Blog

  • Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w'amaraso mu buriri bikagabanya n'umubyibuho ukabije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gusomana ni kimwe mu bikorwa biranga abakundana ndetse bikaba binafabafasha kubaka urukundo rwabo gusa hari inyungu nyinshi ziva muri iki gikorwa nkuko Arizona state university ibitangaza.

    Niba utajya usomana n'umukunzi wawe rero aha, hari impamvu 4 zagaragajwe n'abashakashatsi zikwiye gutuma  uzajya usomana n'umukunzi wawe ndetse ukanabikora kenshi.

    Nubwo kandi abantu bafata ugusomana mu buryo butandukanye, bamwe bagasomana bitabari ku mutima, abandi bagasomana kubera kumva basomana gusa, ariko igikorwa cyo gusomana kigomba gukoranwa ubushake n'ubwumvumve buhagije kugira ngo kigirire akamaro umubiri wa muntu. Dore impamvu 4 zerekana ibyiza byo gusomana.

    Nkuko byanditswe mu gitabo kitwa '1001 petites choses que vous ignoriez sur la sexualité' cyanditswe na Alain Gaudey ngo igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika Karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n'igikorwa cy'imyitozo ngororamubiri ihagije.
    Ubushakashtasi bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana buri munota batakaza byibuze Kalori zigera kuri 2 kugera kuri 3, zikaba zingana n'izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.

    Indi mpamvu igaragaza ibyiza byo gusomana ngo ni uko iyo abantu bari gusomana, iki gikorwa gikoresha udutsi duto turenga 12 two ku minwa n'utundi turenga 19 two ku rurimi.
    Iyi mitsi rero ngo ikaba iba ikeneye kunyeganyezwa ikaba kandi ifashwa n'iki gikorwa mu gukomeza akazi kayo ko gufasha umunwa n'ururimi ubwumve bw'ibiyigezeho  nko kuryoherwa mu gihe umuntu ari gufata amafunguro.

    Biturutse mu mitekerereze n'imikorere y'ubwonko bw'abari gusomana. Ibi ngo bituma umuntu agabanya stress n'umunaniro ndetse ubwonko bugasubira gutekereza neza mu mutuzo.

    Iyo abantu bari gusomana kandi ngo hari horumone (Hormones) za 'Ocytocynes ” zinjira mu wo muri gukorana icyo gikorwa bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo.
    Mbese ngo igikorwa cyo gusomana cyongera ikizere hagati y'abashakanye cyangwa abakundana ndetse bikanatuma murushaho kwegerana.

    1.Bigabanya amavunane

    Ese ujya uva ku kazi cyangwa ahandi hantu ukaza ufite amavunane ?niba ari byo,rero ufite kuzajya usomana cyane n'umukunzi wawe,gusomana bigabanya amavunane ku muntu. Nkuko byatangajwe n'abashakashatsi bo muri Arizona State University,abantu 52 batigeze begerana n'abakunzi babo cyane byibura nk'ibyumweru 6 badasomana bahora bafite amavunane buri munsi.

    2.Byoza ishinya

    Niba ukunda amenyo yawe kandi ukaba ushaka kugabanya amahirwe yo kurwara kw'amenyo,ufite kuzanjya usomana n'umukunzi wawe,gusomana bituma amazi yo mukanwa akora akazi kayo neza aho agufasha koza mu kanwa,Nkuko Academy of General Dentistry yabitangaje,ngo iyo usomanye,amacandwe atembera agufasha koza imyanda cyangwa za microbe ziri mu menyo.

    3.Bifasha kugabanuka k'umuvuduko w'amaraso mu mubiri

    Niba wumva amaraso yawe ari kwiruka cyane mu mubiri,mu rwego rwo kugabanya uwo muvuduko egera umukunzi wawe maze musomane umuvuduko uragenda ugabanuka buhoro buhoro.

    4.Bigabanya umubyibuho ukabije

    Niba wifuza kuyaza ibinure biri mu mubiri wawe bigutera umubyibuho ukabije,ugomba kuzajya usomana n'umukunzi wawe kenshi,nkuko ubushakashatsi bubyerekana,uyaza hagati y'ibinure 2 kugeza kuri 5 buri munota umaze usomana,bityo ngo niba usomanye byibura iminota 30,ushobora kuyaza ibinure bigera ku 150.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/uziko-burya-gusomana-bigabanya-umuvuduko-munini-wamaraso-mu-buriri-bikagabanya-numubyibuho-ukabije/

  • Amaze imyaka 20 yirukanywe mu butaka afitiye ibyangombwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifoto y
    Ifoto y’ibyangombwa by’ubutaka

    Ni ikibazo kimaze imyaka 20 kitarabonerwa igisubizo, aho umuryango wa Sinzatuma wimutse n’aho wari utuye mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Nyamyumba kubera amakimbirane y’umutungo w’ubutaka.

    Iki kibazo cyo kwirukanwa mu butaka bafitiye icyangombwa cyongeye kuba tariki ya 13 Mutarama 2021 aho umuryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricia wohereje abakozi mu mirima guhinga, maze umuryango wa Uzabumwana ukabirukana.

    Iki kibazo Sinzatuma avuga ko cyatangiye mu myaka irenga 20, aho abo bavukana banze ko umubyeyi wabo abaha iminani bigasaba ko ikibazo kijyanwa mu nkiko.

    Agira ati «Ntibaruhisha ari we data, yashatse kuduha iminani mu 1999 ubwo yari ashaje kugira ngo azasige akemuye amakimbirane y’ubutaka yabonaga ari mu bana be. Byabaye ngombwa ko yiyambaza urukiko rw’icyahoze ari Komini Nyamyumba, rwemeza icyo umusaza wacu yari yakoze agabanya abana be ubutaka ku buryo bungana.»

    Sinzatuma avuga ko urukiko rumaze kurangiza urubanza, haje umuhesha w’inkiko buri wese yerekwa ubutaka bwe, kandi ntihagira ujuririra imyanzuro y’urukiko.

    Icyakora n’ubwo iminani yatanzwe, ngo mu mwaka wa 2001 umwuzukuru wa Ntibarusha witwa Uzabumwana yatangiye kwikubira ubutaka buri ahitwa Tanganyika ndetse yirukana abandi babufiteho uburenganzira.

    Agira ati, « Muri 2001 nibwo twagiye guhinga mu murima twari duhuriyeho turi abana bane ba data, naho Uzabumwana akaba umwuzukuru wa data awutwirukanamo ashaka kudutema mpungisha umuryango wanjye, naretse amakimbirane mbanza kubanza gushakira aho umuryango wanjye uba, ariko umwaka ushize umugore wanjye n’abakozi bagarutse guhinga wa murima arabirukankana nabwo biba ibibazo. »

    Iki kibazo cy’amakimbirane y’ubutaka muri uyu muryango cyemezwa n’abaturanyi ndetse bakavuga ko bishobora kuzatera impfu nihatagira igikorwa ngo iki kibazo kirangizwe.

    Nizeyimana Ibrahim ni umuvandimwe wa Uzabumwana. Nizeyimana avuga ko nubwo avukana n’uteza ayo makimbirane atayashyigikiye.

    Ati «Ikibazo aho kiri ni uko urubanza rukiba mu 1999 ni we wari uhagarariye umuryango wa data ntiyigeze ajuririra icyemezo cy’urukiko, ubutaka bwandikwa ntiyatambamiye uyu mwanzuro, kuko n’ubu nubwo abuza abantu guhinga ubutaka, ntafite ibyangombwa by’ubutaka bwose ahubwo afite ibyangombwa by’agace kamwe ahubwo icyo akangisha ni urugomo. Icyo nasaba ubuyobozi ni ukujya mu kibazo, ukwiriye ubutaka akabuhabwa kuko ejo bishobora gutera impfu. »

    Uretse abaturage bavuga ko amakimbirane y’ubutaka ahamaze igihe kitari gito ndetse byaviriyemo Uzabumwana gufungwa ariko agafungurwa agakomeza kwirukana abavandimwe mu butaka, umuyobozi w’umudugudu witwa Ndangamira Alex avuga ko iki kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka kihamaze igihe.

    Ati «Abantu iyo basangiye ubutaka buri wese agaragaza ibyangombwa bigaragaza ko ubutaka ari ubwe. Ubuyobozi bukwiye kugaragaza nyiri ubutaka amakimbirane akarangira kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye, naho twe nk’umudugudu ntiturangiza imanza, ahubwo ibyo dukora ni uguhuza abaturage iyo byanze inkiko zigomba kubakemurira ibibazo. »

    Kigali Today yagerageje kuvugana na Uzabumwana ariko ntibyakunda, icyakora ivugana n’umuyobozi w’urwego rwa MAJ mu Karere ka Rubavu avuga ko iki kibazo cy’amakimbirane batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana bakareba nyiri ubutaka akabuhabwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/amaze-imyaka-20-yirukanywe-mu-butaka-afitiye-ibyangombwa

  • Bobi Wine yahishuye ko ubuzima bwe buri mu kaga #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki wahindutse umunyapolitike yabwiye BBC ko yamaganye bikomeye ibyatangajwe ko byavuye mu matora.

    Avuga ko aya matora yaranzwe n'utunenge twinshi ariko Perezida Museveni avuga ko yabaye amatora meza cyane atigeze abaho.

    Kwiyamamaza byaranzwe n'ubushyamirane bwahitanye ubuzima bw'abantu.

    Hasigaye umunsi umwe ngo ayo matora abe, leta yafunze itumanaho,umwanzuro wanenzwe n'abagenzuzi b'amatora.

    Bavuze ko icyizere mu ibarura ry'amajwi cyagabanutse kubera iminsi yashize nta tumanaho riri mu gihugu.

    Ejo ku wa gatandatu, umwe mu baminisitiri muri leta ya Uganda yabwiye BBC ko itumanaho rigiye gusubira gukora vuba.

    Avugana na BBC kuri telefoni, Bobi Wine yavuze ko afite ubwoba ko ubuzima bwe n'ubw'umugore we bushobora guhungabanywa.

    Avuga ko yangiwe kuva mu nzu mu gihe yari ikikijwe n'abashinzwe umutekano.

    Ati: “Nta n'umwe wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira mu nzu yacu. N'abanyamakuru bose – baba abo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga – bose bangiwe kuza kundeba hano mu rugo”.

    Ibyavuye mu matora biha Perezida Museveni w'imyaka 76 iyindi manda y'imyaka itanu ari ku butegetsi nk'umukuru w'igihugu,ariho kuva mu 1986.

    Ejo ku wa gatandatu, komisiyo ishinzwe gutegura amatora yatangaje ko Yoweri Museveni ari we watsinze amatora yabaye ku wa 14 z'uku kwezi kwa mbere.

    Yavuze ko yitabiriwe ku rugero rwa 57% ku bantu miriyoni hafi 18 bari biyandikishije ngo batore.

    Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n'ubutegetsi yamaganye ibyavuye mu matora, anavuga ko ari we watsinze, n'ubwo komisiyo y'amatora yemeje ko Museveni ariwe watsinze

    Uyu mugabo yavuze ko amatora yo kuwa kane ariyo ''yaranzwe n'ubujura bukabije mu mateka ya Uganda”, gusa nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

    Yavuze ko urugamba ubu rutangiye.

    Kyagulanyi usanzwe ari umudepite mu nteko ya Uganda, yari yavuze ko aragirana ikiganiro n'abanyamakuru ariko ntibyamukundira.
    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/bobi-wine-yahishuye-ko-ubuzima-bwe-buri-mu-kaga

  • Abakinnyi 11 b'Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w'ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo hateganyijwe umukino uzahuza ikipe y'U Rwanda Amavubi ndetse n'ikipe ya Uganda izwi nka Uganda cranes. Mu masaha make ashize hamaze gushyirwa hanze abakinnyi 11 bazabanzamo ku ruhande rw'ikipe y'U Rwanda Amavubi bayobowe na kapiteni Jacques Tuyisenge.

    Nkuko byagaragaye, mu izamu hazabanzamo Kwizera Olivier, Ba myugariro ni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Fitina Ombolenga na Emmanuel Mangwende, hagati hazabanzamo Niyonzima Sefu na Kalisa Rashid ndetse na Hakizimana Muhadjiri naho ba Rutahizamu ni Sugira Ernest, Nshuti Dominique Savio ndetse na Jacques Tuyisenge. Umutoza w'Amavubi ni Mashami Vincent. Biteganyijwe ko Amavubi azakina na Uganda Cranes ku munsi w'ejo, umukino uzatangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoriba z'i Douala muri Cameroun azaba ari saa tatu z'ijoro z'i Kigali.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-bamavubi-bazabanza-mu-kibuga-ku-munsi-wejo-mu-mukino-uzabahuza-na-uganda-cranes-bamaze-kumenyekana/

  • Bobi Wine isari yasumbye iseseme nyuma y'iminsi ine agoswe n'igisirikare cya Uganda #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko inzara imumereye nabi mu rugo nyuma y'iminsi ine urugo rwe rugoswe n'inzego z'umutekano.

    Guhera kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2021, ubwo habaga amatora y'umukuru w'igihugu Bobi Wine yahaganyemo na Perezida Yoweri Museveni, urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n'abashinzwe umutekano.

    Kuri uyu wa Gatandatu Komisiyo y'Amatora yatangaje ko Museveni yatsindiye manda ya gatandatu ku majwi 58 % mu gihe Bobi Wine yagize amajwi 34 %.

    Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko mu rugo rwe ibintu bitameze neza kuko bakigoswe n'igisirikare kandi ibiribwa byabashiranye.

    Yagize ati 'Iminsi ine irashize tugoswe n'igisirikare mu rugo rwacu. Ibiribwa byadushiranye . Ejo umugore wanjye yagerageje kujya gushakisha ibyo kurya mu busitani, akumirwa kandi ahohoterwa n'abasirikare bashyizwe mu rugo rwacu.'

    Ntabwo Leta ya Uganda iratangaza impamvu Bobi Wine afungiwe iwe mu rugo, nubwo bivugwa ko ari ku mpamvu z'umutekano hirindwa imyigaragambyo y'abamushyigikiye batemera ibyavuye mu matora.

    Bobi Wine yatangaje ko atemera ibyayavuyemo kuko habayemo amanyanga menshi arimo no kuba ku munsi w'amatora na mbere gato internet yari yahagaritswe mu gihugu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/17/bobi-wine-isari-yasumbye-iseseme-nyuma-yiminsi-ine-agoswe-nigisirikare-cya-uganda/

  • Ngororero: Polisi yagaruje ibikoresho by'umuturage byari byibwe n'abajura #rwanda #RwOT

    Abo basore bakekwaho kwinjira mu rugo rw'umuturage bakibamo ibikoresho bitandukanye birimo, matera, ibiro 15 by'akawunga, amafaranga n'ibindi bikoresho.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko amakuru y'ubu bujura Polisi yayamenye atanzwe n'uwibwe utuye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Gaseke wari wibwe ndetse n'abaturage baturanye na we.

    CIP Karekezi yagize ati “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya saa tatu yakinze inzu ye nk'uko bisanzwe ajya mu mirimo. Uwafashwe na bagenzi be babiri bacitse bari hafi aho barimo kumureba uko akinga n'aho agiye, akimara kugenda bahise bagenda baca urugi rw'inzu ye binjiramo.”

    CIP Karekezi avuga ko bakimara kwinjira mu nzu bibyemo amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100, matera, ifu y'akawunga ibiro 15, igikapu cyarimo imisumari ndetse n'amafaranga.

    Ati “Bidatinze uwibwe yaragarutse asanga inzu ye irarangaye urugi baruciye niko guhita ataka atabaza abaturanyi be ndetse banihutira guhita babimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Kabaya. Hagati aho abaturage bakekaga uwafashwe ndetse n'agatsiko k'urundi rubyiruko bakunze kugendana ko aribo baba bahibye kuko n'ubundi basanzwe bacyekwaho icyaha cyo kwiba bakagurisha ibyo bibye.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abaturage bagiye aho bacyekaga umwe mu bakekwa ko yaba yihishe Polisi nayo kuko yari yahawe amakuru ijyayo isanga uyu musore afite ya matera, ibiro 15 by'akawunga n'igikapu kirimo imisumari cyakora avuga ko amafaranga ntayo yatwaye ashobora kuba yatwawe na bagenzi be birutse. Polisi yahise isubiza ibyo bikoresho nyirabyo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yagaye urubyiruko nk'uru rukishora mu bujura kandi arirwo rufite imbaraga zo gukora rukiteza imbere.

    Yagize ati “Uru rubyiruko rusanzwe rukekwaho ubujura, birababaje kubona aribo biba aribo bagahaye abandi urugero rwo gukora bagatera.Turagira inama urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho kujya mu bikorwa bizatuma bakora ibyaha bagafungwa.”

    Yashimiye abaturage batihaniye kuko aribo babanje kumenya aho ucyekwaho ubujura aherereye ahubwo bakihutira guha amakuru Polisi, yasabye n'abandi kujya batangira amakuru ku gihe.

    Uwafashwe yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya ngo akorerwe iperereza n'Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera mugihe iperereza rikomeje ndetse hashakishwa na bagenzi be.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe,

    Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ngororero-polisi-yagaruje-ibikoresho-by-umuturage-byari-byibwe-n-abajura

  • Icakanzu, umubyinnyi ukomeye witorero Uruke… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2021, ubera kuri Chappelle St 'Dominique' ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, basezeranwa na Padiri Alexandre. Mu minsi ishize aba bombi bakoze umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa 08 Mutarama 2021.

    Icakanzu na Mureganshuro basezeranye imbere y'amategeko ku a 08 Kanama 2019. Imyaka irasatira 10 bombi baziranyi nk'uko Icakanzu yabwiye INYARwANDA. Gusa avuga ko batangiye gukundana guhera mu 2012, bivuze ko imyaka umunani ishize bakundana byeruye.

    Ati 'Tamenyanye mu 2009 aba umufana wanjye mu kubyina. Ariko twatangiye kujya mu rukundo mu 2012.'

    Icakanzu wakoze ubukwe ni we watoje imbyino abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya cy'irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho ikamba ryegukanwe na Nimwiza Meghan. Yabigishije kubyina umushayayo no kubyina bafite uduseke

    Asanzwe ari umubyinnyi w'ikirenga mu Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' akaba n'umutoza w'imbyino za Kinyarwanda mu itorero rya AERG 'Inyamibwa'

    Icakanzu si izina rishya mu matwi y'abihebeye umuco Nyarwanda. Yanyuze benshi mu bitaramo no mu birori yaserutsemo, abamuzi bavuga ko yifitemo ubuhanga yihariye bwo gutuma umureba adakuraho ijisho.

    Ubuhanga bwe bwanatumye atoranywa mu babyinnyi bose bo mu Rwanda aserukana isheja muri Arménie, abyinira imbere y'abakomeye bari bahanze amaso amatora y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF yatsinzwe na Madamu Louise Mushikiwabo.

    Izina rye ryongeye kwandikwa mu binyamakuru, atekerezwaho n'abanditsi b'inkuru. Amafoto n'amashusho ye ajyanisha ikirenge n'amaboko na Louise Mushikiwabo yarebwe n'umubare munini w’abanyuzwe n'ubuhanga bwe buherekejwe n'impano y'uyu mukobwa wakuranye imbaraga n'imbaduko zo gukunda umuco w'u Rwanda nk'isoko acyesha byinshi amaze kugeraho mu buzima.


    Icakanzu Françoise Contente yahamije isezerano rye imbere y'Imana n'umukunzi we Mutijima Mureganshuro Emmanuel



    Basezeraniye mu rusengero rwa Saint 'Dominique' ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali

    Icakanzu yari aberewe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

    Batangiye urugendo rushya rw'urukundo, ni nyuma y'uko bashyize urugo rwabo mu biganza by'Imana

    Bambikanye impeta y’urudashira


    Icakanzu n'umukunzi we uzi nka Mangouste bafatiye amafoto y'urwibutso muri Sunday Park iherereye Nyarutarama

    Icakanzu ubyina mu itorero 'Urukerereza' ati 'Iteka n'iteka rukundo ranjye'


    Umuryango wishimye baririmba bati 'sinogenda nashimye' indirimbo ikunzwe cyane mu nsengero

    Imyaka umunani irashize bombi bakundana n'ubwo umusore yabaye igihe kinini muri Amerika

    Urukundo rwashoye imizi hagati y'aba bombi biyemeza kubyereka inshuti n'abavandimwe'Mangouste' warushinze na Icakanzu yabyinnye mu matorero atandukanye yo mu Rwandetse hari benshi yigishije kubyina

    Mu 2019, uyu musore yavuye muri Amerika aza mu Rwanda asezerana na Icakanzu 

    Uyu musore yabaye umukozi mu Ngoro y’Amateka i Butare, aho yanatozaga Itorero ‘Urugangazi’


    Mu 2017, ‘Mangouste’ yagiye kuba muri Amerika


    Guhera mu 2015, Icakanzu yatoje benshi kubyina kugeza n’ubu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102411/icakanzu-umubyinnyi-ukomeye-witorero-urukerereza-yasezeranye-imbere-yimana-numukunzi-we-am-102411.html

  • Fiancée w'umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye cyane ku mazina y'ubuhanzi nka Emmy, yateye ivi agasaba umukunzi we witwa Umuhoza Joyce ko yamubera umugore maze Joyce nawe ntiyatinzamo ahita amwemerera ndetse Emmy amwambika impeta. Emmy abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize amafoto agaragaza we na fiancée we nyuma yuko amaze kumwambika impeta. Mu mafoto Emmy yashyize hanze imwe muriyo igitangazamakuru kitwa Trace Eastern Africa kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa instagram cyayishyize hanze maze kiyiherekesha amagambo yiganjemo gutangarira ubwiza bwa Joyce.

    Iyi niyo foto Trace yashyize kuri instagram yayo

    Nyuma yuko Trace ishyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/fiancee-wumuhanzi-emmy-aratwika-koko-igitangazamakuru-gikomeye-ku-isi-cyatangariye-ubwiza-bwe/

  • Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jules Sentore wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye zirimo n'iza gakondo zakunzwe cyane, yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi agaragariza umukobwa we, uzwi ku mazina ya Rwamwiza Slaine, ko amukunda ndetse anamwifuriza ibyiza ku isabukuru ye y'amavuko. Ibi Jules Sentore yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yabanje gushyira hanze ifoto y'umukobwa we nyuma akayiherekesha amagambo yiganjemo ayo kumwereka urukundo ndetse no kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Iyi niyo foto Jules Sentore yashyize kuri instagram ye

    Nyuma yuko Jules Sentore ashyize hanze iyi foto y'umukobwa we, yayiherekesheje amagambo agira ati: ” Isabukuru Nziza Rwamwiza wanjye❤️ Warakoze Mana🙏🏽@rwamwiza_wa_sentore “.

    Jules Sentore

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/jules-sentore-yakoresheje-amagambo-yuzuyemo-urukundo-rwa-kibyeyi-maze-yifuriza-umukobwa-we-isabukuru-nziza/

  • Pep Guardiola yibajijweho na benshi kubera umukinnyi ashaka kugura #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza uri mu ikipe ishora amafaranga menshi,akomeje kuvugisha amagambo menshi abakunzi ba ruhago cyane ko bivugwa ko ashaka kugura rutahizamu Romelu Lukaku wa Inter Milan yo mu Butaliyani.

    Benshi bibaza ukuntu rutahizamu Lukaku azakora na Guardiola kandi akinisha ingufu cyane mu gihe uyu munya Espagne akunda abakinnyi bakoresha ubwenge cyane.

    Lukaku wahoze akinira Manchester United,n'umwe muri ba rutahizamu beza isi ifite ariko imikinire ye irangwa no gukoresha imbaraga cyane kurusha ubwenge bwinshi.

    Lukaku yerekeje muri Inter mu mwaka wa 2019 aguzwe miliyoni 74 z'amayero ariko kubera ibitego byinshi ari gutsinda muri iyi minsi bikomeje gutuma amakipe menshi akomeje kumwifuza.

    Mu mikino 73 amaze gukina muri iyi Inter,amaze gutsinda ibitego 51 n'imipira 9 yavuyemo ibitego mu myaka 2 ayimazemo.

    Daily Mail iratangaza ko Manchester City izashora miliyoni 200 z'amapawundi ku isoko azavamo ayo kugura Lukaku.

    Amakuru aravuga ko Pep ashaka umusimbura wa Sergio Aguero ariyo mpamvu abona Lukaku nk'umukinnyi mwiza wamusimbura.

    Hari ibivugwa ko Haaland nawe yifuzwa na City gusa uyu mukinnyi ari mu mibare ya Real Madrid cyane we na Kylian Mbappe.
    Uretse Aguero,abandi bakinnyi barimo Fernandinho na Eric Garcia nabo bazava mu ikipe ya Manchester City.
    Pep Guardiola ashinjwa kudakunda abakinnyi birabura ariyo mpamvu benshi bibaza ukuntu yakorana na Lukaku aramutse amuguze.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pep-guardiola-yibajijweho-na-benshi-kubera-umukinnyi-ashaka-kugura