Blog

  • Mukura yatahanye amanota, Murera yo icyura amafaranga: Hamenyekanye akayabo k’amamiriyoni Murera yinjije ku mukino yatsinzwemo Mukura VS – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino Rayon Sports yakiriyemo Mukura, yagurishije amatike 17,450 bihwanye na 54M,Yacuruje 13M mu bafatanyabikorwa. Yose hamwe ni 67M.

    Ibyo ayo mafaranga yakoze; Miliyoni 10 zishyuwe Stade Amahoro ndetse na miliyoni 8 zishyuwe abakozi bakoze muri stade.

    Ukuyemo ayo mafaranga yose. Ikipe ya Rayon Sports yasigaranye miliyoni 45 (Net income). Uyu mukino warangiye Mukura VS itsinze Murera ibitego 1-0.

    Source : https://yegob.rw/mukura-yatahanye-amanota-murera-yo-icyura-amafaranga-hamenyekanye-akayabo-kamamiriyoni-murera-yinjije-ku-mukino-yatsinzwemo-mukura-vs/

  • Rubavu: Banejejwe n'irerero ry'asaga miliyoni 28 Frw bagiye kubakirwa n'Ingabo na Polisi – #rwanda #RwOT

    Iri rerero rigiye kubakwa mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murara rigiye kubakwa no kwagurirwa mu hahoze iryari ryarasatuwe n'imitingito ariko rikaba ryari rigikoreshwa ngo abana babone aho basigara.

    Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa hasizwa aho rizagurirwa, witabiriwe n'inzego zitandukanye, abarimo urubyiruko rw'abakorerabushake bashimiwe uruhare rwabo mu iteranbere ry'igihugu.

    Ababyeyi barerera muri iri shuri ryari ryarashaje baganiriye na IGIHE bavuga ko basubijwe kuko abana babo bagiye kujya bigira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Zaninka Agnes utuye mu murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero ho mu Mudugudu wa Nyantomvu yagize ati 'Mfite umwana w'imyaka ine urererwa hano mu irerero rya Muhira ariko nahoraga muhangayikiye kuko ishuri bigiramo ryendaga kubagwaho, ubu turanezerewe kandi bitweretse ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame atuzirikana.'

    Uwayisaba Beatrice yunzemo ati 'Twari twarabuze ikindi kigo dupfa kumuzana hano tutitaye ku kaga umwana turi kumushyiramo. Ubu twasubijwe kandi umwana aziga neza, abaryama baryame babiteho, bibahe gukura mu gikuriro no mu bwenge.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yibukije ko kubaka igihugu atari amagambo.

    Ati 'Iyo bavuga kubaka Igihugu si mu magambo ahubwo bibe mu ngiro, kuko impinduka zigaragarira amaso zibonwa na buri umwe, ibi byose tubikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame. Ibi bikorwa bizana impinduka ku muryango Nyarwanda.'

    Umuyobozi w'Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by'Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, CSP Jackline Urujeni, yavuze ko iri rerero rizatuma abana barushaho kujijuka.

    Ati 'Iri rerero rirateganyiriza abana kujijuka kandi bigiye ahantu hadashyira ubuzima mu kaga, mubwire abaturanyi banyu bazazane abana baryitabire.'

    “Ibibazo biri mu midugudu kandi dukeneye kubirandura dukoresheje urubyiruko, kuko kuba tubafite dufite Igihugu cyiza. Ibibazo biracyahari kandi byinshi tugire uruhare mu kubikemura.”

    Yaboneyeho guhishura ko ibyaha bigihari kandi bikigaragara, asaba urubyiruko kwibuka ko ari rwo pfundo ryo kubikumira, batangira amakuru ku gihe bavuga ibitagenda, kuko umuturage waraye ahagaze atabasha gukorera urugo rwe.

    Irerero rya Murara rirererwamo abana 83, biga mu myaka itandukanye kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu, bo mu mirenge ya Rubavu na Rugerero.

    Muri ibi bikorwa bya Polisi n'Ingabo bizahuzwa no kwizihiza imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ibayeho, biteganyijwe ko mu karere ka Rubavu bazatera inkunga koperative ebyiri z'imboni z'impinduka zahoze mu bucoracora.

    Irerero rishaje ryigiragamo abana 83

    Irerero rya Muhira ryari ryarangiritse bikomeye ryangijwe n’umutingito

    Ababyeyi b’i Rubavu bishimiye ko bagiye kubakirwa irerero

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yibukije ko kubaka igihugu bisaba kubishyira mu bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-banejejwe-n-irerero-ry-asaga-miliyoni-28-frw-bagiye-kubakirwa-n-ingabo

  • Imvano y'urupfu rw'umugore w'i Rutsiro n'umugabo wo mu Karere ka Gatsibo – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yahawe n'umwe mu baturanyi be, yavuze ko kugira ngo bamenye amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera, ari uko bamaze iminsi ibiri babona inzu ye ifunguye ariko we nta muntu umuca iryera. Mu kujya kureba, umwe mu baturage yinjiye mu nzu, agezemo asanga Ayinkamiye yapfuye.

    IGIHE ubwo yamenyaga aya makuru, yavuganye n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, avuga ko nta makuru arambuye aramenya ku nkomoko y'urupfu rwa nyakwigendera.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Ayinkamiye yishwe ndetse ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bafashwe.

    Ati 'Mu bafashwe harimo uwitwa Dukuzimana Silas w'imyaka 30, wiyemerera ko yamwishe nyuma y'uko bari babanje gusangira inzoga mu kabari, bagatahana mu rugo rwa nyakwigendera mu masaha ya Saa 21:30, ariko ngo baza kugira ibyo batumvikanaho bikekwa ko aribyo byakuruye amakimbirane yavuyemo kwicwa kwa Pauline.'

    Abazi uyu Dukuzimana babwiye IGIHE ko mu 2019 yakatiwe igifungo cy'umwaka azira ubujura.

    Ubwo urupfu rwa Ayinkamiye rwamenyekanaga, abaturage bahise baruhuza n'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa RIB ivuga ko ibimenyetso byerekana ko urupfu rwe rudafitanye isano no kuba yararokotse Jenoside.

    Ati 'Kugeza ubu iperereza ry'ibanze rigaragaza ko urupfu rwa Ayinkamiye ntaho ruhuriye no kuba yaracitse ku icumu rya Jenoside. Ariko iperereza rirakomeje, ubwo nihagira andi makuru y'inyongera twabona turabamenyesha.'

    Gahakwa Vincent w'i Gatsibo yishwe n'umwana we

    Undi muturage wagaragaye yapfuye ni umugabo witwa Gahakwa Vincent w'imyaka 46 wari utuye mu Murenge wa Kiziguro, Umudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Rubona mu Karere ka Gatsibo.

    Amakuru avuga ko yishwe ku wa 22 Werurwe ariko ko byamenyekanye ko yapfuye mu mpera z'icyumweru tariki 29 Werurwe. Bivuze ko hari hashize icyumweru yishwe, ariko kuko yibanaga ntabwo abantu bigeze bamenya urupfu rwe.

    RIB isobanura ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko yishwe n'umuhungu we witwa Hakizimana Jean Claude w'imyaka 21 ndetse ubyiyemerera.

    Dr Murangira ati 'Mu ibazwa rya Hakizimana Jean Claude, yiyemerera ko ariwe wishe Se, ko yari amaze iminsi amusaba umunani we, Se akawumwima, undi agahitamo kumwica.'

    Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko ku wa Gatandatu tariki 29 Werurwe, uyu musore yagurishije ibitoki bitanu, abeshya uwabiguze ko Se yagiye i Kigali kwivuza kandi ko yamusabye kubigurisha akamwoherereza amafaranga.

    Ukekwaho kwica Gahakwa afungiye kuri Station ya RIB ya Kiramuruzi mu gihe ukekwaho kwica Ayinkamiye afungiye kuri Station ya Gihango.

    Dr Murangira yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, amakimbirane n'ibikorwa by'urugomo kuko bibyara ibyaha biremereye biganisha no ku kubura ubuzima. Yasabye kandi abaturarwanda kugira ubworoherane, abafite ibyo batumvikanyeho bakagana inzego za leta zikabafasha kubikemura.

    Gahakwa w’i Gatsibo yishwe n’umwana we amuziza imitungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-urupfu-rw-umugore-w-i-rutsiro-n-umugabo-wo-mu-karere-ka-gatsibo

  • Rubavu: Abaturage 17 bibasiwe na Sebeya basonewe inguzanyo za miliyoni 50 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni abaturage 17 bari bafite ibikorwa b'ubucuruzi n'ibindi mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero ariko byangizwa n'amazi y'Umugezi wa Sebeya mu 2023 ubwo umwuzure watewe n'uwo mugezi wibasiraga bikomeye Akarere ka Rubavu.

    Uku gusonerwa kwabaye ubwo hasozwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025 mu Karere ka Rubavu, wakozwe hasukurwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo.

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko abo baturage basonewe izo nguzanyo kuko igihombo batewe n'ibiza cyumvikana.

    Yagize ati 'Ibiza byibasiye aka karere ntibyatwaye ubuzima bw'abantu gusa byangije n'ibikorwa bihombya abaturage […]. Twahisemo kubasonera izi miliyoni 50 Frw kandi twabikoze mu rwego rwo kwifatanya n'izindi nzego mu gufasha abaturage kugira ngo bakomeze batere imbere kandi babeho neza.'

    Munyeshyaka yavuze ko ayo mafaranga abaturage bayahawe nyuma y'icyorezo cya covid-19 ngo bazahure ibyo bakoraga ndetse bamwe bari barayashoye mu bucuruzi, ubuhinzi n'ubworozi ariko byibasirwa n'ibiza.

    Yabibukije kandi ko hari indi gahunda ya BDF yo guha inguzanyo imishinga mito n'iciriritse harimo iyagizweho ingaruka na Covid-19, aho mu mirenge SACCO yose hashyizwemo miliyari 30 Frw zigenewe gutangwa nk'inguzanyo zishyurwa mu myaka itanu ku nyungu ya 8% ku mwaka.

    Abaturage basonewe izo nguzanyo babwiye IGIHE ko bishimye kuko bari bamze igihe barashobewe ku bwo kubura ubushobozi bwo kuzishyura.

    Uwamariya Marie Claire wo mu Murenge wa Kanama yagize ati 'Nacuruzaga butike Umugezi wa Sebeya uradutera ibintu byose biragenda. Numvishe ubuzima buhagaze nibaza aho nzakura amafaranga miliyoni 4 Frw yo kwishyura inguzanyo. [Kudusonera] byatweretse ko dufite Igihugu kitureberera.'

    Uwamariya yongeyeho ko yari afite ibirarane by'amafarnga y'ishuri ry'abana be atishyuye kubera ibyo bibazo ndetse ahorana impungenge ko banki yazamutereza cyamunara nk'uwananiwe kwishyura.

    Kavuna Guido, wo mu murenge wa Nyundo yagize ati 'Narikoreraga nshaka kwiteza imbere ariko mpura n'ibiza maze amezi ane mpawe inguzanyo. Ibintu byose byabaye umuyonga nitakariza ikizere. Nyuma banki yatangiye kutwishyuza dutangira gutakamba none nejejwe no kuba arenga miliyoni 3.5 Frw nayakuriweho.'

    Nyuma y'ibiza byatewe n'Umugezi wa Sebeya mu 2023, Leta yafashe ingamba zitandukanye mu kwirinda ko uwo mugezi wakongera kwangiriza abaturage zirimo kubaka inkuta no gucukura ibidendezi bica intege amazi y'uwo mugezi hamwe no gutera ibiti mu nkengero zawo.

    Umugezi wa Sebeya wubatsweho inkuta zikumira amazi yajyaga gusenyera abaturage

    Ibikorwaremezo nk’ibiraro byubatswe ku mugezi wa Sebeya mu kwirinda ko wazongera gusenyera abaturage

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ni bamwe mu bitabiriye uwo umuganda

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose n’Umuyobozi wa BDF, Munyeshaka Vincent

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshaka Vincent yavuze ko abasonewe inguzanyo bahuwe n’ibiza byumvikana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-17-bibasiwe-na-sebeya-basonewe-inguzanyo-za-miliyoni-50-frw

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Avant la nuit' kigaruka ku mateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo yahaye umutwe ugira uti 'Avant la nuit' bisobanuye ngo 'Mbere y'ijoro'. Kigaruka cyane ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

    Maria Malagardis yagaragaje ko kuba Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo cye, ryabereye mu Isomero rusange rya Kigali, byamukoze ku mutima kandi bimutera imbaraga.

    Uyu munyamakuru yagaragaje ko icyo gitabo ari icya gatatu yanditse ku Rwanda.

    Icya mbere yacyanditse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho cyari igitabo ahanini gikubiyemo amafoto n'inyandiko yise 'The Day After.' Icya kabiri yacyanditse kuri Dafroze Gauthier na Alain Gauthier bagize uruhare mu guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira mu Bufaransa, bagezwa imbere y'inkiko.

    Yavuze ko kwandika icyo gitabo bigamije kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagiye yifashisha abavugwa mu gitabo barimo ababayeho n'abandi umwanditsi yifashishije mu kubara inkuru.

    Yerekanye ko yahisemo gukoresha ubwo buryo mu kwandika igitabo kuko bushobora gufasha abantu kumenya amateka ya nyayo cyane ko muri icyo gitabo hakubiyemo ukuri gushingiye ku byabaye.

    Muri icyo gitabo kandi Maria agaragaza inkuru y'abana batandatu biciwe ku musozi mu Rwanda mu 1993 kandi koko ubwo bwicanyi bwabayeho.

    Ibyo bigashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaranatangiye gushyirwa mu bikorwa mbere y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvenal.

    Iki gitabo gikomeza kigaragaza uko ibintu byagiye bikurikirana n'uburyo ingabo zari mu Rwanda mu butumwa bw'amahoro zitabashije kuzuza inshingano zazo zo kurinda abaturage.

    Ni igitabo gikubiyemo ibihe bya mbere ya Jenoside aho umwanditsi yibanze ku guhera mu Ugushyingo 1993, Ukuboza uwo mwaka, Mutarama, Gashyantare, Werurwe n'intangiriro za Mata 1994. Igice cya nyuma gitanga ishusho y'uko abavugwa mu nkuru bakomeje kubaho muri Jenoside.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye cyane uyu mwanditsi, yemeza ko igitabo cye gikubiyemo ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda.

    Yashimiye Maria Malagardis kubera ko yakomeje guhagarara ku kuri no kukugaragaza kandi bitari byoroshye mu gihugu nk'u Bufaransa.

    Yerekanye ko hari abanyamakuru benshi bafashe umurongo wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Stephen Smith, Jean Hélène, Marine Foucault n'abandi batandukanye ariko we akomera ku kuri.
    Ati 'Imyaka 30 ishize ntabwo wigeze uhinduka na gato. Ibi ni ingenzi cyane kandi ndanashimira abo mwafatanyije kuko ntabwo wari wenyine.'

    Minisitiri Dr. Bizimana kandi yashimiye n'abandi banyamakuru b'Abafaransa batinyutse kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo hari bamwe batakiriho barimo Jean Chatin, Pascal Croppe na Jean-Paul Goutin.

    Yashimangiye ko muri icyo gitabo cya Maria Malagardis, harimo ibintu bibiri by'ingenzi nko kugaragaza ubwicanyi bwakorewe abana kandi bari bo Rwanda rw'ejo, bishimangira ko icyizere cy'igihugu cyari cyakuweho. Hari kandi no kuba ubwicanyi bwaratangiye mbere ya 1994.

    Ati 'Mu yandi magambo, hari igice kigaragaza gutegura icyaha, kigaragaza inzira y'ubwicanyi bwagendaga bukura, atari mu 1994 gusa, ahubwo bwatangiye mu 1990, bukaba inzira igana ku kwica abantu. Ibyo bitanga umucyo wo kumvikanisha ibyo bisobanurwa mu gitabo. Igitabo kandi gitanga ibisubizo bimwe.'

    Yagaragaje ko muri icyo gitabo umwanditsi agaruka ku nkuru y'umusirikare w'Umubiligi wari mu Rwanda akaza kwanga ubwicanyi bwakorwaga akiyemeza kwiyambura impuzankano ye.

    Uwo musirikare wari ufite umukunzi w'umunyarwandakazi yaje gusubira mu Bubiligi, ariko akurikirana amakuru ya wa mukunzi we. Nyuma yaje guhabwa amakuru y'uko yishwe.

    Mu gitabo bigaragazwa ko yagize agahinda gakabije akaza kwiyahura, ibyerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka no ku bandi batari Abanyarwanda gusa.

    Yakomeje ati 'Iki ni igitabo gishingiye ku kuri n'ibimenyetso. Ni igitabo kivuguruza ibinyoma. Ni igitabo kivuguruza abapfobya Jenoside. Buri gihe iyo igitabo nk'iki gitangajwe biba ari nk'umusumari utewe mu isanduku y'abapfobya. Bamwe bari bafite icyizere cyo kubura umutwe binyuze mu binyoma, ibitabo birimo ukuri nk'ibi biba nk'umusumari ku isanduku yabo.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ku wa 21 Mata 1994 Loni yafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w'ababungabungaga amahoro mu Rwanda ikaba ari nayo tariki yishweho umubare munini w'Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

    Yakomeje asaba abakiri bato kwiga no gusoma amateka y'u Rwanda mu buryo bwimbitse kandi bakayamenya.

    Yabasabye kandi gushyira imbaraga mu kwiga indimi by'umwihariko Igifaransa cyane ko byinshi ku mateka y'u Rwanda byanditswe muri urwo rurimi.

    Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakabaye yarakumiriwe kuko ibimenyetso byose by'uko iri gutegurwa byagaragariraga buri wese nubwo amahanga yabyirengagije.

    Yahamagariye Abanyarwanda kwirinda guha urwaho abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo abereka ko bakwiye guhaguruka bakabarwanya bakoresheje ukuri.

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo ‘Avant la nuit’ kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Avant la nuit' kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aha umwanditsi yasinyaga mu gitabo yaguze

    Maria Malagardis yanditse mu gitabo cyaguzwe na Madamu Jeannette Kagame

    Iki gitabo gikubiyemo amateka ya Jenoside n’uko yashoboraga gukumirwa

    Abarimo Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, bitabiriye iri murikwa

    Abayobozi batandukanye bishimiye icyo gitabo

    Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru Maria Malagardis yavuze ko yanditse icyo gitabo agamije kugaragaza ukuri

    Igikorwa cyo kumurika icyo gitabo cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko

    Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophas Barore, ubwo yabazaga ikibazo

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko igitabo cya Maria kirimo ukuri kwinshi

    Minisitiri Dr. Bizimana aganira na Maria Malagardis

    Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye imurika ry’icyo gitabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-imurikwa-ry-igitabo-avant-la-nuit-kigaruka

  • Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bw… – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo cyamuritswe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, mu Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library – KPL), ku Kacyiru.

    Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yashimiye Malagardis ku bw'umurimo ukomeye yakoze wo gusigasira amateka no guhangana n'abagoreka ukuri.

    Yagize ati: “Ndagushimira cyane kuba ijwi ridasobanya kandi riboneye muri ibi bihe aho urusaku rw’ibihuha, inyungu za politiki zibogamye, ivangura n'ubugome bigerageza kwigarurira itangazamakuru. Warakoze guha amateka yacu agaciro, no kwibutsa ko Jenoside ari isomo rikomeye rifitiye umumaro ku isi yose n’ubuzima bwa muntu.'

    Maria Malagardis: Umunyamakuru wagize uruhare mu gusigasira ukuri

    Maria Malagardis ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru wa Libération, ikinyamakuru cy'Abafaransa kizwiho gutangaza inkuru zicukumbuye ku bibazo mpuzamahanga. Yamaze imyaka myinshi akora inkuru zirebana n'Afurika, cyane cyane izijyanye n'intambara, imiyoborere n'uburenganzira bwa muntu.

    Mu gitabo “Avant la Nuit”, Malagardis agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo ko yakozwe hagendewe ku mugambi wateguwe igihe kirekire. Yerekana uko Leta yariho icyo gihe yateguye Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa, n'uburyo amahanga yananiwe kuyihagarika.

    Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inyandiko za bamwe mu batangabuhamya, ubushakashatsi bw'abanyamateka, ndetse n’isesengura ryimbitse ry’ukuntu u Rwanda rwanyuze muri ayo mateka mabi ariko rugashobora kwiyubaka.

    Ubutwari bwo guharanira ukuri

    Kubera ibikorwa bye byo guharanira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Maria Malagardis yahuye n'imbogamizi zitandukanye, harimo abapfobya n'abahakana Jenoside bagiye bamugabaho ibitero. Icyakora, ibyo ntibyigeze bimuca intege, kuko yakomeje kuba ijwi rikomeye riharanira ukuri.

    Igitabo “Avant la Nuit” ni intambwe ikomeye mu guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha amahanga gusobanukirwa ukuri ku byabaye mu Rwanda. 

    Kubera iki gikorwa cye cy'indashyikirwa, Madamu Jeannette Kagame yamushimiye nk'umwe mu banditsi bagize uruhare rukomeye mu kurwanya ibinyoma no gusigasira amateka.


    Muri iki gihe isi ihura n'ibihuha byinshi, ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside, igitabo cya Maria Malagardis ni igihamya cy'uko amateka atagomba kwibagirana cyangwa kugorekwa, ahubwo agomba gusigasirwa kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154072/madamu-jeannette-kagame-yashimye-ubutwari-bwumunyamakuru-maria-malagardis-amafoto-154072.html

  • Abayisilamu bizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi udasanzwe, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye Abayislamu gukomeza gukora ibikorwa byiza bagaragaza ko igisibo kibasigiye impinduka.

    Sheikh Mussa Sindayigaya yibukije Abayislamu ko habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba ko bazabigiramo uruhare bakanafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sheikh Sindayigaya kandi, yaragije Imana Igihugu n’abayobozi bacyo, ngo bakomeze bagire imbaraga zo kucyubaka no kugiteza imbere. Ati: “Mana Nyagasani tukweretse Igihugu cyacu, ukomeze ugihundagazeho ingabire y’umutekano.”

    Ni mu gihe Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yashimye Abayisilamu bo muri iyo ntara kuba mu gihe cy'Igisibo Gitagatifu, barakoze ibikorwa byinshi byiza birimo no gufasha abatishoboye.

    Guverineri Mugabowagahunde kandi yasabye Abayisilamu n'Abanyarwanda muri rusange kuzaba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byo #Kwibuka31.

    Mu kwizihiza uyu munsi mukuru wa Eid Al-Fitr, Abayisilamu bo mu Karere ka Rubavu berekanye ko Igisibo Gitagatifu basoje cyababereye umwanya wo gusenga, gufasha abatishoboye n'ibindi bikorwa bigamije kongera imbaraga mu kwimakaza ihame ryo gukunda Igihugu baharanira iterambere ryacyo.

    Muri aka karere, isengesho ryitabiriwe n'Abayisilamu bahatuye ndetse n'abaturutse mu Mujyi wa Goma muri DRC, bishimiye ko bakiriwe neza na bagenzi babo ndetse bakaba basanze umutekano n'umudendezo mu Rwanda.


    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yibukije Abayisilamu kuzagira uruhare mu bikorwa byo #Kwibuka31

    Guverineri Maurice Mugabowagahunde yashimiye Abayisilamu ku bw’ibikorwa byabaranze mu gihe cy’Igisibo birimo no gufasha abatishoboye




    Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda basoje neza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154076/abayisilamu-bizihiza-umunsi-mukuru-wa-eid-al-fitr-bibukijwe-kuzagira-uruhare-mu-bikorwa-by-154076.html

  • Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Ilayidi, basabwa kwirinda icyahungabanya umutekano (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, nibwo Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan, batangiye ku wa 1 Werurwe 2025.

    Isengesho ku rwego rw'Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n'abayisilamu benshi.

    Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 33 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w'Ilayidi.

    Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 21000 z'ibiribwa birimo ibishyimbo n'umuceri.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yifurije Abanyarwanda bose umunsi mukuru wa Eid al-Fitr ndetse anawifuriza Perezida wa Repubulika n'umuryango we.

    Ati “Muri iki gihe dusoza igisibo cya Ramadan, mfashe uyu mwanya ngo nifurize Abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr kandi nanawifuriza Abanyarwanda muri rusange. By'umwihariko nifurije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr Nyakubahwa Perizida Repubulika n'umuryango we. Mwese mwese Imana ikomeze ibarinde kandi dusaba Imana ko yakomeza kurinda igihugu cyacu, yakomeza kugiha ibyiza, ku isonga ingabire y'umutekano ikomeze iyiturindire, iduhe ibyiza byose n'iterambere ry'igihugu cyacu rirambye.”

    Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko nyuma yo gusoza igisibo abayisilamu bagomba gukomeza kugendera mu murongo mwiza wo kwegera Imana no gukora ibikorwa byiza.

    Ati 'Ni ugukomeza gukora ibikorwa byiza ntacyo byaba bimaze kubaha Imana mu kwezi kumwe gusa ariko warangiza ukigomeka ku mategeko yayo mu mezi 11.'

    Yagaragaje ko Abayisilamu bo mu Rwanda bakwiye guhuza imbaraga no gushyira hamwe mu byo bakora byose nk'abemeramana.

    Ati 'Iyo abantu batatanye baratsindwa mu migambi yabo ntacyo bageraho. Bigaragara ko dukeneye gushyira hamwe mu mishinga y'iterambere mu muryango mugari wacu. Ubumwe ni byose kandi abashyize hamwe ntakibananira kandi iyo abantu bashyize hamwe n'imigisha y'imana irabasanga.'

    Yashimangiye ko Abayisilamu bitabiriye ibikorwa byinshi birimo no gufasha abatishoboye kandi ku rugero rushimishije, bishimangira ya mpano y'urukundo ndetse no gushyira imbaraga hamwe, kwima agaciro ibihuha by'abagamije gusenya no kumenya icyo gukora.

    Yashimiye Imana ko Abayisilamu bo mu Rwanda bafite igihugu cyiza aho banakoze igisibo mu mahoro, yemeza ko bakwiye kwirinda kugira uruhare mu bikorwa bishobora kuba byahungabanya umutekano.

    Ati 'Kirazira ku mwemeramana kugambanira igihugu cye ndetse no kugira uruhare urwo ari rwo rwose ku migambi mibisha iyo ari yo yose igamije kukigirira nabi. Kuko igihugu cyawe gisobanuye abawe, gisobanuye wowe bityo ni ahantu tugomba guhora twifuriza ibyiza kandi tugaharanira iterambere ry'igihugu cyose.'

    Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda kandi wibukije ko basoje igisibo habura iminsi mike ngo u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi kizatangira ku wa 7 Mata 2025.

    Sheikh Sindayigaya yasabye Abayisilamu kuzitabira no kugira uruhare muri gahunda zitandukanye zigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasubiza agaciro bambuwe.

    Yasabye kandi kuzarangwa n'umuco wo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakomeza ndetse no kubaba hafi.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa asuhuzanya n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

    Murenzi Abdallah n’umuryango ubwo bafataga ifoto y’urwibutso

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports

    Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas na Murenzi Abdallah wayoboye Ferwacy

    Abayisilamu bo mu Rwanda baba bitabiriye ari benshi umunsi mukuru w’ilayidi

    Abayisilamu basabwe kandi kuzagira uruhare mu bikorwa bitandukanye byateguwe muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, ayoboye isengesho

    Kigali Pele Stadium yabaye nto

    Abayobozi batandukanye mu idini ya Islam

    Abayisilamu basabwe ko gukora ibikorwa byiza bitagomba kurangirana n’igisibo

    Abayobozi batandukanye basanzwe ari abayisilamu bari gusenga

    Ababyeyi bari bazanye abana babo

    Igisibo cya Ramadhan cyagaragajwe nko gukora imyitozo yo gukora neza

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayisilamu-bizihije-ilayidi-basabwa-kunga-ubumwe-no-kwirinda-icyahungabanya

  • Banabyumvise bampitana! Chairman wa APR FC ag… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na B&B Kigali FM cyagiye hanze ku munsi w’ejo. ‎‎Chairman wa APR FC abajijwe ku bijyanye no kuba adatewe ubwoba n’uko Rayon Sports imuri imbere ikaba izamutwara igikombe, yavuze ko nta bwo afite bitewe n’uburyo ikinamo.

    ‎Yagize ati: “Njyewe ukuntu Rayon Sports ikina ariko njyewe mbirebera mu makipe yacu yose turacyafite ikibazo niba warabonye n'ikipe y'igihugu yacu ukuntu ikina twese turakina ibintu bimwe.

    ‎‎Urumva ko indwara ni imwe kuri twese, ubwo rero ntabwo wambwira ngo Rayon Sports hari icyo ikina kundusha mu kibuga kuko umukino yakinnye n'uw’ejo biratandukanye rero iyo mbibona nta bwoba mfite. 

    ‎Harasabwa kureba ngo harabura iki ku rwego turiho kugira ngo urwego turiho rutere imbere. Mu mikino 9 isigaye bashobora gutakaza amanota”.

    ‎‎Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko kuba abayobozi ba Rayon Sports bwarahagurutse muri iyi minsi nta kinini bivuze cyane kubera ko ibintu utubatse mu mezi 6 utacyubaka mu mikino 9.

    ‎‎Yagize ati: “Ikintu utubatse mu mezi 6 ntabwo wacyubaka mu mikino 9 aho niho ntafitiye ubwoba. Bahaguruka bagira, bazajya se mu kibuga? Nzajya se mu kibuga?. 

    ‎‎Ikigaragara ntabwo mfite ubwoba kuba bahugurutse ahubwo abantu nabona badufitiye akamaro kuri ubu ni abatoza haba uwa Rayon Sports natwe nibo bonyine bafite urufunguzo rugana ku gikombe ariko kumbwira ngo ndahagurutse ngire icyo nahindura byaba ari bya bindi njya numva ngo hari n'abemera amarozi ariko njye ntabwo nyemera cyangwa andi maguya ataduteza imbere”.  

    ‎‎Yavuze ko bigendanye n’ubushobozi bw’abakinnyi be n’umutoza akagira ibyo ahindura bazaba aba mbere. Ati: “Njyewe uko ikipe yanjye APR FC nyobora n'ubushobozi bw'abakinnyi mfite, umutoza nawe mu bushobozi afite nk’uko mbyemera agize ibyo yahindura twaba aba mbere”.

    ‎Chairman wa APR FC abajijwe niba yemera amarozi ajya avugwa mu mupira w’u Rwanda, yavuze ko atebyemera ndetse ko atabijyamo bijyanye n’indagaciro zabo. ‎‎Ati: “Mu ndangagaciro za APR FC twe dufite inshingano nk'ebyiri zikomeye mu mupira w'amaguru ari zo gutegurira igihugu no gutegurira ikipe. Ntabwo najya mu kwiba ngo tuzagire abakinnyi beza.

    ‎Niba ujya ubona APR FC mu myaka yose yabayeho igira abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu kandi ibyo ni ukubera izo ndangagaciro tutajya tujya mu bintu nk’ibyo ngibyo”.  

    ‎‎Yanavuze ko ibyo babigiyemo baba bataye inshingano z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndetse ashimangira ko abayobozi baramutse bumvishe ko babigiyemo bamuhitana.

    ‎‎Ati: “Rero ntabwo twajya muri ayo mafuti, tuyagiyemo twaba dutaye inshingano z'ubuyobozi bukuru bwacu kandi muzi ko APR FC aho ikomoka murahazi, ni umuyobozi wacu w'igihugu, Perezida wa Repubulika ni we byaturutseho ubwo rero sinzi ko nabijyamo ngo njye kuzana amanyanga adakunda naba nkoze ishyano. 

    ‎‎Njya numva babivuga ariko nkanjye Chairman n'inshingano mfite nabo mpagarariye ubwo ibyo bintu mbikoze navuga iki?. ‎‎Ubwo ibyo mbikoze naba nishe abakinnyi, niciye APR FC izina binavuzwe ni umuntu waba uduharabika cyangwa akabikora ku giti cye ariko ubuyobozi bwacu bunabyumvise bwampitana”.

    ‎‎Kugeza ubu ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 4 na Rayon Sports ya mbere gusa yo ifite umukino kuri iki Cyumweru na Vision FC.

    ‎‎Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu niramuka itsinze uyu mukino harahita hasigaramo ikinyuranyo cy’inota rimwe nyuma y’uko ku munsi w’ejo Rayon Sports itsinzwe na Mukura VS.

    Chairman wa APR FC avuga ko adatewe ubwoba na Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154071/banabyumvise-bampitana-chairman-wa-apr-fc-agaruka-ku-byo-gukoresha-amarozi-154071.html

  • Abacuruzi bagurisha gaze ituzuye baburiwe – #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y'uko hari abaguzi ba gaze bumvikana bavuga ko batazi gupima ngo bamenye niba iyo bahawe yuzuye ku buryo iyo bahawe nke babwirwa gusa n'uko ishizemo vuba.

    Umwe mu bakoresha gaze mu wo mu Karere ka Karongi yagize ati 'Turagenda tukishyura gaze twaguze bakayiduha tukagenda. Bishatse kuvuga ngo bo bampa iyuzuye cyangwa ituzuye. Igihe kimwe ushobora kubona imaze ukwezi kumwe ikindi gihe ikamara ibyumweru bitatu. Utekereza ko wenda yakoreshjwe nabi ariko birashoboka ko baba baguhaye ituzuye.'

    Abacuruzi ba gaze bafite iminzani ipimirwaho gaze bavuga ko bibafasha cyane kwirinda kugirana ibibazo n'abakiliya babo bishingiye ku ngano y'iyo babahaye.

    Umwe yagize ati 'N'iyo umukiliya atadusabye gupima gaze aguze twe turabyikorera kuko hari ushobora kugenda akuvuga ngo gaze natwaye ishobora kuba itujuje ibipimo. Iyo yavuye hano twayipimye ntashobora kugaruka avuga ko yatwaye ituzuye.'

    Kuri iyo ngingo y'iminzani ariko harimo abacuruzi ba gaze batayifite ku buryo abakiliya babo batabasha gupimisha ngo barebe ko batwaye ingano baguze.

    Umukozi mu ishami rishinzwe ingero n'ibipimo muri RSB, Kabalisa Placide yabwiye RBA ko abaguzi ba gaze bose bagomba kujya basaba abacuruzi kuyipima mbere yo kuyitwara, ariko kandi bakagaragaza abacuruzi babagurisha ituzuye bagakurikiranwa.

    Yagize ati 'Nk'umuturage kugira ngo umenye ko ibyo utwaye byizewe, umuntu ucuruza gaze agomba kuba afite umunzani twagenzuye uriho ikirango cy'ubuziranenge kugira ngo ayigupimire. Icupa rigomba gushyirwa ku munzani ukareba ibiro ripima ukuyemo uburemere bw'icupa. Iyo usanze ibiro uguze bituzuye ufite uburenganzira bwo kwanga iyo gaze ntuyitware ahubwo ukamenyesha RSB ko aho hantu bacuruza gaze ituzuye.'

    Amacupa ya gaze akunze kugurwa cyane ni ajyamo ibiro bitandatu n'ay'ibilo 12 kandi buri cupa riba ryanditseho uburemere bwaryo kuko butandukana bitewe n'ibyo rikozemo.

    Muri rusange amacupa ya gaze ajyamo ibiro bitandatu akunze kuba apima hagati y'ibiro birindwi n'ibiro umunani nta gaze irimo. Ni mu gihe ajyamo ibiro 12 bya gaze yo akunze kuba apima hagati y'ibilo 11.5 na 13.

    Ibyo bivuze ko umuntu uguze ibiro bitandatu bya gaze nibura icupa iryo ari ryo ryose irimo ritagomba gupima munsi y'ibilo 13 mu gihe irijyamo ibilo 12 bya gaze ryo ritagomba gupima munsi y'ibilo 23.5 ryuzuye.

    Ingingo ya 14 n'iya 15 y'Itegeko ryo mu 2020 rigenga ingero n'ibipimo mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoresha ingero n'ibipimo nabi, ukoresha ibitujuje ubuziranenge, ibidafite ibimenyetso bibyemeza, ibitagenzuwe cyangwa ibitemewe gukoreshwa aba akoze icyaha.

    Ahanishwa ihazabu itari munsi y'ibihumbi 100 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw kandi ibyo bikoresho bigahagarika gukoreshwa kugeza igihe byujurije ingero n'ibipimo bisabwa.

    Ni mu gihe ukora igikoresho gipima kitujuje ibisabwa n'iryo tegeko we acibwa ihazabu igera kuri miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

    Abaguzi ba gaze basabwe gupimisha ingano yayo no gutanga amakuru ku bacuruzi babagurisha ituzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-bagurisha-gaze-ituzuye-baburiwe