Blog

  • Dutemberane muri Nihe Mart icuruza ibikoresho… – #rwanda #RwOT

    Ubusirimu ntibugaragarira mu mafaranga ari kuri konti cyangwa kwambara neza gusa, ahubwo ibyo uhaha n'ibyo utunze ni byo bigaragaza urwego rw'ubusirimu bwawe.

    Nihe Mart ni urubuga rucuruza ibicuruzwa bitandukanye kandi bigezweho aho umwihariko wabo ari ukugeza ku baturarwanda ibicuruzwa bitari byamamara hirya no hino mu gihugu kandi by'ingirakamaro ku giciro gito.

    Aha byumvikane ko ugurira kuri nihemart.rw aba atandukanye n'uhaha ibicuruzwa ahandi hose kuko umwimerere n'imikoreshereze y'ibyo bikoresho itandukanye.

    Mu bicuruzwa utasanga ahandi bafite, harimo amatara y'utunyugunyugu twaka dufata ku rukuta, Amatara wacana areba hejuru kuri parafo inzu igatanga uruvange rw'urumuri mu mabara atandukanye, Indorerwamo zifite n'amatara yazo afashe uwireba kwibona neza;

    1.8L humidifier igufasha guhumuza icyumba, saloon n'ahandi hanini kandi itanga umwuka mwiza, ELectric brush igufasha gukora isuku mu kanwa neza kandi udashyizemo imbaraga nyinshi.

    Hari kandi Aga-fan ko kuri computer, mu modoka n'ahandi hajya USB, Agakoresho gatubura amashusho yo muri telephone ukayabona nk'ureba televiziyo, Mini Table Soccer Game mwakiniraho muri babiri, laundry bag ushobora gushyira mu cyumba, muri saloon n'ahandi.

    Bimwe mu bindi byinshi bihari harimo kandi indorerwamo itameneka ushobora gushyira mu cyumba, saloon, igikoni n'ahandi 30*60, amaherena meza, udukomo, udukufi, amasaha, imikandara …

    Nihe-mart ifite intego yo kuba igisubizo cy’abibaza ngo NIHE nakura igikoresho runaka. Bateganya kandi ko mu minsi ya vuba, baba bafite ibikoresho bigera kuri 70% y'ibiba ku Isi, bityo ntihagire umunyarwanda uzongera kwifuza ikintu ngo agitumize hanze cyagwa ngo akibure.

    Ikiza cyo guhahira kandi kuri Nihe-mart ni uko uguze ibicuruzwa bitatu agezwaho ibyo bicuruzwa ku buntu, mu gihe uguze ibiri munsi ya bitatu ari muri Kigali yishyura 1,000Rwf naho mu nkengero za Kigali akishyura 1,500Rwf kugera kuri 2000Rwf mu ntara we akishyura 2,000Rwf.


    Indorerwamo inkunjwa ndetse ikagira n’itara ku mpande rifasha uri kwireba, kwibona neza 


    Aha ikoreshwa iyo ushaka ko mu nzu yawe hazamo urumuri rw’amabara atandukanye, ukagatereka ahantu kakabonesha hejuru urumuri rukagaruka hasi


    Ku bakunda imikino, nabo bashyizwe igorora bazanirwa ubwoko bw’imikino butandukanye utasanga ahandi


    Abantu babiri bakina uyu mukino


    Iki gikoresho cyifashishwa mu kurambura umusatsi neza kandi vuba


    Igisokozo gikunjwa amenyo yacyo


    Tripod ya telephone ifite n’itara ryayo riri kumwe na mikoro

    Mikoro zikoreshwa kuri telefone zigafata amajwi meza


    Phon bath imanikwa mu bwogero bagashyiramo telephone kugira ngo itajya mu mazi


    Tapi yo gukoreraho yoga

    Itara rimanikwa cyangwa rigafata ku gikuta rikagenzurwa na terekomande


    Isaha n’umukandara wayo



    Nihe Mart igeza ibicuruzwa ku bakiriya bayo



    Abageza ibicuruzwa ku bakiriya baba bafite ibirango bya Nihe mart


    Ibicuruzwa bigera ku bakiriya kandi nta kibazo bigize

    Ushaka kureba ibindi bicuruzwa cyangwa se guhaha, sura urubuga www.nihemart.rw 


    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154128/dutemberane-muri-nihe-mart-icuruza-ibikoresho-bigezweho-utabona-ahandi-ku-isoko-amafoto-154128.html

  • Amasomo ihagarikwa ry'igitaramo cya Maître Gims risigiye Abanyarwanda baba mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Uko kugihagarika byabasigiye icyizere ku bijyanye n'uko u Bufaransa busigaye bufata umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uburyo bwubaha amateka y'u Rwanda.

    Ibi byavuzwe n'umwe mu Banyarwanda baba mu Bufaransa akaba n'Umunyamategeko ukorera muri icyo gihugu, Gisagara Richard, ubwo yaganiraga na RBA.

    Ku wa 27 Werurwe 2025 ni bwo abashinzwe gutegura icyo gitaramo cy'umuhanzi Maître Gims, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bateguye ku wa 07 Mata, batangaje ko gisubitswe.

    Ni igitaramo cyari cyahujwe n'umunsi wo gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyafashwe nk'uburyo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bitwaje gukusanya inkunga.

    Me Gisagara yavuze ko nubwo byabasabye ingufu kugira ngo iki gitaramo gihagarare, kuba byaremewe ubwabyo byerekana agaciro itariki ya 7 Mata imaze kugira mu Bufaransa.

    Yagize ati 'Kuba baremeye guhagarika igitaramo cya Maître Gims, ni ibintu biduha icyizere cy'uko u Bufaransa muri iyi minsi bwatangiye guha amateka y'u Rwanda agaciro.'

    Yakomeje avuga ko abo mu Bufaransa batangiye kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu kitagomba gukinishwa, 'itariki ya 07 Mata bumva ko igenewe kwibuka kandi igomba guhabwa agaciro nk'andi matariki akomeye hano mu Bufaransa.'

    Akomeza avuga kuba iki igitaramo nk'iki cy'umuhanzi ukomeye nka Maître Gims, uturuka mu gihugu gikomeye kinafite amafaranga nka Congo, cyarahagaritswe, ukongeraho ko umubare w'Abanyarwanda ari muke mu Bufaransa ugereranyije n'uwa Abanye-Congo bahari, bigarura imbaraga mu Banyarwanda bari mu Bufaransa.

    Ati 'Biduha icyizere cy'uko iyo twishyize hamwe tugaharanira uburenganzira bwacu, ibyo twifuza kugeraho byose dushobora kubigeraho, kuko ukuri guca mu ziko ntigushye.'

    Itangazo ryo guhagarika igitaramo cya Maître Gims ryasohotse nyuma y'aho ku wa ya 25 Werurwe 2025, Meya wa Paris, Anne Hidalgo, yasabye Umuyobozi wa Polisi y'i Paris kugihagarika.

    Yari ashingiye ku busabe bw'Abanyarwanda barimo Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, bagaragaje ko gishobora kwifashishwa nk'urubuga rwo guhakaniramo Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Me Richard Gisagara yavuze ko ihagarikwa ry’igitaramo cya Maître Gims ryasigiye icyizere Abanyarwanda baba mu Bufaransa ku gaciro gahabwa umunsi wo Kwibuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasomo-ihagarikwa-ry-igitaramo-cya-maitre-gims-risigiye-abanyarwanda-baba-mu

  • KOICA, Abize muri KOREA bakoranye umuganda n'Abanyakamonyi banapima indwara zitandura #rwanda #RwOT

    Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'Abaturage bawukoreye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ahazwi nko mu Kibuza. Witabiriwe kandi n'Abanyarwanda bize muri Korea y'Epfo ku nkunga ya KOICA. Abitabiriye umuganda bapimwe ku bushake indwara zitandukanye zitandura nka; Diabeti, Umuvuduko w'amaraso n'izindi.

    Francine Andrew Saro, Umuyobozi wungirije w'Umuryango w'Abanyarwanda bize muri Korea ku nkunga ya KOICA, avuga ko kuza kwifatanya n'Abanyakamonyi mu gikorwa cy'Umuganda ndetse bakanapima indwara zitandura biri muri gahunda ngari uyu muryango ufite, aho Abanyarwanda bize hanze babitewe mo inkunga n'imiryango itandukanye ndetse n'Igihugu kibigizemo uruhare bafata umwanya wo kugaruka mu muryango bakabaha ku byiza bahawe, bijyanye n'ubumenyi barahuye.

    Umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko Mukibuza.

    Akomeza avuga ko muri aba bize muri Korea harimo n'abize Ubuganga ariyo mpamvu mu gikorwa cy'umuganda, babifashijwemo n'Ibitaro bya Remera Rukoma bapimye ku bushake kandi ku buntu indwara zitandura.

    Francine Andrew Saro/KORAA( Koica Rwanda Alumni Association).

    Saro, ahamya ko ari ngombwa cyane ko abo bose bafite ibyo bakesha Igihugu ndetse n'imiryango irimo nk'uyu w'Abanyakoreya(KOICA), badakwiye gusoza amasomo ngo bajye mu mirimo gusa, bibere iyo, ko ahubwo ari byiza kugaruka mu miryango bakabona ko abana babo, abavandimwe n'inshuti bahashye ubwenge n'Ubumenyi bifitiye umumaro Abanyarwanda bose.

    Senateri mu nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mugisha Alexis witabiriye uyu muganda akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yatanze urugero mu kujya kwipimisha ku bushake izi ndwara zitandura ahari hateguwe. Ahamya ko kumenya uko umuntu ahagaze kuri izi ndwara zitandura ari byiza cyane mu kwibungabungira ubuzima.

    Senateri Mugisha Alexis 

    Agira ati' Ubuzima bw'Umuntu nicyo gishoro cya mbere, iyo umaze kumenya uko uhagaze, umaze kumenya isukari ukamenya n'umuvuduko w'amaraso n'ibindi bizamini, ubiheraho umenya uko ukwiye kwitwara, ukamenya aho ukeneye siporo, icyo ukwiriye kurya, icyo ukwiye guhagarika, icyo ukwiriye kunywa n'icyo udakwiriye mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze'.

    Akomeza agira ati' Amagara araseseka ntayorwa kandi kwirinda biruta kwivuza. Umuntu wese ushaka kubaho neza akwiriye kuba azi uko ubuzima bwe buhagaze, akamenya niba ari muzima cyangwa arwaye bityo agafata ingamba hakiri kare kuko iyo ukerewe Ubuzima bwo ntabwo bukererwa. Buragutungura bukaza bufite ibibazo byinshi kugira ngo uzabikemure bikagusaba byinshi cyangwa rimwe na rimwe bikaba byanakwanga ukabura ubuzima'.

    Kwipimisha indwara zitandura byari ubushake kandi ari ubuntu.

    Dr Jaribu Théogène, muganga akaba n'umuyobozi w'ibitaro bya Remera Rukoma wari mu muganda avuga ko indwara zitandura ari mbi cyane kuko benshi zibahitana ku bwo kuzikerensa, kutajya kwa muganga kuzipimisha. Ahamya ko abantu benshi bibwira ko umuntu ajya kwa muganga kuko yumva hari aho aribwa cyangwa se atiyumva neza mu mibiri.

    Avuga kandi ko nyinshi muri izi ndwara zitinda kugaragaza ibimenyetso, ahubwo bikajya kugaragara umuntu zimugeze kure ku buryo hari n'abo zihitana bapimwa kwa muganga bagasanga nizo zibahitanye.

    Dr Jaribu Théogène/Remera Rukoma.

    Agira inama abantu bose mu byiciro byose babarizwamo, yaba abato ndetse n'abakuru guha agaciro Ubuzima bwabo, kujya kwa muganga kabone nubwo baba ntaho bumva bababara kugira ngo babapime. Ahamya ko iyo umenye uko uhagaze bigufasha kwimenya ukanamenya uko wirinda haba mu byo urya, unywa n'ibindi ukora mu buzima bwa buri munsi.

    Dr Jaribu, asaba buri wese kutumva ko azajya kwa muganga kuko yumva umuriro cyangwa aribwa. Ati ' Abanyarwanda tumenyereye ko tujya kwivuza ari uko wagize umuriro, wababaye umutwe, ubabara mu nda, wananiwe kubyuka,…ariko akenshi izi ndwara zitangira buhoro buhoro zitakubabaza zikakwangiza umubiri, iyo utayivuje hakiri kare utarabona ibimenyetso bikomeye cyane, tujya kubibona kwa muganga umuntu zaramaze kwangiza umubiri we'. Akomeza asaba ko bidakwiye gutegereza kujya kwa muganga kubera utiyumva neza, ko ahubwo Kwirinda biruta kwivuza.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mu ijambo rye yashimiye KOICA ariko kandi by'umwihariko aba bize muri Korea bafashijwe nayo kuba baje kwifatanya n'Abanyakamonyi mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe bakanapima ku bushake indwara zitandura.

    Yasabye abitabiriye Umuganda gukoresha imbaraga zabo bikura mu bukene, biteza imbere, bateza imbere imiryango yabo n'Igihugu muri rusange. Yibukije kandi ko ibyo bireba buri wese yaba Umuto ndetse n'Umukuru.

    Dr Nahayo Sylvere, yibukije ko Abanyarwanda ndetse n'Isi muri rusange bagiye kwinjira mu gihe cy'Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye buri wese kubigira ibye, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, gukeburana, kugirana inama bityo icyerekezo kikaba kimwe cyo kubaka umusingi mwiza w'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/04/01/koica-abize-muri-korea-bakoranye-umuganda-nabanyakamonyi-banapima-indwara-zitandura/

  • Tom Close, Chryso, Element na Vestine na Dorc… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z'ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n'abakizamuka ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo itsinda ry'abaramyi Vestine & Dorcas, Element Eleéeh, Danny Nanone, Chryso Ndasingwa witeguye igitaramo cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025, Nel Ngabo, Diez Dola uri mu bari kuzamuka neza n'abandi.

    Umuraperi Ish Kevin yashyize hanze indirimbo yise 'Rwanda' yahurijemo Abaraperi batandukanye barimo Bulldogg, Kivumbi King, B-Threy na Kid from Kigali, irimo ubutumwa bugenewe abanyamahanga bakomeje gufatira ibihano u Rwanda.

    Uyu muraperi yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo kumva iyahuriwemo n'Abaraperi bo muri RDC batukaga u Rwanda n'abayobozi barwo.

    Ish Kevin yavuze ko nta kindi yagendeyeho mu guhitamo abo bakorana iyi ndirimbo uretse kuba ari bo baganiriye bakumva neza igitekerezo cye. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Ehlers afatanyije na Pro Zed mu gihe inonosorwa na Kush Beats.

    Hari kandi iyitwa 'Gatatu,' indirimbo nshya y'abavandimwe Pamaa na Li John. Baba baririmba ukuntu abakobwa bamwe babeshya abasore ko babihebeye, bashaka kubakuramo amafaranga, mu gihe abadafite ifaranga baba babona barashobewe.

    Umuhanzi Dany Nanone yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Extended Play (EP), iriho indirimbo esheshatu zirimo ubutumwa butandukanye yaba ubwe bwite n'ubw'urukundo.

    Iyi EP Dany Nanone yayise '112'. Danny Nanone yatangaje ko yakozweho n'abatunganya indirimbo barimo Pastor P, NizBeats na Loader.

    Iyi EP iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Amadosiye' yahuriyemo na Monk E., Kagurano Rwimo na Indatwa n'Abarerwa, ''So Far' yakoranye na Ella Rings, 'Ihame', 'Mosondyo, 'Nanone' n'iyo yise 'Ahazaza' yahuriyemo na Magna Romeo uri mu basore bagezweho.

    Danny Nanone afatanyije na Ella Rings bafitanye n'amateka y'uko bose banyuranye mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki, bakoze mu nganzo basohora indirimbo bise 'So far'. Iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Niz Beatz mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.

    Muri uku kwezi dusoje kandi, Nyuma y'imyaka irenga ine amaze atangiye umuziki nk'umwuga we, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise 'Hear to stay' yagiye hanze ku wa 10 Werurwe 2025 nubwo yari amaze iminsi ayumvisha abakunzi be.

    Ni album igizwe n'indirimbo 12 zirimo '3 in the morning' yakoranye n'uwitwa Kent Larkin, 'Urihe' yakoranye na Kivumbi King na 'Feel it' yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise 'Ariel & Wayz' aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.

    Usibye abashyize hanze Album, dore indirimbo 15 InyaRwanda yaguhitiyemo zafashije Abanyarwanda kuryoherwa n’ukwezi kwa Werurwe 2025:

    1.     YEBO [Nitawale] – Vestine & Dorcas

    “>

    2.     TOMBÉ – Element Eleéeh

    “>

    3.     Roza — Bruce Melodie

    “>

    4.     Ola — Kivumbi King

    “>

    5.     Si — Nel Ngabo

    “>

    6. U Rwanda – Ish Kevin Ft. Kivumbi King, KidFromKigali, Bulldogg & B-Threy

    “>

    7.     Aah — Olimah

    “>

    8.     So Far — Ella Rings ft Danny Nanone

    “>

    9.     Cinema — Tom Close ft Bull Dogg

    “>

    10. Ratata — Diez Dola

    “>

    11. Wera Wera Wera – Chryso Ndasingwa Ft Sharon Gatete

    12. No Doubt – Israel Mbonyi 

    13. Nimesamehe – Alpha

    14. Hari Amashimwe – Aline Gahongayire ft Audy Kelly

    15. Ndahiriwe – Bosco Nshuti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154127/tom-close-chryso-element-na-vestine-na-dorcas-mu-basusurukije-abanyarwanda-muri-werurwe-vi-154127.html

  • Abakora mu bigo by'imari bahawe umukoro wo kujyana n'aho Isi igeze – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z'imari bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020, ibigo by'imari iciriritse ni byo bifitemo uruhare runini.

    Mu mpera z'icyumweru gishize abakozi b'ibigo by'imari biciriritse mu Rwanda bagera kuri 200 bahawe impamyabushobozi nyuma y'umwaka bahabwa amahugurwa.

    Yateguwe n'Ikigo gishinzwe Amahugurwa y'Amakoperative, ba rwiyemezamirimo ndetse n'ibigo by'imari biciriritse (RICEM), ku bufatanye n'Ikigo cy'Abadage Germany Sparkassenstiftung (DSIK).

    Clarisse Mushimirwa ukuriye imikorere y'ibigo by'imari bito n'ibiciriritse muri Banki Nkuru y'u Rwanda, (BNR) yavuze ko kongerera ubumenyi abakora mu by'imari ari ingenzi mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

    Ati 'Ubumenyi mukuye muri ayo mahugurwa , ni inyungu kuri mwe ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane ababagana babashakaho serivisi zitandukanye muri ibyo bigo mukorera.'

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Ibigo by'Imari iciriritse AMIR, Jackson Kwikiriza, yavuze ko ubu igisigaye ari ugukoresha ubwo bushobozi bahawe mu gutanga serivisi zinogeye ababagana.

    Ati 'Ni byiza guhabwa ubumenyi nk'ubu kubera ko hejuru y'ubumenyi baba basanganywe, babasha no kwerekwa uko bushyirwa mu ngiro. Ubu buryo bwatumye babona imirimo iyo bavuye mu mashuri n'abari mu kazi, bityo umusaruro ukiyongera.'

    Umuyobozi Mukuru wa RICEM, Dr. Olivier Mukulira, yagaragaje ko gukoresha abakozi badafite ubunararibonye n'amahugurwa ajyanye n'igihe, ari igihombo ku bigo by'imari.

    Ati 'Yaba imicungire mibi y'imari, kutamenya gukurikirana no gucunga neza inguzanyo zatanzwe, kutamenya guha abakiliya ibyo bakeneye, byose byagiye bigira ingaruka mu iterambere ry' ibigo.'

    Clarisse Uwumukiza usoje amahugurwa, yagaragaje ko ubumenyi benshi mu biga ibijyanye n'ubukungu n'imari bavana mu ishuri, buba budahagije kugira ngo batange umusaruro ukwiriye, ni yo mpamvu abona ko amahugurwa ari ingenzi.

    Yavuze ko hakenewe imbaraga kugira ngo ubwo bumenyi bujyanishwe no kwihutisha ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, ku buryo abazikoresha babasha kubona serivisi aho baba bari hose.

    Imibare yo muri Kamena 2024, igaragaza ko abakoresha serivisi z'imari z'ibigo byanditse nka banki n'ibigo by'imari byanditse bagera kuri 92%, bangana na miliyoni 7.6 mu gihe abakoresha uburyo butanditse ari 4%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu 22% bahabwa serivisi binyuze muri banki zitandukanye, 70% bakazigeraho binyuze mu bindi bigo by'imari byanditse kandi bizwi mu gihe 4% ari bo bagera kuri serivisi z'imari binyuze mu bigo bitanditse.

    Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, aganiriza abo mu rwego rw’imari

    Clarisse Mushimirwa ukuriye imikorere y'ibigo by'imari bito n'ibiciriritse muri Banki Nkuru y'u Rwanda, (BNR), ashimira abatanze amahugurwa

    Abo mu bigo by'imari cyane cyane ibiciriritse basoje amahugurwa yo gukora ibyo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-bigo-by-imari-bahawe-umukoro-wo-kujyana-n-aho-isi-igeze

  • U Rwanda na Seychelles byinjiye mu bufatanye buteza imbere serivisi z'igorora – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano Seychelles igaragaza ko izungukiramo cyane mu kuzamura urwego rwayo rw'amagereza, bijyanye n'uko RCS imaze gutera imbere.

    Ayo masezerano y'imikoranire yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 31 Werurwe 2025, nka kimwe mu bigize uruzinduko itsinda ry'abayobozi ryaturutse muri Seychelles ryakoreye mu Rwanda.

    Amasezerano yasinywe hagati y'Urwego rushinzwe Amagereza muri Seychelles rwari ruharagarariwe na Komiseri warwo, Janet Georges ndetse na RCS yari ihagarariwe na Komiseri Mukuru wayo, CG Murenzi Evariste.

    RCS igaragaza ko ayo masezerano yasinywe akurikira guhura kw'abakuru b'ibihugu byombi kwabaye mu 2023 bagasinya amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yavuze ko SPS yakoreye urugendoshuri muri RCS muri Nzeri 2024 inyurwa cyane n'aho u Rwanda rugeze mu micungire y'amagororero bituma yiyemeza gufatanya na rwo kugira ngo irwigireho.

    Yagize ati 'Muri Nzeri 2024 Komiseri yari yadusuye asura amagororero yacu areba aho tugeze mu buryo bwo kuyacunga, ubuzima bw'abantu bayarimo n'umutekano. Yifuje ko twabafasha kuko we yabonaga aho bageze ari inyuma yacu mu buryo bugaragara.'

    CSP Kubwimana kandi yavuze ko muri Seychelles ubu bagikoresha uburyo bw'amagereza aho kuba amagororero ndetse ibyo bikaba ari kimwe mu byo RCS izabafasha bakareba uburyo na bo bakwimukira mu buryo bw'igorora.

    Ayo masezerano yasinywe akubiyemo ingingo zinyuranye nko gufatanya mu gusangira ubumenyi mu bya tekiniki bujyanye n'igorora, kongerera ubushobozi abakozi no gukora imishinga ihuriweho.

    Muri ayo masezerano harimo kwigisha uburyo bwo kugorora, kungurana abakozi hagamijwe kunguka ubundi bumenyi, ingendoshuri, gukora inyigo n'ubushakashatsi n'ibindi bitandukanye.

    Komiseri wa SPS, Janet Georges, yavuze ko hari byinshi Seychelles yakwigira ku Rwanda ariko by'umwihariko ku micungire y'amagororero kuko urwego ayoboye rurimo abakozi badahagije na bo bakeneye kongererwa ubushobozi, agaragaza ko ikibazo cy'abakozi bake iwabo kiri mu gihugu hose.

    Ati 'Muri Seychelles dufite ibibazo byinshi byo kubura abakozi bitewe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge riri hejuru. Hano mu Rwanda gukoresha ibiyobyabwenge ntibiri ku kigero gikabije […], ariko muri Seychelles ho ibiyobyabwenge birakoreshwa ku kigero kiri hejuru, kandi byangiza umuryango mugari. Nibura 10% by'abaturage muri Seychelles baba bahanganye n'ingaruka z'ibiyobyabwenge.'

    Mu Rwanda kugeza ubu hari amagororero 13 harimo rimwe rigenewe abana abari munsi y'imyaka 18.

    Amasezerano yashyizweho umukono na Komiseri wa SPS, Janet Georges (ibumoso) ndetse na CG Murenzi Evaritse w'Urwego rw'u Rwanda rushizwe Igorora (RCS)

    Komiseri wa SPS, Janet Georges, yavuze ko hari byinshi Seychelles yakwigira ku Rwanda by'umwihariko ku micungire y'amagororero

    Ubwo Komiseri wa SPS, Janet Georges yari ageze ku Cyicaro Gikuru cya RCS ahasinyiwe amasezerano

    Abakozi b’Urwego rushinzwe amagereza muri Seychelles (SPS) bari kumwe n’aba RCS

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yavuze ko Urwego rushinzwe amagereza muri Seychelles (SPS) rwakoreye urugendoshuri muri RCS muri Nzeri 2024 runyurwa cyane n'aho u Rwanda rugeze mu micungire y'amagororero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-seychelles-byinjiye-mu-bufatanye-buteza-imbere-serivisi-z-igorora

  • Abamotari barinubira ko mu Rwanda hari sosiyete imwe yonyine itanga ubwishingizi bwa moto – #rwanda #RwOT

    Abo bamotari bavuga ko kuba izindi sosiyete z'ubwishingizi zitemera kububaha basanga nta yandi mahitamo aba ahari uretse gukorana na sosiyete ya Radiant yonyine ibutanga ariko ko ibiciro bikomeza kuzamuka ugeranyije n'ibindi binyabiziga bagakekeka ko ibizamura uko ibyumva.

    Umwe yagize ati 'Twibaza impamvu ari ikigo kimwe cyemerewe gutanga ubwishingizi kandi kikabuzamura uko cyishakiye bukaba buhenze kuko ari ikigo kimwe.'

    Undi yagize ati 'Twifuza ko habamo n'izindi sosiyete z'ubwishingizi zikatwakira zakanatugabanyiriza ibiciro.'

    Umukozi muri Radiant ushinzwe gukumira ibyateza ingorane, Abizeye Jean Damascène, yahakanye ibyavuzwe na bamwe ko hari amabwiriza agena ko iyo sosiyete ari yo yemerewe gutanga ubwishingizi yonyine kuko ibikora ku bushake bwayo kandi zindi zikuyemo ku bushake.

    Gusa kuba abamotari bavuga ko buhenze cyane agaragaza ko biterwa no kuba moto ziri mu binyabiziga bikora impanuka cyane kandi nka sosiyete y'ubucuruzi iba igomba gukora idahomba.

    Yagize ati 'Harimo ibibazo by'uko impanuka za moto ziba ari nyinshi kandi ikiguzi amasosoiyete y'ubwishingizi yishyura kuri zo ari amafaraga menshi cyane.'

    Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana yabwiye RBA ko mu gihe nta gikozwe mu kugabanya impanuka zikorwa na moto ubwishingizi bwazo buzakomeza kuzamuka ku buryo bamwe bashobora no kwikura muri ako kazi.

    Yagize ati 'Uko abamotari bagenda badakurikiza amategeko y'umuhanda batigengesera bagakora impanuka mu buryo burimo akajagari ni byo bituma ibiciro by'ubwishingizi bizamuka.'

    'Bitwaye neza mu muhanda ibyo byago n'impanuka bakora bikagabanuka ibiciro bishobora no kumanuka ariko mu gihe zikomeza kwiyongera ibiciro bizakomeza kuzamuka. Uzasanga kubera guhenda k'ubwishingizi bamwe mu bamotari bashobora kunanirwa bakikuramo.'

    Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) iherutse kugaragaza ko ikiguzi cy'ubwshingizi bwa moto kiyongera bitewe n'uko buri mwaka impanuka ziyongera n'amafaranga ubwishingizi buzishyura akaba menshi. Gusa BNR ntigaragaza uko byagenda mu gihe na Radiant yahagarika guha abamotari ubwishingizi.

    Imibare ya Radiant igaragaza ko moto 78.798 ari zo zifatamo ubwishingizi. Mu 2020 iyo sosiyete ivuga ko yishyuye miliyari 4.3 Frw ku mpanuka 3.890 za moto zari zabaye gusa mu mwaka ushize wa 2024 izo mpanuka zari zimaze kwikuba kabiri ziba 6.265 zishyurwa amafaranga asaga miliyari 14 Frw.

    Ikiguzi cy'ubwishingizi bwa moto itarengeje imyaka itanu ikora kigeze ku bihumbi 182 Frw ku mwaka mu mu gihe mu myaka irindwi ishize cyari ku 45.000 Frw.

    Polisi y'Igihugu igaragaza ko nibura buri munsi haba impanuka za moto zishobora kugera kuri 15 mu Gihugu hose, ndetse muri rusange moto n'amagare byihariye hejuru ya 50 by'impanuka zose ziba buri mwaka.

    Abamotari barinubira ko mu Rwanda hari sosiyete imwe yonyine itanga ubwishingizi bwa moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-barinubira-ko-mu-rwanda-hari-sosiyete-imwe-yonyine-itanga

  • Mega Global Market yahembwe nk'ikigo gicuruza inyunganiramirire cyitwaye neza mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Mega Global Market yahembwe mu bihembo bitegurwa na Karisimbi Events bizwi nka 'Consumers Choice Awards'.

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, yishimiye iki gihembo ikigo abereye umuyobozi cyatwaye.

    Yagize ati 'Ni umunezero mwinshi uyu munsi kuba ikigo cyacu cyatwaye igihembo gikomeye nk'iki. Gutanga serivisi nziza, ibicuruzwa byiza bikaba bituruka ku bunararibonye bw'imyaka 20 maze muri aka kazi ko gukwirakwiza inyunganiramirire.'

    Dr. Francis Habumugisha yagaragaje ko mu byatumye iki kigo gihabwa iki gihembo harimo kuba giha serivisi nziza abakiliya. Ati 'Abakiliya ni abami, twabashyize imbere tubaha ibicuruzwa byiza kandi bikora neza nk'uko baba babishaka'.

    Yakomeje avuga ko iyo wubashye umukiliya, ukora ibicuruzwa byiza ku buryo ibyo asoma byanditse inyuma ari byo azasanga imbere, icyo ashaka kuvura kigakira, niba ari vitamin ashaka akazibona neza.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko bimwe mu bicuruzwa byabo byatumye iki kigo gishimwa n'abakiliya ndetse kigahabwa iki gihembo harimo nka 'Best Man Prime' ifasha abagabo kutarwara kanseri y'udusabo tw'intanga.

    Harimo kandi 'Best Lady Care' ifasha abagore kuringaniza imisemburo, ikarinda nyababyeyi n'ubushake bwo gutera akabariro bukiyongera ku batabugira.

    Hari kandi 'Best Kids Brain Gummies' ifasha imikurire y'abana, ikabongerera n'ubwenge.

    Izindi nyunganiramirire zafashije iki kigo kuganwa na benshi harimo 'Best Fish Oil, Best Fit & Detox Tea, Best X Power Coffee na Best Brain Booster' zikora ku mubiri wose.

    Dr. Francis Habumugisha yakomeje avuga ko iki kigo kizakomeza guha abakiliya ibicuruzwa byiza kandi byizewe, ndetse anashimangira ko mu minsi iri mbere bazatangiza uruganda rukorera ibi bicuruzwa mu Rwanda.

    Yasabye kandi ko abacuruzi bashaka gukorana na Mega Globla Market bakayihagararira hirya no hino mu gihugu, ko bayigana bagakorana mu buryo bworoshye, ndetse ashimangira ko iki kigo kirajwe inshinga no gukomeza guha abakigana ibicuruzwa byiza ku giciro cyiza.

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko impamvu bahize abandi ari uko baha agaciro umukiliya akwiye

    Abakozi ba Mega Global Market baserutse mu myenda yera

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha (wa gatatu) ari kumwe n’abandi batsinze mu bihembo bya 'Consumers Choice Awards' bitegurwa na Kalisimbi Events

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, mu bitabiriye ibihembo bya 'Consumers Choice Awards' bitegurwa na Kalisimbi Events

    Dr. Francis Habumugisha yakira igihembo Mega Global Market yatsindiye

    Mega Global Market ifasha n’abashaka gukorera mu Burayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mega-global-market-yahembwe-nk-ikigo-gicuruza-inyunganiramirire-cyitwaye-neza

  • Dutemberane muri Singapore itatswe n’imiturir… – #rwanda #RwOT

    Igihugu cyatangiye kwiyubaka nyuma yo kubona ubwigenge muri 1965, gishyiraho ubuyobozi bw’umukuru w’igihugu aho Lee Kuan Yew yahindutse umuyobozi mukuru w'igihugu nyuma yo kuva mu bwami bw’Abongereza. Ururimi rukoreshwa muri Singapore ni Icyongereza, ariko kandi hakaba hari n'izindi ndimi zirimo Igishinwa, Igitariyani, Ikirusiya n'indimi gakondo.    

    Lee Kuan Yew yaharaniye iterambere ry’ubukungu, uburezi n'umutekano w'abaturage. Ashingiye ku miyoborere myiza n'imikoranire myiza n'ibindi bihugu, yatumye Singapore iba kimwe mu bihugu byateye imbere ku isi, haba mu bucuruzi, ikoranabuhanga no mu bwiza bw’imiterere y'umujyi baturage bari hagati ya 10% na 15% bari munsi y'umurongo w'ubukene.  

    Umujyi wa Singapore uzwi cyane kubera ibitangaza by’imiturirwa myiza n'inyubako zigezweho, nk’ibikorwa remezo byitiriwe “Marina Bay Sands“, “Gardens by the Bay“, ndetse n'imiturirwa itangaje nka “The Pinnacle @Duxton“. Izi nyubako ntizigaragaza gusa iterambere ry’ubukungu, ahubwo zigaragaza n’ubushobozi bwa Singapore bwo gukoresha neza ubutaka.

    Abaturage ba Singapore bagira ubuzima bwiza kandi bafite umubare munini w’abaturage bafite ubushobozi bwo kwiga no gukora, bibafasha kwinjiza amafaranga menshi. Ubukungu bw’igihugu bushingiye cyane ku bucuruzi, inganda, ubwubatsi, ikoranabuhanga, n'ubukerarugendo. Singapore ni igihugu cyagennye gahunda y'ubukungu ihamye, aho ubumenyi n'ikoranabuhanga byiyongera ku bwiza bw’ibikorwa remezo.

    Singapore ikunze gusurwa n'abamukerarugendo kubera ibikorwa byayo birimo ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa by'ikoranabuhanga, imiturirwa, n'ahantu ho gusura by'umwihariko nka “Universal studios” ndetse n’amazu akorerwamo ubuhinzi bugezweho. Ibi bituma Singapore iba kimwe mu bihugu byifuzwa cyane mu rwego rw'ubukerarugendo ku isi.       

    Marina Bay Sands aha hakurura ba mukerarugendo kandi hakagaragaza ishusho nziza ya Singapore

    Clarke hold aha habera ibirori bitandukanye aho abantu bashobora kubikora no mu masaha akuze

    Abantu batari bake basura by'umwihariko “Universal Studios” buri mwakaUbusitani bwa “Gardens by the Bay” burihariye cyane kuko bugaragaza ikoranabuhanga mu bwubatsi n’amabara ateye amabengezaInyubako zubatswe mu buryo bwo kurengera ibidukikije aho n’ibindi bihugu bifatira urugero rwiza kuri Singapore

    Si inyubako ziteye amabengeza gusa ahubwo binagaragaza uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije no kubyaza ubutaka umusaruro

    Ikirwa cya Sentos hakaba hanabarizwa icyanya cyororerwamo inyamaswa cyane cyane izo mu maziSingapore ifite inyubako ziba ziriho ibimera n’ibiti biteye amabengeza

    Abahanga mu bwubatsi bakomeza gufata umujyi wa Singapore nk’icyitegererezo mu bwubatsi                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                           

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153003/dutemberane-muri-singapore-itatswe-nimiturirwa-yihariye-nubusitani-buteye-amabengeza-153003.html

  • Itorero Inyamibwa rya UR CST ryegukanye Miliy… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryari rimaze amezi rizenguruka intara zose n'Umujyi wa Kigali, rikaba ryarateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n’Iterambere ry'Ubuhanzi mu rwego rwo gukundisha urubyiruko umurage w’u Rwanda no kubashishikariza gukora ubuhanzi bubyara inyungu.

    Mu birori byo gusoza aya marushanwa byabereye muri Camp Kigali ku Cyumweru, tariki 30 Werurwe 2025, itorero Inyamibwa rya UR CST ni ryo ryaje ku isonga, ritsindira igihembo gikuru cya miliyoni eshanu. 

    Itorero Indangamuco rya UR Huye ryegukanye umwanya wa kabiri rihabwa miliyoni eshatu, naho itorero Uruyange rya UR CAVM riza ku mwanya wa gatatu ritsindira miliyoni ebyiri. Iri rushanwa ryabaye nyuma y’uko umudiho w'Intore nyarwanda ushyizwe mu murage w'isi na UNESCO.

    Abitabiriye iri rushanwa batangaje ko uretse gusigasira umuco, binabafasha kwinjiza amafaranga no kwiteza imbere. Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Imbyino gakondo umwimerere nyarwanda”.

    Amatorero 11 yari yatoranyijwe nk'ayitwaye neza mu byiciro byabanje arimo itorero Inyamibwa rya UR CST, itorero Indangamuco rya UR Huye, itorero Uruyange rya UR CAVM, itorero Impumuza rya EAUR, itorero Inkashabirori rya Hanika Polytechnic, itorero Indakomwa rya RP Gishari, itorero Igisubizo rya INES Ruhengeri, itorero Indatwa rya UR Nyagatare, itorero Indangamirwa rya UR CoE, itorero Inganzo rya RP Kitabi n'itorero Ingeri y'Abeza rya RP Karongi. 

    Uretse ibihembo byahawe amatorero, hanatanzwe ibihembo ku bantu batatu bagaragaje ubuhanga buhebuje mu byiciro bitandukanye birimo umubyinnyi w'umwaka, intore y'umwaka, n'umuririmbyi w'umwaka.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye amatorero yitabiriye amarushanwa, uko biteguye bakabigira ibyabo, udushya bagaragaje, ndetse by'umwihariko uburyo Kaminuza zashyigikiye iki gitekerezo. Yavuze ko gutangiza iri rushanwa byaturutse ku kuba ubuhanzi bw'imbyino gakondo bumaze gutera imbere.

    Ati: 'Dutekereza iki gikorwa, twari mu nama isanzwe. Tumaze kubona yuko Inyamibwa yari imaze gukora Inkuru ya 30, twakurikiye imbyino nziza z'Urukerereza, tumaze kubona ko Inganzo Ngari imaze kugera ku rundi rwego, turavuga ngo ariko ko ibi bintu bimaze gutera imbere bibyara umurimo ku rubyiruko, bikaba kandi bitangiye kwitabirwa n'Abanyarwanda, ntitwareba niba nta zindi mpano ziri mu gihugu cyose, mu ntara, mu turere, ariko tugahera mu mashuri ya kaminuza kuko twabonaga ariho twajya tukabona abantu wenda n'amatsinda ntabe menshi cyane.'

    Yakomeje avuga ko mbere bibazaga niba urubyiruko rutazatera utwatsi iki gitekerezo kuko benshi bakunda umuziki ugezweho, ndetse bagatekereza ko bajyanye amarushanwa mu ntara batabona abafana. Gusa, byaje kurangira urubyiruko ruyitabiriye ku bwinshi kuva amarushanwa atangiye kugeza arangiye.

    Ati: 'Twabitangiye dukeka ko mutazabyakira neza, tugakeka ko wenda mukunda umuziki ugezweho kuruta gakondo, ariko mwaraduhinyuje, mwatweretse ko injyana gakondo ariyo yacu burya.'

    Iri rushanwa ryasize icyizere gikomeye ko urubyiruko ruzakomeza guha agaciro umuco gakondo, rukawugira umusingi w'iterambere ry'ubuhanzi nyarwanda. 

    Itorero Inyamibwa rya UR CT ryegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 5Frw

    Amatorero yose yari yiteguye

    Byari ibishimo bihebuj ku bitabiriye ibirori bisoza amarushanwa y’imbyino gakondo mu mashuri makuru na kaminuza ku rwego rw’igihugu




    Imyambaro n’imbyino gakondo bibereye ijisho




    Hahatanaga amatorero 11




    Abitwaye neza bagahiga abandi batahanye ibihembo



    Kayigema Sangwa Aline yari ari mu bari bagize akanama nkemurampaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154098/itorero-inyamibwa-rya-ur-cst-ryegukanye-miliyoni-5frw-mu-marushanwa-yimbyino-gakondo-amafo-154098.html