Blog

  • Supersexy yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane aboneraho anamwifuriza isabukuru nziza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo hari umugabo wa Supersexy wamenyekanye ku mazina ya Mr Weber yagize isabukuru y'amavuko. Supersexy abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yamwifurije isabukuru nziza akoresheje amagambo meza y'urukundo aryoshye ndetse anashimangira urwo amukunda. Ni nyuma yuko Supersexy yari amaze gushyira hanze ifoto y'umugabo we abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Iyi niyo foto Supersexy yashyize kuri instagram ye

    Nyuma yuko Supersexy ashyize hanze iyi foto y'umugabo we, yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/supersexy-yongeye-kwibutsa-umugabo-we-ko-amukunda-cyane-aboneraho-anamwifuriza-isabukuru-nziza/

  • Minisitiri Dr Biruta yashyikirije Perezida Tshisekedi ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Biruta uri mu ruzinduko rw'akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe na Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri RDC byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko 'Umuyobozi wa dipolomasi y'u Rwanda yatwaye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame yandikiye mugenzi we wa RDC, bujyanye n'imibanire y'ibihugu byombi ndetse n'ibibazo by'Akarere.'

    Umubano w'u Rwanda na RDC ushingiye ahanini ku bucuruzi cyane ko kugeza ubu iki gihugu gifatwa nka rimwe mu masoko akomeye y'ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, kandi agaciro k'ubuhahirane hagati y'impande zombi kagenda kiyongera umwaka ku wundi.

    Nko mu 2012, agaciro k'ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri RDC kabarirwaga muri miliyoni 109.3$, mu 2013 karazamutse kagera kuri miliyoni 114.9$, mu 2014 yageze kuri miliyoni 153.6$.

    Uyu mubare w'amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri RDC wakomeje wiyongera, kugera aho byageze mu 2018 rwinjiza miliyoni 337.4$, aya mafaranga mu 2019 yarazamutse agera kuri miliyoni 376,71$.

    Ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi kandi igihugu cye n'u Rwanda bikomeje kugirana umubano ushingiye ku bufatanye mu gushakira umuti ibibazo byo mu Karere bishingiye ku guhashya imitwe y'iterabwoba ikorera mu mashyamba y'iki gihugu.

    Hashize igihe Perezida Tshisekedi hamwe na mugenzi we wa Angola bafashe iya mbere biyemeza kuba abahuza mu bibazo by'u Rwanda na Uganda, byakajije umurego mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo, gufungwa no kwamburwa ibyabo.

    Umuhate wo gushaka amahoro mu Karere wa Tshisekedi wanagaragajwe n'uburyo akijya ku butegetsi yikije cyane ku guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw'igihugu cye irimo FDLR n'indi.

    Benshi mu bari abarwanyi bayo bakijweho umuriro barafatwa, abandi baricwa ku buryo abasigaye ari mbarwa. Abagiye bazanwa mu Rwanda bavuye muri iyi mitwe bagiye bagaragaza ko kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi ibintu byahise bihinduka.

    Muri Nyakanga 2021, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 bafatiwe muri ibi bitero by'ingabo za RDC ku mitwe yitwaje intwaro. Muri bo harimo abajenerali batanu, aba-colonel batatu, ba lieutenant Colonel babiri, ba kapiteni n'abandi basirikare bato.

    Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yakiriye Minisitiri Biruta mu biro bye

    Minisitiri Dr Biruta ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu nyuma yo kumushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame

    Minisitiri Dr Biruta yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida Tshisekedi

    Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-biruta-yashyikirije-perezida-tshisekedi-ubutumwa-bwihariye-bwa

  • Nyamagabe: Umwarimu uzajya ku ishuri adafite isuku azajya asubizwa mu rugo – #rwanda #RwOT

    Mu bukangurambaga bwo kwimakaza isuku buheruka gukorwa mu Karere ka Nyamagabe, hagaragajwe ko umwanda ari kimwe mu bibangamiye abaturage bagatuye, kuko imibare yerekanye ko abasaga ibihumbi 119 bivuje indwara ziterwa n'umwanda kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yibukije ko ahantu hose hagomba kwimakazwa isuku kugira ngo n'abana bato bakure bazira umwanda.

    Ati 'Nta muntu n'umwe ukwiye guteshwa agaciro no kuba afite umwanda kandi uwo mwanda yashoboraga kuwivanaho. Isuku kuri buri muntu, aho twahuriye, mu ngo zacu n'ahandi irashoboka.'

    Uwamahoro yavuze ko by'umwihariko mu bigo by'amashuri hamaze gushyirwaho ibikorwa remezo byo kwimakaza isuku, asaba ko bibyazwa umusaruro.

    Ati 'Ku mashuri henshi hubatswe ubukarabiro kugira ngo dufashe abana kwiga bafite isuku kandi banirinda icyorezo cya Coronavirus.'

    Yasabye ko ibigo by'amashuri bishyiraho uburyo bwo gufata amazi y'imvura nayo agakoreshwa ntapfe ubusa, yibutsa ko abana bagomba gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune igihe bagiye kwinjira mu ishuri, mbere yo gutaha ndetse n'igihe cyose umwana asohotse mu ishuri agiye ku bwiherero cyangwa ahandi.

    Uwamahoro yavuze ko mu nama aheruka kugirana n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, bemeranyije ko abarimu bagomba kugira isuku muri byose kugira ngo batange urugero rwiza ku banyeshuri.

    Ati 'Isuku mu banyeshuri tugomba no kubanza kuyibona no mu barimu. Hari aho usanga n'umwarimu ubwe ayoboye ishuri ari imbere y'abana yigisha ariko na we adafite isuku yatuma abana bayibonamo urugero.'

    Akomeza agira ati 'Nasabye abayobozi b'amashuri ko umwarimu bazabona aje ku ishuri adafite isuku bazajya bamusubizayo bakamwirukana rwose, kuko nta kindi yaba aje kwigisha abana ataje kubatoza isuku, ataje kubatoza ko ibyo na we yagezeho nka mwarimu n'abo bakwifuza kubigeraho.'

    Indwara zituruka ku mwanda zikunze kwibasira abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe zirimo inzoka zo mu nda, indwara z'uruhu, amenyo n'impiswi.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Kaduha, Dr Kabalisa Tharcisse, yavuze ko izo ndwara zose zishobora kwirindwa abantu bimakaje isuku muri byose bakagira n'ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

    Abarimu basabwa kugira isuku muri byose kugira ngo abanyeshuri babafatireho urugero

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, asura amashuri areba uko imyigire yifashe muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umwarimu-uzajya-ku-ishuri-adafite-isuku-azajya-asubizwa-mu-rugo

  • Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Libya – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Siala yifurije Ambasaderi Kalisa kuzagira imirimo myiza ndetse anamwifuriza kuzahirwa muri byose.

    Ambasaderi Kalisa na we yashimiye Leta ya Libya mu mugambi wayo wo kugarura amahoro mu gihugu kimaze igihe cyarazahajwe n'intambara. Afite icyicaro mu Misiri, aho azaba areberera inyungu z'u Rwanda muri icyo gihugu, Libya na Algeria.

    Ambasaderi Kalisa kandi yashimangiye ubushake bw'u Rwanda mu kubaka umubano ushingiye ku bufatanye bubyara inyungu hagati ya Libya n'u Rwanda.

    Iyi nama yahuje Ambasaderi Kalisa na Minisitiri Siala yanitabiriwe na Khalifa Al-Rabibi, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Libya.

    Ni umuhango wabaye hitabwa ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Ambasaderi Kalisa yabwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Libya ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubaka umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi

    Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Libya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-kalisa-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda

  • Isura ya Kigali mu mafoto ku munsi wa mbere w… – #rwanda #RwOT

    Kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 18/01/2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyizeho ‘Guma mu rugo’ ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza kwirinda no guhashya iki cyorezo cyugarije Isi.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubwiyongere bwinshi bw’ubwandu bwa Covid-19. Reba uko Kigali yiriwe imeze aho hari bamwe mu baturage bari bagiye i Nyabugogo kugira ngo babone uko bagezwa mu ntara kuko bari bari gufashwa uko bagera aho buri umwe ashaka kwerekeza bitewe n’impamvu zinyuranye.

    Amafoto yerekana Kigali uko yagaragaye no mu nkengero zayo

     Nyabarongo uva muri Kamonyi uza i Kigali 

    Uyu musore yahisemo kuba yisubiriye mu cyaro kugira ngo azagaruke muri Kigali nyuma ya Guma mu rugo 

    Muri gare ya Giporoso naho abaturage bari benshi bashaka kujya mu ntara

    Mu isoko rya Kimironko abaturage bahashye ku bwinshi

    Ni uku byari bimeze muri gare ya Nyabugogo, abaturage bari benshi bashaka kwerekeza mu ntara



    Abaturage bari benshi cyane bashaka uko berekeza mu ntara

    AMAFOTO: RBA & IGIHE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102465/isura-ya-kigali-mu-mafoto-ku-munsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo-yo-mu-2021-102465.html

  • Icyo mushiki wa Diamond, Esma Khan yavuze ku kuba nyina yavuze ko atari umwana we #rwanda #RwOT

    Esma Khan akaba mushiki w’umuhanzi Diamond Platnumz, avuga ko amagambo nyina yatangaje abantu bayumvise nabi atashakaga kuvuga ko atari umwana we.

    Nyuma y’uko atangaje ko Abdul Juma atari we se wa Diamond Platnumz, nyina wa Diamond yongeye gushyira abantu mu rujijo avuga ko Esma Khan ari umwana wa mukuru we.

    Yafashe ifoto ayiherekeza amagambo avuga ngo “aho twari Somali (Kariakoo mu mujyi wa Dar) k’umuvandimwe wanjye mama Esma.”

    Ibi byazuye impaka ku nyinshi benshi batangira kumubaza niba koko Esma atari umwana.

    Abandi bakavuga ko koko ari byo ndetse ari yo mpamvu adasa na Diamond Platnumz umuhanzi w’icyamamare.

    Nk’uko Global Publishers yabitangaje, avuga kuri iyi ngingo, Esma yavuze ko abantu babifashe nabi we ari umwana wa Mama Dangote ahubwo ari ho yakuriye abantu benshi bakagira ngo ni umwana we bakamwita Mama Esma.

    Ati“noneho babonye ko ntari umwana wa Mama Dangote, bumvise mama avuga Mama Esma ni byo kuko ni mama wanjye mukuru, ni we wandeze, rero abantu bakamwita Mama Esma.”

    Atangaje ibi mu gihe Diamond Platnumz nyuma y’uko nyina avuze ko atari umwana wa Juma Abdul yanze kugira ikintu na kimwe abivugaho.

    Ifoto Mama Dangote yavugaga ko bari basuye mukuru we

    Esma ngo bumvise nabi ibyo nyina yatangaje

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-mushiki-wa-diamond-esma-khan-yavuze-ku-kuba-nyina-yavuze-ko-atari-umwana-we

  • Perezida Kagame mu nama n’abo muri Kaminuza ya Harvard yavuze ku miyoborere #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba yigaga ku iterambere rya Africa.

    Ni inama ibaye mu gihe ibihugu binyuranye biri kuzahura ubuhungu bwabyo bwagiye buzahazwa n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze igihe kirenga umwaka cyadutse ku Isi.

    Perezida Kagame watanze ibitekerezo ku bijyanye n’ubuyobozi, muri 2017 yari yatanze ikiganiro muri iriya Kaminuza agaruka ku cyatumye u Rwanda rutera imbere nyuma y’imyaka 23 rwari rumaze ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri iri somo yatanze ari muri iriya kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda babanje kwiyumvamo ko ari bo baziyubakira Igihugu aho gutegereza abanyamahanga.

    Perezida Kagame kandi ajya yakira abayobozi bakiri bato bongerera ubumenyi muri iriya kaminuza isanzwe izwiho gutanga ubumenyi buhanitse mu by’ubucuruzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-mu-nama-n-abo-muri-Kaminuza-ya-Harvard-yavuze-ku-miyoborere

  • Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iki cyemezo, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS), yatangaje ko abatuye muri Kigali batemerewe ibikorwa bya siporo rusange. Icyakora abantu bemerewe gukorera siporo mu ngo zabo, cyangwa bakayikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo.

    Itangazo ry’iyo Minisiteri kandi risaba abakora siporo kuyikora bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, birinda gukorera siporo mu matsinda.

    Ubwandu bwa Covid-19 bwakomeje kwiyongera cyane kuva mu mpera z’Ukuboza 2020, aho imibare myinshi y’abanduye ndetse n’abapfa igaragara mu Mujyi wa Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/gukora-siporo-muri-kigali-utarenze-umudugudu-wawe-biremewe

  • Ibigo ‘YEGO Centre’ biri mu byakuye Urubyiruko mu bwigunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw
    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw’iya kure

    Hamwe mu ho Kigali Today yageze, ikaganira n’Urubyiruko ruhagana, Musanze Employment Service Centre ibarizwa muri Youth Empowerment for Global Opportunities (YEGO CENTRE) Musanze. Hari abifashisha ikoranabuhanga, bagakurikirana amasomo atangwa na Kaminuza zo mu mahanga mu buryo bw’iya kure, abafashwa gusaba akazi cyangwa kukimenyereza mu bigo bitandukanye binyuze mu Kigo cya Musanze Employment Service Center gikorera muri Yego Center ya Musanze.

    Tuyambaze Patrick, wiga amasomo y’igihe gito atangwa na Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure yifashishije mudasobwa zo muri iki kigo, avuga ko yabonye uko abasha gukomeza amasomo ye mu gihe gito yishyuriwe na Leta.

    Yagize ati: “Nkurikirana amasomo atangwa binyuze mu ihuriro ry’amakaminuza mpuzamahanga (Coursera) ahabwa abashaka akazi biganjemo urubyiruko ku nkunga ya RDB. Niga muri Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure. Usanze ndi kwiga rimwe mu masomo baduhaye ari nako ndikura kuri interineti mbikoreye muri Musanze Employment Service Centre ikorera muri YEGO Centre ya Musanze kandi nta kiguzi nsabwe. Ubu ni uburyo bubereye urubyiruko leta yadushyiriyeho, kuko butworohereza by’umwihariko abadafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ikoranabuhanga muri za Cyber café”.

    Rwiyemezamirimo witwa Karekezi na we yagize ati: “Nkunda kugana Yego Centre, nkifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha imiryango nterankunga twafatanya mu rwego rwo kwagura imishinga yanjye cyangwa nkanashakisha amakuru arebana n’uburyo bwiza bwo gutegura imishinga no kuyicunga neza. Biradufasha kuko udafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi ahandi, azibonera hano bitamugoye. Nkurikije intumbero mfite, nizeye neza ko nzagera kure, bidatinze, nkazakabya inzozi mfite zo kwiteza imbere. Ndashima Leta yatwitayeho muri ubu buryo bwaturinze kuba imburamukoro”.

    Ibigo YEGO Centre byo mu turere tw’Intara yAmajyaruguru, biha urubyiruko Serivisi zijyanye no kubona amahugurwa yo kwihangira imirimo, ubujyanama ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kwiga imyuga, imyidagaduro kandi izi serivisi bakazihabwa ku buntu.

    Kuva mu mwaka wa 2016 Ikigo Musanze Employment Sevice Centre gishyirwa muri YEGO Centre ya Musanze kimwe n’izindi serivisi zitangwa muri za Yego Centre, ngo byakemuye byinshi, kuko urubyiruko rwabashije kubigana, rwigishijwe bituma rwisobanukirwa. Bamwe mu bahuzabikorwa b’ibi bigo, bakangurira urubyiruko kutitesha aya mahirwe leta yabashyiriyeho.

    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka amakuru y
    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka amakuru y’ibintu bitandukanye

    Rwigamba Aimable, Umuyobozi wa Musanze Employment Service Center akaba n’Umuyobozi wa Yego Centre Musanze yagize ati: “Ni gahunda yafashije urubyiruko rurangiza amasomo, kugira icyo ruhugiraho, kiruhesha andi mahirwe y’ubuzima bw’ahazaza bitewe n’ubumenyi bwagura ibitekerezo byabo bahabonera. Ubu hari ababasha kubiheraho bakihangira imirimo cyangwa bakabona akazi, kandi inshingano bahawe bakazikora neza”.

    Muri iki gihe abantu bahanganye n’ikwirakwizwa rya Covid-19, ibi bigo hari serivisi zakomeje gutangwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ariko hakagenwa umubare ntarengwa w’abazihabwa ku munsi; gusa nk’izirebana n’imyidagaduro zo zabaye zihagaritswe.

    Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Gakenke, Hakuziyaremye Déogratias, yasabye urubyiruko Kuba maso, ntirwemere ko hagira abitwikira icyorezo Covid-19 ngo bashake kubashuka, babaroha mu bikorwa byangiza isura yabo.

    Urubyiruko rugana ibi bigo ruvuga ko rutakigunga kuko ruba rufite ibyo ruhugiyeho
    Urubyiruko rugana ibi bigo ruvuga ko rutakigunga kuko ruba rufite ibyo ruhugiyeho


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/Ibigo-YEGO-Centre-biri-mu-byakuye-Urubyiruko-mu-bwigunge

  • Ikibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga muri Kigali kizarangira mu myaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, avuga ko barimo kwagura imihanda imwe n’imwe banakora indi mishya izatuma ibinyabiziga bigenda byisanzuye mu masaha yose y’umunsi.

    Iyi gahunda y’imyaka itatu bayitangiriye ku kiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, kizubakwa hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi, bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2021.

    Umujyi wa Kigali kandi urimo gukora umuhanda utambika haruguru y’ibitaro byo ku Muhima ugana Nyabugogo, mu rwego rwo kugabanya imodoka mu muhanda uhuza Kinamba n’ahitwa kuri Yamaha ku Muhima.

    Agace k’umuhanda uva ku kiraro cy’Ikinamba kugera aho wigabanyamo ujya ku Kacyiru, ujya mu Gakiriro n’unyura ku rwibutso rwo ku Gisozi, na ko karimo kwagurwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nk’uko Enj Katabarwa yakomeje kubisobanura.

    Yagize ati “Turimo guteganya kubaka ibirometero bigera kuri 215 muri Kigali, twemeranyijwe na MINECOFIN ko hari amafaranga izajya itugenera buri mwaka, ibikorwa byose hamwe bizarangira bitwaye amafaranga miliyari 400”.

    Ibi ariko birakorwa mu gihe hari n’imihanda Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko abafite ibinyabiziga badakoresha, bigatuma benshi bakererwa kugera mu kazi cyangwa mu ngo iyo batashye.

    Mu mihanda mishya umuntu yakoresha ava Kimironko ajya mu Mujyi, harimo nk’uwa Nyabisindu-Nyarutarama-Kacyiru na Kimicanga atanyuze ku Gishushu na Kimihurura.

    Umuntu uva mu Majyaruguru i Gicumbi agana i Kinyinya, Kimironko, Remera cyangwa Nyarutarama, aho kunyura i Nyabugogo ashobora kunyura mu muhanda uva Nyacyonga ugahinguka i Batsinda cyangwa akomeza akanyura i Kinyinya.

    Hari n’ubwo yakomeza akanyura mu muhanda uva Karuruma ugahinguka ahitwa Beretware, agakomereza i Kagugu cyangwa agacurika anyura mu Gakiriro ka Gisozi ajya ku Kacyiru, aho kuva Karuruma anyura muri Nyabugogo.

    Uwitwa Serugendo ukoresha kenshi umuhanda Kigali-Nyamata, avuga ko kuva ahitwa Rwandex kugera i Nyanza ya Kicukiro, hari igihe ahakererwa nk’isaha n’igice ajya mu kazi cyangwa avayo, kubera umubyigano w’ibinyabiziga.

    Serugendo akavuga ko hari ikibazo cyo kumenyera imihanda imwe, cyangwa kutamenya gutegura urugendo mu rwego kwirinda guhuza isaha n’abandi.

    Yagize ati “Iyo akazi gatangira saa moya za mu gitondo, usanga buri muntu ashaka kwinjira mu Mujyi saa moya zibura iminota 10, nta wibwiriza ngo agende nko mu minota 30 mbere yaho”.

    Akomeza avuga ko yabonye abantu benshi bava mu Mujyi banyura inzira ya Rwandex-Nyanza, nyamara hari aho bashobora kunyura bihuta kuva mu Mujyi-Nyamirambo-Rebero Nyanza, cyangwa Kiyovu-Gikondo-Rebero-Nyanza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ikibazo-cy-umubyigano-w-ibinyabiziga-muri-Kigali-kizarangira-mu-myaka-itatu