Blog

  • Urugaga rw'abagena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi rwatangiye guharurira inzira itegeko rishya ribigenga – #rwanda #RwOT

    Umwuga wo kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveying) ni umwuga wihariye ugira uruhare mu gutegura neza inzira yo gutanga amasoko, aho abakora muri uyu mwuga bapima kandi bagena ibiciro by'imishinga minini y'ubwubatsi n'iyindi mishinga y'ubucuruzi, yaba iya leta cyangwa iy'abikorera ku giti cyabo.

    Ufite kandi uruhare rukomeye mu kwemeza agaciro k'amafaranga akoreshwa no gukurikiza amategeko n'amahame ngengamyitwarire, ukaba umaze igihe mu Rwanda, kuko watangiye kuva mu 2008 ariko nta cyemezo cyemewe n'amategeko, kandi ntiwahabwaga agaciro ukwiye mu ishyirwa mu bikorwa no mu micungire y'imishinga.

    Kuba uyu mwuga utari uhari cyangwa ukaba utari ufite itegeko riwugenga, byatumye amafaranga abarirwa muri za miliyari akoreshwa nabi cyangwa anyerezwa bitewe n'uburangare mu gukurikirana imishinga y'iterambere yari iteganyijwe.

    Imwe muri raporo z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko imishinga 66 ya leta ifite agaciro ka miliyari 551.91 Frw yadindiye, imitungo idakoreshwa ifite agaciro kanini aho hari imitungo 90 idakoreshwa ifite agaciro ka miliyari 15.86 Frw mu nzego 22.

    Mu Ugushyingo 2024, Umutwe w'Abadepite wemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigenga imirimo y'ubuhanga mu guhanga inyubako, iy'ubuhanga mu by'ubwubatsi n'iy'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi.

    Uyu mushinga w'itegeko umaze amezi uri mu biganiro muri komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko kandi biteganijwe ko uzemezwa mu mezi abiri ari imbere.

    Mu rwego rwo kwitegura ibi, RIQS hamwe n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'uyu mwuga, zirimo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Gutanga Amasoko ya Leta (RPPA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA) ndetse n'Ishyirahamwe ry'Abakora mu Gutanga Amasoko, bateguye amahugurwa yo Kuzamura Ubumenyi mu Mwuga (CPD) ku wa 27 Werurwe 2025.

    Ibi byari bigamije guha abanyamuryango ba RIQS n'abanyeshuri biga uyu mwuga ubumenyi ku mategeko n'imyitwarire kugira ngo bahindure imyumvire iriho ubu no guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego zose zifite aho zihuriye no gushyira mu bikorwa imishinga.

    Frederick Nyaminani, Visi-Perezida wa RIQS, yavuze ko iri tegeko rishya rigomba gusanga abakora muri uwo mwuga biteguye kwemeza inshingano zabo.

    Yagize ati “Ibi bisaba guhindura imyumvire, kumenya inshingano zacu no kumenya ko umushinga uwo ari wo wose dufasheho, tuzabibazwa.”

    Nubwo bamwe mu bashinzwe imishinga barimo abakora ubwubatsi, abakanishi ndetse na bamwe mu bagena agaciro k'imishinga bahanwe kubera imishinga yananiranye, Nyaminani yavuze ko abagena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi bagomba kwirinda kuba abagizi ba nabi kuko ibaruramari ryabo rigomba kuba ridafite aho ribogamiye kandi rikozwe kinyamwuga.

    Umukozi wa RPPA ushinzwe E-Procurement, Vincent Ngarambe, yavuze ko amaze imyaka myinshi ajya muri Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari ya Leta aho abayobozi babazwa ku mishinga yashowemo amafaranga, yavuze ko iri tegeko ry'abagena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, rizatuma habaho igabanuka ry'imicungire mibi n'imishinga itabwa na ba rwiyemezamirimo.

    Ati “Uru ni urwego rw'ingirakamaro cyane kandi dukorana na rwo (mu gutanga amasoko ya leta) bityo ibi bibazo byo gutinda n'imishinga itabwa, twabonye bizakemurwa n'itegeko ryabo kandi bizatuma habaho imyitwarire myiza n'ubunyamwuga.”

    Ikirezi Angelique Benita, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko kumenya byinshi ku itegeko rishya n'imyitwarire muri rusange mu Rwanda bitanga icyizere cyo kuba ashobora gukoresha ubumenyi yize kugira ngo ateze imbere uru rwego ariko na none agire uruhare mu iterambere ry'imishinga y'igihugu.

    Yagize ati “Ukurikije aya mahugurwa, twebwe nk'abanyeshuri ndetse n'abahanga mu kugena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi b'ejo hazaza, tubasha kwigira ku bari mu mwuga ariko na none tukaza nk'amaraso mashya yo guhindura ejo hazaza.”

    Irankunda Vedaste, umunyamwuga usanzwe akora, yavuze ko iri tegeko rishya ritegerejweho gukemura bimwe mu bibazo biri muri uyu mwuga ariko nanone rikemeza umwanya wabo ukwiye mu rwego.

    Ikirezi Angelique Benita, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yishimiye kumenya byinshi ku itegeko rishya

    Ngarambe Vincent yavuze ko iri tegeko rizatuma habaho igabanuka ry’imicungire mibi n’imishinga itabwa na ba rwiyemezamirimo

    Frederick Nyaminani, Visi-Perezida wa RIQS, yavuze ko iri tegeko rishya rigomba gusanga abakora muri uwo mwuga biteguye kwemeza inshingano zabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugaga-rw-abagena-ingano-y-ibintu-n-ibiciro-mu-bwubatsi-rwatangiye-guharurira

  • Amakipe y’i Nyarugenge bazayamara! Nyamukandagira iri mu biganiro n’aba- Rutahizamu 2 b’abanya-Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ishobora kongeramo imbaraga mu mpeshyi y'uyu mwaka igura abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda, Allan Okello na Ronald Ssekiganda. Aba bakinnyi bombi bakina hagati mu kibuga, aho Ssekiganda yibanda ku kugarira naho Okello agasatira izamu.

    Amakuru yamenyekanye avuga ko APR FC yamaze kumvikana na Ssekiganda, mu gihe ibiganiro na Okello bikomeje kandi bigeze kure. Mu gihe isoko ry'igura n'igurisha rizaba rifunguye, birashoboka ko bombi bazerekeza muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

    Ssekiganda akinira Villa SC naho Okello akina muri Vipers SC. Bombi bagaragaje ubuhanga muri Shampiyona ya Uganda ndetse banakiniye Ikipe y'Igihugu mu mukino wa Guinée, aho batsinze igitego 1-0. Okello ni we watsinze icyo gitego cyabahesheje intsinzi. Kuri ubu, ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Uganda, aho afite 14 mu mikino 21.

    Niryo bazerekeza muri APR FC, bazahasanga abandi Banya-Uganda barimo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi binjiye muri Mutarama, ndetse na Taddeo Lwanga umaze umwaka wa kabiri muri iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/amakipe-yi-nyarugenge-bazayamara-nyamukandagira-iri-mu-biganiro-naba-rutahizamu-2-babanya-uganda/

  • Yahundagajweho umurundo w’amafaranga! Abafana ba APR FC beretse urukundo rudasanzwe rutahizamu wabo wabafashije kwikura imbere ya Vision Fc – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mamadou Sy yongeye guhesha APR FC intsinzi mu minota ya nyuma, bikomeza kumugira umukinnyi w'ingenzi muri uyu mwaka w'imikino.

    Abafana ba APR FC bamugaragarije urukundo bamuririmbira no kumuha amafaranga nk'ishimwe ry'uburyo yabafashije gutsinda.

    APR FC yatsinze Vision FC 2-1, ibitego byatsinzwe na Djibril Ouattara na Mamadou Sy, byayihesheje amanota atatu y'ingenzi.

    Iyi kipe ifite amanota 45, iri ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na Rayon Sports nyuma y'imikino 22.

    Source : https://yegob.rw/yahundagajweho-umurundo-wamafaranga-abafana-ba-apr-fc-beretse-urukundo-rudasanzwe-rutahizamu-wabo-wabafashije-kwikura-imbere-ya-vision-fc-amafoto/

  • Ubwiza bwa Intare Cultural Centre, yibagije ab'i Nyanza agahinda ko kubura aho bakorera ibirori – #rwanda #RwOT

    Intare Cultural Centre ni inyubako iri mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana, ikaba igeretse kabiri.

    Ni inyubako ifite imbuga yakira imodoka zirenga 150, ikagira inzu mberabyombi yakira abantu 1000 bicaye neza, ibyumba byagenewe ibiro 12, imbuga nini mu kirere yakoreshwa nk'ahantu ho kwakirira abantu, ndetse n'igikoni kinini cyagenewe gutekera abantu benshi.

    Ndayishimiye Joseph bakunda kwita Musinga, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako yatangiye gutanga umusanzu mu byerekeye imyidagaduro.

    Ati 'Nk'abahanzi, twishimira iriya nyubako ndetse n'iriya salle irimo kuko mbere nta yari ihari. Ariko ubu ibirori by'abantu 1000 bicaye neza ushobora kubihakorera.'

    Gukorera muri iyi nyubako bisaba kwishyura hagati ya miliyoni 1,5 Frw na miliyoni 1,77 Frw bitewe n'ibirori byateguwe.

    Muvunyi Emmanuel utuye mu Mujyi wa Nyanza, na we akaba asanzwe akurikiranira hafi ibijyanye n'imyidagaduro, yavuze ko iyi nzu yakemuye byinshi.

    Ati 'Yakemuye byinshi kuko ab'i Nyanza nta hantu heza hagutse bari bafite ho gukorera ubukwe cyangwa ibindi birori, cyane cyane mu gihe cy'imvura. Hafite salle wicaramo hari imbyino ugasusuruka nta mbeho ikwica cyangwa ubushyuhe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako yubatswe ku bufatanye FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyanza, ikaba yaraje gutanga serivisi zo kwegereza salle y'inama ku bayikeneye n'ibindi birori.

    Meya Ntazinda yavuze ko kuba yubatswe mu ishusho ijya kuba nk'inzu za kinyarwanda, bigamije gusigasira umuco nyarwanda kuko Nyanza isanzwe ari igicumbi cy'umuco ikomora kukuba harabaye umurwa w'abami.

    Muri iyi nyubako banateganyije aho abantu bashobora kunywera ikawa (coffee shop), restaurant n'ibindi.

    Iyi nyubako yuzuye muri Kanama 2024, itwaye agera kuri miliyari 3Frw, iha ikaze abifuza gukora ibikorwa bitandukanye byaba inama nini, ubukwe, gukodesha ibiro byo gukoreramo, ibitaramo n'ibindi.

    Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyari 3 Frw

    Iyi nyubako igezweho kandi igasigasira umuco nyarwanda

    Igikoni cyateguriwe gutekera abantu benshi

    Iyi nyubako yakira abantu barenga 1000 bicaye

    Abahanzi b’i Nyanza bashimye iyi nyubako

    Aha abantu bashobora kuhicara bafata agacupa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiza-bwa-intare-cultural-centre-yibagije-ab-i-nyanza-agahinda-ko-kubura-aho

  • Rutsiro: Inkuba yakubise abana babiri bitaba Imana – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, ku isaha ishyira saa 15h00 mu kagari ka Murambi ho mu mudugudu wa Murambi no mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Kabona ho mu mudugudu wa Ntereye, mu masaha ashyira Saa 16h30 kuri uyu wa 30 Werurwe 2025.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aha muri Musasa inkuba yakubise umwana w'umukobwa witwa w'imyaka 17, ubwo yari yugamye mu nzu n'ababyeyi be agwa amarabira. Bagerageje kumujyana kwa muganga bataragerayo ahita yitaba Imana.

    Naho muri Rusebeya, umwana ufite imyaka 11, ubwo imvura yari irimo igwa, inkuba yakubise bugamye mu nzu iwabo mu ruganiriro ari kumwe na murumuna we ahita ashiramo umwuka.

    Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, mu kiganiro na IGIHE yemeje amakuru y'izi mpfu.

    Ati 'Nibyo, ayo makuru ni ukuri. Inkuba yakubise abantu babiri bo mu mirenge ya Musasa na Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bahita bitaba Imana. Mubitabye Imana umwe yari afite imyaka 17, mu gihe undi yari umwana w'imyaka 11, iyi mpanuka yabaye mu gihe cy'imvura yari irimo inkuba nyinshi.'

    Polisi y'u Rwanda yaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo anatanga ubutumwa ku baturage.

    Ati 'Turihanganisha imiryango yabuze ababo kandi tunashishikariza abaturage gukomeza kwitwararika mu bihe by'imvura nyinshi, bagakurikiza ingamba zo kwirinda inkuba, zirimo Kwirinda kugama munsi y'ibiti birebire cyangwa ahantu hitaruye, kwirinda gucomeka ibikoresho by'amashanyarazi cyangwa kuvugira kuri telefone mu gihe cy'imvura nyinshi, no gushyira imirindankuba ku mazu no ku nyubako ziberamo ibikorwa bihuriramo abantu benshi, kugira ngo hirindwe impanuka nk'izi.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inkuba-yakubise-abana-babiri-bitaba-imana

  • Inkweto, amasakoshi n'imikandara bigiye gutangira gukorerwa mu ruganda ruzubakwa mu Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Ikigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2023/2024 u Rwanda rwagurishije mu mahanga impu z'inka zipima ibilo 1.763.844, zinjiriza igihugu 2.798.861$, na ho impu z'amatungo magufi zingana n'ibilo 440,961 zinjije 699.715$.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ishyize imbere gahunda yo gutunganyiriza impu mu Rwanda ku buryo zinakorwamo ibikoresho bikaba ari byo bijyanwa ku isoko mpuzamahanga aho kujyana uruhu umuntu akazasubira kurugura nyuma yo kurutunganya cyangwa akagura icyakozwemo kimuhenze.

    Biteganyijwe ko icyanya gitunganya impu kizubakwa i Bugesera, kikazafasha kongera umubare w'amafaranga igihugu cyinjiza, kuko kizajya cyinjiza miliyoni 430$ buri mwaka.

    Uruganda rugiye kubakwa ruzajya rutunganya impu runakore inkweto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkweto-amasakoshi-n-imikandara-bigiye-gutangira-gukorerwa-mu-ruganda-ruzubakwa

  • Rubavu: Abayisilamu bo muri Congo bifatanyije na bagenzi babo mu masengesho ya Eid al-Fitr – #rwanda #RwOT

    Imam w'Umuryango w'Abayisilamu mu Ntara y'Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, mu butumwa yahaye abitabiriye iri sengesho, yabasabye kuzirikana ibihe u Rwanda rugiye kujyamo byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuzakomeza gukora ibikorwa bifasha abayirokotse.

    Ati 'Tugiye kwinjira mu bihe bitorohera benshi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzakomeze kurangwa n'imico myiza dutozwa n'idini ryacu yo gufasha abayirokotse batishoboye no kubabanira neza, dukomeza kubereka ko turi kumwe nabo ibihe byose.'

    Yavuze ko muri iri sengesho banaboneyeho kwibutsa abayoboke b'idini kuzitabira gahunda zose Leta izashyiraho muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri Stade Umuganda habereye iri sengesho hari hateraniye abantu benshi, biganjemo Abanyarwanda n'abanyamahanga, ari naho Sheikh Iyakaremye yaboneyeho kubakangurira nabo kuzagira uruhare mu bikorwa u Rwanda rugiye kwinjiramo byo Kwibuka.

    Hadji Ramadhan Maguru, umuturage wo muri aka Karere ka Rubavu avuga ko yanejejwe n'ubutumwa bwa Imam, kuko kuva muri 1994 nk'Abanyarwanda umuco ari umwe wo kwifatanya mu gihe cyo Kwibuka.

    Bamwe mu bayisilamu bo muri RDC baganiriye na IGIHE bagaragaje ibyishimo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hamwe n'abaturanyi babo b'Abanyarwanda i Rubavu.

    Djuma Kabemba, utuye mu mujyi wa Goma yakomeje ati “Ndishimye cyane kuba nabashije kwifatanya n'abandi Bayisilamu hano kandi ndashimira uburyo batwakiriye. U Rwanda ni igihugu cy'amahoro kandi natwe twasenze mu mahoro. Ahari amahoro byose biba ari byiza, natwe muri Congo turifuza amahoro.'

    Akomeza avuga ko mu bindi byamushimishije ari inyigisho bahawe yo gusaba buri umwe gukunda igihugu cye, kuko kugikunda bibaha no gukundana ubwabo.

    Mu bateraniye i Rubavu harimo n’abaturutse muri RDC bashimye uko mu Rwanda hari amahoro

    Abagore nabo bari babukereye

    Kuri Stade Umuganda, abayisilamu bari benshi

    Abenshi bifotozanyaga n’abo mu miryango yabo

    Abayisilamu basabwe kugira urukundo rw’igihugu

    Sheikh Iyakaremye Ahmad yasabye abayoboke b’idini ya Islam kuzaba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyuma y’isengesho, abayisilamu basuhuzanyana akanyamuneza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abayisilamu-bo-muri-congo-bifatanyije-na-bagenzi-babo-mu-masengesho-ya

  • Nyamasheke: Abaturage bashyizeho itsinda bise 'Mutimawurugo' rigamije kurandura amakimbirane yo mu ngo – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rigizwe n'abagore 46 n'abagabo 4 rikorera mu Mudugudu wa Kigugu, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo ryashizwe nyuma yo kubona ko mu mugoroba w'ababyeyi, abagore batavuga amakimbirane yo mu ngo bisanzuye kubera ko haba harimo urubyiruko rudafite amakuru ku bibera mu ngo.

    Nyirajyambere Julienne, uri mu bagize iri tsinda yabwiye IGIHE ko barishinze muri Mutarama 2023 baryita Mutimawurugo rikaba rifite intego yo kurandura amakimbirane yo mu ngo.

    Avuga ko mu myaka ibiri bamaze bakora basanze amakimbirane yo mu ngo aterwa no guhishanya imitungo, umugore akaba afite ibyo yita ibye, n'umugabo akagira ibyo yita ibye.

    Ati 'Mu itsinda tweretse umugore ko ntake gihari, nta cy'umugabo gihari, ko ibintu byose ari iby'umuryango'.

    Nyiraneza Adrie avuga ko basanze ikindi gitera amakimbirane yo mu ngo ari ubukene, kuko umugabo hari igihe ava mu rugo akajya gukorera amafaranga yazagaruka agasanga umugore we yabyaye undi mwana, amakimbirane agatangira kubera uwo mwana.

    Mu myaka ibiri iri tsinda rimaze rishinzwe rimaze kunga imiryango myinshi yari ibanye mu makimbirane ndetse hari n'imiryango itatu yabanaga itarasezeranye ryigishije ifata icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko.

    Uwineza Solange n'umugabo we bari bamaze imyaka umunani babana batarasezeranye, bigatuma mu rugo rwe hahora amakimbirane ashingiye ku kwimwa uburenganzira ku mitungo y'urugo no ku gucana inyuma kuko ngo umugabo yakorera amafaranga akayahonga abandi bagore.

    Ati 'Nari narabuze aho navugira icyo kibazo nisanzuyeho nisunga abategarugori bo mu itsinda 'Mutimawurugo' batugira inama tujya mu murenge turasezerana, dushyingirwa no mu itorero ubu turi gutahiriza umugozi umwe tukiteza imbere'

    Itsinda Mutimawurugo ryaje gutahura ko hari abagore babyara bakabura ababahemba kuko ababyeyi babo bapfuye, bituma ryiyemeza no kujya rihemba abagore babyaye ndetse n'ugiye gushyingira rikamufasha gutegura no kuyobora ubukwe.

    Mu karere ka Nyamasheke habarurwa imiryango 637 ibanye mu makimbirane n'ibirego 268 by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo ibirego 80 by'abana basambanyijwe.

    Mu karere Nyamasheke abaturage bashyizeho itsinda bise ‘Mutimawurugo’ rishinzwe kurandura amakimbira yo mu ngo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abaturage-bashyizeho-itsinda-bise-mutimawurugo-rigamije-kurandura

  • I Myanmar iri mu kaga, umutingito ukomeye wateje impagarara #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa karindwi, taliki 30 Werurwe 2025, itsinda ry'abatabazi ryihutirwa ryatangiye kwinjira mu gace ka Myanmar kageramiwe cyane n'umutingito ukomeye wahitanye abantu barenga 1,600. Gusa, ibikorwa byabo byakomwe mu nkokora n'imihanda yangiritse bikomeye, ibiraro byasenyutse, ibibazo by'itumanaho, ndetse n'ukugorwa no gukorera mu gihugu kiri mu ntambara y'abenegihugu.

    Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7.7 wateye ku wa gatanu nyuma ya saa sita hafi y'umujyi wa Mandalay, umujyi wa kabiri mu bunini muri Myanmar.

    Wateje igihombo kinini, wangiza inyubako nyinshi n'ibindi bikorwa remezo birimo n'ikibuga cy'indege cy'uyu mujyi. Abaturage barenga miliyoni 1.5 batuye muri Mandalay, baraye bacumbitse hanze, abenshi batagira aho baba nyuma yo gutakaza amazu yabo, mu gihe abandi bari mu bwoba bw'uko hari imitingito ishobora gukurikiraho igatuma n'inyubako zasigaye zisenyuka.

    Uyu mutingito ntiwahagarariye Miyanimari gusa, kuko wagaragaye no mu bice by'igihugu cy'abaturanyi cya Thailand, aho byibuze wahitanye abantu 17.

    Abaturage benshi bo mu gace kabaswe n'ibiza bagaragazaga impungenge ko imitingito ishobora gukomeza, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo n'ibikorwaremezo by'igihugu.

    Abaturage benshi bo mu gace kabaswe n'ibiza bagaragazaga impungenge ko imitingito ishobora gukomeza, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo n'ibikorwaremezo by'igihugu.

    Kuri iki cyumweru, ubwo undi mutingito ufite ubukana bwa 5.1 wasubiraga kwikoma Myanmar, abantu batangiye kuvuza induru mu mihanda bahungana n'ubwoba.

    Nubwo uyu mutingito utahise ugaragaza ingaruka zikomeye, ku bwoba bwinshi bwari busanzwe mu baturage ndetse unakomeza gukoma mu nkokora ibikorwa by'ubutabazi.

    Ibikorwa byo gutabara byari bigoye cyane bitewe n'ukwangirika k'uburyo bwo gutumanaho, bituma kugera ku bantu bibasiwe biba ikibazo gikomeye. Abatabazi bakomeje guhatana mu buryo bushoboka bwose, bagana ahantu hose hakekwamo abari bakeneye ubutabazi bwihuse.

    Ubuyobozi bwa Myanmar bwatangaje ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje, nubwo hari ibibazo bikomeye bijyanye n'uburyo bwo kugera aho ibibazo biri.

    Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga ifite impungenge ku ngaruka z'iyi mitiingito ku gihugu cyari gisanzwe gifite ibibazo by'intambara n'ubukungu.

    Ibihugu bitandukanye, birimo n'abaturanyi nka Thailand n'Ubushinwa, byatangiye gutanga ubufasha mu buryo butandukanye, birimo kohereza ibikoresho by'ubutabazi no gutanga ubufasha mu by'ubuvuzi.

    Abaturage bo muri Myanmar bagaragaje ubwoba bwinshi, aho benshi bahisemo gukomeza kuba hanze y'amazu yabo kugira ngo birinde ibishobora gukurikiraho.

    Bamwe batangaje ko batari bagasohoka mu mazu yabo, aho bumvise umutingito ugitangira, byashobokaga ko batari kurokoka.

    Ubuyobozi bwemeje ko ibikorwa byo gushakisha abashobora kuba bagwiriwe n'inyubako bigikomeje, ndetse bagasaba ubufasha bwihutirwa ku rwego mpuzamahanga. Indorerezi mpuzamahanga zikomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Miyanimari, mu gihe abatuye ako gace bakomeje kwibaza uko bazongera kubaho nyuma y'iyi mpanuka ikomeye.

    Ubuyobozi bwa Myanmar bwatangaje ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje, nubwo hari ibibazo bikomeye bijyanye n'uburyo bwo kugera aho ibibazo biri.

    Source : https://kasukumedia.com/i-myanmar-iri-mu-kaga-umutingito-ukomeye-wateje-impagarara/

  • Umutoza Frank Spittler yahishuye icyatumye areka gutoza Amavubi, ashinja FERWAFA guhimba ibinyoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze atoza Ikipe y'Igihugu, Frank Torsten Spittler, yatangaje ko hari amakuru atari yo yavuzwe nyuma y'uko adahawe andi masezerano. Yavuze ko FERWAFA ari yo yagombaga gusobanura impamvu itamwongereye amasezerano ndetse ikanagabanya amafaranga bari bemeranyije mbere y'uko agera mu Rwanda.

    Mu itangazo ryasohotse ku wa 21 Mutarama 2025, FERWAFA yatangaje ko Spittler atazaguma gutoza Amavubi nyuma y'ibiganiro byari bimaze amezi abiri. Nyuma y'iri tangazo, hari amakuru yacicikanye avuga ko uyu mutoza yasabye ko umushahara we ukubwa kabiri kandi agatoza Amavubi ari uko aje mu Rwanda gusa. Gusa Spittler yabihakanye, avuga ko atigeze asaba ibyo.

    Mu kiganiro na The New Times, Spittler yasobanuye ko mbere yo gusinya amasezerano hari amafaranga bari bemeranyije ariko FERWAFA yayagabanyije. Yongeyeho ko icyo yasabaga ari uko yagenerwa ayo bari bumvikanye, ndetse ko guhera muri Mutarama 2026, iyo Amavubi yabona itike y'Igikombe cy'Isi, umushahara we wari kuzamurwa inshuro ebyiri. Yanahakanye ko yashakaga gutoreza Amavubi mu Budage, avuga ko ibyo atari byo kuko iyo utarengeje iminsi 183 hanze y'icyo gihugu uba ugomba kwishyura imisoro myinshi.

    Uyu mutoza yasize Amavubi ari aya mbere mu itsinda ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi, ariko yagaragaje impungenge ko umutoza mushya, Adel Amrouche, yahawe igihe gito cyo gutegura ikipe. Yavuze ko byari kuba byiza iyo yagirwaga inama n'umwe mu batoza bamwungirije kugira ngo amuhe amakuru arambuye ku ikipe.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-frank-spittler-yahishuye-icyatumye-areka-gutoza-amavubi-ashinja-ferwafa-guhimba-ibinyoma/