Blog

  • Donald Trump yasebeje anatuka ibitutsi biteye isoni Nelson Mandela ndetse n'abirabura muri rusange #rwanda #RwOT

    Mu gitabo gishya cyiswe Ubuhemu: Memoire, uwahoze ari umushinjacyaha Michael Cohen yashinje ibirego bitangaje Perezida Donald Trump harimo ko perezida yigeze kuvuga ko Nelson Mandela 'atari umuyobozi'.

    Cohen ari kurangiriza igifungo cy'imyaka itatu yakatiwe kubera uburiganya no kubeshya afungiye mu rugo kubera impungenge zatewe na coronavirus muri gereza. Yanditse ko Trump agira ivanguramoko kandi ko atubaha abayobozi b'Abirabura.

    Mu gihe isi yababajwe n'urupfu rwa Mandela mu 2013, bivugwa ko Trump yavuze mu kiganiro aho Cohen yari ahari: 'Mandela f ** ked igihugu cyose (Afurika y'Epfo). Noneho ni sh *thole. F ** k Mandela. Ntiyari umuyobozi. '

    Nk'uko Cohen abitangaza ngo uku kuvuga nabi Mandela ntabwo kwihariye kuri Trump ahubwo kwagaragazaga ko yangaga ubuyobozi bw'Abirabura na / cyangwa Afurika, muri rusange.

    Mu magambo ye, Trump yagize ati: 'Mbwira igihugu kimwe kiyobowe n'umwirabura utari sh * thole… Bose ni ubwiherero bwa f ** bwuzuye', ibi byavuzwe na Trump nyuma yuko Barack Obama abaye perezida wa mbere w'umwirabura muri Amerika.

    Ingingo ishimishije kubyo Cohen avuga 'ibihugu sh * thole' nuko perezida avugwa n'abantu batandukanye muri 2018 kuba yaratanze ibitekerezo bisa ku bihugu byiganjemo abirabura.

    Bivugwa kandi ko Trump yaretse ibyiringiro byo gutsindira inkunga ya rubanda rugufi kubera ko 'ari ibicucu ku buryo batamutora'. Yongeyeho ati: 'Ntabwo ari ubwoko bwanjye.'

    Perezida Obama agaragara nk'ikindi gitekerezo cyihariye cya Perezida Trump mu gitabo cya Cohen. Nk'uko byatangajwe n'uyu mugabo wahoze ari umushinjacyaha mukuru kuri ubu wahagaritswe, Trump yahaye akazi 'Faux-Obama', Umwirabura wagaragaraga nka Obama kandi akaba yarasuzugurwaga cyane na Trump.

    Amakuru ajyanye na 'Faux-Obama' yerekanwe n'ifoto ya Trump n'undi mwirabura wicaye kuruhande rw'ameza. Umwirabura yari yambaye ibendera ry'Amerika ku ikositimu ye.

    Cohen, Ubwo yarimo kwiyamamaza kuba Perezida wa Amerika kuri manda ye ya kabiri, Cohen wari inshuti ye magara yakoraga uko ashoboye bigaragara kugirango Trump azatsindwe n'umukandida uharanira demokarasi Joe Biden mu Gushyingo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/donald-trump-yasebeje-anatuka-ibitutsi-biteye-isoni-nelson-mandela-ndetse-n

  • Nyamasheke: Mu mwaka umwe mu Kivu hafashwe imitego y'ubumara ya miliyoni zirenga 390 – #rwanda #RwOT

    Iyo mitego itemewe ifata isambaza ziba zikibyara, igasiga n'ubumara ku isambaza kuburyo bishobora kugira ingaruka ku bazirya.

    Kubwimana Jean yagize ati 'Ifata injanga (isambaza) nini kandi nizo zibyara bigatuma tubura umusaruro, iyi mitego kandi ifite ubumara bugira ingaruka kubazirya harimo na kanseri. Uko ubona buriya budodo, ririya ranjye ryabwo rigenda rivaho rijya ku njanga barobye.'

    Ndayisabye Emmanuel we yagize ati 'Turayifata tukayitwika bugacya hakaza indi, iyo atunyuze mu ijisho icyumweru kimwe aba yamaze kugaruza ayo yawuguze. Iyi miraga (imitego) ni forode ituruka muri Congo.'

    Ndahayo Eliezel, uhagarariye ihuriro ry'amakoperative y'abarobyi muri Nyamasheke, yavuze ko ingamba bafite zo guca iyi mitego babifashwamo n'inzego zibanze n'abashinzwe umutekano wo mu mazi.

    Ati 'Ba rushimusi baragabanuka, buri munsi dutwika kaningiri zitari munsi y'icumi. Ubu abakoresha kaningiri bari gukurikiranirwa mu midugudu ariko turi kugenda tunigisha abatuye ku birwa kugira ngo bagane uburyobyi bwemewe. Ni urugamba rwa buri wese ntabwo tugomba kwitana ba mwana.'

    Umutego w'ubumara ugura amafaranga ibihumbi 400, Ndahayo Eliezel akavuga ko umwaka ushize bafashe iyo mitego 980.

    Nyamasheke hari amakoperative y'abaroby arindwi akorera mu Mirenge 10 ikora ku kiyaga cya Kivu, muri iki gihe cy'imvura bari kuroba toni imwe n'igice ku umunsi, iyo nta mbogamizi zirimo baroba toni hafi eshatu, igabanuka ry'umusaruro rikaba rituruka ku mvura n'imiyaga myinshi iri mu kiyaga.

    Abarobyi bari gutwika imitego itemewe bafashe ariko banyirayo bagahita biruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-mu-mwaka-umwe-mu-kivu-hafashwe-imitego-y-ubumara-ya-miliyoni-zirenga

  • Umwe mu bantu 10 arwaye Coronavirus: Intandaro yo gushyira Umujyi wa Kigali muri #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Isesengura ryakozwe n'inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n'inzego z'ibanze ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali wugarijwe bikabije n'icyorezo cya COVID-19, ku buryo nibura muri iyi minsi mu bantu 10, umwe muri bo aba arwaye Coronavirus.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu minsi 17 ya mbere ya 2021, Umujyi wa Kigali wihariye 62% by'abarwayi bashya ba COVID19. Muri rusange muri iyo minsi abamaze kwandura Coronavirus mu gihugu hose ni 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Abantu 50 bishwe n'iki cyorezo, 80% ni ab'i Kigali. Ni ukuvuga ngo mu bantu batanu bandura Coronavirus, bane muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, kigaragaza ko mu Ukuboza 2020, abantu banduraga Coronavirus mu gihugu hose banganaga na 2%, mu gihe mu cyumweru cya mbere cya 2021 bari 3%, naho kugeza ku Cyumweru tariki 17 Mutarama, abanduraga mu gihugu hose bari bamaze kugera kuri 5%.

    RBC ivuga kandi ko mu Mujyi wa Kigali abantu bandura kuri uyu munsi bamaze kugera kuri 12%, ndetse isesengura ryakozwe rigaragaza ko mu bantu 10, umwe aba arwaye Coronavirus.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye RBA, ko ubwiyongere bw'abandura Coronavirus muri Kigali bumaze gufata indi ntera ugereranyije n'abandura hirya no hino mu gihugu.

    Kugira ngo ubwiyongere bw'iki cyorezo bwumvikane, RBC yagiye ipima mu buryo bwo gutungura abantu ibasanze hirya no hino mu bikorwa bitandukanye.

    Mu basaga 2900 bapimwe mu gihe cy'iminsi ine cyangwa itanu, muri Nzeri 2020, habonetse abarwayi bangana na 0%, mu Ukwakira baba 0%, Ugushyingo baba 1%, mu Ukuboza 2%, muri Mutarama 2021, bagera kuri 3%, ku cyumweru cyashize bagera kuri 5%.

    Dr Nsanzimana ati 'Biragoye kuvuga ngo nta hantu hari COVID-19, niba igipimo cya Kigali kiri kuri 12% mu zindi ntara ugasanga ni munsi ya gatatu wareba mu gihugu hose ugasanga ni 5%, Kigali ifite umwihariko.'

    Imibare y'abandura ndetse n'abicwa na Coronavirus, ikomeje kwiyongera mu gihe mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hubatswe ibitaro byakira indembe, ariko kuri ubu bigeze kuri 70% by'abo bishobora kwakira.

    Dr Nsanzimana ati 'Niba twarafunguye ibitaro bya Nyarugenge, hashize ibyumweru bibiri gusa, bigiye kuzura, urumva ko mu bindi byumweru bibiri tuzafungura ibindi. Uburyo bwiza bwo kwirinda ko ibyo bibaho, ni uko abantu batakomeza ingendo banduzanya ku gihe runaka.'

    Abaturage bari biteze guma mu rugo…

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama, yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Itangazo ry'inama y'Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw'abandura COVID-19 n'ubw'abahitanwa na yo, Inama y'Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w'iki cyorezo.
    Riti 'Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.'

    Abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zihariye zafasha mu gukumira ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera.

    Umwe yagize ati 'Ku bwanjye ndabona biteye ubwoba, abantu bari kwandura ari benshi, abantu bari gupfa, twabanje kuvuga ngo ntiyica ariko abantu bari gupfa ku rwego rwo hejuru.'

    'Baduhaye guma mu rugo, yaba ibyumweru bibiri, yaba ukwezi ariko ya mafaranga y'amasuku dusabwa gutanga yaba ahagaze, na ba nyir'amazu ntibatwishyuze.'

    Mugenzi we yagize ati 'Bityo kuko abantu bakomeje kwandura no gupfa, icyiza ni uko bafata ingamba niba ari ukuvuga ngo ibyumweru bibiri, abarwayi n'abapfa bakaba bagabanyutse, bakadufungurira tukagaruka mu mirimo yacu natwe tukabona abakiliya tukabasha gukemura ibibazo byose bitureba.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bazamara bari mu rugo, abadafite amikoro n'abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, bazahabwa ibiribwa nk'uko byagiye bikorwa mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo.

    Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kugeza uyu munsi hamaze gufatwa ibipimo 799 817, byasanzwemo abantu 11 259 banduye. Muri bo 7412 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3701 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwicwa n'iki cyorezo ni 146.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwe-mu-bantu-10-arwaye-coronavirus-intandaro-yo-gushyira-umujyi-wa-kigali-muri

  • Hagaragajwe imirimo y'ingenzi izakomeza gukorwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Imirimo y'ubuhinzi

    Mu mirimo yagaragajwe nk'iy'ingenzi mu cyiciro cy'ubuhinzi, harimo ubuhinzi bw'indabo zoherezwa mu muhanga zihinze mu Karere ka Rwamagana, Nasho, Kagitumba, Muyanza, Rwangingo ndetse n'umushinga wo kuhira uherereye i Nyanza.

    Harimo kandi ibikorwa byo kugeza ibikoresho bikenewe i Gabiro, ahari gushyirwa ibikorwa by'ubuhinzi bugezweho.

    Ibikorwa byo kubaka ingomero zuhira imyaka biri i Mpanga na byo bizakomeza, mu gihe ibikorwa byo gutunganya ibishanga bya Rurambi na Gashora na byo byemerewe gukomeza gukorwa.

    Imirimo y'ibikorwa by'ubuhinzi bukorerwa mu nzu by'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB, izakomeza gukorwa, uruganda rutunganya amagweja rukorera mu Cyanya Cyahariwe Inganda (Special Economic Zone) ruzakomeza gukora.

    Imirimo yo kubaka Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RICA) riri mu Karere ka Bugesera izakomeza gukorwa, kimwe n'amaterasi y'indinganire ari gushyirwa mu Karere ka Kayonza. Ikigo cy'Icyitegererezo cya Murindi kizakomeza gukora ndetse n'inganda zitunganya imbuto ziri i Masoro n'i Gabiro zizakomeza imirimo yazo.

    Ibikorwaremezo

    Imirimo ikorerwa kuri KCEV iri muri Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ikorerwa ahahoze site ya ICASA kuri Kigali Convention Centre ndetse n'ikorerwa ku Intare Arena izakomeza. Ibikorwa byo kubaka ibitaro by'icyicaro gikuru cya IRCAD mu Mujyi wa Kigali bizakomeza ndetse n'ibikorwa byo kubaka inzu zakira abanyacyubahiro mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe ndetse n'iby'Umwami Faisal bizakomeza.

    Imirimo yo kubaka imihanda ica ahakorera Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ndetse n'iy'Uburezi, na Sonatube izakomeza.

    Imirimo yo kubaka umuhanda wa Gahanga na Kinamba izakomeza, kimwe n'imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyandungu iri gukorwa na Afrilandscape.

    Umushinga wo gukomeza kwimurira abaturage ba Kangondo, bajyanwa mu nyubako nshya bubakiwe i Busanza izakomeza gukorwa.

    Umushinga wo kubaka uruganda rw'amazi ruzatanga m3 30 000 izakomeza. Imirimo yo kubaka inyubako za Leta zigeze ku musozo, zirimo inyubako izakoreramo Ikigo cy'Igihugu cy'Iperereza (NISS), izakoreramo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n'inyubako izashyingurwamo inyandiko z'Igihugu (National Archives) izakomeza.

    Imirimo yo kubaka ruhurura za Mpazi na Nyabugogo izakomeza gukorwa. Amagaraje atatu manini ndetse n'ububiko bw'ibikoresho bikenerwa mu bwubatsi, birimo na sima, zizakomeza gukorwa.

    Imirimo y'ubucuruzi n'inganda

    Inganda zitunganya ibiribwa n'ibinyobwa zizakomeza gukora. Inganda zitunganye ibikoresho by'ubwabatsi, birimo sima, ibyuma n'amatiyo, zizakomeza gukora. Izikora ibikoresho by'isuku birimo amasabune n'imiti isukura intoki (hand sanitizer) zizakomeza gukora. Inganda zikora imyambaro, irimo udupfukamunwa, zizakomeza gukora.

    Inganda zikora ibibikwamo ibintu (packaging) zizakomeza gukora. Ibigo bikwirakwiza ibicuruzwa bizakomeza gukora. Amagaraje ndetse n'amaduka acuruza ibikoresho by'imodoka (afitanye amasezerano n'ibigo bya leta ndetse n'abatwara amakamyo) azakomeza gukora.

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

    Imirimo ikorwa n'abatunganya amabuye y'agaciro izakomeza gukorwa. Ibigo bicukura amabuye y'agaciro bizakomeza gukorwa, dore ko n'ubundi ibyinshi bisanzwe bikorera hanze y'Umujyi wa Kigali.

    Abacuruzi b'amabuye y'agaciro bayajyana ku masoko mpuzamahanga bazakomeza gukora ndetse abacuruza amabuye n'abayatunga bazakomeza guhabwa ubufasha bakeneye kugira ngo umurimo wabo ugende neza.

    Usibye ibi bikorwa by'umwihariko, hari indi mirimo izakomeza gukorwa, birimo iy'ubuvuzi no guhaha ibyo kurya no gushaka serivise za banki, aho abakeneye izo serivise n'abazitanga bazakomeza kwemererwa gukomeza akazi kabo.

    Kuri iyi mirimo kandi hiyongeraho ibindi bikorwa by'ingenzi birimo Ibikorwa by'Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.

    Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditswe na RDB.

    Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy'ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Imirimo y’ubwubatsi, burimo n’Ikigo cya IRCAD, izakomeza gukora muri ibi bihe bya Guma mu Rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-imirimo-y-ingenzi-izakomeza-gukorwa-muri-ibi-bihe-bya-guma-mu-rugo

  • Bugesera: Abayobozi b'inzego z'ibanze barashinja gitifu kubakubita no kubatuka – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi banze ko amazina yabo atangazwa, babwiye TV1 ko babangamiwe cyane n'uburyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashora abafata.

    Bamushinja kutabaha agaciro no kubafata nk'aho ntacyo bamaze no kubatukira imbere y'abaturage ku buryo bifuza ko yagirwa inama cyangwa akimurirwa ahandi.

    Bavuga ko ibi byose bishobora kuba biterwa n'uko atabazi kuko ngo rimwe na rimwe hari n'abo akubita yabitiranyije n'abaturage.

    Umwe yagize ati 'Nari ndi hano mu muhanda ndimo ndakumira abaturage batambaye agapfukamunwa nibwo yaje ndi hano ku muhanda abaturage bamubonye bariruka, nagumye ndahagarara arambaza ngo n'iki kiguhagaritse abandi ko bambona bakiruka ndamubwira nti ndi ku mutekano wanjye mu bijyanye no kurinda abaturage COVID-19.'

    Yakomeje agira ati 'Arambwira ngo urumva uzapfa ryari? uzapfa ufite imyaka ingahe? ndambwira nti njyewe ntabwo nkizi kuko atari njye wiremye, arambwira ngo niba utakizi ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n'icyo wimariye.'

    Yongeyeho ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje kumubwira nabi nk'aho ntacyo amaze

    Gusa aba bayobozi bavuze ko ibi byose biterwa n'uko uyu muyobozi w'umurenge atabazi cyane ko kuva yakwimurirwa muri uyu murenge bakoranye inama rimwe gusa.

    Undi ati 'Umuntu yakumenya mutakoranye? wenda mu mikoranire n'uko nta nama dukorana ariko iyo umukeneye umuhamagara kuri telefone akagusobanurira.'

    Yongeyeho ko ikibabangamira ari uko iyo bahuriye mu nzira ashobora kubahohotera abitiranya n'abaturage nubwo nabo badakwiye guhohoterwa kubera ko aba atabazi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurege wa Gashora, Khadafi Aimable, we yavuze ko atabuza abamuvuga kubikora, ashimangira ko ngo hari n'ubwo ababwira amakosa yabo bakabyumva ukundi .

    Ati 'Ntabwo tuzabuza umuntu kuvuga, birashoboka ko umuntu wanamwereka ibyo atakoze neza we kubera ko ari ko abyumva akabona ko umubwiye nabi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya mu nshingano bityo ko bigoye ko yabinoza 100% ariko ashimangira ko bagiye kubikurikirana.

    Ati 'Ntabwo tuzi ko hari ikibazo cy'imikoranire hagati y'uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa n'abandi bayobozi bo mu murenge, ntawe urabitubwira ariko ubwo mubitubwiye ni amakuru turagenda tubikurikirana igihari n'uko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya ari mu mwanya ari no muri uwo murenge ntabwo rero nakwibwira ko byose byanoga 100%.'

    Yongeyeho ko bagiye kubikurikirana nabo bagashyiraho imbaraga zabo kugira ngo bamenye ikibura n'ahari ikibazo hagati ye n'abandi bayobozi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-barashinja-gitifu-ku-bakubita-no-ku-batuka

  • Mutokambali Moise yagizwe umuyobozi wa tekinike muri FERWABA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutokambali Moise yatwaye Shampiyona ya 2019/2021 muri The Hoops Rwanda
    Mutokambali Moise yatwaye Shampiyona ya 2019/2021 muri The Hoops Rwanda

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2020 nibwo FERWABA ibinyujije kuri Twitter, yatangarije Abanyarwanda n’abakunzi ba Basketball ko Mutokambali Moise umaze imyaka irenga 15 mu butoza ari we wagizwe umuyobozi wa tekinike muri iri shyirahamwe.

    Kigali Today yaganiriye na Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard, avuga ko Mutokambali yabaye diregiteri tekinike binyuze mu bizamini. Yagize ati “Twasabye Minisiteri ya Siporo uyu mwanya irawuduha. Twatanze itangazo ku bifuza guhatana barasaba, twakoresheje ibizamini Mutokambali aba ari we ugira amanota ya mbere.”

    Zimwe mu nshingano z’umuyobozi wa tekinike ari na zo zitegereje Mutokambali Moise harimo : Gukurikirana ishyirwano ry’abatoza b’amakipe y’igihugu, gukurikirana imitegurire y’abakinnyi bato (Development) , gukurikirana imitegurire y’amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye, gukorana n’abatoza batoza abana, ndetse no gushakira abatoza amahugurwa afatanyije n’izindi nzego bireba.

    Mutokambali Moise ni umwe mu batoza barambye mu gutoza Basketball mu Rwanda dore ko uretse kuba yaratoje ikipe y’ibihugu ya Basketball y’abagabo nkuru, asanzwe aba mu bikorwa byo kuzamura abana bakiri bato bakina Basketball.

    Ikipe ya The Hoops Rwanda yari asanzwe atoza ni yo iherukwa kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu ishinzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/mutokambali-moise-yagizwe-umuyobozi-wa-tekinike-muri-ferwaba

  • Umwe mu bantu 10 arwaye Coronavirus: Intandaro yo gushyira Umujyi wa Kigali muri #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Isesengura ryakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n’inzego z’ibanze ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali wugarijwe bikabije n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo nibura muri iyi minsi mu bantu 10, umwe muri bo aba arwaye Coronavirus.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi 17 ya mbere ya 2021, Umujyi wa Kigali wihariye 62% by’abarwayi bashya ba COVID19. Muri rusange muri iyo minsi abamaze kwandura Coronavirus mu gihugu hose ni 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Abantu 50 bishwe n’iki cyorezo, 80% ni ab’i Kigali. Ni ukuvuga ngo mu bantu batanu bandura Coronavirus, bane muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaza ko mu Ukuboza 2020, abantu banduraga Coronavirus mu gihugu hose banganaga na 2%, mu gihe mu cyumweru cya mbere cya 2021 bari 3%, naho kugeza ku Cyumweru tariki 17 Mutarama, abanduraga mu gihugu hose bari bamaze kugera kuri 5%.

    RBC ivuga kandi ko mu Mujyi wa Kigali abantu bandura kuri uyu munsi bamaze kugera kuri 12%, ndetse isesengura ryakozwe rigaragaza ko mu bantu 10, umwe aba arwaye Coronavirus.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye RBA, ko ubwiyongere bw’abandura Coronavirus muri Kigali bumaze gufata indi ntera ugereranyije n’abandura hirya no hino mu gihugu.

    Kugira ngo ubwiyongere bw’iki cyorezo bwumvikane, RBC yagiye ipima mu buryo bwo gutungura abantu ibasanze hirya no hino mu bikorwa bitandukanye.

    Mu basaga 2900 bapimwe mu gihe cy’iminsi ine cyangwa itanu, muri Nzeri 2020, habonetse abarwayi bangana na 0%, mu Ukwakira baba 0%, Ugushyingo baba 1%, mu Ukuboza 2%, muri Mutarama 2021, bagera kuri 3%, ku cyumweru cyashize bagera kuri 5%.

    Dr Nsanzimana ati “Biragoye kuvuga ngo nta hantu hari COVID-19, niba igipimo cya Kigali kiri kuri 12% mu zindi ntara ugasanga ni munsi ya gatatu wareba mu gihugu hose ugasanga ni 5%, Kigali ifite umwihariko.”

    Imibare y’abandura ndetse n’abicwa na Coronavirus, ikomeje kwiyongera mu gihe mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hubatswe ibitaro byakira indembe, ariko kuri ubu bigeze kuri 70% by’abo bishobora kwakira.

    Dr Nsanzimana ati “Niba twarafunguye ibitaro bya Nyarugenge, hashize ibyumweru bibiri gusa, bigiye kuzura, urumva ko mu bindi byumweru bibiri tuzafungura ibindi. Uburyo bwiza bwo kwirinda ko ibyo bibaho, ni uko abantu batakomeza ingendo banduzanya ku gihe runaka.”

    Abaturage bari biteze guma mu rugo…

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama, yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura COVID-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’iki cyorezo.
    Riti “Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.”

    Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zihariye zafasha mu gukumira ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera.

    Umwe yagize ati “Ku bwanjye ndabona biteye ubwoba, abantu bari kwandura ari benshi, abantu bari gupfa, twabanje kuvuga ngo ntiyica ariko abantu bari gupfa ku rwego rwo hejuru.”

    “Baduhaye guma mu rugo, yaba ibyumweru bibiri, yaba ukwezi ariko ya mafaranga y’amasuku dusabwa gutanga yaba ahagaze, na ba nyir’amazu ntibatwishyuze.”

    Mugenzi we yagize ati “Bityo kuko abantu bakomeje kwandura no gupfa, icyiza ni uko bafata ingamba niba ari ukuvuga ngo ibyumweru bibiri, abarwayi n’abapfa bakaba bagabanyutse, bakadufungurira tukagaruka mu mirimo yacu natwe tukabona abakiliya tukabasha gukemura ibibazo byose bitureba.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bazamara bari mu rugo, abadafite amikoro n’abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, bazahabwa ibiribwa nk’uko byagiye bikorwa mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo.

    Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kugeza uyu munsi hamaze gufatwa ibipimo 799 817, byasanzwemo abantu 11 259 banduye. Muri bo 7412 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3701 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwicwa n’iki cyorezo ni 146.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwe-mu-bantu-10-arwaye-coronavirus-intandaro-yo-gushyira-umujyi-wa-kigali-muri

  • Hagaragajwe imirimo y’ingenzi izakomeza gukorwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Imirimo y’ubuhinzi

    Mu mirimo yagaragajwe nk’iy’ingenzi mu cyiciro cy’ubuhinzi, harimo ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu muhanga zihinze mu Karere ka Rwamagana, Nasho, Kagitumba, Muyanza, Rwangingo ndetse n’umushinga wo kuhira uherereye i Nyanza.

    Harimo kandi ibikorwa byo kugeza ibikoresho bikenewe i Gabiro, ahari gushyirwa ibikorwa by’ubuhinzi bugezweho.

    Ibikorwa byo kubaka ingomero zuhira imyaka biri i Mpanga na byo bizakomeza, mu gihe ibikorwa byo gutunganya ibishanga bya Rurambi na Gashora na byo byemerewe gukomeza gukorwa.

    Imirimo y’ibikorwa by’ubuhinzi bukorerwa mu nzu by’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB, izakomeza gukorwa, uruganda rutunganya amagweja rukorera mu Cyanya Cyahariwe Inganda (Special Economic Zone) ruzakomeza gukora.

    Imirimo yo kubaka Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riri mu Karere ka Bugesera izakomeza gukorwa, kimwe n’amaterasi y’indinganire ari gushyirwa mu Karere ka Kayonza. Ikigo cy’Icyitegererezo cya Murindi kizakomeza gukora ndetse n’inganda zitunganya imbuto ziri i Masoro n’i Gabiro zizakomeza imirimo yazo.

    Ibikorwaremezo

    Imirimo ikorerwa kuri KCEV iri muri Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ikorerwa ahahoze site ya ICASA kuri Kigali Convention Centre ndetse n’ikorerwa ku Intare Arena izakomeza. Ibikorwa byo kubaka ibitaro by’icyicaro gikuru cya IRCAD mu Mujyi wa Kigali bizakomeza ndetse n’ibikorwa byo kubaka inzu zakira abanyacyubahiro mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe ndetse n’iby’Umwami Faisal bizakomeza.

    Imirimo yo kubaka imihanda ica ahakorera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iy’Uburezi, na Sonatube izakomeza.

    Imirimo yo kubaka umuhanda wa Gahanga na Kinamba izakomeza, kimwe n’imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyandungu iri gukorwa na Afrilandscape.

    Umushinga wo gukomeza kwimurira abaturage ba Kangondo, bajyanwa mu nyubako nshya bubakiwe i Busanza izakomeza gukorwa.

    Umushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ruzatanga m3 30 000 izakomeza. Imirimo yo kubaka inyubako za Leta zigeze ku musozo, zirimo inyubako izakoreramo Ikigo cy’Igihugu cy’Iperereza (NISS), izakoreramo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’inyubako izashyingurwamo inyandiko z’Igihugu (National Archives) izakomeza.

    Imirimo yo kubaka ruhurura za Mpazi na Nyabugogo izakomeza gukorwa. Amagaraje atatu manini ndetse n’ububiko bw’ibikoresho bikenerwa mu bwubatsi, birimo na sima, zizakomeza gukorwa.

    Imirimo y’ubucuruzi n’inganda

    Inganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa zizakomeza gukora. Inganda zitunganye ibikoresho by’ubwabatsi, birimo sima, ibyuma n’amatiyo, zizakomeza gukora. Izikora ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’imiti isukura intoki (hand sanitizer) zizakomeza gukora. Inganda zikora imyambaro, irimo udupfukamunwa, zizakomeza gukora.

    Inganda zikora ibibikwamo ibintu (packaging) zizakomeza gukora. Ibigo bikwirakwiza ibicuruzwa bizakomeza gukora. Amagaraje ndetse n’amaduka acuruza ibikoresho by’imodoka (afitanye amasezerano n’ibigo bya leta ndetse n’abatwara amakamyo) azakomeza gukora.

    Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Imirimo ikorwa n’abatunganya amabuye y’agaciro izakomeza gukorwa. Ibigo bicukura amabuye y’agaciro bizakomeza gukorwa, dore ko n’ubundi ibyinshi bisanzwe bikorera hanze y’Umujyi wa Kigali.

    Abacuruzi b’amabuye y’agaciro bayajyana ku masoko mpuzamahanga bazakomeza gukora ndetse abacuruza amabuye n’abayatunga bazakomeza guhabwa ubufasha bakeneye kugira ngo umurimo wabo ugende neza.

    Usibye ibi bikorwa by’umwihariko, hari indi mirimo izakomeza gukorwa, birimo iy’ubuvuzi no guhaha ibyo kurya no gushaka serivise za banki, aho abakeneye izo serivise n’abazitanga bazakomeza kwemererwa gukomeza akazi kabo.

    Kuri iyi mirimo kandi hiyongeraho ibindi bikorwa by’ingenzi birimo Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditswe na RDB.

    Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Imirimo y’ubwubatsi, burimo n’Ikigo cya IRCAD, izakomeza gukora muri ibi bihe bya Guma mu Rugo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-imirimo-y-ingenzi-izakomeza-gukorwa-muri-ibi-bihe-bya-guma-mu-rugo

  • Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashinja gitifu kubakubita no kubatuka – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi banze ko amazina yabo atangazwa, babwiye TV1 ko babangamiwe cyane n’uburyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora abafata.

    Bamushinja kutabaha agaciro no kubafata nk’aho ntacyo bamaze no kubatukira imbere y’abaturage ku buryo bifuza ko yagirwa inama cyangwa akimurirwa ahandi.

    Bavuga ko ibi byose bishobora kuba biterwa n’uko atabazi kuko ngo rimwe na rimwe hari n’abo akubita yabitiranyije n’abaturage.

    Umwe yagize ati “Nari ndi hano mu muhanda ndimo ndakumira abaturage batambaye agapfukamunwa nibwo yaje ndi hano ku muhanda abaturage bamubonye bariruka, nagumye ndahagarara arambaza ngo n’iki kiguhagaritse abandi ko bambona bakiruka ndamubwira nti ndi ku mutekano wanjye mu bijyanye no kurinda abaturage COVID-19.”

    Yakomeje agira ati “Arambwira ngo urumva uzapfa ryari? uzapfa ufite imyaka ingahe? ndambwira nti njyewe ntabwo nkizi kuko atari njye wiremye, arambwira ngo niba utakizi ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye.”

    Yongeyeho ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje kumubwira nabi nk’aho ntacyo amaze

    Gusa aba bayobozi bavuze ko ibi byose biterwa n’uko uyu muyobozi w’umurenge atabazi cyane ko kuva yakwimurirwa muri uyu murenge bakoranye inama rimwe gusa.

    Undi ati “Umuntu yakumenya mutakoranye? wenda mu mikoranire n’uko nta nama dukorana ariko iyo umukeneye umuhamagara kuri telefone akagusobanurira.”

    Yongeyeho ko ikibabangamira ari uko iyo bahuriye mu nzira ashobora kubahohotera abitiranya n’abaturage nubwo nabo badakwiye guhohoterwa kubera ko aba atabazi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Gashora, Khadafi Aimable, we yavuze ko atabuza abamuvuga kubikora, ashimangira ko ngo hari n’ubwo ababwira amakosa yabo bakabyumva ukundi .

    Ati “Ntabwo tuzabuza umuntu kuvuga, birashoboka ko umuntu wanamwereka ibyo atakoze neza we kubera ko ari ko abyumva akabona ko umubwiye nabi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya mu nshingano bityo ko bigoye ko yabinoza 100% ariko ashimangira ko bagiye kubikurikirana.

    Ati “Ntabwo tuzi ko hari ikibazo cy’imikoranire hagati y’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa n’abandi bayobozi bo mu murenge, ntawe urabitubwira ariko ubwo mubitubwiye ni amakuru turagenda tubikurikirana igihari n’uko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya ari mu mwanya ari no muri uwo murenge ntabwo rero nakwibwira ko byose byanoga 100%.”

    Yongeyeho ko bagiye kubikurikirana nabo bagashyiraho imbaraga zabo kugira ngo bamenye ikibura n’ahari ikibazo hagati ye n’abandi bayobozi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-barashinja-gitifu-ku-bakubita-no-ku-batuka

  • Hari abazindutse berecyeza mu Ntara : Ibyaranze Guma mu rugo y’i Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’ibyemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 yafatiwemo ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri Gahunda ya 'Guma mu rugo’.

    Izi ngamba kandi zahagaritse na bimwe mu bikorwa byari bimaze iminsi bikorwa nk’ubucuruzi uretse ubw’ibiribwa n’ubw’ibikoresho by’isuku.

    Hafashwe kandi ingamba zo guhagarika ingendo z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Muri gare ya Nyabugogo, hagaragaye abantu benshi bifuzaga kwerecyeza mu Ntara, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye banagaragaza amwe mu mafoto y’aba baturage bavuga ko bananiwe kwihanganira Guma mu rugo y’ibyumweru bibiri y’i Kigali gusa.

    UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO

    Photo © RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hari-abazindutse-berecyeza-mu-Ntara-Ibyaranze-Guma-mu-rugo-y-i-Kigali-AMAFOTO