Manager Muyoboke Alex uyobora inzu ya Decent Entertainment, imwe mu nzu zireberera inyungu z'umuziki w'abahanzi nyarwanda, yakuriye ingofero itsinda rya Juda Muzik kuri we afata nk'iriyoboye andi matsinda yose y'abahanzi nyarwanda. Muyoboke yakuriye ingofero Juda Muzik bishingiye ku buhanga bwabo by'umwihariko ku ndirimbo yabo nshya bise 'Ntuzarira' iri no mu ndirimbo zikunzwe cyane n'abantu benshi muri iki gihe.
Abasore babiri bagize itsinda rya Juda Muzik
Manager Muyoboke Alex
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Muyoboke Alex yatangaje amagambo akurikira:
Ibi Muyoboke  Alex yabivuze amaze gushyira hanze amashusho ya Miss Teta Nicole asubiramo indirimbo Ntuzarira ya Juda Muzik.
Aya masezerano yemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, mbere yuko FIFA iyashyiraho umukono.
Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye na Times Sport, yatangaje ko aya masezerano yemejwe nyuma yuko FIFA igaragaje ko yifuza gushyira icyicaro cyayo kizajya kiyobora akarere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati, i Kigali.
Yavuze kandi ko igihe cy’isinywa ry’amasezerano n’igihe iki cyicaro kizatangira gukorera mu Rwanda bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ya FIFA, iyi mpuzamashyirahamwe kuva mu 2016 yagiye ishinga ibyicaro mu bice bitandukanye by’Isi bizajya bifasha ibihugu bihuriye mu karere kamwe.
Icyicaro cya FIFA kizaba giherereye i Kigali, kizaba gishinzwe guhuza ibikorwa no gushyira mu ngiro imishinga y’iterambere itandukanye ya FIFA, ku bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse no hagati.
Minisitiri Munyangaju yavuze ko gufungura icyicaro cya FIFA i Kigali, u Rwanda ruzabyungukiramo mu buryo bwinshi butandukanye.
Yagize ati”Kuba icyicaro cya FIFA kizaba kiri mu Rwanda, igihugu kizabyungukiramo mu buryo butandukanye, haba mu bukungu ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru, nko kwakira imana zitandukanye zo mu karere ndetse n’amahugurwa y’abanyamuryango ba FIFA muri aka karere”.
“Ikindi kandi, FERWAFA, izaba iri mu gihugu cyakiriye inama kandi kirimo n’icyicaro cya FIFA, imishinga yose izajya ibanza kubaheraho, mbere yo kuyishyira mu bindi bihugu byo mu karere”.
U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA igiye gushyiramo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y’Epfo.
Iki cyicaro kandi kizaba kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward programme watangijwe mu 2016.
Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze ubumwe z’Abarabu ndetse na Afurika y’Epfo.
Perezida wa FIFA Gianni Infantino aheruka mu Rwanda mu 2018, aho yahuye akanaganira na Perezida Paul Kagame
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju yemeza ko u Rwanda ruzungukira mu gushyira icyicaro cya FIFA i Kigali
Umugore warebye nyina ari gupfa iruhande rwe aho nawe yari arwariye mu bitaro nyuma y'uko bombi bafashwe na Covid-19, arasaba abantu kwitwararika amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Maria Rico w'imyaka 76 w'ahitwa Leicestershire mu Bwongereza yavanyemo icyuma kimuha umwuka kugira ngo avugishe umukobwa we bwa nyuma â” nubwo yari azi ko ibi byihutisha urupfu rwe.
Anabel Sharma avuga ibi bihe nk'ibiteye agahinda, ariko akavuga ko yishimira ko nyina atapfuye ari wenyine. Niwe watangaje ifoto ya nyuma bari kumwe ngo akangurire abantu kwirinda iyi virus.
Sharma, avuga ko nyina yapfuye hashize hafi iminota 30 avanyemo 'mask' imuha umwuka ngo amusezere. Ati: 'Mama yabasabye ko bamuvanamo 'mask' baramubwira ngo 'nituyivanamo biraba birangiye. Nturi bumare akanya. Yaravuze ati 'Yego, ibyo ndabizi ariko ntakundi'.
Sharma w'imyaka 49 arakomeza ati: 'Twamaze nk'iminota itanu akibasha kuvuga, maze nyuma atakaza ubwenge. 'Yatubwiye ko nta bwoba afite bwo gupfa, ko yiteguye. Yambwiye ko ngomba kurwana bikomeye kuko mfite abana mu rugo'.
Maria Rico yabanaga n'umukobwa we, umukwe we n'abuzukuru be batatu.
Mushiki wa Sharma witwa Susana nawe yemerewe kuba ari aho yambaye imyenda irinda umuntu kwandura. Ati: 'Twari tumufashe kugeza ku mwuka we wanyuma. 'Byatumye numva ntekanye kumva ko turi kumwe nawe, kandi nawe byamuteye kumva amerewe neza'.
Madamu Maria Rico yabanaga mu nzu n'umukobwa we Sharma, umugabo we n'abuzukuru be batatu Noah w'imyaka 10, Isaac 12, na Jacob,22.
Sharma avuga ko akeka ko umwe mu bahungu be yanduye coronavirus ku ishuri maze ikaza 'ikuzura mu rugo' mu buryo bwihuse 'biteye ubwoba'. Ati: 'Nasaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bagatekereza ku bandi'.
Coronavirus yakwiriye mu muryango wabo, buri umwe mu baba mu rugo bayimusanzemo.
Sharma na nyina bashyizwe mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary ku munsi umwe mu kwezi kwa 10, nyina Maria Rico yapfuye tariki 01 z'ukwa 11 umwaka ushize wa 2020.
Sharma nkuko BBC ibitangaza, yakurikiranye imihango yo gushyingura nyina iri kuba kuri video kuko yari akiri mu bitaro.
Maria Rico abe bavuga ko yari 'umukecuru w'igitangaza'.
N'ubu we aracyahabwa umwuka aho ari kwitabwaho mu rugo kuko ibihaha bye byangijwe n'iyi virus. Ati: '{Mama} yari azi neza ko atazakira iyi ndwara kandi yari yabonye ubuvuzi buhagije.' Avuga ko nyina yari 'umukecuru w'igitangaza' wari umuntu w'umunyembaraga cyane'.
Maria Rico n'umukobwa we Anabel Sharma bombi bashyizwe mu bitaro bya Leicester Roya ku munsi umwe.
Amakuru avuga ko kuwa 14 Ukuboza 2020, aribwo Nkurikiyimana Enock yakubiswe agakomeretswa n’abanyerondo batandatu.
Nzayisenga Yenos watanze amakuru yabwiye IGIHE ko aba banyerondo bagiye mu rugo rwa Nkurikiyimana bavuga ko hari umugore yahuye nawe akamuhohotera.
Yavuze ko aba banyerondo bageze mu rugo rwe yaryamye [hari saa tatu z’ijoro], bamubyukije arabyanga, bajya ku rugi rwe barahondagura asohotse baramukubita baramukomeretsa.
Nkurukiyimana yagiye kwa muganga, ndetse ajya no kurega kuri RIB ariko ngo hari hagiye gushira hafi ukwezi atararenganurwa ari nabwo yahise afata umwanzuro wo gutabaza yifashishije Twitter.
Inzego zirimo Polisi y’Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi zasubije uyu muturage ko aba bagabo bakekwaho gukubita uyu muturage bamaze gufatwa ndetse bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.
Polisi yatangaje kuri Twitter iti “Barakekwaho gukubita no gukomeretsa mu mutwe Nkurikiyimana Enock.”
Ubutumwa bwa Polisi bukomeza buvuga ko aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.
Abakifashisha bavuga ko bahora bagasubiramo kuko iyo haguye imvura nyinshi amazi menshi amanukana n’amabuye bikagasenya, bityo n’utunguwe n’ayo mazi menshi yari ari kwambuka agahita atwarwa.
Isaïe Hakizimana utuye mu mudugudu wa Kagusa, hakurya y’agasantere ka Rwondo, agira ati “Iyo uruzi rwuzuye kano gateme ruragatwara. N’ubu bugori bwose buratwarwa. Mu minsi yashize hari n’abaturanyi bacu batatu bo mu Murenge wa Nkomane batwawe n’amazi hano.”
Iyo aka kagezi kuzuye, n’abanyeshuri ngo ntibabasha kujya ku ishuri. Abo ni abaturuka mu Murenge wa Gatare baza kwiga mu ishuri ribanza ryo muri Nkomane, n’abaturuka muri Nkomane bajya kwiga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Gatare.
Mukamurenzi baturanye na we ati “Uwadukorera iteme ryiza ku buryo n’umwana w’imyaka ibiri yabasha kuryambuka, byatubera byiza kurushaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko hari amateme manini ari kuri kariya kagezi, bityo agasaba abantu kuba ari yo bifashisha mu gihe cy’imvura, n’ubwo byaba bisaba kuzenguruka kure cyane, ariko bakarengera ubuzima bwabo.
Anavuga ko hari aho bagiye bakora amateme y’abanyamaguru aca mu kirere muri Nyamagabe, bityo bakaba bagiye kuzakora inyigo bakareba niba no hafi y’agasantere ka Rwondo barihashyira.
Ati “Muri gahunda yo kongera amateme y’abanyamaguru twatangiye, hakorwa inyigo, hakarebwa uko kuri uwo mugezi hamwe na hamwe hashobora gushyirwa bene ayo mateme.”
Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe hamaze kubakwa amateme yo mu kirere arindwi. Barateganya ko muri 2024 bazaba baramaze kubaka 21.
Ku bantu bakunda kurya fromage, ikiribwa gikomoka ku mata, ubushakashatsi bushya bwakozwe na Kaminuza ya Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara itera kwigabirwa ifata ubwonko yitwa Alzheimer.
Iyi ndwara ya Alzheimer ifata bimwe mu bice by’ubwonko, ikangiza ububiko bw’amakuru mu bwonko ndetse n’uburyo umuntu atekereza bukagabanuka.
Ikunda gufata abantu bakuze ndetse umuntu wagaragayeho iyi ndwara aba yibagirwa bidasanzwe, ku buryo bitangira buhoro buhoro kugeza umuntu yibagiwe no kwikorera iby’ibanze mu buzima bwe nko kurya n’ibindi. Fromage ikiribwa gikomoka ku mata
Impuguke zivuga ko muri Amerika abagera kuri miliyoni 5,5 bafite ikibazo cyo kwibagirwa giterwa n’iyi ndwara ndetse ko ari iya gatandatu mu ndwara zica abageze mu zabukuru kurusha izindi muri icyo gihugu.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 1787 bakuze bari hagati y’imyaka 46 na 77, babajijwe ibibazo ku biryo bakunda kurya no kunywa.
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko fromage ariyo yagaragaye ko ari ikiribwa kirinda ibibazo byo kwibagirwa cyane cyane ku bantu bakuze.
Kurya inyama z’intama nibura rimwe mu cyumweru bifasha ubwonko kwibuka mu gihe kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwibagirwa.
Uwanditse ubu bushakashatsi, Brandon Klinedins, yagize ati 'Ugendeye ku bushobozi bw’umubiri w’umuntu, bamwe baba bashobora kudahungabanywa n’ingaruka za Alzheimer byoroshye, mu gihe hari abandi biba byoroshye ko iyi ndwara yazahaza'.
Amakuru avuga ko kuwa 14 Ukuboza 2020, aribwo Nkurikiyimana Enock yakubiswe agakomeretswa n'abanyerondo batandatu.
Nzayisenga Yenos watanze amakuru yabwiye IGIHE ko aba banyerondo bagiye mu rugo rwa Nkurikiyimana bavuga ko hari umugore yahuye nawe akamuhohotera.
Yavuze ko aba banyerondo bageze mu rugo rwe yaryamye [hari saa tatu z'ijoro], bamubyukije arabyanga, bajya ku rugi rwe barahondagura asohotse baramukubita baramukomeretsa.
Nkurukiyimana yagiye kwa muganga, ndetse ajya no kurega kuri RIB ariko ngo hari hagiye gushira hafi ukwezi atararenganurwa ari nabwo yahise afata umwanzuro wo gutabaza yifashishije Twitter.
Inzego zirimo Polisi y'Igihugu ndetse n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi zasubije uyu muturage ko aba bagabo bakekwaho gukubita uyu muturage bamaze gufatwa ndetse bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.
Polisi yatangaje kuri Twitter iti 'Barakekwaho gukubita no gukomeretsa mu mutwe Nkurikiyimana Enock.'
Ubutumwa bwa Polisi bukomeza buvuga ko aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe.
Johannes Kalungule wungirije umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe itumanaho n'itangazamakuru (TCRA) muri iki gihugu yavuze ko iki gihano bagihawe nyuma y'ibyabaye tariki ya 1 Mutarama 2021. Ngo bakoze ibinyuranyije n'amahame agenga umwuga w'itangazamakuru muri iki gihugu batambutsa amashusho y'umuhanzikazi Gigy Money kuri Wasafi TV, yambaye imyenda atakajyanye mu ruhame abyina mu iserukiramuco ryitwa Tumewasha.Â
Wasafi TV ubu bayifunze amezi atandatu
Uyu mukobwa hejuru yo kwambara iyi myenda aba abyina mu buryo budasanzwe bukurura abantu. Yavuze ko ibi bikiba bahise basaba iyi televiziyo guhagarika ayo mashusho bagasaba imbabazi bisegura ku banya-Tanzania.
Yongeyeho ko gufata umwanzuro wo guhagarika iyi televiziyo mu gihe cy'amezi atandatu byaje nyuma y’uko impande zombi zihuye. Gusa ikosa rinini ngo ni uko ubuyobozi bwa Wasafi butigeze bugira umutima wo kujya gusaba imbabazi (TCRA) hejuru y'ikosa rikomeye bakoze.
Uyu muhanzikazi Gigy Money ukomoka muri Tanzania ushyize mu gihombo Diamond washoye imanari muri iyi televiziyo, asanzwe yifashishwa mu mashosho y'indirimbo. Ni umubyinnyi wabizobereyemo akaba ari n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Instagram akurikiranwa na miliyoni 3 n'ibihumbi 900.
Mu mezi atatu ashize Wasafi FM nayo yafunzwe iminsi irindwi na TCRA nyuma yo gukoresha imvugo zitagakwiye gukoresha mu biganiro bibiri byose bitambuka kuri iyi radio birimo ikitwa 'Switch' na 'Mashamsham'. Kugeza magingo aya nta kintu Diamond aravuga ku ifungwa rya televiziyo ye.