Blog

  • Ruhango: Batekesha amazi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Abaturage bafite icyo kibazo ni abo mu Mudugudu wa Gako mu Kagari ka Buhoro, bityo bagasaba ubuyobozi kubegereza amazi meza nk'igisubizo kirambye.

    Babwiye TV1 ko icyo kidendezi kirekamo ayo mazi ari icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango.

    Umwe ati 'Iyo dukeneye amazi yo kunywa bidusaba gukora urugendo tukajya mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Ntenyo ahazwi nko mu Rukiriza niho dukura amazi meza. Tunywa amazi ashoka mu mugende aba yavuye muri kiriya cyuzi kuko iyo cyuzuye amazi amanuka kandi hapfiramo abantu.'

    Abo baturage bakomeza bavuga ko kuba bavoma ayo mazi mabi ari ukubura uko bagira kuko nta handi ho kuvoma bafite hafi yabo.

    Ati 'Koperative yacukuye ikirombe kinini yanga kugisiba ku buryo iyo imvura iguye amazi aza akuzuramo agahita amanuka akaba ariyo tuvoma. Ubwo urumva tunywa amazi mabi tugatekesha amazi mabi.'

    Icyo bose bahurizaho ni ugusaba ubuyobozi kubegereza amazi meza bakareka kuvoma ayo mu kidendezi kuko yatangiye kubatera indwara.

    Ati 'Turasaba Leta kugira ngo idufashe tubone amazi meza. Ingaruka bitugiraho ni uko abana barwara amibe natwe tukarwara inzoka, ugasanga abantu ntabwo bameze neza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko kuri icyo kidendezi bashyizeho icyapa gisaba abantu kwirinda kukijyamo no kuhegera kandi ko umuntu wapfiriyemo by'impanuka ari umwe naho undi akaba yariyahuyemo abishaka.

    Yavuze ko kuba abaturage bavoma amazi aturuka muri icyo kidendezi ubuyobozi busanzwe bubizi, ariko icyo batazi neza ni ukuba bayavoma bagiye kuyanywa cyangwa kuyatekesha.

    Ati 'Niba bayavoma bajya kuyatekesha cyangwa kuyakoresha indi mirimo ntabwo tubizi, ariko bayavomye bajya kuyakoresha indi mirimo nko kubumba amatafari byaba ari ibisanzwe.'

    Habarurema yakomeje avuga ko kuba kariya gace katagira amazi meza ari ikibazo kizwi n'ubuyobozi ariko hari kubakwa umuyoboro w'amazi ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe bazaba begerejwe amazi meza.

    Ati 'Turimo turahubaka umuyoboro hafi yaho cyane, aho abaturage bazafatiraho haba mu Kagari ka Tambwe haba mu Kagari ka Buhoro (aho icyo kidendezi kiri); mu gihe gito abaturage barabona amazi nko mu gihe cy'ukwezi uwo muyoboro uraba utangiye gukora.'

    Yasabye abaturage kwitwararika muri iki gihe bakirinda kwegera icyo kidendezi nk'uko bashobora kwirinda izindi mpanuka.

    Ati 'Twashyizeho itangazo rwose risomeka ryanditse mu Kinyarwanda turabasaba ngo baryiteho, nk'uko umuntu yaca ku mugezi uwo ari wo wose cyangwa ku bindi bikorwa bishobora kumutera impanuka akabyirinda, turabasaba kuhitondera nti bajye bahegera.'

    Yavuze ko bateganya gusiba icyo kidendezi ku bufatanye n'abantu basanzwe bakuramo ibikoresho by'ubwubatsi, asaba abaturage guharanira kurinda ubuzima bwabo icyabwangiza cyose, abibutsa ko amazi y'imvura atemba hasi cyangwa andi mazi mabi ashobora gukoreshwa indi mirimo nko kubaka no kuhira ariko atari ayo gutekesha cyangwa kunyobwa.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango yerekana ko abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza bari kuri 65%.

    Hari abaturage bo mu Karere ka Ruhango babangamiwe no kuvoma amazi mabi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri

    Aya mazi aba yanduye cyane ku buryo ashobora gutera ibibazo abayatekesha bakanayanywa

    Iki kidendezi kirekamo amazi ni icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango

    Muri iki kidendezi hamaze gupfiramo abantu babiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-babangamiwe-no-gutekesha-amazi-yo-mu-kidendezi-kimaze-gupfiramo-abantu

  • Ari ku isonga mu mupira w’amaguru ku Isi, men… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w’igikundiro ufite amateka akomeye ku Isi, yaranzwe n’ubuzima bushaririye bwatumye aba uwo ariwe magingo aya nubwo ahora ababazwa no kuba yarahiriwe n’ubuzima Se umubyara atakibarizwa ku Isi y’abazima, gusa yishimira ko isezerano yamuhaye yarigize impamba imufasha gucuma iminsi.

    Ubuzima Cristiano yabayemo ndetse akuriramo, bwamuhaye imyitwarire itandukanye n”iyabandi amaze kwamamara ndetse no kugira ubutunzi buhambaye.

    Tariki ya 05 Gashyantare 1985, i Madeira nibwo Jose Dinis Aveiro wakoraga akazi gasanzwe nyuma waje kuba umusirikare w’igihugu na Maria Dolores dos Santos Aveiro bibarutse umwana w’umuhungu, bamwita ‘Cristiano Ronaldo Aveiro dos Santos’.

    Uyu mwana w’umuhungu wavukiye mu gace ka Funchal mu kirwa cya Madeira mu muryango utari wifashije, yarerewe mu gace ka Santo Antonio nako gaherereye mu kirwa cya Madeira muri Portugal.

    Se umubyara Dinis Aveiro, yakoraga mu busitani ndetse rimwe na rimwe agatwaza imyenda amakipe y’abato agiye mu myitozo gusa yakundaga agasembuye cyane, mu gihe nyina Dolores Aveiro yakoraga akazi ko guteka.

    Cristiano yakuriye mu muryango mugari, urimo abavandimwe be barimo mukuru we Hugo, bashiki be babiri bakuru, Katia na Elma ndetse na nyirakuru yakundaga wakomokaga mu birwa bya Cape Vert, Isabel da Piedade.

    Cristiano yatangiye umwuga wo gukina ruhago mu 1992, atangirira mu gakipe kitwa Andorinha aho yamaze imyaka 3 mbere yo kwerekeza muri C.D National yavuye yerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Sporting Clube de Portugal, icyo gihe akaba yari afite imyaka 11 gusa, aho yamaze imyaka itandatu mbere y'uko atangira gusinya amasezerano ye ya mbere mu 2002.

    Mu mpera z'umwaka wa 2003, Cristiano yabengutswe n’umutoza Sir Alex Ferguson watozaga Manchester United, birangira ayerekejemo aguzwe miliyoni 15 z'amayero, akigeramo yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya FA ndetse ahita ahamagarwa bwa mbere mu ikipe ye y'igihugu ya Portugal yiteguraga imikino y’igikombe cya Euro 2004.

    Hamwe n'ikipe ye ya Manchester United yegukanye igikombe cy'amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w'u Burayi (UEFA Champions Ligue) cya 2007-2008, irushanwa ryarangiye yigaragaje ku rwego rutangaje cyane ndetse ahita anegukana umupira wa zahabu (Ballon d'Or 2008) nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku nshuro ya mbere, nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu 2007, akongera akagaruka mu 2009, 2011 na 2012 akurikiye Lionel Messi.

    Mu mwaka wa 2009, yabaye umukinnyi wa mbere waguzwe amafaranga menshi mu mateka ubwo yerekezaga mu ikipe ya Real Madrid atanzweho akayabo ka 94.000.000 z'ama Euros. Cristiano Ronaldo niwe winjizaga agatubutse, kuko yabonaga arenga miliyari (1.000.000.000 Euros) ku mwaka.

    Mu myaka 9 yamaze i Santiago Bernabeu, Cristiano yahasize amateka n’uduhigo bizagorana kudukuraho, kuko yegukanye ibikombe bya UEFA Champions League 4, ibikombe by’Isi 3 na La Liga 2, anegukana imipira ya zahabu (Ballon d’Or) 4.

    Niwe rutahizamu w’ibihe byose watsindiye ibitego byinshi Real Madrid mu mateka, 450 mu mikino 438 yakinnye mu marushanwa atandukanye.

    Uyu mukinnyi uri mu bafite amafaranga menshi ku Isi, mu 2018 yerekeje mu Butaliyani muri Juventus, aguzwe Miliyoni 100 z’ama-Euros.

    Mu myaka irenga ibiri amaze i Turin, yakiniye iyi kipe imikino 110, amaze kuyitsindira ibitego 85, akaba amaze kuyifasha gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona ya Serie A ndetse na Supercoppa Italiana ebyiri.

    Mu ikipe y'igihugu ya Portugal, Cristiano yatangiye kuyikinira mu mwaka wa 2003, kugeza ubu amaze kuyikinira imikino 164, amaze gutsinda ibitego 99.

    Cristiano aherutse guhembwa nk’umukinnyi w’ikinyejana, wigaragaje kurusha abandi.

    Ubu Cristiano niwe mukinnyi wa mbere ku Isi ufite ibitego byinshi mu mateka ya ruhago kuko yujuje ibitego 760.

    Cristiano w’imyaka 35 y’amavuko, afite abana bane barimo batatu yabyaranye n’umukunzi we babana Georgina Rodriguez, barimo Eva, Matteo na Alana Martina ndetse na Cristiano Jr.

    Bimwe mu byihariye ku buzima bwa Cristiano Ronaldo:

    1. Yiswe Ronaldo kubera Perezida wa Amerika Ronald Regan

    Izina Ronaldo ni izina rimenyerewe mu mupira w' amaguru ariko iry'uyu mu Portugal we ririhariye kuko yiswe iri zina bitewe n'uko ise wa Cristiano Ronaldo yakundaga cyane uwari Perezida wa Amerika Ronald Regan byatumye afata izina Ronald yongeraho inyuguti ya 'o' kugira ngo rihinduke izina ry'igiportigal 'Ronaldo.' Ubundi amazina ye nyakuri ni Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro.

    2. Nta tatuwaje(Tattoos) wamubonaho ku mubiri cyangwa se yamujya ku mubiri

    Abantu benshi bazwi ku Isi (stars), ndetse n'urubyiruko muri iyi minsi usanga bakunda kwishushanyaho, niyo ugiye mu mupira w'amaguru usanga abenshi barishyishijeho tattoo, gusa uyu mukinnyi we siko bimeze kuko nta n'imwe wamubonaho. Impamvu ni uko ngo umuntu washyizeho tatuwaje amaraso ye aba yanduye ku buryo atatanga amaraso kandi we ayatanga amaraso kabiri mu mwaka.

    3. Cristiano Ronaldo ntashobora gukoresha ibiyobyabwenge

    Nyuma y'uko se umubyara, Jose Dinis Aveiro, yitabye Imana muri 2005 ku myaka 52 ahanini azize ingaruka z'ibiyobyabwenge byinshi yakoresheje, Cristiano wari ufite imyaka 20, yahise azinukwa ibiyobyabwenge n'ibisanabyo.

    4. Yavuye mu ishuri afite imyaka 14, azira gukubita umwalimu

    Ku myaka 14 y'amavuko, Cristiano Ronaldo yavuye mu ishuri, hari nyuma y'uko yari ajugunye intebe ku mwarimu wamwigishaga avuga ko yamusuzuguye, byamuviriyemo kwirukanwa mu ishuri, nyina afata umwanzuro w'uko atazongera kwiga ukundi ahubwo ko imbaraga ze n'umtima we agomba kubishyira ku mupira w'amaguru, ibintu byaje no kumuhira akaba ari uwo ariwe uyu munsi.

    5. Nyina yashatse gukuramo inda igihe yari atwite Cristiano.

    Ni kenshi umubyeyi cyangwa umukowa atwita bitewe n'igihe arimo akumva yakuramo inda, ndetse benshi baranabikora, ibi nibyo byabaye kuri Maria Dolores dos Santos Aveiro ari we mama wa Cristiano. Yagerageje gukuramo inda yari kuzabyara Cristiano izina ririmo gutigisa Isi, ahanini yari abitewe n'ibibazo, gusa ntibyaye Imana yakinze akaboko.

    Kuba nyina yaragerageje kumuvutsa ubuzima, Cristiano yatangarije itangazamakuru ko nta kibazo na kimwe afitanye na nyina kerekeranye no kuba yarashatse gukuramo inda ahubwo ko yamaze kumubababrira.

    6.Yinjiza agatubutse kurusha Perezida wa Amerika

    Ronaldo ku cyumweru abona amapawundi arenga ibihumbi ibuhumbi 274 (£274,000) ni ukuvuga agera ku bihumbi 390 by'amadorari($390,000).

    N'ubwo bitemewe kuvuga umushahara w'umuperezida ku mbuga nk'izi cyane cyane mu itangazamakuru, icyo wamenya n'uko ayo Perezida w'Amerika ahembwa ari munsi y'aya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102646/ari-ku-isonga-mu-mupira-wamaguru-ku-isi-menya-amateka-yubuzima-bwa-cristiano-ronaldo-wahir-102646.html

  • AMAFOTO Y’UMUNSI : Abapolisi bagobotse indembe yagendaga muri Kigali itabonekamo moto #rwanda #RwOT

    Mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, abaturage bacye basaba impushya kubera impamvu zumvikana bararuhabwa ariko kubona uburyo bwo kugenda ntibyoroshye, kuko nta moto yemerewe gutwara abagenzi ndetse nta n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Umusore wagenderaga ku mbago azamuka ku Muhima yerekeza mu mujyi wa Kigali rwagati, bigaragara ko yashakaga kugera kwa muganga ariko adafite ubundi buryo yabigenza, yagobotswe n’abapolisi bamuciyeho bakamugirira impuhwe, bakamushyira mu modoka yabo y’akazi bakamugeza kwa muganga.

    Aya mafoto arashimangira uburyo abatabasha kubona imodoka zabo bwite cyangwa badafite ubushobozi bwo gutega imodoka nto zikora Taxi (Taxi Voiture) batoroherwa n’ingendo igihe bagize impamvu yumvikana ituma bagenda, kuko n’ubwo hari imodoka zashyizweho zifasha abarwayi atari buri wese zitwara. Aya mafoto kandi yongeye gushimangira uburyo Polisi y’u Rwanda iha agaciro abaturage ikanagaragaza ibikorwa by’ubumuntu muri rubanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-Y-UMUNSI-Abapolisi-bagobotse-indembe-yagendaga-muri-Kigali-itabonekamo-moto

  • CHAN 2020: Kagame yasabye ikipe y' Amavubi kuza gukinana umurava n'umutima #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasabye abakinnyi b'Amavubi kuza gukinana umutima n'umurava mu mukino bari bukine na Togo, bakawutsinda. Minisitiri wa Sports n'Umuco Madamu Aurore Munyangaju Mimosa niwe wabagijeje ho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

    Amavubi ari bukine n'Uduca twa Togo mu mukino uri bubere i Limbé muri Cameroun, ukaza kuba saa tatu z'ijoro(9h00 pm) ku isaha y'i Kigali.

    Imikino Amavubi yakinnye yombi yarayanganyije 0-0. Umukino wa mbere yawukinnye na Uganda, uwa kabiri awukina na Marocco.

    Abakurikiranira hafi imikinire y'Amavubi bibaza niba aramutse atsinzwe igitego yashobora kukigombora, bakabishingira ku ngingo y'uko akunze gukina asa n'agamije kwihagararaho gusa.

    Mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri, Amavubi arakina atari kumwe n'abakinnyi nka Bertrand Iradukunda na Eric Nsabimana bita Zidane.

    Muri 2016, Perezida Kagame yigeze guha impanuro Amavubi ubwo yiteguraga gukina n'Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa 1/4 wa CHAN.

    Icyo gihe Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yabwiye abakinnyi b'u Rwanda ko igihugu cyose kibari inyuma kandi ko bagomba kwizera kandi bagakoresha ubushobozi bwabo bagatsinda Congo.

    Yari yabatumiye muri Village Urugwiro abibutsa ko bagomba kumenya ko bahagarariye Abanyarwanda bose bityo bagakoresha imbaraga zabo zose baba banatsinzwe bakaba ntacyo batagize.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/chan-2020-kagame-yasabye-ikipe-y-amavubi-kuza-gukinana-umurava-numutima/

  • Ruhango: Batekesha amazi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Abaturage bafite icyo kibazo ni abo mu Mudugudu wa Gako mu Kagari ka Buhoro, bityo bagasaba ubuyobozi kubegereza amazi meza nk’igisubizo kirambye.

    Babwiye TV1 ko icyo kidendezi kirekamo ayo mazi ari icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango.

    Umwe ati “Iyo dukeneye amazi yo kunywa bidusaba gukora urugendo tukajya mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Ntenyo ahazwi nko mu Rukiriza niho dukura amazi meza. Tunywa amazi ashoka mu mugende aba yavuye muri kiriya cyuzi kuko iyo cyuzuye amazi amanuka kandi hapfiramo abantu.”

    Abo baturage bakomeza bavuga ko kuba bavoma ayo mazi mabi ari ukubura uko bagira kuko nta handi ho kuvoma bafite hafi yabo.

    Ati “Koperative yacukuye ikirombe kinini yanga kugisiba ku buryo iyo imvura iguye amazi aza akuzuramo agahita amanuka akaba ariyo tuvoma. Ubwo urumva tunywa amazi mabi tugatekesha amazi mabi.”

    Icyo bose bahurizaho ni ugusaba ubuyobozi kubegereza amazi meza bakareka kuvoma ayo mu kidendezi kuko yatangiye kubatera indwara.

    Ati “Turasaba Leta kugira ngo idufashe tubone amazi meza. Ingaruka bitugiraho ni uko abana barwara amibe natwe tukarwara inzoka, ugasanga abantu ntabwo bameze neza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko kuri icyo kidendezi bashyizeho icyapa gisaba abantu kwirinda kukijyamo no kuhegera kandi ko umuntu wapfiriyemo by’impanuka ari umwe naho undi akaba yariyahuyemo abishaka.

    Yavuze ko kuba abaturage bavoma amazi aturuka muri icyo kidendezi ubuyobozi busanzwe bubizi, ariko icyo batazi neza ni ukuba bayavoma bagiye kuyanywa cyangwa kuyatekesha.

    Ati “Niba bayavoma bajya kuyatekesha cyangwa kuyakoresha indi mirimo ntabwo tubizi, ariko bayavomye bajya kuyakoresha indi mirimo nko kubumba amatafari byaba ari ibisanzwe.”

    Habarurema yakomeje avuga ko kuba kariya gace katagira amazi meza ari ikibazo kizwi n’ubuyobozi ariko hari kubakwa umuyoboro w’amazi ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe bazaba begerejwe amazi meza.

    Ati “Turimo turahubaka umuyoboro hafi yaho cyane, aho abaturage bazafatiraho haba mu Kagari ka Tambwe haba mu Kagari ka Buhoro (aho icyo kidendezi kiri); mu gihe gito abaturage barabona amazi nko mu gihe cy’ukwezi uwo muyoboro uraba utangiye gukora.”

    Yasabye abaturage kwitwararika muri iki gihe bakirinda kwegera icyo kidendezi nk’uko bashobora kwirinda izindi mpanuka.

    Ati “Twashyizeho itangazo rwose risomeka ryanditse mu Kinyarwanda turabasaba ngo baryiteho, nk’uko umuntu yaca ku mugezi uwo ari wo wose cyangwa ku bindi bikorwa bishobora kumutera impanuka akabyirinda, turabasaba kuhitondera nti bajye bahegera.”

    Yavuze ko bateganya gusiba icyo kidendezi ku bufatanye n’abantu basanzwe bakuramo ibikoresho by’ubwubatsi, asaba abaturage guharanira kurinda ubuzima bwabo icyabwangiza cyose, abibutsa ko amazi y’imvura atemba hasi cyangwa andi mazi mabi ashobora gukoreshwa indi mirimo nko kubaka no kuhira ariko atari ayo gutekesha cyangwa kunyobwa.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango yerekana ko abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza bari kuri 65%.

    Hari abaturage bo mu Karere ka Ruhango babangamiwe no kuvoma amazi mabi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri

    Aya mazi aba yanduye cyane ku buryo ashobora gutera ibibazo abayatekesha bakanayanywa

    Iki kidendezi kirekamo amazi ni icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango

    Muri iki kidendezi hamaze gupfiramo abantu babiri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-babangamiwe-no-gutekesha-amazi-yo-mu-kidendezi-kimaze-gupfiramo-abantu

  • Sobanukirwa icyatumye amashyuza agenda n’uko yagaruka mu mwanya wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impuguke zivuga ko amasoko y
    Impuguke zivuga ko amasoko y’amashyuza agihari, ko hubatswe ikidendezi yakongera akuzura

    Icyo kidendezi kizasimbura icyari gisanzwe cyasenyutse kigatuma amashyuza agenda tariki ya 21 Kanama 2020, cyari gisanzwe mu Mudugudu wa Rukamba mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

    Ni inkuru yatunguye abaturage benshi ndetse isakara mu bitangazamakuru bitewe n’uko abaturage bavugaga ko amazi yazimiye ibintu bavugaga ko ari ibitangaza, abandi bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’imitingito, abandi bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’ibikorwa by’uruganda rwa Cimerwa rukorera hafi yayo byo guturitsa amabuye.

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bwahise bwohereza itsinda ry’impuguke eshatu zikurikirana imitingito, guturitsa intambi hamwe n’imiterere y’ubutaka. Tariki ya 27 Kanama 2020 ryasuzumye icyateye igenda ry’amazi y’amashyuza mu Murenge wa Nyakabuye ahazwi nka Bugarama, bavuga ko atari imitingito kuko itari gutuma amazi azimira.

    Ngaruye Jean Claude ushinzwe Ubushakashatsi bw’Amabuye y’agaciro muri icyo kigo, yatangarije Kigali Today ko iby’imitingito ntaho bihuriye n’igenda ry’amazi y’amashyuza kuko iyo biba n’isoko iba yarabuze.

    Yagize ati “Hariya niho dufite uruganda rwa sima, impamvu ni uko ari ho haboneka ibikoreshwa mu gukora Sima ni ukuvuga ibishonyi, ibumba rimeze nk’inombe, n’andi mabuye akenerwa. Ibikoreshwa mu gukora sima 60% ni amabuye aboneka hariya, yabonetse kubera amashyuza yaho.”

    Akomeza agira ati “Amashyuza akomoka ku iruka ry’ibirunga, ariya mashyuza aba arimo imyungu ngugu myinshi (nka K, Ca, Mg, Na, P), haba harimo kandi imyuka myinshi nka (H, CO2, H2S), iyo bikonje ni byo bihinduka ariya mabuye.

    Amazi ubu arimo kuza, ngo azongera yuzure ikidendezi abantu bongere kuyishimira
    Amazi ubu arimo kuza, ngo azongera yuzure ikidendezi abantu bongere kuyishimira

    Uko twabisanze rero ni uko isoko itazimiye nk’uko bivugwa, isoko irahari ndetse nini itanga litiro 15 ku isegonda.

    Ngaruye asobanura ko ibishonyi biri aho hantu biba bigizwe n’ibuye ridakomeye ryorohereye, kandi muri ryo hagenda habonekamo umwanya.

    Ati “Icyabaye rero iyo myanya irimo imbere yinjiwemo n’amazi, bituma haboneka ahantu hatatu amazi asohokera, harimo asohokera muri kariyeri aho Cimerwa iturikiriza amabuye, hari aho abanyamasengesho basengera, hakaba n’ahandi bita mu gakono. Kubera ko ibyo bibuye tuvuga Cimerwa ituritsa bitemewe ko byinjirwamo n’amazi, ibyo byatumye Cimerwa iyayobora. Bivuze ko hari isoko imwe imena amazi mu kidendezi, cyakuzura amazi agasohokera mu nzira eshatu.”

    Akomeza avuga ko Cimerwa yakumiriye amazi ajya muri kariyeri yayo, ayo mazi ahora ku rutare kandi arimo imyunyu ngugu n’amagazi byinjiramo byishakira inzira, bituma urutare rworoha rumera nk’ibumba bituma ari ho yinyurira ava muri cya kidendezi.

    Ati “Ndebye ibyabaye 80% mbiha imiterere y’urutare n’amazi, naho 20% akaba ari byo mpa imitingito no guturitsa intambi kuko na byo bitera imitingito mitoya. Bisobanuye ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ibibera mu nda y’isi ahubwo byabereye hejuru, kuko iyo biba bifitanye isano n’ibibera mu nda y’isi amasoko y’amashyuza yari gufunga, amashyuza akazimira, ariko isoko y’amashyuza iracyakora neza nta kibazo.”

    Ngaruye avuga kandi ko bagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere gusukura ahasanzwe amashyuza bagakuramo ibumba n’isayo birimo bagacukura kugera ku rutare rukomeye, bakubaka urwogero rwa kizungu ‘Piscine’ yajya ifasha abantu koga bisanzuye ndetse bikagabanya n’impanuka zikunze kuboneka z’abantu basaya mu cyondo cy’ibumba.

    Izi nama zatanzwe n’impuguke z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’uruganda rwa Cimerwa batangiye kuzishyira mu bikorwa, ndetse umwaka wa 2020 warangiye imashini zaratangiye ibikorwa muri icyo kidendezi zikuramo ibumba n’isayo ariko iza guhagarara.

    Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuze ko bari bishimiye ko ubuyobozi bugiye kubagarurira amashyuza bakongera bakayoga ndetse bakabona abayagana naho abahaturiye bakabona imirimo, ariko ngo imashini yaje kuhakora ntiyamaze kabiri.

    Uko amazi y
    Uko amazi y’amashyuza yari asanzwe amezi mbere yo gutemba

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, avuga ko ibikorwa byo kubaka ikidendezi bitahagaze ahubwo byatewe n’imashini yagize ikibazo bikaba ngombwa gusimbuza ibyuma.

    Agira ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli n’uruganda rwa Cimerwa twakoze inyigo y’ikidendezi kigomba kubakwa, dusanga hagomba gukurwamo isayo n’ibumba ariko imashini igezemo ihura n’ibibazo niyo mpamvu abaturage batakibona imashini”.

    Kayumba avuga ko ibikorwa byo kongera kubaka ikigendezi byagombaga kurangira mu kwezi kwa Gashyantare 2021 ariko kubera kwangirika kw’imashini bishobora kubitinza.

    Ati “Hazakorwa ikidendezi gitsindagiye neza kitarimo isayo cyangwa ibumba ndetse hasi hashyirwemo sima yo mu mazi, uburyo kizaba gikozemo bizajya bituma amazi azamuka ntahite agenda, ahubwo abanze abe ikigendendezi, noneho arenze hejuru abe ariyo yagenda nabwo ku buryo atagira ibyo yangiza aramutse amanutse”.

    Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye niyo azwi nk’amashyuza ya Bugarama ahuriyeho imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n’abashaka kuyakoresha mu kwivuza, naho ubuyobozi bw’akarere ka Rusuzi bukayafata nk’ahantu nyaburanga ndetse hakubahwa Hoteli yakira abashaka kuyasura no kuyakoresha mu kwivura imitsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-icyatumye-amashyuza-agenda-n-uko-yagaruka-mu-mwanya-wayo

  • Uburundi butegereje ko u Rwanda rukora ibyo rusabwa ngo umubano wongere gushinga imizi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'umukuru w'igihugu cy'u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Prezida Ndayishimiye afite icyizere ko u Rwanda n'u Burundi bizasubira kunywana ariko ko hakiri ibyo u Rwanda rutegerejweho kubanza gukora.

    Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko impungenge u Rwanda rwashyikirije ku bijyanye n'u Burundi zose zatangiwe ibisubizo. Muri ibyo harimo nk'ikibazo cy'uko u Burundi bwaba bucumbikiye abashaka gutera u Rwanda, ngo haje itsinda rikora iperereza risanga badahari.

    Leta y'U Burundi ngo iracyategereje ko u Rwanda rutanga abashatse gutembagaza/guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiyeyo, hamwe no kureka kwivanga muri politike yabwo.

    Umuvugizi wa Prezida w'u Burundi, Bwana Ndenzako, yakomeje avuga ko hari intambwe imaze guterwa ngo kuko u Rwanda rwaretse impunzi zishaka gutahuka zikabikora.

    Aha hari nyuma y'ijambo umukuru w'igihugu Evariste Ndayishimiye aheruka gushyikiriza ikoraniro ry'ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, aho ryari rimaze gutora umunyamabanga mukuru mushyashya, uyu akaba ari Reverien Ndikuriyo, yahoze ari umukuru w'inama nkenguzamateka/Sena.

    Prezida Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere cyane cy'uko u Burundi n'u Rwanda bizasubira kunywana nk'ibihugu by'ibivukanyi / ibihugu by'inshuti cyangwa by'ibituranyi.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/uburundi-butegereje-ko-u-rwanda-rukora-ibyo-rusabwa-ngo-umubano-wongere-gushinga-imizi/

  • KUGIRA AMAHORO MU GIHE GIKOMEYE #rwanda #RwOT

    Biragoye kumva ko umuntu yagira amahoro mu gihe kigoye ariko ibidashobokera abantu ku Mana birashoboka. Yesu ni urugero rwiza rutwereka ko umuntu yagira amahoro mu gihe abantu babona ko bidashoboka ndetse babona ko bapfuye.
    Iyo dusomye Mariko: 4: 35-41 tuhasanga inkuru igaragaza Yesu n’abigishwa be bari mu bwato ishuheri ibasanga mu Nyanja barahangayika babona ko bapfuye nta gisigaye, bamukangura bavuga ngo mbese ntacyo bikubwiye kuba tugiye gupfa, ariko Yesu yari asinziriye nubwo byari bimeze gutyo.

    Birashoboka kugira amahoro mu gihe cy’ishuheri umuntu akaryama agasinzira. Nubwo abantu bose babona ko nta kindi gishoboka uretse urupfu ariko Yesu we aba abona ubuzima.

    Iyo dusomye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa: 12: 1 tuhasanga indi nkuru y’uburyo Herode yashatse kwica Petero, nyuma yuko yari amaze kwicisha Yakobo akabona ko anejeje Abayuda ashaka no kwiyongeza na Petero. Ariko ab’Itorero bagira umwete wo gusengero Petero.

    Ku umurongo wa 6 'Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi nabo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.'

    Ntabwo byumvikana uburyo umuntu wari bubyuke yicwa aboheshejwe iminyururu, araye mu nzu y’imbohe aryama agasinzira kuburyo marayika yaje kumukangura akananirwa kuva mu bitotsi akarinda ubwo agera hanze akamenya ko Atari mu bitotsi.

    Umurongo wa 11 'Petero agaruye umutima aribwira ati 'Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo ikankura mu maboko ya Herode ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwatekerezaga byose.'

    Abantu batekereza ko amahoro azanwa n’uko umuntu ubuzima bwe bugenda nkuko yifuza, arya ibyo ashaka kurya, yivuriza aho ashaka kwivuriza, yambara ibyo ashaka kwambara, yishyurira umwana aho yifuza n’ibindi ariko ibyo ntabwo bitanga amahoro kuko hari ababifite babuze amahoro, amahoro aturuka ku kwakira Yesu akakubera Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe.

    Ku bizera Yesu bagira amahoro nubwo ubuzima butagenda uko babyifuza, mu bihe banyura mu buzima bushaririye bagira amahoro ndetse bagira amahoro n’imbere y’urupfu kuko umuririmbyi yaravuze ngo kubaho ni Kristo no Gupfa ni inyungu ku Mukirisito wese w’ukuri.

    Hari imirongo tubona mu Ijambo ry’Imana yadukomeza mu gihe tunyura mu bihe bigoye tukagira amahoro

    Abaroma: 15: 13 'Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera'.

    Abaroma: 16: 20 'Imana nyir’amahoro izamenagura Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.'

    Yohana: 16: 33 'Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.'

    Efeso: 6: 13-16 'Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimya imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.'

    2 Tesaronika: 3: 16 'Nuko rero Umwami wacu ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.'

    Malachie

    Source : https://agakiza.org/KUGIRA-AMAHORO-MU-GIHE-GIKOMEYE.html

  • Rembrandt na Bibiliya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye wo mu kinyejana cya 17 Rembrandt ubuhanga bwe mu bugeni bwatumye isi yose yumvikana kumugira intwari idasanzwe ya gikristo kuko yagize uruhare runini mu kumenyekanisha Bibiliya akoresheje gushushanya inkuru ziyirimo.

    Rembrandt Harmenszoon van Rijn yavutse Kuwa 15 Nyakanga mu 1606 mu mujyi wa Leyden muri Pays-Bas (Netherlands). Yakuze yibanda kuri Bibiliya, bityo ibihangano bye byabaga bishingiye ku Ijambo ry’Imana.

    Mu gihe cye cy’ubugimbi, Rembrandt yerekanye impano idasanzwe y’ubugeni. Yatangiye umwuga wo gushushanya amashusho kandi yahise amenyekana cyane mu gukora amashusho kuko we yabonaga ibirenze ibintu bifatika ku bijyanye n’imiterere.Iyi mpano ye yo gushushanya yagiriye benshi umumaro ndetse ibakundisha Bibiliya.

    Mu 1634, Rembrandt yashakanye na Saskia van Uylenburgh. Nubwo abana batatu muri bane babyaye bapfuye bakiri bato, Rembrandt yakomeje guteza imbere ubuhanga bwe bwo gushushanya. Yashinzwe ku mugaragaroitsindary’abakorerabushake mu bijyanye no gushushanya, yasohoye igihangano yise ‘The Night Watch’ ishusho itangaje cyane y’imyumvire idasanzwe yakoze ku mitima ya benshi.

    Mu 1642, ibintu byose byarahindutse. Kubw’ibyago Saskia yapfuye nyuma yo gutwita inda ya kane. Nyuma y’urupfu rwe, Rembrandt ntiyifuzaga gushaka undi mugore. Ariko bitunguranye yaje kwisanga mu rukundo rutamuguye neza ku buryo byageze aho bagera mu nkiko. Muri macye urwo rukundo ntirwamuhiriye.

    Nyuma y’igihe kirekire Rembrandt yaje gushyingiranwa n’umugore witwa Hendrickje Stoffels. Rembrandt yakomeje gukora ibishushanyo, akenshi nyaburanga ariko cyane yibanda ku nsanganyamatsiko za Bibiliya. Kandi Rembrandt mu miterere ye ntiyagaragaje gusa amashusho ya Bibiliya, ahubwo yararetse Bibiliya iravuga.

    Rembrandt Harmenszoon van Rijn yakoze ibihangano byinshi bishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya harimo 'La Résurrection de Lazare' bisobanuye 'Umuzuko wa Lazaro', 'Le Christ dans la Tempête sur la mer de Galilée' bisobanuye ngo 'Kristo mu nkubi y’umuyaga ku nyanja ya Galilaya' 'Le Sacrifice d’Isaac' Bisobanuye 'Igitambo cya Isaka' 'Le Christ et la femme adultère' bisobanuye ngo 'Kristo n’umugore w’umusambanyi', 'The Hundred Guilder Print' Inkuru ivuga ku Butumwa Bwiza buboneka muri Matayo igice cya 19. Ni inkuru ivuga ku ntambara hagati y’umwijima n’umucyo.

    Mu 1657, ubukene bwatumye Rembrandt ateza cyamunara ibintu byinshi yari afite ndetse yimukira mu nzu yoroheje. Hendrickje yapfuye mu 1663 naho Rembrandt apfa mu 1669, asize umukobwa we n’amagana y’ibihangano bye. Yashyinguwe nk’umukene, ariko impano ye idasanzwe yamenyekanye nyuma ndetse igirira isi umumaro ukomeye.

    Dore bimwe mu bihangano bya Rembrandt:
    'Le Christ dans la Tempête sur la mer de Galilée' 'Kristo mu nkubi y’umuyaga ku nyanja ya Galilaya'

    Le Sacrifice d’Isaac' 'Igitambo cya Isaka'

    'Le Christ et la femme adultère' 'Kristo n’umugore w’umusambanyi'

    Ese ni iki twakwigira kuri Rembrandt? Ntabwo ari ubuhanga bwe gusa, ahubwo mu buhanzi bwe harimo ivugabutumwa ryo ku rwego rwo hejuru. Reka turebere hamwe ibintu by’ingenzi byadufasha.

    1.Rembrandt atwereka agaciro ka muntu. Rembrandt yakundaga abantu. Mu bantu bose yashushanyije harimo na we ubwe, tubona gushimishwa n’uko bari detse n’abo ari bo nk’abantu. Umuntu wese, yaba umuntu mukuru cyangwa muto mu mashusho ye, agaragazwa n’ukuri. Mu bikorwa bye byose, Rembrandts aratwibutsa ko buri wese muri twe afite agaciro kuko twaremwe mu ishusho yImana.

    2.Rembrandt atwereka imiterere y’umuntu. Bumwe mu buhanga bwaranze Rembrandt kwari ugushushanya amashusho igice kimwe kigizwe n’umucyo naho ikindi gice kigizwe n’umwijima. Mu ukora ibi mbibona nk’aho Rembrandt afata Bibiliya nk’uko abantu turi. Ku ruhande rumwe, twaremewe mu ishusho yImana, nyamara twese turi abantu bari mu gicucu cy’icyaha cyagwiririye isi. Ubuhanzi bwa Rembrandt bwerekana abantu uko bameze: Beza ariko bafite inenge.

    3.Rembrandt atwereka amateka ya Bibiliya. Rembrandt yari umuhanzi ushingiye kuri Bibiliya ku buryo kimwe cya gatatu cyibihangano bye bishingiye kuri Bibiliya. Kuri Rembrandt Bibiliya yari inkuru yukuri; y’ibyabaye kandi bibaho kubantu nyabo. Kugira ngo yongere ukuri kw’amashusho ye ya Bibiliya, Rembrandt yagishije inama abarabi (rabbis) b’Abayahudi. Bemeranywa ko Bibiliya itari amateka gusa ahubwo nayo ifite akamaro.

    4. Rembrandt atwereka ubuntu (grace). Rembrandt yashyize mu bikorwa icyo Bibiliya ivuga we ubwe. Imwe mu mashusho ye ya nyuma ni 'Kugaruka k’Umwana w’ikirara' aho tubona umuhungu muto mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Luka:15 yakiriwe asubira mu rugo maze se aramwishimira, mu kimenyetso cy’ubwiyunge no kwemerwa, yamurambitseho ibiganza abikoranye urukundo.Muri iyo nkuru Rembrandt yerekanye neza; ubuzima bwe bw’umuvurungano bwerekanye ko akeneye gushaka no guhabwa ubuntu na Yesu Umukiza wacu.

    Muri macye uyu mugabo Rembrandt yasize umurage mwiza mu batuye isi kuko bungukiye byinshi bigendanye n’ubuzima bwa gikristo mu nyigisho ze, akoresheje ubwenge karemano Imana yamuhaye abinyuza mu bihangano bye.

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rembrandt-na-Bibiliya.html