Blog

  • Abatuye mu mujyi wa Kigali bemerewe gukora Siporo ariko batarenze umudugudu batuyemo #rwanda #RwOT

    Icyakora,Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo imenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko ibikorwa bya siporo rusange bitemewe. Siporo yemewe ni iyo mu rugo, gusa abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo.

    Rigira riti ' Hashingiwe ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri ya tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo iramenyesha abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ibikorwa byose bya siporo rusange bitemewe.'

    'Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo kandi birinda, banubahiriza amabwiriza ya COVID-19. Siporo mu matsinda ntabwo yemewe.'

    Ingamba zigomba kubahirizwa mu Mujyi wa Kigali:

    a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y'u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z'ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    b. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara no hagati y'Umujyi wa Kigali n'Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z'ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19).

    c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n'ibicuruzwa by'ingenzi bizakomeza. Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    d. Abakozi bose (aba Leta n'abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    e. Ibikorwa by'ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by'ingenzi kimwe n'abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by'isuku, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bikoresho by'ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba (6:00PM)

    f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

    g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n'ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    h. Insengero zirafunze.

    i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y'uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

    j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by'igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw'izo hoteli ruzatangazwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    k. Ibikorwa by'Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.

    l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.

    m. Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy'ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abatuye-mu-mujyi-wa-kigali-bemerewe-gukora-siporo-ariko-batarenze-umudugudu

  • Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tracy Agasaro ukorera KC2, imwe muri televiziyo za RBA, yahishuye uburyo ukunze gusanga abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose. Ibi Tracy Agasaro yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 1k studio biciye kuri YouTube.

    Umunyamakuru Tracy Agasaro

    Tracy Agasaro murebye, ni umukobwa ubyibushye ukunda guseka iteka ryose, nubwo atajya yerura ngo avuge ibiro afite, umuntu umurebesheje amaso abona  ari umwe mu bantu bafite ibiro byinshi. Gusa, avuga ko yamaze kwimenya, kwikunda no kwiyakira.

    Tracy avuga ko impamvu hari abantu babyibushye biheza ahantu henshi, ari uko ahantu hose hateraniye abantu batandukanye aho gukora icyabateranyije batangira kwiha abantu baba bavuga ko ari banini.

    Ati 'Njya nkunda kubwira abantu bavuga ku bandi, mbere yo kuvuga abandi nawe jya wibuka ko uri umuntu. Hari inshuti yanjye yagize ihungabana biturutse ku kintu nk'iki. Ibuka ko mbere yo kuvuga ku bandi nawe utari miseke igoroye. Hari nk'umuntu waza ubwira ibintu bibi kandi yari yarafashe imyaka 10 ngo yikunde wowe ukaza ukabisenya byose. Niba twicaye tugiye kurya ntutangire kwiha umuntu. Impamvu abantu banini bakunze kwiheza ahantu henshi iyo abantu bicaye bahari nibo bahindura ibiganiro'.

    Ibi Tracy abitangaje mu gihe hashize amezi asaga atandatu yemereye umukunzi we wamenyekanye ku mazina ya René Patrick ko yazamubera umugore. Aha hari ku itariki ya 17 Nyakanga 2020.

    Ubwo Rene Patrick yari amaze kwambika impeta Tracy Agasaro

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-banyamakuru-ba-rba-bakunzwe-yahishuye-impamvu-abantu-babyibushye-batisanzura-ku-bantu-bose/

  • Diamond yaruciye ararumira abajijwe ku kibazo cya se #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yanze kugira icyo avuga ku magambo nyina Sanura Kassim cyangwa Mama Dangote aherutse guhatangaza avuga ko se Abdul Juma atari we se.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo nyina w’uyu muhanzi yatangaje ko Diamond atari umuhungu wa Juma Abdul nk’uko abantu bari babizi ahubwo ari umwana wa Sulum Idd Nyange.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yarimo avuga kuri Tigo nka kompanyi nshya bagiye gukorana, yabajijwe iki kibazo yanga kugira icyo akivugaho, yavuze ko hari umwanya wabyo.

    Ati“ubu murashaka ngo tuvuge ku bintu byo mu gitanda, sinshobora, icyo kibazo hari umwanya wacyo tuzakivugaho birambuye, impamvu hano twaje kuvuga kuri Tigo, nsubije icyo kibazo ikiganiro twaba tukerekeje muri uwo murongo kandi sibyo.”

    Nyuma y’uko Juma Abdul yumvishe aya magambo yatangajwe na nyina wa Diamond ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama kuri Wasafi Radio, yasabye ko Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] yamburwa amazina ye ya Abdul Juma kuko atari umwana we.

    Diamond Platnumz yavuze ko nta kintu yavuga ku magambo nyina yatangaje

    Abdul Juma yasabye ko amazina ye yamburwa Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yaruciye-ararumira-abajijwe-ku-kibazo-cya-se

  • Rusizi: Arembeye mu bitaro nyuma yo kwikeba ijosi ntapfe – #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'uyu mukecuru barimo n'umukazana we babwiye TV1 ko yafashe umwanzuro wo kwikeba ijosi nyuma y'uko hari abantu bageze muri aka gace babarura amazina y'abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bakaba batarayishyuye.

    Aba baturanyi bavuze ko umugabo w'uyu mukecuru amaze igihe yarabuze kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside.

    Umwe ati 'Ngo haje abayobozi mu minsi ishize mu Mudugudu umubyeyi bamubaza amakuru y'umugabo we kandi umugabo we hashize iminsi myinshi yaragiye, ayo makuru menshi mabukwe ntiyabashije kuyakira yahise abwira abana be bose ngo dore imirima yose barayigurishije.'

    Abaturanyi bamugezeho bwa mbere bemeza ko yari yikase ijosi ryose ariko atarashiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, nawe yemeje ko uyu mugore yashatse kwiyahura akoresheje urwembe, ariko avuga ko nta gihamya cyerekana ko yabitewe n'ibyo abaturanyi bavuze.

    Ati 'Ibyo turabyumva bihwihwiswa n'abaturage kandi ibivugwa n'abantu byose si ko biba ari ukuri ariko turabyumva bihwihwiswa mu baturage ikiri ukuri n'uko gusa mu bigaragara uriya mukecuru niwe washatse kwiyambura ubuzima impamvu zabimuteye, kugeza ubu niwe wazimenya kurusha buri muntu uwo ariwe wese.'

    Yongeyeho ko uyu mubyeyi nakira ari we ushobora kuzavuga neza icyamuteye gushaka kwiyahura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-arembeye-mu-bitaro-nyuma-yo-kwikeba-ijosi-ntapfe

  • Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n'amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 17 Mutarama 2021, Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje inkuru yanditswe n'umushakashatsi w'Umufaransa Francois Garner nyuma yaho inkiko zimuhereye uburenganzira bwo kubasha gucukumbura inyandiko zishyinguye za Perezida Francois Mitterand zijyanye n'u Rwanda. Ubwo burenganzira yabuhawe muri Kamena 2020.

    Garner yatangaje ko ibyo yiboneye n'amaso ye bigaragaza ko igihugu cy'Ubufaransa cyari kizi ibyaberaga mu Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi uko yateguwe kugeza ishyirwe mu bikorwa. Muri bimwe Garner yatangaje yavuzeko:

    Tariki ya 6 Gashyantare 1991, Jacques Pelletier wari Minisitiri w'Ubufaransa ushinzwe iterambere yandikiye Perezida Mitterand amumenyesha ibyaberaga mu Rwanda ko biteye ubwoba, kandi ko Perezida Habyarimana atashakaga imishyikirano na FPR Inkotanyi ahubwo yashyiraga imbere abahezanguni bari babangamiye imishyikirano harimo n'umugore we Agathe Kanziga ndetse n'Akazu kari kagizwe nabo mu muryango we.

    Naho tariki ya 3 Mata 1992, Gen Christian Quesnot, wari Umukuru w'Ibiro bya Perezida Mitterrand ushinzwe ingabo ndetse na Thierry de Beauce wari ushinzwe ubutumwa bwo hanze muri Perezidansi ya Repubulika boherereje Perezida Mitterrand bamumenyesha ko mu Rwanda imitwe yitwara gisirikari ariyo Interahamwe n'Impuzamugambi ziri gutegura ubwicanyi bushingiye ku moko ndetse ko ingabo z'Ubufaransa mu Rwanda zigamije kurengera Leta ya Habyarimana.

    Tariki ya 15 Gashyantare 1994, Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda yakiriye abantu babiri bahagarariye Kompanyi Thomson Brandt Armements kugirango bazoherereze Leta ya Habyarimana kandi amasezerano y'Arusha yasinywe muri 1992 yari yarahagaritse ibyo kugurisha intwaro mu rwego rwo kugabanya ibikorwa by'intambara. Bongeyeho ko tariki ya 21 Mutarama 1994, ingabo z'umuryango w'Abibumbye zabaga mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR) zafashe imbunda ziremereye 1000 za moritsiye zari zigenewe ingabo za Habyarimana. Hakaba hari hasigaye uburyo ibissu bya Moritsiye 2000 zari zatinze kuza kubera kwishyura zagombaga kuhagera.

    Mu kiganiro Graner yagiranye n'ikinyamakuru Le Monde yemeje ko mu nyandiko zishyinguye yabashije kureba zanditswe hagati ya 1990-1994 zerekana ko Leta y'Ubufaransa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ko Leta y'Ubufaransa yashyigikiye ubutegetsi bwa Hutu Pawa ko kandi izo nyandiko zigaragaza uruhare rw'Ubufaransa mu guhanura indege ya Perezida Habyarimana. Izo nyandiko kandi zigaragaza uruhare rw'abayobozi b'Ubufaransa bari basigaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside byaba kubaha amakuru y'ubutasi cyangwa se kugira uruhare mu ntambara.

    Yongeyeho ko afite impungenge kuri komisiyo y'abahanga yashyizweho na Perezida Macron iyobowe na Vincent Duclert. Yemeje ko iyo komisiyo izatanga amakuru azafasha gusa Perezida Macron kuguma kubutegetsi  yirengagiza uruhare rwa Leta ayoboye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye Leta y'Ubufaransa kwemerera abashakashatsi bose kugirango bagere ku mwanzuro bahuriyeho bose.

    The post Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n'amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyo-umushakashatsi-wemerewe-kureba-inyandiko-za-mitterrand-yiboneye-namaso-ye-yemeza-ko-ubufaransa-bwagize-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Burera: Mutarama irarangira abagore n’urubyiruko bo muri FPR Inkotanyi bubakiye imiryango 18 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo byinshi mu rugo rwo kwa Nyirahiganiro Vestine nyuma yo kubona inzu
    Byari ibyishimo byinshi mu rugo rwo kwa Nyirahiganiro Vestine nyuma yo kubona inzu

    Ubwo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021 bashyikirizaga umubyeyi witwa Nyirahiganiro Vestine inzu nshya, bamwujurije nyuma y’imyaka myinshi acumbikirwa n’abaturage, mu marangamutima avanze n’amarira yavuze ko mu buzima bwe bwose atigeze agira inzu ye, ngo yabayeho acumbikirwa n’abaturage.

    Ati “Sinabona uburyo nsobanura ibyishimo mfite, mu buzima bwanjye nabayeho ncumbika ku bagiraneza nta n’ikibanza nigeze kubera ubukene, kuba mbonye inzu yanjye ngiye kuryama nsinzire ariko kandi ngashimira na FPR-Inkotanyi impaye inzu”.

    Abo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera kandi, baherutse no gushyikiriza inzu Nyirabazamanze Solange wo mu Murenge wa Kinyababa nyuma y’uko yari amaze gusenyerwa n’ibiza by’imvura byanamugize umupfakazi kuko byatwaye umugabo we bikamusigira umwana umwe.

    Uwanyirigira Marie Chantal uyobora umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Burera akaba n’umuyobozi w’ako Karere, avuga ko inzu zishyikirizwa abaturage batishoboye ziba zujuje ibyangombwa byose.

    Agira ati “Inzu dushyikiriza abaturage ziba zuzuye neza zikorewe n’amasuku kandi zifite n’ibikoresho byose byo mu rugo, tububakira kandi n’ibikoni ndetse n’ubwiherero, ariko kandi tukabagenera n’ibiribwa mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya dore ko baba bavuye mu bundi buzima bugoranye”.

    Mu butumwa uwo muyobozi yageneye abashyikirijwe inzu ni ukuzisigasira, bazigirira isuku mu rwego rwo kuzirinda ko zakwangirika.

    Inzu 18 ni zo zubatswe mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, aho zimwe zamaze gutahwa hakaba hasigaye izo mu Murenge wa Cyeru n’Umurenge wa Gahunga zizatahwa tariki 24 Mutarama 2021.

    Uwanyirigira Marie Chantal uyobora FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera ashyikiriza Nyirahiganiro Vestine ibiribwa nyuma yo kumushyikiriza inzu
    Uwanyirigira Marie Chantal uyobora FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera ashyikiriza Nyirahiganiro Vestine ibiribwa nyuma yo kumushyikiriza inzu

    Ni inzu zatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 37 n’ibihumbi 500, yose akaba yaravuye mu mbaraga z’abo bagore n’urubyiruko bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, ariko kandi hakiyongeraho n’ibikorwa by’amaboko bagiye bakora kuri izo nzu zubatswe.

    Gahunda yo kubakira umuryango umwe w’abatishoboye muri buri Murenge mu Ntara y’Amajyaruguru, yatekerejwe mu mwaka wa 2020 mu rwego rwo gufasha abagore bo mu miryango itagira aho iba kubashakira amacumbi hagamijwe no kwimakaza isuku mu ngo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-mutarama-irarangira-abagore-n-urubyiruko-bo-muri-fpr-inkotanyi-bubakiye-imiryango-18

  • Rusizi: Arembeye mu bitaro nyuma yo kwikeba ijosi ntapfe – #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b’uyu mukecuru barimo n’umukazana we babwiye TV1 ko yafashe umwanzuro wo kwikeba ijosi nyuma y’uko hari abantu bageze muri aka gace babarura amazina y’abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bakaba batarayishyuye.

    Aba baturanyi bavuze ko umugabo w’uyu mukecuru amaze igihe yarabuze kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside.

    Umwe ati “Ngo haje abayobozi mu minsi ishize mu Mudugudu umubyeyi bamubaza amakuru y’umugabo we kandi umugabo we hashize iminsi myinshi yaragiye, ayo makuru menshi mabukwe ntiyabashije kuyakira yahise abwira abana be bose ngo dore imirima yose barayigurishije.”

    Abaturanyi bamugezeho bwa mbere bemeza ko yari yikase ijosi ryose ariko atarashiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, nawe yemeje ko uyu mugore yashatse kwiyahura akoresheje urwembe, ariko avuga ko nta gihamya cyerekana ko yabitewe n’ibyo abaturanyi bavuze.

    Ati “Ibyo turabyumva bihwihwiswa n’abaturage kandi ibivugwa n’abantu byose si ko biba ari ukuri ariko turabyumva bihwihwiswa mu baturage ikiri ukuri n’uko gusa mu bigaragara uriya mukecuru niwe washatse kwiyambura ubuzima impamvu zabimuteye, kugeza ubu niwe wazimenya kurusha buri muntu uwo ariwe wese.”

    Yongeyeho ko uyu mubyeyi nakira ari we ushobora kuzavuga neza icyamuteye gushaka kwiyahura.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-arembeye-mu-bitaro-nyuma-yo-kwikeba-ijosi-ntapfe

  • Uko byari byifashe Nyabugogo ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza yashyizweho kuri uyu wa 18 Mutarama n’Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, aho yategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y’iminsi 15, kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y’ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu “bugeze ku gipimo giteye inkeke mu Murwa Mukuru w’u Rwanda”.

    Aya mabwiriza yagombaga guhita atangira kubahirizwa, gusa yasanze hari abantu bamwe batari mu bice bashobora kumaramo iminsi 15, ari nayo mpamvu umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo wahariwe gufasha abantu kugera aho bumva bamara iminsi 15 ya Guma mu Rugo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, muri gare zihuza Umujyi wa Kigali n’ibindi bice by’igihugu hazindukiye urujya n’uruza rw’abantu benshi bashakaga kujya mu ntara ku mpamvu zitandukanye.

    Inzego z’ibanze, izishinzwe umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse na RURA, bakomeje gufasha abari muri gare ya Nyabugogo aho bari gufashwa kubahiriza amabwiriza arimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ndetse no gukaraba amazi meza n’isabune, mu gihe bategereje gutangira ingendo zabo.

    Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba yavuze ko uyu munsi wose wahariwe gufasha abantu bajya mu ntara gutaha ariko bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Bahawe uburenganzira kugira ngo bakoreshe uyu munsi tubashakire uko bagenda buri muntu agende neza agere mu Karere aho atuye amahoro. Ni amahirwe yahawe abagomba kujya mu ntara kugira ngo bagende.”

    RURA yasabye abaturage gukoresha uyu munsi bahawe kugira ngo ibibazo byose bishobora gutuma batubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo bikurweho.

    Kulamba yavuze ko “Niba tuvuze uyu munsi ni uyu munsi, nibawukoreshe kugira ngo iminsi isigaye twubahirize ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo kwirinda COVID-19, kandi n’aho baraba bari mu rugendo cyangwa n’ahandi bari ni ukubibutsa ko ikintu gikomeye cyane ari ukwirinda bakarinda n’abandi.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaraye avuze ko Polisi iza gufasha abantu batunguwe n’aya mabwiriza, ku buryo bari bugere iyo bagomba kuba bari amahoro.

    Yagize ati “Tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n’aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by’ukuri bumva bamara icyo gihe cy’iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.”

    CP Kabera yavuze kandi ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

    Ab’inkwakuzi bamaze gufata imodoka berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu

    Abantu benshi bazindukiye muri gare ya Nyabugogo bashaka gufashwa kujya mu ntara

    Abicaye bategereje imodoka basabwe guhana intera

    Abinjira muri gare bari gusabwa kubanza gukaraba amazi meza n’isabune

    Hari abafite za matola bameze nk’abimutse bavugaga ko bazagaruka i Kigali icyorezo cyamaze kurandurwa burundu

    Inzego zishinzwe umutekano zazindukiye muri gare ya Nyabugogo gufasha abajya mu Ntara

    Mu modoka abagenzi bari bambaye neza agapfukamunwa n’amazuru

    Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, yavuze ko abaturage bose bari gufashwa gutaha kuri uyu munsi wa mbere gusa

    Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, aha yabwiraga abantu guhana intera

    Urubyiruko rw’abakorerabushake muri gare ya Nyabugogo rurahari ngo rufashe abagiye gufata imodoka kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi

    Uyu yagaragaye nk’ufite umunaniro, aha yari yasinziriye

    Mu gitondo cya kare, abantu bari bataragera muri gare ku bwinshi

    Abantu bari benshi cyane mu masaha ya saa yine

    Abantu benshi bari bitwaje imizigo yabo

    Abari muri gare bose bari bambaye agapfukamunwa

    Polisi yavuze ko iri bufashe buri wese gutaha

    Abantu bari bahagaze ku murongo bategereje imodoka

    Abantu bari bugezwe mu ntara zose z’igihugu

    Bamwe mu bantu bari bananiwe kubera gutegereza igihe kinini

    Ibigo bisanzwe bitwara abantu byari bifunze imiryango

    Polisi yari mu kazi ifasha abantu gutaha amahoro

    Polisi yari yabukereye

    Aha abantu bari bahamagawe ngo bajye mu modoka

    Abantu bihuta bajya mu modoka

    Imodoka za Ritco ziri mu zatwaye abantu

    Abantu bari bicaye mu mirongo bari bagenewe

    Abantu bari bategereje imodoka igihe kinini

    Abantu bari bicaye mu mirongo bari bagenewe

    Imodoka zimaze kuza, abantu bari bafite akanyamuneza

    Imodoka za Volcano na zo zatwaye abagenzi

    Abantu bari benshi muri gare

    Abantu bari bahagaze mu mirongo

    Amafoto: Niyonzima Moise


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-byari-byifashe-nyabugogo-ku-munsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo-muri-kigali

  • Uko byari byifashe Nyabugogo ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza yashyizweho kuri uyu wa 18 Mutarama n'Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, aho yategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y'iminsi 15, kugira ngo inzego z'ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y'ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu 'bugeze ku gipimo giteye inkeke mu Murwa Mukuru w'u Rwanda'.

    Aya mabwiriza yagombaga guhita atangira kubahirizwa, gusa yasanze hari abantu bamwe batari mu bice bashobora kumaramo iminsi 15, ari nayo mpamvu umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo wahariwe gufasha abantu kugera aho bumva bamara iminsi 15 ya Guma mu Rugo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, muri gare zihuza Umujyi wa Kigali n'ibindi bice by'igihugu hazindukiye urujya n'uruza rw'abantu benshi bashakaga kujya mu ntara ku mpamvu zitandukanye.

    Inzego z'ibanze, izishinzwe umutekano, urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse na RURA, bakomeje gufasha abari muri gare ya Nyabugogo aho bari gufashwa kubahiriza amabwiriza arimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ndetse no gukaraba amazi meza n'isabune, mu gihe bategereje gutangira ingendo zabo.

    Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n'Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba yavuze ko uyu munsi wose wahariwe gufasha abantu bajya mu ntara gutaha ariko bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati 'Bahawe uburenganzira kugira ngo bakoreshe uyu munsi tubashakire uko bagenda buri muntu agende neza agere mu Karere aho atuye amahoro. Ni amahirwe yahawe abagomba kujya mu ntara kugira ngo bagende.'

    RURA yasabye abaturage gukoresha uyu munsi bahawe kugira ngo ibibazo byose bishobora gutuma batubahiriza ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri byategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo bikurweho.

    Kulamba yavuze ko 'Niba tuvuze uyu munsi ni uyu munsi, nibawukoreshe kugira ngo iminsi isigaye twubahirize ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri mu rwego rwo kwirinda COVID-19, kandi n'aho baraba bari mu rugendo cyangwa n'ahandi bari ni ukubibutsa ko ikintu gikomeye cyane ari ukwirinda bakarinda n'abandi.'

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaraye avuze ko Polisi iza gufasha abantu batunguwe n'aya mabwiriza, ku buryo bari bugere iyo bagomba kuba bari amahoro.

    Yagize ati 'Tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n'aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by'ukuri bumva bamara icyo gihe cy'iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.'

    CP Kabera yavuze kandi ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

    Ab’inkwakuzi bamaze gufata imodoka berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu

    Abantu benshi bazindukiye muri gare ya Nyabugogo bashaka gufashwa kujya mu ntara

    Abicaye bategereje imodoka basabwe guhana intera

    Abinjira muri gare bari gusabwa kubanza gukaraba amazi meza n’isabune

    Hari abafite za matola bameze nk’abimutse bavugaga ko bazagaruka i Kigali icyorezo cyamaze kurandurwa burundu

    Inzego zishinzwe umutekano zazindukiye muri gare ya Nyabugogo gufasha abajya mu Ntara

    Mu modoka abagenzi bari bambaye neza agapfukamunwa n’amazuru

    Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, yavuze ko abaturage bose bari gufashwa gutaha kuri uyu munsi wa mbere gusa

    Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, aha yabwiraga abantu guhana intera

    Urubyiruko rw’abakorerabushake muri gare ya Nyabugogo rurahari ngo rufashe abagiye gufata imodoka kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi

    Uyu yagaragaye nk’ufite umunaniro, aha yari yasinziriye

    Mu gitondo cya kare, abantu bari bataragera muri gare ku bwinshi

    Abantu bari benshi cyane mu masaha ya saa yine

    Abantu benshi bari bitwaje imizigo yabo

    Abari muri gare bose bari bambaye agapfukamunwa

    Polisi yavuze ko iri bufashe buri wese gutaha

    Abantu bari bahagaze ku murongo bategereje imodoka

    Abantu bari bugezwe mu ntara zose z’igihugu

    Bamwe mu bantu bari bananiwe kubera gutegereza igihe kinini

    Ibigo bisanzwe bitwara abantu byari bifunze imiryango

    Polisi yari mu kazi ifasha abantu gutaha amahoro

    Polisi yari yabukereye

    Aha abantu bari bahamagawe ngo bajye mu modoka

    Abantu bihuta bajya mu modoka

    Imodoka za Ritco ziri mu zatwaye abantu

    Abantu bari bicaye mu mirongo bari bagenewe

    Abantu bari bategereje imodoka igihe kinini

    Abantu bari bicaye mu mirongo bari bagenewe

    Imodoka zimaze kuza, abantu bari bafite akanyamuneza

    Imodoka za Volcano na zo zatwaye abagenzi

    Abantu bari benshi muri gare

    Abantu bari bahagaze mu mirongo

    Amafoto: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-byari-byifashe-nyabugogo-ku-munsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo-muri-kigali