Blog

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Desire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Desire,

    Desire aba ari umunyembaraga mu buryo bwose,akunze kuba ari umushoramari ndetse aba ari n'umukozi mwiza,haba mu mitekerereze ndetse no mu bikorwa ikindi akunze gufata imyanzuro neza atagize uwo abangamira,bitewe n'imiterere ye ,ituma abona umwanya mwiza mu kazi akora,ikindi ni wa muntu unjya wikaruma rimwe na rimwe,arangwa n'ikinyabupfura ndetse n'ibitekerezo byubaka,Iyo afite inzu ye atuje akunda umuryango we wose ndetse akanawitaho,akaba ari n'umuyobozi mwiza w'urugo ugendera ku murongo,ikintu kiba mu mutima we ni ubutabera ndetse n'ukuri.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-desire-2/

  • Bimwe mu bintu abasore bibeshya ku bakobwa nyamara ataribyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abasore bakunze kwitegereza abakobwa cyane kandi biri muri kamere za buri muhungu kuba yakwitegereza umukobwa uwo ariwe wese akamukunda bitewe nuko amubona cyangwa se bitewe nicyo yamukundiye. Hari ibintu byinshi bitandukanye burya abasore bibeshya ku bakobwa. Ibi bintu bikurikira tugiye kubabwira usanga abasore benshi babihuriyeho cyane dore ko abenshi bakunze no kubiganiraho iyo bari kumwe cyangwa se bahuriye ahantu basohotse.

    1. Abasore benshi bumvako gukundana n'umukobwa bisaba kuba ufite amafaranga: iki nicyo kintu cya mbere abahungu benshi ndetse twavuga bose bahuriyeho nyamara abakobwa bose siko bakunda amafaranga. Muri iki gihe turimo nubwo amafaranga adufasha kugera kuri byose nyamara amafaranga si byose. Buriya hari urukundo umusore n'umukobwa bashobora kubanamo bakishima bitabaye ngombwa ko umusore yaba anafite amafaranga y'umurengera.

    2. Abasore benshi bumvako kugirango umukobwa akwereke ko agukunda aruko muryamana: iki nacyo ni ikintu abasor benshi ndetse twavuga hafi ya bose bahuriyeho mu myumvire; bumvako umukobwa ugukunda yagakwiye kukwereka ubwambure bwe akakureka mukaryamana nyamara sicyo gisobanuro cy'urukundo nyakuri.

    3. Abasore benshi bumvako kwemeza umukobwa ko utunze byinshi aribyo bizatuma agukunda: ibi nabyo  abasore bose babihuriyeho. Mbere yo kujya gutereta umukobwa buri musore wese atekereza ibintu by'agaciro azerekana (imodoka se, téléphone ihenze se cyangwa ikindi cy'agaciro) kugirango umukobwa azamubone neza ndetse abone ko bakundanye hari icyo yamugezaho. Nyamara uku ni ukwibeshya dore ko burya umukobwa w'umutima ntakundira umuntu ibyo atunze ahubwo akunda umutima we agakunda uko yamuganirije ndetse nuko yitwara igihe bari kumwe.

    Muri make ibi nibyo bintu by'ingenzi usanga abasore benshi bibeshyaho ku bakobwa. Nubwo ibi 3 aribyo duhisemo kubaramburira ubusobanuro kuri uyu munsi hari n'ibindi byinshi tuzagenda tubagezaho mu nkuru zacu zikurikiraho.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-abasore-bibeshya-ku-bakobwa-nyamara-ataribyo/

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Ornella – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ornella,

    Ni wa muntu wihangana kandi ugira n'umutima ukomeye,iyo urebye ngo aba ari umunyeshuli mwiza wakira ubumenyi mu buryo bworoshye kandi akanabukoresha neza,ashobora kuba ari umwere cyangwa umunyabyaha,akunze kurwana n'ibibazo bye bucece ntawe abibwiye,ahora we yumva yahora mu mutuzo,akunze na none kwishimisha mu buzima,mu rukundo,gutembera kandi ibyo yiyemeje aruhuka aruko abirangije atitaye ku ngaruka mbi ari bugiriremo,akunze kuba ari wa muntu uvugisha ukuri ndetse wubahiriza na gahunda.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-ornella/

  • Abantu 4 bo mu mujyi wa Kigali bahitanwe na Covid-19 mu gihe abandi bantu 172 banduye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo 4 barimo uw'imyaka 82,73,43 n'umugore umwe w'imyaka 68.Aba bose n'abo mu mujyi wa Kigali.

    Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 146, Rubavu: 7, Kayonza: 6, Rusizi: 3, Nyamasheke: 2, Nyamagabe: 1, Huye: 1, Muhanga: 1, Ruhango: 1, Gisagara: 1, Bugesera: 1, Musanze: 1, Kirehe: 1.

    Uyu munsi hakize abantu 64 mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uba 6,816 naho abakirwaye ni 1,927.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kirateganya ko kwipimisha COVID-19 byakorana n'ubwishingizi mu kwivuza mu rwego rwo guhashya burundu iki cyorezo.

    Ibi byatangajwe nyuma y'uko icyemezo cyo kuba warisuzumishije gitangiye kubazwa mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk'imwe mu ngamba z'ingenzi mu gukumira ikwirakwira rya virusi mu baturage.

    Kuri ubu abantu benshi bari kwipimisha kubera ko udafite icyemezo cy'uko utarwaye COVID-19, hari bimwe mu bikorwa atemererwa birimo ingendo zo mu ndege, kwitabira inama runaka, kujya mu mahoteli, kwitabira imikino n'ibindi.

    Mu minsi ishize kandi Minisiteri y'Ubuzima iherutse kugaragaza ko ishyize imbaraga mu kwipimisha Coronavirus.

    Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu.

    Hanatangijwe n'uburyo bwo gupima byihuse 'antigens rapid tests' mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

    Uretse amavuriro yigenga ariko RBC irateganya ko amavuriro ya Leta (ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro by'akarere) mu gihugu hose agiye kwifashishwa mu gusuzuma. Biteganyijwe ko hazajya hakoreshwa uburyo bwo gupima byihuse.

    RBC yatangaje ko gupimwa COVID-19 bizakorwa ku bwishingizi mu kwivuza butandukanye nk'uko igihugu gikomeje kubyigaho.

    Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, yabwiye The NewTimes ko ari ibintu bagiye gutangira kugerageza.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ikintu duhita dukora, gusa biri muri gahunda zacu. Intambwe ikurikiyeho turifuza ko ibipimo byaba ari igice cy'ubwishingizi.'

    Yongeyeho ko RBC itegereje ko inkingo zikorwa hirya no hino ku Isi, ariko ashimangira ko kwipimisha ari cyo cy'ingenzi ku Rwanda mu kubona ibisubizo.

    Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima 'antigen rapid tests', igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bo-mu-mujyi-wa-kigali-bahitanwe-na-covid-19-mu-gihe-abandi-bantu-172

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Theogene – YEGOB #rwanda #RwOT

    Theogene,

    Yishimira kuba yayoborera buri wese mu bubasha bwe,agakora icyo we ashimye abandi batashimye,kandi iyo bimushobokeye buriya ngo agira ibitekerezo byiza,arangwa n'amarangamutima mubyo akora byose,agira impuhwe,ni wa muntu utekereza yewe ni nawe muntu ushobora kubitsa ibanga nta rimene,akunda gutenga amatwi cyane ndetse akunda ibirori kandi na none akunda kwiyoberanya.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-theogene-2/

  • Yabaye icyamamare kubera Covid-19: Amateka ya… – #rwanda #RwOT

    Ndahiro Emmanuel cyangwa Taikun Ndahiro yavutse taliki ya 17/08/2000, avuka mu muryango w’abana batanu, we akaba umwana wa kabiri. Yize amashuri ye abanza mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, akomeza amashuriye yisumbuye mu karere ka Ngoma n’ubundi,ahereye ku ishuri ryitwa ASPEK nyuma yimukira ku ishuri rizwi nka ‘Leshillondere’ mu mwaka we wa kabiri.

    Nyuma yaje kuhava ajya kwiga muri Agape mu mwaka wa gatatu, arangije atangira umwaka wa kane mu karere ka Kayonza ahazwi nka Nyamirama ari naho yarangirije amashuriye yisumbuye. Amashuri ye ya kaminuza yahise ajya kuyiga mu gihugu cya Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu mujyi wa Mwanza, ubu akaba ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga ‘Pubulic relations and advertising’ akaba azarangiza amashuri ye mu mwaka wa 2022.

    Mu kiganiro Taikun Ndahira yagiranye na InyaRwanda.com yagize ati: “Natangiye gukora comedy kuva mu wa 3 segonderi, gusa nabigiyemo biri officialmu 2019 mu kwa 03, gusa kubera nahise nza Tanzania kwiga nabaye nk’uhagaritse ho ntangira kubikora nanone mu 2020 mukwa 03”.

    Ubwo yabazwaga niba akora comedy nk’umwuga yagize ati: “Yego mbikora nk’umwuga, ningaruka mu Rwanda ni na kimwe mu bintu nzashyiramo imbaraga cyane, no kongera imbaraga mu bikorwabyanjye nitabira ibitaramo mu gihe CoronaVirusyaba yarangiye.

    Nk’umwe mu basore bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda, twashatse kumenya niba yaba afite umukunzi atubwira ko ntawe ndetse ko ahugiye cyane mu masomo, ibyo gukundana atabibonera umwanya. Yabajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramugoye muri comedy cyangwa ikintu yaba yarayikuyemo maze asubiza ati: “Ntacyangoye muri comedy kuko abantu bakunze ibyo nkora nkibitangira, ikintu kiza nakuye muri comedy ni ukumenyekana ikindi ni uko ngira uruhare mu byishimo by’abantu kubera ibyo nkora”. Ati “Mu gihe abantu benshi akazi kari kahagaze muri corona njye naboneyeho mfata imitima ya benshi mbinyujije kuri comedy nyuza kuri social media”.

    Uyu musore ari mu banyarwenya b’abanyarwanda bakorera uyu mwuga hanze y’igihugu kandi akaba akunzwe cyane dore ko bigoye kubona umuntu udatunze amashusho ye muri terefone.

    Ikindi ni uko ariwe munyarwenya uzwiho gukora amashusho mato cyane ariko agakundwa n’abatari bake hano mu Rwanda nk’uko bigenda bigaragara ku byo abantu banyuranye bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Twamusabye kutubwira abantu abona bakora comedy neza, maze ashyira ku mwanya wa mbere Arthur Nkusi, ku mwanya wa 2 ahashyira Patrick Rusine, ku mwanya wa 3 ahashyira Fally Meric, ku mwanya wa 4 ahashyira Zabba Missed call, naho ku mwanya wa gatanu ahashyira Joshua. Mu bahanzi akunda cyane yavuze ko ari Bruce Melodie, Riderman, Bill Ruzima ndetse na Sean Brizz.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATRICK RUSINE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102055/yabaye-icyamamare-kubera-covid-19-amateka-ya-taikun-ndahiro-umunyarwenya-uri-mu-bakunzwe-c-102055.html

  • Uko Habimana na bagenzi be bahuje imbaraga mu gushyigikira ubwubatsi bw'inzu ziciriritse – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo bikomereye u Rwanda by'umwihariko Umujyi wa Kigali, ni ukubona inzu zihendutse zijyanye n'igihe zikwiriye abaturage barenga miliyoni 1.5 bawutuyemo ndetse n'abandi bari mu nkengero zawo.

    Iki kibazo gihora kigarukwaho inshuro nyinshi ndetse mu nama zigamije iterambere ry'umujyi kiganirwaho. Ikigaragaza uburyo giteye inkeke, utuye i Kigali wese ukoze ku mafaranga agera kuri miliyoni, ahita atekereza kugura ikibanza, cyaba mu nkengero za Kigali cyangwa mu bice by'icyaro.

    Ikibanza cyabaye nka zahabu, abifite babihinduye ubucuruzi kuko uko iminsi yicuma birushaho guhenda uko ababikeneye barushaho kwiyongera. Ibi kandi ni nako bimeze kuko kucyubakamo inyubako ijyanye n'igihe bisaba kwiyuha akuya.

    Guverinoma y'u Rwanda yatekereje ku mishanga itandukanye yitezweho gufasha abenegihugu kubona uburyo bw'imiturire kandi byoroshye.

    Usibye Leta n'abikorera nabo batanga umusanzu wabo muri uru rugendo. Muri bo harimo n'abasore batatu b'Abanyarwanda bo mu Mujyi wa Kigali bakora umwuga w'ubwubatsi mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Aba basore uko ari batatu bafite imyaka 26 y'amavuko bashoye 1,500,000 Frw ariko bamaze kwagura ibikorwa byabo babigeza ku rundi rwego.

    Bakora inzu zifite agaciro ka miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda n'izigerekeranye ziri hagati ya miliyoni 30 na 35Frw. Binjiye mu bwubatsi mu 2018 ubwo bari bagitangira umwaka wa mbere wa kaminuza.

    Icyabasunikiye gukunda uyu mwuga ni ugufasha Abanyarwanda bagorwaga no kubona inzu nziza kandi zihendutse.

    Inzu aba basore bubaka ziba zikoze mu matafari ari mu buryo bw'ikoranabuhanga akorwa mu gitaka n'umucanga hifashishijwe imashini yabugenewe.

    Habimana Richard yabwiye IGIHE ko bafite intego y'uko mu mwaka wa 2050 inzu zikodeshwa byitwa ko zihendutse zazava kuri 30% zikagera kuri 70%.

    Yagize ati 'Turifuza ko byibuze mu 2050 ibiciro by'inzu zihendutse zazava kuri 30% zikagera kuri 70% ndetse n'inzu zikodeshwa zikazava ku madolari 500 na 700 zikagera ku madolari 50 cyangwa 150.'

    Yavuze ko imbogamizi bahura nazo mu mwuga wabo ari izijyanye no kutabona amasoko n'abashoramari bahagije.

    Ati 'Ingorane zo ni nyinshi tugihura nazo, hari izo kutabona amasoko ya Leta kuko nk'urubyiriko hari byinshi badusaba ntitubibone birimo ingwate no kutabona abashoramari benshi batugana.'

    Yongeyeho ko bifuza ko Leta yajya ibafasha kubona imashini bifashisha kugira ngo barusheho kubaka inzu nshinshi mu gihe gito no kunoza akazi kabo kuko imashini bakoresha zihenda cyane.

    Habimana yavuze ko COVID-19 yabakomye mu nkokora cyane ko hari imishinga yabo bari bafite itarashyizwe mu bikorwa.

    Uretse kubaka inzu zigendanye n'igihe kandi ziciriritse, aba basore banakora n'ibishushanyo mbonera by'inzu bakanashakira abantu ibyangombwa byo kubaka mu rwego rwo korohereza ababagana.

    Urwego rw'ubwubatsi rusanzwe rutanga imirimo myinshi ndetse ruri mu zatekerejweho mu bikorwa bikeneye kuzahurwa kubera ingaruka za COVID-19. Rwashyiriweho gahunda yihariye, aho imishinga minini y'ubwubatsi izajya isonerwa umusoro nyongereragaciro ku bikoresho byaguze mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itatu.

    Ibi byitezweho kuzamura ingano y'ibikoresho bigurirwa inganda z'ubwubatsi zo mu Rwanda, bityo zigatera imbere mu buryo bworoshye ari na ko hagabanuka icyuho cy'ibitumizwa mu mahanga, aho ibikoresho by'ubwubatsi biri mu bigize ingano nini y'ibituruka hanze.

    Mu Rwanda hari inzu zo guturamo miliyoni 2.8 mu gihe hakenewe inzu miliyoni 5.5 zizahaza miliyoni zisaga 22 zizaba zituye igihugu mu 2050. Ibyo bituma hakenewe kubakwa nibura inzu 150 000 buri mwaka kugira ngo habe icyizere cy'uko Abanyarwanda bose bizagera mu 2050 nta kibazo cy'aho kuba bafite.

    Habimana Richard yavuze ko COVID-19 yabakomye mu nkokora cyane ko hari imishinga yabo bari bafite itarashyizwe mu bikorwa

    Imwe mu nzu aba basore bamaze kubaka

    Bakora amatafari bifashishije ibirimo umucanga

    Aba basore muri iki gihe bari kubaka iyi nzu

    Kimwe mu bishushanyo mbonera cy’inzu bagiye kubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-habimana-na-bagenzi-be-bahuje-imbaraga-mu-gushyigikira-ubwubatsi-bw-inzu

  • Ni abakeba muri iyi minsi! Hormonize yandikiy… – #rwanda #RwOT

    Muri ubu butumwa yamwandikiye, Harmonize yagize agira ati “Ndabivuga mbikuye ku mutima, ndagukunda Bro, uyu ni umwaka mushya wa 2021. Warakoze kumpindurira ubuzima'. Yakomeje avuga ko yabonye zahabu akayikura mu mucanga no mu mwijima w'icuraburindi yari yihishemo. Yongeyeho ko ubu muri Africa by'umuhariko mu Burasirazuba bishimira ko ahari. Yongeye ku mushimagiza avuga ko nawe ibyo yakoze mu gihe bamaranye yabikoze kugira ngo amuheshe agaciro.


    Ubutumwa burebure Harmonize yandikiye Diamond

    Uyu muhanzi wabaye mu biganza bya Diamond igihe kitari gito yamwise umunyabigwi avuga ko ikipe yose ya kondeboy umwifurije kugira umwaka mushya. Nta kintu Diamond yigeze avuga kuri ubu butumwa bugaragara kuri konte ya Instagram ya Harmonize icyakoze ibindi byamamare n'abakunzi be babutanzeho ibitekerezo bitandukanye.

    Urugero Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania ndetse wanakundanye na Diamond yagaragaje ko yishimiye ishyaka Harmonize yagize ryo gushima Diamond. Mu Ijambo rimwe yagize ati 'Awwwwwwww'. Nyuma y'ubu butumwa yashyizeho akamenyetso k'umutima. N'ubwo havuzwe umwuka mubi nyuma y’uko Hormonize asezeye muri Wasafi abatari bake bashyize ibitekerezo byabo kuri ubu butumwa bagaragaje ko babyishimiye ndetse bereka aba bahanzi ko bombi ko babashyigikiye. 

    Wasafi iyoborwa na Diamond yafashije Hormonize kuva mu 2015. Mu gihe bamaranye yaramamaye karahava abenshi batangira kuvuga ko arusha ijwi sebuja nyuma aza gutangaza ko asezeye ashinga inzu ye bwite ifasha abahanzi yise 'Konde Music Worldwide'. Nyuma yo gutangaza ko azezeye muri Wasafi havuzwe amagambo menshi ndetse uyu muhanzi atangira gutakaza abafana be batari bake. 

    N’ubwo nta makuru yamenyekanye yatumye Harmonize asezera muri Wasafi, byavuzwe ko uyu muhanzi hari abo atahuzaga nabo muri iyi nzu barimo na Diamond wayishoyemo imari n'ibindi byinshi. Mu bihe byashize Hormonize yigeze gutangaza ko Diamond ariwe watumye atandukana na Jacquelline Wolper bigeze gukundana. Icyakora ubu butumwa bwatumye benshi bashima Harmonize bavuga ko yahaye agaciro uwamuvanye kure.


    Harmonize nk’umuhanzi wa mbere wasinye muri Wasafi yagiranye ibihe byiza na Boss we Diamond

    Wema Sepetu yagaragaje ko yishimiye ibyo Harmonize yakoze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102079/ni-abakeba-muri-iyi-minsi-hormonize-yandikiye-diamond-wamugize-uwo-ariwe-undi-araruca-arar-102079.html

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Louise – YEGOB #rwanda #RwOT

    Louise ni wa muntu ugira Ubuntu ariko ubwo buntu bwe akabugira ku muntu uzamwishyura,ahorana Morale,arasabana kandi akaba ari n'umunyabwenge,ikindi ahora ashaka ubwiza kandi akaba ari wa muntu ukora ikintu aruko yabanje kugitekerezaho,aba yumva yayobora abandi,ni umukozi mwiza kandi akaba ari wa muntu ugira umutima ukomeye,aba yumva yakora ibitandukanye niby'abandi,kandi akikundira Politiki,n'ubuhinzi.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-louise/

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Joseph – YEGOB #rwanda #RwOT

    Joseph,

    Akunze kuba ari umunyakuri,umunyamigisha,ari inyenyeri y'abandi ndetse rimwe na rimwe aba ari umuvumbuzi,arangwa n'ibitekerezo byubaka ikindi kandi akaba ari umunyamurava,afite impano yo kuyobora ahanini akamenya no gukemura ibibazo,kandi akaba ari wa muntu utahangayikishwa nuko atarangije ibyo yatangiye ahubwo akabiharira abandi,akorana umurava mu kazi ke ndetse aba yizerera mu mategeko.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-joseph/