Blog

  • Mu mafoto : Ingufu Gin Ltd yahembye umunywi wahize abandi mu 2020 #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rufite icyicaro mu Karere ka Kamonyi aho rukora amoko y’inzoga atandukanye arimo Red Warage, Club Whisky, Radiant, Nguvu Gin, Royal Castle n’inzindi nyinshi zitera imberaga.

    Binyuze mu kiganiro cya BTN cyitwa 'Ninde Urusha undi’ uru ruganda rwatanze igihembo kuri Mbonabucya Jean Pierre wahize abandi mu mwaka wa 2020, mu kunywa, gukunda no gukundisha abandi ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd.

    Ni igihembo yashyikirijwe ku wa 31 Ukuboza 2020, aho uru ruganda rufite icyicaro gikuru ku Ruyenzi muri Kamonyi.

    Mbonabucya ukomoka mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, yagiye akunda gutanga ibitekerezo muri iki kiganiro agaragaza ko akunda kunywa izi nzoga ndetse anashishikariza abandi kuzinywa.

    Umuyobozi w’uru ruganda, Ntihanabayo Samuel niwe washyikirije uyu Mbonabucya igihembo cy’ibihumbi 100Frw.

    Uretse aya mafaranga, Mbonabucya kandi yahawe umupira wo kwa mbara, ingoferi na zimwe mu nzoga zengwa n’uru ruganda.

    Ubuyobozi bw’uruganda Ingufu Gin ltd bwavuze ko bushoje umwaka busabana n’abakunzi b’inzego zabo.

    Ubuyobozi bwa Ingufu Gin ltd bwifurije abanyarwanda n’abakunzi b’inzoga zabo umwaka mushya wa 2021, bubizeza ko bugiye kurushaho kubegereza inzindi nzoga z’ubwoko bushya.
    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy (iburyo), niwe ukora ikiganiro cya BTN cya 'Ninde Urusha undi’, Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwa Ingufu Gin Ltd (hagati) ndetse na Mbonabucya wabaye umunywi w’umwaka Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwa Ingufu Gin Ltd ashyikiriza Mbonabucya amafaranga ibihumbi ijana nk’igihembo cy’umwaka wa 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mafoto-Ingufu-Gin-Ltd-yahembye-umunywi-wahize-abandi-mu-2020

  • Clarisse Karasira yahaye impano y'imodoka ababyeyi be [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Karasira waherukaga gushyira hanze indirimbo yise mu mitima,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amafoto y'imodoka yahaye ababyeyi be kuri uyu munsi wa nyuma usoza umwaka.

    Yagize ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n'ubwo mu by'ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b'intwari bitangira abandi uko bifite,bantoje byinshi birimo UBUMANA N'UBUMUNTU.Ni abantu bashyigikira inzozi zanjye cyane! Ndabakunda.”

    Uyu muhanzikazi umaze myaka ibiri mu muziki,amaze gushimangira ko hari byinshi afite byo guha abanyarwanda mu njyana Gakondo.

    Clarisse Karasira wa Pasiteri Karasira, yavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu afite imyaka 23 y'amavuko gusa amaze kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abakunzi b'umuziki gakondo.

    Uyu muhanzikazi kuri ubu umaze gushyira hanze indirimbo zirimo 'Giraneza, Rwanda Shima, Ntizagushuke, Komera, Twapfaga iki,Ubuto, Imitamenwa, Kabeho,Uzibukirwa kuki, Sangwa Rwanda, Urukundo ruganze.

    Hari kandi iyitwa Urungano,Mwana w'Umuntu, Ibikomere, Rutaremara,Ibihe ndetse n'iyitwa Urukerereza yakoranye na Mani Martin.

    Izo zose n'indi aherutse gusohora yitwa 'Mu mitima' iziri ku muzingo [album] uyu mwari yise 'Inganzo y'Umutima' yagombaga kumurika mu gitaramo cyari kuba ku wa 26 Ukuboza 2020, muri Kigali Serena Hotel ariko kigakomwa mu nkokora na Coronavirus.

    Karasira yize amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y'umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ari naho yiga kuri ubu.

    Uyu mukobwa yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radio Ishingiro, akomereza kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera yerekeza mu muziki.

    Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize hasi mikoro z'itangazamakuru yinjira mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye 'Giraneza',

    Indirimbo ze akenshi zibanda cyane ku butumwa bwo gukunda iguhugu, gukangurira abantu kubana mu mahoro ndetse no kwita ku bababaye ariko atibagiwe n'urukundo by'umwihariko iyitwa 'Urukerereza' aherutse gukorana na Mani Martin.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/clarisse-karasira-yahaye-impano-y-imodoka-ababyeyi-be-amafoto

  • Umugore yahanutse ku musozi muremure w'urubura kubera ibyishimo byo kwambikwa impeta #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yatunguwe n'umukunzi we w'imyaka 27 wari wamusohokanye ku musozi w'urubura ufite metero 15 amwambika impeta undi ibyishimo biramurenga niko guhanuka ariko atabarwa ageze hasi.

    Aba bombi bari bagiye kwishimira imbuto y'urukundo rwabo ku musozi witwa Falkert muri Carinthia kuwa 27 Ukuboza 2020.

    Uyu mugore wari umaze kubwira 'Yego' umukunzi we,yanyereye mu rubura atemba ku musozi muremure bari bahagazeho hanyuma n'uyu mukunzi we agerageza kumutabara ariko biba ibyubusa.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko aba bombi bazamutse uyu musozi wo ku rubura bambaye inkweto zambarwa n'abakina imikino yo kunyerera ku rubura.

    Uyu mugore yahanutse agera hasi hari ikiyaga ndetse ahita ata ubwenge gusa umuntu wari hafi aho yahise amutabara amujyana ahari umutekano.

    Umukunzi w'uyu mugore nawe wagiye mu mazi abira ashaka kumutabara,nawe yashoboraga gupfa ariko yatabawe n'indege ya kajugujugu yamuhereje umugozi ikamuzamura.

    Aba bombi bahise bahabwa imiti ariko uyu mugabo yavunitse urutirigongo muri uku guhanuka.

    Polisi yagize iti 'Bombi bagize amahirwe cyane kuko iyo urubura rutabatabara ibintu byari kuba bibi cyane kurushaho.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahanutse-ku-musozi-w-urubura-kubera-ibyishimo-byo-kwambikwa-impeta

  • David Beckham yavumbuye amayeri azamufasha kuzana Lionel Messi mu ikipe ye #rwanda #RwOT

    Beckham arashaka gukoresha ubucuti bw'aba bagabo bombi mu kubasinyisha cyane ko yumva ko abaguriye rimwe bose bakwishimira kongera gukinana.

    Lionel Messi ashobora kutagora David Beckham cyane ko mu minsi ishize uyu mugabo w'imyaka 33 wakoze amateka adasanzwe muri FC Barcelona yavuze ko yifuza kuzakina muri Amerika.

    Messi azarangiza amasezerano ye muri FC Barcelona mu mpeshyi itaha ariyo mpamvu amakipe menshi ari kumushaka cyane.

    Aravugwa cyane mu ikipe ya Manchester City aho yifuza kongera gukinana na Pep Guardiola wamutoje imyaka 4 muri FC Barcelona cyangwa se akerekeza muri PSG gukinana na Neymar Jr nawe basanzwe ari inshuti.

    Ikinyamakuru Cadena Ser cyavuze ko Messi ashobora kongera amasezerano muri FC Barcelona azamugeza muri 2023 hanyuma akazayivamo yerekeza muri Inter Miami ya Beckham.

    Amakuru yavuzwe ku munsi w'ejo nuko Messi yaguze inzu nziza cyane ahitwa Porsche Design Tower muri Florida kugira ngo azayituremo n'abana be bige muri Amerika mu mashuri yisumbuye.

    Aganira na TV yitwa La Sexta,Messi yavuze ko ahazaza he hagihishe azagira icyo atangaza mu mpera z'uyu mwaka gusa yemeje ko yiteguye guhanganira buri gikombe uyu mwaka nubwo ngo ikipe ye iri mu bihe bibi.


    Beckham arashaka kugurira rimwe Suarez na Messi bagakina muri Inter Miami

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/david-beckham-yavumbuye-amayeri-azamufasha-kuzana-lionel-messi-mu-ikipe-ye

  • Ibintu 10 bitazibagirana byaranze imyidagadur… – #rwanda #RwOT

    Ubu kwegerana, gusabana ni bimwe muri za kirazira. Gusa benshi bafite icyizere cya 2021 gishingiye ku byo abahanga mu by'ubuzima bakomeje gutangaza harimo n'ivumburwa riherekejwe n'ishyirwa ku isoko ry'inkingo zitandukanye za Coronavirus.

    Mbere y'uko tugera mu 2021, INYARWANDA yasubije amaso inyuma ireba ibyaranze imyidagaduro ya 2020, rumwe mu nganda zakomwe mu nkokora na Covid-19. Ho yaseye itanzitse!

    1.The Ben muri East African Party 2020 asoza aterana amagambo na Polisi.

    Ikigo cyitwa East African Promoters cy'umushoramari Mushyoma Joseph (Boubou) cyizwiho gutegura byinshi mu bikorwa by'imyidagaduro igamije inyungu z'icyo kigo, abafatanyabikorwa bacyo, n'iterambere ry'umuziki.

    Ni muri iyo nzira bateguramo icyitwa East African Party. Iya 2020 umuhanzi w'imena yari Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Ni nako byagenze. The Ben yarataramye gusa abatari bacye bijujuta mu matamatama ko atatanze byose yagombaga abakunzi be. 

    The Ben yashatse igisobanuro cyabyo maze abyegeka kuri Polisi y'Igihugu, avuga ko yagiye ku rubyiniro abwiwe n'abateguye East African Party ko Polisi igiye guhagarika igitaramo.

    Polisi y'Igihugu nka rumwe mu nzego za Leta zisubiza vuba, yifashijije urubuga rwa Twitter yamagana ibyo The Ben yari amaze gutangaza. N'abateguye iki gitaramo bashimangiye ko cyagenze uko cyateguwe.

    The Ben yabaye nk'ubuze iburyo n'ibumoso gusa yagombaga kugira ikindi gisobanuro arenzaho maze ati 'Ibyo natangaje byahawe igisobanuro cyidahuje nk'uko nabishakaga.'

    2. Bad Rama yahamagaye itangazamakuru aribwira amabi ya Jay Polly na Safi Madiba

    Hari ku wa 19 Mutarama 2020, amakoraniro y'abantu benshi yari acyemewe, maze umushoramari witwa Mupenda Ramadhan wiyise Bad Rama ahamagara abanyamakuru agira ngo asobanure iseswa ry'amasezerano y'inzu ya The Mane n'abahanzi babiri aribo Safi Madiba na Jay Polly.

    Ikiganiro n'abanyamakuru cyamaze amasaha arenga ane havugwa byinshi birenga ubushabitsi biba gusuka hanze amabanga y'ubuzima bwite bw'aba bahanzi bikozwe na Bad Rama.

    Yagarutse ku businzi bwa Jay Polly, uko yamufashije igihe yari mu gereza, nibindi byinshi bitandukanye bitari bizwi na benshi mbere y'icyo kiganiro n'itangazamakuru.

    3. Ibihumbi by'abantu baraye ijoro bategereje itorwa rya Nyampinga wa Viziyo 2020

    Birasa nk'ibidashoboka ko wavuga imyidagaduro ngo usoze utavuze irishanwa rya Miss Rwanda. Ibi nabyo ni ikindi gisobanuro cy'ubushongore n'ubukaka bw'iri rushanwa.

    Mu ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare 2020 abantu b’ingeri zitandukanye bakoraniye i Rusororo bategereje kumenya uwambikwa ikamba ry'umukobwa uhiga abandi 19 mu irushanwa ry'ubwiza, ubwenge n'umuco, ubwo kandi hari ikindi gice cya benshi bari mu ngo zabo baraye bicaye imbere Televiziyo zabo.

    Benshi baribuka imitegurire myiza y'iki gikorwa ariko bakanibuka kwica no kutubahiriza gahunda byaranze iki gikorwa. Ku isonga ryabyo hakaba akanama nkempurampaka kiherereye amasaha agera kuri abiri amakuru yakurikiyeho akavuga ko hari habayeho kunanirwa kumvikana ku mukobwa uhiga abandi ariko nyuma hemejwe uwitwa Nishimwe Naomie nka Miss Rwanda 2020.

    Mu gihe cyitageze ku byumweru bibiri atowe, ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje amanota y'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, Nishimwe Naomie yari muri abo.

    Ukwamamara kugira ibyako! Amanota ya Naomie mu buryo butasobanutse neza igihugu cyose cyarayamenye, benshi bagahuriza ku kintu cyimwe ko 'atari menshi'. Ikindi gice cy'abatari bacye bakavuga ko 'ahagije' kandi ko amanota yo mu ishuri n'itererambere ry'ubuzima busanzwe bisa nk’aho akenshi bitagira isano ryagutse.

    4.Muri Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali wahagaritse ibitaramo kubera Covid-19

    Ku wa 08 Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, ibitaramo n’ibindi birori bihuza abantu bihagaritswe. Ibi byatumye hasubikwa igitaramo cyo gushimira Cecile Kayirebwa cyari kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali ndetse n'icya Adrien Misigaro, Gentil Misigaro na Israel Mbonyi cyari kubera muri Intare Conference Arena.

    Icyo gihe, umujyi wa Kigali wavuze ko wafashe icyemezo cyo gusubika ibitaramo n'ibirori, hashingiwe ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bujyanye n'icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020.

    5. Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yaratunguranye

    Mu masaha ashyira Saa saba z'amanywa abinyujije ku mbunga ze, Miss Naomie Nishimwe Naomie yandikiye Rwanda Inspiration Backup, ikigo gitegura Miss Rwanda ababwira ko azimenyera ibijyanye n'inyungu ze.

    Iki kigo cyararuciye cyirarumira ntacyo bigeze batangaza kuri uyu mwanzuro wa Miss Naomie kugeza ku wa 11 Ukuboza 2020, mu kiganiro n'abanyamakuru basobanurirwa iby'imyiteguro y'igikorwa cya Miss RWANDA 2021 aho umuvugizi wa Miss Rwanda Organization, Nimwiza Meghan yavuze ko bakiriye neza amahitamo ya Miss Nishimwe Naomie.

    Yarengejeho ko Naomie bamuhaye ibyo bamugombaga byose uretse umushahara uhwanye na 9,600,000 Frw kuko hahembwa uwakoze kandi we ntacyo yigeze akorana n'umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda Organization wagombaga kujya ahemba Naomie 800,000rwf ku kwezi.

    Byigeze gusobanurwa ko ubusanzwe umukobwa ufite ikamba ahabwa 150,000 Rwf ku kwezi mu gihe agifite ikamba ayandi akayazigamirwa. Ibi byasobanuriwe i Rusororo, mu kiganiro cyahuje abategura irushanwa n'itangazamakuru amasaha macye mbere y'uko abakobwa 20 bajya i Nyamata mu mwiherero.

    6.Dj Miller yitabye Imana ashengura imitima ya benshi

    Mu masaha ya saa munani, abantu bari mu ngo zabo kuko byari igihe cya Guma Mu Rugo, inkuru y’incamugongo yavuye i Kacyiru, mu bitaro byitiwe Umwami Faisal, yari inkuru y'urupfu rw'uwahoze ari kizingeza mu kuvangavanga imiziki, akaba umuririmbyi akanamenyekana mu kuganira atebya, Dj Miller.

    Amezi abaye umunani atabarutse, agahinda n'ishavu biracyari byose mu nshuti n'umuryango we, naho uruganda rw'imyidagaduro rwe ruzabana n'icyuho ubuziraherezo. Akomeze aruhukire mu mahoro.

    7.Ab'uturingushyo baramamaye karahava!

    Hari umunyamakuru wa CNN witwa Jake Tapper ukora ikiganiro cyitwa The Lead aherutse gusa nk'utebya ati 'Uyu mwaka isi yahanganye n'ibyorezo 2, Covid-19 na Tik Tok'. Byari ugutebya gusa niba koko Tik Tok yari icyorezo, no mu Rwanda ntihasigaye.

    Tik Tok ni urubuga nkoranyambaga rw'Abashinwa rwifashisha amashusho akenshi yaganjemo urwenya habayeho kwigana amajwi n'ibiganiro by'abantu. Igihe abantu bari mu rugo abenshi baribuka amashusho yuzuyemo urwenya ya Atete Nathalie, Promesse Kamanada, Grace Teta, Ravanelly Twahirwa, n'abandi. Abenshi kandi baribuka ibiganiro byuzuye urwenya byanyuze ku miyobora ya Youtube itandukanye by'abasore nka Papa Cyangwe, SKY2 n'abandi.

    8.Abahanzi n'abashora imari mu muziki bayobotse inzira y'ikoranabuhanga

    Uruganda rw'imyidagaduro rwakubise ibipfukamiro hasi ariko kimwe n'izindi nganda zose igisubizo cyagombaga kuboneka. Ikoranabuhanga yari yo nzira rukumbi ishoboka.

    Na mbere y'iyaduka rya Covid-19, ikoranabuhanga mu myidagaduro ryarubahwaga, urugero benshi mu bahanzi bamaze kurya ku mafaranga aba yavuye i San Bruno muri Calfornia atangwa na Youtube kubera ko ibihangano byabo byashyizwe kuri urwo rubuga abantu bakabireba, Youtube nayo igacishamo amatangazo yayo.

    Muri Guma mu rugo abahanzi n'abashoramari bibutse ko Youtube yanaba umuyobora w'ibitaramo. Nguko uko Tom Close, The Ben, Tuff Gangz, Igor Mabano, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro n'abandi basusurukije abantu muri Guma mu Rugo.

    9.Abato n'abakuru bateranye amagambo bapfa indirimbo ziswe iz'ibishegu

    Igishegu ni ijambo ry'ikinyarwanda risobanura urukozasoni. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Jean Bosco Kabera we aherutse kubyita 'Inzongamubiri'. Hagiye hasohoka indirimbo ikumvwa n'abantu mu buryo butandukanye abataripfana bati 'Ni indirimbo zikangurira abantu gutera akabariro.

    Izibukwa cyane muri izo ni 'Saa Moya' ya Bruce Melodie, 'Ifarasi' ya Davis D, 'Igare' ya Mico The best, 'Ntiza' ya Mr Kagame na Bruce Melody, 'Umusaza' ya Queen cha na Marina n'izindi.

    Mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Radio TV10, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Urubyiruko n'Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yifatiye ku gahanga anakebura abahanzi yibanze kuri Bruce Melody. Ndetse avuga ko yiteguye gusezera ku kazi mu gihe cyose Minisiteri abarizwamo yatera inkunga umuhanzi uririmba 'ibishegu'

    10.Leta yabaye nk’ifunguye ibikorwa by'imyidagaduro, Covid-19 iti 'Ndacyahari'

    Mu myanzuro y'inama y'aba Minisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020, harimo ingingo ivuga ko 'imyidagaduro n'ibitaramo ndagamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid19'.

    Nyuma y'igihe gito, ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB cyasohoye amabwiriza yari gukurikizwa hafungurwa ibikorwa by'imyidagaduro. Ibi byatumye abahanzi bamwe na bamwe batangira gutegura ibikorwa bijyanye n'ibitaramo.

    Clarisse Karasira yahise avuga ko igitamo cyo kumurika umuzingo we yise 'Inganzo y'umutima' kizaba ku wa 26 ukuboza 2020 muri serena hotel, muri icyo gitaramo cye kwinjira byari ukugura Album ye ukishyura 100,000 Frw.

    Abandi bari bamaze gutangaza amatariki y'ibitaramo byabo ni Chorale de Kigali yagombaga gutaramira muri Kigali Arena ku wa 19 Ukuboza na Alarm Ministries kuwa 20 Ukuboza 2020.

    Byose byarasubitswe, ni nyuma y'imyanzuro y'Inama y'aba Minisitiri yateranye ku wa 14 ukuboza 2020. Igitaramo cya Chorale de Kigali n'icya Alarm Ministries byabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga rwa Youtube na Televiziyo Rwanda. 

    Umwaka wa 2020 mu gisata cy’imyidagaduro ugiye gusozwa n’igitaramo gikomeye kiba kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020 kuva saa Yine n’igice kuri Televiziyo Rwanda, akaba ari igitaramo cyiswe ‘My Talent Live Concert’ kiri buririmbemo Platini P na Nel Ngabo. Ni ah’umwaka utaha wa 2021.

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102009/ibintu-10-bitazibagirana-byaranze-imyidagaduro-mu-2020-102009.html

  • Cavani wa Manchester United yahagaritswe anac… – #rwanda #RwOT

    Cavani w’imyaka 33 y’amavuko, yategetswe kandi kuzakurikira amasomo imbonankubone azamuhugura ku magambo akwiye gukoresha mu Bwongereza n’ayo adakwiye gukoresha.

    Mu mukino wa shampiyona y’u Bwongereza wabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2020, Manchester United yatsinze Southampton bigoranye ibitego 3-2, Cavani yatsinzemo ibitego bibiri byahesheje amanota atatu iyi kipe.

    Nyuma y’uyu mukino, uyu rutahizamu yasubije uwari umwandikiye kuri Instagram amushimira ku gikorwa gikomeye yakoze, amusubiza mu magambo ari mu rurimi rw’iki-Espagnol agira ati “Gracias negrito” bisobanuye (‘ Thank you black’)  mu cyongereza, mu kinyarwanda bivuze “Urakoze mwirabura”.

    Nyuma y’iminota mike, Cavani yasibye ubwo butumwa, nyuma yo kubona ko bwatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yanditse amagambo yuzuyemo irondaruhu.

    Umunsi ukurikiyeho Cavani yasabye imbabazi, avuga ko abantu babitwaye mu buryo bishakiye buhabanye n’ibyo yashatse kuvuga kuko yaganiraga n’inshuti ye, kandi amagambo yanditse akaba asanzwe akoreshwa iwabo muri Amerika y’Epfo.

    Gusa, Manchester United akinira, yari yatangaje ko umukinnyi wayo nta makosa yakoze kuko ijambo yavuze risanzwe rikoreshwa mu gihugu cyabo kandi ntaho rihuriye n’iby’irondaruhu.

    Mu mikino Cavani azasiba harimo uzahuza Manchester United na Aston Villa muri shampiyona, uwa Manchester City muri EFL tariki ya 06 Mutarama 2021, ndetse n’uwa Watford muri FA Cup uzakinwa tariki ya 09 Mutarama 2021.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ryasohoye amabwiriza akubiyemo ibihano bizahabwa umukinnyi wese ukina muri iki gihugu, uzagaragarwaho irondaruhu, gukoresha amagambo cyangwa imvugo irimo ikinyabupfura gicye cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, azajya ahagarikwa imikino itatu adakina.

    Mu mwaka ushize w’imikino, Bernardo Silva wa Manchester City na Dele Alli wa Tottenham Hotspurs bahagaritswe umukino umwe kubera kurenga kuri aya mabwiriza.

    Cavani wari umaze iminsi atsindira Manchester United yahagaritswe imikino itatu anacibwa amande

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102016/cavani-wa-manchester-united-yahagaritswe-anacibwa-amande-nyuma-yo-guhamwa-nirondaruhu-102016.html

  • Gatisibo:Umugabo akurikiranyweho kwica umwana akamuta mu kiyaga #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 mu Kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye Umuseke ko uriya mwana w’umuhungu witwa Manishimwe Richard yari kumwe n’undi bari kuvoma amazi, uwo mugabo arahabasanga aramufata abanza kumunigisha umugozi arangije amuta mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi arapfa.

    Ati 'Ako kana kandi bari kumwe kahise kazamuka kajya guhuruza abaturage b’aho hafi baratabara ndetse ako kanya Marine (Polisi ikorera mu mazi) iba irahageze atabwa muri yombi ubu ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.'

    Abatabaye barohoye umwana yamaze gushiramo umwuka.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uriya mugabo yica ruriya rupfu umwana w’imyaka 10, kuko hari n’abaturage bavuga ko ntacyo bapfaga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gatisibo-Umugabo-akurikiranyweho-kwica-umwana-akamuta-mu-kiyaga

  • Neymar yasabwe kwitaba Ubushinjacyaha byihuse agasobanura ibyo yakoze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wikipe ya Paris Saint Germain Neymar Jr yasabwe kwitaba 'byihutirwa' imbere y'ubushinjacyaha bwa leta ya Rio de Janeiro muri Brezil nyuma y'amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi yateguye ibirori by'iminsi 5 byo gusoza umwaka ndetse agatumiramo abarenga 500 ,ibintu byafashwe nk'ibinyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi muri iki gihugu.

    Imiterere y'inyubako ya Neymar bivugwa ko iberamo ibirori.

    Bivugwa ko ibi birori byatangiye mu ijoro rya Noheli kandi bikaba bibera mu nzu nziza ya Neymar mu birometero 65 uvuye mu murwa mukuru w'igihugu.

    Abashinjacyaha ba Leta ya Brezil bavuze ko Neymar yasabwe gutanga 'ibisobanuro birambuye ku mubare w'abatumiwe, n'uburyo bwo kunoza isuku muri ibyo birori ,gusa ngo Neymar yahakanye ko nta birori yateguye.

    Daily Mail ivuga ko umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu bakinnyi ba PSG, Day Crespo, yahakanye ko Neymar atateguye ibirori ibyo ari byo byose kandi abamwunganira babwiye AFP ko nta makuru bafite yerekeranye n'ibi birori.

    Crespo yavuze ko uyu mukinnyi yerekeje mu mujyi wa Balneario Camboriu wo mu majyepfo, aho Neymar yashyize ifoto ye kuri Instagram mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ndetse bikaba bigaragara ko yibereye muri uwo mujyi.

    Source : https://yegob.rw/neymar-yasabwe-kwitaba-ubushinjacyaha-byihuse-agasobanura-ibyo-yakoze/

  • Ingano y'ikawa u Rwanda rwacuruje mu Bushinwa yiyongereho 400% – #rwanda #RwOT

    Iri zamuka rishingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Alibaba ashyiraho urubuga rwa Electronic World Trade Platform (eWTP), rufasha ibicuruzwa by'u Rwanda kugaragara ku isoko ry'u Bushinwa.

    Nta ngano y'ikawa yacurujwe mu Bushinwa yatangajwe, gusa bamwe mu bacuruzi b'ikawa, barimo David Ngarambe ukuriye ikigo cya 'Rwanda Farmers Coffee Company', yabwiye The New Times ko bacuruje ikawa ingana na toni 7.2 ku isoko ry'u Bushinwa muri uyu mwaka.

    Uyu muyobozi yavuze ko n'ubwo muri rusange ikawa u Rwanda rucuruza mu Bushinwa ikiri nke, hari icyizere ko iziyongera mu minsi iri imbere.

    Yagize ati 'Imibare [y'ikawa ducuruza mu Bushinwa] iracyari hasi, ariko icyizere kirahari. Uburyo [imibare iri kuzamuka] biratanga icyizere. Hari amahirwe menshi. Ndabona hari icyizere cy'ahazaza'.

    Uyu muyobozi yavuze ko imwe mu mpamvu ingano y'ikawa y'u Rwanda yiyongereye ku isoko ry'u Bushinwa ari ibikorwa bibiri byo kwamamaza ikawa y'u Rwanda byakozwe na Alibaba.

    Ibyo bikorwa byakozwe muri Mutarama na Gicurusi, aho icya Gicurasi cyarebwe n'abantu miliyoni 10, kandi toni 1.5 z'ikawa zigahita zigurishwa mu masegonda macye cyane.

    Hagati aho, ingano ikawa u Rwanda rucuruza mu mahanga yagabanutseho 6%, ndetse n'amafaranga yinjiza agabanukaho 11%.

    Usibye ikawa, u Rwanda runacuruza urusenda ku isoko ry'u Bushinwa, imibare ya Alibaba ikaba igaragaza ko urungana na toni 60 rwoherejwe ku Isoko ry'u Bushinwa kuva muri 2019.

    U Rwanda kandi runafitanye amasezerano na Alibaba yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo kuri Fliggy, aka kakaba ari agashami ka Alibaba agashinzwe kwita cyane ku bukerarugendo.

    Ingano y’ikawa u Rwanda rucuruza mu Bushinwa yiyongereyeho 400%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingano-y-ikawa-u-rwanda-rwacuruje-mu-bushinwa-yiyongereho-400

  • Ingano y’ikawa u Rwanda rwacuruje mu Bushinwa yiyongereho 400% – #rwanda #RwOT

    Iri zamuka rishingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Alibaba ashyiraho urubuga rwa Electronic World Trade Platform (eWTP), rufasha ibicuruzwa by’u Rwanda kugaragara ku isoko ry’u Bushinwa.

    Nta ngano y’ikawa yacurujwe mu Bushinwa yatangajwe, gusa bamwe mu bacuruzi b’ikawa, barimo David Ngarambe ukuriye ikigo cya ‘Rwanda Farmers Coffee Company’, yabwiye The New Times ko bacuruje ikawa ingana na toni 7.2 ku isoko ry’u Bushinwa muri uyu mwaka.

    Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo muri rusange ikawa u Rwanda rucuruza mu Bushinwa ikiri nke, hari icyizere ko iziyongera mu minsi iri imbere.

    Yagize ati “Imibare [y’ikawa ducuruza mu Bushinwa] iracyari hasi, ariko icyizere kirahari. Uburyo [imibare iri kuzamuka] biratanga icyizere. Hari amahirwe menshi. Ndabona hari icyizere cy’ahazaza”.

    Uyu muyobozi yavuze ko imwe mu mpamvu ingano y’ikawa y’u Rwanda yiyongereye ku isoko ry’u Bushinwa ari ibikorwa bibiri byo kwamamaza ikawa y’u Rwanda byakozwe na Alibaba.

    Ibyo bikorwa byakozwe muri Mutarama na Gicurusi, aho icya Gicurasi cyarebwe n’abantu miliyoni 10, kandi toni 1.5 z’ikawa zigahita zigurishwa mu masegonda macye cyane.

    Hagati aho, ingano ikawa u Rwanda rucuruza mu mahanga yagabanutseho 6%, ndetse n’amafaranga yinjiza agabanukaho 11%.

    Usibye ikawa, u Rwanda runacuruza urusenda ku isoko ry’u Bushinwa, imibare ya Alibaba ikaba igaragaza ko urungana na toni 60 rwoherejwe ku Isoko ry’u Bushinwa kuva muri 2019.

    U Rwanda kandi runafitanye amasezerano na Alibaba yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo kuri Fliggy, aka kakaba ari agashami ka Alibaba agashinzwe kwita cyane ku bukerarugendo.

    Ingano y’ikawa u Rwanda rucuruza mu Bushinwa yiyongereyeho 400%

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingano-y-ikawa-u-rwanda-rwacuruje-mu-bushinwa-yiyongereho-400