Blog

  • Polisi y'u bwongereza yareze umunyarwenya Russell Brand ibyaha byo gufata ku ngufu n'ihohotera rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Russell Brand

    Polisi y'u Bwongereza ku wa Gatanu yareze Russell Brand, umukinnyi w'urwenya w'imyaka 50, ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore, nyuma y'iperereza rimaze amezi 18 ryatangiye nyuma y'uko abagore bane bamushinje ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Urwego rwa Polisi ya Metropolitan i Londres rwatangaje ko Brand aregwa icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu, icyaha kimwe cyo gusambanya umuntu ku ngufu hakoreshejwe umunwa (oral rape), icyaha kimwe cy'ihohotera rishingiye ku gitsina (indecent assault), ndetse n'ibindi byaha bibiri byo guhohotera abantu mu buryo bw'igitsina (sexual assault).

    Brand yahakanye ibyo aregwa, avuga ko atigeze ajya mu mibonano mpuzabitsina n'umuntu utabimuhereye uburenganzira (non-consensual activity).

    Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko byakorewe ku bagore bane, hagati y'umwaka wa 1999 na 2005 — kimwe muri byo cyabereye mu mujyi wa Bournemouth uherereye ku nkombe z'u Bwongereza, andi atatu akabera mu gace ka Westminster mu mujyi wa Londres rwagati.

    Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje, isaba umuntu wese ufite amakuru arebana n'ibi byaha kuyitanga.

    Mu kwezi kwa Nzeri 2023, ibitangazamakuru byo mu Bwongereza birimo Channel 4 na Sunday Times byasohoye inkuru zigaragaza ibirego by'abagore bane bavuga ko bafashwe ku ngufu cyangwa bagahohoterwa na Brand. Abatanze ibi birego ntabwo bigeze batangazwa amazina yabo.

    Brand, uzwi cyane nk'umukinnyi wa filime 'Get Him To The Greek', kandi akaba n'umwanditsi w'ibitabo n'umushyushyarugamba w'amashusho n'amajwi, yavuze ko yagiranye ibiganiro na polisi kuri ibi birego ariko ko abyamaganira kure.

    Mu mashusho yashyize kuri X (Twitter) ku wa Gatanu, Brand yagize ati: 'Sinigeze na rimwe njya mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina umuntu atabinyemereye. Ndasenga musabe murebe mu maso yanjye mubibone.'

    Yakomeje agira ati: 'Ubu ngiye kubona amahirwe yo kwiregura imbere y'urukiko, kandi ndabishimira cyane.'

    Brand uzwiho imivugo y'urwenya isatira imipaka y'imyitwarire (risqué comedy), yigeze kuyobora ibiganiro kuri radiyo na televiziyo, yandika ibitabo bigaragaza urugamba rwe n'ibiyobyabwenge n'inzoga, agaragara muri za filime za Hollywood ndetse aba umugabo wa Katy Perry hagati ya 2010 na 2012.

    Mu myaka ya vuba, Brand yavuye cyane mu itangazamakuru risanzwe ariko yubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga abinyujije mu mashusho akubiyemo inama z'ubuzima hamwe n'imyizerere ishingiye ku mpuha (conspiracy theories). Aherutse gutangaza ko yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Brand ateganyijwe kwitaba urukiko i Londres ku wa 2 Gicurasi.

    Jaswant Narwal, uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Bwongereza (Crown Prosecution Service), yavuze ko 'abashinjacyaha basuzumye neza ibimenyetso nyuma y'iperereza rya polisi ryakurikiye filime mbarankuru ya Channel 4 yasohotse muri Nzeri 2023.'

    Yakomeje agira ati: 'Twanzuye ko Russell Brand akwiye kuregwa ibyaha birimo gufata ku ngufu, guhohotera no gusambanya umuntu ku ngufu.'

    Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Bwongereza bwibukije ko 'uru rubanza rukiri mu nzira z'amategeko, kandi ko ukekwaho icyaha afite uburenganzira ku rubanza ruboneye kandi rutabera.'

    Mu kwezi kwa Mutarama, BBC yasabye imbabazi abakozi bayo batigeze babasha kugaragaza ikibazo ku myitwarire ya Brand kubera izina rikomeye yari afite. Brand yari afite ibiganiro bibiri bya buri cyumweru kuri BBC hagati ya 2006 na 2008, akanakora kuri za porogaramu zitandukanye z'igihe gito.

    BBC yemeye ko 'bigaragara ko bamwe mu bayobora ibiganiro bashoboye gukoresha nabi imyanya yabo mu gihe cyashize.'

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yu-bwongereza-yareze-umunyarwenya-russell-brand-ibyaha-byo-gufata-ku-ngufu-nihohotera-rishingiye-ku-gitsina/

  • Alain Mukuralinda yitabye Imana azize umutima – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe hanze na OGS, Mukuralinda yakoreraga, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata, rigira riti 'Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we.'

    ANNOUNCEMENT

    We are deeply saddened to announce the passing away of our colleague Alain Mukuralinda, Deputy Government Spokesperson.

    ITANGAZO

    Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda.

    COMMUNIQUÉ

    Nous avons la… pic.twitter.com/mIX9ytYbfc

    — Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) April 4, 2025

    Mukuralinda yapfuye aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yari afite imyaka 55 y'amavuko.

    Uyu mugabo wakundaga kwicisha bugufi, usibye ibikorwa by'ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n'imyidagaduro kuko yabaye umuhanzi w'ikirangirire akoresha izina rya 'Alain Muku'.

    Yavutse mu 1970, yiga amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1991 gusa ntiyahamara igihe kinini kuko yahise ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n'amategeko.

    Mu mirimo ye nk'Umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye mu gihugu zirimo n'iz'abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuntu wakundaga gusabana no gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n'ikipe y'abato. Ni we wahimbye indirimbo y'Ikipe y'Igihugu Amavubi yitwa 'Tsinda batsinde' ndetse yahimbye n'izindi zakunzwe z'andi makipe.

    Alain Mukuralinda yitabye Imana

    Mukuralinda yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alain-mukuralinda-yitabye-imana-azize-umutima

  • Yari umunyempano uruhurirane, agahorana urugwiro: Urwibutso ku buzima bwa Alain Mukuralinda – #rwanda #RwOT

    Yari umuntu ukundwa na benshi, dore ko ngo nta we ukundwa na bose, yakundirwaga umutima mwiza, kwicisha bugufi no koroherana, kugira ukuri n'ubunyangamugayo, ariko benshi bamukundiraga ko yakundaga no gushyenga kandi ntabe igifura. Aho yirirwaga nta rungu.

    Mukuralinda yabonye izuba mu 1970, avukira mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru, nubwo umuryango we n'umuryango we bahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.

    Amashuri abanza yayize mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana muri Saint Aloys yiga Icungamutungo, aho yarangije mu 1990, yitegura kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ariko uwo mwaka ntibabasha kujyayo kubera intambara, ibyatumye mu 1991 ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n'amategeko.

    Akiva kwiga mu Bubiligi, yagarutse mu Rwanda atangira akazi k'Ubushinjacyaha, kuva mu 2002 kugeza mu 2015, nyuma umugore we yabonye akazi mu Buholandi ku cyicaro cya Heineken, bituma asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ajyana n'umugore we kuba mu Buholandi, aho bamaze imyaka ine, nyuma berekeza muri Côte d'Ivoire, mbere y'uko bagaruka gutura mu Rwanda, ubwo umugore we yari abonye akazi muri Bralirwa.

    Kuva mu 2002 agera mu Bushinjacyaha yakoreye mu bushinjacyaha bw'Urukiko rw'Ubujurire i Kigali, mu 2004 habayeho ivugururwa ry'ubutabera akomereza mu rukiko rwa Nyamirambo, Gasabo na Rwamagana.

    Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz'abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry'abashinjacyaha bashinjaga Ingabire Victoire mu rukiko rukuru rwa Kigali akaba kandi yari mu itsinda ry'abashinjacyaha bashinja Dr. Leon Mugesera.

    Mukuralinda kandi yasohoye n'igitabo yise “Qui manipule qui?” kigaruka ku migendekere y'urubanza rwa Ingabire, aho yagiye agaragaza ibimenyetso bifatika bishimangira uburyo Ingabire Victoire yigaragazaga nk'uharanira demokarasi n'uburenganzira bwa muntu nyamara mu ibanga atera inkunga imitwe yitwaje intwaro.

    Mukuralinda kandi yagezeho anaba umuvugizi w'Ubushinjacyaha.

    Umunyamuziki ukunda numupira

    Mukuralinda yavugaga ko yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza aririmba muri korari z'abana mu kiliziya, nyuma agiye mu yisumbuye akomeza kuba mu miryango y'urubyiruko gatolika, aho bahimbaga indirimbo n'imivugo bitandukanye.

    Ubwo yari arangiye ayisumbuye ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ayijyana no muri studio, aho yafatanyije n'abandi basore bari inshuti ze bashinga Orchestre yitwaga Galaxy Band, nubwo nyuma hagiye hiyongeramo abandi, nyuma we aza gusa n'uyivuyemo ubwo yajyaga kwiga mu Bubiligi mu mpera za 1991.

    Ageze mu Bubiligi, yakomeje umuziki ku giti cye abifataya n'amasomo, avuga ko muri icyo gihe cyose, byarangiye akoze album nk'ebyiri ubwo yari ari ku ishuri mu Bubiligi.

    Aho agarukiye mu Rwanda avuye kwiga mu Bubiligi, Mukuralinda yakomeje gukora indirimbo zitandukanye, zirimo izo kwamamaza, izo mu kiliziya n'iz'amakipe atandukanye, zirimo n'iy'ikipe y'igihugu yamenyekanye cyane, 'Tsinda Batsinde'.

    Nubwo yaririmbye idnrimbo z'amakipe arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC, Mukuralinda yari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, ikipe na yo yakoreye indirimbo na yo ikundwa n'abatari bake.

    Uretse kuba umuhanzi ku giti cye, Mukuralinda yari n'umushoramari mu muziki, aho yagiye afasha abahanzi batandukanye yabonagamo impano barimo Clarisse Karasira, Nsengiyumva François a.k.a Igisupusupu n'abandi, binyuze mu kitwa 'Boss Papa', yagiye ategura amarushanwa atandukanye yo gushaka abanyempano mu muziki, arimo iryitwaga 'Hanga Higa'.

    Ubwo yavugaga ku ndirimbo yahimbiye Ikipe y'Igihugu, Mukuralinda mu kiganiro yigeze kugirana na Televiziyo Rwanda, yavuze ko ari indirimbo yakoze ku ntego ndetse atayifata nk'iye kubera ko iza mu za mbere zakorewe Ikipe y'Igihugu.

    Ati 'Nkubwije ukuri iriya ndirimbo ntabwo ikiri iyanjye, yabaye iy'Amavubi, iy'Abanyarwanda, ni uko mbifata. Kuyumva ni byiza birashimisha kandi buriya nayikoze ari intego. Imyaka ibaye 20 isohotse abana b'ubu barayikunda ndetse n'iyo babonye ari njye wayikoze baratangara cyane.'

    Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ubwo yasohokaga yanifashishijwe mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2003.

    Ati 'Mu matora ya mbere iriya ndirimbo yarakoze, abantu bataratangira gukora izijyanye n'amatora. Buriya nari nayise ishema ry'u Rwanda nyijyanye kuri Radio Rwanda izina bararihindura.'

    Mukuralinda yagaragaje ko izi ndirimbo yahangiye amakipe azifiteho urwibutso kuko bazicuranze mu bukwe bwe.

    Ati 'Mu bukwe bwanjye twageze hagati, uvanga imiziki ashyiramo iya Kiyovu kuko ari yo mfana maze harashya (harashyuha cyane). Yahise akurikizamo iya Rayon Sports ubundi harakongoka, bariya bantu ntabwo umenya aho bavuye (Aba-Rayon) niyo waba uri muri Australia.'

    Uretse guhanga indirimbo z'amakipe no kuba umufano w'umupira, yari yaranawushoyemo agamije kuzamura impano, yashinze irerero (academie) ry'umupira w'amaguru ndetse rifite n'ikipe mu kiciro cya kabiri ryitwa 'Tsinda Batsinde', igitekerezo yavugaga ko cyavuye ku rukundo rw'umupira yakuranye ndetse no kuba yarabonye abana b'Abanyarwanda bafite impano batahabwaga amahirwe.

    Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Mukuralinda yabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru, aba umusifuzi mu marushanwa ya inter-scholaire, rimwe na rimwe akaba umutoza iyo umutoza mukuru yabaga adahari.

    Urwo rukundo rw'umupira ndetse no kuba yarabonye hari impano z'abana b'Abanyarwanda zidatezwa imbere, yabishingiyeho ashinga 'Tsinda Batsinde', ariko ashingiye ku buryo yabonye mu Buholandi aho yabaye imyaka itatu, bita ku mpano z'abana bakiri bato, ayituza mu Karere ka Rulindo.

    Mukuralinda yari umuntu w'abantu, akagira urugwiro yakira neza bose nta we asubije inyuma, ibyo byahamwa n'abanyamakuru bagiye bamwegera ubwo yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, ntiyabahungaga ahubwo yabafashaga kubona amakuru bashaka mu buryo bukwiriye, bitari ibyo gusa kuko n'abandi babana mu buzima busanzwe bamubaraga mu nyangamugayo.

    Asize umugore n'abana babiri, umungu n'umukobwa.

    Mukuralinda yakundwaga na benshi

    Mukuralinda yakundaga gusabana, akagira urugwiro ndetse no gutebya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-umunyempano-uruhurirane-agahorana-urugwiro-urwibutso-ku-buzima-bwa-alain

  • Hagiye kubakwa amashuri y'imyuga arenga 2000 – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 4 Mata 2025, ubwo Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu muri Sena yagezaga raporo y'ingendo yakoze mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu gihugu.

    Gahunda ya Leta iteganya ko nibura muri buri kagari hazaba hari ishuri ryigisha imyuga n'ubumenyingiro by'igihe gito, ni ukuvuga amezi atandatu kugeza ku mwaka bikazagerwaho mu 2029.

    Iyi raporo igaragaza ko kugeza mu 2029 hazubakwa amashuri ya VTC 2.044, mu gihe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro y'icyitegererezo azubakwa ari 30.

    Ubugenzuzi bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, bwa 2024/2025 bugaragaza ko amashuri ya TVET ari 558, arimo TSS 272 zingana na 59,4% zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 zingana na 40,6% zitujuje ibisabwa, na ho VTC 66 zingana na 41,8% zari zujuje ibisabwa, mu gihe VTC 92 zingana na 58,2% basanga zitujuje ibisabwa.

    Senateri Bideri John Bonds yavuze ko kuva mu 2008, amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro atangira guhabwa imbaraga, hashyizwemo imbaraga nyinshi, bityo ko hanarebwa ku buryo amashuri ashingwa mu gace aba abyaza umusaruro ibihaboneka.

    Ati 'Icyo twasaba ni uko aya mashuri ya VTC akwiye guhuzwa n'ibikoresho bishobora kuboneka mu karere, dutange urugero nk'ahantu hari amashyamba menshi, ishuri rijyanye no gukora inzugi z'ibiti, ubwubatsi butandukanye byagashyizwe imbere kugira ngo nibura abana basohotse muri ayo mashuri bakoreshe ibikoresho biboneka muri ako gace.'

    Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, yatangaje ko amashuri ya VTC yigisha abana benshi ku buryo atanga umusaruro aho bikora neza.

    Ati 'Aya mashuri arimo n'abafite diplôme za A2, wa wundi ushobora kuvuga ngo njye nkeneye kwiga umwuga wo guteka, akajya kwihugura amezi atandatu cyangwa umwaka cyangwa se akaba yaracikirije amashuri.”

    “Twasanzemo abana bavuye mu bigo ngororamuco biga muri aya mashuri, hari abakobwa babyariye iwabo bagacikiriza amashuri bakajya kwiga muri VTC kugira ngo nibura babone umwuga bihuguramo kandi bakabona akazi.'

    Gahunda yo gushyiraho amashuri ya VTC mu gihugu igamije gufasha Abanyarwanda kwiga mu gihe gito imyuga yifuza hadashingiwe ku byo yize mbere.

    Imibare igaragaza ko abanyeshuri bose biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%, imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.

    Abiga amasomo y’igihe gito bahita bajya mu mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kubakwa-amashuri-y-imyuga-arenga-2000

  • Benshi bamuziho gusabana na bose: Ubuhamya bw'Abanyarwanda kuri Mukuralinda – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Mata 2025 ni bwo Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda byatangaje ko uwahoze ari Umuvugizi wungirije, Alain Mukuralinda wamenyekanye nka “Alain Muku”, yitabiye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize guhagarara k'umutima.

    Ibi biro byagize biti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro bya KFH azize guhagarara k'umutima. Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we.”

    Ni inkuru yashenguye benshi kuva ku rubyiruko dore ko yari inshuti yarwo kugeza ku bakuze, ubona ko batiyumvisha uburyo uyu munyamurava wari inzobere mu by'amategeko yabavuyemo.

    Mu bashenguwe n'urupfu rwa Mukuralinda w'imyaka 55 y'amavuko, barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, wagaragaje ko yari umunyempano kandi n'umuntu ufite urukundo.

    Makolo yagize ati “Umunsi w'akababaro kuri twese muri OGS. Urugendo rwiza mugenzi wanjye ukaba n'inshuti yanjye Alain. Tubuze umunyempano, umuntu urangwa n'urukundo, umutima mwiza kandi twishimiye kumumenya. Tuzakumbura umwuka mwiza yazanye mu itsinda ryacu. Ruhukira mu mahoro n'urukundo.”

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yatangaje ko Mukuralinda yakoreye igihugu n'ubwitange, agaragaza ko abagize amahirwe yo gukorana na we ari abahamya b'uko yari umuntu udasanzwe.

    Uyu mudipolomate wakoranye na Mukuralinda mu Bushinjacyaha Bukuru, yagize ati “Alain Mukuralinda yari umuntu mwiza wakoreye igihugu cye mu bwitange. Yari umunyamwuga ukora neza, umuhanzi w'umunyempano n'umukozi mwiza ku bagize amahirwe yo gukorana na we. Asize umurage ugaragara. Ruhukira mu mahoro nshuti twakoranye.”

    Umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'imideli, Dady de Maximo Mwicira-Mitali yatangaje ko Abanyarwanda babuze umugabo wakundaga umurimo, yifuriza Mukuralinda kuruhukira mu mahoro.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Dady de Maximo yagize ati “Igihugu tubuze umugabo wakundaga umurimo. Naruhukire mu mahoro.”

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, wanakoranye na Mukuralinda mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma, Emma-Claudine Ntirenganya, yatangaje ko uwakoranye na we ari we washobora kumenya icyuho asize.

    Ati “Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye. Ku muryango wa Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye! Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k'icyuho abasigiye. Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka yabonye imirimo ye myiza yose.”

    Umunyapolitiki Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yihanganishije umuryango, abakoranaga na Mukuralinda, inshuti ze n'Abanyarwanda muri rusange ku bw'iyi nkuru y'akababaro.

    Dr. Habineza yagize ati “Dushenguwe n'urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma yacu wungirije, n'umunyamuryango w'umuryango w'abanyamategeko. Agire iruhuko ridashira. Twihanganishije umuryango we, abo bakoranaga bya hafi muri OGS, inshuti ze n'Abanyarwanda bose.”

    Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) ni umuhamya w'ubuhanga n'ubwitange bwa Mukuralinda, yiboneye inshuro nyinshi ubwo bagiranaga ibiganiro.

    Kagabo yagize ati “Nshenguwe n'urupfu rw'Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda. Nagize icyubahiro ubwo nagiranaga ibiganiro na we imyaka myinshi, kandi ubuhanga n'ubwitange yagize mu nshingano ze ntibizibagirana. Ndihanganisha mbikuye ku mutima umuryango we n'abo bakoranye.”

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Germaine Mukabalisa, yifurije Mukuralinda kuruhukira mu mahoro, asaba Imana gukomeza abo yasize barimo umuryango n'inshuti zose. Ati “Ruhukira mu mahoro Muku. Imana ikomeze umuryango wawe n'inshuti zawe zose.”

    Umunyamakuru Jean-Luc Imfurayacu yagaragaje ko Mukuralinda yazamuye impano z'abakinnyi b'umupira w'amaguru, binyuze mu ikipe yashinze yitwa “Tsinda Batsinde”. Yaboneyeho kwihanganisha abagize iyi kipe ku bwo kubura umuntu w'ingenzi.

    Ati “Yari umuyobozi w'ikipe ya Tsinda Batsinde, akaba na nyirayo. Imaze kugira uruhare mu kurera abana benshi, bari mu makipe atandukanye hano mu Rwanda. Mwihangane.”

    Mu mvugo ya gisizi, umusizi w'icyogere Junior Rumaga yagaragaje ko Mukuralinda atashye mu nkuba, ati “Taha mu nkuba, u Rwanda rwongere kwikuba, ubwa kenshi Rwandarugari, uwabayeho arababwa ntapfa. Utube, tukube A. Mukuralinda.”

    Umusore witwa Byukavuba ukoresha urubuga nkoranyambaga X yagaragaje ko Mukuralinda yaharaniye ubutabera, anarwana urugamba rwo kurwanya amakuru y'ibinyoma nk'Umuvugizi wa Guverinoma yungirije, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Byukavuba uzwi na none nka “Sir Uracyaryamye?” yagize ati “Yaharaniye ubutabera, anarwanya gitwari amakuru y'ibinyoma. Aruhukire mu mahoro.”

    Mu gihe cy'amakimbirane y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mukuralinda yagize uruhare rukomeye mu gusobanura impamvu nyakuri yayateye, agaragaza ibinyoma by'ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije guharabika u Rwanda. Yanasabye Abanyarwanda kurwana urugamba rwo kugaragaza ukuri.

    Alain Mukuralinda yitabye Imana afite imyaka 55 y’amavuko

    A sad sad day for all of us at OGS. Go well my dear colleague and friend Alain. We have lost a talented, loving, gentle soul and we are grateful to have known him. We will miss the positive spirit Alain brought to the team. Rest in peace and love. 🙏🏾 https://t.co/nDVcLzxLJJ pic.twitter.com/Zb8zvUdZN3

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) April 4, 2025

    De cœur avec vous. Mubuze umunyamurava, igihugu tubuze umugabo wakundaga umurimo. Naruhukire mu mahoro .

    — Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) April 4, 2025

    'Urakoze Alain Muku ku rugendo rw'ubuhanzi watangiye ukiri muto, no ku musanzu wawe mu guteza imbere impano nyarwanda. Ubwitange bwawe ni isoko y'ihumure n'ihumure kuri benshi!'

    Warakoze cyane waduhaye ibyishimo turi bato Ruhuka iteka..

    Muku😢 pic.twitter.com/zQstuSoeQd

    — Urinde Wiyemera? (@kemnique) April 4, 2025

    Alain MUKURARINDA was a good man who served his nation with dedication. He was a brilliant professional, a talented artist, and a wonderful colleague to those who had an opportunity to work with him. He leaves behind a remarkable legacy. Rest in peace, dear friend and colleague. https://t.co/yku1XofhFF

    — Martin K.Ngoga (@martin_ngoga) April 4, 2025

    Deeply saddened by the passing of Alain Mukuralinda, Deputy Govt Spokesperson. I had the privilege of conducting numerous interviews with him over the years, and his wisdom and dedication to his role will never be forgotten. My heartfelt condolences to his family and colleagues. pic.twitter.com/80P4ljnRh1

    — Jean Pierre KAGABO (@peterkagabo) April 4, 2025

    TAHA MU NKUBA, U RWANDA RWONGERE KWIKUBA UBWA KENSHI RWANDARUGARI, UWABAYEHO ARABABWA NTAPFA🤝

    UTUBE TUKUBE A. MUKURALINDA pic.twitter.com/2mL3dre7R7

    — RUMAGA (@juniorrumaga) April 4, 2025

    Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye.
    Famille Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye!
    Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k'icyuho abasigiye.
    Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka… pic.twitter.com/88ms3F0O6s

    — Emma Claudine (@EmmaClaudine) April 4, 2025

    We are very saddened by the passing away of our Deputy Gov Spokesperson and member of the legal fraternity. May his soul rest in eternal glory. Our sincere condolences to his family, to his close associates at OGS, his friends and all Rwandans.

    — Dr.Frank Habineza (@Drfrankhabineza) April 4, 2025

    He stood for justice and bravely fought against misinformation.

    May he Rest in Peace. pic.twitter.com/y3kBrG86g8

    — Sir. Uracyaryamye (@byukavuba) April 4, 2025

    Ruhukira mu mahoro Muku 💔. Imana ikomeze umuryango wawe n’inshuti zawe zose 🤍.

    — Germaine Mukabalisa (@gmukabalisa) April 4, 2025

    SAD NEWS: Alain MUKURARINDA YITABYE IMANA.

    Yari umuyobozi w'ikipe ya TSINDA BATSINDE, Akaba na NYIRAYO.

    Imaze kugira uruhare mu kurera abana benshi, bari mu makipe atandukanye hano mu RWANDA.

    MWIHANGANE… @bbkigalifm 89.7 FM pic.twitter.com/SG4CCgsvUZ

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) April 4, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/benshi-bamuziho-gusabana-na-bose-ubuhamya-bw-abanyarwanda-kuri-mukuralinda

  • Ba rwiyemezamirimo bato bashyiriweho uburyo buzabafasha kongera ubumenyi no guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangijwe ku wa 2 Mata 2025, yaranzwe no gutoranya imishinga ibiri itanga icyizere yahize indi no gufungura icyumba bise 'Eureka Mu Rugo' kirimo ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu kubahugura.

    Ku ikubitiro, ba nyiri iyi mishanga ibiri yatoranyijwe bagiye guhabwa amahugurwa azamara amezi atandatu bamenyerwa buri kimwe cyose. Nyuma y'ayo mezi bazaterwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa, banahuzwe n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Umuyobozi muri AIMS, Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo, yavuze ko impamvu yo gushyiraho iyi gahunda yo guhugura ba rwiyemezamirimo bato ari uko bajyaga bakunda kubona urubyiruko rwinshi rufite imishinga itanga icyizere ariko rukabura ubumenyi n'ubushobozi bwo kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

    Ati 'Abanyempano mu ikoranabuhanga n'ishoramari bakwiye kubona aho bakura ubumenyi no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo, kuko Isi ya none isaba abantu bafite ubumenyi buhanitse kandi bashoboye kubukoresha mu bikorwa bifatika.'

    Yakomeje agira ati 'Abashoramari bato bafite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw'igihugu, ariko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi, iterambere ryubakira ku bumenyi buhamye, ubushakashatsi bufite ireme n'udushya dufite aho dushingiye. Ni yo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kubafasha.'

    Umuhoza Lucie afatanyije na Jeannette Musabyimana bafite umunshinga witwa Girabumenyi AI, 'application' izafasha abanyeshuri kwiga neza mu ikorabuhanga, kurushaho kugabanya ubucucike no kungera ubumenyi mu ndimi kandi ikazajya iha raporo umurezi imwereka urugero rw'imyigire umunyeshuri arera agezeho.

    Umuhoza yavuze ko aya mahirwe bahawe yo guhugurwa amezi atandatu, biteze ko bazayakuramo ubumenyi buhanitse buzatuma bashyira mu bikorwa umushinga wabo.

    Umuyobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Jennifer Louie, yavuze ko ari byiza kubona AIMS itanga amahirwe yo gukemura ibibazo urubyiruko ruhura na byo, kandi bifitiye inyungu umuryango Nyarwanda ndetse n'Isi muri rusange.

    Ati 'Muri Afurika, dufite amahirwe menshi yo guhanga udushya, aho kureba ku cyuho dufite, tugomba kwibanda ku bisubizo bishoboka. Abanyeshuri ba AMES ntibiga gusa, ahubwo barategurirwa kuba abayobozi mu guhanga ibisubizo ku bibazo biriho uyu munsi.'

    Yagaragaje ko AIMS atari ahantu ho kwigira siyansi gusa, ahubwo ari aho guhindura ibitekerezo mo ibisubizo bifatika, bagatekereza byagutse, bakarushaho kubyaza umusaruro aya mahirwe baba babonye.

    AIMS ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda, gihita kiba icya gatanu gishinzwe binyuze muri AIMS Global Network nyuma y'ibyatangijwe muri Afurika y'Epfo, Sénégal, Ghana na Cameroun.

    Kugeza ubu AIMS Rwanda imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 410 bari kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi. 38% muri bo ni abagore cyangwa abakobwa.

    Hari n’akanama nkemurampaka kifashishijwe mu guhitamo imishinga yahize indi

    Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato bafite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw'igihugu, ariko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi

    Umuyobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Jennifer Louie, yavuze ko ari byiza kubona AIMS itanga amahirwe yo gukemura ibibazo urubyiruko ruhura na byo

    Ubwo Umuhoza Lucie yasobanuriraga abakemurampaka iby’umushinga we

    Urubyiruko rufite imishinga ifite udushya rwari rwitabiriye kugira ngo rugaragaze ibikorwa byarwo

    Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri AIMS Rwanda, Molly Mutesi, ashyikiriza impamyabushobozi abitabiriye amarushanwa

    Hafunguwe icyumba abahugurwa bazajya bigiramo cyane cyane ikoranabuhanga mu guhanga udushya. Cyafunguwe na Perezida wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala

    Abahize abandi mu kugira imishinga itanga icyizere bari kumwe n’abayobozi ba AIMS Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-b-urubyiruko-bashyiriweho-uburyo-buzabafasha-kongera

  • Perezida Ruto yasabye Loni gushyigikira gahunda ya EAC na SADC yo kugarura amahoro mu karere – #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru w'Igihugu unayobora EAC, yagejeje iki cyifuzo ku Muyobozi Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone ku wa 3 Mata 2025, cyibandaga ku butumwa bw'amahoro Abapolisi ba Kenya bari muri Haiti kuva mu mwaka ushize.

    Yasobanuriye Guterres ingamba zafatiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC tariki ya 24 Werurwe, hifashishijwe ikoranabuhanga, zirimo iz'igihe gito, ikiringaniye n'ikirekire zafasha uburasirazuba bwa RDC n'akarere kubona amahoro.

    Muri izi ngamba harimo izigenga uburyo bwo guhagarika imirwano n'ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa RDC, korohereza ibikorwa by'ubutabazi n'ibiganiro hagati y'impande zose zifite uruhare mu ntambara yo muri iki gihugu.

    Perezida Ruto yagize ati 'Nasabye Loni gushyigikira umuhate wa EAC na SADC mu gushyira mu bikorwa inzira iganisha uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mahoro.'

    Nk'uko yakomeje abisobanura, we na Guterres bagaragaje ko bashyigikiye ko akarere kabona amahoro n'umutekano, amakimbirane ibihugu byako bifitanye agakemuka mu buryo burambye.

    Perezida Ruto yaganiriye na Guterres kuri telefone, amusaba gushyigikira gahunda ya EAC na SADC igamije kugarura amahoro mu karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yasabye-loni-gushyigikira-gahunda-ya-eac-na-sadc-yo-kugarura

  • 'Good Night, and Good Luck' yatangirijwe kuri Broadway mu mugoroba w'amateka #rwanda #RwOT

    ibyamamare nka Jennifer Lopez, Uma Thurman n'abandi ku itapi itukura

    Ku mugoroba w'amateka kuri Broadway, igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umukino w'ikinamico 'Good Night, and Good Luck' cyabereye mu mujyi wa New York, gishimisha benshi, harimo n'ibyamamare bikomeye. Jennifer Lopez, Uma Thurman, ndetse n'abandi bantu b'ibikomerezwa, bari bitabiriye uyu muhango w'ibirori, berekana imideli igezweho ku itapi itukura.

    Umunyamakuru Edward R. Murrow

    Uyu mukino w'ikinamico ushingiye kuri filime yamamaye yo mu 2005, ikubiyemo inkuru y'ubutwari bw'umunyamakuru Edward R. Murrow, warwanyije ibikorwa by'akarengane n'igitugu mu itangazamakuru rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya za 1950. Kugezwa kuri Broadway nk'ikinamico, byatumye benshi bongera kwibuka amateka n'akamaro k'itangazamakuru ridatinya kuvuga ukuri.

    Mu birori byabaye ku mugoroba wo gutangiza iyi kinamico, abitabiriye bashimye ubuhanga bw'abakinnyi ndetse n'uburyo inkuru iteye. Abakinnyi b'imena muri uyu mukino bagaragaje imikinire itangaje, byerekana ko Broadway ikomeje kuba isoko y'imikino y'ikirenga.

    'Good Night, and Good Luck' ni umwe mu mikino yitezweho guhindura byinshi muri sinema n'ikinamico, by'umwihariko mu gutanga ubutumwa bukangurira itangazamakuru gukomeza kuba inkingi y'ukuri no kurengera ubwisanzure bwaryo.

    Uma-thurman
    George-clooney-
    kaia-gerber-rande-gerber-cindy
    Jennifer-lopez
    alexandra-wentworth na George-stephanopoulos
    Matthew Rhys
    Julianna Margulies
    Richard kind
    Monica Lewinsky

    Source : https://kasukumedia.com/good-night-and-good-luck-yatangirijwe-kuri-broadway-mu-mugoroba-wamateka/

  • Inkuru y'incamugonngo: Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Hari benshi mu bahanzi bagiye baririmba ku rupfu, bakabigaragaza nk'ikintu gikomeye ubwonko bw'umuntu butabasha gusobanukirwa. Bagaragaza ko ari cyo kibi kiruta ibindi byose umuntu ashobora guhura na cyo muri ubu buzima.

    Urupfu ntirurobanura ku nshuti cyangwa abanzi, ntirugira imbabazi, rutwara uwo ukunda n'uwo udakunda. Ni ikibazo cy'igihe gusa!

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Mata 2025, inkuru y'incamugongo yamenyekanye saa mbili, ivuga ko Alain Mukuralinda uzwi cyane nka Alain Muku, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, yitabye Imana. Yapfiriye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize indwara y'umutima yari amaranye iminsi.

    Yari umugabo wiyeguriye no guteza imbere impano z'abakiri bato, cyane cyane mu mikino. Yashinze ikipe y'abana bakinaga umupira w'amaguru, abatoza indangagaciro, ubumwe n'ubushobozi bwo guhatana.

    Uretse kuba yari umuyobozi ukomeye mu nzego za Leta, Alain Muku yari n'umunyamuziki w'inararibonye, wakunzwe cyane kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwubaka.

    Yari umugabo wiyeguriye no guteza imbere impano z'abakiri bato, cyane cyane mu mikino. Yashinze ikipe y'abana bakinaga umupira w'amaguru, abatoza indangagaciro, ubumwe n'ubushobozi bwo guhatana.

    Mu buhanzi, Alain Muku yakoze indirimbo zinyuranye zifasha abantu kwizihiza ibirori n'iminsi mikuru, ndetse anakorera ibihangano amakipe y'umupira. Yamamaye mu ndirimbo nka Tsinda Batsinde, Gloria, Musekeweya n'izindi zafashije abantu benshi mu bihe by'ibyishimo .

    Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abandi bahanzi Nyarwanda. Yashinze Label yise The Boss Papa, imwe mu zamenyekanye mu guteza imbere impano z'abahanzi.

    Binyuze muri iyi Label, Alain Muku ni we wagaragaje impano y'umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, ndetse ni nawe watumye Clarisse Karasira amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

    Alain Muku yakoze indirimbo zinyuranye zifasha abantu kwizihiza ibirori n'iminsi mikuru, ndetse anakorera ibihangano amakipe y'umupira. Yamamaye mu ndirimbo nka Tsinda Batsinde, Gloria, Musekeweya n'izindi zafashije abantu benshi mu bihe by'ibyishimo .

    Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro, muri Leta y'u Rwanda ndetse no mu mitima ya benshi bamukundaga, bamwubahaga kandi bamufataga nk'umuntu w'inyangamugayo.

    Nubwo yitabye Imana, ibikorwa bye bizakomeza kumuhesha icyubahiro mu mateka y'u Rwanda. Alain Muku yari icyitegererezo ku rubyiruko, umurinzi w'umuco n'uwaharaniraga iterambere rirambye ry'igihugu binyuze mu buhanzi, ubuyobozi n'uruhare rwe mu mikino. Amahoro asesuye amubeho aho aruhukiye. Twihanganishije umuryango we, inshuti, n'abakunzi b'ibihangano bye.

    Source : https://kasukumedia.com/inkuru-yincamugonngo-alain-mukuralinda-umuvugizi-wungirije-wa-guverinoma-yu-rwanda-yitabye-imana/

  • Perezida Museveni yagiriye uruzinduko i Juba mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera muri Sudani y'Epfo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze mu murwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba, mu ruzinduko rufite intego yo kuganira ku mahoro n'umutekano muri iki gihugu gikomeje guhura n'ibibazo by'amakimbirane ya politiki.

    Perezida Museveni yakiriwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Juba na Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir Mayardit.

    Nyuma yo kwakirwa ku mugaragaro, aba bayobozi bombi bagiranye inama yihariye yibanze ku mutekano w'igihugu ndetse n'icyerekezo cy'ubufatanye hagati ya Uganda na Sudani y'Epfo.

    Uruzinduko rwa Perezida Museveni ruje mu gihe Sudani y'Epfo ikomeje guhura n'ihungabana rya politiki rikurikiye ifatwa rya Riek Machar, umwe mu ba visi perezida b'iki gihugu, wafatiwe i Juba ahagana mu mpera z'ukwezi gushize.

    Uruzinduko rwa Perezida Museveni ruje mu gihe Sudani y'Epfo ikomeje guhura n'ihungabana rya politiki rikurikiye ifatwa rya Riek Machar, umwe mu ba visi perezida b'iki gihugu, wafatiwe i Juba ahagana mu mpera z'ukwezi gushize.

    Ibi byateje impaka ndende n'amakimbirane mu gihugu, byatumye abaturage batangira kugira impungenge ko hashobora kongera kubaho intambara hagati y'impande zishyamiranye.

    Umutwe wa politiki uyobowe na Riek Machar wamaganye ubwo bufatwa, uvuga ko bunyuranyije n'amasezerano y'amahoro yasinywe mu mwaka wa 2018, amasezerano yari yaratanze icyizere cyo kugarura ituze n'umutekano nyuma y'intambara yari imaze imyaka isaga itanu.

    Uwo mutwe wemeje ko ayo masezerano ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura amakimbirane n'ubwumvikane buke mu gihugu.

    Abaturage benshi baracyari mu bwigunge kubera uko ingabo za leta zifata abasirikare ba Riek Machar ndetse n'uko ibikorwa by'ubushotoranyi bikomeje kwiyongera mu bice bimwe na bimwe by'igihugu.

    Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze mu murwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba, mu ruzinduko rufite intego yo kuganira ku mahoro n'umutekano muri iki gihugu gikomeje guhura n'ibibazo by'amakimbirane ya politiki.

    Bamwe mu bayobozi b'amadini n'imiryango itegamiye kuri leta basabye ko hakorwa ibiganiro bihamye hagati y'impande zose bireba kugira ngo habeho ubwiyunge nyabwo.

    Uruzinduko rwa Perezida Museveni kandi rubaye mu gihe itsinda ry'abahuza b'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU) ruri i Juba mu rwego rwo kugenzura uko ibintu byifashe no gutanga inama ku cyakorwa mu rwego rwo gukumira intambara ishobora kongera kwaduka.

    Perezida Museveni, nk'umwe mu bayobozi b'akarere bakunze kugira uruhare mu kunga ibihugu bikennye mu mutekano, aracyakomeje kuba igicumbi cy'ubuvugizi bw'amahoro mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Ibi biganiro bigamije gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bya Sudani y'Epfo, igihugu gifite umutungo kamere utubutse cyane cyane amavuta ya peteroli, ariko ukomeje kudindizwa n'amakimbirane ya politiki n'umutekano mucye.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-museveni-yagiriye-uruzinduko-i-juba-mu-gihe-amakimbirane-akomeje-kwiyongera-muri-sudani-yepfo/