Blog

  • Ubuhamya:Mukankuranga watangiye uburaya afite imyaka 9 arashima Imana yamuhaye agakiza #rwanda #RwOT

    Mukankuranga Jacqueline uzwi ku izina rya Mama Fabrice, ni umukirisito muri ADEPR, ku mudugudu wa Rubonobono, Paruwase ya Gatsata, ubu arashimira Imana ko yamukuye mu mwuga ugayitse w’uburaya yatangiye afite imyaka 9 y’amavuko.
    Mu buhamya bwe uyu mugore avuga ko ubwo yari afite imyaka 9 ari bwo yananiye ababyeyi be maze atangira kwigira ikirara no kwicuruza.

    Gusa ngo kuko nyina umubyara yasengaga Imana, yajyaga imubwira ko abana be bazaba abakozi b’Imana gusa kubera imibereho mibi bari babayemo ntiyabyumvaga.

    Uyu mubyeyi yatangiye ararana n’abagabo mu bihuru agenda amenyera uko umwuga w’uburaya ukorwa maze yinjira mu iseta y’indaya ahitwa mu Kiderenga.

    Mukankuranga ngo yaje kubona ko aho mu Kiderenga nta mafaranga ahari yiyemeza kujya ku muhanda agakorera amafaranga menshi. Niko kuyoboka umuhanda maze akajya arara amansura mu tubari Nyabugogo.

    Aho mu tubari, ngo we n’izindi ndaya babyinishaga abagabo maze byagera mu gicuku bagakuramo imyenda bakarara bamansura bambaye ubusa bakanahakirira abakiriya, bwacya mu gitondo bakabura uko bataha kubera intege nke zatewe no kunywa urumogi rwinshi ndetse no gusambana cyane kugeza ubwo ba nyirakabari bazaga bagakurura bagaterera hanze ubundi nyina akaza kumutoragura.

    Ubwo yamaraga kuba indaya izwi na benshi, ngo indaya ngenzi ze akomeje kumwinjiza neza mu mwuga mubi w’uburaya maze bakamuha amabwiriza. Ati 'Bamenyesheje ko indaya itagomba kwita ku musore kuko umusore iyo atanze amafaranga biba birangiriye aho ,ariko umugabo iyo umunejeje n’amafaranga yose afite kuri konti aragusinyira akayaguha n’udusambu akagurisha akajya akuzanira.'

    Mama Fabrice avuga ko we nta miti ikurura abagabo yakoreshaga ahubwo yakoreshaka ubwenge kuko yumvaga afite ubundi bwenge bw’abadayimoni. Avuga ko mu bintu bituma indaya zitwara abagabo n’uko zigira umwanya wo kwita ku bagabo cyane kuko ariko kazi ziba zifite. Mama Fabrice yanaboneyeho kugira abagore inama abibutsa ko bagomba kureka kwita ku bindi ngo bibagirwe inshingano zabo zo kwita ku bagabo babo.

    Mama Fabrice akomeza avuga ko kugira ngo utware umugabo w’abandi asige abana barindwi atari ibintu byoroshye. Ati: 'byasabaga ko duhora twihishe dore ko uwagufataga wese yahitaga akuniga kugeza ubwo nafashe gahunda yo kujya ngenda nicungiye umutekano , niho rero navanye izina 'Jama' najyaga nkunda kuvuga ko nitwa Jama ariko iyo turi muri Kirisitu Yesu tuba twabaye ibyaremye bishya ibya kera biba byashize.

    Indaya yose itegetswe kuba umugome kuko umugore watwariye umugabo araguhiga, umubyeyi watwariye umwana w’umusore araguhiga, Leta iraguhiga, Polisi na yo iraguhiga. Uba usabwa kwicungira umutekano kandi ukaba umugome.'
    Uyu mubyeyi avuga ko muri iki gihe abakobwa benshi basa n’ababaye indaya kubera imyitwarire yabo. Arabagira inama yo kwitwara neza kuko umuntu akwiye kwiyubahisha.

    Ati: 'Muri iki gihe biragoye kumenya indaya n’utari indaya kubera ko urubyiruko rw’ubu ruri kurarikira kwambara nabi ariko buriya iyo umuntu yihesheje agaciro arakabona kandi iyo akitesheje aragata. Mu by’ukuri hari imyanya y’igitsina gore idakwiriye kugaragara bitewe no kwihesha agaciro cyane nk’umunyarwandakazi kuko mu mwuga w’uburaya hari igihe ibyo uba ugomba kubahiriza birimo kwambara utwenda tugaragaza ubwambure no kwitukuza. Ibyo bikaba ibivuta byaguraga ibihumbi cumina bitanu twavangavangaga ubundi tukabyisiga.'

    Mama Fabrice akomeza ashima Imana kuba yaramurinze kwandurira Sida mu mwuga w’uburaya dore ko yagiye asambana na benshi bayirwaye kandi ntibakoreshe agakingirizo. Gusa ngo yahavanye ibyuririzi bya SIDA birimo mburugu ndetse n’imitezi akajyanwa CHUK nyina akamurwaza kugeza akize.

    Mukankuranga akomeza ubuhamya bwe avuga ukuntu mu gipangu babagamo haje kuza umuryango ushaka kuhakodesha nyuma y’igihe gito bakaza gushuka uyu Mukankuranga bakamwimukana mu ibanga aho bamujyanye bakamwica urubozo dore ko bamubwiraga ko bazamwanduza Sida barangiza bakamwica.

    Icyo gihe ngo umugabo wo muri urwo rugo yahoraga amusambanya ku gahato avuga ko arimo kwigabanya SIDA mu maraso ye, ndetse n’umugore we ngo yarazaga.Yakomeje kuhaba atotezwa cyane ku bw’amahirwe umugabo wo muri urwo rugo aza kugonga umuntupolisi baramufata baramufunga maze ngo umugore we azana ibirara byo kumwica kubw’amahirwe arabitoroka.

    Mukankuranga, amaze gutoroka uwo muryango, ngo yaje gusubira mu mwuga w’uburaya ahahurira na mayibobo (umwana uba mu muhanda) amutera inda, baramwirukana ajya kuba ku muhanda.

    Kuko iwabo bari bamwirukanye rero yahisemo gusanga uwo musore wamuteye inda na we wabaga mu buzima bwa kimayibobo barabana, ariko bakajya birirwa barwana kubera ko ngo yasuzuguraga umugabo we cyane kuko yabonaga asuzuguritse.

    Byaje kugeraho umugabo amwirukana mu nzu yumvise bimucanze ahitamo gusanga abarokore ngo bamusengere. Icyo gihe ngo yaratuye arihana ndetse bamwigisha uko yita ku mugabo ntiyongere kumwita umusega ahubwo afata umugabo nk’umutware, avuga ko icyo gihe ngo yahavuye yahindutse.

    Ati:'Mu kugera mu rugo naragiye njugunya ya mirimbo yose nishyiragaho ntega igitambaro mu mutwe, umugabo wanjye ahansanze ambaza icyo nagarutse gukora kandi yasize anyirukanye maze ndamwihorera atungurwa no kubona ntamututse, ndakomeza ndashyashyana ndateka nuko mbwira umugabo nti mutware muze ku meza. Umugabo yumvise mwise 'Umutware’ arumirwa aravuga ati noneho ntabwo unyise imbwa unyise umutware?'.

    Mama Fabrice asoza avuga ko umugabo we yaje kumunanira akajya amukubita buri munsi,akajya yirirwa mu bagore n’indaya, gusa Imana yaje kumusanga arihana ajya mu rusengero baramwihanisha arakizwa ndetse yiyemeza kubatizwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana n’umugore we.

    Kugeza ubu we n’umugabo bakaba babanye neza ndetse bakomeje gutera imbere muby’umubiri ndetse no muby’umyuka. Asoza ubu buhamya aboneraho gusaba abari n’abategarugori kwirinda no kwibuka ko imibiri yabo ari insengero z’Uwiteka, bakayisigasira kuko imibiri yabo ari impano Imana yabahaye.

    Source: https://cepurhuye.org/

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Mukankuranga-watangiye-uburaya-afite-imyaka-9-arashima-Imana-yamuhaye.html

  • Meddy yongeye guca agahigo ko kugira indirimbo yarebwe n’abantu benshi muri Afurika. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho indirimbo 'Dusuma' y'umuhanzi Ngabo Meddy yakoranye na Otile Brown ibaye iya mbere muri Kenya mu ndirimbo zarebwe cyane kuri Youtube, noneho iyi ndirimbo yaje mu ndirimbo 10 zarebwe cyane muri Afurika.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021, ni bwo hasohotse urutonde rw'indirimbo 10 zikomeye zarebwe cyane muri Afurika ruyobowe n'indirimbo 'Jeje' y'umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

    Ni mu gihe indirimbo 'Dusuma' Otile Brown yakoranye na Meddy imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 19. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube, ku wa 17 Nyakanga 2020, iherekejwe n'ibitekerezo birenga ibihumbi bitandatu.Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw'indirimbo 10 zarebwe cyane muri Afurika.

    Meddy yisanze ku rutonde rw'indirimbo 10 zarebwe cyane muri Afurika

    Indirimbo 10 zarebwe cyane kuri Youtube muri Afurika mu mwaka wa 2020:

    1.Jeje — Diamond Platnumz —Tanzania (41.2 M views)
    2.Duduke- Simi- Nigeria (over 29 M views)
    3.Waah- Diamond Platnumz Ft Koffi Olomide (Tanzania) (over 25 M views)
    4.Nobody- DJ Neptune, JoeyBoy, Mr Eazi (Nigeria/Ghana)- (Over 25 M views)
    5.Vibration- FireBoy DML- Nigeria (Over 23 M views)
    6.Teamo- Rayvanny —Tanzania- (over 22 M views)
    7.Gere- Tanasha Donna ft Diamond Platnumz — Kenya/Tanzania- Over 22 M views
    8.Dusuma- Otile Brown ft Meddy- Kenya/Rwanda- Over 19 M views
    9.Olandi- InossB- DRC Congo — Over 17 M views
    10.Shekere- Yemmi Alade ft Angelique Kidjo- Nigeria/ Benin- over 16 M views.

    Source : https://yegob.rw/meddy-yongeye-guca-agahigo-ko-kugira-indirimbo-yarebwe-nabantu-benshi-muri-afurika/

  • Tujyane i Bria mu Ngabo za RDF zirwanisha ibifaru: Agace kabaye amatongo! – #rwanda #RwOT

    Nibwo buzima benewacu n’aba-Sango bo muri Bria mu Burengerazuba bwa Centrafrique babayemo. Bamaze imyaka myinshi batazi agahenge icyo aricyo, umunsi ku wundi bumva urusaku rw’amasasu imbere n’inyuma y’inzu.

    Ugeze muri aka gace, ugakubita agatima ku mateka Abanyarwanda banyuzemo mu myaka ishize, wumva neza icyo igihugu aricyo, akamaro kacyo, icyo kukigira gitekanye bisobanuye.

    Bria ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw’isaha n’igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.

    Ni intara ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y’u Rwanda.

    Umubare munini w’abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n’indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y’amakimbirane akomeye y’abaturage b’abayisilamu n’abandi b’abakirisitu.

    Ugeze ku Kibuga cy’Indege cya Bria, ntabwo ari ikibuga gisanzwe, ahubwo ni ikibuga cy’ibitaka gishobora kwifashishwa n’indege nto na kajugujugu gusa. Iyo imvura yaguye, ntabwo indege zemererwa kukigwaho, usanga inyinshi ari iza Loni zigikoresha.

    Abantu bose bo muri ako gace, ni abantu bakigerageza guhangana n’ubuzima, bashaka uko babaho umunsi ku wundi, bashaka amikoro yababeshaho. Ni abacuruzi b’ubuconsho, ntibatuye mu nzu za nyazo ahubwo bose bibera mu nkambi.

    Mpagera nakozwe ku mutima bikomeye! Sinababajwe no kuba nta kaburimbo iriyo, kuko si igitangaza kuba idahari, ahubwo nababajwe n’inzu zasenyutse bitagizwemo uruhare n’imyuzure cyangwa se ibindi biza ahubwo gusa amakimbirane.

    Abayisilimu n’Abakirisitu bararwanye, birangira abantu benshi babuze ubuzima, aho kuba n’ibindi. Mu muhanda ugana ahakorera Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro, ni amatongo gusa, inzu zose ni ibihangari, amabati ntayo atari uko babuze ubushobozi, inzu z’ibisate ahantu hangana nko kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati ukagera ku Kimironko, ni agahinda.

    Abaturage baho bamaze imyaka myinshi mu bubabare, mu buribwe bwo kubura umutekano no kubura aho baba gusa kuva mu 2014 icyizere cy’ubuzima cyongeye kugaruka, bararyama barasinzira.

    Agace kose ni amatongo, inyubako zarasenywe, abaturage baricwa kubera imvururu zibasiye iki gihugu

    Perefe wa Perefegitura yaciye iryera abaturage bwa mbere mu myaka 20

    Umutwe wa Séléka niwo wayogoje ibintu muri aka gace, mu 2018 umwe mu bafite urusengero yigeze gutangaza ko abarwanyi bawo “badashaka kubona umukirisitu n’umwe muri aka gace kuko bashinjwa kuba mu mutwe wa Anti-balaka”.

    Ati “Abakirisitu ntibajya bajya mu Mujyi, iyo bagiyeyo babatera ubwoba, babata muri yombi bagasabwa gutanga amande. Ntaho wahungira mu mujyi”.

    Ubu amarangamutima ni yose ku baturage n’abayobozi b’i Bria basigaye babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo mbere.

    Bishimira umutekano babonye kubera uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda, uko bo ubwabo batari kwishoboza kubaho ariko ubu aho bazibonye bakaba bazikomera amashyi.

    Perefe Evariste Binguinidji wa Haute-Kotto nubwo ari umuyobozi, yari amaze imyaka myinshi atazi agace ayobora kuko hari ibice bimwe na bimwe bya Perefegitura byamaze imyaka irenga 20 bitaraca iryera umuyobozi wabo. Kugira ngo agere ku baturage be byasabye ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Iyi Perefegitura niyo nini muri RCA, igice cya Wada na Sam Ouandja abaturage baho bambwiye ko hari hashize imyaka irenga 20 nta Perefe uhageze. Naje gusaba Umuyobozi wa Minusca ampa abasirikare b’u Rwanda baramperekeza ngera i Wada nubwo hari ibibazo by’umutekano, ibibazo by’imihanda, baramfashije ku buryo nageze Sam Ouandja. Nishimiye mu by’ukuri ibyo Ingabo z’u Rwanda zakoze muri Haute Kotto.”

    Ballo Solange wavutse mu 1976 ni umubyeyi w’abana babiri, uyu munsi abayeho atekanye kuko Ingabo z’u Rwanda zatumye atora Umukuru w’Igihugu, ndetse zikaba zaranamufashije abana be bakabone ibikoresho by’ishuri.

    Ati “Ingabo z’u Rwanda ziri hano, bacunga umutekano wacu, ni intangarugero. Njye iyo mbabonye mba numva ntekanye. Baradufashije mu bice bya Bungu, baduhaye amashyiga agezweho ahitwa Borno, umwaka ushize batanze ibikoresho by’ishuri ku bana, nshinzwe ibijyanye n’amasomo, nari mpari muri ibyo bikorwa. Batanze amakaye, imbaho n’amakaramu.”

    Ni umubyeyi ubona uba useka ku maso, ariko ku mutima ubuzima bwaramushaririye, ariko aho ibihe bigeze afite icyizere cy’ejo hazaza bitewe n’icyerekezo cy’igihugu cye.

    Solange kimwe n’abandi bishimira umwanzuro Perezida Touadéra yafashe wo gusaba ubufasha u Rwanda mu by’umutekano. Ati “Bari hano kubera umutekano wacu, baje gufasha guverinoma, aya matora ni ku bwabo naho ntabwo yari gushoboka.”

    “Naratoye kandi natoye neza, ni ukubera bo. Iyo mbabona mba numva ntekanye. Natoye Perezida wanjye Touadéra kuko niwe wazanye Ingabo z’u Rwanda kugira ngo ziducungire umutekano.”

    Mu kigo cya Bria cy’Ingabo z’u Rwanda, hari abasirikare b’u Rwanda bafite inshingano zo kubungabunga umutekano muri ako gace na cyane mu nkambi zihari zirimo abaturage bavuye mu byabo. By’umwihariko niho hakorera umutwe wa gisirikare urwanisha ibifaru ku buryo iyo ucyinjira mu kigo ari nabyo ubona ku bwinshi kurusha izindi modoka.

    Abasirikare b’u Rwanda muri ako gace bakora uburinzi mu masaha y’ijoro yaba ubukoresha ibifaru ndetse n’ubukoreshwa ingendo z’amaguru hirya no hino. Iyo bibaye ngombwa ziba zishobora gufata intwaro zikajya gutanga umusanzu mu bindi bice byibasiwe n’umwanzi cyane.

    Amakimbirane hagati y’Abakirisitu n’Abayisilamu yahinduye iki gihugu isibaniro ry’ibibazo

    Ubuzima bwatangiye kugaruka mu Mujyi wa Bria kuva aho Ingabo z’u Rwanda zihagereye nubwo abenshi mu bawutuye ari impunzi

    Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda i Bria, hari inkambi y’abaturage bakuwe mu byabo n’imvururu

    Ingabo z’u Rwanda zikorera i Bria zishimirwa umuhate wazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace

    Perefe Evariste Binguinidji wa Haute-Kotto yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda kugera mu gace kari kamaze imyaka 20 katagerwamo n’umuyobozi

    Ingabo z’u Rwanda ziba i Bria nizo zikoresha ibi bifaru

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-bria-mu-ngabo-za-rdf-zirwanisha-ibifaru-amatongo

  • Tujyane i Bria mu Ngabo za RDF zirwanisha ibifaru: Agace kabaye amatongo! – #rwanda #RwOT

    Nibwo buzima benewacu n'aba-Sango bo muri Bria mu Burengerazuba bwa Centrafrique babayemo. Bamaze imyaka myinshi batazi agahenge icyo aricyo, umunsi ku wundi bumva urusaku rw'amasasu imbere n'inyuma y'inzu.

    Ugeze muri aka gace, ugakubita agatima ku mateka Abanyarwanda banyuzemo mu myaka ishize, wumva neza icyo igihugu aricyo, akamaro kacyo, icyo kukigira gitekanye bisobanuye.

    Bria ni Umurwa Mukuru w'Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw'isaha n'igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.

    Ni intara ituwe n'abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y'u Rwanda.

    Umubare munini w'abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n'indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y'amakimbirane akomeye y'abaturage b'abayisilamu n'abandi b'abakirisitu.

    Ugeze ku Kibuga cy'Indege cya Bria, ntabwo ari ikibuga gisanzwe, ahubwo ni ikibuga cy'ibitaka gishobora kwifashishwa n'indege nto na kajugujugu gusa. Iyo imvura yaguye, ntabwo indege zemererwa kukigwaho, usanga inyinshi ari iza Loni zigikoresha.

    Abantu bose bo muri ako gace, ni abantu bakigerageza guhangana n'ubuzima, bashaka uko babaho umunsi ku wundi, bashaka amikoro yababeshaho. Ni abacuruzi b'ubuconsho, ntibatuye mu nzu za nyazo ahubwo bose bibera mu nkambi.

    Mpagera nakozwe ku mutima bikomeye! Sinababajwe no kuba nta kaburimbo iriyo, kuko si igitangaza kuba idahari, ahubwo nababajwe n'inzu zasenyutse bitagizwemo uruhare n'imyuzure cyangwa se ibindi biza ahubwo gusa amakimbirane.

    Abayisilimu n'Abakirisitu bararwanye, birangira abantu benshi babuze ubuzima, aho kuba n'ibindi. Mu muhanda ugana ahakorera Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'Amahoro, ni amatongo gusa, inzu zose ni ibihangari, amabati ntayo atari uko babuze ubushobozi, inzu z'ibisate ahantu hangana nko kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati ukagera ku Kimironko, ni agahinda.

    Abaturage baho bamaze imyaka myinshi mu bubabare, mu buribwe bwo kubura umutekano no kubura aho baba gusa kuva mu 2014 icyizere cy'ubuzima cyongeye kugaruka, bararyama barasinzira.

    Agace kose ni amatongo, inyubako zarasenywe, abaturage baricwa kubera imvururu zibasiye iki gihugu

    Perefe wa Perefegitura yaciye iryera abaturage bwa mbere mu myaka 20

    Umutwe wa Séléka niwo wayogoje ibintu muri aka gace, mu 2018 umwe mu bafite urusengero yigeze gutangaza ko abarwanyi bawo 'badashaka kubona umukirisitu n'umwe muri aka gace kuko bashinjwa kuba mu mutwe wa Anti-balaka'.

    Ati 'Abakirisitu ntibajya bajya mu Mujyi, iyo bagiyeyo babatera ubwoba, babata muri yombi bagasabwa gutanga amande. Ntaho wahungira mu mujyi'.

    Ubu amarangamutima ni yose ku baturage n'abayobozi b'i Bria basigaye babayeho mu buzima butandukanye n'ubwo babagamo mbere.

    Bishimira umutekano babonye kubera uruhare rw'Ingabo z'u Rwanda, uko bo ubwabo batari kwishoboza kubaho ariko ubu aho bazibonye bakaba bazikomera amashyi.

    Perefe Evariste Binguinidji wa Haute-Kotto nubwo ari umuyobozi, yari amaze imyaka myinshi atazi agace ayobora kuko hari ibice bimwe na bimwe bya Perefegitura byamaze imyaka irenga 20 bitaraca iryera umuyobozi wabo. Kugira ngo agere ku baturage be byasabye ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda.

    Ati 'Iyi Perefegitura niyo nini muri RCA, igice cya Wada na Sam Ouandja abaturage baho bambwiye ko hari hashize imyaka irenga 20 nta Perefe uhageze. Naje gusaba Umuyobozi wa Minusca ampa abasirikare b'u Rwanda baramperekeza ngera i Wada nubwo hari ibibazo by'umutekano, ibibazo by'imihanda, baramfashije ku buryo nageze Sam Ouandja. Nishimiye mu by'ukuri ibyo Ingabo z'u Rwanda zakoze muri Haute Kotto.'

    Ballo Solange wavutse mu 1976 ni umubyeyi w'abana babiri, uyu munsi abayeho atekanye kuko Ingabo z'u Rwanda zatumye atora Umukuru w'Igihugu, ndetse zikaba zaranamufashije abana be bakabone ibikoresho by'ishuri.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda ziri hano, bacunga umutekano wacu, ni intangarugero. Njye iyo mbabonye mba numva ntekanye. Baradufashije mu bice bya Bungu, baduhaye amashyiga agezweho ahitwa Borno, umwaka ushize batanze ibikoresho by'ishuri ku bana, nshinzwe ibijyanye n'amasomo, nari mpari muri ibyo bikorwa. Batanze amakaye, imbaho n'amakaramu.'

    Ni umubyeyi ubona uba useka ku maso, ariko ku mutima ubuzima bwaramushaririye, ariko aho ibihe bigeze afite icyizere cy'ejo hazaza bitewe n'icyerekezo cy'igihugu cye.

    Solange kimwe n'abandi bishimira umwanzuro Perezida Touadéra yafashe wo gusaba ubufasha u Rwanda mu by'umutekano. Ati 'Bari hano kubera umutekano wacu, baje gufasha guverinoma, aya matora ni ku bwabo naho ntabwo yari gushoboka.'

    'Naratoye kandi natoye neza, ni ukubera bo. Iyo mbabona mba numva ntekanye. Natoye Perezida wanjye Touadéra kuko niwe wazanye Ingabo z'u Rwanda kugira ngo ziducungire umutekano.'

    Mu kigo cya Bria cy'Ingabo z'u Rwanda, hari abasirikare b'u Rwanda bafite inshingano zo kubungabunga umutekano muri ako gace na cyane mu nkambi zihari zirimo abaturage bavuye mu byabo. By'umwihariko niho hakorera umutwe wa gisirikare urwanisha ibifaru ku buryo iyo ucyinjira mu kigo ari nabyo ubona ku bwinshi kurusha izindi modoka.

    Abasirikare b'u Rwanda muri ako gace bakora uburinzi mu masaha y'ijoro yaba ubukoresha ibifaru ndetse n'ubukoreshwa ingendo z'amaguru hirya no hino. Iyo bibaye ngombwa ziba zishobora gufata intwaro zikajya gutanga umusanzu mu bindi bice byibasiwe n'umwanzi cyane.

    Amakimbirane hagati y’Abakirisitu n’Abayisilamu yahinduye iki gihugu isibaniro ry’ibibazo

    Ubuzima bwatangiye kugaruka mu Mujyi wa Bria kuva aho Ingabo z’u Rwanda zihagereye nubwo abenshi mu bawutuye ari impunzi

    Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda i Bria, hari inkambi y’abaturage bakuwe mu byabo n’imvururu

    Ingabo z’u Rwanda zikorera i Bria zishimirwa umuhate wazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace

    Perefe Evariste Binguinidji wa Haute-Kotto yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda kugera mu gace kari kamaze imyaka 20 katagerwamo n’umuyobozi

    Ingabo z’u Rwanda ziba i Bria nizo zikoresha ibi bifaru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-bria-mu-ngabo-za-rdf-zirwanisha-ibifaru-amatongo

  • Indirimbo ya Meddy na Otile Brown yabonetse m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021, ni bwo hasohotse urutonde rw'indirimbo 10 zikomeye zarebwe cyane muri Afurika ruyobowe n'indirimbo 'Jeje' y'umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

    Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube ku wa 26 Gashyantare 2020, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 41. Uyu muhanzi anafiteho indirimbo 'Waah' aherutse gusuhora yakoranye na Koffi Olomide imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 25.

    Anafiteho kandi indirimbo 'Gere' yakoranye na Tanasha Donna bafitanye umwana. Imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 22. Iyi ndirimbo yashyizwe kuri Youtube ku wa 19 Gashyantare 2020, mu gihe cy'umunsi umwe gusa yarebwe n'abantu miliyoni 1.

    Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya instagram, Tanasha Donna yashimye Diamond kuba yaremeye bagakorana indirimbo. Ashima buri wese wamushyigikiye muri uru rugendo rwe rw'umuziki.

    Indirimbo iri ku mwanya wa kabiri ni 'Duduke' y'umuhanzikazi Simi wo muri Nigiria, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 29.

    Ku mwanya wa kane hariho indirimbo 'Nobody' yaririmbyemo Dj Neptune, JoeyBoy na Mr Eazi imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 25.

    Ni mu gihe indirimbo 'Dusuma' Otile Brown yakoranye na Meddy imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 19. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube, ku wa 17 Nyakanga 2020, iherekejwe n'ibitekerezo birenga ibihumbi bitandatu.

    Yabaye indirimbo ya kabiri ikoze mu buryo bw'amashusho, umuhanzi Otile Brown ashyize kuri Album ye nshya yise 'Just in Love'.

    Meddy aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Carolina' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1.

    Indirimbo 10 zarebwe cyane kuri Youtube muri Afurika mu mwaka wa 2020:

    1.Jeje – Diamond Platnumz —Tanzania (41.2 M views)

    2.Duduke- Simi- Nigeria (over 29 M views)

     3.Waah- Diamond Platnumz Ft Koffi Olomide (Tanzania) (over 25 M views)

     4.Nobody- DJ Neptune, JoeyBoy, Mr Eazi (Nigeria/Ghana)- (Over 25 M views)

     5.Vibration- FireBoy DML- Nigeria (Over 23 M views)

     6.Teamo- Rayvanny —Tanzania- (over 22 M views)

     7.Gere- Tanasha Donna ft Diamond Platnumz — Kenya/Tanzania- Over 22 M views

     8.Dusuma- Otile Brown ft Meddy- Kenya/Rwanda- Over 19 M views

     9.Olandi- InossB- DRC Congo – Over 17 M views

     10.Shekere- Yemmi Alade ft Angelique Kidjo- Nigeria/ Benin- over 16 M views.

    Indirimbo Meddy yakoranye na Otile Brown imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 19 kuri Youtube

    Indirimbo 10 zarebwe cyane muri Afurika mu 2020

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘DUSUMA’ YA OTILE BROWN NA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102117/indirimbo-ya-meddy-na-otile-brown-yabonetse-mu-10-zarebwe-cyane-muri-afurika-102117.html

  • Wasafi TV ya Diamond yafunzwe #rwanda #RwOT

    Wasafi TV y'umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yahagaritswe gukora mu gihe cy'amezi atandatu nyuma yo kurenga ku mategeko mu gitaramo giherutse gutambukaho.

    Iki gihano cyatanzwe n'Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n'itumunaho muri Tanzania, biturutse ku muhanzikazi witwa Gigy Money wagaragaye mu gitaramo cyiswe Tumewasha Festival yambaye ibisa nk'ubusa.

    Umuyobozi wungirije w'Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n'itumanaho, Johannes Kalungule yavuze ko Wasafi TV yategetswe kuva ku murongo ndetse igasaba imbabazi ku bw'iri kosa.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko iki gihano cyatanzwe nyuma yo kwicarana n'ubuyobozi bwa Wasafi bakabanza kuganira.

    Muri Nzeri 2020, Wasafi Radio nay o ya Diamond Platnumz yafunzwe icyumweru kimwe nyuma y'aho abanyamakuru bayo bakoresheje imvugo zitemewe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/wasafi-tv-ya-diamond-yafunzwe/

  • Gisagara: Ihurizo ku irangizwa ry’imanza z’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, amwe mu makomini yari mu cyahindutse Akarere ka Gisagara nka Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi yari acumbikiye impunzi z’Abarundi. Bamwe muri abo Barundi bashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi no kubasahura mu gihe cya Jenoside.

    Mu buhamya bwatanzwe na Bunyenzi Isaïe warokokeye Jenoside mu yahoze ari Komine Kigembe, ubu ni Murenge wa Nyanza, yavuze ko iwabo Abarundi ari bo batije umurindi interahamwe mu kwica.

    Yagize ati “Abarundi bari bacumbitse ino nibo batije umurindi Interahamwe, aho twari twahungiye muri komine bakajya badutera amabuye ngo dusohoke badutere amacumu.”

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imanza nyinshi z’abakoze icyo cyaha zaciwe n’Inkiko Gacaca zitegeka ko hari n’abagomba kwishyura imitungo bangije.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zirenga ibihumbi 31 zamaze kurangizwa ariko hari izindi zagoranye.

    Ati “Twarangije imanza 31,057; izitararangira ariko zishoboka ni 56. Hari izindi zisaga gato 400 zireba Abarundi bari impunzi muri iki gice cya Gisagara nizo zisigaye.”

    Rutaburingoga yashimye abaturage bo mu Karere ka Gisagara uruhare bagize mu irangizwa ry’izo manza, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Ati “Turishimira uburyo igikorwa cyo kurangiza izo manza cyakozwe n’uruhare abaturage babigizemo kuko hari abangirijwe imitungo bagiye batanga imbabazi. Hari abatari bafite ubushobozi bwo kwishyura bagasanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi nabo bakazibaha.”

    Mu bihe bitandukanye, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu bice bihana imbibi n’u Burundi bakomeje gusaba ko Abarundi bari bahacumbitse bakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera nabo bagahanwa.

    Amateka yabo muri Jenoside agarukwaho cyane mu bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima muri Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari mu makomini ya Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi.

    Muri Kamena 2019, uwari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’Abarundi cyagiye biguru ntege kubera ubushake buke bw’igihugu cyabo.

    Yagize ati “Dufite Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda banahunze, ariko ntabwo hagaragaye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi ngo budufashe gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside kandi ibyo bimaze iminsi. Barahari benshi cyane muri za Gisagara, Nyaruguru hariya ku mupaka w’u Burundi, hari impapuro zo kubata muri yombi twohereje ariko nta gisubizo twigeze tubona. Icyo ni ikibazo.”

    Muri Kanama 2019, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko icyaha cya Jenoside kidasaza, bityo ko mu gihe umubano w’ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi) uzaba mwiza, hazashakwa uko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside bakurukiranwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bamaze kurangiza imanza yaciwe n’Inkiko Gacaca zingana na 31,057

    Bamwe mu Barundi bari impunzi mu Rwanda barashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ihurizo-ku-irangizwa-ry-imanza-z-abarundi-bagize-uruhare-muri-jenoside

  • Insengero ntizakumiriwe n’amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hatangazwaga amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hari abibajije ko n’insengero ziri mu bindi bikorwa byahagaritswe, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gusenga bizakomeza gukorwa nk’uko byari bisanzwe, ariko bigakorwa inshuro imwe mu cyumweru, icyakora imihango yindi yaberaga mu nsengero, irimo ubukwe, ikaba yahagaritswe.

    Yagize ati “Insengero zisanzwe zifunguye zizakomeza gukora rimwe mu cyumweru nk’uko bisanzwe zubahiriza amabwiriza nk’uko bimeze, kandi bigaragara ko babyubahiriza bazakomeze.”

    Kuwa 15 Nyakanga 2020 nibwo insengero zimwe na zimwe zari zujuje ibisabwa zemerewe kongera gufungura, nyuma y’amezi ane zari zimaze zifunze.

    Itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2020 rikomorera insengero ryagiraga riti “Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.’’

    Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2020, yashyizeho ingamba nshya zo gukumira COVID-19, zirimo izo guhagarika ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Harimo kandi ko “Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama, birabujijwe.”

    Muri rusange, inzego zitandukanye zakomeje gushimira imiryango ishingiye ku madini ku buryo yakomeje kuba intangarugero muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, aho iyi miryango yubahiriza amabwiriza mu mihango yo gusenga, ndetse kuba yakomeje gukomorerwa muri ibi bihe bikaba bigaragaza icyizere ifitiwe n’inzego z’ubuzima mu kwiyobora no gukomeza kubahiriza aya mabwiriza.

    Abakunda ibikorwa byo gusenga bemerewe kuzabikomeza muri ibi bihe bya Coronavirus, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/insengero-ntizakumiriwe-n-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-coronavirus

  • Umunsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya: Saa kumi n’ebyiri ingufuri zari zigeze ku maduka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza mashya avuga ko “Ibikorwa by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba,” mu gihe ingendo zo zitemewe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangira gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, IGIHE yazengurutse hirya no hino mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, harebwa uko amabwiriza mashya ashyirwa mu bikorwa.

    Saa kumi n’imwe n ‘igice z’umugoroba ubwo IGIHE yageraga mu mujyi wa Kigali rwagati, abacuruzi batandukanye bari bagifunguye bacuruza bisanzwe, gusa hanyuraga imodoka y’umujyi wa Kigali igenda ibibutsa ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bagomba kuba bafunze saa kumi n’ebyiri hanyuma saa mbili abantu bose bakaba bageze mu ngo zabo.

    Guhera mu saa kumi n’imwe n’iminota 40 hari abari batangiye kwitegura gufunga, abandi nabo bakomeje gukora bisanzwe bagasa n’abibukijwe ko bagomba gufunga n’uko babonye camera za IGIHE hafi y’amaduka yabo.

    Saa kumi n’ebyiri zibura iminota ibiri, wabonaga abantu bafunga basiganwa n’igihe kugira ngo saa kumi n’ebyiri igere bamaze gufunga.

    Saa kumi n’ebyiri zimaze kugera, aho twanyuraga hose wasangaga amaduka hafi ya yose yamaze gufungwa, n’ubwo hari hakiri hamwe na hamwe wabonaga batarafunga.

    Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bagendaga banyura hirya no hino bibutsa abari batarafunga kwihutira gufunga kuko igihe cyarenze.

    Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 twari tugeze ku isoko rya Nyarugenge, nta muntu wari ukemererwa kwinjiramo, ariko kuri butiki ziri hafi aho, hari ahari hagifunguye ariko na polisi hafi aho igenda ibibutsa gufunga byihuse.

    Saa kumi n’ebyiri n’igice mu mujyi ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye hari hamaze gufungwa nta n’aho wabona ugura amazi yo kwica icyaka. Benshi mu bafungaga ibikorwa by’ubucuruzi muri ayo masaha, bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega iziberekeza aho bataha.

    Ibi byatumye natwe camera zacu tuzerekezayo kureba uko byari byifashe muri gare yo mu mujyi wa Kigali muri ayo masaha. Ubwo twari tuhageze saa kumi n’ebyiri n’igice, twasanze nta muntu ukiri kwemererwa kwinjira muri gare, abari bagezemo nibo bakomeje gutegereza imodoka, gusa wabonaga imirongo ikiri miremire cyane.

    Imodoka zihutiye kuza gutwara aba bantu bari basigaye muri gare, kuburyo saa moya zirengaho iminota mike ubwo twongeraga kunagayo ijisho, gare yerega de! nta muntu n’umwe wari uyisigayemo.

    Ibindi bidasanzwe byagaragaye ni aho abamotari bari basanzwe bahengera saa mbili zenda kugera abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo gutaha ngo bagere mu rugo, bakabaca amafaranga y’umurengera, uyu munsi basaga n’abamanjiriwe kuko saa moya n’igice nta mugenzi wari ukiri mu mujyi rwagati.

    Bamwe bamotari babashije kuganira na IGIHE bavuze ko uyu munsi nta bakiliya babonye nk’uko bari babimenyereye kuko abantu bose saa kumi n’ebyiri zageze bigira muri gare kujya gufata imodoka, bavuga ko izi ngamba nshya zatumye babona ko zahinduye imirishyo, kuburyo ngo umugenzi bari kubona wese batari kumusubiza inyuma.

    Saa mbili zageze mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Kigali harimo abantu mbarwa, ku buryo nta washidikanya ko niba hari n’abafashwe barenze ku masaha, ari bake cyane ugereranyije no mu minsi ishize.

    Abantu batangiye kwinyakura saa kumi n’ebyiri zitaragera

    Saa kumi n’ebyiri abenshi bari bafunze amaduka batashye

    Amasaha yo guhagarika gucuruza yageze bake aribo batarabyubahiriza

    Muri ibi bice hasanzwe hazwi urujya n’uruza rw’abaguzi n’abacuruzi ariko saa kumi n’ebyiri zageze ingufuri zageze ku miryango

    Mu masoko benshi bafunze saa kumi n’ebyiri zitaragera

    Ku isoko ry’umujyi wa Kigali, saa kumi n’ebyiri benshi bakubanaga bataha

    Butangiye kwira abantu mu mujyi bari bagabanyutse cyane

    Buri wese yihutiraga kugera mu rugo mbere y’amasaha yo guhagarika ingendo

    Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice amaduka yose yari yafunzwe

    Byageze saa moya n’igice mu mihanda habonekamo ibinyabiziga mbarwa

    Abacururiza ahatandukanye mu mujyi wa Kigali basiganirwaga gufunga ngo saa 18 00 zitabafata batarafunga

    Abacuruzi buhanyaga basiganywa ngo saa kumi n’ebyiri zitabafata batarafunga amaduka yabo

    Abamaze gufunga amaduka yabo bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gufata imodoka zibacyura

    Abamotari benshi bari bamanjiriwe kuko abafungaga benshi bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega

    Abantu bafungaga amaduka abandi bavuye ku kazi bose berekeza iyo mu ngo zabo

    Ahacururizwa imbuto mu isoko rya Nyarugenge mu ma saa 18: 00 bari bafunze ndetse n’abacuruzi nta n’umwe usigayemo

    Aho binjirira ku isoko rya Nyarugenge imiryango yari ifunze nta wari wemerewe kwinjira

    Kuva saa 18:00 nta wemererwaga kwinjira mu isoko rya Nyarugenge

    Kuva saa 18 : 30 nta wari wemerewe kongera kwinjira imirongo y’abari bategereje imodoka nayo yari ikiri miremire

    Mu isoko ahacururizwa hose hari hamaze gufungwa nta hasigaye ndetse nta n’umuntu usigayemo

    Mu masaha ya saa Moya mu mujyi amaduka yose yari afunze ndetse n’abantu bashize mu muhanda

    Mu muhanda ujya Nyabugogo wari ukunze kubamo umuvundo w’imodoka mu masaha ashyira saa mbili warimo imodoka nke cyane muri ayo masaha

    Mu mujyi wa Kigali rwagati kuva saa 18:30 ntiwari kubona n’aho ugura amazi yo kunywa

    Mu mujyi wa Kigali rwagati saa kumi n’ebyiri zegereje abacuruzi basiganirwaga gufunga

    Nyabugogo kwa Mutangana naho amaduka yari yafunzwe ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu rwagabanyutse cyane

    Nyuma ya saa 18: 00 mu isoko rya Nyarugenge nta n’inyoni yahatambaga

    Saa 18:30 wanyuraga mu mujyi usanga amaduka yose yamaze gufungwa

    Saa kumi n’ebyiri mu isoko rya Nyarugenge nta n’ikimenyetso wari kubona cy’uko hari hafunguye

    Saa kumi n’ebyiri zegereje hari abari batangiye kwanura bitegura guhita bafunga

    Saa kumi n’ebyiri zibura iminota mike abacuruzi batangiye gufunga ikubagahu basiganywa n’amasaha

    Wabonaga ko abacuruzi izi ngamba bazakiriye biteguye kutarenza saa kumi n’ebyiri batarafunga

    Saa moya zibura iminota 20 Nyabugogo abantu basaga n’abashize mu muhanda ndetse n’amaduka yose yafunze

    Amafoto: Niyonzima Moses

    Video: Mucyo Serge


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-wa-mbere-wo-kubahiriza-amabwiriza-mashya-saa-kumi-n-ebyiri-ingufuri-zari

  • Musanze: Abacuruzi ntibatunguwe no gufunga saa kumi n’ebyiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Kubera umubare uri hejuru w’abandura Covid-19 uheruka kugaragara mu Karere ka Musanze uhereye mu minsi ishize, ako Karere gaheruka gushyirirwaho umwihariko wo kuba saa moya zigomba kugera abantu bamaze kugera mu ngo zabo.

    Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 4 Mutarama 2021 hari n’urebana n’uko ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka; bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba mu gihe cy’iminsi 15.

    Hari abakora muri izi serivisi bavuga ko uyu mwanzuro ufashwe mu gihe bari bamaze kumenyera gufunga ibikorwa byabo muri ayo masaha. Uwitwa Muhoracyeye ucururiza mu isoko rinini ryitwa Goico Plaza yagize ati: “Tumaze kumenyera gufunga imiryango saa kumi n’ebyiri, hari n’abafungaga mbere y’iyo saha, kugira ngo twubahirize umwanzuro w’inama y’Abaminisitiri yabanjirije iheruka guterana, kuko yafashe icyemezo cyo kuba abantu bo mu Karere ka Musanze bose bagomba kuba bari mu rugo bitarenze saa moya zuzuye. Ubwo rero niba andi mabwiriza yashyizweho areba twese Abanyarwanda yo kuba saa kumi n’ebyiri tugomba kuba twafunze ahatangirwa serivisi z’ubucuruzi, tugomba kuyubahiriza ari na ko dukaza ingamba ngo turebe ko hari icyo bitanga, kuko icyorezo kitwugarije”.

    Ku rundi ruhande bamwe bari biteze ko inama y’Abaminisitiri yoroshya izo ngamba. Hari uwagize ati: “Twari tuzi ko inama y’Abaminisitiri yoroshya amabwiriza yari yashyizweho mu gihe cyashize, nibura ya saha yashyiriweho Abanyamusanze, ikava ku kuba abantu bageze mu ngo saa moya nibura bakadukomorera tukajya dukora tugataha hagati ya saa mbili na saa yine; ariko noneho aho kudukomorera urabona ko barushijeho gukaza ingamba”.

    Ubwiyongere bw’umubare w’abandura icyorezo Covid-19 n’abicwa na cyo, bukomeje kugira ingaruka ku bakora serivisi zijyanye n’ubucuruzi nk’uko aba bacuruzi babitangarije Kigali Today.

    Mukundente Yvonne wo mu Karere ka Musanze yagize at: “Umuntu yagurishaga abaguzi atari abo muri aka karere gusa, ahubwo n’abaturukaga ahandi babaga ari bo benshi. None urabona iyi gahunda ya Guma mu Karere yatangiye, abakiriya ni mbarwa, turicaye nta n’ubaza ngo iki n’iki kiragura angahe. Ikindi ni uko n’ugira amahirwe yo kugurisha atari bworoherwe no kubona uko arangura ibindi, kuko nta muntu wemerewe kurenga Akarere ajya mu kandi. Mbese igihombo tumazemo iminsi ahubwo kigiye kurushaho kwiyongera”.

    Mu kiganiro yatangiye kuri Television y’u Rwanda kuwa kabiri tariki 5 Mutarama 2021, cyavugaga ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yagarutse ku mpamvu nyamukuru zashingiweho hafatwa umwanzuro w’uko saa kumi n’ebyiri zigomba kujya zigera ibikorwa by’abikorera harimo iby’ubucuruzi byafunze mu gihugu hose.

    Yagize ati: “Hari impamvu nyamukuru zahereweho hafatwa iki cyemezo; iya mbere ni uko tugomba kwirinda cyane ahantu hahurira abantu benshi n’ibikorwa byabahuza ari benshi. Icya kabiri ni uko amabwiriza yashyizweho yo kugira ngo abantu babe bageze mu ngo zabo saa mbili z’ijoro, hari ahagiye hagaragara abacuruzi n’abafite amaresitora bakomezaga gufungura kugeza ubwo iyo saha igera, yaba bo ubwabo cyangwa ababagana batarataha, bigatuma barenga ku mabwiriza yo kuba bageze mu rugo saa mbili z’ijoro. Ibyo byatumye tureba ko twabanza guha abantu umwanya uhagije wo gutaha mu ngo zabo muri icyo gihe cy’amasaha abiri. Ikindi nanone cy’ingenzi ni ukugira ngo twirinde ko abantu bakomeza kujya mu masoko n’inyubako z’ubucuruzi mu gihe barangije akazi kandi tuzi neza ko ari hamwe mu hahurira abantu benshi”.

    Minisitiri Hakuziyaremye yaboneyeho no kwibutsa abantu kudashyira imbere igihombo giterwa no kuba badakomeza gukora amasaha ya nimugoroba, kuko uburyo icyorezo Covid-19 gikomeje gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga ari cyo gihombo gikomeye. Yashimangiye ko mu barwara n’abicwa na cyo barimo abacuruzi n’abaguzi, akaba ari yo mpamvu ntawe ukwiye kujenjekera ingamba z’ubwirinzi bwacyo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/musanze-abacuruzi-ntibatunguwe-no-gufunga-saa-kumi-n-ebyiri