Gayle King yavuze ijambo risesereza abaryamana bahuje ibitsina ubwo yasubiragamo urwenya kuri televiziyo.
Gayle King ari kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ijambo risesereza abaryamana bahuje ibitsina mu buryo busanzwe, ubwo yari kuri televiziyo akavuga urwenya yarimo asubiramo.
Uyu muyobozi w'ibiganiro kuri televiziyo yari mu kiganiro CBS Mornings, aho yari ari kuganira na Matteo Lane â” umwanditsi ndetse n'umunyarwenya uzwi cyane â” ku gitabo cye gishya 'Your Pasta Sucks: A Cookbook.'
Matteo Lane
Mu gihe bari baganira, King yagize ati: 'Ese twavuga ku byo ukora mu rwenya? Nshobora kuvuga rumwe? Nizeye ko ntazagirwaho ingaruka. Hari aho ugaruka ku bagore b'abazungu bakwegereye, bakakubwira ibintu bijyanye no guteka, hanyuma ukabasubiza uti, 'Ibi ni ibiki koko uri kumbwira?’'
Lane yahise aseka cyane uko King yasubiyemo urwenya rwe, ndetse amubwira ko abikunze cyane⦠nubwo bagenzi be bari kumwe mu kiganiro basa n'abataguye neza n'uko byavuzwe.
Biragaragara ko Lane ntacyo yabigizeho, ndetse na King ntiyasabye imbabazi ku byavuzwe â” bityo bisa n'aho bose bafashe iki gice nk'ibisanzwe, nta rwikekwe. Byibuze, mu bari muri icyo kiganiro, nta wagaragaje ko byamubabaje.
Nubwo byabaye mu buryo bwo kwishimisha mu kiganiro, hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga batabyakiriye neza⦠bavuga ko King atari akwiriye kuvuga rya jambo, n'ubwo yari aririmo asubiramo urwenya.
Twaragerageje kwegera King kugira ngo agire icyo abitangazaho⦠kugeza ubu nta gisubizo kiratangwa.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye na RBA, mu gingo zirimo izigaruka ku kwezi gutangiramo ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Murangira yagaragaje ko uko kwezi kwa Mata, ari ko kwezi kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibyaha bifitinye isano na yo.
Yavuze ko muri uku kwezi haboneka ibyaha birenga 40% by'ibyaha byose biba byarakozwe mu mwaka wose.
Avuga ko mu byaha byose bikurikiranwa haba harimo iby'ingengabitekerezo, ivangura, amacakubiri, ibifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe ibyiganje cyane biba ari ibyo guhohotera abarokotse.
Dr. Murangira kandi akomeza avuga ko bibabaje kubona nyuma y'imyaka ishize, hari abantu bakigira imyumvire nk'iyo, ariko avuga ko bazakomeza kubakurikirana.
Ati 'Ni ibikorwa bigayitse, niba tugeze mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hari abantu bagifite utuntu nk'utwo, turabasaba ko babireka kuko amategeko ntazaberebera.'
Akomeza avuga ko hari abantu barindira bikagera mu gihe cyo kwibuka, akaba ari bwo bazura utuntu duto bagiye bapfa na bagenzi babo, bagaheraho bahembera imvugo z'urwango n'izigaragaza ingengabitekerezo.
Ati 'Ndagira ngo tubwire abantu ko hari imvugo zidakoreshwa mu gutebya, ntawutebya atyo. Hari abo dufata twababaza tuti, mbwiza ukuri ibi bintu ubitekereje igihe kingana iki? Ngo twatebyaga, ntawutebya aha ishingiro Jenoside.'
Dr. Murangira kandi yagarutse ku bigisha abana ingengabitekerezo ndetse n'ivangura, avuga ko ari ibikorwa bigayitse kandi amategeko abihanira.
Umuvugizi wa RIB yibukije abakirangwaho ingebitekerezo ya Jenoside ko amategeko atazerebera
Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), yabaye ku wa 3 Mata 2025, yahuje abayobozi n'abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza aho yari igamije gusangizanya amakuru no kurebera hamwe uruhare rwa za kaminuza mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta binyuze mu bukangurambaga.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yabwiye abayobozi ba za kaminuza ko badakwiye kwigisha abanyeshuri amasomo asanzwe gusa, ahubwo ko bakwiye no kubashishikariza kumenya gahunda za Leta binyuze mu masomo babigisha kuko ari yo nzira nziza yo kubinyuzamo.
Minisitiri Mugenzi kandi yababwiye ko bakwiye kwigisha abanyeshuri gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, cyane cyane barwanya abakoresha imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati 'Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugomba gukomeza inzira yo kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bayipfobya kuko haracyari abagifite ingengabitekerezo ndetse n'ivangura kandi babigaragariza kuri izo mbuga, rero mugomba gushishikariza abanyeshuri banyu kuzikoresha bigisha abo bakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Yaboneyeho kandi gusaba abayobozi ba za kaminuza kugaragaza impinduka muri sosiyete, cyane mu bice bakoreramo mu rwego rwo gufasha mu iterambere ariko bihereye ku baturage bakikije ibigo byabo.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yavuze ko iyi nama iza kubafasha ndetse ikanabakebura mu kongera kuzuza uruhare rwabo mu iterambere ry'abaturage kuko n'ubundi bisanzwe biri mu nshingano zabo, cyane ko ari ubwa mbere ibaye.
Ati 'Muri kaminuza habamo abanyeshuri benshi ariko biganjemo urubyiruko, rero tugomba kurukoresha mu kumenyekanisha politiki ya Leta muri gahunda zitandukanye aho kugira ngo bumve ko politiki ari iy'abayobozi gusa.'
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, Dr. Mukamusoni Dalia, yashimiye MINALOC kuba yaratekereje gutegura inama nyunguranabitekerezo mu rwego rwo kureba uruhare rwa za kaminuza muri sosiyete ndetse no mu kumenyekanisha gahunda za leta mu baturage.
Dr. Mukamusoni yongeyeho ko iyi nama yabibukije ko badakwiye kwita mu gutanga amasomo ku banyeshuri gusa, ahubwo ko na bo bagomba kugira uruhare mu miyoborere myiza y'igihugu no mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye za leta.
Ati 'Muri kaminuza dusanzwe dufite inshingano eshatu zirimo kwigisha, gukora ubushakashatsi ndetse no kwegera abaturage. Rero kugira ngo umuturage ahore ku isonga agomba no kumenya gahunda zigezweho za Leta kandi natwe tubigizemo uruhare.'
Yakomeje avuga ko ibyo Minisitiri yabasabye gukora ku bijyanye no gukangurira urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu cy'ingenzi kuko usanga hari abazikoresha bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yasabye abayobozi ba za kaminuza gushishikariza abanyeshuri gukoresha imbuga nkoranyambaga barwanya abagifite ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi ba za kaminuza basabwe kugira uruhare mu kumenyekanisha gahunda za Leta mu baturage binyuze mu bukangurambaga
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Umwe mu bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ni umuramyi Chryso Ndasingwa witegura gukora igitaramo gikomeye cya Pasika yise “Easter Experience”, watangiye kwinjiza abakunzi ba Gospel muri iki gitaramo binyuze muri EP y’indirimbo esheshatu yamaze gushyira hanze.
EP (Extended Play) ya Chryso Ndasingwa ifite indirimbo 6 zirimo: “Mbega ukuntu uri mwiza”, “Great things”, “Ku musozi wera”, “Ibyo wakoze” na “Ulikuwepo”. Ije ikurikira izindi amaze iminsi ashyize hanze zirimo “As I know more”, “Iyo Mana”, “Nzakujya imbere” yakoranye na Rachel Uwimeza n’izindi ebyiri yakoranye na Sharon Gatete ari zo: “Wera Wera” na “Yanyishyuriye”.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri EP ye ifite ubutumwa bukomeye bwo “guhimbaza Imana no gushimangira ukwizera”. Yavuze ko yahisemo gukora EP aho gukora Album kubera impamvu zitandukanye. Izi ndirimbo zose ziri ku mbuga zicuruza umuziki, gusa kuri Youtube zizajyaho mu minsi itandukanye.
Uyu muramyi w’i Nyamirambo ukunzwe mu ndirimbo “Wahozeho” na “Wahinduye Ibihe”, avuga ko impamvu yakoze EP ari ugutanga umusaruro mwiza mu gihe gito no gufasha abantu kwakira izi ndirimbo vuba, kandi “buri ndirimbo ifite icyo ivuga ku rukundo rw'Imana, imirimo yayo n'imbaraga zayo zidahinduka”.
Ati “Ubutumwa bukubiye muri iyi EP ni ubuhamya bw'imirimo ikomeye Imana yakoze, kumenya neza ko ihora ihari kandi idahindurwa n'ibihe. Indirimbo nka “Mbega ukuntu uri mwiza” iratwibutsa ubwiza bw'Imana, “Ku musozi wera” ikagaragaza aho duhura nayo mu mwuka, naho “Great things” ni igihamya cy'ibyo yakoze mu buzima bwacu.
Ku bijyanye n'igitaramo cye cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025 mu Intare Arena i Rusororo, yavuze ko imyiteguro “irakomeje neza”. Ati “Twese turi mu mwuka wo gusenga no gukora ibishoboka byose kugira ngo kizabe igikorwa kidasanzwe cyo guhimbaza Imana”.
Chryso uri mu baramyi bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Yikije ku gitaramo cye avuna ko akomeje kwitegura neza mu buryo bwose. Ati “Turizera ko bizaba ibihe bidasanzwe!”.
Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye, abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n'ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.
Kuri ubu ari mu myiteguro y’igitaramo ngarukamwaka cya Pasika yise “Easter Experience” kizafasha abakristo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kwizihiza izuka rya Yesu. Mu baramyi azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Arsene Tuyi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw. Chryso Ndasingwa aherutse gutangaza ko amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku isoko.
Mu bandi bakoze mu nganzo harimo The Promise Worship, itsinda ry'urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2020 ku gitekerezo cya Butera Blaise ari na we Perezida waryo. Igizwe n'abaramyi baturuka mu matorero atandukanye, ikaba ifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose binyuze mu muziki no mu bikorwa binyuranye by'ivugabutumwa.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri The Promise Worship, Fiston Rwambukira, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo yabo nshya ‘Ndakwizeye’ ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu gukomeza kwizera Imana n'ubwo haba hari ibihe bitoroshye banyuramo.Â
Yagize ati: 'Indirimbo nshya yacu igaruka ku butumwa buvuga ngo tugomba gukomeza kwizera Imana mu byo twanyuramo byose nubwo twaba twumva itumva gusenga kwacu cyangwa twumva iri kure yacu.'
Iyi ndirimbo bayikoranye na Blaise & Prince, abaramyi basanzwe bagize itsinda rya The Promise Worship. Nyuma yayo, bafite indi mishinga ikomeye irimo gusohora album, igitaramo cyo kuyimurika na Extended Playlist (EP) izajya hanze vuba.
Uyu musore wakuriye i Nyamirambo yatumiwe na Sosiyete ya East West Vibes yashinzwe na Dj Mozey. Agiye gutaramira muri kiriya gihugu, abisikana n'umuhanzi Chriss Eazy, Spice Diana wo muri Uganda bahatamiye ku wa 8 Werurwe 2025 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.Â
Dj Mozey amaze igihe atangiye gufasha abahanzi nyarwanda gutaramira muri Suède. Ndetse, anategura ibindi bitaramo birimo icyo Dj Spinny azakorera muri kiriya gihugu, ku wa 14 Mata 2025 mu Mujyi wa Stockholm, aho azataramira abanyarwanda n'abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Dj Mozey yavuze ko gutumira Davis D yashingiye ku mpamvu nyinshi zirimo kuba ari umuhanzi mwiza. Ati 'Davis D ni umuhanzi mwiza, uririmba ukumva ko bimeze neza. Urubyiruko rukunda indirimbo za Davis D cyane buriya sinzi niba n'aho i Kigali ari uko bimeze, ariko hano niko bimeze.'
Akomeza ati 'Numvaga nyuma ya Kenny Sol na Chriss Eazy, umuntu nshaka kuzana ari Davis D. Urumva turi kwinjira mu mpeshyi, urubyiruko bazaba bahari, ibintu biba ari sawa cyane. Numvaga rero kuri iyi nshuro ariwe ugomba kuza.'
Mozey yavuze ko ibiganiro yagiranye n'umujyanama wa Davis D, Bagenzi Bernard ari byo byagejeje ku kuba uyu muhanzi agiye kuhataramira. Ati 'Twiteze ko azaduha igitaramo cyiza cyane. Mbese, navuga ko umwami w'abana [Davis D] tuzaba turi kumwe.'
Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n'ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y'indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.
Yakoranye by'igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n'umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y'indirimbo yiyemeje irimo n'iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry'amashusho, imikoreresheje y'imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n'ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.
Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Mariya Kaliza', 'Ma people' n'izindi.
 Â
Davis D yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cya mbere agiye gukorera muri Suede
Â
Davis D yatumiwe na Dj Moze muri iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Stockholm, kizaba ku wa 30 Gicurasi 2025Â
Dj Moze yanatumiywe Dj Neptune mu gitaramo kizaba tariki 12 Mata 2025
Byabereye mu Mudugudu wa Kirombo, Akagari ka Nkumbu, Umurenge Bushekeli ku wa 2 Mata 2025.
Umurambo washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa 3 Mata 2025. Ari ku irimbi ahaberaga imihango yo gushyingura, umwana wa Nyakwigendera ufite imyaka 22, yabwiye IGIHE ko akeka ko se yishwe na nyina.
Ati 'Dushingiye ku byo twabonesheje amaso yacu, twebwe (abana ba nyakwigendera) turibaza ngo yaba ari mama wamwishe?'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yishwe n'indwara yari amaze igihe arwaye ndetse ko abavuga ko yaba yishwe n'umugore we ari ibihuha bituruka ku makimbirane uyu muryango wari ufitanye.
Abaturanyi babonye umurambo wa nyakwigendera mbere y'uko ushyingurwa bavuga ko wari ufite ibikomere ku itako no mu mugongo ari na ho havuye inkuru y'uko yishwe atazize uburwayi.
Bimenyimana André ushinzwe umutekano mu mudugudu avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo kuko nyakwigendera yahaye umunani abana be, umugore we akarandura imihati adashaka ko abana bahabwa iminani.
Umuryango wa Nzeyimana uvuga ko yari arwaye igituntu n'impyiko. Yasize umugore n'abana umunani.
Umugore wo mu karere ka Nyamasheke arashinjwa n’abana be kwica umugabo we
Imisoro ya Trump iteje igihombo ku isoko ry'imigabane, ariko Perezida we aravuga ko ari 'igihe cyiza cyo kuba umukire
Hashize iminsi ibiri Perezida Donald Trump atangaje imisoro rusange yashyizwe ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, ibintu byahungabanyije ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo bimeze bityo, Trump yatangaje ko imigambi ye y'ubucuruzi itazigera ihinduka, mu gihe yari akiri mu buzima bw'ibyubahiro n'ubukire muri leta ya Florida.
Ku wa Gatanu mu gitondo, Trump yabyukiye kuri Mar-a-Lago, klabu ye bwite iri i Palm Beach, maze yerekeza ku kibuga cye cya golf kiri hafi aho. Mbere yo kugenda, yabanje kwandika kuri murandasi ye ko: 'IKI NI IGIHE CYIZA CYANE CYO KUBA UMUKIRE.'
Trump mubigihe byiza cyo kuba umukire
Abamushyigikiye bake bari bahagaze ku muhanda, bamuramutsa ubwo yambukaga yambaye ingofero itukura yanditseho 'Make America Great Again' n'ishati y'umweru. Yabasubije ababwira, mu muco usanzwe uba buri weekend iyo ahari.
Nta gikorwa yari ateganyijwe kugaragaramo mu ruhame uwo munsi, ariko biteganyijwe ko aza kwitabira ibirori byo gufungura ku meza biri gutegurwa na MAGA Inc., umutwe wa politiki umushyigikiye, ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Ku wa Kane, Trump yari i Miami ku kindi kibuga cya golf cye aho yari yitabiriye irushanwa ryatewe inkunga na Arabia Saudite. Yagezeyo atwawe na kajugujugu ya Marine One, akurwamo n'imodoka ya golf yanyuzwagamo n'umuhungu we Eric.
Trump asanzwe atagira icyo bimubwira ku byo abandi banyapolitiki baba barimo kunyuzwamoâ”ibyamukomeretsa si byinshi. Ariko icyemezo cye cyo kumara weekend ku mitungo ye y'agaciro gahanitse gishobora kugerageza kwihangana kw'Abanyamerika, cyane cyane mu gihe ubutunzi bwabo bwo kuzigama ku giti cyabo buri kuburirwa agaciro hamwe n'uko isoko ry'imigabane riri kugwa.
Iyo misoro ishobora gutuma ibiciro byiyongera ku buryo buri muturage yazajya yishyura ibihumbi by'amadolari byiyongereye buri mwaka, ikanadindiza ubukungu. Hari n'impungenge z'uko habaho ihungabana ry'ubukungu mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imari (Federal Reserve), Jerome Powell, yavuze ko iyo misoro ishyizweho 'iruta kure ibyo twari twiteze' kandi ko 'bishobora gutera izamuka ry'ibiciro rikabije'â”byaba mu gihe gito ndetse bishobora no kurambirana.
Ariko Trump yavuze ko ayo ari amahitamo arimo ububabare ariko akenewe kugira ngo ashyigikire ko ibigo biva mu mahanga bikagaruka gukora muri Amerika. Yamaraga umunsi we asobanura ayo mahitamo kuri Truth Social, urubuga rwe rwa murandasi, ahavuga ko atazahindura imigambi ye.
Nubwo impuguke zitandukanye zamunenze, Trump yagaragaje ko hari benshi bamushyigikiye kuri TikTok. Yahasangiye videwo ivuga ko 'Trump ari kurimbura isoko ry'imigabane' kandi ko 'abigambiriye' nk'igitendo kiri mu 'mukino w'ibanga ari gukina ushobora gutuma nawe uba umukire.'
Intego, nk'uko iyo videwo yabivugaga, ni ugushyira igitutu kuri Federal Reserve kugira ngo igabanye inyungu z'amabankiâ”ikintu Trump ubwe yaje gusaba ku mugaragaro mu gitondo.
'Trump ari kurimbura isoko ry'imigabane' kandi ko 'abigambiriye'
Mu gihe abakuru b'ibihugu byo hanze bari gukoresha uburyo bwose ngo bamenye uburyo bwo guhangana n'icyemezo cya Trump cy'icyumweru, Perezida yagaragaje uburakari no gushaka gutangiza ibiganiro.
Yavuze ko yavuganye n'umuyobozi wa Vietnam To Lam, akavuga ko Vietnam yiteguye gukuraho imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika niba habaho amasezerano.
Yanenze kandi u Bushinwa ku kuba bwatangaje ko bugiye gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bivuye muri Amerika.
Abadepite b'aba-Republika bavuze ko politike ya Trump ari intangiriro y'ibiganiro na buri gihugu ku giti cyacyo.
Senateri John Barrasso wa Wyoming yagize ati: 'Perezida ni umuntu ushaka amasezerano niba nta kindi, kandi azakomeza kuganira n'ibihugu ku buryo bwihariye.' Yongeraho ko Minisitiri w'Imari Scott Bessent yabwiye Sena y'aba-Republika ko iyo misoro ari 'igipimo kiri hejuru, ariko igamije kuzagabanywa' igihe ibihugu bidashyizeho igisubizo kirimo kwihimura.
Ariko, umuyobozi w'abademokarate muri Sena, Chuck Schumer wo muri New York, yavuze ko iyo misoro ya Trump ari 'imitego ibiri irimo gufata imiryango y'Abanyamerika hagati mu buryo buteye ubwoba.'
Mu gihe ibyo byose byari bikomeje, Trump yashimye raporo nshya yagaragaje ko Amerika yongeyemo imirimo 228,000 mu kwezi kwa Werurweâ”birenze ibyo abasesenguzi bari biteze. Nubwo iyo mibare igaragaza uko ubukungu bwari bumeze mbere y'itangazwa ry'iyo misoro, Trump yavuze ko ari ikimenyetso ko imigambi ye iri gukora.
MINECOFIN yabitangaje ku wa 04 Mata 2025, ubwo hamurikwaga ibyavuye mu isuzuma IMF yari imazemo ibyumweru bibiri ku bukungu bw'u Rwanda.
Mu 2017 ni bwo imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera yatangiye. Muri Gicurasi 2024 Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko iki kibuga kizuzura mu 2027/2028.
Igice cya mbere cyacyo, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka n'imizigo ipima toni ibihumbi 150.
Ni umushinga wishimiwe na IMF, nyuma y'uko Leta y'u Rwanda yawusobanuriye iki kigo.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko IMF n'u Rwanda byemeje ko igihugu kigomba gukomeza gushora mu Kibuga cy'Indege cya Bugesera.
Ati 'Twabiganiriye na bo, twagiye muri Amerika muri Gashyantare tuganira na bo, tubereka umushinga uko umeze, baza hano basuzuma uko bimeze bareba ingaruka nziza uzatugezaho, ubu twabyemeje ko tugomba kuzawushoramo.'
Minisitiri Murangwa yakomeje ati 'Turumva ko uzaba ari umushinga mwiza cyane, twemeza ko ugomba kuzarangira mu myaka nk'itatu dutangiye muri Nyakanga uyu mwaka.'
Uretse IMF yashimye umushinga w'iki kibuga cy'indege, Banki ya Aziya igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo, AIIB, iherutse kwemeza inkunga ya miliyoni 200$ yo kwifashishwa mu kubaka ibiraro n'inzira y'imizigo ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.
Ni amafaranga azafasha mu gusoza icyiciro cya mbere kizarangira mu 2027.
Igice cya kabiri cy'icyo kibuga biteganyijwe ko kizuzura mu 2032 aho kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Mu 2019 ni bwo Qatar Airways yafatanyije n'u Rwanda hemezwa ko izagira imigabane ingana na 60%, muri iki kibuga biteganywa ko kizuzura gitwaye arenga miliyari 1,3$ nk'uko imibare yo mu 2019 ibigaragaza.
Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n'amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.
Ubu butumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Ishami rya MIGEPROF rishinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, Ngayaboshya Silas, ku wa 3 Mata 2025 ubwo yaganiraga n'abanyeshuri biga mu ishami rya ILPD mu Karere ka Nyanza.
Ngayaboshya yagaragaje ko ihame ry'uburinganire bw'ibitsina byombi ari kimwe mu bigize uburenganzira bwa muntu, ashimangira ko abanyamatageko bakwiye kurimenya kandi neza.
Ati ''Uburinganire ni kimwe mu bigize uburenganzira bw'ibanze bwa mu muntu kandi ikaba ingingo y'ingenzi kuko iri mu nkingi zizashingirwaho iterambere ry'u Rwanda mu cyerekezo 2050.''
Yababwiye ko kuba abantu bafite ibitsina bitandukanye bitakabaye ikibazo mu muryango mugari w'abantu, ahubwo ko biba ikibazo iyo bikoreshejwe mu busumbane.
Yagaragaje ko mu kuziba icyuho, Leta y'u Rwanda yashyizeho zimwe muri gahunda zigamije kuzamura umugore kugira ngo na we yisange mu ruhando rw'abandi, atanga urugero rwa gahunda yo guha abagore imyanya 30% mu nzego zifata ibyemezo.
Ngayaboshya yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu gushyiraho uburyo buhamye bw'amategeko, ariko kandi hakiri imigirire yubatswe muri sosiyete ikomeza kuba imbogamizi, ikabangamira ihame ry'uburinganire.
Yatanze urugero rwo mu rubanza, aho uwunganira umugabo mu rukiko yabwiye abacamanza ko kuba yarakubise umugore we bitaturutse ku bushake, ahubwo ko byatewe n'uko 'abagabo bagira uburakari hafi', agaragaza ko bidakwiye.
Ngayaboshya yasobanuye ko imbuto z'uburinganire zamaze kwigaragaza muri byinshi harimo n'umubare ushyitse w'abakobwa mu mashuri, bitandukanye na kera, aho umusore yashoboraga kuva i Rusizi, akajya i Nyanza gufata irembo ry'umukobwa ucyiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, agira ngo amutange abandi kuko babaga ari bake mu mashuri.
Umwe mu banyeshuri ba ILPD, Bongera Inès, yavuze ko cyabasigiye ubumenyi bwinshi, buzabaherekeza mu buzima bwabo buri imbere. Ati ''Twabonye ko uburinganire ari ihame, ndetse ko kureshya k'umugore n'umugabo bidakwiye kumvikana nk'impuhwe bamwe bagiriye abandi, ahubwo ko ari uburenganzira busesuye yemerewe, kandi natwe dukwiye kumvikanisha tukanaburinda.''
Akiriho Frank Hervé yavuze ko atahanye imyumvire iboneye ku bijyanye n'uburinganire, akaba yanasobanukiwe ibijyanye n'abahirimbanira uburenganzira bw'abagore bitwa 'Féministes'.
Yavuze ko 'Féminisme' ubwayo atari ikibazo, avuga ko abayumvise nabi bakayibamo abahezanguni ari bo kibazo, barimo bamwe basigaye bavuga ko badakeneye abagabo mu buzima bwabo. Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye umuryango ugizwe n'ibitsina byombi, wishimye kandi utekanye.
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko kuba abagore bagize 51,5% by'Abanyarwanda bose, bisobanuye ko igihe basigazwa inyuma, byanagira ingaruka ku iterambere ry'u Rwanda.
Bangayandusha yagaragaje ko iki kiganiro ari rikomeye ku banyeshuri ba ILPD kuko bumvise politiki y'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda, ndetse barushaho no kumva neza ibihato bikiri mu migirire itiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari nako barushaho kumva inshingano zabo zo kurihashya.
Mu masomo nk'aya, ILPD itumira abahanga mu ngingo zitandukanye, bakaganiriza abanyeshuri bayo kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyo biga.
Ngayaboshya Silas yakanguriye abiga muri ILPD gusobanukirwa uburinganire kuko na bo bazageza aya masomo ku baturage
Ibiganiro nk’iki ni bumwe mu buryo ILPD ikoresha mu kwigisha abanyeshuri, ibahuza n’impuguke
Akiriho Frank Hervé yavuze ko yatahanye imyumvire iboneye ku bijyaye n'uburinganire ndetse na Féminisme
Bongera Inès yishimiye iki kiganiro, avuga ko kibasigiye ubumenyi buzabaherekeza mu buzima bwabo buri imbere
Bangayandusha Viateur yavuze ko kuba abagore bagize 51,5% by'Abanyarwanda bose, bivuze ko basigaye inyuma byahombya igihugu
Ingendo itsinda ry'Abasenateri ry'u Rwanda ryasuye ibihugu by'i Burayi birimo Denmark, Suède, Norvège na Finland ku itariki 10 kugeza 15 Werurwe 2025.
Senateri Kaitesi wari uyoboye iri tsinda, yabwiye Inteko Rusange ya Sena ku wa 4 Mata 2025, ko mu byo basobanuriye Inteko zishinga Amategeko, Abaminisitiri n'abandi bayobozi harimo n'ibibazo byo mu karere bagamije kubereka ukuri n'icyatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z'ubwirinzi.
Ati 'Twasanze hari ababyumva ko ari ngombwa ko FDLR isenywa kugira ngo hashobore kuboneka umuti urambye ku mutekano w'iki gihugu kandi banashyigikiye ko uburyo bwo kuvuga ikibazo cyo muri aka karere cyane cyane Denmark yavuze ko ibyo bisobanuka kurushaho kugira ngo abantu boye gutanga umuti utarambye.'
Senateri Kaitesi yahamije ko abo baganiriye babonaga ko ibihano byagiye bifatirwa u Rwanda bitari bikwiye.
Ati 'Hari n'abavuze ko ari ngombwa ko RDC iganirizwa kugira ngo ishobore kubahiriza ibyemejwe n'uburyo nyafurika bwo gushaka ibisubizo byemejwe n'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC.'
Abasenateri b'u Rwanda bagaragarije Abanyaburayi ko badakwiye kubogamira ku ruhande rwa Congo isabira u Rwanda ibihano nyamara hari abacanshuro b'Abanyaburayi bagaragaye, ibikorwa byo gutwika Ambasade y'u Rwanda n'izindi ziri i Kinshasa n'ibindi bitamaganwa n'u Burayi.
Ati 'Ko tubizi neza ko abacanshuro bari muri Congo, banagaragaye kuki ari nta muntu uvuga ku bihano kandi dufite amategeko mpuzamahanga abuza gukoresha abacanshuro?' Hari abacuritse ikibazo Senateri Kaitesi yavuze ko hari Abanyaburayi bacuritse ikibazo cy'u Rwanda na RDC bitirira u Rwanda ko rushaka kwigarurira ibice byayo.
Ati 'Muri biriya bihugu bamwe bafashe ikibazo baragicurika. Wumvaga bavuga ko u Rwanda noneho rwabaye nk'u Burusiya, Congo ikaba nka Ukraine bityo u Rwanda rurashaka gufata ibice bya Congo rukabyigarurira nk'uko inkuru y'u Burusiya ivugwa hariya mu Burayi.'
'Wari umwanya rero wo kubaganiriza tukababwira tuti dore ibibazo u Rwanda rufite. Hari ibibazo bya Congo, bituma Umunye-Congo uri aharenze za Kivu atunzwe n'Amadorali ya Amerika ari munsi ya 2 ku munsi.'
U Bubiligi bwakwirakwije ikinyoma
Senateri Kaitesi yavuze ko abenshi mu bo baganiriye basanganga bazi ukuri kw'ikibazo ariko hakabamo ibinyoma bakwirakwijwemo n'u Bubiligi.
'Hari hamwe twagize amahirwe umuntu turamubwira tuti bagenzi bawe batubwiye ko bafite umurongo nk'Abanyaburayi aravuga ati 'ariko ni twe Banyaburayi.' Kubera iki tugomba kwemera ibyo abandi batubwira?'
'Byari n'amahirwe yo kubabwira ko amateka u Bubiligi bufitanye n'aka karere cyane cyane u Burundi na Congo bidaha u Bubiligi uburenganzira bwo kubaha ibitekerezo by'uburyo bifata.'
'Abenshi bakavuga bati rero uko u Burayi buteye tuzi ko u Bubiligi ari bwo buzi aka karere muturukamo. Kubera ko ari bwo bubazi cyane, ubundi umurongo bwajyaga butanga ni wo dukunda kugenderaho kuko ni bo bafite n'abakozi benshi bari mu karere.'
Abasenateri bahamije ko kuba barabashije gusobanura iby'iki kibazo bizatuma u Bubiligi buzakomeza kwifata nk'aho ari bwo soko y'amakuru ku Rwanda n'akarere.
Sena y'u Rwanda yemeje ko hakwiye kongerwa uburyo amatsinda atandukanye agirana ubucuti n'ibiganiro bituma gahunda zirebana n'u Rwanda zumvikana mu bihugu bitandukanye.
Senateri Usta Kaitesi yavuze ko u Bubiligi bwakwije ikinyoma mu bihugu by’i Burayi bwitwaje amateka y’igihugu
Inteko Rusange ya Sena yashimye ko Abasenateri bari bahagarariye u Rwanda basobanuye neza ikibazo cy’u Rwanda na RDC