Blog

  • Nzaramba Olivier wahoze ari 'Manager’ wa The Ben yabyaye impanga z’abana batatu #rwanda #RwOT

    Nzaramba w’imyaka 45 yavuze ko yari amaze imyaka 12 ashakanye n’umugore we ariko bakaba bari barabuze urubyaro kugeza ubwo mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, Imana ibaha abana batatu b’impanga.

    Uyu muhanzi avuga ko abo bana barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram yavuze ko 'Mbere y’uko uyu mwaka wabaye mubi kuri twese urangira ndashaka gushimira Imana iri hejuru y’ibigeragezo.'

    Yakomeje agira ati 'Njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka 12 nta mwanya dufite ariko twakomeje gutegereza twihanganye kuko tuzi ko ari Imana y’urukundo kandi yo kwizerwa. Tariki 10 Ugushyingo 2020 yaratwibutse iduha abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa.'
    Nzaramba n’umugore we bibarutse abana batatu b’impanga

    Nzaramba kuva mu 2009 atuye mu Bwongereza kubera ko ariho umufasha we yari atuye basezerana kubana akaramata.

    Uyu mugabo yamamaye mu myidagaduro y’indirimbo zisanzwe, aho yari afite nakabari ka mbere mu 2002 aho bitaga mu Gicopain.

    Uyu kandi wahoze witwa Olivier Nigga niwe waje gutangiza akabyiniro kitwaga Black & White kategurirwagamo ibitaramo.

    Avuga ko kubera kuba mu ruganda rw’imyidagaduro yagiye aba inshuti cyane z’abari barurimo mu gihe cye, ndetse hari n’abo yagiye areberera inyungu mu muziki (Music Management) barimo The Ben na Kitoko.

    Nzaramba aherutse kubwira itangazamakuru ko mu 2010 aribwo yinjiye mu gakiza ndetse atangira kureba uko yakwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari nabyo akora muri iki gihe.

    Reba hano indirimbo ya ‘Nzaramba’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nzaramba-Olivier-wahoze-ari-Manager-wa-The-Ben-yabyaye-impanga-z-abana-batatu

  • Imiterere y'intoki ishobora kwerekana no gusobanura imyifatire n'amahitamo y'abakobwa ku birebana n'igitsina #rwanda #RwOT

    Uburebure bw'intoki z'umugore bushobora kwerekana icyerekezo cye cy'imibonano mpuzabitsina, nk'uko ubushakashatsi bwasohotse mu bubiko be'Imyitwarire ku birebana n'Igitsina. Ibyavuye mu bushakashatsi byatangajwe na BBC, bivuga ko bishoboka cyane ko abagore bafite urutoki rujyaho impeta n'urutoku rukurikira urw'igikumwe bifite uburebure butandukanye aba ari abalesbiyani.

    Mu rwego rw'ubu bushakashatsi, abahanga basuzumye intoki 18 z'impanga z'abagore zisa, aho umwe yari umulesbiyani mugihe undi akundana n'abagabo. Hafashwe umwanzuro ko ugereranije, intoki z'impeta n'izikurikira igikumwe by'impanga z'abalesbiyani zifite uburebure butandukanye, bitandukanye n'impanga zikunda abagabo. Ibi byagaragaye ariko ku kiganza cy'ibumoso gusa.

    Nkuko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Essex babitangaza, guhura na testosterone munda bishobora kuba impamvu yumvikana yo gutandukana k'uburebure bw'intoki. Mugihe ubushakashatsi busa bwakorewe ku bagabo, nta mahuriro nkayo yashoboye kugaragara. (Testosterone ni umusemburo wiganje mu bagabo, uri mu bituma umuhungu atandukana n'umukobwa).

    Abo bashakashatsi bapimye intoke z'abantu 14 b'impanga z'abahungu, aho basanze umwe akundana n'abakobwa, naho undi agakundana n'abahungu (Gay), ariko nta budasa bw'intoki babonye.

    Dr Tuesday Watts, umwanditsi w'ubwo bushakashatsi wo muri kaminuza ya Essex yagize ati. 'Kubera ko impanga zisa, zisangiye 100 ku ijana ibinyamubiri (Genes), zishobora gutandukana mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, ibindi bitari genetiki bigomba kubara itandukaniro.'

    yakomeje agira ati: 'Ubushakashatsi bwerekana icyerekezo cy'imibonano mpuzabitsina yacu kigenerwa mu nda kandi biterwa n'urugero rw'umusemburo w'igitsina gabo (testosterone) duhura nawo cyangwa uburyo imibiri yacu ubwayo yitwara kuri iyo misemburo, abahuye urugero rwinshi rwa testosterone bigatuma bashobora kuba abakunda ibitsina byombi cyangwa abaryamana bahuje igitsina.'

    Watts yongeyeho ati: 'Kubera isano iri hagati y'urugero rw'imisemburo n'ugutandukana k'uburebure bw'intoki, kureba ibiganza by'umuntu bishobora gutanga ibimenyetso ku cyerekezo cy'imibonano mpuzabitsina yabo.'

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/imiterere-y-intoki-ishobora-kwerekana-no-gusobanura-imyifatire-n-amahitamo-y

  • REMA yaburiye abagifite ibikorwa hafi y'imigezi n'ibiyaga – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kiri gukorerwa hirya no hino mu gihugu hose ku bufatanye bwa REMA na Polisi y’Igihugu, aho bagenda bigisha abaturage bahinga mu nkengero z’ibiyaga n’imigezi kujya bibuka gushyira intera ya metero 50 hagati y’ibiyaga n’ubutaka bahingaho.

    Abagenzuzi ba REMA basanze hari aho abaturage bubahiriza amabwiriza yagenwe kuko nko ku kiyaga cya Gashanga, kiri mu Karere ka Bugesera, abaturage benshi bahinga muri metero 50 zagenwe mu kubungabunga iki kiyaga.

    Ku rundi ruhande, hari abaturage batubarihiza iyi ntera yagenwe, nko mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona, ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, hari umuturage wari watangiye kuhubaka inzu ikora ku mazi, yirengagije gusiga intera ya metero 50.

    REMA itangaza ko usibye no kuba guhinga hafi y’ibiyaga n’imigezi bigira ingaruka mbi kuri yo, binashobora kugira ingaruka mbi ku byahinzwe kuko bishobora gutwarwa n’amazi.

    Ibi ni byo byabaye kuri Uwingeneye Donatha, wahinze ku nkengero z’ikiyaga cya Gashanga giherereye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, bikarangira ahombye kuko imyaka yahinze yatwawe n’amazi.

    Yagize ati ‘Nari nahahinze ibijumba, ibirayi n’imboga. Nari mfite umurima ufite intambwe zirenga 30. Icyo gihe [nyuma y’imvura nyinshi] byose narabihombye kuko n’ubundi urebye usanga ari mu mazi, kuva nagira icyo gihombo nafashe umwanzuro wo kureka kuhahinga kandi n’abandi bahahinga baba babizi ko bigira ingaruka mbi kuko abenshi ntibunguka ahubwo bitwarwa n’amazi.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, we avuga ko mu biyaga icyenda bafite muri aka Karere n’imigezi itatu ibazengurutse, abaturage bahabwa ibyangombwa byo kuhakorera nyuma yo kugenzura ko batazarengera inkengero z’ibiyaga n’imigezi, gusa ko hari ababirengaho.

    Ati ‘Ntabwo ari ukubuza umuturage guhinga kuko tutifuza ko asarura byinshi, ahubwo ni uko gusarura byinshi wangije ibidukikije bishobora kugutunga igihe gito urwo rusobe rwaba rwangiritse natwe ubwacu ntitubeho, turongera kwibutsa abaturage ko byose bikorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kutavogera izo mbago.’

    Uyu muyobozi yavuze ko hari abaturage barengereye, bagahinga muri izo mbago ariko ko ubuyobozi bwagiranye na bo amasezerano y’uko nibasarura, batazongera kuhahinga.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yasobanuye ko impamvu abaturage babuzwa guhinga hafi y’amazi ari uko biba bishoboka ko imyanda ikomoka ku buhinzi ishobora kwinjira mu mazi, ugasanga aranduye kandi akoreshwa n’abantu benshi.

    Ati ‘Abantu nibabanze bumve neza impamvu ziriya metero zitagomba gukoreshwa, iyo mpamvu nimara kumvikana haterwe intambwe yo gukuraho ibikorwa remezo bihakorerwa. Abantu ntibahakure ibikorwa binuba, babanze bumve neza impamvu bagomba kuhava’.

    Kabera yavuze ko ubu bugenzuzi bwari bugamije kurebera hamwe uko ingamba zari zatanzwe mu minsi yashize zashyizwe mu bikorwa, aho basanze zitarubahirijwe bagakebura abaturage ariko abakomeza kwinangira inshuro nyinshi bagahanwa, nk’uko bigenwa n’amategeko.

    Inkombe z’ibiyaga n’imigezi byemejwe ko ari umutungo rusange wa leta mu mwaka wa 2010, nyuma y’uko hasohotse Iteka rya Minisitiri rishyiraho iri tegeko mu rwego rwo kubungabunga umutungo w’amazi n’ibinyabuzima bibamo.

    Mu Itegeko rigenga Ibidukikije ryasohotse mu 2018, mu ngingo yaryo ya 42, rivuga ko bibujijwe gukorera ibikorwa muri metero 10 uvuye ku migezi na metero 50 uvuye ku biyaga.

    Imirimo igomba kuhakorerwa ijyanye no kubungabunga uwo mutungo kamere w’amazi cyangwa imirimo y’ubushakashatsi. Iyo bibaye ngombwa ko hakorerwa indi mirimo, hatangwa uruhushya rwihariye rutangwa na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.

    Abahinga hafi y’imigezi bagiriwe inama yo kubireka

    Hari abaturage batangiye kubaka hafi y’ibiyaga kandi bibujijwe


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rema-yaburiye-abagifite-ibikorwa-hafi-y-imigezi-n-ibiyaga

  • Nyanza: Meya Ntazinda yagaragaje ibikwiye kuzitabwaho n'abazayobora ako karere muri manda itaha – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n'Abanyamakuru ubwo yari abajijwe ibikorwa bifatika Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyanza yakoze mu myaka itanu ishize ndetse n'ibyo abona byazibandwaho.

    Ntazinda yavuze ko hakwiye kwitabwa ku kuzamura imibereho myiza y'abaturage hakemurwa ibibazo biyibangamiye; gukomeza kubatoza gukora cyane; kubaka ibikorwa remezo no gukomeza kugira Nyanza izingiro ry'ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka.

    Yagarutse kuri bimwe mu byakozwe muri manda y'imyaka itanu kuva mu 2016 kugeza mu 2020 ahera ku bijyanye no guhindura Akarere igicumbi cy'umuco n'amateka.

    Ati 'Icyakozwe rero ni uko twagerageje gushaka uburyo bwo kwagura urukari dufatanyije n'Ikigo cy'Ingoro z'Umurange w'u Rwanda. Uyu munsi icyo twishimira ni uko ahagomba gukorerwa umushinga hamaze kwishyurwa, ingurane yaratanzwe kuri kiriya gice cyose gikikije urukari. Inyigo y'umudugudu ndangamuco yarakozwe hasigaye ko haboneka amafaranga igashyirwa mu bikorwa.'

    Hashyizweho inzira z'ubukerarugendo z'abanyamaguru zihabwa ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

    Mu bijyanye n'ubuhinzi bukorwa n'abaturage bagera kuri 80% i Nyanza, ubutaka buhingwaho buhujwe bwikubye inshuro zisaga ebyiri ku mwaka buva kuri hegitari zisaga ibihumbi 19 bugera ku zisaga ibihumbi 40. Buhingwaho ibishyimbo, ibigori, imyumbati n'umuceri.

    Umusaruro wariyongereye kuri hegitari aho ku myumbati wavuye kuri toni 18 ugera hafi 27. Ibigori byavuye kuri toni 2,7 bigera kuri 3,6 naho umuceri uva kuri toni 5 ugera kuri 5,8 naho ibishyimbo biva kuri toni 1,2 bigera kuri 1,3.

    Hashyizweho uburyo bwo guhunika no gutunganya uwo musaruro ndetse no kuwongerera agaciro.

    Mu bworozi mu Karere ka Nyanza habarurwa inka 55097; ihene zisaga ibihumbi 68; intama hafi ibihumbi bitanu; ingurube ibihumbi 14; inkoko zisaga ibihumbi 88 n'ibyuzi bine by'amafi.

    Mu kuvugurura icyororo, inka 24844 zatewe intanga mu gihe mu gutunganya umukamo hubatswe amakusanyirizo mato y'amata 16 n'irindi rinini rimwe hanavugururwa uruganda rw'amata ruva ku kwakira litiro ibihumbi umunani rugera ku bihumbi 20 ku munsi.

    Muri iyi manda iri kugana ku musozo muri Nyanza hubatswe amasoko mato abiri; imiyoboro y'amazi yavuye kuri kilometero 116 igera ku 143 naho ingana na kilometero 187 irasanwa bituma abaturage begerejwe amazi meza bava kuri 70% bagera kuri 76% .

    Hashyizwe amatara ku muhanda ku bilometero 30 bivuye ku 10 naho imiyoboro y'amashanyarazi iyakwirakwiza mu giturage yubakwa ku bilometero 272 bituma ingo ziyafite ziva kuri 12% zigera kuri 42%.

    Umuhanda wa kaburimbo wa kilometero enye wa Maranata-Gihisi-Mugonzi warubatswe naho uwa Bigega-Rukari uravugururwa ku bilometero 5,7.

    Mu rwego rw'imiturire hubatswe imidugudu y'icyitegererezo itandatu bituma abaturage batuye neza biyongera.

    Ntazinda ati 'Uyu munsi tubarura ko 88% by'abaturage bacu batuye mu midugudu itunganyije neza.'

    Ibikwiye gushyirwamo imbaraga muri manda itaha

    Ntazinda yavuze ko muri manda itaha ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu bikorwa remezo birimo kuvugurura Stade ya Nyanza; kubaka Gare ya Nyanza no kongera umukamo w'amata mu bwiza no mu bwinshi.

    Ibindi asanga bikwiye gushyirwamo imbaraga ni uruganda rw'amakaro rwamaze gukorerwa inyigo.

    Ati 'Narwo ni igikorwa twifuza ko cyazashyirwa mu bikorwa inyigo yacyo igaragaza ko kurwubaka bizamara amezi 18, twifuza ko rero icyo gikorwa kirangira.'

    Ikindi ni ugukomeza gukurikirana iyubakwa ry'umuhanda wa kaburimbo Gasoro- Rwabusoro ndetse no gukwirakwiza amazi meza n'amashanyarazi mu baturage kugira ngo bizagera mu 2024 abaturage babigezwaho ku kigero gishimishije.

    Yavuze ko umuyobozi uzayobora Akarere ka Nyanza muri manda itaha akwiye gukomeza kwita ku gukemura ibibaza bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo kubatuza neza; kubafasha kuba mu nzu nziza batabana n'amatungo; kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa no kurwanya imirire mibi mu bana bato.

    Ikindi abona gikwiye gushyirwamo ingufu ni ugufasha abaturage bari mu bukene bukabije kubuvamo kuko ibipimo biheruka byerekana ko abangana na 16% ari abakene cyane naho abangana na 40% bari mu cyiro cy'abakene.

    Yavuze ko muri manda iri kugana ku musozo imiryango 678 yasamberaga yubakiwe hakaba hasigaye 24 ariko nayo inzu zatangiye kuzamurwa.

    Hakwiye kandi gukomeza kwimakaza isuku muri byose, by'umwuhariko gahunda yo kurimbisha Umujyi wa Nyanza igakomeza.

    Mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2016/17 Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa 21 n'amanota 77,15% naho mu mihigo ya 2017/18 kaza ku mwanya wa 30 ari nawo wa nyuma n'amanota 53. Mu mwaka w'imihigo wa 2019/20 kaje ku mwanya wa gatanu n'amanota 77.9%.

    Ku nzu n'inyubako zo mu Mujyi wa Nyanza hasizwe amarangi mu buryo bw'imitako gakondo hagamijwe kwimakaza isuku no gushyigikira Umuco Nyarwanda

    Mu Mujyi wa Nyanza hagaragara isuku kandi ni umujyi ukeye

    Mu Karere ka Nyanza hari umusezero w’Abami uherereye i Mwima

    Hari intego yo gukomeza guhindura Akarere ka Nyanza igicumbi cy'umuco n'amateka

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyanza

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme

    [email protected]


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-meya-ntazinda-yagaragaje-ibikwiye-kuzitabwaho-n-abazayobora-ako-karere

  • Kayonza: Yagiye kwiba igitoki agiheraho, birakekwa ko ari uruhereko rwamutamaje – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni agashya kabaye mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Muri uyu Mudugudu hari umusaza w’imyaka 65 abajura bari barazengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

    Mu rukerera rwo ku wa Kane rero ngo nibwo umugabo w’imyaka 28 uvuga ko yaturutse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwiba igitoki agitemye birangira ahise abura ubwenge ahama iruhande rwacyo aho azanzamukiye mu gitondo yisanga ashagawe n’abantu benshi barimo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko aya makuru ari impamo ngo kuko n’uwo mugabo wari wibye igitoki yababwiye ko yamaze kugitema akabura ubwenge.

    Ati “ Ejo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu bafatiye mu rutoki rw’abandi ari kwiba igitoki tugiyeyo turahamusanga adusobanurira ko yamaze gutema igitoki agahita abura ubwenge, twahise tumufata dufata n’igitoki yari amaze gutema nk’igihamya cy’uko yari yibye tumushyikiriza RIB.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko batarasobanukirwa impamvu uwo muturage yananiwe kugenda akimara gutema icyo gitoki. Ngo ubusanzwe uwo musaza bajyaga bamwiba bakagenda ariko kuri iyi nshuro uwo yananiwe kuhava.

    Yasabye abantu kwirinda ubujura ahubwo bagakoresha imbaraga zabo aho kurindira gutungwa n’ibyo umuturage yavunikiye.

    Ati “Urebye nk’uriya twafashe ni umuntu ugifite imyaka mike (28) yakabaye akoresha imbaraga ze akareka kwiba, urumva umusaza nk’uriya aba ashyira imbaraga ze mu gukorera urutoki rwe rwagera igihe cyo kwera ugasanga bamwe birirwa batakaza imbaraga zabo baraje bamwibye ibitoki, bibere isomo n’abandi.”

    Gitifu yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano guhera ku midugudu zahagurukiye abantu nk’aba biba asaba ababikora kubireka bagakoresha imbaraga zabo.

    Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yashyize uruhereko mu murima we mu rwego rwo gucungira umutekano urutoki rwe. Ngo rutuma umuntu wese ukoze ku nsina ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo awugezeho.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe agikorerwa dosiye ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.


    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yagiye-kwiba-igitoki-agiheraho-birakekwa-ko-ari-uruhereko-rwamutamaje

  • Centrafrique: Ishyaka rya François Bozizé riri mu rungabangabo, nta gisibya mu matora ritifuza – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imirwano ikaze yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize, iyi mitwe yishyize hamwe yatangaje ko yiteguye gusinya amasezerano yo gutanga agahenge.

    Gusa Guverinoma ya Centrafrique yavuze ko aya masezerano y’agahenge iyabona nk’igikorwa kitabaye, byatumye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka KNK rya François Bozizé, avuga ko babona ko guverinoma yabirengagije kandi bayisaba kwemera kugirana nabo amasezerano y’agahenge.

    Ati “Amasezerano y’agahenge aba meza gusa iyo uruhande muhanganye rwemeye ibyo musaba, ariko ubu kuva ejo hashize Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique yanze ubusabe bwacu ku mugaragaro, ni ukuvuga rero ko nta masezerano y’agahenge akibayeho.”

    Hari abahise bafata ibi byatangajwe n’uyu muyobozi mu ishyaka rya Bozizé nk’ikimenyetso cy’ibyagiye bivugwa ko Bozizé ariwe uyoboye iri huriro ry’imitwe y’inyeshyamba zikomeje guteza umutekano muke muri ibi bihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu.

    Uwahoze ari Umuyobozi w’inyeshyamba za Seleka, Michel Djotodia, uherutse kugaruka mu gihugu muri uyu mwaka, yari yaravuze ko atazitabira amatora ategerejwe ku cyumweru, gusa ku wa Kane ushize yagaragaje ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro.

    Ati “Ndanenga cyane ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu duce two hirya no hino mu gihugu byatumye abantu benshi bahasiga ubuzima, ndetse binagamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora, byose bitewe no kwikunda.”

    Yongeyeho ati “Turashaka amahoro, nta mahoro ahari ntabwo twatera imbere, ndahamagariria mwese abaturage bagenzi banjye kumvikana hagashakwa ibisubizo bibereye buri wese, ikiruta byose mureke amatora azarangire neza.”

    Imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe bivugwa ko iyobowe na François Bozizé, iracyakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri Centrafrique

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/centrafrique-ishyaka-rya-francois-bozize-riri-mu-rungabangabo-nta-gisibya-mu

  • Isango na Muzika Awards 2020: Hatangajwe urutonde rw’abegukanye ibihembo – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe bwa mbere bizashyikirizwa abahanzi ba muzika n’abakinnyi ba sinema babitsindiye ku Cyumweru, tariki ya 27 uku kwezi, saa tanu z’amanywa.

    Kavukire Alex ukora ikiganiro Isango na Muzika afatanyije na Umuhire Rebecca kuri Radiyo Isango Star ndetse na Shimwayezu Cedric ukora iki kiganiro kuri Isango TV, nibo batangije iki gitekerezo kiza kwemerwa n’ubuyobozi bw’ikigo bakorera.

    Mu kiganiro kidasanzwe ‘Special Christmas’ cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2020, aba banyamakuru batangaje urutonde rw’abegukanye ibihembo.

    Amajwi yatanzwe binyuze mu buryo butandukanye; Abatoye banyuze kuri IGIHE bari bahawe 40%, Abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro amajwi yabo yahawe 20%, Ikipe ya Isango yari ifite 20% na 20% y’abagize akanama nkemurampaka.

    Usibye aba bahembwe, hashimiwe cyane umunyamakuru Ally Soudy watangije ikiganiro Isango na Muzika, Phil Peter watumye gikomera na MTN Rwanda nk’umuterankunga wacyo.

    Hashimiwe kandi Ishuri rya Muzika rya Nyundo ku ruhare rimaze kugira mu iterambere rya muzika ndetse na EAP (East African Promoters) yagaragaje ubushake bwo gushyigikira umuziki mu bitaramo bitandukanye.

    Reba abatsinze

    BEST MALE ARTIST

    – Bruce Melody -Uwatsinze

    - Davis D

    - Meddy

    - Platini

    BEST FEMALE ARTIST

    - Alyn Sano -Uwatsinze

    - Butera Knowless

    - Clarisse Karasira

    - Marina

    NEW ARTIST

    - King Kivumbi

    - Kevin Kade

    - Nel Ngabo

    - Juno Kizigenza -Uwatsinze

    BEST SONG OF THE YEAR

    - Closer by Uncle Austin ft Meddy & Yvan Buravan

    - Ntiza by Mr. Kagame ft B. Melody

    - Saa moya by Bruce Melodie

    - Igare by Mico the best -Uwatsinze

    BEST AUDIO PRODUCER

    - Bob Pro

    - Ishimwe Clement

    - Element Eleeh -Uwatsinze

    - Madebeats

    BEST VIDEO PRODUCER

    - Bernard Bagenzi

    - Cedric Dric

    - Eazy cuts

    - Meddy Saleh -Uwatsinze

    BEST GOSPEL ARTIST

    - Christus Regnat Choir

    - James & Daniella

    - Aline Gahongayire

    - Israel Mbonyi -Uwatsinze

    BEST ACTOR

    - Gratien Niyitegeka -Uwatsinze

    - Ramadhan Benimana (Bamenya)

    - Jean Bosco Uwihoreye (Ndimbati)

    - Emmanuel Ndayizeye (Nick)

    BEST ACTRESS

    - Beatha Mukakamanzi (Maman Nick) -Uwatsinze

    - Jeannette Bahavu

    - Djalla Mukayizeri (KetchUp)

    - Antoinette Uwamahoro (Speransiya)


    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/isango-na-muzika-awards-2020-hatangajwe-urutonde-rw-abegukanye-ibihembo

  • Menya ibihugu byabimburiye ibindi gukingira COVID-19 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 8 Ukuboza 2020, nibwo Umwongerezakazi, Margaret Keenan w’imyaka 90 y’amavuko, yabaye uwa mbere ukingiwe COVID-19 muri icyo gihugu.

    Byatumye icyizere gitangira kugaruka mu bantu, bumva ko noneho ukwiheba kwagabanutse ubwo icyorezo kibonewe urukingo, bizera ko n’umuti ushobora kuzaboneka.

    Inkingo zimaze kwemezwa ndetse zirimo kwifashishwa mu bikorwa by’ikingira hirya no hino ku Isi zirimo urwa Pfizer-BioNTech rwakozwe n’Abanyamerika bafatanyije n’Abadage, Moderna rw’Abanyamerika, Sputnik V rw’Abarusiya na Sinopharm rw’Abashinwa.

    Urukingo rwa Pfizer-BioNTech ni rwo rwakoreshejwe n’u Bwongereza mu ikingira bwabimburiyemo ibindi bihugu ryemewe ku rwego mpuzamahanga, kuwa 8 Ukuboza 2020.

    Nyuma y’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabaye igihugu cya kabiri cyatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage ku wa 14 Ukuboza 2020, haherwa ku bo mu Murwa Mukuru, Abu Dhabi. Iki gihugu cyakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech n’urwa Sinopharm.

    Kuri iyo tariki kandi ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku isonga mu kugira abanduye COVID-19 benshi n’abahitanwe nayo zatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage, zikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech. Ni mbere y’uko inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zemeza ikorereshwa ry’urukingo rwa Moderna.

    Ku wa 14 Ukuboza ni wo munsi Canada yahaye urukingo rwa Pfizer-BioNTech umuturage wayo wa mbere, mbere ho gato yo kugeza urwa Moderna muri iki gihugu kuwa 17 Ukuboza 2020.

    Arabie Saoudite ifite ubwandu bungana na 360.000 n’abamaze guhitanwa n’icyorezo babarirwa mu 6148, yatangiye ikingira ku wa 17 Ukuboza muri uyu mwaka.

    Ni mu gihe Israel yatangiye ibikorwa byo gukingira ku wa 19 Ukuboza 2020, ikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Hakurikiyeho Qatar nayo yakoresheje urwa Pfizer BioNTech ku wa 22 Ukuboza, irukwirakwiza mu bigo nderabuzima birindwi mu gihugu hose.

    Aljazeera yatangaje ko iki gihugu cyanasinye amasezerano yo kugura urwa Moderna n’urwa AstraZeneca.

    Costa Rica yatangiye ibikorwa by’ikingira ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukuboza 2020, ihera ku bakora mu nzego z’ubuzima.

    Kuwa 24 Ukuboza 2020, Mexique yari mu bihugu bifite umubare w’abishwe na COVID-19 benshi, yatangiye ibikorwa byo gukingira. Iki gihugu na cyo cyakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Kuri iyo tariki kandi nibwo Serbie yatangiye gukingira haherewe kuri Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu. Yakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Uwo munsi Kuwait nayo yakiriye urukingo rwa Pfizer-BioNTech, hatangizwa ibikorwa byo gukingira. Chile nayo kuri iyo tariki yakingiye bwa mbere abaturage bayo.

    U Burusiya nka kimwe mu bihugu by’ibihangange ku Isi ndetse cyikoreye urukingo rwacyo, Sputnik V, cyo cyatangiye gukingira muri Nzeri 2020, nyuma y’uko kuwa 13 Kanama 2020 Perezida Vladmir Putin yari yemeje uru rukingo ku mugaragaro.

    Kugeza ubu nta gihugu cya Afurika kiratangira ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19 kimaze kwandura abasaga miliyoni 79,8 ku Isi, muri bo miliyoni 1,75 bakaba barapfuye.

    Sandra Lindsay, umuganga w’i New York ni umwe mu babimburiye abandi gukingirwa muri Amerika

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/menya-ibihugu-byabimburiye-ibindi-gukingira-covid-19

  • Inyubako yahoze ituyemo Michael Jackson yaguzwe akayabo – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni inyubako yubatse kuri hegitari 1100, yaguzwe na Ron Burkle wahoze ari inshuti ya Michael Jackson. Agaciro k’iyi nzu kagabanutseho inshuro enye ugereranyije n’ako yabarirwaho mu 2015, aho yari ihagaze miliyoni 100$.

    Neverland ni inyubako iherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Santa Barbara muri California. Yageze ku isoko bwa mbere mu 2015 ariko iza kuvanwaho, yongera gusubizwaho umwaka ushize ku gaciro ka miliyoni 31$.

    Micheal Jackson yaguze uyu muturirwa kuri miliyoni 19.5$ mu 1987, abanza kuwuturamo ariko nyuma aza kuwuhindura ahantu abantu bajya bishimishiriza. Uyu mugabo yashyizemo inyamaswa zitandukanye n’ubisitani kimwe n’ahantu abana bashobora kujya bakishimishiriza.

    Uyu munezero ariko waje kuzamo agatotsi kuko ahagana mu 1999 na 2000, Michael Jackson yaje gutangira gukurikiranwa n’inzego z’iperereza, ashinjwa ibyaha birimo gufata abana bato ku ngufu, ibirego yaje guhanagurwaho n’urukiko muri 2005.

    Nyuma y’ibi birego byose, Jackson yafashe icyemezo cyo kuva muri Neverland, yimukira mu yindi nyubako ye iherereye i Los Angeles, ari na ho yaje kugwa mu 2009.

    Ron Burkle waguze uyu muturirwa, ni umuherwe w’imyaka 68 ufite umutungo ungana miliyari 1,4$.

    Uyu muturirwa ni wo Michael Jackson yahoze atuyemo

    Ni uku Michael Jackson yasaga mu minsi ye ya nyuma, aho bivugwa ko yakoreshaga ibiyobyabwenge bihambaye kugira ngo abasha gusinzira. Yapfuye ku myaka ku 50

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuturirwa-wahoze-utuyemo-michael-kackson-waguzwe-akayabo

  • Umuraperi John ’Ecstasy’ Fletcher wamamaye mu itsinda rya Whodini yitabye Imana – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muraperi yitabye Imana kuwa Gatatu mu gitondo mu buryo butunguranye, kuko nta kibazo cy’ubuzima yari afite kuko yajyaga mu myitozo ngororamubiri inshuro nyinshi.

    Umuryango we watangaje ko mu gitondo cy’umunsi yatabarutseho, yari yabyutse aganiriza abantu nk’uko bisanzwe, nyuma akaza kubura umwuka agapfa urw’amarabira.

    Ecstasy, uri mu bashinze itsinda rya Whodini, yari umwe mu banyabigwi muri Amerika, kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntabwo kiramenyekana.

    Fletcher afatanyije na Jalil Hutchins, batangirije itsinda rya Whodini muri Brooklyn mu 1982 mbere y’uko DJ Grandmaster Dee abinyungaho mu 1986, bakora itsinda rya batatu ryubatse amateka.

    Whodini yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Freaks Come Out at Night,” “Friends” na “The Haunted House of Rock” zakunzwe cyane.

    Indirimbo ’Freaks Come Out at Night’ ya Whodini

    Indirimbo ’Friends’ ya Whodini

    Fletcher yari umuraperi ukomeye cyane mu gihe cye

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuraperi-john-ecstasy-fletcher-wamamaye-mu-itsinda-rya-whodini-yitabye-imana