Blog

  • Perezida Faustin Archange Touadera yatsindiye Manda ya kabiri yo kuyobora Centrafrique #rwanda #RwOT

    Tariki ya 27 Ukuboza 2020,nibwo Abanya Centrafrique babyukiye mu matora y'umukuru w'igihugu aho Perezida Faustin-Archange Touadéra uri kwiyamamariza manda ya kabiri yagaragaye agiye gutora arinzwe cyane n'ingabo za MINUSCA zirimo n'Abanyarwanda

    Aya niyo matora ya mbere yabaye muri Centrafrique kuva hasinywa amasezerano y'amahoro mu 2019.Yari yitabiriwe n'abakandida 30 ku mwanya wa Perezida.

    Aya matora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite yabaye mu gihe inyeshyamba zari zarwanyije ko aba bituma Ingabo za MINUSCA zirimo n'iz'u Rwanda zoherezwa kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

    Hashize iminsi Perezida Faustin Archange Touadéra w'imyaka 63 ashinja François Bozizé yasimbuye gushaka guhirika ubutegetsi nubwo uyu we yabihakanye yivuye inyuma.

    Bozizé yafatiwe ibihano na Loni, bituma atemererwa kuba mu bahatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu muri aya matora.

    Ku wa Kabiri w'cyumweru gishize, imitwe yitwaje intwaro yari yafashe umujyi wa kane munini muri iki gihugu gusa ingabo za Loni ziza kuwukura mu maboko y'abo barwanyi.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni ryavuze ko 'abasirikare batatu b'u Burundi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bishwe abandi barakomereka' mu gitero bagabweho ku wa Gatanu w'icyo Cyumweru.

    Iki gitero cyagabwe mu gace ka Dekoa muri Perefegitura ya Kemo na Bakouma mu Majyepfo ya Perefegitura ya Mbomou.

    Umuvugizi w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stephane Dujarric, yamaganye iki gitero, asaba Centrafrique gukora iperereza ku mvano yacyo.

    Yatanze umuburo avuga ko ibitero nk'ibi ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro 'bigize icyaha cy'intambara' ku muntu uwo ariwe wese ubigaragaramo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-faustin-archange-touadera-yatsindiye-manda-ya-kabiri-yo-kuyobora

  • Jennifer Lopez yatunguye abafana be abiyereka nta birungo yisize(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Jennifer Lopez yiyerekanye atisize ibirungo mu rwego rwo kugaragariza abakunzi be ubwiza karemano yifitiye.
    Ni muri videwo uyu mugore yafashe kuri bonane maze ayisangiza abamukurikira agamije kubereka uko asa nta maquillage yishyizeho.

    Ni muri gahunda uyu muhanzi yiyemeje kujya ageza ku bafana be yise kwita ku ruhu no kwiyitaho ugasa neza.Uyu mugore amaze igihe gito yaratangiye gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kwiyitaho aho ngo afite umugambi wo kugira ubwiza nk'umukobwa w'imyaka 20 y'amavuko.

     

     

    Source : https://yegob.rw/jennifer-lopez-yatunguye-abafana-be-abiyereka-nta-birungo-yisizevideo/

  • Abarimu batangiye kwigishiriza abanyeshuri munsi y'ibiti #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 4 Mutarama 2021, abarimu batangiye kwigishiriza abanyeshuri munsi y'ibiti, nyuma y'igitekerezo cy'Umunyamabanga muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe uburezi, Prof. George Magoha.
    Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by'amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n'udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y'ibiti, mu gihe ikirere kimeze neza.
    Kuri Prof. Magoha, ubu ni bwo buryo bwafasha abarimu kugabanya ubucucike mu byumba by'amashuri no kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, nka rimwe mu yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu gukumira icyorezo cya Covid-19.
    Ubwo amasomo yasubukurwaga kuri uyu wa 4 Mutarama, nk'uko tubikesha Daily Nation, aharimo Ishuri Ribanza rya Mweiga riherereye mu Karere ka Nyeri, batangiye gukurikiza igitekerezo cya Prof. Magoha.
    50% by'abanyeshuri bitabiriye amasomo barigira munsi y'ibiti, mu rwego rwo kubahiriza iri bwiriza ryo guhana intera.
    Gahunda yo kwigira munsi y'ibiti ni imwe mu ngaruka z'icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu mpera z'umwaka w'2019. Umubare w'abana bageze mu kigero cyo kwiga wariyongereye ariko ibihugu birimo Kenya ntibyabashije kubaka ibyumba by'amashuri bishya byo kubakira, nk'uko Prof. Magoha yabitangaje.

    Abanyeshuri b'Ishuri Ribanza rya Mweiga batangiye kwigira munsi y'ibiti

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/abarimu-batangiye-kwigishiriza-abanyeshuri-munsi-yibiti/

  • Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Firmin Ngrébada – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe Firmin Ngrébada yakiriye Col Jean Paul Karangwa mu biro bye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021.

    Mu butumwa yamuhaye harimo gushimira u Rwanda uburyo rwafashije iki gihugu mu kugicungira umutekano mu bihe by’amatora ya Perezida n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Ku wa 20 Ukuboza 2020 nibwo Ingabo zo mu Mutwe udasanzwe “Special Force” z’u Rwanda zerekeye muri Centrafrique; zoherejwe mu buryo butandukanye n’ubw’ingabo za Loni kuko zo zahawe umukoro wo kurwanya igikorwa cyashoboraga guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri iki gihugu.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, zagize uruhare mu guhashya umutwe w’abagizi ba nabi washakaga guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru Bangui.

    Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yavuze ko icyo gikorwa ari icyo kwishimira, kuko kigaragaza ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti cyiteguye gufasha Centrafrique gutekana.

    Minisitiri Marie-Noëlle Koyara yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kumva ko ashobora kurokora ubuzima bw’abaturage ba Centrafrique, bari bagiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya amatora ubundi ikabavutsa ubuzima.

    Ati “Nk’uko mubizi, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, hanyuma mu buryo bwihuse, iki gihugu cy’inshuti [u Rwanda] binyuze mu masezerano dufitanye, cyemeye kwitanga mu gufasha bagenzi babo b’abasirikare kurinda umutekano w’ikiremwamuntu. Ntabwo nabona ikintu cy’ingenzi navuga usibye kuvuga ngo mwarakoze, gushimira Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda ku bw’icyo gikorwa cy’ubumuntu gikwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.”

    Yabajijwe niba ingabo za Minusca ziri muri iki gihugu zitari zihagije mbere yo gusaba iz’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda gutanga ubufasha, asubiza ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bari bake ugereranyije n’ubuso bw’igihugu ubwacyo.

    Ati “Murabizi Minusca ifite intumwa zirenga ibihumbi 10, igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 627, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, kandi ngira ngo uyu ni n’umwanya mwiza wo kubabwira ko ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique bitarakurwaho byose. Igisirikare kidafite ibikoresho bihagije ntigishobora kurinda mu buryo bwizewe abaturage bacyo.”

    Yatanze urugero ku gitero cyagabwe i Damara mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, avuga ko kitari guhashywa iyo hataba ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Damara ni umujyi ufite igisobanuro gikomeye kuri twe, kubera ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi ngabo zaduhaye ubufasha ziri hano hamwe n’Ingabo z’igihugu twabashije gusubiza inyuma umwanzi.”

    Minisitiri Koyara yavuze kubera ibibazo by’umutekano muke muri Centrafrique, basabye Minusca ko yongera ingabo, ndetse ko ashima “Imana ko Ingabo z’u Rwanda arizo zongeye koherezwa mu gutera inkunga iziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni”.

    Yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro babonye isomo, bityo ko badakwiriye gukomeza guhungabanya umutekano.

    Mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, hariyo abashinzwe umutekano 12.870 barimo abasirikare 11.650.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada yakiriye mu biro bye Col Jean Paul Karangwa uyoboye Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda, amushimira umusanzu w’ingabo ayoboye mu kubungabunga umutekano muri iki gihugu

    Nyuma y’ibiganiro by’aba bombi bafashe ifoto y’urwibutso

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-w-ingabo-z-u-rwanda-zoherejwe-muri-centrafrique-yakiriwe-na

  • Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Firmin Ngrébada – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Firmin Ngrébada yakiriye Col Jean Paul Karangwa mu biro bye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021.

    Mu butumwa yamuhaye harimo gushimira u Rwanda uburyo rwafashije iki gihugu mu kugicungira umutekano mu bihe by'amatora ya Perezida n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Ku wa 20 Ukuboza 2020 nibwo Ingabo zo mu Mutwe udasanzwe 'Special Force' z'u Rwanda zerekeye muri Centrafrique; zoherejwe mu buryo butandukanye n'ubw'ingabo za Loni kuko zo zahawe umukoro wo kurwanya igikorwa cyashoboraga guhungabanya amatora ndetse n'umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo z'u Rwanda ziri mu Butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri iki gihugu.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, zagize uruhare mu guhashya umutwe w'abagizi ba nabi washakaga guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y'Umurwa Mukuru Bangui.

    Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yavuze ko icyo gikorwa ari icyo kwishimira, kuko kigaragaza ko u Rwanda ari igihugu cy'inshuti cyiteguye gufasha Centrafrique gutekana.

    Minisitiri Marie-Noëlle Koyara yashimiye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kumva ko ashobora kurokora ubuzima bw'abaturage ba Centrafrique, bari bagiye kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya amatora ubundi ikabavutsa ubuzima.

    Ati 'Nk'uko mubizi, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, hanyuma mu buryo bwihuse, iki gihugu cy'inshuti [u Rwanda] binyuze mu masezerano dufitanye, cyemeye kwitanga mu gufasha bagenzi babo b'abasirikare kurinda umutekano w'ikiremwamuntu. Ntabwo nabona ikintu cy'ingenzi navuga usibye kuvuga ngo mwarakoze, gushimira Perezida wa Repubulika n'Abanyarwanda ku bw'icyo gikorwa cy'ubumuntu gikwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.'

    Yabajijwe niba ingabo za Minusca ziri muri iki gihugu zitari zihagije mbere yo gusaba iz'ibindi bihugu birimo n'u Rwanda gutanga ubufasha, asubiza ko abasirikare bari mu butumwa bw'amahoro bari bake ugereranyije n'ubuso bw'igihugu ubwacyo.

    Ati 'Murabizi Minusca ifite intumwa zirenga ibihumbi 10, igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 627, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, kandi ngira ngo uyu ni n'umwanya mwiza wo kubabwira ko ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique bitarakurwaho byose. Igisirikare kidafite ibikoresho bihagije ntigishobora kurinda mu buryo bwizewe abaturage bacyo.'

    Yatanze urugero ku gitero cyagabwe i Damara mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, avuga ko kitari guhashywa iyo hataba ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda.

    Ati 'Damara ni umujyi ufite igisobanuro gikomeye kuri twe, kubera ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda hamwe n'izindi ngabo zaduhaye ubufasha ziri hano hamwe n'Ingabo z'igihugu twabashije gusubiza inyuma umwanzi.'

    Minisitiri Koyara yavuze kubera ibibazo by'umutekano muke muri Centrafrique, basabye Minusca ko yongera ingabo, ndetse ko ashima 'Imana ko Ingabo z'u Rwanda arizo zongeye koherezwa mu gutera inkunga iziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni'.

    Yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro babonye isomo, bityo ko badakwiriye gukomeza guhungabanya umutekano.

    Mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, hariyo abashinzwe umutekano 12.870 barimo abasirikare 11.650.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada yakiriye mu biro bye Col Jean Paul Karangwa uyoboye Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z'u Rwanda, amushimira umusanzu w'ingabo ayoboye mu kubungabunga umutekano muri iki gihugu

    Nyuma y’ibiganiro by’aba bombi bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-w-ingabo-z-u-rwanda-zoherejwe-muri-centrafrique-yakiriwe-na

  • Abakobwa gusa: Menya ibintu byoroheje byagufasha gutahura umusore utagukunda ahubwo wishakira ko muryamana gusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore bamwe na bamwe bigaragaza nk'abafite urukundo kandi bashaka imibonano mpuzabitsina kuri wowe.Ni gute wamenya umusore ugukunda by'ukuri ukamutandukanya n'ukubeshya ko agukunda ariko agamije ko gusambana?

    1.Ntakubwira imishinga ye y'ahazaza

    Umusore ugufiteho gahunda yo kugushyira mu rugo akuganiriza ku bintu birenze umunsi muriho ahubwo ashyira imbere gusohoka ko musohokana nijoro mukarya mu kanywa bikarangiriza aho.

    2.Iyo akwandikiye ariko akabikora ninjoro, aba yishimiye cyangwa ashishikajwe no kuryamana nawe, mu by' ukuri ntabwo aba agambiriye ko mwazashyingiranwa usibye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa.

    3.Aguhamagara nijoro gusa

    Niba umuhungu mukundana aguhamagara nijoro atajya aguhamagara ku manywa icyo agushakaho ni uko muzajya muryamana ntabwo ari uko muzashinga urugo.

    4.Iyo agusabye ko umwoherereza amafoto yawe agaragaza umbwambure bwawe ukoresheje telefone ,aba yishimira Ku kwamamaza gusa nta rukundo aba agufitiye ruzatuma mushyingiranwa usibye kuryamana.

    5.Uko akwita bishobora kukugaragariza niba agukunda by'ukuri cyangwa ashaka ko mwiryamanira.Akenshi azakwita amazina wumva ntakizere atanga k'umubano wanyu w'ahazaza mwembi usibye y'amazina ashirana n'agahararo.

    6. Iyo yohereje ubutumwa, ibyo ategura byose bikaba ari ukukubona kandi akavuga n'ibintu bidasobanutse, ibyo byose aba ashaka kuba ari ukwiryamanira gusa.

    7.Iyo ahora aguhamagara cyangwa akakwandikira bikaba ikiganiro kirekire kidafite icyo kigamije, burya aba agukunda bya nyabyo nta gushidikanya.aha bisobanurwa n'uko akenshi iyo ashaka ko muryamana akuganiriza avuga ngo ndagukumbuye mukunzi ndetse n'ibindi byinshi.

    8.Ikintu kibaho iyo muri kumwe cyerekana ko agukunda by'ukuri cyangwa ko mukundana byo kuryamana.Iyo ashaka ko mugirana ikiganiro kiza,icyo gihe muba mukundana bifite intego yo kurushinga.Ariko iyo ibyo akora byose biganisha kuba yagukorakora Ku mabuno, kukwitegereza cyane cyangwa Ku kwiyegereza cyane muhagaze, ntakabuza ibyo aba acyeneye biba ari ukuryamana gusa.

    9.Mu gihe muri gukorana ikiganiro,iyo ibyo ari kuvuga byose biba byerekeranye n'ibice bigize umubiri wawe kandi atari si uko abashaka ngo akumenye neza,icyo aba ashaka nta kindi usibye kuryamana nawe.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-gusa-menya-ibintu-byoroheje-byagufasha-gutahura-umusore-utagukunda-ahubwo-wishakira-ko-muryamana-gusa/

  • Nyanza: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we babanaga mu nzu bapfuye 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo akekwaho kwica Iyibishaka Jean Marie w'imyaka 39 mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020. Babanaga mu nzu iri mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma, bakora akazi k'ubufundi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko mu gihe hari hatangiye iperereza kuri urwo rupfu, kuri uyu wa Mbere uwo mugabo yahise ajya kwirega avuga ko ari we wishe mugenzi we.

    Ati 'Ni we wishyikirije RIB nyuma y'uko abaturage bamusanze mu ishyamba bakamubaza ibyo arimo. Yemera ko ari we wamwishe bapfuye amafaranga 500 Frw.'

    Yavuze ko amakuru y'ibanze bamaze kubona avuga ko uwo mugabo yishe mugenzi we bapfuye 500 Frw amujugunya mu cyobo cyahoze ari umusarani.

    Ukekwaho kwica mugenzi we akomoka mu Karere ka Nyamagabe akaba afite abana bane, ariko ngo yari yarabatanye na nyina ubabyara ajya kwishakira akazi. Nyakwigendera we akomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, nta mugore yagiraga.

    Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi mu gihe hakomeje iperereza ku cyaha yakoze no gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umurambo wa nyakwigendera wamaze kuvanwa mu cyobo wari wajugunywemo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Yasabye abaturage guharanira kubana neza birinda amakimbirane kuko ari mabi kandi akunze kubyara ibyaha.

    Amategeko ateganya ko uwo mugabo aramutse ahamwe n'icyaha cy'ubwicanyi yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mugenzi-we-babanaga-mu-nzu-bapfuye-500-frw

  • Umuratwa witabiriye Miss Rwanda 2020 akomeje gukirigita ifaranga akomora mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Umuratwa afatanya ubuhinzi akora n’ibindi bikorwa birimo ibyo kwitabira amarushanwa y’ubwiza, aho kuri ubu ari guhatana mu irushanwa rya Miss Supranational 2021.

    Uyu mukobwa yasobanuriye 1K Show ko impamvu yatangiye ibikorwa by’ubuhinzi byari mu rwego rwo kwirinda kwandavura no gusabiriza, kuko ari ibintu adakunda gukora habe na gato.

    Yagize ati “Njye mu buzima sinkunda gusaba, yewe n’ababyeyi banjye kubasaba birangora. Nahoraga ntekerezaga ikintu nakora kigatuma mbasha kubona ibyo nshaka byose ariko mbyihaye. Nsanga nta kazi gahoraho nakora kuko ndi umunyeshuri, natekereza ibindi byo gukora nkumva ntibihura neza, rimwe rero nibwo naje kwigira inama yo kugana mu buhinzi.”

    Yongeyeho kandi ko yahisemo ubuhinzi kuko ari umwuga ugira akamaro ku bantu benshi. Ati “Nashatse gushyira imbaraga mu buhinzi kuko ni umushinga mwiza kuko atari njye ubyungukiramo gusa. Narawukunze kuko ntanga imyaka abantu bakarya, ngatanga akazi kandi nanjye ubwanjye mbyungukiramo. Ubu ndi guhinga ibishyimbo, ubushize nari nahinze ibirayi. Iyo uri guhinga ibyo bishyimbo ushobora no kongeramo utundi tuntu dushobora gufasha abantu.”

    Ezechiel Karekezi uhinga muri uyu murima, akaba ari nawe wawukodesheje Umuratwa, yavuze ko ishoramari ry’uyu mukobwa rikomeje kwaguka.

    Ati “Anitha namukodesheje ubutaka, aba ari nanjye ubuhingamo. Nabanje kubuhingamo ibirayi nk’uko yari yabinsabye, twarabisaruye twongera guhingamo ibishyimbo, ariko ansaba ko twongeramo soya kuko hari abantu nshobora kuzaha igikoma cya soya.”

    Umuratwa yasobanuye ko yongereye soya mu byo ahinga kuko hafi y’aho yakodesheje umurima hari ibigo birimo abana barwaye bwaki, akaba rero yarateganyaga kujya ayitanga muri ibyo bigo bigafasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

    Uyu mukobwa kandi yavuze ko afite inzozi zo kwagura ubuhinzi bwe mu myaka itanu iri imbere, kugeza ubwo azajya anasagurira amasoko yo hanze y’u Rwanda.

    Ati “Imyaka itanu iri imbere ntabwo yaba ari mikeya. Ni myinshi ku buryo umuntu yaba amaze kugera kuri byinshi, mfite imirima itandukanye, ndetse n’imodoka ziza zigapakira. Byonyine n’amezi atandatu maze ndabona mu mufuka bigenda neza ngaho mwibaze muri iyo myaka.”

    Yakomeje agira ati “Nzaba ndi umuntu w’icyitegererezo kuko mbifitiye gahunda yo kubyagura. Ubuhinzi ni umushinga mwiza cyane. Nzaba mfite izina ryanjye kandi nzi ko rizamenyakana mu gihugu. Nifuza no kuzajya ngemura hanze y’u Rwanda.”

    Yaboneyeho gutanga inama ku bantu bagifite imyumvire mibi ku marushanwa y’ubwiza, avuga ko ari ingenzi cyane ku bakobwa kuko abatinyura kandi akabamenyekanisha ku buryo bashobora kubibyaza andi mahirwe.

    Yitanzeho urugero, avuga ko nyuma yo kwitabira ayo marushanwa byatumye amenyekana akabona akazi, ari na ko yakuyemo amafaranga y’igishoro yashyize mu bikorwa bye by’ubuhinzi.

    Uretse ubuhinzi, Umuratwa asanzwe akora ibikorwa by’ubugiraneza kuko aherutse kwiyemeza kurihira ishuri umwana witwa Mugisha David, aho yiyemeje no kumwitaho ku buryo atazasubira mu buzima bwo mu muhanda yabagamo.

    Mugisha yagiye mu muhanda nyuma y’uko se abatanye n’umuryango we akajya gushaka undi mugore.

    Umuratwa ari gutambagira mu mirima ahingamo

    Umuratwa kandi azwi mu bikorwa by’ubugiraneza, aho yishyurira ishuri umwana yavanye ku muhanda

    Umuratwa avuga ko umushinga w’ubuhinzi ugirira akamaro abantu benshi batandukanye

    Imirima ya Umuratwa iherereye i Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba

    Uyu mukobwa avuga ko aterwa ishema n’ibikorwa akora by’ubuhinzi

    Amashusho ya Umuratwa Anitha ari mu mirima ye


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuratwa-witabiriye-miss-rwanda-2020-akomeje-gukirigita-ifaranga-akomora-mu

  • Kayonza: Umugore w’imyaka 22 yafashwe agiye kwiyahura kuko umugabo we yamubwiye ko ari mubi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagali ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin yabwiye IGIHE ko uwo mugore afitanye amakimbirane n’umugabo we w’imyaka 24, amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

    Yavuze ko uyu mugore avuga ko umugabo we ngo akunda kumusesereza amubwira ko ari umugore mubi akanamukagisha ko azamureka akishakira abandi basa neza.

    Ati “ Ejo rero ngo yaraje avuye ahantu ku cyuma gisya akoraho aza aje kurya ibyo aba atanahashye byashatswe n’umugore, atangira kumutuka amubwira nabi ngo asigaye yaracuye anamukangisha ko agiye kwishakira undi mugore ko hanze aha hari abagore beza benshi, anamubaza icyo akora aho mu rugo amusaba kwitahira.”

    Nyuma ngo umugore yasigaye mu gahinda kenshi ku kuntu akorera urugo wenyine umugabo yanaza ntamushime ahubwo akamutuka amubwira ko ari mubi cyane ari nayo mpamvu amuca inyuma.

    Ati “ Umugore rero niko gushaka kwiyahura ku mugoroba yurira igiti amanika igitenge hejuru ashaka kwimanika, abana bari hafi aho nibwo batabaje abantu maze ingabo z’igihugu zari ziri hafi aho zicunga umutekano n’irondo ry’umwuga baba baratabaye barurira bamukura mu giti.”

    Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko iki kibazo batari barakigejeje ku baturanyi n’abayobozi yaba ku Isibo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu. Yavuze ko kuri ubu babaganirije kugira ngo barebe uko bahosha ayo makimbirane.

    Ati “ Urebye intandaro umugabo nta nshingano zo guhahira urugo agira, umugore akagerageza gushakisha niwe wishyura inzu babamo akanatunga urugo rurimo n’umwana umwe babyaranye, akanongeraho guhinga noneho umugabo akanataha amubwira nabi ku kuntu ari mubi yacuye.”

    Yavuze ko kuri ubu bakibaganiriza ngo barebe niba aya makimbirane bayahosha bakongera ku bana neza bakubaka umuryango mwiza.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugore-w-imyaka-22-yafashwe-agiye-kwiyahura-nyuma-yuko-umugabo-we

  • Ruhango: Bane barimo Mudugudu bakurikiranyweho kwica umusore bamuziza 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Niyongira Zabulon w’imyaka 22 yishwe ku wa 3 Mutarama 2021, nyuma yo gukubitwa.

    Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w’imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w’imyaka 20, Gatoya Jacques ufite imyaka 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira Zabulon bagiranye amakimbirane, ashingiye ku mafaranga 300 Frw.

    Bivugwa ko Niyongira yagombaga kwishyura Ntakirutimana Jackson ariko amafaranga yari amufite aburaho 300 Frw bitera kutumvikana ndetse birangira Ntakirutimana yitabaje abandi bantu baramukubita arapfa.

    Umwe mu babonye biba yagize ati “Yahise agwa aho ngaho. Ntasanzwe ahatuye, yari yaje kuhanywera. Bamukubise bamwita igisambo, kugeza apfuye.’’

    Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi ndetse bari gukurikiranwa.

    Yakomeje ati “Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Hari no gushakishwa abandi babigizemo uruhare.’’

    Dr Murangira yasabye abaturage kwitabaza inzego mu gihe bagize ibibazo bitandukanye.

    Ati “Abaturage barasabwa kwirinda urugomo cyangwa kwihanira. RIB irashishikariza abaturage kwitabaza inzego z’ibanze igihe cyose hari ubangamiwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo barasabwa gufasha abaturage igihe cyose hari ugiriwe nabi, ku buryo uwahohoteye abandi yoherezwa kuri RIB kugira ngo amategeko yubahirizwe.’’

    Yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze bijandika mu bikorwa rimwe na rimwe bihungabanya ituze ry’abaturage.

    Ati “Muri ino minsi hari abayobozi b’inzego bamwe na bamwe barimo abanyerondo, ba mudugudu, abanyamabanga b’utugari n’imirenge, bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by’urugomo byo gukubita abaturage ndetse bikabaviramo urupfu. Ibi bintu bikwiye guhagarara bigasigara mu 2020.’’

    Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese uhutaza umuturage kuko agomba kubahwa.

    Yakomeje ati “Igihe cyose umuyobozi yahawe inshingano zo kuyobora abaturage, abe intangarugero. Abaturage na bo rero bubahe abayobozi babo, birinde ibintu byose bibaganisha mu makimbirane.’’

    Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bane-barimo-mudugudu-bakurikiranyweho-kwica-umusore-bamuziza-300-frw