Blog

  • Umujyi wa Kigali urashaka gusenya sitasiyo ya Mirimo ariko umugore we yabyanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahongayire Winifride, wari madamu wa Mirimo yabwiye itangazamakuru ko afite icyemezo cy’urukiko kibuza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusenya inyubako z’umugabo we witabye Imana mu mwaka wa 2016.

    Gahongayire yavuze ko adateze kwemera ko sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli ye isenywa mu gihe hakiri n’izindi zitarasenywa kandi na zo ziri mu gishanga.

    Yagize ati “Icyemezo cy’urukiko kivuga ko iyi sitasiyo igomba kuguma hano kugeza igihe Leta izafatira icyemezo cyo gukuraho sitasiyo zose nta kuvangura”.

    Gahongayire avuga ko uretse sitasiyo, inzu zari iruhande rwayo na zo zitagombaga gusenywa kuko ngo Urukiko rw’Ikirenga rwamwemereraga ingurane mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2005, ndetse ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na byo byamwemereye mu mwaka ushize wa 2020, ko azahabwa ingurane.

    Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibikorwa biri mu gishanga byose nta ngurane bigomba guhabwa kuko bihari mu buryo butubahirije amategeko.

    Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali Emmanuel Asaba Katabarwa yagize ati “Itegeko rirasobanutse neza, hari ibikorwa biri mu gishanga byemewe n’ibitemewe, ibyo bitemewe n’amategeko bikaba bigoranye ko byahabwa ingurane”.

    Enjeniyeri Katabarwa yavuze ko sitasiyo ya ‘essence’ ya Mirimo na yo igomba kuhava byihuse, kuko iri mu gishanga kandi ikaba ngo ibangamiye imyubakire y’ikiraro(iteme) cyashyizwe muri Nyabugogo kugira ngo gikumire imyuzure.

    Enjeniyeri Katabarwa avuga ko hari gahunda yo kuvanaho sitasiyo za ‘essence’ ziri mu gishanga hamwe n’izishobora guteza ibyago n’umutekano muke bitewe n’aho zubatse.

    Umufasha wa nyakwigendera Mirimo avuga ko yiteguye gukuraho igisenge cya sitasiyo gitwikiriye umuhanda urimo kubakwa ndetse no gukora inzira zijyayo, ariko Umujyi wa Kigali ukavuga ko iyo sitasiyo yegereye umuhanda ku buryo bukabije.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko imirimo yo kubaka ikiraro n’umuhanda i Nyabugogo kuri ruhurura ya Mpazi mu rwego rwo gukumira imyuzure, izatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari zirindwi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-urashaka-gusenya-sitasiyo-ya-mirimo-ariko-umugore-we-yabyanze

  • Huye: Urugo rwabonetsemo umurambo bikekwa ko ari uw’umukobwa wahabaga umaze imyaka ibiri abuze – #rwanda #RwOT

    Uwo mubiri wabonetse mu mwobo umeze nk’indake uri iruhande rw’ikindi cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarani muri urwo rugo ruri mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Muyogoro.

    Urwo rugo ni urw’umugore wahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akorweho iperereza. Umugabo we asanzwe afunze kuko yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uwawubonye bwa mbere ni umusore wo muri urwo rugo witwa Habinshuti Jéremie ubwo yarimo acukura ashakisha ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane.

    Habinshuti aganira na IGIHE yagize ati “Ibyabaye hano byatangiye ku Cyumweru, narimo nkuramo ifumbire mu musarani, nzamura ifumbire ndakomeza noneho sinzi ukuntu nasubije igitiyo inyuma mbona hararidutse, ncengezamo igitiyo kugira ngo ndebe uwo mwobo, nkuruye mbona igitaka kivanze n’umubiri w’umuntu.”

    Akimara kubibona ngo yahise ahamagara mukuru we araza arareba bahita bajya inama yo kubimenyesha ubuyobozi.

    Ati “Umubiri nabonye uruzuye nta rugingo rubura. Dukurikije imyambaro twasanzemo twabonye ashobora kuba ari umukobwa twari twarabuze bitaga Jaqueline, ni mushiki wanjye wo kwa Mama wacu twarabanaga.”

    Mukuru wa Habinshuti we avuga ko atakundaga kuba muri urwo rugo ariko mu 2018 ubwo Mukariyonza Jacqueline yaburirwaga irengero yahageze abaza aho yagiye bamubwira ko hari umuturanyi wamujyanye ntiyabyitaho kuko ‘yumvaga aruhutse inkoni yakubitwaga’.

    Yemeza ko Mukariyonza Jacqueline yafatwaga nabi muri urwo rugo kuko yakubitwaga hatitawe ku kibazo afite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

    Bamwe mu baturanyi b’urwo rugo bavuga ko nabo bakeka ko uwo mubiri ari uwa Mukariyonza Jacqueline kuko bari bamuzi ndetse n’imyambaro basanze mu mwobo babonye isa n’iye.

    Bavuga kandi ko akiba muri urwo rugo rwo kwa nyina wabo yatotezwaga ku buryo yagaragaraga nk’uwahugabanye.

    Umwe ati “Uwo mwana yari abayeho nabi hano. Nigeze no kuza hano yarandegeye ko afata amafaranga y’ingoboka ariko akaba nta kintu amumariye, noneho ngo yavuga bakamukubita. Iyo yavugaga ku cyerekeye ayo amafaranga yarakubitwaga, wumva ko ari umuntu wahoraga akubitwa, mbese yari abayeho nabi mu buzima bubi.”

    Amakuru y’ibanze abo muri urwo rugo bahaye ubuyobozi avuga ko batazi iby’iyo ndake ndetse batazi uwayicukuye n’igihe yayicukuriye, gusa bose bahuriza ku kwemera ko imyenda basanzemo ari iya Mukariyonza Jacqueline, bityo bagahamya ko n’umubiri basanzemo ari uwe n’ubwo bavuga ko batazi uko yagezemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya ayo makuru bakurikiranye, basanga uwo mwobo utambitse aho kumanuka, bahitamo gukomeza gucukura kugira ngo barebe niba nta yindi mibiri irimo.

    Ibijyanye no kuba bamenye neza amakuru kuri uwo mubiri yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

    Ati “Inzego z’iperereza n’iz’umutekano zarabisuzumye ziracyashakisha ibimenyetso. Icy’ingenzi ni uko bikekwa ko harimo abantu, wenda kuzatandukanya ngo ni abishwe muri Jenoside cyangwa ni undi biracyashakishwa, amakuru azatangazwa.”

    Rwamucyo yavuze ko ibikorwa byo gucukura bikomeje kandi nibiba ngombwa baza kwitabaza n’imashini. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kuko bigaragara ko hari abashobora kuba bari bafite amakuru kuri icyo cyobo ariko bakaba barayahishe.

    Uyu mubiri wabonetse mu mwobo umeze nk’indake

    Ibikorwa byo gucukura byakomeje bashakisha niba hari indi mibiri babona

    Abaturanyi b’uyu muryango bemeje ko uyu murambo ushobora kuba ari uw’umukobwa wabaga muri uru rugo

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-urugo-rwabonetsemo-umurambo-bikekwa-ko-ari-uw-umukobwa-wahabaga-umaze

  • Perezida Donald Trump yemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro ariko agononwa #rwanda #RwOT

    Ati: “Nubwo ntemera na gato ibyavuye mu matora, kandi ibimenyetso birabinyereka, hazaba guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ku wa 20 z'uku kwezi”.

    Ubu ni bwo butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter kuri konti y'umuvugizi we, kubera iye yahagaritswe, nyuma y'aho Biden yemejwe ko ari we watsinze amatora.

    Nyuma y'igikorwa cyabayemo ibyo bibazo byatewe n'abarwanashyaka ba Donald Trump, inteko ishinga amategeko igizwe n'abasenateri n'abadepite yakoze inteko rusange yemeje ku mugaragaro intsinzi ya Joe Biden.

    Muri ubwo butumwa, Perezida Trump avuga ati: “Nakomeje kuvuga ko tuzakomeza urugamba rwacu kugira ngo amajwi yemewe n'amategeko yonyine abe ari yo abarwa”.

    “Nubwo ibi byerekana iherezo rya manda ya mbere ikomeye mu mateka y'umukuru w'igihugu, ni intangiriro y'urugamba rwacu rwo kongera gukomeza Amerika”.

    Babiri mu bahoze mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump bafashije abandi bategetsi bakomeye muri politike ya Amerika kwamagana igitero cy'imyigaragambyo cyakozwe ku ngoro y'inteko ishinga amategeko, Capitol, nijoro ku wa gatatu.

    James Mattis wahoze ari umunyamabanga mu bijyanye n'ingabo muri USA yashinje Trump mu gutegura iyi myigaragambyo

    Ati: “Igitero cy'uyu munsi kuri Capitol, umugambi wo gusenya demokarasi hifashishijwe umutwe w'intagondwa, cyateguwe na Trump”.

    Yavuze kandi ko Trump yatewe imbaraga “n'abigira abanyapolitike bandikishije amazina yabo ku rutonde rutazibagirana rw'abahemu”.

    Mattis yeguye muri 2018 nyuma y'aho atumvikaniye na Perezida Trump ku bijyanye n'intambara ya Syria.

    John Kelly wahoze ayoboye ibiro by'umukuru w'igihugu, yacishije ubutumwa bwe kuri Twitter avuga ko Amerika “ikeneye kujya ishishoza mu buryo bwimbitse ku muntu utorerwa kuba umukuru w'igihugu

    Abantu batandukanye ku isi, barimo n'abategetsi b'ibihugu, banenze imyigaragambyo irimo urugomo abashyigikiye Perezida Donald Trump bakoreye kuri iyi nyubako izwi nka Capitol.

    Françoise Murekatete uba i Washington DC,wabonye iyi myigaragambyo igitangira hafi y'inteko ishingamategeko, yabwiye BBC ati: “Iyi ni imyigaragambyo ikojeje isoni demokarasi ya Amerika, biratangaje kubona abantu bigabiza inteko ishingamategeko, na Perezida akabashyigikira”.

    Murekatete umaze imyaka 10 muri US, avuga ko ubu aho atuye abona abashinzwe umutekano benshi mu mihanda, yongeraho ati: “Hari umukwabu udasanzwe, sinzi uko biramuka byifashe”.

    Abigaragambya bavugaga ko Perezida Donald Trump ari we watsinze amatora, bityo akwiye kuba ari we uguma ku butegetsi.

    Abashinzwe umutekano bamaze guhosha imyigaragambyo – yaguyemo abantu bane – abadepite n'abasenateri bahise bagaruka bakomeza igikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Joe Biden.

    Nyuma, Visi Perezida Mike Pence ari nawe ukuriye umutwe wa sena na Nancy Pelosi ukuriye umutwe w'abadepite bameje ko Joe Biden na Kamala Harris ari bo perezida na visi perezida bashya ba Amerika.

    Ibi byakozwe bitinze cyane mu ijoro ryaho, nyuma y'uko imyigaragambyo ihoshejwe n'inzu ya Capitol igacungirwa umutekano biruseho.

    Anthony Zurcher, umunyamakuru wa BBC muri Amerika avuga ko Trump adashaka kuva ku butegetsi ajyanye ingingimira bucece ahubwo asize urusaku rukomeye.

    Zurcher ati: “…ari kuva ku butegetsi asize umurage w'ubushwangi”.

    Jean Damascène Hakuzimana umunyarmakuru uba muri leta ya Maine avuga ko atatunguwe n'ibyabaye no kuba ababikoze babishishikarijwe na Perezida Trump ubwe.

    Ati: “Byari byitezwe 100%, nta na rimwe [Trump] nigeze mubonamo ubworoherane cyangwa se ubwumvikane buranga kubahiriza amategeko.”

    Byaherukaga mu myaka 200 ishize

    “US Capitol irenze kuba inyubako gusa – ni igicumbi cya demokarasi ya Amerika n'uburyo bwacu bwo kubaho”, biri mu itangazo ry'abagize muryango w'amateka y'inteko ya Amerika basohoye kubera iyi myigaragambyo.

    Iki gitero ku ngoro y'inteko ishingamategeko ya Amerika nicyo cya mbere kibaye kuva mu 1812 nk'uko bivugwa n'inzobere zo muri uwo muryango w'amateka y'inteko ya Amerika.

    Icyo gihe mu myaka 209 ishize, ingabo z'Abongereza, zihumura ku gutwika ibendera ryabo ahari Canada ubu, zateye iyi nyubako yari ikiri kubakwa zitwika igice cyayo ndetse na White House.

    Muri uwo mwaka Canada yari itarabaho nk'igihugu, yari ubutaka bw'abakoloni b'Abongereza.

    Perezida watowe Joe Biden ku byabaye yavuze ko demokarasi ya Amerika “iguye mu gitero kitari bwigere kibaho”.

    Barack Obama wahoze ari Perezida yasohoye itangazo avuga ko amateka azahora yibuka iki gitero kuri Capitol “…nk'igihe giteye isoni ku gihugu cyacu”.

    Na George Bush wategetse iki gihugu yavuze ko ibi “…birwaza umutwe kandi bibabaje umutima.” Ati: “…si ibyo mu gihugu cyacu kirangwamo demokarasi”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-donald-trump-yemeye-gutanga-ubutegetsi-mu-mahoro-ariko-agononwa

  • Atiku Abubakar niwe munya-Nigeria wa mbere wa… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko umuvugizi wa Atiku witwa Paul Ibe yabitangarije itangazamakuru yavuze ko uwahoze ari ‘Vice Presindent’ yafashe urukingo rwa Covid-19 aho yarufatiye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Paul Ibe yagize ati 'Turabizi ko urukingo rwa Covid-19 ari ingirakamaro kuri buri muntu wese by’umwihariko ku baturage ba Africa nko mu gihugu iwacu muri Nigeria, ni nayo mpamvu nyakubahwa Atiku Abubakar ku munsi w'ejo kuwa gatatu yafashe urukingo rwa Covid-19 ruzwi ku izina rya Pfizer-BioNTech.

    Yakomeje avuga ko nyakubahwa Atiku Abubakar yashimishijwe n’icyo gikorwa ndetse ategereje ko abaturage ba Nigeria nabo urwo rukingo rubageraho kandi yizeye ko bazarubona vuba. Urukingo rwa Pfitez rukingira icyorezo cya Covid-19 ni rwo rukingo rwa mbere rwemejwe n'ikigo gishinzwe ubuzima ku isi WHO aho uru rukingo rufite 90% zo kurwanya Coronavirus. 

    Uru rukingo kandi rwemejwe n'ibihugu bikomeye ku isi birimo Amerika, Ubwongereza, Malaysia hamwe na Switzerland. Leta ya Nigeria ikaba yaratangaje ko icyo gihugu gitegereje inkingo zingana na miliyoni 20 zikazaterwa abaturage bazo mu ntangiriro z'umwaka wa 2021.

    Src:www.thecable.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102156/atiku-abubakar-niwe-munya-nigeria-wa-mbere-wafashe-urukingo-rwa-covid-19-102156.html

  • Konti ya Snapchat ya ShaddyBoo yashimuswe – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yatangaje ko konti ye ya Snapchat yashimuswe kuri ubu ntabwo ayifiteho uburenganzira (access). Ibi Shaddyboo yabitangarije abafana be ndetse n'abandi bamukurikirana abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyizeho ifoto irimo ikirango cya Snapchat akandikamo amagambo ngo 'hacked' bivuze 'yibwe cyangwa yashimuswe'.

    ShaddyBoo

    Source : https://yegob.rw/konti-ya-snapchat-ya-shaddyboo-yashimuswe/

  • Akon yinjiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC #rwanda #RwOT

    Akon azabikora abinyujije mu Kigo cye cya White Waterfall LLC, cyamaze gusinyana amasezerano na Guverinoma ya RD Congo yo kuhacukura amabuye y’agaciro azwi nka Copper na Cobalt.

    Ku rubuga rwa Minisiteri y’Umutungo Kamere ya RD Congo bigaragara ko Akon uyoboye White Waterfall LLC yasinyanye amasezerano n’Ikigo cya Leta gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro, SODIMICO. Aya mabuye y’agaciro azajya acukurwa mu Ntara ya Katanga.

    Aya masezerano agaragaza ko ku ikubitiro ikigo cy’uyu muhanzi kizishyura miliyoni 2$, mu kugenzura no gutunganya ahazacukurwa aya mabuye.

    Akon asanzwe akora ibikorwa biteza imbere Afurika cyane, birimo n’ibyo yakoreye mu Rwanda. Nko ku wa 9 Nzeri 2019 abaturage bo mu Mirenge ya Ndego na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bashyikirijwe ibikorwa remezo birimo amashanyarazi akomoka ku zuba, imbangukiragutabara eshatu n’amazi meza bifite agaciro k’ibihumbi 250$ (asaga miliyoni 233 Frw).

    Babishyikirijwe n’abagiraneza barimo Samba Bathily, Akon na Thione Niang binyuze mu mushinga wabo ‘Akon Lighting Africa’.
    Uyu muhanzi mu ntangiriro z’uyu mwaka yasinyanye amasezerano na Sosiyete yitwa SAPCO yo kubaka umudugudu w’ubukerarugendo bw’igihe kirekire uzafasha mu bukangurambaga ku bidukikije muri Sénégal aho akomoka.

    Muri Nzeri umwaka ushize, yatangaje ko ari muri gahunda yo gutangiza umushinga w’umujyi wamwitiriwe wiswe 'Akon City’. Anafite ifaranga rye bwite, aho yinjiye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amafaranga yatangiye kwamamara ku Isi, adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki.

    Aya mafaranga ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga azwi nka 'Cryptocurrency’ ; mu yamenyekanye cyane harimo irizwi na benshi rya Bitcoin.

    souce:IGIHE

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Akon-yinjiye-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-muri-RDC

  • USA: Imyigaragambyo y'abashyigikiye Perezida Trump yaraye iguyemo abantu bane #rwanda #RwOT

    Abantu bane bapfuye mu myigaragambyo y'abashyigikiye Perezida Donald Trump ubwo bateraga ingoro y'inama nshingamateka (y'abadepite), Capitol. Ni mu gihe imitwe yombi y'inteko yateranaga ngo yemeze burundu Perezida Joe Biden watowe.

    Umugore umwe yarashwe n'abapolisi, abandi bantu batatu bapfuye kubera kudahabwa 'ubutabazi bwihutirwa'. Uyo mugore warashwe, ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko yahoze ari mu ngabo za US Air Force, akaba yari mu bantu bari imbere binjira ku ngufu mu cyumba cyari giteraniyemo izi ntumwa za rubanda/Abadepite.

    Abandi bapfuye bivugwa ko ari abagabo babiri n'umugore umwe. Igipolisi kivuga ko cyafunze abantu 52, muri bo 47 bazize kurenga ku mategeko y'umukwabu.

    Byabaye ngombwa ko inama rusange y'intumwa za rubanda imitwe yombi, Abadepite n'Abasenateri ibanza guhagarara nyuma y'aho abashyigikiye Perezida Trump batereye ingoro y'inama nshingamateka/y'abadepite.

    Igiporisi gikorera kuri Capitol ( iyi ngoro y'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite), BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko cyabujije urujya n'uruza icyo gihe maze gisaba abari mu ngoro bose 'kwinyegeza/kwihisha'.

    Imbere y'uko ibi biba, Perezida Donald Trump yari yashyikirije ijambo hanze y'ibiro byiwe maze abatera intege ngo bakomeze imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora.

    Dore amwe mu mafoto yuko ibintu byari byifashe;

    Umwotsi uzungurutse ingoro y'inteko ya Amerika kubera abantu amagana baje mu myigaragambyo bari guhangana n'igipolisi.

     

    Uwaje mu myigaragambyo asimbuka ava hejuru ngo agere mu cyumba cy'inama nkenguzamateka/sena.

     

    Bamwe mu baje mu myigaragambyo batawe muri yombi n'igipolisi muri iyo ngoro.

     

    Umwe mu bigaragambya yabonetse atwaye igikoresho cyo muri iyi nyubako ya US Capitol.

     

    Abapolisi bacunga iyi ngoro bari mu cyumba cy'inama nkenguzamateka/sena batunze imbunda abigaragambya bashakaga kwinjiramo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/usa-imyigaragambyo-yabashyigikiye-perezida-trump-yaraye-iguyemo-abantu-bane/

  • Minisiteri y'uburezi yatangaje itangira ry'amashuri y'incuke n'abanza kuva muwa 1-3 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'uburezi ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 07 Mata 2021 yashyize ahagaragara ingengabihe y'itangira ry'amashuri y'incuke n'ay'ikiciro cya mbere cy'amashuri abanza guhera mu mwaka wa mbere kugera muwa Gatatu. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu bitangazamakuru hari hamaze igihe hanyuzwaho ibitekerezo bisaba ko aya mashuri yafungurwa, cyane ko abijujutaga bashinjaga abayobozi kuba abana babo bajyanwa ku mashuri yitwa ko ari mpuzamahanga, nyamara bakabwira abanyarwanda ko abandi bana nkabo amashuri afunze kubera ikibazo cya Coronavirus.

    Dore uko Minisiteri y'uburezi yashyize hanze iyi ngengabihe;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/minisiteri-yuburezi-yatangaje-itangira-ryamashuri-yincuke-nabanza-kuva-muwa-1-3/

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza azafungurirwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, yatanze icyizere ko amashuri y’incuke n’abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni ku wa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    Uyu mwanzuro wa Minisiteri y’Uburezi watangajwe mu gihe bamwe mu babyeyi bari baratangiye kugaragaza impungenge z’uko abana babo bari gutinda gusubira ku mashuri mu gihe bagenzi babo batangiye amasomo bayageze kure.

    Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ku basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bazatangira amasomo ku wa 18 Mutarama 2021

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-igihe-abanyeshuri-bo-mu-mashuri-y-incuke-n-abari-basigaye-bo-mw

  • Umutima ushima #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya buri munsi, duhura na byinshi kandi ni ihame ry’ubuzima ko ibibi n’ibyiza bisimburana, ariko nk’abakristo dusabwa gutunga umutima ushima Imana uko bucyeye n’uko bwije.

    Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu (1 Abakorinto 5:18).

    Umuvugabutumwa w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 17,Matthew Henry, yagabweho igitero n’abagizi ba nabi bamwiba ikofi (agafuka gato batwaramo amafaranga). Mu gihe yandikaga ibyabaye, yongeyeho ati: “Ndashimira Imana ko ntigeze namburwa byose nubwo batwaye agasakoshi kanjye ariko ntibanyambuye ubuzima. Byari amahirwe gusigara ndi muzima, kandi ndashimira byimazeyo kuba narabaye uwibwe ariko sinabaye umujura.

    Mu imenyekanisha ridasanzwe ry’igihombo, baravuze bati: 'Dore umugabo wari ufite umutima mwiza kandi uzi gushyira ibintu mu bitekerezo! Ariko hejuru ya byose dutangajwe no kubona umukristo ugaragaza imyitwarire ihwanye n’ibyo yigisha yifashishije Bibiliya kandi akabishyira mu bikorwa: Gushima mu bihe byose, byiza cyangwa ibibi binyuranye.

    Kwizera kubonera inyungu muri buri gihombo ndetse n’ umunezero mu bubare bwose

    Mubyukuri tumenye neza ko Henry atashimye Imana kuko yahohotewe, ariko muri iki gice kibabaje yahuye nacyo, yabonye impamvu zo gushima Imana. Ibi ntabwo ari ukwiyoberanya ahubwo ni ukumenya no gusobanukirwa neza ubuntu bw’Imana yacu. Mugihe Imana yemeye ko ibigoye biba mu buzima bwacu, iba ishaka gupima kwizera kwacu kandi Ikomeza kuba Imana yuje Ubuntu n’urukundo.

    Charles Spurgeon yaranditse ati: “Kwizera kubona inyungu mu gihombo cyose, umunezero mu mibabaro yose.” Niba ibi aribyo tubona ku bigeragezo Imana yemerera ko ducamo mu buzima bwacu, noneho amahoro azasimbura guhangayika kandi tuzashobora gushima Uwiteka mu bihe byose by’ubuzima bwacu.

    Inama y’uyu munsi

    Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye (Abaroma 8:25).

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umutima-ushima.html