines instances par le biais des cinq continents”, a-t-elle confié avant de dévoiler sa feuille de route pour cette organisation.

    “Mon but est de dynamiser l’OIF au point qu’elle pèse lourd dans les prises de décisions interessant la Communauté internationale. Nous faisons partie d’une Organisation batie sur des valeurs humanistes. Le leitmotiv de la Francophonie est la coopération”, a dit Mushikiwabo qui révèle que l’Organisation qu’elle dirige est fort de ses 88 pays membres parmi eux 54 étant membres à part entière et 34 pays-observateurs.

    L’actuelle Secrétaire Générale de l’OIF veut casser une image d’une OIF purement et simplement politique politicienne. Il faut qu’on lui donne une orientation autre. Celle de l’action de développement des pays-membres.

    “L’OIF ne peut pas rester une Organisation de rencontres des Chefs des Etats membres. Nous devons aller sur le terrain. Quand on est ministre, on fait le suivi. Je suis arrivée à la tête de l’OIF avec des connaissances en gestion. Aussi, ai-je vite répéré ce qui doit faire objet de réforme. Il doit être conçu une nouvelle façon de procéder qui doit être rehausser à un niveau élevé pour mieux participer dans la Coopération internationale. Je mets beaucoup d’efforts dans les tentatives de regagner la place du Français dans les Relations internationales”, a dit Mushikiwabo.

    Des questions sur la gestion actuelle du Rwanda post-génocide
    Le journaliste demande à la Dame OIF ce qu’il en est du programme tendant à ressouder le tissu national rwandais déchiré par le génocide des Tutsi de 1994.
    “Beaucoup d’efforts ont été investis en la matière. Cependant ce n’est pas une tâche aisée pour arriver au revivre ensemble normal comme dans le temps. Après autant d’années d’efforts assidus, de dialogues, le Rwanda est maintenant un pays réconcilié avec lui-même”, a dit Louise ajoutant que le dialogue social est élevé en une valeur culturelle déjà incrustée dans la conscience populaire. Pour cela, elle a parlé de l’institution annuelle UMUSHYIKIRANO qui rassemble des dirigeants nationaux depuis la base communautaire au sommet de l’Etat où toutes les questions sont débattues avec des conclusions-recommendations à réaliser tout au long de l’année suivante.

    Et les pourfendeurs du régime rwandais qui crient aux droits de l’homme violés ?
    La Secrétaire Générale de l’OIF combat systématiquement ces propagandistes mensongers. Ceux-là qui parlent de disparitions inexpliquées, d’arrestations arbitraires, de psychose générale et autres violations des droits humains…. ils induisent en erreur la Communauté internationale. Ils ont leurs agendas politiques cachés, a-t-elle dit avec énergie.

    “Il y a beaucoup d’individus qui opèrent essentiellement hors du Rwanda. Ils ont un problème d’apprécier la marche positive du Régime rwandais. Si on fait une comparaison avec d’autres pays que je connais très bien, il n’y a ruien de particulièrement néfaste commis au Rwanda en matière de droits humains, de liberté d’expression et de protection des droits humains. En vérité, je crois que c’est un cachet négatif qu’on a mis sur le Rwanda, peu importe comment vont les choses”, a dit la Secrétaire Générale de l’OIF sachant parfaitement qu’elle a à faire avec des informateurs négativement zélés qui renseignement en mensonges ou amplifient des événements qui se passent dans le pays et qui obéissent au souci de garder haut la barre la sécurité et la tranquillité sociale sans tâche pour un pays fraichement sorti de la sauvagerie du génocide des Tutsi de 1994.

    Radioscopie d’un régime au prorata de la démographie rwandaise jeune et féminine
    L’Ex Ministre et Secrétaire de l’OIF démontre au journaliste de la Libre.be que le Rwanda pense aux droits politiques des catégories jeunesse et femmes qui ne sont pas nécessairement respectés ailleurs ; une façon de montrer que les droits d’expression et d’opinion politique constructives sont non seulement tolérés mais aussi encouragés au Rwanda.

    “La gestion de la participation politique dans les affaires de la société est particulière au Rwanda qui vient à peine de sortir du génocide. Le principe consensuellement adopté est celui du partage du pouvoir entre les partis politiques agréés dans le pays. Le Parti vainqueur des élections ne peut pas totaliser plus de 50% de sièges à l’Assemblée nationale. La jeunesse a son quota. 50% du Conseil des Ministre sont des femmes. En vérité, il y a un pas de franchi incontestable au Rwanda. A ces détracteurs qui ne sont pas satisfaits, ils y ajoutent un …”mais….”, a ajouté Mme Louise Mushikiwabo qui montrent que comme Angela Merkel l’Allemande qui est tout le temps plebiscitée pour diriger son pays, “les Rwandais vouent une grande estime au Président Paul Kagame à qui ils invitent mandat après mandat à garder la direction du pays tout le temps qu’il voudra. Ils ont confiance en lui. Il leur a montré sa capacité de les diriger. Il a reconçu le Rwanda et positivement autrement”.
    Ici la Secrétaire Générale de l’OIF qui fait la fierté du Rwanda ne tarit pas d’éloge du système de gestion politique, social et administratif que ce pays a adopté.
    “Chez nous, une élection où ailleurs dans d’autres pays est approuvée quand seulement 20% de la population a participé, chez nous c’est impossible. Chez nous tout projet politique national est objet de concertation populaire. C’est ça la démocratie”.

    Mme Louise Mushikiwabo défend parfaitement le régime pour lequel elle doit le poste qu’elle occupe. Elle n’oublie pas que ces pourfendeurs du régime passent sous silence le fait qu’ici on ne tolère pas voir une personne tuée ne fut ce que par des brigands. Le dirigeant du coin doit en répondre dans les meilleurs delais. Tout autant que des maladies ne doivent plus emporter les citoyens. La petite unité infrastructurelle médicale appelée ‘Poste de Santé’ est à moins de 300 mètres de chaque citoyen. Elle comme le Centre de Santé immédiatement supérieur sont gérés dans le cadre de PPP/Partenariat Secteur Public-Privé.

    Une façon de dire que le Rwanda construit ses infrastructures économiques, sociales et médicales, culturelles et éducationnelles. Tout cela tend à faire surgir un Rwandais sain de corps et d’esprit capable de se lancer dans la production et de se sentir bien à l’aise face au discours politique.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/La-S-G-de-l-OIF-Mushikiwabo-parle-de-ses-reformes-a-l-OIF-et-de-la-gestion.html

  • Papa Francis yageneye imfashanyo abakozweho n’ibitero by’intagondwa #rwanda #RwOT

    Iyo mfashanyo ikurikiye ubusabe bwa Musenyeri Luis Fernando Lisboa wa diyosezi ya Pemba, wari wasabye Papa ko yagoboka abaturage babarirwa mu bihumbi bataye ingo zabo kubera ibitero by’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu.

    Kuva mu mwaka wa 2017, izo ntagondwa zikomeje kugaba ibitero bya kinyamaswa muri iyo ntara ikungahaye mu bitoro.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abantu bagera hafi ku 430,000 ntibakigira aho kuba kubera ibyo bitero.

    Musenyeri Lisboa amaze igihe akora ubukangurambaga yise “Dushyire hamwe tugoboke Cabo Delgado”, ugenekereje mu Kinyarwanda.

    Yabwiye abanyamakuru ko iyo mfashanyo yatanzwe na Papa Francis igiye gukoreshwa mu kubaka amavuriro ahantu abantu bataye ingo zabo basigaye bacumbitse, by’umwihariko mu turere twa Montepuez na Chiure.

    Mu cyumweru gishize, intumwa z’inama nkuru y’abepiskopi bo mu karere k’amajyepfo y’Afurika zasuye iyo ntara ya Cabo Delgado, ku butumire bwa Musenyeri Lisboa.

    Izo ntumwa zasabye ko ikibazo cy’umutekano mucye muri ako karere kibonerwa umuti byihutirwa ndetse n’abataye ingo zabo bakagezwaho imfashanyo byihuse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Papa-Francis-yageneye-imfashanyo-abakozweho-n-ibitero-by-intagondwa

  • #COVID19: Abarwayi bashya 62 barimo 50 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 62 babonetse mu bipimo 2,182 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 50, Musanze: 7, Rubavu: 3, Ngororero: 1, Rusizi: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,191 muri bo abamaze gukira ni 5,696, naho abakivurwa ni 444.

    Mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abarwayi-bashya-62-barimo-50-babonetse-i-kigali