Blog

  • Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imishinga y
    Imishinga y’inyubako z’ingenzi iri mu byemerewe gukomeza gukora

    Izo serivisi zirimo izerekeranye n’ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, inganda na serivisi, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko bigaragara muri iri tangazo:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-serivisi-z-ingenzi-zemerewe-gukomeza-mu-gihe-cy-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

  • Sinavanze inshingano z’ubuyobozi n’ubucuruzi, Mayor wa Nyaruguru #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru IMIRASIRE cyaganiriye n’umwe muri abo bayobozi babiri bayoboye manda y’imyaka icumi maze atubwira icya mushoboje kugera kuri ako gahigo kagezweho na babiri gusa muri 27.

    Uwo ni Mayor w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois uyobora Nyaruguru guhera 2011.

    Muricyo kiganiro yatubwiye ko icyamubashishije kugera kuri uwo muhigo dore ko mu Karere ka Nyaruguru ari ubwambere mu mateka aho umuyozi w’Akarere abashije kurangiza manda y’imyaka 10 nkuko yabisobanuye, yavuze ko ntakindi usibye kwita ku inshingano yari ashinzwe ntabivange n’ibindi bikorwa birimo iby’ubyucurizi, yagize ati” Mubyukuri icyambere na kubwira nuko nitaye ku inshingano zange sinigeze njya mu bikorwa by’ubucuruzi ahubwo nakoze imirimo narinshinzwe”.

    Mu bindi yagarutseho ni uko igituma umuyobozi abasha kuzuza neza inshingano ze ari uko agomba gukorana ubwitange, Ubunyangamugayo ndetse no kumenya icyerkezo igihugu gishaka, ikindi gikomeye nukumenya ko umuturage agomba guhora ku isonga.

    Mayor Habitegeko yanashimiye abaturage bafatanyije mu kwesa uwo muhigo dore ko n’igikombe giheruka ki Imihigo Cya 2019-2020 cyegukanywe n’akarere ka Nyaruguru. Mayor yasobamuye ko intambwe imwe yaterwa n’Akarere ntaho byahurira n’umuyobozi umwe witwa uwa karere.

    Muri iyi myaka icumi hari byinshi Mayor Habitegeko yishimira yagezeho harimo, ibikorwa remezo nk’imihanda yubatswe , Amashyanyarazi, Ibyumba by’amashuri Ibitaro bikuru bigiye kuzura, nibindi

    Murizimwe muri gahunda zaleta nuko Akarere ka Nyaruguru kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu muri gahunda ya Ejoheza, mugihe mu gutanga ubwisungane aribwo Mituelle de Sante kari ku mwanya wa gatatu mugihugu.

    Mayor Habitegeko avuga ko niyo wayobora ubuzima bwawe bwose ntabwo ibibazo byose wabikemura, aha yavugaga ko hari ibyo agiye asize bidakemutse harimo amazu asaga 1663 yagombaga kubakirwa abatishoboye akaba atararangiye kubakwa ndetse hakaba n’abaturage bakiri mu bukene hamwe no kuba muri Kibeho nkahantu nyaburanga mu by’iyoboka Mana hatarubakwa amahotel n’amacumbi bihagije ngo bamukerarugendo nibaza kuhasura bazage babona aho gucumbika.

    Ubwo amatora yo gushaka abayobozi bashya azaba atangiye, biteganywa ko hazaherwa ku gushaka abajyanama b’Akarere kuko ari bo batorwamo komite nyobozi, igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Bgabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Sinavanze-inshingano-z-ubuyobozi-n-ubucuruzi-Mayor-wa-Nyaruguru

  • Abagore bubatse bakwiriye gutinya bagenzi babo bavugana n'abagabo babo kurusha abasambana nabo #rwanda #RwOT

    Okoro avuga ko abagore bavugana n'abagabo b'abandi, bababaza buri kimwe ari bo bonyine bashobora kubatwara, bakibagirwa abagore bashatse kurusha abaryamana nabo ngo bimare irari ry'imibonano mpuzabitsina.

    Yagiriye inama abagore ko 'Abagore batwara abagabo b'abandi ahanini babinyuza mu itumanaho, kuvugana n'abo bagabo kurusha uko baryamana nabo.'

    Yifashishije Instagram, Okoro ati ' Tinya abagore bavugana n'umugabo wawe kurusha abaryamana na we. Kuvugana na we niyo mayeri bakoresha mu gutwara abagabo b'abandi.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abagore-bubatse-bakwiriye-gutinya-bagenzi-babo-bavugana-n-abagabo-babo-kurusha

  • Real Madrid yasinyishije umukinnyi wa mbere uzayikinira mu mwaka w'imikino utaha #rwanda #RwOT

    Real Madrid itegerejwe na benshi ku isoko ryo mu mpeshyi,yatangiye gushimisha abakunzi bayo kubera kugura myugariro David Alaba uzarangiza amasezerano muri Kamena uyu mwaka.

    Alaba yasinyiye Real Madrid amasezerano y'imyaka 4 aho azajya ahembwa miliyoni 11 z'amayero buri mwaka.

    Guhera kuwa 01 Mutarama 2021,Alaba yari yemerewe kuvugana n'andi makipe ariyo mpamvu Real Madrid yahise imwegera birangira bumvikanye.

    Hari amakuru avuga ko Alaba yamaze gukora ikizamini cy'ubuzima mu ikipe ya Real Madrid.

    Uyu myugariro w'imyaka 28 y'amavuko,yatwaye ibikombe bishoboka byose mu ikipe ya Bayern Munich ariyo mpamvu nta kintu yari asigaje guha iyi kipe y'ubukombe ku isi.

    Alaba ntabwo ari umukinnyi woroshye kuko amakipe nka Manchester City, Paris Saint-Germain, Liverpool na Chelsea yose yamwifuzaga ndetse telefoni y'umuhagarariye Pini Zahavi yahoraga ihamagarwa n'amakipe yifuza uyu myugariro.

    Mu mezi ashize,Bayern yagerageje kongerera amasezerano Alaba ngo akomeze kuyikinira ariko uyu mukinnyi ayibwira ko bitakunda niko gutangira gushakwa n'andi makipe.

    Karl-Heinz Rummenigge uyobora Bayern yavuze ko binginze uyu myugariro ngo yongere amasezerano ariko arabyanga ariyo mpamvu bahagaritse ibiganiro nawe mu Ugushyingo umwaka ushize.

    Alaba ashobora kubisikana na Sergio Ramos udashaka kongera amasezerano muri Real Madrid nubwo nawe ayimazemo imyaka myinshi.



    David Alaba yamaze kumvikana na Real Madrid

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yasinyishije-umukinnyi-wa-mbere-uzayikinira-mu-mwaka-w-imikino

  • Muri Tanzania abagabo barashinjwa gucura abana babo amashereka #rwanda #RwOT

    Ibigo bya leta bifite aho bihuriye n'imirire myiza zatunze agatoki bamwe mu bagabo ko bonka amabere y'abagore babo, bigatuma abana babo bahura n'ikibazo cyo kugwingira nk'uko BBC Swahili dukesha aya makuru ibitangaza.

    Umunyamakuru wa BBC, Hamphrey Mgonja yageze mu Ntara ya Iringa, asanga imvugo nzugusha iraca ibintu. Iyi ni imvugo imenyerewe mu tubari twaho.

    Umwe mu bo yahasanze ntiyashatse kwivuga amazina, ati 'Nta kibazo kirimo, iyo mbwiye umugore wanjye ko nshaka gahunda runaka [amashereka], umwana ashobora gutegereza cyangwa akaba ari we ubanza cyangwa akaba ari njye ubanza, we agategereza.'

    Ibi abaganga bavuga ko ari uguhohotera umwana ku bijyanye no kubona indyo yuzuye. Dr. David Nicholas yabwiye BBC Swahili ko 'Imyumvire y'aba bagabo ntaho ihuriye n'ubuhanga. Ni ugutwara abana ibyo kurya byakabaye bibafasha gukura neza.'

    Biravugwa mu gihe 70% by'abatuye Iringa banywa inzoga zisindisha by'umwihariko inzoga gakondo. Ibi ngo biri mu muco wabo.

    Iyi nkuru ivuga ko aba bagabo bonka abagore ngo bahangane n'umunaniro baba batewe n'inzoga gakondo baba banyoye, ingingo igira uruhare runini mu igwingira ry'abana baba bagikeneye amashereka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/muri-tanzania-abagabo-barashinjwa-gucura-abana-babo-amashereka

  • Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo yagiherewe mu Nama y’Umuryango w’Abahanga mu by’Ubugenge b’Abirabura (National Society of Black Physicists, NSBP) yabaye mu Ugushyingo 2020.

    Beth Brown Memorial Award ni igihembo gihabwa umushinga w’ubushakashatsi wihariye kurusha indi mu yamuritswe n’abarangiza icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu cya kaminuza, kikaba gitangwa na NSBP ifatanyije na AAS (America Astronomical Association).

    Iki gihembo Aganze yagihawe bitewe n’umushinga yamuritse mu nama ya NSBP, ugaragaza ubushakashatsi yakoze ku ngirwa nyenyeri [inyenyeri nto] zo mu isanzure, wari ufite umutwe ugira uti “Searching for Distant Ultracool Dwarfs in Deep HST/WFC3 Survey”.

    Beth Brown Memorial Award yashyizweho mu guha icyubahiro Dr Beth Brown, Umwirabura wa mbere w’umugore wabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu 1998, yakuye muri Kaminuza ya Michigan, mu bumenyi mu by’isanzure, witabye Imana mu 2008 afite imyaka 39, nyuma y’ibikorwa byinshi yakoze mu bigo birimo NASA.

    Abatsindiye iki gihembo bahabwa amahirwe arimo kwitabira inama ikurikiraho ya AAS (bishyuriwe n’itike y’urugendo), ubundi bakamurika ubushakashatsi bwabo, bakanemererwa kujya kubumurika muri Kaminuza ya Howard.

    Aganze yarangije muri Kaminuza ya Morehouse College mu 2016, aho yigaga ubutabire, afite intumbero zo kuzaba umwarimu mu by’ubutabire akanafasha urubyiruko ruva mu miryango itishoboye gusoza amasomo mu by’ubutabire ndetse n’ubumenyi mu by’isanzure.

    Ni umunyamuryango wa laboratwari ya Cool Star muri Kaminuza ya California i San Diego, ubushakashatsi bwe bwibanda ku isanzure, ariko cyane cyane ku yindi mibumbe itaramenywe, itanagaragara mu rutonde rw’imibumbe izenguruka izuba.

    Ingirwa-nyenyeri ni inyenyeri ntoya kuruta izisanzwe ndetse zikaba zidafite urumuri ruhagije nka zo, nyinshi muri izo ziba ijya kungana n’umubumbe wa Jupiter.

    Abashakashatsi bagaragaje ko muri nyinshi muri izi zitari mu ihuriro ry’imibumbe izenguruka izuba, zisangwaho amazi bikaba bitekerezwa ko hari zimwe muri zo zishobora kuba zaturwaho.

    Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aganze-christian-yatsindiye-igihembo-cya-beth-brown-memorial-award-muri-amerika

  • Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo yagiherewe mu Nama y'Umuryango w'Abahanga mu by'Ubugenge b'Abirabura (National Society of Black Physicists, NSBP) yabaye mu Ugushyingo 2020.

    Beth Brown Memorial Award ni igihembo gihabwa umushinga w'ubushakashatsi wihariye kurusha indi mu yamuritswe n'abarangiza icyiciro cya kabiri ndetse n'icya gatatu cya kaminuza, kikaba gitangwa na NSBP ifatanyije na AAS (America Astronomical Association).

    Iki gihembo Aganze yagihawe bitewe n'umushinga yamuritse mu nama ya NSBP, ugaragaza ubushakashatsi yakoze ku ngirwa nyenyeri [inyenyeri nto] zo mu isanzure, wari ufite umutwe ugira uti 'Searching for Distant Ultracool Dwarfs in Deep HST/WFC3 Survey'.

    Beth Brown Memorial Award yashyizweho mu guha icyubahiro Dr Beth Brown, Umwirabura wa mbere w'umugore wabonye Impamyabumenyi y'Ikirenga mu 1998, yakuye muri Kaminuza ya Michigan, mu bumenyi mu by'isanzure, witabye Imana mu 2008 afite imyaka 39, nyuma y'ibikorwa byinshi yakoze mu bigo birimo NASA.

    Abatsindiye iki gihembo bahabwa amahirwe arimo kwitabira inama ikurikiraho ya AAS (bishyuriwe n'itike y'urugendo), ubundi bakamurika ubushakashatsi bwabo, bakanemererwa kujya kubumurika muri Kaminuza ya Howard.

    Aganze yarangije muri Kaminuza ya Morehouse College mu 2016, aho yigaga ubutabire, afite intumbero zo kuzaba umwarimu mu by'ubutabire akanafasha urubyiruko ruva mu miryango itishoboye gusoza amasomo mu by'ubutabire ndetse n'ubumenyi mu by'isanzure.

    Ni umunyamuryango wa laboratwari ya Cool Star muri Kaminuza ya California i San Diego, ubushakashatsi bwe bwibanda ku isanzure, ariko cyane cyane ku yindi mibumbe itaramenywe, itanagaragara mu rutonde rw'imibumbe izenguruka izuba.

    Ingirwa-nyenyeri ni inyenyeri ntoya kuruta izisanzwe ndetse zikaba zidafite urumuri ruhagije nka zo, nyinshi muri izo ziba ijya kungana n'umubumbe wa Jupiter.

    Abashakashatsi bagaragaje ko muri nyinshi muri izi zitari mu ihuriro ry'imibumbe izenguruka izuba, zisangwaho amazi bikaba bitekerezwa ko hari zimwe muri zo zishobora kuba zaturwaho.

    Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aganze-christian-yatsindiye-igihembo-cya-beth-brown-memorial-award-muri-amerika

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 289 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 19 Mutarama 2021,abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 148 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 289 bakagera ku 11,548. Uyu munsi hakize abantu 168 mu masaha 24 ashize.

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagore 2 barimo uw'imyaka 75 I Nyabihu n'undi w'imyaka 63 I Musanze.

    Abanduye bashya uko ari 289 babonetse:

    Kigali:114,
    Ngoma:79,
    Gicumbi:15,
    Gatsibo:14,
    Karongi:13,
    Nyagatare:11,
    Muhanga:8,
    Rulindo:8,
    Huye:7,
    Rubavu: 6,
    Kirehe:3,
    Musanze:3,
    Nyamagabe:2,
    Rwamagana:2,
    Nyaruguru:1,
    Nyabihu:1,
    Gisagara:1,
    Ruhango:1.

    Abamaze gukira bose:7,580.
    abakirwaye:3,820

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanenze bimwe mu bihugu bikize ku bwo kutubahiriza amasezerano yo gusaranganya inkingo za COVID-19, ahubwo bikaziharira mu gihe ibikennye bigowe cyane no kuba byagerwaho nazo.

    Dr Tedros yavuze ko bitari bikwiye ko urubyiruko rugikomeye kandi rufite ubuzima bwiza rwo mu bihugu bikize ruhabwa urukingo mbere y'abantu bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n'icyorezo bo mu bihugu bikennye.

    Yavuze ko hamaze gutangwa dose miliyoni 39 z'inkingo mu bihugu 49 bikize, mu gihe igihugu kimwe gikennye cyahawe dose 25 gusa.

    Kugeza ubu ibihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaze gukora inkingo za COVID-19 hakiyongeraho n'izakozwe ku bufatanye bw'ibihugu nk'urwa Pfizer rwakozwe ku bufatanye bw'u Budage na Amerika, gusa ahanini ibi bihugu byose usanga bishyira imbere guha inkingo abaturage babyo gusa.

    Ubwo yari mu nama yahuje Inama y'Ubutegetsi ya OMS, Dr Tedros yavuze ko Isi hari ibyo yirengagije kandi bizagira ingaruka.

    Ati 'Ndashaka kuvuga ko Isi iri guhura n'ikibazo gikomeye cyo gutakaza indangagaciro, kandi ikiguzi cyacyo kizishyurwa n'impfu z'abantu bo mu bihugu bikennye.'

    Yavuze ko imyumvire yo kwishyira imbere ari iyo kwibeshya cyane kuko yazateza ibibazo bikomeye, ati 'Mu by'ukuri, ibi bikorwa bizatuma icyorezo kirushaho gutinda, bituma abantu barushaho guhangayika n'ubukungu burusheho kudindira.'

    Umuyobozi wa OMS yasabye ko ibihugu bose byagaragaza uruhare rwuzuye muri gahunda ya COVAX, igamije korohereza ibihugu bikennye kugerwaho n'urukingo rwa COVID-19.

    Ati 'Icyifuzo cyanjye ku bihugu byose binyamuryango ni uko ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ubuzima uba ku wa 7 Mata, inkingo za COVID-19 zizaba ziri gutangwa muri buri gihugu nk'ikimenyetso cy'icyizere cyo gutsinda icyorezo ndetse n'ubusumbane, bwo muzi w'ibibazo byinshi by'ubuzima Isi ifite.'

    Kugeza ubu ibihugu birenga 180 nibyo bimaze gusinya ku masezerano ya COVAX, yashyizweho na OMS, igamije guhuriza imbaraga z'ibihugu hamwe kugira ngo bibashe kubona inkingo za COVID-19.

    Ibihugu 92 muri ibyo ni ibikiri mu nzira y'amajyambere, bikaba bizafashwa kwishyura n'ikigega cyatewe inkunga. Dr Tedros yavuze ko kugeza ubu bamaze kubona dose miliyari ebyiri z'inkingo, hakaba hagitegerejwe n'zindi zirenga miliyari imwe, mbere y'uko zitangira gutangwa muri Gashyantare 2021.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-289-barayandura