Blog

  • Ishimwe rya Yampano kuri The Ben wamukuye mu… – #rwanda #RwOT

    Umugani ngo 'Ibuye ryanzwe n'abubatsi ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka' bivuze ko ikintu cyangwa umuntu wateshejwe agaciro cyangwa akagirirwa nabi ashobora kuzagira agaciro gakomeye kurusha abamwanze. 

    Uyu mugani ukunze gukoreshwa mu gihe umuntu wigeze guteshwa agaciro cyangwa kunenwa nyuma akaza kugira uruhare runini mu buzima cyangwa iterambere ry'abandi.

    Ukomoka mu mvugo ya Bibiliya (Zaburi 118:22), ariko nanone ukoreshwa no mu buzima busanzwe iyo hagaragaye impinduka idasanzwe ku muntu cyangwa ikintu cyari cyarateshejwe agaciro.

    Uwavuga ko Yampano nawe yari rya buye ryanzwe n'abubatsi ntiyaba abeshye. Uyu musore yarishimiwe mu buryo bukomeye ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya The Ben cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, yahuriyemo n’abandi bahanzi. Ni igitaramo uyu muhanzi yari yateguye mu rwego rwo kumurika Album ye 'Plenty Love' iriho indirimbo 12.

    Ni igitaramo kitari gisanzwe, kuko cyagaragaje ubufatanye bw’abaraperi bo muri Tuff Gang, abantu bongera kubona Tom Close ari ku rubyiniro na The Ben, ndetse abahanzi bashya barimo itsinda rya J-Sha na Shemi bagaragaza impano zabo.

    By’umwihariko ariko, wabaye umunsi udasanzwe kuri Yampano, kuko yatashye yikomanga ku gatuza nyuma y’uko abarenga ibihumbi 10 bari muri BK Arena bamweretse ko indirimbo ze zabagazeho.

    Ni cyo gitaramo cya mbere gikomeye uyu muhanzi yari aririmbyemo mu myaka ine ishize ari mu muziki nubwo yagiye ashyira hanze ibihangano byumvikana cyane mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Yampano yavuze ko atajya abasha kubona amagambo yo gushimira neza The Ben, ahubwo ahita kwicecekera kugirango adakora ikosa mu magambo yumva ari ku mutima yamubwira.

    Ati “Icya mbere cyo njya mbura uko nshimira The Ben nkicecekera kubera ko aho kugirango uvuge ibintu nabi cyangwa ntubihe imbaraga bikwiye uraceceka. Rero, The Ben ntabwo njya mbona ukuntu mushimira, si njya mbona n’ukuntu mushimira. Ni Mukuru! Umuntu mukuru rero ntabwo ajya arakarira umwana, kuko ibyo bihe aba yarabiciyemo.”

    Yampano iyo avuga kuri The Ben ageraho agatuza agasubiza inyuma intekerezo yibuka cyane uburyo The Ben yamugiriye neza.

    Avuga ko mbere yo kuririmba muri kiriya gitaramo, bisa naho yari afungiranye mu nzu, ndetse abafunze iyo nzu banataye ifunguzo ‘babeshya abantu ngo urufunguzo bararujyanye, ndavuga ku rugendo rwanjye rw’umuziki’.

    Akomeza ati “Reka mbisubiremo njyewe nari ndi mu nzu ifunze, ariko iyo nzu mu by’ukuri ntabwo yari ifunze, nanjye nari mbizi ko hadafunze cyakora hari ikintu cyari kirimo, hariho ingufuri yapfuye ariko abantu bayifunze bakavuga ngo urufunguzo rw’iyo ngufuri ntaruhari.”

    Abajijwe niba hari abantu bari barafungiranye impano ye, Yampano yavuze ko atabazi ndetse atabacyeka ariko “The Ben ataraza ngo afungure iyo ngufuri ampe umwanya abantu ntibambonaga kandi narakoraga. Byanze bikunze hari imbogamizi ntazi nagereranyije n’iyo ngufuri n’iyo nzu.”

    Yampano yavuze ko ashingiye ku byo The Ben yamukoreye abigereranya no kuba yarayobowe n’Imana n’umwuka kugira ngo amufashe kugaragaza impano ye.

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka 'Ngo' yakoranye na Papa Cyangwe, anavuga ko bigoye kubona icyo amushimira ‘uretse kumusabira umugisha ku Mana no ku muryango we no ku rubyaro rwe’.

    Uyu muhanzi yavuze ko uriya munsi ataramana na The Ben abigereranya no kuba yaramuhaye inkoni y’umuziki. Ati “Kiriya gitaramo cyari icya The Ben, ku buntu bwe no ku mugisha we yahayeho Yampano. Kuri uwo mugisha yari yapangiwe uwo munsi yahayeho Yampano, bivuze ngo yampaye inkoni, kumpa inkoni bivuze ko uru rugi uzajya urufungura igihe ushakiye nta muntu uzongera ku gufungirana, akira inkoni.”

    The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko yiteguye gukorana indirimbo na Yampano mu gihe cyose bahuza umwanya.

    Ni ibintu yemeranya na Yampano, kuko mu bahanzi yifuza gukorana nabo indirimbo ari mu ba mbere, ariko kandi yifuza ko hejuru y’umuziki basabana, bakaba n’inshuti z’igihe kirekire.


    Yampano yatangaje ko The Ben yafunguye umuryango yari yarafungiranywemo n'abantu batifuzaga iterambere rye mu muziki

    The Ben aherutse gutangaza ko yiteguye gukorana indirimbo na Yampano mu rwego rwo gushimangira ko yanyuzwe n'impano ye 

    Yampano yatangaje ko kuririmba mu gitaramo 'The Groove New Year' cya The Ben byafunguye imiryango myinshi y'umuziki we 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YAMPANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154102/ishimwe-rya-yampano-kuri-the-ben-wamukuye-mu-muryango-yari-afungiranyemo-video-154102.html

  • Chryso Ndasingwa witegura gutanga Pasika ishy… – #rwanda #RwOT

    Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro iyoborwa na Rev. Dr. Charles Mugisha. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    Umuziki waramuhiriye cyane dore ko ari mu bahanzi bacye babaye ibyamamare mu gihe gito cyane. Amaze gukora Album imwe “Wahozeho” yamuritse mu gitaramo cy’amateka na n’ubu kikibazwaho n’abanyamuziki bakomeye aho batiyumvisha ukuntu umuntu akora igitaramo cya mbere akuzuza BK Arena. Nyuma y’ibyo, Chryso arakataje mu muziki ndetse afite EP nshya.

    EP (Extended Play) ya Chryso Ndasingwa ifite indirimbo 6 zirimo: “Mbega ukuntu uri mwiza”, “Great things”, “Ku musozi wera”, “Ibyo wakoze” na “Ulikuwepo”. Ije ikurikira izindi amaze iminsi ashyize hanze zirimo “As I know more”, “Iyo Mana”, “Nzakujya imbere” yakoranye na Rachel Uwimeza n’izindi ebyiri yakoranye na Sharon Gatete ari zo: “Wera Wera” na “Yanyishyuriye”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri EP ye ifite ubutumwa bukomeye bwo “guhimbaza Imana no gushimangira ukwizera”. Yavuze ko yahisemo gukora EP aho gukora Album kubera impamvu zitandukanye. Izi ndirimbo zose ziri ku mbuga zicuruza umuziki, gusa kuri Youtube zizajyaho mu minsi itandukanye.

    Uyu muramyi w’i Nyamirambo ukunzwe mu ndirimbo “Wahozeho” na “Wahinduye Ibihe”, avuga ko impamvu yakoze EP ari ugutanga umusaruro mwiza mu gihe gito no gufasha abantu kwakira izi ndirimbo vuba, kandi “buri ndirimbo ifite icyo ivuga ku rukundo rw'Imana, imirimo yayo n'imbaraga zayo zidahinduka”.

    Ati “Ubutumwa bukubiye muri iyi EP ni ubuhamya bw'imirimo ikomeye Imana yakoze, kumenya neza ko ihora ihari kandi idahindurwa n'ibihe. Indirimbo nka “Mbega ukuntu uri mwiza” iratwibutsa ubwiza bw'Imana, “Ku musozi wera” ikagaragaza aho duhura nayo mu mwuka, naho “Great things” ni igihamya cy'ibyo yakoze mu buzima bwacu.

    Ku bijyanye n'igitaramo cye cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025 mu Intare Arena i Rusororo, yavuze ko imyiteguro “irakomeje neza”. Ati “Twese turi mu mwuka wo gusenga no gukora ibishoboka byose kugira ngo kizabe igikorwa kidasanzwe cyo guhimbaza Imana”.

    Chryso uri mu baramyi bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Yikije ku gitaramo cye avuna ko akomeje kwitegura neza mu buryo bwose. Ati “Turizera ko bizaba ibihe bidasanzwe!”.

    Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye, abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n'ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

    Kuri ubu ari mu myiteguro y’igitaramo ngarukamwaka cya Pasika yise “Easter Experience” kizafasha abakristo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kwizihiza izuka rya Yesu. Mu baramyi azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Arsene Tuyi.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw. Chryso Ndasingwa aherutse gutangaza ko amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku isoko.

    Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika

    Chryso Ndasingwa akomeje kwandika amateka mu muziki

    Apotre Masasu n’umufasha we ni bamwe mu bashumba bashyigikiye cyane umuziki wa Chryso

    Amatike y’ibihumbi 50 Frw yamaze gushira ku isoko

    Ku munsi mukuru wa Pasika bizaba ari uburyohe mu Intare Arena hamwe na Chryso Ndasingwa

    Chryso Ndasingwa yashyize hanze EP Mbere yo gutaramira abakunzi be kuri Pasika

    UMVA INDIRIMBO “MBEGA UKUNTU URI MWIZA” IRI KURI EP YA CHRYSO

    INDIRIMBO “GREAT THINGS” IZAJYA KURI YOUTUBE KUWA KANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154100/chryso-ndasingwa-witegura-gutanga-pasika-ishyitse-yakoze-ep-yindirimbo-6-zishimangira-ukwi-154100.html

  • Anglique Kidjo, Dajdu na Youssoupha bemerany… – #rwanda #RwOT

    Ni na ko byagenze, kuko abashinzwe gutegura iki gitaramo “'Solidarité Congo’” bahise batangaza ko bagisubitse. Mu itanganzo ryasohowe n’abategura iki gitaramo, bumvikanishije ko atari icyemezo bifatiye. Bati 'Iki si icyemezo cyacu, twabitegetswe n'ubuyobozi nubwo twe twari twagerageje gukora mu bwubahane, amahoro dushyize hamwe.' 

    Maître Gims yari yagaragaje ko muri iki gitaramo azifatanya n’abahanzi bagenzi be barimo Angélique Kidjo, Dajdu, Youssoupha, Fally Ipupa, Gazo, Stefflon Don, Céline Banza watwaye Prix Découvertes RFI 2019, Theodora, Guysbezbar, Didi B, Soolking, Ya Levis, level Santana, L2B n’abandi. Ndetse, akavuga ko amafaranga azavamo ari ayo gufasha abana babayeho nabi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Byatangiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigaragaza ko rishyigiye iki gitaramo, ariko nyuma yo kotswa igitutu n’abantu banyuranye, ryagaragaje ko ryitandukanyije na Maître Gims ndetse n’abategura iki gitaramo.

    Meya w'Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo we yari yanditse agaragaza ko ashingiye ku byo yabonye ndetse n’ibyo amaze gusoma iki gitaramo ‘ntigikwiye kuba’ ndetse agasaba Polisi gufata iya mbere mu kugikumira, hagashakwa indi tariki.

    Madamu Anne Hidalgo yavugaga ko iki gitaramo gishobora guhungabanya umutekano w’umujyi mu gihe cyose cyabaye kiba kuri iriya tariki 7 Mata; akavuga ko yabonye amabaruwa y’abantu benshi bamubwiraga ko iki gitaramo kidakwiye kuba ku mpamvu zitandukanye.

    Yavuze ko yabonye amabaruwa y’abarimo Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, imiryango y’abanyarwanda itandukanye irimo IBUKA, umuryango w’abanyarwanda batuye mu Bufaransa, umuryango TUBEHO Family n’abandi bari bamwandikiye bagaragaza ko iki gitaramo cyari giteye ikibazo.

    Iki gitaramo cyari kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya Accor Arena. Gufata icyemezo cyo guhagarika iki gitaramo byafashe iminsi icumi, kuko Meya w’Umujyi wa Paris yandikiye Umuyobozi wa Polisi tariki 7 Werurwe 2025, asubizwa ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025. 

    Umunyamategeko ukorera mu Bufaransa, Gisagara Richard yabwiye Televiziyo Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Inkuru Mu Makuru’ ko kuba UNICEF yarikuye mu baterankunga b’iki gitaramo 'byabaye kimwe mu byatumye Meya w’Umujyi wa Paris n’Umuyobozi wa Polisi babona ko ibyo tuvuga atari ibintu tuvanye aho ngaho gusa, ko na UNICEF ubwayo ibivuyemo.'

    Gisagara Richard yavuze ko bamwe mu bahanzi Maître Gims yari yiyambaje bari bafite amakuru ahagije ku cyari kigambiriwe, kandi ko bamwe bari mu murongo we. Yagarutse kuri Angélique Kidjo, Dajdu na Youssoupha.

    Yavuze ko atatangajwe no kuba Youssoupha ari ku rutonde rw’abari kuririmba muri iki gitaramo kuko “Ni umuntu utayobewe ibyo ngibyo, kuko Youssoupha nawe afite indirimbo nawe agaragaramo avuga nabi u Rwanda n’Abanyarwanda avuga nabi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda anamutuka, nawe ntabwo bintangaje.”

    Yavuze ko Dajdu ari Murumuna wa Maître Gims “urumva ko nawe ntabwo wavuga ngo abigiyemo atabizi.” Ati “Ngirango mwarababonye mu minsi yashize, Dadju na Maître Gims bigeze kujya muri Congo bifotozanya na Perezida Thisekedi kandi tuzi ko abantu bose bavuye muri ziriya nzira ntabwo bavayo badafite icyo bababwiye. 

    Ubwo rero abo batatu tuvuzeho ndumva ntashidikanya ko ibyo tuvuze, ibyo bari barimo bari babizi, kandi wari umugambi ushobora kuba waranateguriwe ahandi atari no mu Bufaransa.”

    Gisagara yavuze ko amakuru y’ibanze afite ari uko Maître Gims yasabye ubwenegihugu bw’u Bufaransa ntiyabuhabwa. Uyu munyamategeko yavuze ko nta wamenya niba Angélique Kidjo yaragiye mu itegurwa ry’iki gitaramo abifiteho amakuru, cyangwa yarabyirengagije.

    Ariko kandi ‘n’umuntu udafite icyo apfa n’abanyarwanda’. Yasobanuye ariko ko aho Angélique Kidjo yamenye iby’aya makuru ntiyigeze agira icyo avuga, nyamara asanzwe akorana bya hafi na UNICEF.

    Avuga ati “Ni Ambasaderi wa Unicef […] Kuva rero UNICEF imukoresha yo yaravuze ngo ibivuyemo we ntatangaze ko abivuyemo njye ndumva ari ikibazo giteye kwibaza.”

    Gisagara Richard yavuze ko Maître Gims ari umuntu ufite amafaranga kandi wamamaye ku Isi, bishobora kuba hari abantu bafashe icyemezo cyo kudaha agaciro igikorwa cyo kwibuka bakemera kwifatanya nawe kugirango ‘batiteranya’.

    Ati “Ariko ni ikintu cyigayitse. Hari ubwo ushobora gusanga bamwe muri abo ngabo rero ari abantu banze kwiteranya na Maître Gims.”

    Yavuze ko ashingiye ku ruhare rwagize mu guhagarika iki gitaramo, bigaragaza ko kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bufaransa buratanga icyizere ‘cy’uko amateka y’u Rwanda batangiye kuyaha agaciro’.

    Ni ibintu ahuza na Senateri Evode Uwizeyimana uvuga “Bufaransa bwiminjiriyemo agafu ku bijyanye n’imyitwarire yabwo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Maître Gims yakunze kumvikana mu mvugo zipfosha Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yigeze guhabwa amafaranga arenga Miliyoni 690 Frw ngo yibasire Perezida Kagame

    Youssoupha yakunze kwibasira u Rwanda, cyane cyane kuva umubano warwo na RDC wazamba, ndetse yanakoze ibihangano binyuranye

    Umunyamuziki Dadju yagiye atumirwa mu bihe bitandukanye i Kigali, akabyanga kubera kuvuga ko Congo itabanye neza n'u Rwanda

    Umunyamategeko Gisagara Richard yavuze ko bigayitse kuba Angélique Kidjo yaratuje, mu gihe UNICEF abereye Ambasaderi yaramaganye iki gitaramo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154106/angelique-kidjo-dajdu-na-youssoupha-bemeranyaga-na-maitre-gims-ku-gitaramo-bari-bahuje-no–154106.html

  • Inganzo Ngari bateguje igitaramo gikomeye gis… – #rwanda #RwOT

    Itorero Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda mu bijyanye no kubyina no gusigasira umuco nyarwanda. Ryashinzwe mu 2006 rigamije kwimakaza umuco binyuze mu mbyino, indirimbo, n'imiziki gakondo. 

    Ni rimwe mu matorero yagaragaje ubuhanga buhanitse mu mbyino gakondo nyarwanda, by'umwihariko imbyino z'abasore n'abakobwa. Ryagiye ryitabira ibitaramo bikomeye birimo FESPAD (Festival Panafricain de Danse), aho ryagaragaje imbyino zihariye. 

    Ryagiye rikora ibitaramo mu bihugu bitandukanye, rikaba ryaragiriye ingendo mu Burayi, Amerika n'ahandi. Ndetse, buri mwaka bakora ibitaramo nk'ibi bigamije guhuza abakunda umuco bakabatamira bitewe n'insanganyamatsiko bahitamo buri mwaka.

    Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye InyaRwanda ko muri uyu mwaka bahisemo kuzagaragaza ibigwi by'u Rwanda, ndetse n'uburyo Abanyarwanda bagiye bigobotora ibibazo barangajwe imbere na Leta y'Ubumwe.

    Yavuze ati 'Impamvu igitaramo twakise 'inganji' ni igitaramo gishingiye ku bigwi by’igihugu cyacu. Aha tukazerekana uko u Rwanda rwagiye rwigobotora ibibazo bitandukanye rukishakira ibisubizo rubikesheje Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda maze ibyo bikaganisha ku nganji (Intsinzi).'

    Akomeza ati 'Ikindi ni ukwerekana inzira ya bene u Rwanda tuva mu mwijima tugana mu Rwanda tureba ubu ndetse n’ejo hazaza.'

    Nahimana Serge avuga ko bahisemo iyi nsangamatsiko, ahanini binatewe n'ibihe u Rwanda ruri kunyuramo muri iki gihe, aho bimwe mu bihugu by'amahanga barufatiye ibihano. Ati 'Yego! Biriya muri biriya bibazo navugaga (hejuru).'

    Uyu muyobozi yavuze ko iki gitaramo kibanjirije icyo bitegura gukora mu 2026, ubwo bazaba bizihiza imyaka 20 izaba ishize babonye izuba.

    Yungamo ati 'Iki gitaramo kije gikurikira ibindi byinshi twagiye dukora ariko kikazaba gifite umwihariko wo kuba integuza y’ikindi gitaramo nganzamarumbo kizaba umwaka utaha twizihiza imyaka 20 tumaze. Ikindi muri ya nganji tuvuga harimo n’umuco wacu uzira ico dukomeyeho.'

    Kuva mu 2009, iri torero ryakoze ibitaramo bikomeye kandi byateje imbere umuco, birimo nk'icyo bakoze mu 2009 bise 'Inganzo Twaje', mu 2010 bakoze igitaramo bise 'Umuco kagozi ka Bugingo kabuza u Rwanda gucika';

    Tariki 25 Nzeri 2011, bwo bakoze igitaramo bise 'Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa', n'aho ku wa 10 Ugushyingo 2013 bakoze igitaramo 'Inzira ya Bene u Rwanda';

    Ku wa 25 Ukwakira 2015, bakoze igitaramo 'Ruganzu I Bwimba', ku wa 9 Ugushyingo 2018 bakora igitaramo 'Urwamazimpaka', ni mu gihe baherukaga gukora igitaramo gikomeye, cyabaye ku wa 8 Kanama 2023 bise 'Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda'.

    Inganzo Ngari bagiye bakora imbyino mu bitaramo by'abahanzi b'ibyamamare barimo Cecile Kayirebwa, Intore Masamba, n'abandi. Bafite umwihariko wo kwambara imyenda gakondo yerekana ishusho y'umuco nyarwanda uko wagiye utera imbere.

    Uretse kubyina, ritanga n'umusanzu mu gukomeza kuririmba indirimbo z'umwimerere zishingiye ku muco. Inganzo Ngari kandi bakomeje kuba itorero rifite igikundiro mu bakunda umuco gakondo, kandi ryagiye ritanga umusanzu ukomeye mu kurinda umuco w'u Rwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

    Inganzo Ngari batangaje ko tariki ya 1 Kanama 2025 bazakora igitaramo bise 'Tubarusha Inganji' 

    Inganzo Ngari bavuze ko iki gitaramo kizagaragara muri rusange uko u Rwanda rwagiye rwigobotora ibibazo 

    Inganzo Ngari bavuga ko bateguye iki gitaramo banabihuje n'ibihe u Rwanda ruri kunyuramo muri iki gihe

    Iri torero rigiye gukora iki gitaramo, mu gihe mu 2026 bazakora icyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154115/inganzo-ngari-bateguje-igitaramo-gikomeye-gishingiye-ku-kuntu-u-rwanda-rwagiye-rwigobotora-154115.html

  • Nyanza: Yabonye 'grenade' mu murima ayitiranya n'iteke – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 61 wo mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, yari mu murima ahinga ku wa 28 Werurwe 2025, abona grenade agira ngo ni iteke, aniyemeza kuyitahana mu rugo.

    Ari mu nzira ataha, yahuye n'umugabo w'inkeragutabara amubwira ko icyo atahanye ari igisasu cyo mu bwoko bwa 'grenade', amusaba kukizibukira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko iyo grenade bakiyibona, inzego z'umutekano zahise zibimenyeshwa.

    Ati 'Yageze mu nzira, ahura n'umuntu w'inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubwira ko ari grenade, ahita ayishyira hasi, maze bahita batumenyesha, duhamagara abasirikare bajya kuyitegura.'

    Meya Ntazinda yavuze ko iyo grenade bigaragara ko yari ishaje cyane, abihuza n'uko agace ka Nyagisozi kahoze mu gice cya 'Zone Turquoise' yari muri Perefegitura ya Gikongoro.

    Umusaza yabonye grenade mu murima agira ngo ni iteke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-yabonye-grenade-mu-murima-ari-guca-inshuro-ayitiranya-n-iteke

  • Vigro Deep ugezweho muri Afurika y'Epfo ategerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyiswe 'Fuego Fest' cyateguwe na 'Evolve Music Group Ltd' yagiye itegura ibindi bitandukanye mu Rwanda. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 31 Gicurasi, aho kizabera ndetse n'abahanzi bashobora kuzakiririmbamo ntabwo biratangazwa.

    Gilbert M Rukundo uhagarariye sosiyete yatumiye uyu musore yabwiye IGIHE ko batekereje kumutumira i Kigali, kuko ari umwe mu bamaze iminsi bafite izina rikomeye cyane cyane mu gucuranga Amapiano. Ati 'Ni umusore ugezweho, twizeye ko benshi bamutegerezanyije amatsiko.'

    Vigro Deep afite imyaka 23. Ni Producer, DJ ndetse akaba n'umucuranzi wa piano. Yamamaye mu ndirimbo yagize uruhare mu ikorwa ryazo zirimo 'Blue Monday', 'Africa Rise', 'Wishi Wishi' yakoranye na DJ Maphorisa, Kabza de Small, Scotts Maphuma na Young Stunna, 'Ke Star [Remix]' yahuriyemo na Focalistic na Davido n'izindi.

    Evolve Music Group [EMG] yatumiye Vigro Deep ni imwe muri sosiyete zimaze igihe zitegura ibitaramo mu Rwanda ariko by'umwihariko ikanafasha abahanzi mu bindi bikorwa. Iyi sosiyete yateguye ibitaramo birimo icya Trapish Music Concert 2 cyatumiwemo umuhanzi Singah wo muri Nigeria cyabaye mu 2022.

    Guhera mu 2017 kandi nibwo iyi sosiyete yatangiye gutegura ibitaramo bikomeye ihereye ku cyatumiwemo umuhanzi Tekno Miles wo muri Nigeria cyiswe 'My250 Concert 1st Edition'. Mu bindi bakoze harimo icyiswe 'Love and Drunk Party' yatumiwemo Yceee wo muri Nigeria, 'Campus Music Fest' n'ibindi.

    Mu minsi ishize yarebereraga inyungu za Gabiro Guitar ariko baza gutandukana.

    'Ke Star [Remix]' zimwe mu ndirimbo za Vigro Deep utegerejwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vigro-deep-ugezweho-muri-afurika-y-epfo-ategerejwe-i-kigali

  • Congo nta gisirikare igira, ni abajura – Senateri Evode Uwizeyimana – #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku bibazo by'umutekano muke muri RDC.

    Yavuze ko RDC ariyo muterankunga mukuru wa M23, binyuze mu ntwaro iha ingabo za FARDC kandi zitazi kuzikoresha.

    Ati 'Bizeye intwaro bari bafite. Baguze intwaro pe kuko bagaragaza ingengo y'imari bakoresheje mu gisirikare, ariko (RDC) igura intwaro nta gisirikare igira. Buriya amasuka ntiyihingisha, ushobora kugira kontineri y'amasuka ariko nta bahinzi ufite abantu bazi guhinga bakazaza bakikorera ayo masuka bakayatwara ni na yo mpamvu tuvuga ko umuterankunga wa mbere wa M23 ni Leta ya Congo.'

    Akomeza asobanura ko iki kibazo cy'igisirikare, ubuyobozi bwa RDC bukizi ariko bukomeza kwitwaza u Rwanda nk'impamvu yatumye igisirikare cyabo kidakomera, nyamara icyo bari biringiye ari ukugura intwaro no kwizera ko ingabo z'amahanga zizabafasha nibaramuka bafite intwaro.

    Senateri Uwizeyimana kandi yavuze ko kimwe mu bituma igisirikare cya RDC kidakomera ari ruswa n'abayobozi bashaka kwigwizaho umutungo, bigatuma bashyira mu gisirikare ababonetse bose.

    Ati 'Congo nta gisirikare igira, ni abantu b'abajura yashyize hamwe irabegeranya ibaha intwaro ariko nta gisirikare gihari rwose keretse ukuyemo bariya bantu bambaye inyenyeri.'

    Bivugwa ko RDC ari cyo gihugu cya Afurika cyaguze intwaro zihenze mu myaka mike ishize, aho cyakoresheje agera kuri miliyari enye z'amadolari.

    Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko RDC ifite inenge zikomeye mu gisirikare cyayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/congo-nta-gisirikare-igira-ni-abajura-senateri-evode-uwizeyimana

  • Serivisi zitunze benshi n'ubushomeri bwagabanyutse – Ishusho y'umurimo mu Rwanda mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yavuze kera ko umurunga w'iminsi ari umurimo. Ubushakashatsi bwa NISR ku murimo mu Rwanda bwashyizwe hanze muri Werurwe 2025 bugaragaza ko mu 2024, Abanyarwanda miliyoni 8,3 bari ku isoko ry'umurimo, muri bo miliyoni 4,4 bakaba bari bafite akazi na ho ibihumbi 780 batagafite ariko biteguye kugakora.

    Imibare igaragaza ko abantu bafite imyaka yo gukora bari ku isoko ry'umurimo biyongereye kuva mu 2022, kuko nko mu 2024 bageze kuri 62,9% by'abaturage bose, bingana n'inyongera ya 3,6% ugereranyije n'uko byari bihagaze mu 2023.

    Ni mu gihe abatagaragara ku isoko ry'umurimo, ni ukuvuga abanyeshuri, abageze mu za bukuru n'abihebye ko batakibonye akazi bavuye kuri 40,7% mu 2023 bagera kuri 37,1% mu 2024.

    Imibare igaragaza ko ubukungu bw'igihugu bwazamutse ku rugero rwa 8,9% mu 2024, umusaruro mbumbe ugera kuri miliyari 18.785 Frw uvuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023.

    Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 48% mu izamuka ry'umusaruro mbumbe w'igihugu, aho rwatanze akazi ku bagera kuri 42,9% mu 2024 bavuye kuri 39,8% bariho mu 2023.

    Urwego rw'ubuhinzi rufite uruhare rwa 25% ku musaruro mbumbe, rwatanze imirimo ku bangana na 39,9% mu 2024 mu gihe bari 43,4% mu 2023.

    Urwego rw'inganda rufite uruhare rwa 21% mu musaruro mbumbe w'igihugu rwo rwatanze imirimo ku bagera kuri 17,2% mu 2024 bavuye kuri 16,7% mu 2023.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente ku wa 28 Werurwe 2025, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko agaciro k'ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by'ishoramari kavuye kuri miliyoni 504$ mu 2017 kagera kuri miliyoni 957$ mu 2024, mu gihe ak'ibyo inganda zikenera (intermediate goods) zatumije hanze kavuye kuri miliyoni 564$ karenga miliyari 1,1 $ mu 2024.

    Ati 'Iri zamuka ry'ibi bikoresho byatumijwe mu mahanga, rijyanye no kwiyongera kw'inganda nshyashya no kuvugurura izari zihari byakozwe muri iyi myaka ishize.'

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw'inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.

    Urwego rwa serivisi rubarizwamo ubukerarugendo n'amahoteli, rugenda rurushaho gutera imbere kuko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwakira inama n'ibikorwa mpuzamahanga.

    Mu 2024 mu Rwanda habarurwaga ibyumba bya hoteli birenga ibihumbi 25, intego ikaba kuzagira ibihumbi 35 mu 2029.

    Ikigereranyo cy'umushahara w'ukwezi ku muhinzi mu 2024 cyari 30.678 Frw, ku bakora mu nganda yabarirwaga muri 92.221 Frw ku kwezi, na ho abakora muri serivisi akaba 127.680 Frw ku kwezi.

    Ubushomeri bwagabanyutse mu byiciro byose

    Ikigero cy'ubushomeri mu 2024 cyari kuri 14,9% bukarangwa mu bagore cyane ugereranyije n'abagabo na ho ugendeye ku myaka abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 bubugarije ku rugero rwa 18,5% mu gihe abakuru bugarijwe n'ubushomeri ku ijanisha rya 12,3%.

    Ku ruhande rw'abarangije kaminuza, abugarijwe n'ubushomeri bari 14,2% mu 2023, ubu bageze kuri 11,5% mu 2024, abarangije amashuri yisumbuye bavuye kuri 23,1% bagera kuri 19,9% mu 2024, abashomeri bize imyuga n'ubumenyingiro bavuye kuri 18,9% bagera kuri 15,7% mu 2024, na ho mu cyiciro cy'abafite ubumuga abugarijwe n'ubushomeri bavuye kuri 19% bagera kuri 14,9% mu 2024.

    Umubare w’abugarijwe n’ubushomeri waragabanyutse mu 2024

    Urwego rwa serivisi rwihariye umubare w’abakozi mu Rwanda

    Abari mu buhinzi n’ubworozi bagenda bagabanyuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/serivisi-zigaruriye-abakozi-benshi-abugarijwe-n-ubushomeri-baragabanyuka

  • Iran ntiyiyumvisha uburyo Trump ashishikajwe no kubaha ubutumire bwerekeye ku masezerano y'ingufu za kirimbuzi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kitazagirana ibiganiro byihariye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n'amasezerano ya nuclear, nyuma y'aho Perezida Donald Trump agaragarije ubushake bwo gusubukura ibiganiro binyuze mu ibaruwa yandikiye ubutegetsi bwa Tehran.

    Iran yavuze ko idashishikajwe no kugirana ibiganiro imbonankubone na Amerika, ahubwo ishishikajwe n'uko ibiganiro byaba binyuze mu bahuza mpuzamahanga.

    Leta ya Tehran ikomeza gusobanura ko gahunda yayo ya nuclear ifite intego z'amahoro, aho igamije kwifashishwa mu bijyanye n'ingufu z'amashanyarazi no mu buvuzi, aho kuba gukora ibikoresho bya kirimbuzi nk'uko ibihugu bimwe byakomeje kubishinja.

    Ubutegetsi bwa Iran bwashimangiye ko bwiteguye gukorana n'andi mahanga mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, ariko ko bidashoboka ko bushyikirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butaziguye, cyane cyane nyuma y'aho Trump yakuye igihugu cye mu masezerano ya nuclear ya 2015 azwi nka JCPOA (Joint Comprehensive Plan of Action).

    Amerika, ku rundi ruhande, ikomeje gushyira igitutu kuri Iran, isaba ko iki gihugu cyemera ibiganiro bishya byatuma ingufu za nuclear zigenzurwa kurushaho. Gusa Iran ivuga ko nta cyizere ifitiye ubuyobozi bwa Trump kuko bwaciye ukubiri n'amasezerano ya mbere.

    Iri tangazo rya Iran rije mu gihe umubano w'ibi bihugu byombi ukomeje kuba mubi, cyane cyane nyuma y'ibihano bikomeye Amerika yashyize kuri Iran mu rwego rwo kuyotsa igitutu ngo ireke gahunda yayo ya nuclear. Iran ivuga ko ibyo bihano ari akarengane kandi bigamije kudindiza iterambere ryayo.

    Nubwo Iran yanze ibiganiro n'Amerika, abasesenguzi bemeza ko hakomeje gutangwa ibimenyetso by'uko imiryango mpuzamahanga ishobora kugira uruhare mu kugerageza kuzahura umubano w'ibi bihugu byombi, mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bushobora kugira ingaruka mbi ku mutekano mpuzamahanga.

    Amerika, ku rundi ruhande, ikomeje gushyira igitutu kuri Iran, isaba ko iki gihugu cyemera ibiganiro bishya byatuma ingufu za nuclear zigenzurwa kurushaho.
    Iran yo yavuze ko idashishikajwe no kugirana ibiganiro imbonankubone na Amerika, ahubwo ishishikajwe n'uko ibiganiro byaba binyuze mu bahuza mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/iran-ntiyiyumvisha-uburyo-trump-ashishikajwe-no-kubaha-ubutumire-bwerekeye-ku-masezerano-yingufu-za-kirimbuzi/

  • Abafana ba Arsenal bo mu bihugu 14 bagiye guh… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa kizwi nka “Arsenal Africa Fans Festival” cyitezweho guhuriza hamwe abafana barenga 1,000 baturutse mu bihugu 14 byo muri Afrika. Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda.

    Nk'uko byatangajwe na Bigango Valentin uyobora itsinda Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), ibikorwa by'ingenzi biteganyijwe birimo ubukangurambaga bw'ubugiraneza, aho bazasura Aheza Healing and Career Center iherereye mu Bugesera.

    Iki kigo gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kizahabwa inkunga n’abafana ba Arsenal igizwe na 'studio' izajya ifasha mu gutunganya inkuru zigaragaza ibikorwa by'iki kigo.

    Mu yindi gahunda, abafana bazifatanya na Orion BBC mu gikorwa cyo gutera ibiti, hagamijwe kubungabunga ibidukikije. 

    Hazanabaho urugendo rw'ubukerarugendo ruzanyura mu bice bitandukanye bya Kigali nk'aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n'ahandi.

    Abazitabira iri serukiramuco bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town. Nubwo ari igikorwa cyateguwe n'abafana ba Arsenal, n'abandi bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.

    Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2018, kuri iyi nshuro rikazitabirwa n'abafana baturutse mu bihugu birenga 14 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y'Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Namibia.

    Arsenal isanzwe ifitanye umubano wihariye n'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho iri jambo ryamamaza igihugu riri ku mwenda w'iyi kipe kuva mu 2018.

     

    Abafana ba Arsenal Barenga 1000 barateganya guhurira i Kigali mu bikotwa bitandukanye harimo n’icyubugiraneza

    Kuva muri 2018 Arsenal isanzwe ikorana n’u Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154094/abafana-ba-arsenal-bo-mu-bihugu-14-bagiye-guhurira-i-kigali-154094.html