Blog

  • Umukobwa w'Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutaliyanikazi wakundanaga n'umunyarwenya Eric Omondi yavuze ko uyu musore yajyaga atera akabariro yisetsa ndetse ko atamuhaga ibyishimo bisesuye yifuzaga.

    Uyu mukobwa witwa Chantal Juliet wakundanye na Eric Omondi imyaka igera kuri itanu,yahishuye ko bamaze gutandukana ndetse afite umusore w'umutaliyani barikumwe mu munyenga w'urukundo.

    Chantal Juliet wakundanye na Eric Omondi

    Chantal Juliet mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Nairobiwires cyandikirwa muri Kenya, yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n'ubuzima bwe bamubaza no kurukundo rwe na Eric Omondi aho yanze kugira byinshi abivugaho ariko ahamyako ubu afite urukundo rutari urwa Eric.

    Bamubajije icyatumye batandukana uyu mukobwa yavuzeko abakundana batabura ibyo bapfa gusa ngo kuri we hari ibyo yananiwe kwihanganira ari na byo byatumye atandukana n'uyu munyarwenya burundu.
    Chantal yahamije ko mubyo atabashije kwihanganira ubwo yari kumwe na Eric ari uburyo atamuhaga umunezero yifuzaga ubwo babaga bari mu buriri.

    At'Eric ibintu byose abifata nk'urwenya niyo twabaga turi mugikorwa cy'abakundana wabonaga yabigize urwenya.'Eric ntabwo ibyishimo byanjye yigeze abigeza aho nashakaga'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wumutaliyani-wakundanaga-na-eric-omindi-yashyize-hanze-amabanga-yabo-yose-yo-mu-buriri/

  • Lionel Messi arashinjwa gukubita umukinnyi wa Athletic Bilbao|Bishobora kumukoraho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Barcelona, Lionel Messi arashinjwa gukubita ukuboko umukinnyi Asier Villalibre wa Athletic Bilbao aho bivugwa ko ashobora guhagarikwa imikino 12 yose.

    Mu mukino wa nyuma wa Super Cup wamaze iminota 120,FC Barcelona yatsinzwe na Athletic Bilbao ibitego 3-2 ku cyumweru, ariko ikiri kugarukwaho cyane n'ikarita itukura ya mbere Lionel Messi yahawe mu myaka myinshi amaze muri FC Barcelona.

    Iyi karita Lionel Messi yayihawe mu gace ka kabiri k'iminota 30 y'inyongera ubwo yakubitaga Asier Villalibre wa Athletic Bilbao washakaga kumubangamira amubuza gutambuka biramurakaza cyane.

    Umusifuzi yitabaje VAR ahita afata icyemezo cyo gusohora hanze Lionel Messi bituma ahabwa ikarita ya mbere mu myaka myiza amaze muri Barca.

    Ku rundi ruhande,ikipe ya Athletic Bilbao yegukanye Super Cup kuko byarangiye itsinze Barcelona ibitego 3-2.

    Ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko iri kosa Messi yakoze riri kwigwaho ku buryo ashobora guhagarikwa imikino myinshi ishobora no kugera kuri 12.

    Ibi binyamakuru byasabye uyu mukinnyi gusaba imbabazi kuko ngo ikosa yakoze rikomeye ndetse rishobora kumushyira mu kaga.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-arashinjwa-gukubita-umukinnyi-wa-athletic-bilbaobishobora-kumukoraho/

  • RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro. Kuva mu 2014, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y'impande zombi mu 2019.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yabwiye IGIHE ko itariki ingendo zizatangiriraho itaramenyekana kuko hakiri ibikiri kunozwa. RwandAir izajya igera muri Centrafrique inyuze i Douala muri Cameroon.

    Ati 'Turi kubikoraho mu gihe ibintu byose byagenda neza, tuzatangira mu kwezi gutaha. Ni ingendo ebyiri mu cyumweru. Nta tariki tuzatangiriraho turamenya kuko bigendana no kubona ibyangombwa byose, turacyabikoraho.'

    Ubusanzwe kuva mu Rwanda ujya i Bangui, ni urugendo rugoye kuko byasabaga kunyura mu bihugu byinshi. Urugero nk'umuntu wateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, indege ikanyura i Kampala aho imara nibura nk'iminota 30, nyuma ikagera muri Kenya.

    Iyo igeze muri Kenya, afata nka Kenya Airways imuvana i Nairobi ikagera mu Mujyi wa Bangui ku Kibuga cy'Indege cya M'poko. Ubaze ni urugendo rushobora kumara amasaha 14 rugatwara hafi amadolari 1000.

    Umwe mu bantu bo muri Centrafrique waganiriye na IGIHE yavuze ko izi ngendo zizabafasha kubona uko bakora ubuhahirane n'ibindi bihugu kuko ubusanzwe byari ibintu bigoye.

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko urugendo rwa mbere rwa RwandAir rujya i Bangui ruzakorwa mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare uyu mwaka nubwo bitigeze byemezwa n'iyi sosiyete.

    Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n'ibijyanye n'amabuye y'agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk'uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy'abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango'. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n'u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y'agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z'amashanyarazi, amabuye y'agaciro yitwa 'cobalt' yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n'ibindi.

    Ni isoko rikomeye ku banyarwanda bakora ibikorwa by'ubucuruzi kuko muri iki gihugu ibintu hafi ya byose bitumizwa mu mahanga.

    Umujyi wa Doula RwandAir igiye kujya inyuramo igiye i Bangui, yatangiye kuwukoreramo ingendo muri Mata 2014.

    Uhagaze ku musozi wa Gbazabangui, uba witegeye Umurwa Mukuru wose

    Bangui ni umujyi w’ubucuruzi ushobora kungukira abanyarwanda binyuze mu ngendo za RwandAir


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-gutangiza-ingendo-zijya-muri-centrafrique

  • U Rwanda rugiye gukoresha miliyoni 60Frw mu gukingira Ruje y'ingurube – #rwanda #RwOT

    Ruje y'ingurube ni indwara iterwa na mikorobe. Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, aho ingurube igira umuriro ugera no kuri dogere selisiyusi 42, iraryama bya hato na hato, ntiyongera kurya, mu bice by'umubiri byoroha nk'amatwi, ku matako no ku nda hazaho ibiziga by'amaraso n''amabara atukura. Iyo itavuwe ipfa nyuma y'iminsi ibiri kugeza kuri ine.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), cyavuze ko iki cyorezo giterwa ahanini n'isuku nkeya ahororerwa ingurube.

    Kuwa 21 Ukwakira 2020 nibwo hongeye kuvugwa iki cyorezo mu ngurube z'i Nzige mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Mu Ugushyingo 2020 RAB yatangaje ko iki cyorezo cyari kimaze guhitana ingurube 379 mu turere dutatu turimo Rwamagana, Kicukiro na Gasabo.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubworozi muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yabwiye The New Times ko icyo cyorezo gishobora kwirindwa ndetse kinavurwa kigakira, iyo hitawe ku isuku y'aho ingurube zororerwa.

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira n'aho kitaragera, hari ingamba RAB yafashe zirimo gukingira ingurube zo mu turere twagaragayemo icyo cyorezo.

    RAB yatumije doze z'inkingo ibihumbi 50 zizatwara miliyoni 60 Frw. Izi nkingo ngo biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru, zikazahita zitangira no gutangwa.

    Urukingo rutangirwa amafaranga 1000 Frw rukaba rurinda ingurube amezi agera kuri atandatu, bivuze ko ingurube iba igomba gukingirwa inshuro ebyiri mu mwaka.

    Ndayisenga yavuze ko bazahita batangira ibikorwa byo gukingira mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Kirehe, Nyagatare na Rubavu, nk'ahagaragaye iyi ndwara.

    Yongeyeho ko leta ishaka guha uburenganzira abikorera bakaba ari bo bajya batumiza inkingo bakazigurisha aborozi, mu rwego rwo kurushaho guhangana n'iki cyorezo.

    RAB yibukije aborozi b'ingurube ko inyama z'ingurube yishwe n'iyi ndwara ya Ruje y'ingurube zitagomba kuribwa, ahubwo ko igomba guhambwa.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingurube zigera kuri miliyoni 1,38. U Rwanda rukaba ruteganya kuzamura umusaruro w'inyama z'ingurube ukava kuri toni ibihumbi 23 wariho mu 2019 kugeza kuri toni ibihumbi 67mu 2022.

    Inkingo za Ruje y’ingurube zizatwara miliyoni 60Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gukoresha-miliyoni-60frw-mu-gukingira-ingurube-ruje

  • Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakinaga umukino wayo wa mbere wa CHAN, aho yanganyije ubusa ku busa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Umutoza Mashami Vincent yanyuzwe n
    Umutoza Mashami Vincent yanyuzwe n’uko Amavubi yakinnye

    Nyuma yo kunganya uyu mukino, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko yishimiye urwego abakinnyi be bagaragaje, avuga ko baremye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego, bikamuha icyizere cyo kuzitwara neza mu mikino itaha

    Yagize ati “ Nabanza gushimira amakipe yombi uburyo yakinnye umukino mwiza, twagerageje kwtwara neza mu mukino n’ubwo tutashoboye kubona ibitego ariko rimwe na rimwe umupira nawo ntabwo watubaniye,urebye uburyo twabonye inshuro ebyiri umupira ukubita umutambiko w’izamu”

    “Twagerageje kuyobora umukino, haba mu rwego rwo kubona imipira y’imiterakano haba mu rwego rwo kugera imbere y’izamu kenshi gashoboka, twarri tubizi ko bitari butworohere, na Uganda ni ikipe itiroshye, ifite abakinnyi beza,ifite n’ubunararibonye, ni umukino uba uhishe byinshi urimo amateka y’ibihugu byombi”

    “N’ubwo tudatsinze ariko twakwishimira ko tudatsinzwe, kuko umukino wa mbere iyo uwutakaje, uba utakaje ikintu kinini cyane, hari byinshi byiza twabonye mu mukino, turi bwubakireho mu mikino ikurikira”

    Amavubi azasubira kuri uyu wa Gatanu ubwo azaba ahatana n’ikipe ya Maroc, mu mukino uzatangira I Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho ndetse Amavubi azaba anafite rutahizamu Sugira Ernest utakinnye uwa Uganda kubera amakarita y’umuhondo”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mashami-yanyuzwe-n-umukino-wa-mbere-avuga-ko-hari-icyizere-mu-mikino-isigaye

  • Nyamasheke: Mu mwaka umwe mu Kivu hafashwe imitego y’ubumara ya miliyoni zirenga 390 – #rwanda #RwOT

    Iyo mitego itemewe ifata isambaza ziba zikibyara, igasiga n’ubumara ku isambaza kuburyo bishobora kugira ingaruka ku bazirya.

    Kubwimana Jean yagize ati “Ifata injanga (isambaza) nini kandi nizo zibyara bigatuma tubura umusaruro, iyi mitego kandi ifite ubumara bugira ingaruka kubazirya harimo na kanseri. Uko ubona buriya budodo, ririya ranjye ryabwo rigenda rivaho rijya ku njanga barobye.”

    Ndayisabye Emmanuel we yagize ati “Turayifata tukayitwika bugacya hakaza indi, iyo atunyuze mu ijisho icyumweru kimwe aba yamaze kugaruza ayo yawuguze. Iyi miraga (imitego) ni forode ituruka muri Congo.”

    Ndahayo Eliezel, uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri Nyamasheke, yavuze ko ingamba bafite zo guca iyi mitego babifashwamo n’inzego zibanze n’abashinzwe umutekano wo mu mazi.

    Ati “Ba rushimusi baragabanuka, buri munsi dutwika kaningiri zitari munsi y’icumi. Ubu abakoresha kaningiri bari gukurikiranirwa mu midugudu ariko turi kugenda tunigisha abatuye ku birwa kugira ngo bagane uburyobyi bwemewe. Ni urugamba rwa buri wese ntabwo tugomba kwitana ba mwana.”

    Umutego w’ubumara ugura amafaranga ibihumbi 400, Ndahayo Eliezel akavuga ko umwaka ushize bafashe iyo mitego 980.

    Nyamasheke hari amakoperative y’abaroby arindwi akorera mu Mirenge 10 ikora ku kiyaga cya Kivu, muri iki gihe cy’imvura bari kuroba toni imwe n’igice ku umunsi, iyo nta mbogamizi zirimo baroba toni hafi eshatu, igabanuka ry’umusaruro rikaba rituruka ku mvura n’imiyaga myinshi iri mu kiyaga.

    Abarobyi bari gutwika imitego itemewe bafashe ariko banyirayo bagahita biruka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-mu-mwaka-umwe-mu-kivu-hafashwe-imitego-y-ubumara-ya-miliyoni-zirenga

  • Kurwanya umubyigano w’ibinyabiziga muri Kigali bizarangira mu myaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa avuga ko barimo kwagura imihanda imwe n’imwe banakora indi mishya izatuma ibinyabiziga bigenda byisanzuye mu masaha yose y’umunsi.

    Iyi gahunda y’imyaka itatu bayitangiriye ku kiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, kizubakwa hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi, bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2021.

    Umujyi wa Kigali kandi urimo gukora umuhanda utambika haruguru y’ibitaro byo ku Muhima ugana Nyabugogo, mu rwego rwo kugabanya imodoka mu muhanda uhuza Kinamba n’ahitwa kuri Yamaha ku Muhima.

    Agace k’umuhanda uva ku kiraro cy’Ikinamba kugera aho wigabanyamo ujya ku Kacyiru, ujya mu Gakiriro n’unyura ku rwibutso rwo ku Gisozi, na ko karimo kwagurwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nk’uko Enj Katabarwa yakomeje kubisobanura.

    Yagize ati “Turimo guteganya kubaka ibirometero bigera kuri 215 muri Kigali, twemeranyijwe na MINECOFIN ko hari amafaranga izajya itugenera buri mwaka, ibikorwa byose hamwe bizarangira bitwaye amafaranga miliyari 400”.

    Ibi ariko birakorwa mu gihe hari n’imihanda Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko abafite ibinyabiziga badakoresha, bigatuma benshi bakererwa kugera mu kazi cyangwa mu ngo iyo batashye.

    Mu mihanda mishya umuntu yakoresha ava Kimironko ajya mu Mujyi, harimo nk’uwa Nyabisindu-Nyarutarama-Kacyiru na Kimicanga atanyuze ku Gishushu na Kimihurura.

    Umuntu uva mu Majyaruguru i Gicumbi agana i Kinyinya, Kimironko, Remera cyangwa Nyarutarama, aho kunyura i Nyabugogo ashobora kunyura mu muhanda uva Nyacyonga ugahinguka i Batsinda cyangwa akomeza akanyura i Kinyinya.

    Hari n’ubwo yakomeza akanyura mu muhanda uva Karuruma ugahinguka ahitwa Beretware, agakomereza i Kagugu cyangwa agacurika anyura mu Gakiriro ka Gisozi ajya ku Kacyiru, aho kuva Karuruma anyura muri Nyabugogo.

    Uwitwa Serugendo ukoresha kenshi umuhanda Kigali-Nyamata, avuga ko kuva ahitwa Rwandex kugera i Nyanza ya Kicukiro, hari igihe ahakererwa nk’isaha n’igice ajya mu kazi cyangwa avayo, kubera umubyigano w’ibinyabiziga.

    Serugendo akavuga ko hari ikibazo cyo kumenyera imihanda imwe, cyangwa kutamenya gutegura urugendo mu rwego kwirinda guhuza isaha n’abandi.

    Yagize ati “Iyo akazi gatangira saa moya za mu gitondo, usanga buri muntu ashaka kwinjira mu Mujyi saa moya zibura iminota 10, nta wibwiriza ngo agende nko mu minota 30 mbere yaho”.

    Akomeza avuga ko yabonye abantu benshi bava mu Mujyi banyura inzira ya Rwandex-Nyanza, nyamara hari aho bashobora kunyura bihuta kuva mu Mujyi-Nyamirambo-Rebero Nyanza, cyangwa Kiyovu-Gikondo-Rebero-Nyanza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kurwanya-umubyigano-w-ibinyabiziga-muri-kigali-bizarangira-mu-myaka-itatu

  • RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro. Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yabwiye IGIHE ko itariki ingendo zizatangiriraho itaramenyekana kuko hakiri ibikiri kunozwa. RwandAir izajya igera muri Centrafrique inyuze i Douala muri Cameroon.

    Ati “Turi kubikoraho mu gihe ibintu byose byagenda neza, tuzatangira mu kwezi gutaha. Ni ingendo ebyiri mu cyumweru. Nta tariki tuzatangiriraho turamenya kuko bigendana no kubona ibyangombwa byose, turacyabikoraho.”

    Ubusanzwe kuva mu Rwanda ujya i Bangui, ni urugendo rugoye kuko byasabaga kunyura mu bihugu byinshi. Urugero nk’umuntu wateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, indege ikanyura i Kampala aho imara nibura nk’iminota 30, nyuma ikagera muri Kenya.

    Iyo igeze muri Kenya, afata nka Kenya Airways imuvana i Nairobi ikagera mu Mujyi wa Bangui ku Kibuga cy’Indege cya M’poko. Ubaze ni urugendo rushobora kumara amasaha 14 rugatwara hafi amadolari 1000.

    Umwe mu bantu bo muri Centrafrique waganiriye na IGIHE yavuze ko izi ngendo zizabafasha kubona uko bakora ubuhahirane n’ibindi bihugu kuko ubusanzwe byari ibintu bigoye.

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko urugendo rwa mbere rwa RwandAir rujya i Bangui ruzakorwa mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare uyu mwaka nubwo bitigeze byemezwa n’iyi sosiyete.

    Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

    Ni isoko rikomeye ku banyarwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi kuko muri iki gihugu ibintu hafi ya byose bitumizwa mu mahanga.

    Umujyi wa Doula RwandAir igiye kujya inyuramo igiye i Bangui, yatangiye kuwukoreramo ingendo muri Mata 2014.

    Uhagaze ku musozi wa Gbazabangui, uba witegeye Umurwa Mukuru wose

    Bangui ni umujyi w’ubucuruzi ushobora kungukira abanyarwanda binyuze mu ngendo za RwandAir

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-gutangiza-ingendo-zijya-muri-centrafrique

  • U Rwanda rugiye gukoresha miliyoni 60Frw mu gukingira Ruje y’ingurube – #rwanda #RwOT

    Ruje y’ingurube ni indwara iterwa na mikorobe. Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, aho ingurube igira umuriro ugera no kuri dogere selisiyusi 42, iraryama bya hato na hato, ntiyongera kurya, mu bice by’umubiri byoroha nk’amatwi, ku matako no ku nda hazaho ibiziga by’amaraso n’’amabara atukura. Iyo itavuwe ipfa nyuma y’iminsi ibiri kugeza kuri ine.

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyavuze ko iki cyorezo giterwa ahanini n’isuku nkeya ahororerwa ingurube.

    Kuwa 21 Ukwakira 2020 nibwo hongeye kuvugwa iki cyorezo mu ngurube z’i Nzige mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Mu Ugushyingo 2020 RAB yatangaje ko iki cyorezo cyari kimaze guhitana ingurube 379 mu turere dutatu turimo Rwamagana, Kicukiro na Gasabo.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yabwiye The New Times ko icyo cyorezo gishobora kwirindwa ndetse kinavurwa kigakira, iyo hitawe ku isuku y’aho ingurube zororerwa.

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira n’aho kitaragera, hari ingamba RAB yafashe zirimo gukingira ingurube zo mu turere twagaragayemo icyo cyorezo.

    RAB yatumije doze z’inkingo ibihumbi 50 zizatwara miliyoni 60 Frw. Izi nkingo ngo biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, zikazahita zitangira no gutangwa.

    Urukingo rutangirwa amafaranga 1000 Frw rukaba rurinda ingurube amezi agera kuri atandatu, bivuze ko ingurube iba igomba gukingirwa inshuro ebyiri mu mwaka.

    Ndayisenga yavuze ko bazahita batangira ibikorwa byo gukingira mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Kirehe, Nyagatare na Rubavu, nk’ahagaragaye iyi ndwara.

    Yongeyeho ko leta ishaka guha uburenganzira abikorera bakaba ari bo bajya batumiza inkingo bakazigurisha aborozi, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo.

    RAB yibukije aborozi b’ingurube ko inyama z’ingurube yishwe n’iyi ndwara ya Ruje y’ingurube zitagomba kuribwa, ahubwo ko igomba guhambwa.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingurube zigera kuri miliyoni 1,38. U Rwanda rukaba ruteganya kuzamura umusaruro w’inyama z’ingurube ukava kuri toni ibihumbi 23 wariho mu 2019 kugeza kuri toni ibihumbi 67mu 2022.

    Inkingo za Ruje y’ingurube zizatwara miliyoni 60Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gukoresha-miliyoni-60frw-mu-gukingira-ingurube-ruje

  • Kigali : Umuntu ntiyemerewe gukora Siporo ngo arenge Umudugudu atuyemo #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo kije gikurikira amabwiriza yaraye ashyizweho a Guverinoma yo gushyira Umujyi wa Kigali muri Gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bukabije bw’abari kwandura icyorezo cya COVID-19 muri Kigali.

    Iyi gahunda ya guma mu rugo kandi yanajyanye no gufunga ibikorwa byinshi byari bimaze iminsi bikora birimo iby’ubucuruzi, iby’amashuri, ibyo gutwara abagenzi mu modoka rusange n’ibyo gusengera mu nsengero.

    Mu bikorwa byaraye bihagaritswe kandi, harimo n’ibya siporo rusange isanzwe ikunzwe n’abatuye Kigali iba kabiri mu kwezi muri gahunda yiswe Car Free Day ndetse n’isanzwe ihuza abantu ku bushake bwabo bakayikora bahuriye mu bice binyuranye birimo imihanda n’izindi mbuga ngari.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo ryibutsa abawutuye ko siporo rusange itemewe.

    Iri tangazo rigira riti 'Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora abakora siporo ku giti cyabo, bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo birinda banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umuntu-ntiyemerewe-gukora-Siporo-ngo-arenge-Umudugudu-atuyemo