Blog

  • Umustar W'icyamamare Yatawe Muri Yombi Nyuma yo Guhagarikwa na Polisi. #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'itorero Paul Rodriguez yafashwe azira gutunga ibiyobyabwenge … nyuma yo guhagarikwa n'abapolisi.

    Umukinnyi w'icyamamare mu mwuga wo gusetsa, Paul Rodriguez, yagize ijoro ribi ku wa Gatanu — ariko si ku rubyiniro, ahubwo ni ukubera ko yafashwe na polisi!

    Dore uko byagenze … Nk'uko inzego z'umutekano zabitangaje, Paul yari atwaye imodoka muri Burbank, California, maze umupolisi aramuhagarika kubera icyaha cyo mu muhanda.

    Nubwo tutazi neza impamvu yahagaritswe, si yo nkuru nyamukuru … kuko amakuru avuga ko polisi yashinze imodoka ye maze ikahasanga ibiyobyabwenge.

    Tubwiwe ko Paul yahise atabwa muri yombi ndetse ajyanwa kuri station ya polisi azira gutunga ibiyobyabwenge mu buryo butemewe n'amategeko, nubwo biteganyijwe ko azarekurwa bidatinze.

    Paul yahuye n'ibibazo bikomeye mu myaka yashize. Muri uku kwezi kwa cumi na kumwe gushize, inshuti ye magara Donald Serrato yapfuye urupfu rusanzwe ubwo yari iwe muri Los Angeles. Nanone, mu 2021, Paul yakoze 'quadruple bypass surgery' kugira ngo avurwe indwara y'umutima.

    Nk'uko mubizi, Paul azwi cyane kubera ibiganiro bye bisekeje byatumye aba icyamamare. Yanagaragaye muri filime zitandukanye nka The Whoopee Boys akinana na Michael O'Keefe ndetse na Blood Work yakoranye na Clint Eastwood.

    Twagerageje kuvugana n'abahagarariye Paul kugira ngo bagire icyo batangaza ku ifatwa rye … ariko ntibaragira icyo bavuga.

    Paul Rodriguez yavukiye muri Mexique ariko akurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'uko umuryango we wimukiyeyo. Nk'umuntu wakuriye mu muryango w'Abanyalatinyo, ubuzima bwe bwamuhaye isoko y'ibitekerezo by'urwenya rugaruka ku muco no ku buzima busanzwe bw'abaturage.

    Ni se w'umukinnyi w'igisekuruzi cya skateboard Paul Rodriguez Jr., uzwi cyane mu mukino wa skateboard ku rwego mpuzamahanga. Paul Rodriguez azwi kandi nk'umwe mu barwanashyaka baharanira uburenganzira bw'Abanyalatinyo muri Amerika.

    Mu mwaka wa 2021, yagize ibibazo by'umutima byatumye akorerwa quadruple bypass surgery, ariko yakomeje urugendo rwe rw'ibirori n'urwenya nyuma y'iyi ndwara.

     

    Source : https://kasukumedia.com/umustar-wicyamamare-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-guhagarikwa-na-polisi/

  • Kuri uyu wa Gatandatu itariki 29 Werurwe 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye Mukura VS mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    Abakinnyi babanje mu ki buga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richald, Souleymane Daffe, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Rukundo Adbulahman na Iraguha Hadji.

    Ni umukino amakipe yombi yakaniye by'umwihariko Rayon Sports kuko idashaka kongera gutsindwa na mukura. Mu mukino ubanza Mukura VS yari yatsindiye Rayon Sports kuri Stade ya Huye ibitego 2-1.

    Rayon Sports kandi ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze gushimangira ko ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona kuko nitsinda Mukura VS irarara ishize ikinyuranyo cy'amanota arindwi hagati yayo na APR FC ya kabiri ariko yo ikazakina umukino wayo ku munsi w'ejo na Vision FC.

    Ikipe ya Mukura VS nayo ifite gahunda yo gutsinda uyu mukino kuko muri uyu mwaka w'imikino yagaragaje ko ishoboye gutsinda amakipe akomeye kuko yabashije kubona amanota atatu imbere ya APR FC na Rayon Sports.

    Kunganya uyu mukino biratuma Rayon Sports igira amanota 47 maze irushe APR FC ya kabiri amanota atanu, kuwutsinda bitume igira amanota 49 biyihe amahirwe yo kurara irusha APR FC amanota 7 naho Mukura VS yo kunganya birayiha amanota 31 igume ku mwanya wa gatandatu, naho gutsinda umukino biyihe amanota 33.

    Uko abakinnyui ba Rayon Sports basesekaye kuri Stade Amahoro baje gucakirana na Mukura VS

    Uko abakinnyi ba Mukura VS basesekaye kuri Stade Amahoro
       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154049/live-rayon-sports-yakiriye-mukura-vs-mu-mukino-wo-kwihimura-amafoto-154049.html

  • Indirimbo Marioo yahaye The Ben nkimpano niy… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, The Ben yavuze ko mu mezi abiri ashize Album ye iri ku isoko imibare ya hafi imwereka ko indirimbo ‘Baby’ Marioo yamuhaye nk’impano ari nayo yamuhaye ijambo, kuko yumvwa cyane cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n'ahandi ku Isi. 

    Yavuze ko abantu barenga Miliyoni 2 bamaze kureba iyi ndirimbo no kumva iyi ndirimbo ku buryo avuga ko ari imibare myiza ishimishije kandi inejeje. Uyu muririmbyi yavuze ko kuva yashyira ku isoko iyi Album, ntiyatekereza ko iyi ndirimbo abantu bazayikunda cyane kurusha izindi. 

    Ati “Ntabwo ntigeze ntekereza ko iyi ndirimbo ariyo abantu bakunda cyane kuri Album.” Ariko kandi atekereza ko gukundwa kwayo guturuka cyane mu kuba ‘narakoranye n’umunyamahanga ndetse w’umuhanga abantu bakunda mu gihugu cyabo bafite umubare munini w’abantu bumva ibihangano.”

    The Ben yavuze ko iyi ndirimbo yamusigiye isomo ryo gukomeza gukorana n’abahanzi mpuzamahanga nkawe ‘kugirango dukomeze gukorana na bagenzi bacu. Ntabwo ntigeze nteganya ko ‘Baby’ yaza mu ndirimbo z’imbere.”

    Yavuze ko buri muhanzi wese iyo akora indirimbo aba yumva ari nziza cyane. Kandi kuri Album ye yumvaga indirimbo zirimo ‘Nana’, ‘True Love’ na ‘My Name’ yakoranye na Kivumbi King ari zo zizakundwa cyane ‘ariko ntungurwa n’uburyo ‘Baby’ iyoboye. Ati “Kuri Album niyo iyoboye, ifite imibare iteye ishema.”

    Tu wa 3 Werurwe 2025, nibwo The Ben yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo Marioo yayimuhaye nk'impano. Ati 'Reka nshimire Marioo kuko yampaye indirimbo 'Baby'. Iriya ntabwo yari iyanjye yagombaga kujya kuri album ye tukayikorana ntinda kuyikoraho, asohora album ntariho noneho arayimpa ngo nyishyire ku yanjye. Mu buryo butunguranye ni imwe mu ziri gufasha album yanjye kuzamuka cyane by'umwihariko muri Tanzania.'

    Ku mwanya wa Karindwi kuri iyi Album yashyizeho indirimbo yise ‘Icyizere’ utarayumva wagirango niwe wagusa waririmbyemo, ariko humvikanamo ijwi rya Uncle Austin, umuhanzi n’umunyamakuru bakoranye igihe kinini.

    Ku mwanya wa cyenda, uyu muhanzi yashyizeho indirimbo ‘Baby’ yakoranye na Marioo. Ibiganiro bye na Marioo byatangiye muri Kamena 2024, ajya muri Tanzania muri Nyakanga 2024 bakorana iyi ndirimbo. 

    The Ben yakunze kugaragaza ko Marioo yamubereye inshuti nziza, kandi yishimira umubano bafitanye. Muri iyi ndirimbo, Marioo aririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda, akavanga n’icyongereza.

    Ku mwanya wa 10, The Ben yashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Isi’ ifite iminota 3 n’amasegonda 51′. 

    Aririmba asaba Imana kurinda intambwe kandi “Mu marira n’umubabaro sinzava ku mwami wanjye… Isi irimo irashirana n’ibyayo, rinda intambwe zanjye, ntumbiriye wowe mwami.” 

    Muri rusange iyi Album iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z’umutima, My Name yakoranye na Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

    Indirimbo ifite iminota micye ifite iminota 2 n’amasegonda 22′, ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n’amasegonda 3′.

    Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.

    The Ben yatangaje ko yatunguwe n'uburyo indirimbo 'Baby' yakoranye na Marioo ari nayo ikunzwe cyane

    The Ben avuga ko iyi ndirimbo Marioo yagombaga kuyishyira kuri Album ye yise 'The God Son', ariko byarangiye ayimweguriye 

    Marioo ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, bagaragaje ubufatanye n'abandi mpuzamahanga 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN

    “>KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BABY’ YA THE BEN MARIOO IRI KURI ALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154040/indirimbo-marioo-yahaye-the-ben-nkimpano-niyo-yamuhaye-ijambo-kuri-album-video-154040.html

  • Abofisiye 71 ba RDF basoje amasomo mu Ishuri rya Nyakinama – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga amasomo y'icyiciro cya 24, aho abayarangije barimo abasirikare bo mu Ngabo z'u Rwanda 71, abapolisi babiri n'abo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, babiri.

    Abo bofisiye bamaze ibyumweru 21 bahugurwa, aho bagize umwanya wo kwiga ku bibazo by'umutekano hirya no hino ku Isi, basesengura ingaruka bigira kuri politiki y'igihugu n'imibanire n'amahanga.

    Bahawe kandi amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'andi.

    Abasirikare barangije ayo masom, bagaragaje ko azabafasha gukora kinyamwuga kandi bakagera ku ntego uko bikwiye.

    Capt Ariane Mwiza yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kunoza neza akazi ke mu nzego zitandukanye nk'uyobora ingabo.

    Yagize ati 'Ni amasomo azadufasha mu kazi kacu ka buri munsi, nk'abayobora ingabo bato. Twigiye hano uburyo waziyobora, uko wakora akazi neza kandi twiyongereye ubumenyi ku bwo twari dufite ku buryo akazi kacu tuzajya tugakora neza kurushaho.'

    Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasoje amasomo yabo gukoresha ubumenyi bahawe barinda ubusugire bw'igihugu.

    Ati 'Amasomo mwahawe yabahaye ubumenyi n'ubushobozi bukenewe, burimo ubumenyi shingiro mu igenamigambi ndetse no mu itegurwa ry'ibikorwa bya gisirikare, gusobanukirwa inyungu z'igihugu mu bijyanye n'umutekano ndetse no gusesengura uko ibibazo by'umutekano bikomeza guhinduka mu Karere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.'

    Yongeyeho ati 'Mufite inshingano zo kugira umurava no kongera imikorere inoze, kugira ngo turusheho gutsinda uwabangamira umutekano n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Yabasabye kandi gukomeza guharanira no kurengera inyungu z'u Rwanda igihe cyose zaba zibangamiwe ndetse basabwa kubikora mu ndangagaciro zisanzwe ziranga Ingabo z'u Rwanda, yemeza ko RDF yahisemo guhora ihugura abasirikare mu rwego rwo kugira abashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe.

    Yagize ati 'Gushyira imbere kubaka ubushobozi bw'inzego za RDF bikorwa binyuze mu burezi buteguwe neza n'amahugurwa, bigamije gutegura abasirikare bafite ubushobozi bwo gukora neza kandi biteguye guhangana n'ibibazo by'umutekano bigenda bihindagurika. Amahugurwa ni ingenzi mu gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bikomeje kuba byinshi no kugorana mu rwego rw'umutekano.'

    Maj Gen Nyakarundi yasabye abasirikare basoje amahugurwa gukomeza kugira ikinyabupfura no gushyira imbere inshingano RDF ifite zo kurinda inyungu z'igihugu igihe cyose.

    Yibukije kandi ko ikinyabupfura ari ryo shingiro ry'imikorere inoze no kuyobora mu buryo bw'intangarugero mu Ngabo z'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw'ikinyabupfura cyabo, imikoranire myiza, n'ubwitange bagaragaje mu gihe cy'ibyumweru 21 by'amahugurwa.

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasirikare gushyira imbere kurinda ubusugire bw’igihugu

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw'ikinyabupfura cyabo

    Ibirori byo gusoza amasomo byitabirwa n’abantu batandukanye

    Abitwaye neza mu gihe cy’amahugurwa bahabwa ishimwe

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ashimira abitwaye neza

    Abasirikare, Abapolisi n’abakora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora basoje amasomo yabo nyuma y’ibyumweru 21


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-nyakarundi-yasabye-abasirikare-gukomeza-gushyira-imbaraga-mu

  • Rutsiro: Urujijo ku rupfu rw'umuturage wasanzwe mu nzu yarishwe atewe ibyuma – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025. Yari atuye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro, mu Mudugudu wa Murama.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko yabonywe n'umuturanyi we winjiye mu nzu ye abonye imaze iminsi igera kuri ibiri ikinguye ariko nta muntu umuca iryera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye, bakirimo kuyakurikirana. Ati 'Andi makuru tumenya turabamenyesha.''

    Uyu muturage yabaga wenyine, yari yaratujwe muri ako gace nk'umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko utishoboye, gusa abana bamwe babaga ahandi bashakisha ubuzima, umuto abana na nyina wabo.

    Urupfu rw’umuturage wo mu Karere ka Rutsiro rwateje urujijo mu baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-urujijo-ku-rupfu-rw-umuturage-wasanzwe-mu-nzu-yarishwe-atewe-ibyuma

  • Ingo ibihumbi 10 zigiye guhabwa ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba – #rwanda #RwOT

    Ni ibyuma bizahabwa ingo ibihumbi 10. Uhabwa icyo cyuma aba asanzwe afite amazi mu rugo kuko ari yo yoherezwa muri icyo cyuma agashyushywa na cya cyuma cyakoresheje ingufu zituruka ku mirasire y'izuba.

    Ni ibyuma biri mu nzego zitandukanye bitewe n'ingano y'amazi bishushya aho ugikeneye yegera REG agahuzwa n'imwe muri sosiyete zibicuruza akishyura amafaranga make andi akazajya ayishyura buhoro.

    Ukeneye icyo cyuma yishyura hagati ya 250.000 Frw na 857.000 Frw bitewe n'icyo akeneye noneho REG ikamuguriza agera kuri miliyoni 1,3 Frw, uwagurijwe agasigara yishyura.

    REG isobanura ko iyo gahunda ya Leta igamije korohereza abantu bagorwaga no kwigondera ibikoresho bishyushya amazi kuko bihenze ndetse n'uburyo bwo kuyashyushya bukaba butwara ingufu nyinshi.

    Umuyobozi ushinzwe ikwirakwizwa ry'ibyo byuma muri REG, Mupenzi Marcellin, aganira na IGIHE yagize ati 'Nyuma yo kubona ko abaturage bagorwa no kubona ibyuma bishyushya amazi kubera ko bihenze, REG yashatse uburyo abaturage babyifuza bagurizwa amafaranga yo kugura ibyo byuma adafite inyungu noneho bakayihabwa mu nzu zabo.'

    Mupenzi yongeyeho ko ubu muri iyo gahunda hamaze gutangwa imirasire 3.579 mu gihugu hose ndetse ko abayihawe babasha gushyushya amazi nta mashanyarazi bitwaye cyangwa ngo bahendwe n'ibindi bicanwa.

    Mu mpera za 2024, Minisiteri y'Ibidukikije yagaragaje ko ikeneye ishoramari rya miliyoni 60$ mu kongera ibyuma bishyushya amazi bikoresheje imirasire y'izuba.

    Ingo ibihumbi 10 zigiye guhabwa ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-ibihumbi-10-zigiye-guhabwa-ibyuma-bishyushya-amazi-bikoresha-imirasire-y

  • Oryx Energies yashyize ku isoko ubwoko bushya bwa lisansi – #rwanda #RwOT

    Iyi lisansi na mazutu bya Evermax, byamuritswe ku wa 28 Werurwe 2025, aho iyi lisansi yatangiye kuboneka kuri sitatiyo za lisansi zose za Oryx Energies.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Oryx Energies, Alex Bwankarikari, yasobanuye ko umwihariko w'iyi lisansi ari uko isukura moteri y'imodoka ndetse ko yo kubera ingufu ifite uyikoresha azajya akoresha nke ugereranyije n'izari zisanzwe ku masoko.

    Avuga ko ibyo bizafasha abayikoresha kwizigama amafaranga, ati 'Niba wakoreshaga amafaranga runaka kugira ngo wuzuze imodoka lisansi (Full tank) azagenda agabanyuka bitewe n'imikorere ya moteri y'imodoka yawe.'

    Umuyobozi Mukuru ORYX mu Rwanda, Sunday Uffia, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gukoreramo ari yo mpamvu bahora bashaka icyababera cyiza kurushaho Abanyarwanda.

    Ati 'Tunejejwe no gushyira hanze ibi bicuruzwa kubera ko u Rwanda rwaduhaye uburyo bwiza bwo gukoreramo ubucuruzi bwacu. Dushishikajwe no gukomeza gushora imari mu Rwanda, ariko tunita ku bakiliya bacu tubaha ibicuruzwa byiza.'

    Ubu bwoko bushya bwa lisansi na mazutu bya ORYX bizajya bugurishwa ku giciro gisanzwe ubundi bwoko bwagurwagaho.

    Ibikorwa bya Oryx Energies byiganje mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, aho ikorera mu bihugu nka Zambia, Tanzania, Kenya, Uganda na Afurika y'Epfo.

    Oryx yageze ku isoko ry'u Rwanda mu 2015 ariko mu 2021 ni bwo yatangiye ibikorwa bihurijwe hamwe byo gucuruza ibikomoka kuri peteroli. Kugeza ubu ifite Station 17 mu Rwanda.

    Oryx Energies Rwanda igira n'amavuta yo mu modoka n'aho kogereza imodoka, kandi izi serivisi zose ziboneka kuri station zayo zose.

    Oryx Energies yashyize hanze lisansi ya Evermax ifite umwihariko wo gusukura moteli

    Umuyobozi Mukuru ORYX mu Rwanda, Sunday Uffia, yavuze ko intego yabo ari ugukomeza guha abakiliya babo ibicuruzwa byiza

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Oryx Energies, Alex Bwankarikari, yavuze ko ubu bwoko bushya bwa lisansi buzafasha ababagana kwizigama

    Abayobozi ba Oryx Energies basobanura imikorere ya lisansi ya Evermax


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oryx-energies-yashyize-ku-isoko-ubwoko-bushya-bwa-lisansi

  • U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha rikomeye ry'ikawa n'icyayi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyateguwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB na Rwanda Events.

    ‎
    ‎Rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 07 kugeza ku wa 08 Nyakanga 2025, ribere muri Kigali Convention Centre.

    Ryateguwe hagamijwe kwerekana ubwiza bw'ikawa n'icyayi bikorerwa muri Afurika, ariko by'umwihariko no gukurura abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.
    ‎
    ‎Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Basomingera Candy ati 'Iri murikagurisha ryitezweho tuzitabirwa n'abantu bari hagati ya 800 na 1000. Ni uburyo bwiza bwo guhuza no guteza imbere uru ruganda rw'ikawa ariko ni no guhuriza hamwe abashoramari n'abafatanyabikorwa bakora mu bijyanye no gutunganya ikawa ku rwego rw'Isi.'

    Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri NAEB, Francis Twagirayezu, yasobanuye ko iri murikagurisha rifitiye inyungu abazaryitabira cyane Abanyarwanda‎ kuko bari mu bohereza ikawa nyinshi mu mahanga, ugereranyije n'ibindi bihugu byo muri Afurika.

    Yagize ati 'Buri gihe duhora dushaka uburyo bwo kwerekana ibyo u Rwanda rufite, ni yo mpamvu amahirwe abonetse yose yazamura isoko ryacu, tuyakirana yombi.'

    Umuyobozi w'Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe gutegura Inama zikomeye, Ishami rya Afurika (ICCA), Murangwa Frank, yavuze ko ibikorwa nk'ibi biri mu bizamura ubukungu ku isi, kuko byinjiza agera kuri miliyari 30$ buri mwaka, bityo kuba iri murikagurisha rigiye kubera mu Rwanda ari inyungu ikomeye.

    Yagize ati 'Kwakira imurikagurisha ry'ikawa n'icyayi mu Rwanda bisobanuye byinshi ku gihugu ariko no ku mugabane muri rusange, kuko ari ubwa mbere muri Afurika hagiye kubera igikorwa nk'iki.'
    ‎
    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) mu 2023/224.

    Ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.

    ‎Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Basomingera Candy, yavuze ko iri murikagurisha rizaba n’urubuga rwo guhuza abakora mu bijyanye n’ikawa n’icyayi bo muri Afurika

    Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri NAEB, yavuze ko amahirwe yose yo guteza imbere isoko ry’ibikomoka mu Rwanda, yakiranwa na yombi

    Hatangajwe ko mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha ry’ikawa n’icyayi rizitabirwa n’abagera ku 1000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-imurikagurisha-ry-ikawa-n-icyayi-rizaba-ribaye-bwa

  • Abasizi barimo Murekatete bahuriye mu gitaram… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabereye kuri Les Space ku Kimihurura cyafashije benshi mu bacyitabiriye kongera gutekereza ku gaciro k’umugore muri sosiyete nyuma yo kumva ibikubiye mu butumwa bwanyuze mu bisigo n’imivugo bumvise mu ijoro rya tariki 27 Werurwe 2025. 

    Iki gitaramo cyari kiyobowe na Nsengimana Sylvestre, cyahuriyemo abasizi batandukanye barimo Manzi Manro, Inkomarumwe, JDC Kimirantare, Serwakira, Patrick Nzabonimpa, Kibasumba Confiance n'abandi. 

    Ibisigo byanyuze benshi mu bitabiriye iki gitaramo byibanze cyane ku bigaruka ku bwiza bw’umugore, ibibazo bahura nabyo, uko bitwara iyo babigezemo, imbaraga z’umugore, uruhare rwe mu kubaka sosiyete, imyitwarire ikwiye kumuranga n’ibindi.

    Umusizi Murekatete wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yabanjirijwe n'Intore ku rubyiniro ibintu byari agashya mu busizi, yageze ku rubyiniro ahagana Saa Tatu z’ijiro yinjirira mu gisigo yise “U Rwanda Ndota” kigaruka ku ndwara zo mu mutwe zibasiye cyane urubyiruko ndetse n'ubuzima bw'imyororokere aho yavuze ko umwana w'umukobwa akwiye kuganirizwa ubuzima bwe bw'imyororokere akiri muto kuko bimurinda kugwa mu bishuko no kwakira amakuru atariyo ku mihindagurikire y'umubiri we!

    Uyu musizi yari yahuje urubyiriniro rwe n’umuziki wacuranzwe n’ibikoresho bya muzika bitandukanye birimo umuduri, ikembe, gitari, inanga n’ibindi.

    Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’imyitwarire y’Umusizi Murekatete bitewe n’uko yahuzaga amarangamutima ye n’ubutumwa bukubiye mu bisigo yari yateguye, aho arira, akarira, byagera aho guseka agaseka, n’ibindi n’ibindi.

    Benshi banyuzwe n’igisigo “Iwacu Bazagukoshe” kigaruka ku nkuru y'umusore wiswe Ruvumbitsi rwa Mvumbahose ugenda asambana ku bakobwa batandukanye yitwaje ubushongore, ubukaka ndetse n'ifaranga.

    Ubwo byari bigeze ku gisigo “Amakiriro” ibintu byahinduye isura bitewe n’uburyo bakiriye iki gisigo kuva cyasohoka kibaka kimwe mu byo yakoze bikunzwe na benshi kugeza ubu.

    Ku rubyiniro, Umusizi Murekatete yari aherekejwe n’abacuranzi barimo Muhire Theogene (Umushabizi Theo) Umuhungu wa Mushabizi akaba ari we wacuranze inanga, Jean Claude Mpayimana yacuranze umuduri, Teta Media Uwamahoro akaba murumuna w’Umusizi Murekatete yacuranze guitar, Gembe n'ibinyuguri byacuranzwe na David Butera, Intore yabyinnye yitwa Twagira Imfura Cyane.

    Murekatete wakoze iki gitaramo ni umwe mu basizi b'Abanyarwanda bazwi cyane, cyane cyane mu bisigo bye byagaragazaga imivugo yuje ubuhanga, ubuhimbyi bukomeye n'ubutumwa bwimbitse ku Rwanda.

    Ibisigo bye byanditse mu mvugo ya gihanga, aho akoresha amagambo y'ubuvanganzo gakondo ariko akanagaragaza ibitekerezo bye.

    Ibihangano bye bifite umwihariko wo kugira insigamugani, ibigereranyo n'amagambo afite uburemere mu mitekerereze.

    Yakunze kwandika ku Rwanda, ashimangira icyizere cy'ejo hazaza no gusaba Abanyarwanda gukomeza gusigasira igihugu cyabo. Ibihangano bye byibanda ku mateka, umuco n'icyerekezo cy'igihugu.

    Ibisigo bye byagize uruhare mu kurinda umuco gakondo w'u Rwanda no gutanga ishusho y'uburyo ubusizi bwakomeje kubaho no mu bihe bya kera.

    Muri iki gihe, uyu mukobwa ari gukora ku gisigo yakoranye na Divin Derick kizasohoka mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ari no gutegura Album ye ya mbere. 

    Umusizi Murekatete yakoze iki gitaramo mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umugore  


    Murekatete yahuje ibisigo bye yasohoye mu bihe bitandukanye n’amarangamutima abyumvikanamo 



    Ku rubyiniro Murekatete yabanjirijwe n’Intore, ibintu byashimishije abitabiriye igitaramo cy’uyu mukobwa 




    Umusizi Ikibasumba Confiance yongeye gukora ku marangamutima ya benshi binyuze mu bisigo yavuze




    Abasizi bahuje imbaraga nyuma y’iki gitaramo bashimira buri wese wabashyigikiye


    Murekatete asobanura iki gitaramo nk’ikidasanzwe, kuko cyamuhaye ishusho y’aho aganisha ibikorwa bye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154030/abasizi-barimo-murekatete-bahuriye-mu-gitaramo-gisoza-ukwezi-kwahariwe-umugore-bataka-ubwi-154030.html

  • Yari guhabwa 10% by’amafaranga! Yampano yazin… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yari mu zigize EP ‘Igikwiye’ ya Yampano, ndetse yari yayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Uyu musore kuva mu myaka ibiri ishize yashyize imbere gukora indirimbo z’amajwi, ariko ntazikorere amashusho bitewe n’ubushobozi, ndetse avuga ko yari yemeranyije na Marina ko bazakorera amashusho iyi ndirimbo muri Gicurasi uyu mwaka.

    Nyuma y’uko iyi ndirimbo isibwe, Yampano yahisemo kuyisohora ku rubuga rwa Youtube amajwi ya Marina atumvikanamo, ndetse yayahuje n’amashusho yafatiye kuri Ubumwe Hotel n’abandi.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, Yampano yakoranye cyane n’abaraperi, kubera ko aribo bahuza, kuko avuga ko abaririmbyi ‘ni abibone’. Agasobanura ko gukorana na Marina byaturutse ku buhanga yamubonyeho n’ijwi rye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Yampano yavuze ko kwandika ku rubuga rwa Instagram rwe ko Marina ari ‘sekibi’ byaturutse ku mujinya yagize nyuma yo kubona ko asibije indirimbo kandi atigeze abimumenyesha.

    Ati “Nahisemo kuyishyiraho kuriya kuri Youtube kuko numvaga ko izageza muri Mata yarakoreye amafaranga yo kuyikorera amashusho, kuko Marina we yari yansabye ko azafata 10% ry’amafaranga azava muri iyi ndirimbo, ubwo njyewe nkasigarana 90% kubera ko ari njye wakoze byose.”

    Akomeza ati “Ejo bundi rero nibwo Marina yampamagaye arambwira ati waransuzuye, ndamubwira nti nagusuzuguye gute? Ko wampuje n’abantu bo kubibwira (abajyanama be), ngo oya waransuzuye igihe tugeze igihe cyo kwiga icyo tugomba gukora yahise ankupa, ejo bundi nibwo nagiye kubona mbona indirimbo irasibwe.”

    Yampano yavuze ko isibwa ry’iyi ndirimbo ntacyo ryamubwiye ‘kuko icyo nari nkeneye ni uko mu maso y’abanyarwanda babona ko nakoranye indirimbo na Marina’. Ati “Oya! Kuko nari nkeneye iyo mikoranire, muranayumva iyo ndirimbo, noneho nyiri ikibazo niba ariwe witereye ikibazo agume hamwe, agume aho ari.”

    Yavuze ko ashingiye ku mikoranire ye na Marina, yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo ari wenyine ‘kuko ntabwo nshobora kongera gukorana n’umuntu ufite imitekerereze imeze kuriya.”

    Yampano yavuze ko kwita Marina ‘Sekibi’ yumvikanishaga ko nta Mana yifitemo ahubwo ‘iyo Mana yaguha indi ntekerezo yo kuvuga uti Yampano niba yasohoye ‘Audio’ birerekana ko bimugoye, reka nanjye nshyiremo amafaranga yanjye noneho tugabane, kuko indirimbo izinjiza’.

    Uyu muhanzi yavuze ko gusiba iyi ndirimbo atari cyo gisubizo cya nyuma. Yumvikanishije ko uretse kuba yarakundaga ijwi rya Marina n’ubuhanzi bwe ‘ariko ntabwo nari mukeneye tuvugishije ukuri muri iriya ndirimbo’.

    Yavuze ko bitewe n’ukuntu akunda Marina, yari yamwemereye ko azamwandikira indirimbo ebyiri akazimuha ku buntu, ariko yahinduye intekerezo. Uyu muhanzi avuga ko adateganya gukorana indirimbo na Yampano kuko atishimiye uburyo afatamo ibintu.

    Ati “Aho kugira ngo nyikore nzashaka undi muhanzi duhuje intekerezo uri mu kigero nk’icyanjye, tutagendera ku bakuru nkawe, duhuza imyumvire dukore indirimbo, kuko indirimbo yanjye ni nziza pe. Ni indirimbo nziza nanabika imyaka 10 abantu bakazayumva.”

    Iyi ndirimbo yari imaze imyaka ibiri yanditse, ndetse mu mwaka ushize Yampano yashyize agace gato k’iyi ndirimbo kuri ‘social media’ ze mu rwego rwo kuyiteguza abantu, ndetse yari yabonye ko abantu bazayikunda, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize bw’umusore n’umukobwa bumvikana bavuga ko bahanye imbabazi.

    Yampano yavuze ko yari yemeranyije na Marina kuzamuha 10% by'amafaranga azava muri iyi ndirimbo ‘Urwagahararo’ bari bakoranye

    Yampano yatangaje ko Marina yamusabye ibihumbi 200 Frw yo kwiyitaho mu bijyanye n'ubwiza kugirango bafate amashusho y'indirimbo yumva ni menshi

    Mu majwi umujyanama wa Marina yahaye InyaRwanda, Yampano yumvikana yingingira Marina gukorana indirimbo 

    Yampano yavuze ko yazinutswe kongera gukorana indirimbo na Marina 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YAMPANO

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154037/yari-guhabwa-10-byamafaranga-yampano-yazinutswe-gukorana-na-marina-nyuma-yo-gusibisha-indi-154037.html