Blog

  • Libya : Shampiyona y'umupira w'amaguru yagarutse #rwanda #RwOT

    Shampiyona z'umupira w'amaguru muri Libya zongeye gutangira nyuma y'imyaka ibiri zidakinwa kubera ibibazo by'umutekano

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, ku bibuga bitandukanye muri Libya, bongeye kubona uburyohe bwa ruhago nyuma y'imyaka ibiri batabona shampiyona ku butaka bw'iki gihugu.

    Ni nyuma y'ibiganiro bitari bike, nyuma y'ingamba byose ari muri gahunda yo kugarura amahoro ku butaka bwa Libya cyaneko byanakoze ku makipe y'iki gihugu kuko nayo yakirira imikino mpuzamahanga hanze y'igihugu cyabo,kugaruka kwa shampiyona bishobora kuzafasha mu kwereka Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afrika CAF ko amahoro muri Libya ahari ndetse n'imikino ishoboka.

    Mu mikino yabaye ku munsi w'ejo Al Sadaqa yatsinzwe na Al-Akhdar 0-2, Taawon itsindwa na Khaleej Sirte ibitego 2-0,Shatt 1-2 Ittihad Misrata, mu gihe Olympic yanganyije na Rafeek ubusa ku busa

    Shampiyona ya Libya yaherukaga gukinwa ikarangira mu mwaka w'imikino wa 2017-18, kuva ubwo shampiyona yahise ihagarara, ari nabwo amakipe yabo yatangiye kubaho akina imikino ya gicuti nabwo hanze y'igihugu cyane cyane kuyahagariraga Libya mu mikino mpuzamahanga

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/libya-shampiyona-yumupira-wamaguru-yagarutse/

  • Kamonyi : Gitifu w’Akagari aravugwaho gukubita abibereye mu byabo mu buriri #rwanda #RwOT

    Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa witwa Mbonyubwayo Emmanuel ashinjwa n’umwe mu baturage witwa wabwiye TV1 ko uyu muyobozi aherutse kumusanga mu buriri bibereye mu byabo byo kunezezanya mu buriri, akabakubita.

    Yagize ati 'Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo barakingura baradukubita twari twatangiye n’umurimo w’abashakanye. Ankubita ingumi mu musaya ubwo nari ndimo nkurura gitifu ngo bave hejuru y’umwana kuko yari yacecetse ngirango yapfuye'.

    Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko yahuruye ajya kubakiza agirango ni umugore n’umugabo barwanira mu buriri nuko asanga umuyobozi yabaturumbuye mu buriri, umugore yambaye ubusa, umugabo nawe ngo yirutse ntacyo yambaye.

    Ati 'Natabaye ari mu ma saa kumi n’imwe n’igice, umwana yavugije induru ndabyuka nziko ari umugore n’umugabo bari kurwana. Umugore bamusohokanye barimo kumuniga amabere agaragara'.

    Abatuye mu Kagari ka Kabuga bavuga ko gukubita abaturage bambaye ubusa, ari ingeso y’umunyamabanga nshingwabikorwa yo gusanga abantu mu buriri akabakubita kandi ataranigeze abahamagara ngo ababaze ibyo bacyekwaho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere(ejo hashize) nabwo hakwirakwiye amashusho y’undi mugabo wakubitwaga yambaye ubusa, ibintu bikomeje kubabaza abaturage.

    Umwe mu batuye muri aka Kagari, yahamije ko umugabo ugaragara mu mashusho yambaye ubusa ari uwo muri aka kagari.

    Ati 'Uriya ni umuturage wacu neza rwose twamusanze yambaye ubusa arimo kugaragurika hanze, abana n’abakecuru bashungereye gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika.'

    Ikifuzo cy’aba baturage nuko ufite icyo ashinjwa yajya abimenyeshwa akitaba ubuyobozi, ikindi kifuzo ngo nuko uyu muyobozi yakurwa ku mirimo kandi akajyanwa mu kigo ngororamuco.

    Mbonyubwayo ntiyigeze agira icyo atangazo ku byo abaturage ayobora bamushinja.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yavuze ko atari azi iby’aya makuru cyakora ngo agiye kubikurikirana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Gitifu-w-Akagari-aravugwaho-gukubita-abibereye-mu-byabo-mu-buriri

  • Michael Sarpong yatanze ifashanyo mu kigo cy’impfubyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahuzamu w’umunya-Ghana wakiniye Rayon Sports ubu kaba ari muri Yanga yo muri Tanzania, Michael Sarpong yatanze imfashanyo y’ibiribwa mu kigo kirera abana b’impfubyi cy’iwabo muri Ghana cya Royal Seed Orphanage.

    Sarpong yari amaze iminsi muri Ghana n’ubwo umuyobozi wungirije wa Yanga yari yavuze ko yagiye mu igeragezwa mu Bushinwa.

    Mu kiruhuko cy’icyumweru yari yahawe akaba yaraguriyemo nyina inzu, si ibyo gusa kuko yafashe umwanya afasha aba bana b’impfubyi.

    Mu byo yabahaye harimo jus, amasabune, umuceli, amavuta yo guteka n’ibindi.

    Iki kio cya Royal Seed Orphanage kibarizwa mu gace ka Ofaakor, kugeza ubu gifite impfubyi 53 n’abana baba mu miryango 80 kitaho umunsi ku munsi, cyashinzwe na Naomi Esi Amoah tariki ya 22 Werurwe 2002.

    Bimwe mu byo yageneye Royal Seed Orphanage

    Uretse ibiribwa yanabageneye ibahasha y’amafaranga yo kubafasha

    Iki kigo kirimo abana bakiri bato

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/michael-sarpong-yatanze-ifashanyo-mu-kigo-cy-impfubyi-amafoto

  • Amanyanga avugwa mu gutanga akazi k’ubwarimu : Hari abandikiye Inteko bagaragaza ibyo banenga #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro cy’amashusho ya UKWEZI TV, Mugeziki Aloys umwe muri aba bantu batanu, avuga ko amakosa akomeye yabaye mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya cyabaye tariki 11 Mutarama 2021.

    Uyu wize ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Uburezi (REB) bwari bwavuze ko buzashyira abarimu mu myanya bahereye ku bantu bari ku rutonde rwo gutegereza (Waiting List) batsinze ibizamini mu myaka yatambutse.

    Ati 'Ntabwo yabikoze nk’uko yari yabivuze kuko twabonye ko hari abantu bari kuri waiting list batahawe akazi ahubwo bagafata abadepoje academic transcripts.'

    Aloys wagarukaga ku nenge babonye muri kiriya gikorwa cyo gushyira abarimu bashya mu mwuga, avuga kandi ko REB yari yavuze ko abantu bazashyirwa mu kazi hagendewe ku manota bafite ku ndangamanota zabo (Academic Transcript) ariko ntiyabyubahiriza.

    Ati 'Kuko hari aho wasangaga umukandida ahabwa akazi afite amanita macye, ufite menshi bakamwihorera.'

    Avuga kandi ko hari abakandida bongerewe amanota, agatanga urugero rw’umukandida 'banditse ko afite amanota 98 kuri transcript mu myaka ine kandi ayo manota nta muntu ku Isi ujya uyagira.'

    Ubwo ruriya rutonde rw’abarimu bashyizwe mu myanya, rwagiye runanengwa n’abadasanzwe mu mwuga w’ubwarimu kuko hari nk’umwarimu umwe bashyiraga mu Turere nka dutanu.

    Uyu Aloys wanandikiye Perezida wa Repubulika amugaragariza ibi bibazo, avuga kandi ko hari abantu bize uburezi banagize amanota meza ariko bakirengagizwa ahubwo REB igashyira imbere abatarize uburezi ari na cyo kiciro arimo.

    Avuga ko aya mabaruwa bakomeje kwandika batizeye ko hazaboneka igisubizo kibarengera mu gihe cya vuba gusa akavuga ko bishobora kuzatuma mu bihe biri imbere hatazongera kubaho amakosa nk’ayabaye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amanyanga-avugwa-mu-gutanga-akazi-k-ubwarimu-Hari-abandikiye-Inteko-bagaragaza-ibyo-banenga

  • Ku munsi wo gushyingura Dr Kigabo Thomas, hamenyekanye ko na murumuna we yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru y’incamugongo yageze mu muryango wa Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri ubwo biteguraga imihango yo gushyingura uyu nyakwigendera umaze iminsi atabarutse, babwirwa ko Bicondo Stephane wabaga muri Australia nawe yashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere.

    Mukuru w’aba bombi, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko Bicondo yari amaze igihe arwaye ariko akaba yarazahajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Dr Kigabo Thomas, kuva ubwo amererwa nabi kugeza ashizemo umwuka.

    Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac avuga ko n’ubwo iyo nkuru yabagezeho bitegura gushyingura Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri, bitaza kubabuza gukomeza imihango yo kumushyingura, hanyuma ibyo gushyingura uwo muvandimwe we wundi bikazamenyekana nyuma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ku-munsi-wo-gushyingura-Dr-Kigabo-Thomas-hamenyekanye-ko-na-murumuna-we-yitabye-Imana

  • Undi mupadiri w’i Huye yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021 ni bwo hasohotse itangazo ribika Padidi Habimana ryatangajwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba.

    Nyakwigendera Padidi Habimana Ladislas wari wari ufite imyaka 78 yari asanzwe aba mu rugo rwa Musenyeri wa Diyoseze ya Butare.

    Yagiye akora imirimo itandukanye yiganjemo ifitanye isano n’uburezi bwo muri Kiliziya Gatulika.

    Mu 1980 yabaye Umuyobozi w’Ishuri ryitiriwe Kristu Umwami (Collège Christ Roi) ry’i Nyanza ndetse akaba yaranayoboye seminari nkuru y’i Rutongo.

    Padidi Habimana Ladislas yanabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda.

    Padiri Habimana Ladislas apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hapfuye undi mupadiri ari we Padiri Hermenégilde Twagirumukiza na we wahitanywe n’iki cyorezo na we wishwe na COVID-19.

    Aba uko ari babiri bombi babaga muri Diyoseze ya Butare.

    Kiliziya Gatulika mu Rwanda ikomeje kubura abashumba babiri kubera iki cyorezo cya COVID-19 dore ko uretse aba, muri uku kwezi cyanahitanye Padiri Ubald Rugirangonga wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari amaze iminsi arwariye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Undi-mupadiri-w-i-Huye-yishwe-na-COVID-19

  • CHAN2020: Iradukunda Bertrand ntagikinnye mu mukino w'AMAVUBI na TOGO #rwanda #RwOT

    Rutahizama w'Amavubi na Gasogi United FC Iradukunda Jean Bertrand wari witezwe gufasha Amavubi mu mukino wa nyuma w'Amatsinda ntagikinnye kubera imvune y'ivi yagize mu myitozo yabaye ku cyumweru.

    Nkuko Ishyirahamwe ry'Umupia w'Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' imaze kubitangaza ku rukuta rwa Twitter, Bertrand azamara hagati y'iminsi 10 na 14 hanze y'ikibuga nyuma yo kugongana na Rutanga Eric mu myitozo ya tariki 24 Mutarama 2021 i Limbe.

    Bertrand wari mu bashobora kubanza mu kibuga ku mukina u Rwanda ruhuriramo na Togo ashobora gusimbuzwa Byiringiro Lague wa APRFC.

    Bertrand abaye umukinnyi wa kabiri utazafasha Amavubi nyuma y'Uko Nsabimana Eric 'Zidane' ukina mu kibuga hagati mu Mavubi no muri AS Kigali nawe utazakina kubera imvune yagize nyuma y'umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda tariki 18 Mutarama.

    Mu masaha yu mugoroba kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama , Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n'ikipe y'igihugu ya Togo kuri uyu munsi.

    U Rwanda rwatangiye tariki 18 runganya n'Ubugande ku munsi wa mbere, ruganya na Maroc ku mukino w'umunsi wa Kabiri, ubu rwatangiye imyiteguro yo gusoza urugamba rwo kwikura imbere ya Togo, uyu mukino akaba ari nawo uca urubanza ku ruhande rw'Amavubi ko ruzazamuka mu cyiciro gikurikiyeho.

    Amavubi aherereye mu itsinda C kuri ubu afite amanota abiri arasabwa gutsinda Togo. iri tsinda riyobowe na Maroc ifite amanota Ane, Togo ifite Atatu, Amavubi afite abiri mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota rimwe.

    Iradukunda Jean Bertrand ashobora kumara hagati y'iminsi 10 na 14 hanze y'ikibuga

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/chan2020-iradukunda-bertrand-ntagikinnye-mu-mukino-wamavubi-na-togo/

  • Umupadiri wundi yahitanwe na Covid_19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, Padiri Habimana Ladislas wakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda yahitanwe na Covid_19.
    Uyu musaza yitabye Imana yari afite imyaka 78 y'amavuko, yabaga mu rugo rukuru rw'Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare.

    Itangazo ribika urupfu rwe ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare rivuga ko yazize uburwayi, itariki yo kumushyingura ikaba izatangazwa nyuma.

    Padiri Ladislas Habimana yavukiye muri Diyoseze ya Gikongoro ku itariki ya 28 Ukwakira 1943, ahabwa ubupadiri ku wa 28 Kanama 1975.

    Mu mirimo yakoze, harimo ko yabaye Umuyobozi wa Collège Christ-Roi y'i Nyanza mu 1980 nyuma yaho aba Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda kuva mu 1989 kugeza mu 1999.

    Yabaye kandi Umuyobozi wa Seminari Nkuru y'i Rutongo; ashingwa amashuri Gatolika mu Rwanda kuva mu 2006 kugeza mu 2012.

    Kuva mu 2012 kugeza mu 2015 yabaye Padiri ushinzwe Centrale ya Sainte Thérèse nyuma yaho aba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kiruhura kugeza mu 2017.
    Mu 2017 yoherejwe kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi mu Karere ka Gisagara, mu 2018 aba umwarimu mu Iseminari Nkuru.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/umupadiri-wundi-yahitanwe-na-covid_19-mu-rwanda/

  • Akayabo abaherwe 10 ba mbere ku isi binjije mu gihe cya Covid-19 yagurira inkingo abatuye isi bose #rwanda #RwOT

    Raporo yayo yabonye ko umutungo w’abatunze za miliyari z’amadorari ku isi ungana n’imari yose hamwe ibihugu bikomeye bigize G20 byashoye mu guhangana n’iyi virusi. Oxfam irasaba za guverinoma gusuzuma imisoro icibwa abaherwe.

    Iyi raporo bise ‘Inequality virus’, yatangajwe mu gihe abategetsi bo ku isi biteguraga guhurira mu nama ya World Economic Forum isanzwe ibera i Davos, ariko ubu irimo kuba hifashishwa ikonabuhanga.

    Muri iki gihe cy’icyorezo, amasoko y’imari n’imigabane yazamuye agaciro cyane, bituma umutungo w’abaherwe uzamuka mu gihe ubukungu nyabwo bwo bwari buzahajwe n’ibihe bidasanzwe kuko ubucuruzi n’ingendo byazahaye.

    Iyi raporo ivuga ko ku isi yose, umutungo w’abatunze za miliyari z’amadorari wazamutseho tiriyari $3.9 hagati ya tariki 18 z’ukwezi kwa gatatu na 31/12/2020, ubu ukaba ugeze kuri tiriyari $11.95, aya akaba angana n’imari imaze gukoreshwa na leta 20 zikize mu guhangana na Covid-19.

    Abantu 10 bakize kurusha abandi bo, umutungo wabo wazamutseho miliyari $450 kuva mu kwezi kwa gatatu 2020, barimo Jeff Bezos washinze Amazon, Elon Musk washinze Tesla, na Mark Zuckerberg washinze Facebook. Elon Musk, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 ni we muntu ukize kurusha abandi ku isi.

    Raporo ya Oxfam ivuga ko amafaranga Bezos yinjije kugeza mu kwa cyenda 2020 ashobora guha buri umwe agahimbazamusyi ka $105,000 mu bakozi 876,000 ba Amazon, kandi agakomeza kugira imari ingana n’iyo yari afite mbere y’iki cyorezo.

    Ibi bigereranywa n’uko abakene kurusha abandi ku isi bizabafata imyaka irenga 10 kugira ngo batandukane neza n’ingaruka z’iki cyorezo. Oxfam ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 500 ku isi bari kubaho mu bukene kubera iki cyorezo, umubare w’abakennye ku isi ukaba warongeye gusubira uko wari mu myaka 20 ishize.

    Danny Sriskandarajah ukuriye Oxfam ishami ryo mu Bwongereza yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati : “Tubona ko aya yaba amahirwe yo gutekereza ku misoro irimo gushyira mu gaciro ku baherwe, gutekereza ku misoro ku bigo binini, no gutekereza ku kuzamura kubona iby’ibanze kuri buri muturage”.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, ibikorwa binini byo kwitanga byagiye biboneka, kuva ku byamamare mu myidagaduro, imikino n’abakuriye za kompanyi z’ubucuruzi nini, bagatanga imari yabo nk’imfashanyo mu guhangana na Covid-19.

    Mu kwezi gushize, Mackenzie Scott, wahoze ari umugore wa Jeff Bezos, yatangaje ko yatanze arenga miliyari $4 ku bikorwa byo guha ibiribwa abakene, n’ikigega cy’ingoboka mu gihe cy’amezi ane ku Banyamerika.

    Jack Dorsey uri mu bashinze urubuga rwa Twitter, mu kwezi kwa kane 2020 yatangaje ko agiye gutanga miliyari $1 mu kigega cyo gufasha mu kurwana n’ingaruka za Covid-19. Ayo angana hafi na 1/3 cy’umutungo we ubarirwa muri miliyari $3.9

    Bill Gates n’umugore we Melinda bemeye gutanga miliyoni $350 ku nkingo, kuvura no gusuzuma iki cyorezo, mu gihe JK Rowling wanditse Harry Potter yatanze miliyoni $1.2 yo gufasha abatagira aho baba n’abantu bakorewe ihohoterwa mu ngo muri iki cyorezo.

    Kugeza mu kwa gatandatu umwaka ushize, Jeff Bezos yari amaze gutanga miliyoni $125 mu bikorwa byo kurwanya coronavirus.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Akayabo-abaherwe-10-ba-mbere-ku-isi-binjije-mu-gihe-cya-Covid-19-yagurira-inkingo-abatuye-isi-bose

  • Abifuza kugura ibintu bya macye bifashishije ikoranabuhanga bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Ni muri uru rwego ikigo cy’Abanyarwanda gikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet (online shopping), Trusella, cyifashishije ikoranabuhanga maze gitangiza isoko mpuzamahanga ryo kuri internet trusella.com, aho abacuruzi bashobora gucururiza ibicuruzwa byabo ndetse n’abaguzi bakahahahira ibyo bifuza byose aho baba bari hose kandi ku giciro cyiza.

    Ubuyobozi bwatangije ikigo Trusella, bwagaragarije abantu bose yaba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo ko iri soko rizaborohereza kubona ibicuruzwa bifuza bitabagoye kandi bikabageraho vuba badahenzwe.

    Trusella.com ni urubuga buri wese aho yaba ari hose hirya no hino ku Isi ashobora guhahiraho ibicuruzwa bitandukanye bitewe n’ibyo yifuza kuko habaho ibicuruzwa by’amoko yose, yaba imyambaro, Inkweto, Ibikapu, Imitako, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye, bihaboneka. Akarusho ni uko icyo uguze ukigezwaho aho uri hose mu gihe gito cyane.

    Binyuze mu bufatanye n’ibigo mpuzamahanga nka DHL, IPOSITA n’bindi bigo bya shipping nyuranye, iri soko rifasha abaguzi bari mu hirya no hino ku isi kandi bikabageraho byihuse kandi ku giciro cyiza ; byumwihariko abacuruzi bahawe amahirwe yo kugeza ibicuruzwa byabo ku bakiliya babo mu buryo bworoshye, kuko ubu abakiliya bashobora kugura ibicuruzwa aho bari hose kandi igihe icyo aricyo cyose, ibintu bifungura amarembo ku bakiliya bashya bityo inyungu bakura mu bucuruzi ikiyongera.

    Undi mwihariko w’iri soko, ni uko rifasha mu kurushaho kumunyekanisha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, aho rifasha mu kubigeza ku isoko mpuzamahanga.

    Ubuyobozi bw’urubuga butangaza ko uru rubuga rwubatswe hibandwa cyane ku nyungu z’abacuruzu n’abagura, ndetse bunakangurira abantu b’ingeri zose kurugana kuko rwizewe kandi rwihutisha ubucuruzi.

    Uramutse ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ushobora kunyura hano :
    • Email : [email protected]
    • Whatsapp :+250 784 401 996
    • Instagram : http://instagram.com/trusellashopping
    • Facebook : https://www.facebook.com/trusellashopping

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abifuza-kugura-ibintu-bya-macye-bifashishije-ikoranabuhanga-bashyizwe-igorora